Blog

  • Oprah wari umugore wa Nyakwigendera Katauti agiye gukora ubukwe ubugira kane – YEGOB #rwanda #RwOT

    Irene Uwoya wamamaye nka Oprah wabanabaye umugore wa Nyakwigendera Ndikumana Katauti yatangaje ko agiye kongera gukora ubundi bukwe buzaba ari ubwa kane akoze.

    Uyu mugore uzwi mu ruhando rwa cinema muri Tanzania, yifashije urukuta rwe rwa Instagram yavuze ko atari we uzabona ubukwe bwe bubaye. Amakuru ahamya ko Oprah ari kwitegura kurongorwa ku nshuro ya kane nk'uko nawe ubwe yabyitangairje mu butumwa yanyujije kuri Instagram.

    Uyu mugore yasangije abamukurikira amafoto ubona ko ari mu birori maze ayaherekeresha amagambo agira ati 'N'amatsiko sinkishoboye gutegereza ubukwe bwanjye'.

    Uyu Oprah wabyaranye umwana w'umuhungu na Katauti bakoze ubukwe muri 2009.Muri 2017 Dogo Janja na Oprah nanone bakoze ubukwe ariko nabo ntibarambanye.Nyuma ya Dogo Janja, Oprah yakoze ubukwe mu bwihisho n'umuzungu.Ubu rero akaba agiye kongera gukora ubukwe ku nshuro ya kane.

    Source : https://yegob.rw/oprah-wari-umugore-wa-nyakwigendera-katauti-agiye-gukora-ubukwe-ubugira-kane/

  • Umurundi Gerard Niyondiko yakoze amavuta arinda umubu utera Marariya #rwanda #RwOT

    Gerard Niyondiko, umurundi utuye muri Burkina Faso yinjiye mu rutonde rw'abitangiye kurwanya umubu utera malaria akoresheje amavuta yo kwisiga yise Maïa.

    Aya amavuta ariko ataremerwa na OMS/WHO n'ubwo uyu Gerard Niyondiko yizeye ko OMS/WHO izemeza bidasubirwaho amavuta ye yirukana imibu.

    Malaria ni indwara iterwa n'umubu w'ingore, uzwi nka anopheles. Hari uburyo butandukanye bwo kwirinda uwo mubu, burimo gukoresha inzitiramibu n'ibindi.

    Niyondiko, avuga ko kugera ubu OMS “itarigera yemeza amavuta ayo ari yo yose cyangwa ikintu cyirukana imibu bijyanye n'amavuta abantu bisiga gifite uburenganzira bwa OMS kuza ubu.

    Hagati aho, avuga ko we na bagenzi be bari kumwe muri uwo mugambi bakoze ubushakashatsi bwerekanye ko aya mavuta akora neza kandi ko nta ngaruka afite kubayakoresha.

    Ikigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, RBC, gitangaza ko ingamba zo kurwanya Malaria zikomeje gutanga umusaruro kuko abayirwara bagabanutse bava kuri miliyoni enye mu 2016 bagera kuri miliyoni imwe mu 2021.

    Umuyobozi Mukuru wa RBC, Prof Claude Mambo Muvunyi, yabitangaje ubwo yari mu Karere ka Gisagara kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Mata 2022 mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Malaria.
    <img97830|center

    Yavuze ko imibare yo mu 2021 yerekana ko ku Isi hose abarenga miliyoni 240 barwaye Malaria, ihitana abasaga ibihumbi 600, bityo iyo ndwara ikiri icyorezo gikomeye.

    Kugeza ubu , uburyo buhari buzwi bwo kwirinda Marariya ni ukuryama mu nzitiramubu iteye umuti. Mu gihe OMS yakwemeza amavuta ya Maïa byakorohereza bensha badakunda kurara munzitiramubu bayishinja kubatera ubushyuhe cyangwa ntibiborohere kuyitaho.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/umurundi-gerard-niyondiko-yakoze-amavuta-arinda-umubu-utera-marariya

  • CANAL+ yahuguye abanyamakuru mu bijyanye no kubongerera ubumenyi #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa y’iminsi ine, yatangiye tariki ku ya 19 asozwa ku ya 22 Mata 2022 aho yitabiriwe n’abanyamakuru basanzwe batunganya inkuru z’amashusho ku ma Televiziyo atandukanye yo mu Rwanda.

    Victorien Tronche watanze aya mahugurwa yagaragaje ko kugira ngo umunyamakuru abe umunyamwuga mu kazi ke ko gutunganya inkuru, ari ingenzi ko amenya ibice by’ingenzi bigize inkuru y’amashusho, ndetse no gufata amashusho ari ku rwego rwo hejuru.

    Umuyobozi wa CANAL+ RWANDA, Sophie TCHATCHOUA, yavuze ko CANAL+ ihora ishishikajwe no guteza imbere abafite impano, maze ashimangira ko amahugurwa nkaya atangwa na CANAL+ University ari imwe mu nzira zinoze zo kuvumbura ndetse no gushyigikira abafite impano mu Rwanda. Yongeyeho kandi ko aya mahugurwa azakomeza no mu myaka iri imbere kugira ngo CANAL+ ikomeze gufasha ndetse no guteza imbere itangazamakuru ndetse nibijyanye na cinema mu Rwanda.

    Abitabiriye aya mahugurwa batangaje ko ari ingenzi cyane ndetse ko azabafasha kunoza imikorere y’akazi kabo ka buri munsi, bakanarushaho kugakora kinyamwuga.

    Safari Desire ukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi cyane kuko azamufasha kurushaho kunoza akazi ke ndetse ko yizeye no guhatana ku rwego mpuzamahanga.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Inkuru-zamamaza/article/CANAL-yahuguye-abanyamakuru-mu-bijyanye-no-kubongerera-ubumenyi

  • Ishimwe Dieudonné uyobora ikigo gitegura Miss Rwanda yafunzwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko Ishimwe Dieudonné usanzwe uyobora ikigo cyitwa 'Rwanda Inspiration Backup’ gitegura irushanwa rya Miss Rwanda, (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/ishimwe-dieudonne-uyobora-ikigo-gitegura-miss-rwanda-yafunzwe

  • Pogba yagaragaje ikimenyetso ko agomba kuva Manchester United – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umufaransa ukinira ikipe ya Manchester United wayijemo mu mwak wa 2016 kuri ubu akaba yari ayimazemo imyaka 6, Paul Labile Pogba amasezerano ye aragana ku musozo gusa ariko kuri ubu yakoze ikimenyetso gisa nk'aho umutima we utagikeneye kumva ikipe Manchester United.

    Paul Labile Pogba wifuzwa na Real Madrid ndetse na Paris saint Germain yamaze kuva muri Group ya Whatsapp yari ahuriyemo n'abandi bakinnyi ndetse n'abatoza kugira ngo bakunde bashyire hamwe.

    Kuri ubu, Ralf Rangnick yatangaje ko iyi season Paul Pogba atazongera kugira undi mukino akina kubera imvune yagize bivuze ko umukino wa nyuma i Manchester Paul Pogba yawukinnye.

    Source : https://yegob.rw/pogba-yagaragaje-ikimenyetso-ko-agomba-kuva-manchester-united/

  • Ibiganiro Hagati ya Leta ya Congo n'Imitwe y'Abayirwanya byakomwe mu nkokora #rwanda #RwOT

    Mu ruzinduko rw'iminsi ibiri yasoje mu gihugu cya Uganda , Perezida Paulo Kagame w'u Rwanda yumvikanye yongera guhamagarira leta ya Repubulika ya demokarasi ya Kongo n'abo bashyamiranye kurangiriza ibibazo bafitanye banyuze mu nzira y'ibiganiro, bibahuje nk'Abanyekongo ubwabo.

    Kuva ku wa gatandatu w'icyumweru gishize i Nairobi muri Kenya, hari intumwa za leta ya Kongo ndetse n'iz'imitwe irwana na leta mu burasirazuba bw'igihugu mu biganiro bigamije kurangiza icyo kibazo.

    Imishyikirano ivugwa ko yadindijwe n'iyubura ry'imirwano ryakozwe n'umutwe wa M23 w'inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Kongo.

    Ku wa kane w'iki cyumweru, Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, ubu ukuriye umuryango w'Afurika y'uburasirazuba (EAC), yatumije inama irimo no gucyemura ikibazo cya M23. Yitabiriwe n'abakuru b'ibihugu bya Uganda, u Burundi, na DR Congo, naho u Rwanda ruhagararirwa na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga.

    Iyo nama yemeje gushyiraho “aka kanya” umutwe w'ingabo z'akarere wo kurasa inyeshyamba muri DR Congo zizanga kuganira no gushyira intwaro hasi.

    Kurundi ruhande ariko, Major Ngoma yatangaje ko : “Muri aka kanya (ku cyumweru), FARDC [ingabo za Congo] irimo kurwana n'ingabo zacu ku birindiro byinshi byacu. M23 ivuga ko izirwanaho kugeza ku ndunduro y'ibitero bya FARDC”.

    Hagati aho, urugaga rutari urwa leta ya Congo (société civile) rwo muri Kivu ya ruguru, rwavuze ko rwamaganye ibiganiro ibyo ari byo byose leta ya Congo yagirana n'imitwe yitwaje intwaro, bitari mu rwego rwo gushyira intwaro hasi no gusubizwa mu buzima busanzwe, nkuko bitangazwa na Radio Okapi.

    Radio Okapi ya ONU isubiramo amagambo ya Etienne Kambale ushinzwe imiyoborere myiza wo muri urwo rugaga, avuga ko ibihugu byo mu karere bikwiye kubaha DR Congo nkuko bikubiye mu masezerano y'amahoro y'i Addis-Abeba yo mu 2013.

    Mu kwezi gushize kwa gatatu, leta ya Congo yavuze ko umutwe wa M23 uyobowe na Général de Brigade Sultani Makenga, wavuye mu birindiro byawo ugaba ibitero ku ngabo za leta. Ariko umutwe wa M23 wavuze ko ahubwo ari ingabo za leta zawugabyeho ibitero mu birindiro byawo.

    Ku itariki ya mbere y'uku kwezi kwa kane, M23 yari yasohoye itangazo ivuga ko yiyemeje guhagarika imirwano kugira ngo igirane ibiganiro na leta ya Kinshasa.

    Ndetse kugira ngo uwo mutwe ugaragaze ko ufite ubushake bwo kumvikana, ku itariki ya 10 y'uku kwezi kwa kane, M23 yatangaje ko ivuye mu duce yari yarafashe, isubira mu birindiro yari isanganywe.

    Imirwano ikimara kwaduka mu kwezi kwa gatatu, leta ya Congo yashinje u Rwanda ko ari rwo ruri gufasha umutwe wa M23 muri iyo mirwano, ibyo leta y'u Rwanda na M23 byahakanye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/ibiganiro-hagati-ya-leta-ya-congo-n-imitwe-y-abayirwanya-byakomwe-mu-nkokora

  • Intambara y’Ubutita hagati ya Padiri Nahimana na Mukankiko, umwe ashobora kwivugana undi #rwanda #RwOT

    Mukankiko ntatinya kuvuga ko ubu ikigezweho kuri we ,ari ukurwana no guhangana na Padiri Nhimana Thomas kugeza umwe yishe undi , ko ahubwo kutarwana nawe aribyo byaba ari ikibazo bitewe na politiki mbi n’amakosa menshi akorwa na Padiri Nahimana na Guverinoma ye.

    Yagize ati :' Kuba narwana na Padiri Nahimana ntagitangaza kirimo. Niho urugamba rugeze. Ahubwo tutarwanye nibwo haba hari ikibazo kubera ubuswa bwe. Hagomba no kuza ibindi ,turi kurugamba. Hari ikibazo muri guverinoma ye ,abantu babagabo hari igihe bazadukiza. Nibataza kudukiza tuzarwana umwe yice undi ntakundi. Ngomba kumukosora kuko hari amakosa menshi akora yarangiza ngo ari kurugamba !

    Ibi Mukankiko Sylvie abivuze nyuma yo kuvuga ko azakandagira Padiri Nahimana ku gakanu akoresheje akaguru k’iburyo ngo biturutse ku kuba yarakunze kumwibasira no kumuteranya mu bandi amwita umusazi w’inkunguzi no kumutega iminsi avugako akwiye kwicwa.

    Ubwo yabazazwaga impamvu akunze kwibasira abantu bo muri opozisiyo kandi nawe afatanyije nabo bifatwa nko kurasa uwo muri kurugamba rumwe , Mukankiko wiyise Umutabazi yasubije ko abo arasa ari abantu bo mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda we abona ko ari ba ntakigenda ngo kuko urugamba barimo rwo kurwanya ubutegetsi bw’uRwanda rwabananiye ahubwo ngo bahitamo amatiku no kurwanira ku mbuga nkoranyambaga[ Aha aba ashaka kuvuga Padiri Nahimana Thomas]. Gusa yongera ho ko n’ubwo bavuga ko bari kumwe we abona ntabufatanye bafite ahubwo huzuyemo amacakubiri .

    Ati :' Ntango nshobora kurasa uwo turi kumwe.Iyo mbonye ntakigenda cyawe ako kanya ngushyira ku ruhande nka Padiri Nahimana Thomas . Ibintu byo kuri murandasi(Social Media) ntacyo bimaze. Ubundi se ibi bintu tuvugiraho nibyo wavuga ko hari icyo byadufasha ku rugamba turiho ? Ibyo kuvuga ngo ndwana n’abo turikumwe. Turi kumwe gute ? Ngo kuko duhuriye kuri zoom ? Ngo nuko twese tuvuga nabi ubutegetsi bw’uRwanda ?. Iyo abantu baba bari kumwe tuba twaratashye. Ntago abanyarwanda baba muri opozisiyo hanze baba bamwe. Bacitsemo ibice kubera amatiku yabo !' Kurwanira kuri murandasi ntacyo bimaze nta nicyo byatugezaho. Byaratudindije kuko biraturangaza aho kwihutisha Urugamba.'

    Dore bimwe mu bibazo byabajijwe mu kankiko n’uko yasubije :

    Umunyamakuru :Hari abavuga ko utanga ibitekerezo utukana gusa ,Ese uwo n’umuco w’I Rwanda ?

    Mukankiko : Ni umuco w’umusirikare wagiye kurugamba.

    Umunyamakuru:Bavuga ko ntabanga ugira kuko byose ubivuga ukabishira hanze ?

    Mukankiko : Haribyo ngira ibanga ntago mbivuga byose .

    Umunyamakuru :Abandi bati Mukankiko Sylvia urugamba arwana n’urwo gucamo abanyarwanda ibice. Ese kuki ukunda kuzana ibintu bya Kiga na Nduga mu biganiro byawe ?.

    Mukankiko:Nonese ndacamo abantu ibice ubundi bari basanzwe bari kumwe ? Umuntu acamo ibice ibintu bifatanye. Abari hano hanze muri opozisiyo bo basanzwe baracitsemo ibice !

    Ivomo:Rwandatribune

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Intambara-y-Ubutita-hagati-ya-Padiri-Nahimana-na-Mukankiko-umwe-ashobora-kwivugana-undi