Blog

  • Bidasubirwaho ikiganiro 'Urukiko rw’Ubujurire’ cyakorwagamo n’abarimo Sam Karenzi na Taifa cyabaye gihagaze #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Radio Fine FM, bwatangaje ko ikiganiro cy’imikino cyari gikunzwe cyane kizwi nk’Urukiko rw’Ubujurire cyabaye gihagaritswe kubera impamvu zitabaturutseho.

    Ikiganiro ‘Urukiko rw’Ubujurire’ cyatangiye kumvikana kuri Fine FM tariki ya 4 Ukwakira 2021, kikaba cyakorwaga n’abanyamakuru batatu Kalisa Bruno Taifa, Horaho Axel na Sam Karenzi bose bakoranaga kuri Radio10, nyuma baje kongeramo imbaraga bazanamo Niyibizi Aime utarahatinze kuko yahise ajya kuri Radio 1 n’ubundi basigara ari 3.

    Iki kiganiro cyari gikunzwe na benshi bitewe n’uburyo abagikoramo bagikoraga, bavuga ukuri kose badaciye ku ruhunde (bakundaga kwita ubwino cyangwa kumena umuceli), uburyo bajyaga impaka n’ibindi, guhera tariki ya 22 Mata 2022 ntabwo cyari kicyumvikana kuri iyi Radio.

    Mu itangazo iyi radio yasohoye, yavuze ko iki kiganiro cyabaye gihagaze kubera impamvu zitabaturutseho ariko bizeza abakunzi bacyo ko kizagaruka vuba.

    Bati 'Fine FM 93.1, iramenyesha abakunzi b’ikiganiro Fine Sports (Urukiko rw’Ubujurire rw’imikino) ko kubera impamvu zitaduturutseho ikiganiro Urukiko rw’Ubujurire rw’Imikino cyahagaze by’igihe gito, kuva tariki ya 22/04/2022. Tuboneyeho kubamenyesha ko iki kiganiro kizagaruka mu minsi ya vuba. Ikiganiro Urukiko rw’Ubujurire rw’Imikino kizagaruka mu isura nshya n’amakuru y’imikino utasanga ahandi nk’uko bisanzwe.'

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko impamvu yo guhagarara kw’iki kiganiro ari uko bamwe mu bagikora bagiye kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ku isonga hari Kalisa Bruno Taifa, amakuru avuga ko mu minsi ya vuba we n’umuryango we bazimukira muri Amerika kuko ibintu byose byamaze kujya ku murongo, ni nyuma y’uko mu minsi ishize yatsinze ikizamini (Interview), ibindi byangombwa byo yari yarabibonye.

    Undi ni Axel Horaho urimo kwitegura gukora ubukwe na Masera Nirira Nicole buzaba tariki ya 11 Kamena 2022. Biteganyijwe ko nyuma y’ubu bukwe na we azahita ajya kubana n’umugore we muri Amerika kuko ari ho asanzwe aba.

    Bivuze ko iki kiganiro cyari gisigaranye umunyamakuru umwe, Sam Karenzi akaba n’umuyobozi w’iyi radio gusa na we akaba amaze iminsi ari mu gihugu cya Kenya aho bivugwa ko ari muri gahunda zitandukanye n’akazi k’itangazamakuru asanzwe akora.

    Bivugwa ko izi gahunda ariko arimo azifatanya no gushaka no abasimbura b’aba banyamakuru bagiye kuva muri iki kiganiro kugira ngo kizagarukane uburyohe nk’ubwo cyahoranye.

    Fine FM yemeje ko iki kiganiro cyahagaritswe by’agateganyo

    Abanyamakuru bari basanzwe bakora mu Rukiko rw’Ubujurire, Axel Horaho (ibumoso) na Taifa Kalisa Bruno (hagati) bagiye kwimukira muri Amerika, Sam Karenzi (iburyo) ni we usigaye wenyine

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bidasubirwaho-ikiganiro-urukiko-rw-ubujurire-cyakorwagamo-n-abarimo-sam-karenzi-na-taifa-cyabaye-gihagaze

  • Urubanza rwa Micomyiza Jean Paul ruzatangira bundi bushya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Nkusi Faustin, avuga ko hazakurikizwa amategeko mu kuburanisha Micomyiza Jean Paul, aho ibyemezo byafashwe n’inkiko (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubutabera/imanza/article/urubanza-rwa-micomyiza-jean-paul-ruzatangira-bundi-bushya

  • Igishushanyo mbonera cy'Umujyi wa Kigali, cyashyizwe mu majwi mu byongera ruswa mu myubakire #rwanda #RwOT

    Hari abatuye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kigarama, bavuga ko kuba nta gishushanyo mbonera cyagenewe abamikoro macye gihari, bitiza umurindi itangwa rya ruswa mu myubakire.

    Mu mwaka wa 2020 nibwo Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwamuritse igishushanyo mbonera gishya cya 2020-2050, ariko kigenda kivugurwa buri myaka 5 mu rwego rwo gufasha abawutuye kuwibonamo, aho kuwuhunga kubera imyubakire.

    Bamwe batuye mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Kigarama, bavuga ko aho batuye ruswa mu myubakire ikomeje kuza ku isonga bitewe nuko mu gishushanyo mbonera ab'abamikoro macye batisangamo.

    Umwe ati 'Iyo umuntu agiye kubaka mu nzego zo hasi barabanza bakagusaba ruswa. Abanyerondo bashobora kuza, Mudugudu nawe akaba yaza akagusenyera yitwaje ko ari umuyobozi. Nonese wagize ngo ni buri wese upfa gutanga ruswa? Iyo ugize amahirwe urayitanga ukubaka inzu igakomera.'

     Undi ati 'Igishushanyo mbonera umujyi wa Kigali, nta rubanda rugufi rugaragaramo, ari nayo mpamvu ruswa igaragara mu bijyanye n'imyubakire. Mu murenge wa Kigarama ari nawo ntuyemo nta site ya ba rubanda rugufi igaragaramo, ni iy'abifite gusa.'

    Yakomeje agira ati 'Kugira ngo wubake ni ya ruswa nyine. Kuko niba umuntu wese yubatse atanyuze mu mujyi wa Kigali abe afite igishushanyo mbonera ukabona inzu irazamutse nta yindi nzira aba yanyuzemo ni iya ruswa. Nka njye mfite ubutaka mu murenge wa Kigarama, nyo mpamvu navuze ko ngo ni angahe kugira ngo umuntu abone igishushanyo mbonera cy'inzu yo guturamo? Baduhe ibiciro umuntu ashobora no gutanga na ruswa y'ibihumbi 500 Frw.'

    Undi muturage wo muri aka Karere nawe ati 'Niba utanze ibyo bihumbi 10 cyangwa 20, ejo bakaza kugusenyera, n'ejo bundi bakongera uba wunguka? Icyo gihe ugera aho ukabyihorera. Ibyo bibazo bidakemutse, nta musaruro waboneka.'

    Kuri uyu wa kabiri tariki 26 Mata 2022, mu Karere ka Kicukiro hatangirijwe ubukangurambaga buzamara icyumweru bugamije kurwanya ruswa mu mitangire ya Serivise, bwateguwe n'umujyi wa Kigali.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro Umutesi Solange, yasabye abaturage kwisabira amakuru ajyanye n'igishushanyo mbonera, bakirinda abacyiyitirira kuko bagamije kuyobya abaturage no kubashora mu itangwa rya ruswa.

    Ati 'Mu gishushanyo mbonera gishyashya umujyi wa Kigali urimo ugenderaho, hakomejwe no gushyira imbaraga mu kugisobanura no gukuraho amakuru navuga atariyo y'abiyitirira igishushanyo mbonera bakayobya abaturage. Ari nayo mpamvu umuturage tumugira inama yo kwisabira amakuru ku giti cye ku mutungo we, akanagaragaza umushinga agiye gukora kugira ngo wa wundi nawe ushaka kwiyitirira icyo gishushanyo mbonera ngo ajye mu nyungu ze bwite tumuburizemo.'

    Ubushakashatsi bw'Umuryango urwanya ruswa n'akarengane, Transparency International ishami ry'u Rwanda, bwo muri 2021, bugaragaza ko Serivisi iza ku mwanya wa kabiri mu zamunzwe na ruswa ari ijyanye n'ibyangombwa byo kubaka, kuko muri 4% batanga ruswa mu nzego z'ibanze abagera kuri 61% ari abakeneye ibyangombwa byo kubaka.

    DOSI Jeanne Gisele

    The post Igishushanyo mbonera cy'Umujyi wa Kigali, cyashyizwe mu majwi mu byongera ruswa mu myubakire appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/04/27/igishushanyo-mbonera-cyumujyi-wa-kigali-cyashyizwe-mu-majwi-mu-bikomeje-kutiza-umurindi-ruswa-mu-myubakire/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=igishushanyo-mbonera-cyumujyi-wa-kigali-cyashyizwe-mu-majwi-mu-bikomeje-kutiza-umurindi-ruswa-mu-myubakire

  • Bruce Melodie yahishuye icyamuteye gusaba Eddy kenzo gukorana indirimbo'Nyoola' #rwanda #RwOT

    Ibi yabihishuye mu birori Bruce Melodie yakoze byo kumurika iyi ndirimbo yari yatumiyemo inshuti ze za hafi ndetse na Eddy Kenzo yari ahari.

    Ni ibirori byatangijwe n'igitaramo cya Live uyu muhanzi yakoze mu rwego rwo gutaramira inshuti ze n'abamufashije mu muziki, agira n'umwanya wo kubaganiriza hanyuma aboneraho kumurika indirimbo 'Nyoola' yakoranye na Eddy Kenzo.

    Bruce Melodie mu kiganiro n'abanyamakuru yavuze ko yari asanzwe ari umufana ukomeye wa Eddy Kenzo bityo ko ari we wamusabye ko bakorana indirimbo.

    Ati 'Eddy Kenzo nari nsanzwe mukunda ndi umufana we, ni njye wamusabye ko twakorana indirimbo nawe ambera umuvandimwe ntiyangora.'

    Eddy Kenzo nawe yashimangiye ko akunda Impano ya Bruce Melodie kandi ko ari inshuti nziza kuri we yishimira kuba yamushyigikira.

    Ati 'Bruce Melodie ni umusore ufite impano ikomeye, kumufata akaboko nanjye ni inshingano zanjye. Ngiye gushaka uko yakunguka abafana mu banjye yaba muri Uganda n'ahandi hose ku Isi.'

    Aba bombi bavuze ko bafitanye imishinga myinshi ndetse bishimira cyane kuba umubano wa Uganda n'u Rwanda ko uri kumera neza kuko bibagirira akamaro gakomeye nk'abahanzi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bruce-melodie-yahishuye-icyamuteye-gusaba-eddy-kenzo-ko-bakorana-indirimbo

  • Umuhungu wa Katauti yavuze amagambo yarijije nyina (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Krish Ndikumana umwana Irene Uwoya [Oprah] yabyaranye na nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti wahoze ari kapiteni w’Amavubi, yarijije nyina mu birori byo kwishimira ko yahawe Isakaramentu ryo Gukomezwa.

    Ku Cyumweru tariki ya 24 Mata nibwo Krish Ndikumana yahawe Isakaramentu ryo gukomezwa, ni nyuma y’uko muri Kamena 2021 yari yahawe iryo guhabwa.

    Mu birori byo kwizihiza uyu munsi mukuru, uyu mwana wari wambitswe imirimbo ameze nk’igikomangoma, yafashe ijambo maze ashimira nyina mu magambo yatumye amarangamutima ya Oprah azamuka maze akarira.

    Krish yagize ati 'uyu munsi wampaye ikindi kintu nk’ibyo nambaye uyu munsi, aho kurara, ibyo kurya kugeza kuri iki kirori, amasabukuru yanjye yose, ubuzima bwanjye bwose nukuri mama warakoze.'

    Irene Uwoya wamamaye nka Oprah kubera filime yakinnyemo yitwa ko, yafashwe n’ikiniga kubera amagambo y’umwana we, yashimiye abantu bose baje kwifatanya na we mu kwishimira ko umwana we yahawe Isakaramentu ryo Gukomezwa.

    Ubwo yahabwaga Isakaramentu ryo Guhabwa, Oprah yavuze ko umwana we atigeze aba umuyisilamu nubwo se yari we kuko ubwo bakoraga ubukwe na Katauti basezeraniye muri Kiliziya Gatolika nyuma akomeza mu idini rye.

    Katauti na Opran bashakanye muri 2008 baza kubyarana umwana w’umuhungu Krish muri 2011, baje gutandukana muri 2013. Mu Gushyingo 2017, Ndikumana Hamad Katauti yaje kwitaba Imana akaba yari umutoza wungirije wa Rayon Sports icyo gihe.

    Krish ari kumwe na nyina ndetse na Padiri wamuhaye Isakaramento ryo Gukomezwa

    Oprah (wambaye ikanzu), Krish, nyina wa Oprah na musaza we

    Yamukoreye ibirori by’agatangaza

    Ijambo ry’uyu muhungu w’imfura ye, ryazamuye amarangamutima ye maze ararira

    Krish Ndikumana na we ibyo nyina yamukoreye byamurenze maze ararira

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhungu-wa-katauti-yavuze-amagambo-yarijije-nyina-amafoto

  • Menya 7 biza ku isonga umukobwa yitaho kureba ko ufite igihe abona umushaka #rwanda #RwOT

    Ubu busesenguzi yihutira gukora mu minota mike abakobwa n'abagore benshi babuhuriyeho.

    Ntabwo butwara igihe kinini akwigaho ahubwo bifata igihe gito gishoboka.
    Ibi bintu bukurikira abakobwa n'abagore babyitaho iyo muhuye akabona ko hari icyo umushakaho:

    1.Imiterere y'umubiri wawe

    Imiterere y'umubiri wawe iba ivuze ikintu kinini kuri we. Abakobwa n'abagore benshi bakunda umusore wubatse umubiri.
    Bityo rero iyo muhuye yita kureba ibiro byawe n'ingano yawe.

    2.Isura

    Iki ni igice abakobwa n'abagore bakunda kwitaho.
    Iyo abonye ufite mu maso hakurura atangira kukwiyumvamo kabone n'ubwo waba uri muto muto.
    Iyo abonye ufite mu maso hagaragara nabi kukwiyumvamo biva kure.
    Mu bintu yita kureba mu maso harimo ubwanwa, amaso, umusatsi, umunwa,…

    3.Uko ugaragara

    Hano harimo uko wifata, uko ukora umusatsi, imigaragarire yawe muri rusange.
    Hano kandi n'imyambarire nayo ayitaho cyane.

    4.Icyizere

    Ucyivuga ijambo rya mbere riba rihagije guhita icyizere wifitiye kigaragara.
    Buri mukobwa cyangwa umugore akururwa n'icyizere yakubonyemo.

    5. Ibiganiro

    Igihe utagira ibiganiro ngo abyishimire kukwiyumvamo biba biri kure kabone n'ubwo yaba yanyuzwe na bimwe byavuzwe ruguru.
    Nta mukobwa cyangwa umugore wifuza ikintu kimubangamiye.

    6.Gusetsa
    Abakobwa bakunda umuntu ubaganiriza bakishima. Igihe ugira ibiganiro ushobora kumusetsa biroroha kwigarurira umutima we.

    7.Inseko
    Uburyo useka kuri we abona koko niba uri umwizerwa cyangwa uri indyarya.
    Iyo akubonamo ko wakwizerwa byoroha kukwiyegurira.

    Wowe wibwiraga ko umukobwa cyangwa umugore afata igihe kinini akwigaho siko bimeze ahubwo atangira bwa mbere mugihura.

    Ibi rero bakaba byafasha wowe ugiye kwinjira cyangwa ugiye gushaka umubano n'uko wakwitwararika.

    Refe:elcrema.com

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/menya-7-biza-ku-isonga-umukobwa-yitaho-kureba-ko-ufite-igihe-abona-umushaka

  • Kigali :Baratabariza Umukecuru w’Imyaka 90 wishyuzwa umusoro y’ubukode bw’ubutaka ungana na 4.300.000 Frw #rwanda #RwOT

    Kankundiye Gatarina ni umukecuru uri mu kigero cy’imyaka mirongo icyenda y’amavuko , atuye mu kagali ka Karama mu mudugudu wa Nyabyunyu mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro.

    Ku va ahazwi nko kuri Radar ugera iwe bigufata hagati y’iminota mirongo itatu na mirongo ine uciye mu muhanda w’igitaka.

    Aha niho uyu mukecuru usabwa kwishyura imisoro ya miliyoni 4 zirenga atuye

    Iyo umubajije imyaka afite biragoye kuko ntazi n’agace tuyemo ,ijambo avuga gusa ni uko afite uburwayi akeneye ko bamuvuza .

    Afite imbaraga nke bigaragara ndetse no kugira ngo abe yasohoka mu nzu biragoye nta muntu aba ashaka guhura nawe.

    Agace atuyemo gakikijwe n’imirima n’ishyamba inzu atuyemo ifite ibyumba bibiri na salon irimo udutebe tubiri dushaje cyane.

    Nk’uko bigaragara ku mpapuro z’umusoro w’ubukode bw’ubutaka , buri mwaka yandikirwa umusoro aho kuri ubu , agejejemo agera kuri miliyoni enye n’ibihumbi Magana atatu z’amafaranga y’U Rwanda

    Abana n’abaturanyi bavuga ko atabasha kuyishyura kuko n’imirima imukikije si iye.

    Umukobwa we mukuru baturanye witwa Mujawamariya Velediana niwe umufasha mu mibereho ya buri munsi gusa akagaragaza ko nta bushobozi afite no kubona ibiryo byo kumuzanira bigoye kuko hashize igihe adahabwa inkunga y’ingoboka ihabwa abageze mu zabukuru.

    Aganira n’umunyamakuru wa Flash mu buhamya bwe avuga uburyo nyina umubyara amaze imyaka itanu yishyuzwa aya mafaranga y’ubukode bw’ubutaka kandi ko nta bushobozi afite ko kugira ngo yishyure byasaba ko agurisha aho atuye hakaba impungenge ko yabura aho aba.

    Yagize ati”Ikibazo afite ni icy’imisoro kuko ni myinshi twagiye kureba ikibazo cy’imisoro uko ingana dusanga irenga miliyoni enye ubwo rero gahunda yo gusora ni ikibazo byasaba ko hagurishwa aho atuye kandi ntiyabona aho yaba,turasaba ko yakurirwaho imisoro”

    Uyu mukobwa wa Kankundiye arasaba ko umubyeyi we yarenganurwa iyo misoro igakurwaho bitewe n’ubushobozi buke afite ni nabyo abaturanyi be bifuza.

    Umuturanyi we yagize ati”Ikibazo afite ni ikibazo cy’imisoro kandi kiragoye cyane,bibaye ngpombwa ko aho afite hagurishwa ntabwo yabona aho aba bakwiye kumufasha pe,kuko arashaje

    Mukeshimana Nadine nawe utuye mu mudugudu wa Nyabyunyu mu kagali ka Karama Yagize ati”Ubuyobozi bwakamugabanyirije imisoro kuko ayo bamwatse ni menshi ntabwo yaybona ,ubuyobozi nibumufashe rwose,kuko n’imirima imukikije si iye ku buryo yayigurisha akishyura imisor kandi arashaje cyane kuko na ho atuye atahibuka.”

    Ubutaka butatangiwe umusoro kuva muri 2014

    Iki kibazo ni gishya mu buyobozi bw’umurenge wa Kanombe.

    Umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Kanombe bwana Nkurunziza Idrissa avuga ko ari bwo akimenya iby’ iki kibazo ariko bagiye kugikurikirana kigashakirwa umuti urambye.

    Yagize ati’Twabanza kumenya ikibazo kuko nta cyangezeho bazaze ku murenge batwereke impapuro tubashe gukurikirana iki kibazo babanje kuza ku murenge tukareba uko kimeze.”

    Abaturanyi ba Kankundiye bavuga ko iki kibazo cyagejejwe mu buyobozi ku va ku rwego rw’akagali kugeza ku rwego rw’akarere gusa nta gisubizo kirambye bahawe nubwo bagaragaje ibimenyetso byose bifatika ,akaba yarahawe itariki ntarengwa yo kwishyura uyu musoro bitarenze mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka wa 2022,nubwo uyu mukecuru we aba atazi iyo bigana.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Baratabariza-Umukecuru-w-Imyaka-90-wishyuzwa-umusoro-y-ubukode-bw-ubutaka-ungana-na-4-300-000-Frw

  • U Rwanda rwakiriye Micomyiza ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Mata 2022, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwakiriye Jean Paul Micomyiza woherejwe na Suède kuburanishwa ku byaha bya (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubutabera/jenoside/article/u-rwanda-rwakiriye-micomyiza-ukekwaho-kugira-uruhare-muri-jenoside

  • #COVID19: Abantu batandatu bashya banduye babonetse mu bipimo 6,291 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 26 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya batandatu, bakaba babonetse mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abantu-batandatu-bashya-banduye-babonetse-mu-bipimo-6-291

  • Abatoza ba Arsenal bari mu Rwanda aho bari gu… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatanu muri Hoteri Marriott nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryatangije amahugurwa y’abatoza 50 agamije kuzamura urwego rwabo ndetse no kubongerera ubushobozi.

    Abatoza 2 batoza irerero rya Arsenal, Simon McManus na Kerry Green  nibo bari gukoresha aya mahugurwa, yatangiye kuri uyu wa 26 azasozwa tariki 30 Mata uyu mwaka.

    Aya mahugurwa ari mu bufatanye bw’urwego rw’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) n’ikipe ya Arsenal, aho ubu bufatanyije bwashyizweho umukono muri Kanama 2021 agamije iterambere ry’umupira w’amaguru.

    Abatoza bari guhugurwa barigishwa mu masaha ya mugitondo, hanyuma ku mugoroba bakajya mu mikorongiro ku kibuga cya  Cercle Sportif de Kigali.

    Abatoza 50 bari munama

    Muhire Henry umunyamabanga wa FERWAFA niye watangije aya mahugurwa ku mugaragaro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116669/abatoza-ba-arsenal-bari-mu-rwanda-aho-bari-guhugura-abatoza-basaga-50-babanyarwanda-116669.html