Blog

  • MU MAFOTO 25: Irebere uko ibyamamare birimo K… – #rwanda #RwOT

    Ni ingenzi ndetse bikaba n'ingirakamaro kwita ku isi bitari gusa mu cyumweru cyahariwe umubumbe w’Isi ufite ubuzima ahubwo bigakorwa iteka. Buri mwaka hizihizwa umunsi wahariwe isi wizihizwa hagamijwe gukomeza kurushaho kubungabunga ibidukikije. Uyu munsi watangiye kwizihizwa kuwa 22 Mata 1970. Muri uyu mwaka nabwo ukaba warizihijwe kuwa 22 Mata 2022.

    Hari ibyamamare hirya no hino byifatanije n'isi yose mu kwizihiza uyu munsi mu myambaro yo kogana izwi nka Bikini ariko zo mu ibara ry'icyatsi. Ibyo byamamare harimo Kylie, Kendall Jenner, Hailey Bieber Ariana Grande n'abandi banyuranye. 

    INYARWANDA ikaba yabegeranirije amafoto agaragaza uko bamwe mu byamamare bawizihije.

    Hailey Bieber

    Jordyn Woods

    Ayesha Curry

    Rebel Wilson

    Kylie Jenner

    Bella na Dani Thorne

    Simone Biles

    Bella Thorne

    Ariana Grande

    Kerry Washington

    Kendall Jenner

    Hailey Bieber

    Danielle Lombard

    Genie Bouchard

    Ireland Baldwin

    January Jones

    Jasmine Sanders

    Maitland Ward Baxter

    Jordyn Woods

    Juliana Hough

    Kaia Gerber

    Kendall Jenner

    Corryn Olympions

    Kourtney Kardashian

    Simone Biles

    Kylie Jenner

    Lais Ribeiro

    Lais Ribeiro

    Larsa Pippen

    Nicole William English

    Paige De Cinque

    Rachel Slawson 

    Sarah Synder

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116580/mu-mafoto-25-irebere-uko-ibyamamare-birimo-kylie-kendall-hailey-na-ariane-grande-bizihije–116580.html

  • BK Group Plc yibutse abahoze ari abakozi bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Mata 2022, ubwo abakozi n'ubuyobozi bwa BK bashyiraga indabo ku rwibutso ruriho amazina y'abayikoreraga bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku cyicaro gikuru cyayo.

    Uyu muhango wakomereje ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali aho bashyize indabo ku mva iruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 250 y'Abatutsi biciwe hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.

    Umuyobozi wa BK Group Plc, Dr. Diane Karusisi, yavuze ko kwibuka ari inshingano za buri wese, cyane ko abakozi ba BK bakwiye kujya bazirikana bagenzi babo bishwe.

    Ati 'Kwibuka ni inshingano ntabwo ari umuhango uba umunsi umwe cyangwa mu kwezi kwa kane, twebwe nk'abakozi ba BK ni inshingano zacu kwibuka abantu batanze umusanzu wabo mu kubaka ikigo dukoramo bishwe urw'agashinyaguro.'

    Umuyobozi w'Umuryango Aegis Trust, Mutanguha Freddy, yashimye BK Group Plc kuba ifata umwanya ikibuka abazize Jenoside n'uburyo idahwema kwita ku barokotse.

    Ati 'Turabashimira cyane kuba mwateguye iki gikorwa cyo kwibuka kuko ni indangagaciro nziza, turabashimira kandi ko muhora mutegura iki gikorwa kandi mukita ku bacitse ku icumu.'

    Ku ruhande rw'uhagarariye imiryango y'abazize Jenoside bakoraga muri BK, Murengerantwali Athanase, yashimye iyi banki kuba izirikana ababo bishwe avuga ko bibaha icyizere cy'ejo hazaza.

    BK Group Plc yibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu gihe u Rwanda n'Isi yose biri mu gihe cy'iminsi ijana yo kwibuka inzirakarengane zishwe.

    Abakozi ba BK ubwo bashyiraga indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi

    Bafashe umunota wo kuzirikana inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abari abakozi ba BK bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bibutswe

    Hashyizwe indabo ku rwibutso rw’amazina y’abari abakozi ba BK bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Bahawe ikiganiro kigaruka ku mateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abakoreraga BK bibutswe, abayikorera ubu basabwa kusa ikivi cyabo

    Hacanywe urumuri rw’icyizere rushushanya icyizere cy’ejo hazaza h’abanyarwanda

    Uhagarariye imiryango y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bakoraga muri BK, Murengerantwali Athanase, yashimye iyi banki kuba izirikana ababo bishwe avuga ko bibaha icyizere cy'ejo hazaza

    Umugabo w’uyu mugore yahoze akorera BK yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Umuyobozi w'Umuryango Aegis Trust, Mutanguha Freddy, yashimye BK Group Plc kuba ifata umwanya ikibuka abatutsi bishwe muri Jenoside n'uburyo idahwema kwita ku barokotse

    Umuyobozi wa BK Group Plc, Dr. Diane Karusisi, yavuze ko kwibuka ari inshingano za buri wese cyane ko abakozi ba BK bakwiye kujya bazirikana bagenzi babo bishwe

    Dr. Diane Karusisi yunamiye inzirakarengane zishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bk-group-plc-yibutse-abahoze-ari-abakozi-bayo-bazize-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Imirwano yongeye kubura hagati ya M23 na FARDC i Jomba #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Mata 2022 nibwo hongeye kuvugwa ko imirwano yadutse.

    Ni imirwano ije mu gihe harimo kuvugwa ibiganiro hagati ya Perezida Félix Tshisekedi n’abahagarariye imitwe yitwaje intwaro igera ku icumi ikorera mu Burasirazuba bwa RDC.

    Major Willy Ngoma, Umuvugizi wa Armée Révolutionnaire du Congo, Ishami rya Gisirikare rya M23, yatangaje ko bagabweho ibitero n’ingabo za leta mu gihe bari mu biganiro.

    Ngo bigaragaza ko leta idashaka inzira y’amahoro mu kurangiza ikibazo.

    Ati 'Uyu munsi guhera saa cyenda n’iminota 50, Ingabo za Leta, FARDC zatugabyeho igitero i Bugusa muri Jomba muri teritwari ya Rutshuru.'

    'N’ubu imirwano irakomeje turimo gushaka uko twabasubiza inyuma, biragaragara ko leta idashaka inzira y’amahoro mu kurangiza intambara”.

    Iyi mirwano ije mu gihe hari hatangiye ibiganiro bihuza Perezida Tshisekedi n’imitwe yitwaje intwaro igera ku 10 ikorera mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru, iy’Amajyepfo na Ituri nk’uko byemejwe n’inama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere iheruka yabereye muri Kenya kuwa 21 Mata 2022.

    M23 ikaba iherutse kubura imirwano mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ishinja leta kutubahiriza amasezerano yashyiriweho umukono i Nairobi muri Kenya mu 2013 aho uyu mutwe wemezaga ko uhagariritse imirwano.

    Taliki ya 10 Mata 2022 nibwo M23 yatangaje ko yongeye guhagarika imirwano ku nshuro ya kabiri. Yahise inarekura abasirikare ba RDC yari yafatiye mu mirwano.

    Lt Colonel Guillaume Njike Kaiko, Umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare bya FARDC mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yashinje abarwanyi ba M23 kubura imirwano nyuma y’agahenge kari amaze iminsi, yemeza ko ingabo za FARDC zikomeje kwihagararaho.

    Ati 'Nyuma y’agahenge kari gahari, nyuma y’amabwiriza twari twahawe n’ubuyobozi bukuru, abarwanyi ba M23 bagabye ibitero ku birindiro byacu biri i Bugusa.'

    'Byabaye kuri uyu wa Gatandatu mu masaha ya saa Cyenda z’amanywa. Ibi ni ukwangiza agahenge kari kamaze iminsi natwe nka FARDC twafashe icyemezo cyo kwihagararaho tugahangana nabo.”

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Imirwano-yongeye-kubura-hagati-ya-M23-na-FARDC-i-Jomba

  • Mael Dinjeck ashimishije abafana ba Rayon sport Reba video y’igitego yatsinze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon sport yongeye gushimisha abafana bayo nyuma yo gutsinda ikipe ya AS Kigali.

    Abakunzi na bafana ba Rayon sport bakomeje kwishimira itsinzi bavuga ko bongeye gufata igisambo.

    Uyu mukino urangiye mukanya gato ubwo Rayon sport yatsinda igitego cy'imwe igitsinda ikipe ya AS Kigali iki gitego cyikaba ari nacyo cyatandukanyije impande zombi n'ubwo cyagiyemo mu give cya mbere cy'umukino.

    Bamwe mu bafana barimo Nkunda match batangaje ko bishimiye iy'itsinzi ngo kuko AS Kigali arimwe mu makipe yabatwaye abakinnyi.

    Source : https://yegob.rw/mael-dinjeck-ashimishije-abafana-ba-rayon-sport-reba-video-yigitego-yatsinze/

  • Umuganda rusange wibanze ku kurwanya isuri (Amafoto) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Mata 2022, kimwe n’ahandi mu Gihugu, mu Turere dutandukanye tw’Intara y’Iburasirazuba hakozwe umuganda ugamije kurwanya isuri, (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umuganda-rusange-wibanze-ku-kurwanya-isuri-amafoto

  • Miss Nshuti Divine Muheto yasomye amakuru kuri Televiziyo y'U Rwanda (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Nshuti Divine Muheto wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2022 yasomye amakuru mu rurimi rw'icyongereza kuri Televiziyo y'U Rwanda. Ni mu gace ka Guest Anchor aho umuntu w'icyamamare aba yatumiwe maze agasomera abakurikiye Televiziyo y'U Rwanda imwe mu nkuru mu ziba zateguwe.

    Nyuma yo gusoma imwe mu nkuru mu zari zateguwe, Miss Muheto yanasobanuye byinshi ku byerekeranye n'umushinga we.

    Source : https://yegob.rw/miss-nshuti-divine-muheto-yasomye-amakuru-kuri-televiziyo-yu-rwanda-video/

  • Inyamaswa itaramenyekana yatorotse pariki ya Nyungwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Nyamagabe umurenge wa Uwinkingi inyamaswa itaramenyekana yatorotse pariki yica ihene z'abaturage.

    Nkuko tubikesha BTN ikaba ivuga ko inyamaswa itaramenyekana yatorotse pariki ya nyungwe ikica ihene eshanu z'abaturage.

    Abaturage bakomeje gusaba ubuyobozi ko haricyo bwakora ngo kuko hatagize igikorwa har'igihe inyamaswa zajya zibasanga mungo zabo.

    Source : https://yegob.rw/inyamaswa-itaramenyekana-yatorotse-pariki-ya-nyungwe/

  • Muhanga: Gukumira ibiza birakorwa nko gukumira Covid19 – Mayor Kayitare #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko bwafashe ingamba zo gukoresha imbaraga nyinshi mu kwirinda no gukumira ibiza bishobora kwibasira abaturage, (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/muhanga-gukumira-ibiza-birakorwa-nko-gukumira-covid19-mayor-kayitare

  • Karongi: Inyubako y'isoko yatwaye miliyari 1,5 Frw imaze imyaka ine idakorerwamo – #rwanda #RwOT

    Umunye-Congo, Bahati Kasidika, urema iri soko avuye i Goma avuga ko amaze imyaka ine abona iyo nyubako ariko atazi impamvu idakorerwamo.

    Ati 'Sinzi impamvu idakorerwamo tuyibona hariya gusa. Kuba idakorerwamo ni igihombo kuko ibaye icururizwamo twajya duhahiramo ibyo tujyana iwacu muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.'

    Ntawuziyandemye Vincent, ucuruza amatungo mu Karere ka Karongi avuga ko kuba iyi nzu idakorerwamo ari igihombo.

    Ati 'Inzu yuzuye ikaba yaratwaye amafaranga angana kuriya, ikamara umwaka umwe, ibiri nta kintu gikorerwamo iba yamaze kwinjira mu gihombo.'

    Makafe Christian Kasidika w'i Bukavu asaba abo bireba gukemura ikibazo gituma iyi nzu idakorerwamo kuko bakeneye kujya batwara n'ibindi bicuzwa bitari amatungo magufi gusa.

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Karongi ushinzwe ubukungu n'iterambere Niragire Theophile avuga ko icyorezo cya Covid-19 ari cyo cyakomye mu nkokora ikoreshwa ry'iyi nzu yari igenewe amaduka.

    Ati 'Iriya miryango yagenewe ubucuruzi, mbere ya Covid-19 yari yatangiye gufatwa n'abantu bagiye gutangira kuyikoresha ariko ubucuruzi bugenda gake kubera Covid-19.'

    'Hari abari bayifite turi gukangurira kugaruka kuyikoresha ariko duherutse no kujya gushaka abandi bacuruzi bashya dukangurira kuza gukoresha iriya miryango kugira ngo bajye babasha kuhanyuza ibicuruzwa byabo.'

    Niragire avuga ko batazi igihe iyi nyubako izaba yatangiye gukorerwamo kuko icyo bakora ari ukubashishikariza, nabo bakabanza kubyigaho bareba niba bazabona inyungu mbere yo gufata icyemezo cyo kuhaza.

    Bamwe mu baturage b'akarere ka Karongi bavuga ko icyaba cyiza ari uko aya mazu yahabwa umushoramari akayashyiramo hotel kuko imiryango y'ubucuruzi byagorana kubona ubahahira cyane ko iyi nzu iri mu gace gatuyemo abaturage bake. Basanga iri soko mpuzamipaka ryari rikwiye kwegerezwa umujyi wa Karongi.

    Iri soko ryatwaye arenga miliyari imwe n'igice z'amafaranga y'u Rwanda, imirimo yo gusoza kuryubaka yarangiye mu 2018. Rifite imyanya irenga 80 yo gucururizamo harimo ahakorera ikigo cy'imari, ubugeni, imurikabikorwa, ububiko, ahagurishirizwa inyama ndetse n'izindi nyubako eshatu zagenewe kugurishirizwamo amatungo magufi.

    Iyi nyubako imaze imyaka hafi ine idakoreshwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-inyubako-y-isoko-yatwaye-miliyari-1-5-frw-imaze-imyaka-ine-idakorerwamo