
Blog
-
Musanze: Meya na Gitifu bagaragaye mu myambaro batari bamenyerewemo (Amafoto) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ku wa Mbere tariki 02 Gicurasi 2022, abayoboke b’Idini ya Islam mu Rwanda, bifatanyije n’isi yose mu isengesho risoza igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, bizihiza (…) -
Rwanda : umumotari yiyahuye ubwo polisi yamwandikiraga(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT
Umumotari witwa Nzayisenga Emmanuel yiyahuye ubwo polisi yamwandikiraga amande y'ibihumbi 10 kubera ko atari yacanye mubazi.
BTN ivuga ko uyu mumotari akimara kubona bamwandikiye aya mafranga ibihumbi 10, nibwo yahise afata ibinini by'imbeba ubundi arabinywa, ibyo bikaba bivugwa n'abamotari bari kumwe ubwo umunyamakuru wa BTN TV yabageragaho ngo bamubwire uko byari byifashe, umwe yagize ati' uriya mugabo yanyweye ibinini by'imbeba, twabyiboneye agashashi byarimo kari kariho imbeba'.
Umunyamakuru yahise ajya ku bitaro aho Nzayisenga Emmanuel arwariye, ahahurira n'umugore we MUTETERI ndetse abanza kuvugana n'umuganga wari uri kumwitaho, muganga aramubwira ati' baje bavuga ko yanyweye ibinini by'imbeba, ariko ntago twahita tubyemeza kubera ko icyo twabanje gukora ari ukumuha ubutabazi bw'ibanze ariko turimo kubyitaho kuburyo ari kugenda amererwa neza'.
Source : https://yegob.rw/rwanda-umumotari-yiyahuye-ubwo-polisi-yamwandikiragavideo/
-
Shadyboo yakoze ku mitima ya benshi kubera igikorwa yakoze – YEGOB #rwanda #RwOT
Mbabazi Chadia uzwi ku izina rya Shadyboo umenyereweho gutwika, yakoze igikorwa cy'ubutwari cyakoze ku mitima y'abantu benshi biganjemo abakene .
Kuri uyu wa mbere ni bwo abayislamu basoje igisibo, kuri uyu munsi w'Irayidi abayislamu baraterana bagasenga ndetse bagasangira ipilawu ndetse bakanatumira inshuti n'abavandimwe.
Mu kwizihiza uyu munsi, Mababzi Chadia yifatanyije n'abana biganjemo ab'abakene basangira kuri uyu munsi mukuru w'Irayidi ndetse abantu benshi bashimishwa ndetse bakorwa ku mutima n'icyo gikorwa cya Shadyboo mu gihe bari basanzwe bazi ko ari rutwitsi.
Source : https://yegob.rw/shadyboo-yakoze-ku-mitima-ya-benshi-kubera-igikorwa-yakoze/
-
Abareberwaga inyungu na Mino Raiola bahawe igisubizo cy’uko bazakomeza kwitabwaho – YEGOB #rwanda #RwOT
Kugeza ubu hari amakuru yamaze kujya hanze avuga ko hari itsinda ryiteguye gukora ako kazi neza ririmo umuhungu wa Raiola witwa Mario, umwishywa we Vincenzo, Enrica Tarchi ushinzwe itangazamakuru ndetse n'umunyamategeko witwa Rafaela Pimienta nk'uko bitangazwa n'ikinyamakuru Bild.
Aba bose biyogeraho Jose Fortes Rodriguez wari inshuti y'akadasohoka ya Mino Raiola, bari bagize itsinda ryari riyobowe na Raiola ryamufashaga mu byo yakoraga bya buri munsi mu kazi ke ko gushakira isoko abakinnyi.
Kuri ubu Erling Haaland ukinira Borussia Dortmund niwe mari ishyushye kurusha abandi bakinnyi bose bari mu muryango wa Mino Raiola. Mu gihe ibiganiro na Manchester City bikomeje, ubu uyu munyamategeko Pimienta akaba ariwe utegerejweho kuzabirangiza.
Haaland ni umwe mu barebereragwa na Mino Raiola(Net-photo)
Gusa hari andi makuru avuga ko hari abandi ba-agent batangiye inzira zo kuganiriza abakinnyi barimo Paul Pogba, Marco veratti ndetse na Matthijs de Ligt, ngo barebe ko aribo bajya babashakira isoko.
Mu bakinnyi ba Mino Raiola Marcus Thuram ukinira Borussia Monchengladbach niwe wabaye uwa mbere mu guhindura abamuhagarariye. Uyu musore yavuye muri iri tsinda rya Mino Raiola ajya mu yitwa Sport cover isanzwe ireberera abakinnyi nka Wissam Ben Yedder, Michy Batshuayi, Geoffrey Kondogbia na Sofiane Boufal, ariko yagiye ubwo Raiola yari arwaye ataritaba Imana.
Abakinnyi bakomeye cyane bari bafitwe na Mino Raiola ni Erling Haaland, Zlatan Ibrahimovic, Paul Pogba, Ryan Gravenberch, Matthijs de Ligt, Mario Balotelli, Henrikh Mkhitaryan, Marco Verratti, Gianluigi Donnarumma, Alessio Romagnoli, Denzel Dumfries, Donyell Malen, Moise Kean, Stefan de Vrij n'abandi
Source : https://yegob.rw/abareberwaga-inyungu-na-mino-raiola-bahawe-igisubizo-cyuko-bazakomeza-kwitabwaho/
-
Agahimbazamusyi muri Rayon Sports kikubye 6 bitari bisanzwe – YEGOB #rwanda #RwOT
Mu minsi ishize hari urutonde rwashyizwe hanze n'ikinyamakuru Isimbi rugaragaza uko agahimbazamusyi kangana kuri buri kipe iri mu kiciro cya mbere mu Rwanda, aho byavugwaga ko ubusanzwe iyo Rayon Sports yatsinze umukino abakinnyi bayo bahabwa ibihumbi 25 by'amanyarwanda nk'agahimbazamusyi.
Kuri ubu siko bimeze kuko iyi kipe yashyize imbaraga cyane mu gushaka igikombe cy'amahoro, yemereye abakinnyi bayo ko bazahabwa ibihumbi 150 by'amanyarwanda mu gihe batsinda ikipe ya Bugesera FC kuri uyu wa kabiri mu mukino wo kwishyura wa 1/4 mu gikombe cy'amahoro.
Ubwo umuvugizi wa Rayon Sports Nkurunziza jean Paul yaganiraga na B&B FM yabajijwe ku bibazo byo guhemba bimaze iminsi bivugwa muri iyi kipe, avuga ko iyi kipe ihemba miliyoni 22 buri kwezi ko ibiheruka kuba byaba kuri buri kipe.
Yagize ati:'Rayon Sports ihemba milioni 22, amafranga twari tumaze iminsi twinjiza ntabwo byari koroha, gusa ubu yamaze kubageraho.'
Uyu mugabo kandi nibwo yakomeje avuga ko mu rwego rwo gukomeza gushyira abakinnyi ba Rayon Sports mu bihe byiza, ubu agahimbazamusyi bagashyize mu bicu.
Nkurunziza yagize ati:'ubu gutsinda match ya Bugesera prime ni ibihumbi 150.'
Umukino wa Bugesera FC na Rayon Sports uteganyijwe kuri uyu wa kabiri ukaba uzabera mu Bugesera ku isaha ya saa 15:00. Umukino ubanza Rayon Sports yatsinze igitego kimwe ku busa, ariko abo mu Bugesera batashye bavuga ko bitazoroha mu mukino wo kwishyura.
Source : https://yegob.rw/agahimbazamusyi-muri-rayon-sports-kikubye-6-bitari-bisanzwe/
-
#COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 3,673 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko ku wa Mbere tariki 02 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abantu babiri banduye Covid-19, bakaba babonetse mu (…)
-
Impanuka y’ubwato mu Kivu yahitanye babiri abandi batatu baburirwa irengero #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro bwatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 02 Gicurasi 2022 habaye impanuka y’ubwato bwari butwaye abantu 33 (…)
-
Ifoto ya Perezida Kagame muri Siporo Rusange… – #rwanda #RwOT
Ku Cyumweru tariki 01 Gicurasi 2022 mu masaha ya mu gitondo ni bwo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’Abanyakigali muri Siporp Rusange yagaragayemo udushya dutandukanye. Agashya ka mbere ni uko Madamu Jeannette Kagame yakoranye iyi Siporo Rusange n’abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, bakaba barayikoranye nyuma y’iminsi 7 abakiriye bakagirana ibiganiro.
Akandi gashya ni uko Umukuru w’Igihugu yakoreye Siporo Rusange mu gace ka Biryogo muri Nyarugenge kabarizwamo umuhanda utagendwamo n’imodoka (Car Free Zone), aha akaba ari naho yafotorewe ifoto ari kumwe n’umwana muto cyane wamuhobeye cyane ubona yizihiwe no gusuhuza Perezida Kagame. Iyi foto iraza ku isonga mu mafoto ari guhererekanwa cyane ku mbuga nkoranyambaga aho benshi bari kuvuga ko ‘Perezida Kagame ari umubyeyi wa bose’.
Indi foto nayo yafatiwe muri Siporo Rusange ikanyura benshi bayibonye, ni iy’umwana muto cyane ugaragara ari gukorana siporo n’umugabo wambaye umupira w’ikipe ya Arsenal Fc, barimo kwiruka mu muhanda rwagati. Uyu mwana agaragara ashishikariye gukora siporo, bikaba byaba isomo ku bantu bakuru badaha agaciro gukora Siporo. Umukoresha wa Twitter witwa Patrick Irakoze, yafashe izi foto zombi arandika ati “Sinzi impamvu ntari guhaga kuzireba. Siporo ni ubuzima”.
Izindi foto zahererekanyijwe cyane mu mpera z’icyumweru gishize ni iz’Ibihe byari bibayeho bwa mbere mu Rwanda aho Umufasha w’Umukuru w’Igihugu, Madamu Jeannette Kagame, yakiriye abakobwa 7 babaye ba Miss Rwanda, Ibisonga byabo n’Abandi bitabiriye iri rushanwa, akagirana nabo ibiganiro byuje impanuro. Aba bakobwa biyemeje gushyira mu ngiro inama bagiriwe.
Reka twitse ku ifoto yahize izindi!Â
Umunyamakuru wa RBA Gloria Mukamabano yafashe ifoto ya Perezida Kagame ahobeye wa mwana bahuriye mu Biryogo, agaragaza ko Perezida Kagame ari umubyeyi wa bose. Mushi Ernest nawe yanditse ati “Umubyeyi”. Nta bwoba Wellars ati “Nanjye icyampa nkisubirira kuba umwana muto nkanagera muri ‘Car free day’ nkihoberera Umukuru w’igihugu”, Suedi Ntibirindwa ati “Umubyeyi nyawe abana baramusanga, bamenya ibiganza byuje urukundo bakabisanga.”Â
Undi ati “Uyu mwana azi guhitamo neza inshuti nyayo kabisa”. Nganji ati “N’abato bakunda Inkotanyi cyanee”. Joan Claude Nsengimana ati “Ari kumwifuriza kugera ikirenge mu cye”. Claude Karangwa [Mwene Karangwa] yafashe amashusho ya Televiziyo Rwanda agaragaramo Perezida Kagame asuhuza uyu mwana, arandika ati “Umwana ni umutware”. JMV Mwumvira yavuze ko ntacyo Perezida Kagame yakwima abo yagabiye. Ati “Ese uwaguhaye amata yakwima iki kindi?”. Yongeye ati “A father of a nation” [Papa w’igihugu]. Undi ati “Kabisa kuba umubyeyi nicyo bivuze”.
![]()
Ifoto ya mbere: Perezida Kagame yarembuje umwana washakaga kumusuhuza, araza barahoberana
![]()
Ifoto ya 2: Uyu mwana uri gukora Siporo nta kindi kimurangaza, yashimishije benshi ku mbuga nkoranyambaga
![]()
Ifoto ya 3: Madamu Jeannette Kagame hamwe na ba Nyampinga mu biganiro byitabiriwe n’abarimo Ange Kagame
![]()
Ifoto ya 4: Uburyo Madamu Jeannette Kagame yaganiraga na Lieutenant Arielle I. Sekamana bahuje urugwiro byashimishije benshi
![]()
Ifoto ya 5: Miss Naomie na Miss Muheto bishimiye cyane gukorana Siporo na Madamu Jeannette Kagame
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
Guverineri Habitegeko ari mu bakunze ifoto ya Perezida Kagame asuhuza umwana muto
ANDI MAFOTO YIHARIYE ICYUMWERU GISHIZE:
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
Miss Muheto na bagenzi be ubwo bari bagiye guhura na Madamu Jeannette Kagame
-
Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 2 Gicurasi 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye Umunyamabanga Mukuru (…)























