
Blog
-
Perezida Kagame yifurije Abayislamu umunsi mukuru mwiza wa Eid al-Fitr #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 02 Gicurasi 2022, abinyujije kuri Twitter, Umukuru w’Igihugu yifurije Abayisilamu umunsi mwiza wa Eid (…) -
Inkuru nziza ku bafana bose b’ikipe ya Rayon Sports FC – YEGOB #rwanda #RwOT
Umuvugizi w'ikipe ya Rayon Sports FC, Nkurunziza Jean Paul, yavuze ko mu mwaka utaha wa 2023 ikipe ya Rayon Sports FC izazana ikipe ya Rayon Sports women football Club. Ibi Jean Paul yabitangarije mu kiganiro Sports Plateau gica kuri Radio 95.3 B&B FM Umwezi aho yari yatumiwe nk'umutumirwa muri iki kiganiro.
Ikipe ya RAYON SPORTS izazana ikipe ya Rayon Sports women football Club umwaka utaha wa 2023 Source : https://yegob.rw/inkuru-nziza-ku-bafana-bose-bikipe-ya-rayon-sports-fc/
-
Ibyo wamenya kuri wa mwana wo mu biryogo wahobeye Perezida Kagame [AMAFOTO] #rwanda #RwOT
Ku munsi w'ejo ku cy'umweru ku ya 1 Gicurasi nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho n'amafoto y'umwana muto wabonye Perezida Paul Kagame akirukanka ajya kumuhobera undi na we amwakirana ubwuzu bwinshi.
Uyu mwana yitwa Mugisha Ally akaba umuhungu wa Mukakamali Kurusumu batuye mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Nyarugenge mu Kagari ka Biryogo, umudugudu wa Biryogo.

Umubyeyi w'uyu mwana aganira na ISIMBI TV yavuze ko uyu umwana we akunda Perezida Kagame , yahoraga yifuza guhura na we ndetse akaba akunda no kuvuga ko papa we ari Perezida ngo nakura azaba nka we cyangwa abe umusirikare.Ku munsi w'ejo Perezida Kagame akaba yaratembereye mu Mujyi wa Kigali muri Siporo rusange (Car Free Day) ndetse agera no muri Biryogo, nibwo uyu mwana yabonaga abashinzwe umutekano akabaza nyina icyabaye undi amubwira ko Perezida Kagame agiye kuhanyura, yamusabye ko bajya kumureba ariko ntibamubona.

Nyuma bagarutse aho batuye nibwo yaje kunyura imbere y'iwabo maze umwana akimukubita amaso yiruka amusanganira ngo amuhobere, undi na we amwakirana ubwuzu aramusuhuza.Uyu mubyeyi w'imyaka 31 avuga ko umwana we ari impfubyi se yitabye Imana, na nyina na we akaba ari impfubyi kuko se yitabye Imana muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ifoto ya Mugisha Ally ahobera Perezida Kagame ikomeje gukora ku mitima y'abenshi
-
Ecole des Sciences de Musanze yujuje inyubako izatuma abana biga bisanzuye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ku wa Gatanu tariki 29 Mata 2022, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro ibyumba (…)
-
Abifuza kubeshwaho na ruhago bagendere kure SIDA – Jimmy Mulisa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Uwahoze ari umukinnyi akaba n’umutoza w’umupira w’amaguru (ruhago) mu Rwanda, Jimmy Mulisa, yabwiye urubyiruko rukunda uwo mwuga ko uzabageza kure nibirinda (…)
-
Abarayons bakusanyije Miliyoni 43 muri Miliyoni 185 bifuza kubakisha ikipe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports bateraniye mu nama idasanzwe kuri iki Cyumweru, aho bayivuyemo biyemeje kubaka ikipe ya Rayon Sports ikomeye mu mwaka utaha (…)
-
Abayisilamu bishimiye kongera kwizihiza umunsi mukuru wa Eid Al Fitir #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Mbere tariki 02 Gicurasi 2022, Abayisilamu bo mu Rwanda no ku isi hose bizihije umunsi Mukuru wa Eid Al Fitir, isoza igisibo cya Ramadhan, (…)
-
Wa mumotari wabyinishaga icyuki ku Gisimenti arabivuze ibyabaye byose| Burya baratahanye (video) – YEGOB #rwanda #RwOT
Hashize igihe ku mbuga nkoranyambaga hacicikana aka videwo k'umumotari wagaragaye arimo kubyinisha umukobwa w'inkumi ahazwi nko ku Gisimenti. Ni videwo yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.
Uyu mumotari witwa Dusengimana Jacques uzwi cyane ku izina rya Cacana mu kiganiro yagiriye kuri imwe muri Televiziyo zikorera kuri YouTube yavuze uko byagenze kugirango ahure n'uriya mukobwa w'inkumi ndetse baze no kubyinana nkuko byagenze.
Cacana yavuze ko yagiye ku Gisimenti agiye kuryoshya nk'abandi bantu bose ndetse no kwisomera agacupa gusa agezeyo yaje kubona uriya mukobwa w'inkumi arimo kubyina wenyine nuko atangira nawe kubyina amusanga ngo yaraziko uriya mukobwa atari buze kwemera ko babyinana gusa yarabyemeye barabyinana ndetse umukobwa anamwigisha kubyina dore ko atari umuhanga mu kubyina gusa umukobwa yaramwigishaga.
Ntabwo byaje kurangirira aho kuko Cacana n'uriya mukobwa w'inkumi baje gutahana kuko umukobwa yashakaga ko Cacana amenya iwe kugirango babe inshuti buri wese azi aho mugenzi we aba. Baratahanye gusa ageze muri salon aho uriya mukobwa aba yanga kuhatinda ahita ataha.
-
RDC : Abarimu bo mu mashuri abanza ya Leta babyukiye mu myigaragambyo #rwanda #RwOT
Abarumu bigisha mu bigo by'amashuri abanza ya Leta muri Repuburika ya Demokarasi ya Congo bazindukiye ku biro by'urugaga rwabo (SYNEEPP) kuhakorera imyigaragambyo idahagarara.
Bavuga ko mu cyumweru gishize Leta yatangaje ko ibongereye umushahara kandi bigahita bitangira mu ntangiriro z'uku kwezi ariko bikaba bitarakozwe.
Urugaga rwa SYNEEPP bahuriyemo nk'abarimu b'amashuri abanza rwahamije aya makuru , ruvuga ko aba barium biyemeje kureka akazi ahubwo bagakora imyigaragambyo kugera Leta yemeye kubaha umushahara yabemereye kandi mu maguru mashya.
Umunyamabanga wa SYNEEP, Ignace Mbala Keto, yavugiye imbere y'itangazamakuru ryo muri Congo ibyo bemeranije mu ihuriro.
Yagize ati'nyuma yo kwitegereza neza twasanze umushahara mwarimu yemerewe nta cyahindutse yewe habe n'atanu yiyongereyeho, kandi nta n'ikizere Leta iduha ko bizahinduka'
Akomeza avuga ko biyemeje guhagarika akazi mu buryo bwose mu bigo byose by'amashuri abanza ya Leta guhere uyu munsi tariki 2Gicurasi 2022.
Uru rugaga rw'abarimu bo mu mashuri abanza rukoze imyigaragambyo habura ibyumweru bike ngo umwaka w'amashuri wa 2021-2022 ugere ku musozo.
-
Miliyoni 43 mu 185 zakusanyijwe, rutahizamu ukomeye, bamwe mu batumiwe ntibaje â Ibyaranze inama ya Rayon Sports #rwanda #RwOT
Inama nyunguranabitekerezo ya Rayon Sports yabaye ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 1 Gicurasi, yasize iyi kipe ikusanyije miliyoni 43 mu 185 zizifashishwa ku isoko ry’abakinnyi umwaka utaha w’imikino.
Ni inama yabereye mu Rugando kuri apartment imwe yegeranye na hoteli iri hafi y’umurenge wa Kimihurura.
Iyi nama intego nyamukuru yayo kwari ukungurana ibitekerezo cyane cyane ku hazaza ha Rayon Sports, ndetse hanashakwa ubushobozi bwazafasha iyi kipe mu mwaka utaha w’imikino no kureba uko barangiza uyu mwaka nta bibazo bijemo.
Yari yatumiwemo abayobozi b’amatsinda y’abafana (fan clubs), abavuga rikijyana muri iyi kipe, aba biganjemo abagiye bayobora iyi kipe mu bihe bitandukanye.
Gusa siko bose baje kuyibonekamo kuko nka Muvunyi Paul, Muhirwa Freddy, Gacinya Chance Denis ⦠ntabwo bahabonetse ni mu gihe ariko abarimo nka Kayiranga Vedaste na Munyakazi Sadate bakurikiranye iyi nama mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Iyi nama yavugiwemo byinshi ariko bimwe muri ibyo ni uko perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yeretse abanyamuryango uburyo ikipe ihagaze n’uko bifuza umwaka utaha yaba imeze.
Yabwiye abari bayitabiriye ko bamaze kumvikana na rutahizamu ukomeye wemeye gukinira iyi kipe mu mwaka utaha w’imikino ndetse akaba anakurikirana imikino ya Rayon Sports.
Yavuze kandi ko bateganya kuzakoresha miliyoni 185 ku isoko ry’igura ry’abakinnyi, aha harimo kugura abakinnyi bashya ndetse no kongerera amasezerano abo bazakomezanya.
Abitabiriye iyi nanama bakaba bakusanyije ubushobozi haboneka miliyoni 43 harimo miliyoni 39 n’ibihumbi 950 yatanzwe n’abari imbere mu gihugu n’ibihumbi 3600 by’amadorali byatanzwe n’abakunzi ba Rayon Sports baba hanze y’u Rwanda.
Perezida wa Rayon Sports kandi yababwiye ko Akarere ka Nyanza kemeye kuba umuterankunga wabo aho kazajya gatanga miliyoni 100 ku mwaka, ni mu gihe kandi yavuze ko hari n’abandi baterankunga bagera muri 2 bari mu biganiro ndetse bigeze hejuru ya 80% ariko akaba yirinze kubatangaza.
Perezida wa Rayon Sports yagaragarije abanyamuryango ishusho y’iyi kipe n’uko yifuza ko yazaba ibemeze umwaka utaha