Blog

  • Sergio Ramos yashimiye u Rwanda ku buryo rwam… – #rwanda #RwOT

    Sergio Ramos ndetse na bagenzi batatu bakinana mu ikipe ya Paris Saint Germain barimo Navas, Draxler na Thilo Kehrer bageze mu Rwanda mu cyumweru gishize tariki 29 Mata baje muri gahunda ya Visit Rwanda.

    Aba bakinnyi bagize ibihe byihariye kandi by’ingenzi mu ruzinduko rwabo nk’aho bagiye muri Parike y’inyamaswa bahabona inyamanswa zitandukanye zirimo Intare, Inzovu, imparage ndetse n’izindi nyamaswa.

    Kuri uyu wa mbere aba bakinnyi bahuye n’abafana ba PSG ndetse n’abana baba mu irerero ryayo rikorera i Huye. Nyuma y’iki gikorwa aba bakinnyi bahise bafata indege basubira mu Bufaransa ndetse bajyana akanyamuneza kenshi.

    Ku rubuga rwa Instagram Sergio Ramos akoresha, yashimiye u Rwanda ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB. Yagize ati” Murakoze Visit Rwanda ndetse mwarakoze cyane  Rwanda.”

    Abakinnyi ba PSG bari kumwe n’abana baba mu irerero rya PSG

    Aba bakinnyi bari bafite uruzinduko rw’iminsi 3

    Ramos aganira n’abana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116848/sergio-ramos-yashimiye-u-rwanda-ku-buryo-rwamwakiriye-116848.html

  • Umukobwa wo muri Uganda yiyahuriye ku nyubako ndende i Dubai kubera urukundo #rwanda #RwOT

    Umugore w'imyaka 24 ukomoka muri Uganda witwa Monica Karungi, yiyahuye yijugunye hasi aturutse kuri hoteri ndende i Dubai, muri Leta zunze ubumwe z'Abarabu, arapfa.

    Muri videwo yagiye hanze igaca ibintu, Monica Karungi yamaze umwanya ahagaze mu idirishya rifunguye hanyuma ahita yijugunya hasi arapfa.

    Nk'uko ibitangazamakuru byinshi byo muri Uganda bibivuga, inshuti magara za nyakwigendera Monica zibivuga,ngo yiyahuye nyuma yo kumenya ko umukunzi we wabaga muri Uganda ashakanye n'undi mugore.

    Uyu mukobwa ngo yajyaga yoherereza amafaranga yose yakoreye uyu musore bakundanaga kuko yakoraga i Dubai.

    Nkuko imyirondoro ya pasiporo ye ibivuga, Karungi yavukiye mu karere ka Isingiro mu burengerazuba bwa Uganda.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umukobwa-wo-muri-uganda-yiyahuriye-ku-nyubako-ndende-i-dubai-kubera-urukundo

  • Ku munsi wa nyuma w'uruzinduko rw'abakinnyi ba PSG mu Rwanda, bahuye n'abana babarizwa mu irerero iyi kipe yashinze i Huye #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere, tariki ya 2 Gicurasi 2022 nibwo Sergio Ramos, Julian Draxler, umunyezamu Kaylor Navas na Thilo Kherer bose bakinira ikipe ya Paris St Germain basoga uruzinduko bagiriraga mu Rwanda batangiye ku wa gatandatu w'icyumweru gishize.

    Nk'uko byatangajwe n'ikigo cy'igihugu gishinzwe iterambere mu Rwanda (RDB) binyuze ku rubuga rwa Twitter, bemeje ko ubwo aba bakinnyi basozaga urizunduko rwabo rw'iminsi itatu mu Rwanda bahuye n'abana basanzwe babarizwa mu irerero ry'ikipe ya PSG riherereye mu karere ka Huye mu ntara y'Amajyepfo.

    Uko aba bakinnyi ari bane bose baganiriye n'aba bana ndetse banaboneraho umwanya wo kubazwa ibibazo bitandukanye aba bakinnyi baherutse kwegukana igikombe cya shampiyona y'u Bufaransa 2021-2022.

    Muri uru ruzinduko, aba bakinnyi bari mu Rwanda baboneyeho gusura ibice bitandukanye birimo pariki y'i Birunga ndetse n'iya Akagera, basuye kandi Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi ruruhukiyemo imibiri y'Abatutsi bazize Jenoside muri Mata 1994.

    Iri rerero ry'iyi kipe ya Paris St Germain ryafunguwe ku mugaragara mu Rwanda, mu kwezi k'Ugushyingo 2021, icyo gihe gufungura iri rerero bikaba byaritabirwe n'umunyabigwi wa PSG, Raí Souza Vieira de Oliveira.

    Ikipe ya Paris St Germain ndete n'igihugu cy'u Rwanda basinyanye amasezerano yo kumenyakanisha iki gihugu binyuze mu bukerarugendo bwise Visit Rwanda mu mwaka wa 2019.

     

    The post Ku munsi wa nyuma w'uruzinduko rw'abakinnyi ba PSG mu Rwanda, bahuye n'abana babarizwa mu irerero iyi kipe yashinze i Huye appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ku-munsi-wa-nyuma-wuruzinduko-rwabakinnyi-ba-psg-mu-rwanda-bahuye-nabana-babarizwa-mu-irerero-iyi-kipe-yashinze-i-huye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ku-munsi-wa-nyuma-wuruzinduko-rwabakinnyi-ba-psg-mu-rwanda-bahuye-nabana-babarizwa-mu-irerero-iyi-kipe-yashinze-i-huye

  • Ubwato bwari butwaye abantu benshi bwakoze impanuka ikomeye mu kiyaga cya Kivu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Rutsiro habere impanuka y'ubwato bwari butwaye abantu bagera kuri 33 babiri bitaba Imana naho batatu baburirwa irengero mu gihe abakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga kwitabwaho.

    Ni impanuka yabereye mu Murenge wa Boneza, Akagari ka Remera, Umudugudu wa Bigabiro ubwo ubwato bwarimo abaturage 33, barimo abagabo 13 n'abagore 20, bwahuraga n'umuhengeri nk'uko bitangazwa n'IGIHE.

    Amakuru avuga ko abaturage baburiwe irengera barimo gushakishwa ku bufatanye n'inzego z'umutekano, abagize ibindi bibazo bakaba bari kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Boneza, abarembye cyane bakaba bajyanywe Ku bitaro bya Murunda.

    Source : https://yegob.rw/ubwato-bwari-butwaye-abantu-benshi-bwakoze-impanuka-ikomeye-mu-kiyaga-cya-kivu/

  • Mu mafoto, reba abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Burundi 2022 #rwanda #RwOT

    Mu Gihugu cy'i Burundi harigushakwa umukobwa uzambikwa ikamba rya Nyampinga w'i Burundi 2022.

    Mu bakobwa barenga ijana bari biyandikishije bashaka guhatanira ikamba rya Miss Burundi, hatoranyijwemo abakobwa 25 bagomba kuvamo umwe uzambikwa ikamba rya Miss Burundi 2022.

    Kugeza ubu muri 25 hasigaye 12 ari nabo bari mu mwiherero bazavamo Miss Burundi 2022.

    Mu mafoto atandukanye aba bakobwa bagaragaje akanyamuneza bigaragara ko bose bishimiye intambewe bamaze kugeraho nubwo urugendo rugikomeje.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/mu-mafoto-reba-abakobwa-bahatanira-ikamba-rya-miss-burundi-2022

  • Gisagara VC mu myiteguro ya nyuma mbere yo kwerekeza muri Tunisia #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Gisagara Volleyball Club iri mu myiteguro ya nyuma mbere yuko yerekeza i Tunis muri muri Tunisia, mu mikino ihuza amakipe yabaye ayambere iwayo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/volleyball/article/gisagara-vc-mu-myiteguro-ya-nyuma-mbere-yo-kwerekeza-muri-tunisia

  • Ibimenyetso byakwereka ko isukari yabaye nyin… – #rwanda #RwOT

    Kuribwa mu gifu, umunaniro udasobanutse cyangwa kwihagarika kenshi bishobora rimwe na rimwe kuba ikimenyetso cy'isukari nyinshi mu mubiri. Ubuvuzi n'ubushakashatsi byerekanye ko gufata ibiryo birimo isukari ari ngombwa mu kubaka amagufwa n'imitsi bizima, iyo bifashwe uko bikwiye. Isukari n'ubwo ari kimwe mu bifasha umubiri gukora neza, gusa ishobora no kwangiza mugihe imaze kuba nyinshi mu mubiri.

    Urubuga Healthline rutanga inama z’ubuzima, rwerekanye ibimenyetso byerekana ko isukari yamaze kuba nyinshi mu mubiri:

    1. Umuvuduko ukabije w'amaraso

    Ubushakashatsi bwerekanye ko kugira umuvuduko ukabije w'amaraso bishobora kuba bifitanye isano cyane n'isukari nyinshi mu maraso. Bituma habaho kwirundanya gukabije kwa glucose, ishobora gukwirakwira mu mubiri byoroshye.

    2. Kubabara hamwe ku mubiri

    N'ubwo ububabare mu mubiri bushobora kuba bufitanye isano n'ibindi bintu byinshi nk'ingaruka zikomoka ku bidukikije, imyaka, guhangayika, malariya cyangwa umuriro, ubushakashatsi bwerekanye kandi ububabare bw'imitsi nk'ikimenyetso cy'isukari ikabije mu mubiri. Kugira isukari nyinshi mu mubiri nabyo bitera guhora ufite ububabare mu mubiri.

    3. Kubabara amenyo cyangwa ibibazo by'amenyo

    Kubabara kw'amenyo no kubora kwayo, ni kimwe mu bimenyetso bigaragara byerekana ko ufata isukari nyinshi. Nyamara ubushakashatsi bwerekanye ko kubabara amenyo bishobora guterwa nibindi bintu birimo imyaka, isuku nke yo mu kanwa, gukomeretsa amenyo, indwara zo mu kanwa. Iyo ibiryo birimo isukari biribwa hanyuma bigasigara byafashe ku menyo, ibi birangira byangije amenyo bikayaviramo uburwayi bwayo.

    4. Iyo wumva isukari idahagije mubyo uba uri gufungura

    Iyo uri kumva ibyo uri gufata bidafite isukari ihagije, byerekana ko ari ikimenyetso cy'uko  wabaswe n'isukari. Kugira ubushake bwo gukoresha isukari nyinshi mu cyayi, ice cream, pizza, yogurt cyangwa ibiryo byose birimo isukari ukaba ukunda kubyibandaho cyane, bigaragaza ko ari ukunywa isukari nyinshi mu mubiri wawe, ukwiye kugabanya gufata aya mafunguro arimo isukari nyinshi kuko byangiza umubiri wawe.

    5. Umwuma

    Kugira umwuma cyangwa gushaka kunywa amazi buri kanya, nabyo ni ikimenyetso kigaragaza ko isukari yabaye nyinshi mu mubiri.

    6. Gushaka kwihagarika cyane

    Gushaka kwihagarika buri kanya nabyo ni ikindi kimenyetso cy'impuruza, cyerekana ko isukari yabaye nyinshi mu mubiri cyane cyane iyo wihagarika inkari zifite ibara ry’umuhondo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116834/ibimenyetso-byakwereka-ko-isukari-yabaye-nyinshi-mu-mubiri-wawe-116834.html

  • Cristiano Ronaldo yatanze ubutumwa bukomeye nyuma yo kugarura United mu bihe byiza #rwanda #RwOT

    Kizigenza Cristiano Ronaldo yahaye ubutumwa bukomeye abamunenga ko ashaje aho nyuma yo gutsinda igitego muri 3-0 batsinze Brentford kuri uyu wa Mbere yagiye imbere ya Camera aravuga ati “Ntabwo Narangiye”.

    Uyu mugabo w'imyaka 37 ukomeje kugaragaza urwego rwo hejuru mu gutsinda ibitego,yagaragaje ko ashaka kuguma muri Manchester United ishobora kutazakina Champions League umwaka utaha.

    Uyu mukinnyi ukomeye w'umunya Portugali yatsinze igitego cye cya 24 muri uyu mwaka w'imikino cyabaye icya 18 muri Premier League akesha penaliti yateye neza.

    Muri uyu mukino wa nyuma United ikiniye kuri Old Trafford muri uyu mwaka w'imikino,wayibereye mwiza kuko yatsinze irusha Brentford.

    Uku gutsinda kwa United kandi abigizemo uruhare,nibyo byatumye Ronaldo ajya imbere ya camera umukino urangiye aravuga ati 'Ntabwo narangiye'.

    Ronaldo asigaje undi mwaka w'imikino ku masezerano ye y'imyaka ibiri kuri Old Trafford ariko haracyari ibibazo ku hazaza he,niba ari muri gahunda nshya y'umutoza mushya w'ikipe Erik Ten Hag cyangwa se niba azemera gukinira iyi kipe ishobora kutazakina Champions League.

    Uyu rutahizamu kandi yashimwe n'umutoza w'agateganyo Ralf Rangnick wavuze ko yaguma muri United akayifasha nubwo byitezwe ko Ten Hag azakenera kuzana abataha izamu 3 mu mwaka w'imikino utaha.

    Rangnick yagize ati: “Uburyo twakinnye muri iri joro, kuki ataguma mu ikipe agakomeza kuyifasha.?

    Ariko iki n'ikibazo mugomba kubaza Erik ndetse na Cristiano. Kugeza ubu ntacyo twavuga. Erik yibanze ku gutwara shampiyona y'Ubuholandi,mu gihe twe twibanze ku mikino yacu isigaye.”

    United isigaje imikino 2 muri shampiyona ndetse yasezeye ku bakinnyi bayimazemo igihe barimo Juan Mata na Nemanja Matic batazayikinira umwaka utaha.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-yatanze-ubutumwa-bukomeye-nyuma-yo-kugarura-united-mu-bihe

  • Rayon Sports irateganya kugura abakinnyi 10, ikongerera amasezerano 7 ni mu gihe hari abazasezererwa #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yamaze gutegura gahunda zose zijyanye n’isoko ryo kugura abakinnyi rya 2022-23, bakaba bakeneye abakinnyi 17 bazatwara miliyoni 185 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Ibi perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yabigaragarije mu nama nyunguranabitekerezo y’iyi kipe yabaye ku Cyumweru gishize tariki ya 1 Mata 2022.

    Yagaragaje ko iyi kipe yifuza kugura umunyezamu umwe ndetse ikongerera amasezerano umwe mu bo ifite ugeze ku musozo w’amasezerano ye, aba bombi bakazatwara miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Muri ba myugariro ifite, 3 muri bo nibo bazongererwa amasezerano maze igure abandi 2, bateguye ingengo y’imari ya miliyoni 50.

    Iteganya kugura abakina hagati 3 ikongerera amasezerano 1, bizayitwara miliyoni 55, abataha izamu izongerera amasezerano 2 maze igure 4 aho bazatwara miliyoni 65. Yose hamwe akaba miliyoni 185.

    Uretse aba bakinnyi bazagurwa n’abazongererwa amasezerano, Rayon Sports byitezwe ko izarekura umubare munini w’abakinnyi bitewe n’umusaruro muke.

    Muri aya mafaranga miliyoni 185, abakunzi ba Rayon Sports bakaba barahavuye bakusanyije miliyoni 43 zizafasha iyi kipe ku isoko ryo kugura abakinnyi.

    Rayon Sports izashora miliyoni 185 ku isoko

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-irateganya-kugura-abakinnyi-10-ikongerera-amasezerano-7-ni-mu-gihe-hari-abazasezererwa

  • Perezida Uhuru Kenyatta yasabye Visi Perezida we, William Ruto kwegura #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu cya Kenya, Uhuru Kenyatta, yasabye umwungiriza we, William Ruto, kwegura ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu wungirije mu gihe kutumvikana kwabo gukomeza kwiyongera. Ni mu gihe mu kwezi kwa Munani uyu mwaka muri iki gihugu hateganijwe amatora y'Umukuru w'Igihugu.

    Perezida Kenyatta, ashinja uyu bahoze bafatanije urugamba rwa Politiki, kuba adakora ibikwiye ngo afashe Kenya kwikura mu ngorane z'ubukungu, zirimo no kuba ubuzima buhenze.

    Visi Perezida William Ruto, ubwo yasubizaga Perezida Uhuru Kenyatta abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko Leta imaze imyaka ibiri idahurira mu nama, anasa n'uvuga ko yakumiriwe.

    William Ruto ariko, arashaka gusimbura Perezida Uhuru Kenyatta, byitezwe ko ava ku butegetsi manda ye ya Kabiri arimo nirangira. Ariko uyu mukuru w'Igihugu cya Kenya, yashyigikiye uwo bahoze ari abakeba, umunye-Politiki ubimazemo igihe ariko atavuga rumwe na Leta, Raila Odinga.

    Hari impungenge z'uko ubukeba bwa Politiki bushobora gutuma haba imyiryane mu gihe cy'amatora ari bugufi kuba. Aya matora y'umukuru w'Igihugu muri Kenya nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, akunze kurangwa n'amakimbirane, aho usanga abantu batari bake banahasiga ubuzima.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/perezida-uhuru-kenyatta-yasabye-visi-perezida-we-william-ruto-kwegura/