Blog

  • #COVID19: Abantu bane ni bo banduye ku Cyumweru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko ku Cyumweru tariki 01 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abantu bane banduye Covid-19, bakaba babonetse mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abantu-bane-ni-bo-banduye-ku-cyumweru

  • J. Cole na Beyonce ku rutonde rwibyamamare 5… – #rwanda #RwOT

    Kuba icyamamare bisaba ibintu bitandukanye, kimwe muri byo ni ukuba abantu bahora bakurikirana aho unyuze hose. Abapaparazzi ahantu hose bashaka amakuru aboneye n'ataboneye, ibyo uvuze bisobanurwa uko biri n'uko bitari.

    Kimwe mu bintu kandi ibyamamare biba bisabwa akenshi ni ugutanga ibiganiro ku ngingo zitandukanye mu binyamakuru no mu nama zinyuranye, ariko n'ubwo bimeze gutyo hari ibyamamare ku isi bigoye kuba wabasha kubona.

    Muri abo harimo nka Beyonce, Taylor Swift na J. Cole aba bamaze kugaragaza ko rwose ibyo gutanga ibiganiro atari ibintu byabo, bikaba binagoye kuba umuntu uwo ariwe wese yamenya iby'ubuzima bwabo. Hano INYARWANDA tukaba twabateguriye ibyamamare 5 bigoye kubona bitanga ikiganiro, n'icyo bavuga kugutanga ibiganiro.

    Nicolas Cage

    Kuvuga ko umukinnyi kabuhariwe muri filimi Nicolas Cage adakunda gutanga ibiganiro si ukubeshya, kuko yamaze imyaka 14 adatanga ikiganiro na kimwe kuri televiziyo.

    N'ubwo ajya aganira n'ibinyamakuru byandika, ariko biragoye kubasha kuvugana nawe mu buryo bw'imbona nkubone habe no mu kwamamaza filimi yakinnyemo cyangwa yatunganije.

    BeyonceMu ntangiriro z'umuziki wa Beyonce  yakoze ibiganiro byinshi mu bitangazamakuru bitandukanye, ariko kugeza ubu kumubona bisigaye bigoye kuko ubuzima bwe yabugize ibanga.

    Ibi bikaba byaratangiye nyuma yo gushyira hanze Album ye yo mu mwaka wa 2013 mu mwaka wa 2014. Yabisobanuye avuga ko burya icy'ingenzi ari ibihangano umuhanzi aha abafana be kuko ibindi birimo uko yaraye n'uko yiriwe atari ngombwa, kuko ntacyo byongera kugukunda cyangwa kwanga ibihangano bye.

    Taylor SwiftMu ruhande rumwe mu mwuga wa Taylor Swift yahagaritse burundu gutanga ibiganiro, ubwo habonekaga amahirwe yo kumubaza ku cyemezo mu kiganiro na Apple Music.

    Yagize ati:'Ibi nabitangiye ngira ngo mbone umwanya neza wo gushyira Album yanjye 'Reputation' ku murongo, ariko na nyuma yayo byarangiye nsanze kujya mu  bitangazamakuru nta kamaro bifite kuko atari umwenda mbereyemo umuntu uwo ariwe wese.'

    The Weekend

    The Weekend ari mu bahanzi bakunzwe kandi batangaje ku isi kuva yakwinjira mu muziki n'ibiganiro mbarwa yatanze mu itangazamakuru, bikaba ari ibintu yiyemeje kuva mu gutangira kwe avuga ko azagerageza kubaho ubuzima bunyuranye n'ubw'abandi bahanzi, cyane ko yabonaga nta gishamaje kuri we kindi akwiye kujyana mu itangazamakuru.

    J ColeUyu muraperi uheruka mu Rwanda yigeze kumara imyaka igera kuri 4 atagaragara habe namba mu itangazamakuru, ibintu yasobanuye avuga ko muri icyo gihe cyose aribwo yize ko gutanga ibiganiro atari ngombwa kuko abifuje kumenya uko ahagaze, aho aherereye ari mbarwa muri iyo myaka yose yamaze.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116798/j-cole-na-beyonce-ku-rutonde-rwibyamamare-5-bigoye-kwaka-ikiganiro-mu-itangazamakuru-116798.html

  • Umunyamakuru w'imikino Taifa agiye gutura muri Amerika (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Taifa yamenyekanye mu ruba rw'imikino kuri ubu yakoraga mu kiganiro' Urukiko rw'ubujurire ' kuri Radio Fine Fm.

    Hashize iminsi bivugwa ko ashaka kugenda nubwo we ntacyo yigeza abivugaho ariko kugeza ubu we n'umurwango we bamaze guhaguruka berekeza muri Amerika bivugwa ko ari naho bagiye gutura.

    Agiye mu minsi mike ikiganiro yakoragamo cyahagaze bivugwa ko byatewe na bamwe bagikoragamo barimo kugenda harimo na Taifa wagiye kikaba cyarahagaze mu gihe barimo gushaka abazabasimbura.

    Taifa yakunzwe cyane bitewe n'uburyo yakoragamo ikiganiro avuga ukuri kose, imvugo yakoreshaga zasetsaga benshi ndetse hari n'amagambo yamamaye mu gisate cya siporo yazanywe n'uyu mugabo azahora yibukirwaho.

    Kalisa Bruno Taifa ni umwe mu banyamakuru b'imikino bari barirambyemo aho yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Cotanct FM, City Radio, BTN TV, Radio 10 na Fine FM.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-w-imikino-taifa-agiye-gutura-muri-amerika-amafoto

  • Amafoto utabonye yaranze umukino APR FC yatsinzemo Etoile del’Est #rwanda #RwOT

    APR FC yatsinze Etoile del’Est 3-1 ishimangira umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo nyuma y’umunsi wa 25 wa shampiyona 2021-22.

    Ni umukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Gicurasi 2022, ubera kuri Stade Regional i Nyamirambo.

    Etoiledel’Est yatangiye nabi, maze hakiri kare ku munota wa 11 ku makossa y’umunyezamu Allan, manishimwe Djabel yatsindiye APR FC igitego cya mbere.

    Umutoza Abdou Mbarushimana yaje gukora impinduka ku munota 39, uyu munyezamu avamo hajyamo Yves wahise utsindwa igitego cya kabiri na Buregeya Prince ku mupira w’umuterekano wari utewe na Manishimwe Djabel ku munota wa 43.

    Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Mugisha Gilbert yatsindiye APR FC igitego cya gatatu maze amakipe ajya kuruhuka ari 3-0.

    Etoile del’Est itari mu mukino ndetse itanabonye amahirwe menshi yaje kubona igitego cya mbere ari nacyo rukumbi babonye ku kunota wa 65 gitsinzwe na Jimmy Kibengo.

    APR FC yagiye ikora impinduka zitandukanye ishaka ibitego havamo abakinnyi nka Bizimana Yannick, Manishimwe Djabel, Ruboneka Bosco hajyamo Mugunga Yves, Itangishaka Blaise waje no kugira ikibazo cy’imvune asimburwa na Nshuti Innocent ndetse na Rwabuhihi Placide ariko biranga umukino urangira ari 3-1.

    Nyuma y’umunsi wa 25 APR FC niyo iyoboye n’amanota 57, ikurikiwe na Kiyovu Sports ifite umukino na Rutsiro ku munsi w’ejo.

    AMAFOTO: Canisius KAGABO / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amafoto-utabonye-yaranze-umukino-apr-fc-yatsinzemo-etoile-del-est

  • Umuhanzi Harmonize yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru taliki ya 1 Gicurasi 2022 Television NTV yo muri Kenya yatangaje ko uyu muhanzi afungiye kuri stasiyo ya Polisi yitwa Kileleshwa ashinjwa gufatanwa 'amafaranga yabonye yitwaje ibinyoma'.

    Uyu muhanzi yari yatumiwe na kompanyi Melamani ltd isanzwe itumira abahanzi bo muri Tanzania gutaramira muri Kenya, ikaba itaranyuzwe n'uburyo yitwaye mu bitaramo ihitamo kumurega.

    Ibinyamakuru byakomeje kwandika kuri uyu muhanzi biravuga ko Harmonize hari ibitaramo atigeze aririmbamo kandi yishyuwe amafaranga yose.

    Bivugwa ko yagombaga kuririmba Kenyatta International Convection Center (KICC), Captains Lounge,Cocoricco,n'ahandi byagombaga kuba kuwa 30 Mata 2022.

    Harmonize wari umaze iminsi ibiri muri Kenya yishimana n'abakunzi be muri club zitandukanye yagombaga kuvayo kuri iki cyumweru ari nabwo yatawe muri yombi.

    Eric Omondi umunyarwenya wari kumwe na Harmonize yavuze ko icyari cyajyanye uyu muhanzi nyamukuru ari uguhura n'abafana be bagasangira,bizwi nka'Meet and Great' akomeza avuga ko abantu bakwiye kubenya gutandukanya igitaramo no guhura n'abafana bagasangira.

    Uyu munyarwenya yakoeje avuga ko kuba yararimbiye abantu muri ako kabyiniro yabikoze nk'umusogongero kuko abafana bari bakomeje kubimusaba.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-harmonize-yatawe-muri-yombi

  • Birangiye MIFOTRA yemeje ko ku wa Kabiri ari ikiruhuko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 1 Gicurasi 2022, yemeje ko ku wa Mbere tariki ya 2 no ku wa (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/birangiye-mifotra-yemeje-ko-ku-wa-kabiri-ari-ikiruhuko

  • Amafoto – Perezida Paul Kagame yitabiriye siporo rusange , aboneraho gusura ibice bitandukanye birimo Biryogo #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki ya 1 Gicurasi 2022, mu mujyi wa Kigali habereye Siporo rusange isanzwe iba ku cyumweru cya mbere cy'ukwezi ndetse n'icya gatatu, Siporo ya none ikaba yitabiriwe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wanasuye ibice bitandukanye byo muri Nyarugenge.

    Nk'uko bigaragara mu mafoto ndetse n'amashusho yashyizwe hanze nurubuga rwa Instagram rwa Perezida Paul Kagame, berekanye ko umukuru w'igihugu yakoreye Siporo mu bice byo muri Nyarugenge akaba yanageze ahazwi nko mu Biryogo.

    Muri ayo mafoto, abaturage bahuye n'umukuru w'igihugu agaragaza akanyamuneza mu maso yabo ko bishimiye guhura na Perezida Paul Kagame n'ubusanzwe ukunze gutembera ari uri siporo hirya no hino mu bice bitandukanye agahura n'ababa bitabiriye iyo Siporo rusange.

    Muri iyi siporo rusange yabaye kuri iki cyumweru ikitabirwa na Perezida Paul Kagame, yari aherekejwe n'abarimo Minisitiri wa Siporo Madame Aurore Munyangaju Mimosa ndetse n'umuyobozi w'umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa.

    The post Amafoto — Perezida Paul Kagame yitabiriye siporo rusange , aboneraho gusura ibice bitandukanye birimo Biryogo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-perezida-paul-kagame-yitabiriye-siporo-rusange-aboneraho-gusura-ibice-bitandukanye-birimo-biryogo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-perezida-paul-kagame-yitabiriye-siporo-rusange-aboneraho-gusura-ibice-bitandukanye-birimo-biryogo

  • Madamu Jeanette Kagame yitabiriye Siporo rusange ari kumwe n'abakobwa bitabiriye Miss Rwanda(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Kuwa kane w'iki cyumweru Madamu Jeannette Kagame yakiriye abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye abaha impanuro z'uko bakwiye kwitwara ndetse abibutsa ko Igihugu kibitezeho byinshi badakwiye kugitenguha.

    Nyuma y'iminsi mike agiranye naba bakobwa ikiganiro yongeye kugaragara ari kumwe n'abo muri Siporo rusange yabereye mu mugi wa Kigali aho we yayikoreye mu mihanda ya Kigali Convection Center.

    Abakobwa bari muri siporo barimo Saro Amanda wabaye Miss Talent 2022, Umuhoza Emma Pascaline,Isingizwe Mutabazi Sabine bari muri 20 batoranyijwemo Miss Rwanda 2022 Nshuti Divine Muheto.

    Abitabiriye bubahirizaga gushyiramo intera mu rwego rwo kwirinda Covid 19

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/madamu-jeanette-kagame-yitabiriye-siporo-rusange-ari-kumwe-n-abakobwa

  • Harmonize yatawe muri yombi i Nairobi – #rwanda #RwOT

    Televiziyo NTV yo muri Kenya, yatangaje kuri iki Cyumweru tariki 1 Gicurasi 2022, ko uyu muhanzi yafunzwe na Polisi nyuma yo gufatanwa 'amafaranga yabonye yitwaje ibinyoma'.

    Ni nyuma y'uko kompanyi ya Melamani Limited isanzwe itumira abahanzi bo muri Tanzania gutaramira muri Kenya, itanyuzwe n'uburyo uyu muhanzi yitwaye mu gitaramo, igahitamo kujya kumurega kuri polisi.

    Ibinyamakuru byo muri Kenya, byanditse ko hari ibitaramo byari kubera mu tubyiniro Harmonize atigeze aririmbamo, kandi yishyuwe amafaranga yose.

    Yagombaga kuririmbira Kenyatta International Convention Centre (KICC), Captains Lounge, Cocoricco n'ahandi byose bikaba ku wa Gatandatu tariki 30 Mata 2022.

    Yagombaga kuririmba isaha imwe n'igice ahitwa Captains Lounge ariko yaririmbye iminota 5 gusa. Ibi byarakaje bikomeye abateguye ibi bitaramo.

    Harmonize yageze muri Kenya, ku wa Gatanu yagombaga kuhava kuri iki Cyumweru. Yatawe muri yombi yitegura kuva muri iki gihugu.

    Kuwa Gatanu, uyu muhanzi yishimanye n'abakunzi be muri zimwe muri club zo muri Nairobi.

    Umunyarwenya Eric Omondi wari kumwe na Harmonize, yavuze ko 'abafana bitiranyije icyo Harmonize yari yagiye gukora mu kabyiniro'.

    Uyu munyarwenya yavuze ko Harmonize yagombaga guhura n'abafana be bakaganira, ibizwi nka 'meet and great'. Avuga ko abantu bakwiye gutandukanya igitaramo no guhura n'abafana bagasangira.

    Eric Omondi yavuze ko Harmonize atari kuririmba muri aka kabyiniro, ko ibyo yakoze ari umusogongero yatanze.

    Ati 'Abantu bakomeje gusaba Harmonize ko yabaririmbira, arabyemera aririmba zimwe mu ndirimbo. Mu gitondo nabwo dufite ahandi azajya mu tubyiniro, ariko ntabwo azaririmba cyereka abaye abishaka. Ntagomba kubwirizwa icyo gukora.' 

    Umuhanzi Harmonize yatawe muri yombi i Nairobi ashinjwa kuririmba umwanya muto mu bitaramo 

    Eric Omondi wari kumwe na Harmonize, yavuze ko uyu muhanzi yagiye mu tubyiniro atagiye kuririmba ahubwo kwari uguhura n'abafana be

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116796/harmonize-yatawe-muri-yombi-i-nairobi-116796.html