Blog

  • Peace Cup 2022: AS Kigali yateye intambwe iga… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukino bisa nkaho wabaye uw’amateka kuko ubwo AS Kigali yatwaraga igikombe cy’Amahoro mu 2019 yari yasezereye Gasogi United nabwo muri 1/4.

    Wari umukino wa mbere umutoza Cassa Mbungo Andre atoje nyuma y’amasaha macye ahawe inshingano zo gutoza iyi kipe kugeza uyu mwaka w’imikino yarangiye.

    Ni umukino watangiye impande zombi zisatirana ndetse amakipe agaragaza inyota y’igitego.

    Uwakurikiye iminota 45 y’igice cya mbere yavuga ko yihariwe na Gasogi United kuko yageragejemo uburyo bwinshi bwo gutsinda ndetse ikaba yageze kenshi imbere y’izamu rya AS Kigali.

    Gasogi yahushije uburyo butatu bw’ibitego bwari bwabazwe ariko amahirwe ntiyabasekera.

    Abakinnyi barimo Malipangu Theodore, Nsengiyumva Moustapha na Djibrine bagoye cyane ubwugarizi bwa AS Kigali byanatumye Abakinnyi 4 b’iyi kipe y’Umujyi wa Kigali babona amakarita y’umuhondo.

    AS Kigali yanyuzagamo igasatira ibifashijwemo na Haruna wari kapiteni, Tchabalala, Lawal na Sefu.

    Umusifuzi Ruzindana Nsoro wayoboye uyu mukino yasifuye ko igice cya mbere kirangiye amakipe ajya kuruhuka anganya 0-0.

    Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa AS Kigali, who Kalisa Rashid yasohotse mu kibuga hinjira Niyibizi Ramadhan.

    AS Kigali yagarutse my gice cya kabiri yisubiyeho aho yakinnye umukino mwiza wo guhererekanya mu kibuga ndetse itangira kugera kenshi imbere y’izamu rya Gasogi.

    Mugheni Fabrice yahushije igitego cyabazwe imbere y’izamu wenyine ateye umupira cya hejuru y’izamu.

    Abakinnyi barimo Haruna na Lawal bavuye my kibuga baha umwanya Ndekwe Felix na Kayitaba Bosco.

    Ku munota wa 62′ Herone Berian Scarla wa Gasogi yakoreye ikosa Niyibizi Ramadhan ahabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo yamuviriyemo ikarita itukura ahita asohoka mu kibuga.

    Ku munota wa 68′ ku mupira wari uturutse muri koruneri, Hussein Tchabalala yafunguye amazamu atsinda igitego cya mbere cya AS Kigali, igitego yatsindishije umutwe.

    Nyuma y’ikarita itukura no kwinjizwa igitego, Gasogi yagiye ku gitutu cya AS Kigali yacanye umuriro imbere y’izamu rya Gasogi.

    Ku munota wa 81 ku mupira wari uturutse kuri coup franc Yamini Salum yatsinze igitego cya Gasogi ariko umusifuzi yemeza ko habaye kurarira.

    Gasogi yabaye nk’ikangutse itangira gushaka igitego cya kwishyura nubwo abakinnyi bari bacye mu kibuga.

    Iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye AS Kigali iri imbere n’igitego 1-0, umusifuzi yongeraho iminota 4.

    Mu minota y’inyongera Cyuzuzo Gael yarokoye Gasogi United ubwo yari asigaranye na Kayitaba Bosco agakuramo umupira yateye.

    Umukino warangiye ku ntsinzi ya AS Kigali y’igitego 1-0 itera intambwe igana muri 1/2, aho igomba gutegereza umukino wo kwishyura.

    Undi mukino wa 1/4 wabereye i Ngoma, Police FC yatsindiye Etoile de l’ Est mu rugo ibitego 2-1.

    Ntabwo Kalisa yatanze umusaruro mywinshi muri uyu mukino 

    Iminota 90 ya mbere y’ubuki kuri Cassa Mbungo muri AS Kigali 

    AS Kigali yatsinze Gasogi United igitego 1-0

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116671/peace-cup-14-as-kigali-yateye-intambwe-igana-muri-12-nyuma-yo-gutsinda-gasogi-yabakinnyi-1-116671.html

  • UEFA Champions League: Manchester City itsinz… – #rwanda #RwOT

    Umwe mu mikino myiza ishobora kuzaranga amateka ya Champions League usize Manchester City yari iwayo, itsinze Real Madrid ibitego 4-3, gusa bisiga Karim Benzema abaye umukinnyi ufite ibitego byinshi muri iri rushanwa n’ubwo ritararangira. Ni umukino utasabye imyiteguro myinshi mu ntangiriro zawo kuko ku munota wa gatatu gusa Manchester City yari imaze kwerekana ko iri mu rugo ubwo yafunguraga amazamu ku gitego cyatsinzwe na Kevin De Bruyne.

    Ntabwo byagombeye iminota myinshi ngo Real Madrid ibone ko ibyo yatekerezaga bikomeye ndetse ishobora kutava mu Bwongereza mu buryo bworoshye kuko ku munota wa 12 Gabriel Jesus yatsinze igitego cya kabiri cya Man City.

    Abakinnyi Manchester City yabanje mu kibuga: Ederson, Stones, Dias, Laporte, Zinchenko, Rodrigo, De Bruyne, Bernardo, Mahrez, Foden na Jesus. 

    Real Madrid yabaye nk’ikangutse isanga iminota iri kuyicika, byatumye Karim Benzema atsinda igitego cya mbere muri uyu mukino ku munota wa 34 w’igice cya mbere.

    Abakinnyi Real Madrid yabanje mu kibuga:  Courtois, Carvajal, Militao, Alaba, Mendy, Kroos, Modric, Valverde, Rodrygo, Vinicius na Benzema.

    Igice cya mbere cyarangiye Manchester City ifite ibitego 3-1 ndetse ifite n’icyizere gikomeye cyane. Igice cya kabiri kigitangira, Manchester City yongeye gusongamo igitego ku munota wa 54 gitsinzwe na Foden.

    Nyuma y’iminota 2 gusa Vinicius Junior yaje gutsinda igitego cya kabiri cya Real Madrid cyikaba icya mbere cye muri uyu mukino. Burya ngo nta wukira asongwa mu gihe Real Madrid ishaka kwishyura ibitego byose, ku munota wa 75 Bernardo Silva yatsinze igitego cya Kane bikomeza gucanga Real Madrid.

    Umukino wenda kurangira, Karim Benzema yabonye Penariti anayitera neza cyane, ndetse umukino urangira ari ibitego 4-3. Umukino wo kwishyura uzabera muri Espagne mu cyumweru gitaha.

    Uyu mukino wari umuriro ku mpande zombi

    Karim Benzema ubu ni we ufite ibitego byinshi muri uyu mwaka w’imikino

    Man City ntabwo yahagararaga

    Mu mikino ine gusa ya Champions League Mbenzema amaze gutsindamo ibitego 9

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116675/uefa-champions-league-manchester-city-itsinze-real-madrid-mu-mukino-wabonetsemo-ibitego-7-116675.html

  • Byagenze gute kugira ngo Prince Kid atabwe mu… – #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko Prince Kid yari yahamagajwe kugira ngo asobanure bimwe mu byo yakekwagaho, birimo Ruswa yaba iy'amafaranga n'ishingiye ku gitsina ivugwa muri Miss Rwanda ndetse n'iby'imodoka ya Miss Muheto atarahabwa, n'ibindi.

    Nyuma yo kubazwa ibyo bibazo n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, byarangiye Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid atawe muri yombi, amakuru akavuga ko afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera.

    InyaRwanda.com ikimara kumenya ayo makuru twifuje kuyakurikirana kugira ngo hamenyekane ukuri kwayo. Mu kiganiro Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yagiranye na InyaRwanda.com, yemeje aya makuru.

    Umuvugizi wa RIB yavuze ko Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] afunzwe akekwaho icyaha cyo guhohotera bishingiye ku gitsina abakobwa bajya muri Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

    Yagize ati: ''Ni byo koko Ishimwe Dieudonne usanzwe ategura Miss Rwanda arafunze. Arakekwaho icyaha cyo guhohotera bishingiye ku gitsina abakobwa bajya mu marushwanwa ya Nyampinga (Miss Rwanda) mu bihe bitandukanye'.

    Umuvugizi wa RIB yakomeje avuga ko Prince Kid ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera, Iperereza rikaba rigikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe  Ubushinjacyaha.

    Mu bibazo Umuvugizi wa RIB yabajijwe na InyaRwanda.com, ntiyigeze yemeza cyangwa ngo ahakane niba Prince Kid yari ari kumwe na Miss Muheto igihe atabwa muri yombi, ndetse ntiyigeze anavuga ku bibazo by’imodoka itaratangwa, gusa amakuru InyaRwanda.com ifite ni uko Miss Muheto na Prince Kid bari bari kumwe. Kugeza ubu RIB ikomeje iperereza.

    Prince Kid yatawe muri yombi

    Iri tabwa muri yombi rya Ishimwe Dieudone [Prince Kid], rije rikurikira isezera ry'uwari umuvugizi w'iri rushanwa Miss Nimwiza Meghan.

    Tariki 31 Ukwakira 2013, nibwo Rwanda Inspiration Backup yegukanye isoko ryo gukurikirana (management) Nyampinga, mu rwego rwo kugabanya impungenge zimwe na zimwe zaterwaga no kuba Nyampinga yabaga adafite abamukurikirana.

    Kuva Rwanda Inspiration Back Up yatorwa kugeza ubu impinduka zaragaragaye cyane muri iri rushanwa kuva ku myumvire yari isanganywe n'ababyeyi kugeza ku bihembo umukobwa yahabwaga amaze kuritwara.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116668/yari-kumwe-na-miss-muheto-byagenze-gute-kugira-ngo-prince-kid-atabwe-muri-yombi-116668.html

  • Champions League: Manchester City yatsinze Real Madrid mu mukino w'ishiraniro (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Mu mukino w'ishiraniro warumbutsemo ibitego n'amahirwe menshi atabashije kubyazwa umusaruro, amakipe yombi yerekanye impamvu asigaye muri ane yageze muri ½, ahigitse andi 32 batangiranye amatsinda.

    Umukino ugitangira, Kevin De Bruyne uri mu bihe byiza yafunguye amazamu ku munota wa kabiri gusa, nyuma y'uko Manchester City yatangiye yatakana imbaraga mu buryo bugaragara. Ni igitego yatsinze n'umutwe ku mupira yari ahawe na Riyad Mahrez, wacenze ba myugariro ba Real Madrid bari bagihuzagurika.

    Iki gitego cyakurikiwe n'ubundi buryo ariko butabashije kwinjira mu izamu ryari ririnzwe na Thibout Croutois wa Real Madrid. Ku munota wa 11, Rutahizamu Gabriel Jesus yasonze Real Madrid ayitsinda igitego cya kabiri, abafana barenga ibihumbi 50 bari ku Kibuga cya Etihad Stadium gikoreshwa na Manchester City iyo yakiriye imikino bikoza ibicu.

    Jesus yatsinze igitego nyuma yo gucenga Alaba mu rubuga rw'amahina, yakira umupira mwiza yari ahawe na Phil Foden mbere yo kuwuboneza mu rucundura mu buryo bworoshye.

    Kugeza aha, byagaragaraga ko ubwugarizi bwa Real Madrid bwari bugizwe n'abarimo David Alaba, Militao, Carvajal na Ferland Mendy butari bwakubaka ubwumvikane bwuzuye, ari nacyo cyatumaga Manchester City ikomeza kotsa igitutu mu rubuga rw'amahina rwa Real Madrid.

    Icyakora nyuma y'imonota 20 y'igice cya mbere, Real Madrid yatangiye kwibona mu mukino no kubonana neza hagati mu kibuga, ndetse biza gutanga umusaruro ku munota wa 33 ubwo Karim Benzema, kapiteni wa Real Madrid unahagaze neza, yatsindaga igitego ku mupira mwiza yahawe na myugariro w'ibumoso, Umufaransa Ferland Mendy.

    Nyuma y'igitego cya Benzema, Real Madrid yakomeje kwihagararaho nubwo yarushwaga na Manchester City mu bijyanye no guhererekanya umupira, kuko umukino wose warangiye Real yihariye umupira ku kigero cya 40% gusa.

    Mu gice cya kabiri, Foden yaje gutsinda igitego cy'umutwe nyuma y'umupira mwiza yahawe na kapiteni we, Umunya-Brazil Fernandinho.

    Ibi byishimo ariko byari iby'akanya gato kuko Real Madrid, binyuze kuri Vinicius Jn. yishyuye igitego cyiza, nyuma y'uko uyu musore w'imyaka 21 gusa yacenze Fernandinho akavana umupira mu kibuga hagati akawinjiza mu rubuga rw'amahina, mbere yo kuwuboneza mu izamu ryari ririnzwe na Ederson.

    Ibintu ariko byari bitararangira kuko ku munota wa 74, Bernardo Silva yateye ishoti rikomeye cyane agatsinda igitego cya kane, nyuma y'uko ba myugariro ba Real Madrid basaga nk'abarangaye ku kimeze nk'ikosa umusifuzi atatanze.

    Real Madrid yakoze iyo bwabaga iza gutsinda igitego cya gatatu cyatsinzwe na Karim Benzema, wujuje ibitego 14 muri iri rushanwa ry'uyu mwaka.

    Umukino wo kwishyura utegerejwe ku itariki ya 4 Gicurusi 2022, mu gihe kuri uyu wa 27 Mata, Liverpool iri bwakire Villarreal FC yo muri Espagne ku Kibuga Anflield Road, ukaba ari undi mukino wa 1/2 muri iri rushanwa.

    Ubwo Benzema yari amaze gutsinda igitego cya mbere cya Real Madrid

    Foden yatsinze igitego cyiza cy’umutwe

    Umuzamu wa Real Madrid, Courtois ntiyabashije gukuramo umupira wa Jesus

    Gabriel Jesus yatsinze igitego cyiza nyuma yo gucenga myugariro Alaba

    Benzema yaboneje umupira yahawe na Mendy mu rubuga rw’amahina

    Kapiteni wa Real Madrid, Karim Benzema, yatsinze ibitego bibiri muri uyu mukino

    Kevin De Bruyne yatsinze igitego cya mbere ku munota wa kabiri w’umukino

    Abakinnyi ba Manchester City bari kwishimira igitego cya Foden

    Phil Foden ubwo yishimiraga igitego yatsinze n’umutwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/champions-league-manchester-city-yatsinze-real-madrid-mu-mukino-w-ishiraniro

  • Hagaragajwe ko iterambere ry'ubuhinzi muri Afurika rizashingira ku ikoranabuhanga rigezweho – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Mata 2022, ifite insanganyamatsiko igaruka ku kongera ibiganiro ku ruhare rwa siyansi, ikoranabuhanga no guhanga ibishya bigamije guhindura urwego rw'ubuhinzi n'ibiribwa muri Afurika.

    Minisitiri Dr. Mukeshimana yavuze ko ibiganiro n'imyanzuro izafatirwa muri iyi nama bizatanga umusanzu mu guhanga ibishya mu ikoranabuhanga ndetse n'impinduramatwara zikenewe mu buhinzi n'ibiribwa muri Afurika.

    Ati 'Kuba muri hano uyu munsi, ni ubuhamya bw'umuhate uganisha ku guteza imbere siyansi, ikoranabuhanga no guhanga ibishya nk'inkingi zafasha mu mpinduramatwara zikenewe mu rwego rw'ubuhinzi.'

    Yakomeje agira ati 'Kwagura ubumenyi, ikoranabuhanga, no guhanga ibishya mu buhinzi ni ingenzi cyane mu kubaka gahunda irambye yo kwihaza mu biribwa.'

    Minisitiri Dr. Mukeshimana yavuze ko Afurika izi neza uruhare rw'ubumenyi n'ikoranabuhanga no guhanga ibishya mu bukungu ndetse no guhindura imibereho y'abaturage.

    Niyo mpamvu kandi mu 2014, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe watangije gahunda yiswe 'STISA-2024' igamije guteza imbere ubumenyi, ikoranabuhanga no guhanga ibishya muri Afurika.

    Minisitiri Mukeshimana ati 'Gushyira mu bikorwa neza izi ngamba bisaba ishoramari rirambye mu bushakashatsi n'iterambere ndetse no kubona ikoranabuhanga rishya no guhanga ibishya mu biganza by'abafatanyabikorwa mu nzego z'ingenzi z'ubukungu bwacu harimo n'ubuhinzi.'

    Guverinoma y'u Rwanda kandi yijeje ubufasha mu kugira ngo iyi gahunda yo kwagura ubumenyi n'ikoranabuhanga igerweho muri Afurika ndetse n'izindi mpinduramatwara zikenewe mu rwego rw'ubuhinzi.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi mu Rwanda (RAB), Dr. Karangwa Patrick, yavuze ko hakenewe ishoramari rihagije kugira ngo Umugabane wa Afurika ubashe kugera ku mpinduramatwara zikenewe mu rwego rw'ubuhinzi ari nabyo bizafasha mu kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko.

    Yagize ati 'Gushora mu bumenyi, ikoranabuhanga no guhanga ibishya mu buhinzi ni ingenzi ku Mugabane wacu.'

    Umuyobozi wa AATF, Dr. Canisius Kanangire yavuze ko urwego rw'ubuhinzi muri Afurika ari rwo rutanga akazi ku baturage benshi, ariko usanga hakiri imbogamizi zituma umuhinzi atabasha guhinga kinyamwuga cyangwa ngo asarure ibingana n'imbaraga aba yashoye muri ubwo buhinzi.

    Ati 'Iyo tuvuga ubuhinzi dusanga ari ahantu umusaruro uba muke ugereranyije n'ubutaka cyangwa ahantu umuntu aba yahinze. Ugasanga turimo gusarura toni imwe kuri hegitari abandi basarura toni eshanu kuri hegitari.'

    Yakomeje agaragaza ko ibyo ari ikibazo gikwiriye gushakirwa umuti, ati 'Icyo ni ikibazo gituma tudasarura ibiribwa bihagije ku bantu batuye ibihugu cyangwa Afurika. Ibyo birasaba umuti. Noneho ku rwego rw'igihugu ugasanga igihugu kiratanga amafaranga menshi cyane yo kugura ibiribwa byunganira ibisarurwa bike bidahagije.'

    Yakomeje agaragaza imbogamizi abahinzi bahura nazo, ati 'Umuhinzi muri Afurika ntabwo abona ibyangombwa akeneye kugira ngo ahinge yeze. Ibyo bya ngombwa birimo amamashini, buriya ntabwo wahaza abantu miliyoni mirongo ingahe ukoresha isuka, birasaba kuzana imashini.'

    Iyi nama ku bumenyi, ikoranabuhanga no guhanga ibishya mu rwego rw'ubuhinzi muri Afurika ibaye ku nshuro ya kabiri. Iteganyijwe kuba hagati ya tariki 26-28 Mata 2022.

    inisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Mukeshimana Gerardine, yavuze ko Afurika ikwiye gushora imari mu buhinzi bugezweho bwifashisha ikoranabuhanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagaragajwe-ko-iterambere-ry-ubuhinzi-muri-afurika-rizashingira-ku

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC mu Gikombe cy'Amahoro – #rwanda #RwOT

    Moussa Essenu yatsinze igitego cyiza cy'umutwe ku munota wa 12 w'umukino mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali iri i Nyamirambo.

    Muri iyi minsi, Rayon Sports iri gukina umukino ushingiye ku basore bayo bo hagati mu kibuga babonana neza cyane, barimo Mugisha François, Muhire Kevin na Nishimwe Blaise.

    Imikino iheruka byabaga ngombwa ko Kwizera Pierrot yiyongeramo bigatuma Muhire Kevin akina aca mu ruhande. Byari byahindutse, Kwizera azamo ku munota wa 78 asimbuye Mael Ndindjek.

    Igice cya kabiri cyarimo imibare ikomeye ku mpande zombi ari nayo mpamvu uburyo bwo kubyara ibitego bwabaye buke.

    Abakinnyi ba Bugesera FC barimo Sadick Sulley na Munir Abdul Rahman bagerageje gushaka ibitego ariko ubwugarizi bwa Rayon Sports bubacungira hafi.

    Rayon Sports yakomeje gucungana n'umukino iminota 90 irangira bakiyoboye umukino, bityo hakazabaho gutegereza umukino wo kwishyura uzakinwa tariki ya 4 Gicurasi 2022 i Bugesera.

    Rayon Sports yatsinze Bugesera FC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rayon-sports-yasezereye-bugesera-fc-mu-gikombe-cy-amahoro

  • Basuye urwibutso rwa Kigali biyemeza kurwanya Jenoside mu buryo bwose #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abakozi b’ikigo Hot Point gicuruza ibikoresho bya electronic bigezweho, basuye urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, bavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/kwibuka/article/basuye-urwibutso-rwa-kigali-biyemeza-kurwanya-jenoside-mu-buryo-bwose

  • IFOTO Y’UMUNSI: Umutoza wa Rayon Sports akubura mu rwambariro #rwanda #RwOT

    Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Ferreira Faria yagaragaye arimo atunganya mu rwambariro bakoresheje ku mukino wa 1/4 w’igikombe cy’Amahoro batsinzemo Bugesera FC.

    Uyu mukino wabaye ku mugoroba w’uyu munsi ku wa Kabiri warangiye Rayon Sports itsinze 1-0.

    Bimenyerewe ko akenshi abakora amasuku muri Stade ari bo batunganya urwambariro abakinnyi baba bakoresheje iyo basohotse batashye.

    Kuri Rayon Sports nyuma y’uyu mukino Urwambariro rwarimo rutunganywa na Ferreira Faria, arimo akubura yegeranya ibintu by’imyanda byose abakinnyi batayemo.

    Umutoza mukuru wa Rayon Sports, Jorge Paixão yavuze ko ari wo muco wabo, buri gihe ari bo bitunganyiriza Urwambariro bakoresheje.

    Ati “buri gihe nitwe twikorera mu rwambariro rwacu, impamvu ni uko ari twe tuba twahakoreye tuhafata nk’iwacu. Mu biro byacu. Hari igihe ubwira umukinnyi ko agomba kuhatunganya kandi akabikora.”

    Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Ferreira Faria arimo akubura mu rwambariro

    Ngo buri gihe nibo bikorera mu rwambariro

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ifoto-y-umunsi-umutoza-wa-rayon-sports-akubura-mu-rwambariro

  • Ubufasha bwa NATO kuri Ukraine, Uguhamagara i… – #rwanda #RwOT

    Mu buryo bugaragarira isi yose, ibihugu biri muri NATO bikomeje gufasha ingabo za Ukraine kwihagararaho mu ntambara, ibyo Minisitiri  w’Ububanyi n’Amahanga w’ u Burusiya, Sergei Lavrov  avuga ko ari ukurwana intambara kwa NATO ku buryo bujijishije.

    Mu ntangiriro za Werurwe urugamba rutaramenyerwa, perezida Vladmir Putin w’u Burusiya yavuze ko mu gihe icyo aricyo cyose babigambirira bashobora gutera ibisasu bya kirimbuzi cyangwa Nikiliyeri ku gihugu cya Ukraine.

    Ibi kandi byasubiwemo na Minisitiri Sergei Lavrov kuri uyu wa kabiri, ubwo yavugaga ko imbaraga n’uruhare rwa NATO mu ntambara y’ u Burusiya na Ukraine bishobora kuzatuma u Burusiya bukoresha izo ntwaro mu gihe inzira y’ibiganiro by’amahoro yaba idatanze umusaruro.

    Min. Sergei Lavrov

    Avuga ku ruhare rwa NATO, Bwana Lavrov yagize ati ”OTAN / NATO, urebye iri mu ntambara n’ u Burusiya binyuze ku kindi gihugu kandi irimo kugiha intwaro. Intambara ni intambara”.

    Aha niho Bwana Lavrov yashingiye avuga ko n'ubwo u Burusiya bushyize imbere ko intambara yakizwa n’ibiganiro by’amahoro hatabayeho ibindi byago, bidakuraho ko bushobora gukoresha intwaro za kirimbuzi mu gihe kiri imbere.

    Minisitiri Lavrov yashinje Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky kwigira nk'aho bari mu biganiro nyamara bitabafasheho, avuga ko Zelensky ari “umukinnyi mwiza wa filime” kuko ibyo avuga n’ibyo akora bibamo ”kwivuguruza kwinshi cyane”.

    U Burusiya buri mu bihugu bike ku isi bitunze intwaro ziremereye za Nikiliyeri n’izindi za kirimbuzi, aho binavugwa ko aricyo gihugu cya mbere gifite ibisasu bishobora kugira ingaruka nyinshi ku isi nzima mu gihe gito.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116665/ubufasha-bwa-nato-kuri-ukraine-uguhamagara-intwaro-kirimbuzi-z-u-burusiya-116665.html