Blog

  • Abakinnyi 4 ba ba PSG ku munsi wanyuma w'uruzinduko bagiriye ibihe byiza mu birunga[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ku munsi wa nyuma w'uruziduko rw'iminsi itatu rw'abakinnyi bane ba PSG, Sergio Ramos , Julian Draxler, Thilo Kehrer na Keylor Navas bagiriye mu Rwanda basuye Pariki y'Ibirunga ndetse banahura n'abana baba mu ishuri ry'umupira w'amaguru rya PSG ribarizwa i Huye.

    Aba bakinnyi bageze mu Rwanda taliki 30 Mata 2022 basura ibikorwa bitandukanye. Ku munsi wa nyuma w'uruzinduko rwabo taliki 02 Gicurasi 2022, basuye Pariki y'Ibirunga mu Karere ka Musanze aho barebye ingangi.

    Nyuma aba bakinnyi bahuye n'abakunzi b'ikipe ya PSG ndetse n'abana baba mu ishuri ry'umupira w'amaguru rya PSG ribarizwa mu Karere ka Huye. Iri shuri ryatagiye mu Gushyingo 2021 ririmo abana 171 mu bahungu n'abakobwa bari hagati y'imyaka 6 na 16.

    1️⃣ Land in Rwanda 🇷🇼
    2️⃣ Check in at @AkageraGameL
    3️⃣ Enjoy a safari in @AkageraPark

    An exciting first day in Rwanda with @PSG_inside's #JulianDraxler @SergioRamos @KehrerThilo @NavasKeylor.#VisitRwanda #PSG pic.twitter.com/T8ZPQLZwF3

    — Visit Rwanda (@visitrwanda_now) May 1, 2022

    Ubwo baganiraga n'abakunzi ba PSG mu Rwanda,aba bakinnyi bagarutse kuri byinshi birimo inzozi bakuranye,akazi kabo ndetse banagaruka ku rugendo rw'amateka bagiriye mu Rwanda.

    Abajijwe uko yakiriye gusura u Rwanda,Sergio Ramos yagize ati “Mbere na mbere ndashimira uko nakiriwe kandi kuva ku munsi wa mbere byari byiza cyane.Tuzahora twibuka urkundo rwinshi mwatweretse.Uru rugendo ntabwo rwari rusanzwe!

    Abajijwe uko yakiriye guhura n'ingagi mu birunga,Thilo Kehler yagize ati “Byari bimeze nko kuba hamwe n'inshuti.Kuri twese ni ikintu cyiza twungutse mu buzima.Uyu munsi ndashimira buri wese kuba nabashije kugera muri Pariki y'Ibirunga.Kubona ingagi ni ikintu kidasanzwe cyane ko muri twe ntawari warigeze kuzibona.Twishimiye kuba turi hano…”

    Uretse kuba aba bakinnyi bishimiye gusura u Rwanda bakanabona byinshi birutatse,bavuze ku buzima bwabo kuva batangiye gukina umupira w'amaguru.

    🦍🇷🇼 Trekking with Julian Draxler @KehrerThilo @SergioRamos @NavasKeylor in @VolcanoesPark for a special encounter with the majestic mountain gorillas. #VisitRwanda @PSG_inside pic.twitter.com/dWJbO6BPUo

    — Visit Rwanda (@visitrwanda_now) May 3, 2022




    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abakinnyi-4-ba-ba-psg-ku-munsi-wanyuma-w-uruzinduko-bagiriye-ibihe-byiza-mu

  • Tom Close yatakagije umugore we ku isabukuru ye #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda Muyombo Thomas [Tom Close], yatakagije umugore we Ange Tricia ku munsi yizihizaho isabukuru ye aho yavuze ko yishimiye kuba imyaka hafi 9 bamaranye bibereye mu munyenga w’urukundo.

    Ejo hashize tariki ya 3 Gicurasi 2022, umugore wa Tom Close, Niyonshuti Ange Tricia yizihije isabukuru y’imyaka 33, akaba ari inshuro ya 8 ayizihije abana na Tom Close nk’umugore n’umugabo.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Tom Close yamuvuze imyato, ashimira Imana yamushyize mu biganza bye, amwifuriza kuramba kugeza imyaka 100.

    Ati 'Isabukuru nziza rukundo, nshimira Imana ko yagushyize mu buzima bwanjye, nishimiye hafi imyaka 9 tumaranye. Imana ikomeze ihe umugisha imirimo y’amaboko yawe, ukomeze ubone urumuri bw’umunsi mu yindi myaka 100. Ndagukunda.'

    Tom Close na Tricia bashyingiranywe mu Gushyingo 2013, bamaze kubyarana abana bane ariko bakaba bafite n’undi mwana w’uruhinja bakiriye umwaka ushize mu muryango wa wo bemera kumurera.

    Ku wa 16 Kanama 2014 babyaye umukobwa w’imfura bamwita Ineza Ella, muri Kanama 2017 bibaruka umuhungu w’ubuheta bise Elan, muri Kamena 2019 babona undi mwana w’umuhungu wa gatatu watoraguwe i Nyagatare ku muhanda bemera kumurera nk’uwabo bwite mu Gushyingo 2019 bibarutse Irebe Elana ni mu gihe tariki ya 10 Nyakanga 2021 bibarutse Imboni Elle.

    Tom Close yatakagije umugore we ku isabukuru y’amavuko

    Niyonshuti Ange Tricia yujuje imyaka 33

    Umuryango wabo wo wamaze kwaguka

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/tom-close-yatakagije-umugore-we-ku-isabukuru-ye

  • Minisitiri wa Siporo yakurikiranye imyitozo ya REG BBC yitegura kwerekeza muri Turikiya (AMFOTO) #rwanda #RwOT

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yaraye akurikiranye imyitozo y’ikipe ya Basketball y’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (REG BBC) yitegura kwerekeza muri Turikiya kwitegurirayo BAL.

    REG izahagararira u Rwanda mu mikino ya nyuma ya shampiyona nyafurika ya Basketball (BAL) izabera mu Rwanda muri uku kwezi kwa Gicurasi muri Kigali Arena.

    Ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 3 Gicurasi 2022, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore yakurikiranye imyitozo ya REG BBC muri Kigali Arena, biteganyijwe ko izahaguruka mu Rwanda ku munsi w’ejo ku wa Gatanu tariki ya 5 Gicurasi 2022.

    REG BBC ikaba irimo yitegura kwerekeza muri Turikiya gukinayo imikino ya gicuti no gukorerayo imyitozo yitegura BAL izabera mu Rwanda tariki ya 21-28 Gicurasi 2022.

    Ni irushanwa rizakinwa n’amakipe 8 ari yo; Zamalek (Misiri), Petro de Luanda (Angola), Cape Town’s Tigers (Afurika y’Epfo), FAP (Forces Armées et Police Basketball) yo muri Cameron, REG BBC (Rwanda), US Monastir (Tunisie), Seydou Lygacy Club (Guinée) na AS Salé (Maroc).

    REG BBC yakoreye imyitozo muri Kigali Arena

    Ni imyitozo yakurikiranywe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa

    Yari imyitozo y’ingufu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/minisitiri-wa-siporo-yakurikiranye-imyitozo-ya-reg-bbc-yitegura-kwerekeza-muri-turikiya-amfoto

  • Kamonyi-Ngamba: Iki kidendezi mu kigo nderabuzima nacyo bisaba ingengo y'imari? #rwanda #RwOT

    Ugeze mu kigo nderabuzima cya Karangara giherereye muri metero zitarenga 100 uvuye ku biro by'Umurenge wa Ngamba ho mu Karere ka Kamonyi, ucyinjira mu kigo uhita usanganirwa n'ikidendezi cy'amazi yaharetse, aho bigaragara nk'umwanda bikaba byanateza ibibazo bitandukanye. Bisaba ngengo y'imari ingana iki ngo iki kidendezi gikurweho!?

    Nyiramana Vestine, umuyobozi w'iki kigo nderabuzima cya Karangara yabwiye intyoza.com ko iki kibazo akizi ariko ko bagiye gushaka uko gikemuka kuko nawe yemera ko kibangamye mu kigo nk'iki cy'ubuvuzi.

    Ku munsi w'ejo tariki 03 Gicurasi 2022 ibyo umunyamakuru yabonye acyinjira mu kigo. Ikidendezi cy'amazi kigaragaraga ko kihamaze iminsi.

    Iki kidendezi, kigaragara muri iki kigo ahantu hitegeye uwinjira wese, ukibaza amaso y'ubuyobozi bwaba ubw'iki kigo nderabuzima ndetse n'abandi bayobozi bahanyura impamvu biba bititaweho ngo bikurweho kandi bigaragara ko kihamaze igihe.

    Ni mu gihe mu bukangurambaga butandukanye bukorwa, usanga abaturage basabwa kurwanya ibidendezi nk'ibi by'amazi hafi y'ingo zabo kuko bishobora gukurura imibu, nayo ikaba yaba nyirabayazana wo gutera Malariya.

    Bimwe mu bitanda abarwayi bararaho.

    Uretse iki kidendezi, ugeze imbere mu byumba by'iki kigo nderabuzima ukareba ibyumba n'ibitanda byakirirwaho abarwayi, usanga nabyo atari ahantu hakwiye. Kuri iki kibazo, umuyobozi w'iki kigo nderabuzima yirinze kugira byinshi avuga, ahubwo avuga ko ikibazo bafite ari icy'inyubako zishaje ndetse n'ibikoresho.

    Yagize ati' Ibijyanye n'ibitanda, ni ibyacyera nkuko mwabibonye bimaze igihe, ikibazo gihari ni inyubako zidahagije kandi zimaze n'igihe'. Akomeza avuga ko ibitanda, amashuka ndetse na Matera bihari( nubwo bimwe mu bigaragarira amaso bitandukanye n'ukuri), ko igisabwa ari ukubyitaho kugira ngo bye kwangirika kandi bikenerwa n'abagana ikigo nderabuzima.

    Nyiramana Vestine, umuyobozi w'iki kigo nderabuzima cya Karangara mu kuvuga ko babangamiwe no kuba inyubako bafite zidahagije kandi zimaze igihe, asaba abo bireba ko babafasha kubona inyubako zihagije kandi zijyanye n'igihe, akavuga ko ari ibibazo bizwi kugera ku babakuriye.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-ngamba-iki-kidendezi-mu-kigo-nderabuzima-nacyo-bisaba-ingengo-yimari/

  • #COVID19: Abantu batatu bashya ni bo banduye ku wa Kabiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 3 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya batatu, bakaba babonetse mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abantu-batatu-bashya-ni-bo-banduye-ku-wa-kabiri

  • APR FC ni ikipe ikomeye ariko ntikomeye kuturusha – Uwayezu Jean Fidele uyobora Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele avuga ko APR FC bashobora guhurira muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro ari ikipe ikomeye ariko idakomeye kubarusha.

    Ku munsi w’ejo nibwo Rayon Sports yakatishije itike ya 1/2 cy’igikombe Cy’Amahoro cya 2022 isezereye Bugesera FC ku giteranyo cy’ibitego 3-0.

    Nyuma y’uyu mukino, perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele ubwo yari abajijwe n’itangazamakuru icyo yavuga kuri APR FC bashobora guhurira muri 1/2, yavuze ko ari ikipe ikomeye ariko idakomeye kubarusha.

    Ati “Turiteguye kuko APR FC ni ikipe ikomeye ariko ntabwo ikomeye kuturusha”

    Uyu munsi APR FC irakira Marines FC mu mukino wo kwishyura wa 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro, ikomeza izahura na Rayon Sports muri 1/2, amahirwe menshi akaba ahabwa APR FC kuko yanatsinze umukino ubanza 1-0.

    Indi kipe yamaze kugera muri 1/2, ni AS Kigali yasezereye Gasogi United, ikaba izahura n’izakomeza hagati ya Etoile del’Est na Police FC.

    Rayon Sports ishobora guhura na APR FC muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro

    Uwayezu Jean Fidele avuga ko APR FC idakomeye kubarusha

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-ni-ikipe-ikomeye-ariko-ntikomeye-kuturusha-uwayezu-jean-fidele-uyobora-rayon-sports

  • Inzozi za rutahizamu wa Rayon Sports Rudasingwa Prince wageneye ubutumwa abakunzi b’iyi kipe #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukiri muto wa Rayon Sports, Rudasingwa Prince yavuze ko afite inzozi zo gukora cyane akaba yajya gukina hanze y’u Rwanda nk’uwabigize umwuga.

    Uyu rutahizamu ukiri muto, ni umwe mu bakinnyi bagaragaza impano n’ubushake bwo kuba batera imbere mu rugendo rwabo rwa ruhago.

    Mu gihe gito amaze muri Rayon Sports, amahirwe yagiye ahabwa yayakoresheje neza byatumye ku myaka ye 19 iyi kipe yaramugumanye yanga kumurekura.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Rudasingwa Prince yavuze ko inzozi ze ari ukujya hanze y’u Rwanda kandi akaba abona bishoboka.

    Ati “Inzozi zanjye ni ugukina, nkarenga mu Rwanda nkaba najya no gukina hanze y’u Rwanda kandi nzabigeraho, ngomba gukora cyane kuko nabonye byose birashoboka cyane.”

    Uyu rutahizamu kandi yasabye abakunzi ba Rayon Sports kubashyigikira na we abizeza ko bazakora ibishoboka byose bakabaha ibyishimo.

    Ati “Ubutumwa n’aha abakunzi ba Rayon Sports ni ugukomeza kudushyigikira bakatuba hafi, natwe tugakora iyo bwabaga kugira ngo natwe tubashimishe, badushyigikire natwe uko dushoboye tuzabaha ibyishimo.”

    Rudasingwa Prince yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, yaje gutandukana naryo muri 2018 ari nabwo yajyaga kwiga muri LDK, niho umutoza Kayiranga Jean Baptiste yamubonye amutwara mu irerero rya Rayon Sports ari ho yavuye azamurwa mu ikipe nkuru.

    Rudasingwa Prince afite inzozi zo kujya gukina hanze y’u Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/inzozi-za-rutahizamu-wa-rayon-sports-rudasingwa-prince-wageneye-ubutumwa-abakunzi-b-iyi-kipe

  • Amarangamutima ya perezida wa Rayon Sports nyuma yo kugera muri 1/2 #rwanda #RwOT

    Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele nyuma y’uko ikipe ye igeze muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro 2022 yavuze ko yishimye ndetse ko yizeye ko bazacyegukana.

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 3 Gicurasi 2022, Rayon Sports yari yakinnye na Bugesera FC umukino wo kwishyura wa 1/4 mu gikombe cy’Amahoro, uyu mukino wabereye mu Bugesera Rayon Sports yawutsinze 2-0 bya Onana na Musa Esenu ni mu gihe ubanza bawutsinze 1-0, bayisezereye ku giteranyo cy’ibitego 3-0.

    Nyuma y’uyu mukino, Uwayezu Jean Fidele yagaragaje amarangamutima ye aho yavuze ko yishimye ndetse akaba yizeye ko n’igikombe bazacyegukana.

    Ati “Ndishimye, ikipe ihagaze neza, turi mu rugamba rw’igikombe cy’Amahoro, urugendo ruracyakomeye ariko turizera ko tuzabigeraho.”

    Nyuma yo gutsinda uyu mukino, muri 1/2 Rayon Sports izahura n’iri bukomeze uyu munsi hagati ya APR FC na Marines.

    Rayon Sports ikaba yifuza iki gikombe iheruka muri 2016 ubwo yatsindaga APR FC ku mukino wa nyuma 1-0.

    Perezida wa Rayon Sports yagaragaje ko yishimiye kugera muri 1/2 kwa Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amarangamutima-ya-perezida-wa-rayon-sports-nyuma-yo-kugera-muri-1-2

  • Kigali :umugabo bamusenyeho inzu kubera amafaranga umugore yafashe mu kimina(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Witwa Byukusenge Maurice utuye mu kagari ka Nyabugogo mu murenge wa Kigali yasenyeweho inzu azira amafaranga umugore we yafashe mu kimina.Ni nyuma y'aho umugore we afashe amafaranga muri iki kimina maze abanyamuryango bacyo bakaza bagakuraho urugi rwo kipangu, bakamenagura amadirishya ndetse amabati nayo agashwanyagurika kubera amabuye bateyeho.

    Aganira na BTN TV ,uyu Byukusenge Maurice yatangaje ko ibi bije nyuma y'aho umugore we yari amaze iminsi akorewe ihohoterwa, agakubitwa ndetse agakuramo inda yari atwite.Nyuma nibwo bari bantu bo mu kimina bamusanze mu rugo bamwishyuza amafaranga ibihumbi 130 umugore we yari yarafashe maze akababwira ko afite ibihumbi 50 kubera ibibazo yari afite ,gusa ngo banze kumwumva nyuma bagaruka ari abantu basaga 70 bitwaje amabuye batera ku nzu ye birangira bamenaguye ibirahuriibirinzu ye.Maurice yakomeje avuga ko yitabaje Mudugudu ariko yanga kumufasha ari nabwo babantu bahise baza maze bahingagura inzu ye bavuga ko yubatswe mu mafaranga y'ikimina cyabo.

    Maurice avuga ko ibyabaye byose yari yihishe ndetse abirebera kure kuko bashakaga kumugirira nabi we n'umugore n'abana babo.Mu marira menshi uyu mugabo yakomeje anenga mudugudu w'ako gace avuga ko ari we urimo kumuteza abantu ababwira ko ari abantu babi akavuga ko bamusuzugura bityo agasaba ko ikirego cye akijyana mu nzego zo hejuru.

    Source : https://yegob.rw/kigali-umugabo-bamusenyeho-inzu-kubera-amafaranga-umugore-yafashe-mu-kiminavideo/

  • IKIGUZI : Rushorera ikomeje gushegesha umubano w’u Rwanda n’u Burundi #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 3 Gicurasi nibwo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burundi yatangaje bimwe mu bikorwa yagezeho mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka w’ingengo y’imari, ni ukuvuga hagati y’amezi ya Mutarama na Werurwe 2022.

    Minisitiri Shingiro yavuze ko mu byo bashyizemo imbaraga harimo no mu mibanire n’amahanga, nko kuzahura umubano n’u Rwanda.

    Yagize ati “Twakomeje urugendo rwo kuzahura umubano wacu n’u Rwanda. Urugendo rugeze ku ntambwe ishimishije.”

    Minisitiri Shingiro ariko yavuze ko kugira ngo ibintu bijye ku murongo, hari ibibazo bigomba kuvanwa mu nzira, by’umwihariko ikijyanye n’abantu bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza mu 2015.

    Ati “Kudushyikiriza abantu bagerageje guhirika ubutegetsi mu 2015 bihishe i Kigali bizaba ari ikimenyetso gikomeye ndetse kizahindura byinshi mu rugendo rwo kuzahura umubano.”

    Mu bantu u Burundi bukeneye gushyikirizwa ngo bagezwe imbere y’ubutabera harimo Gen Godefroid Niyombare, wari uyoboye abasirikare bari bigumuye mu 2015.

    Benshi mu barundi bahise bahungira mu Rwanda ubwo imvururu zari zimaze gufata indi ntera, abaturage benshi barimo guhigwa n’Imbonerakure – umutwe w’urubyiruko ushamikiye ku ishyaka CNDD-FDD.

    U Rwanda ruvuga ko benshi mu Barundi rucumbikiye bari mu Rwanda nk’impunzi, ku buryo bigoye ko rwabashyikiriza ubutegetsi bw’u Burundi cyane ko ubu barengerwa n’Umuryango w’Abibumbye.

    Mu rugendo rwo kuzahura umubano, abayobozi batandukanye bo mu Rwanda n’u Burundi bagiranye inama zitandukanye, hagati y’ubuyobozi bwa gisivili ndetse n’inzego za gisirikare zishinzwe iperereza.

    Ni inama zagejeje ku guhererekakanya abanyabyaha barimo abagiye bafatirwa mu bikorwa by’imitwe yitwaje intwaro, harimo umutwe wa RED Tabara ku Burundi na FLN ku Rwanda.

    Perezida Kagame aheruka koherereza mugenzi we w’u Burundi, ubutumwa buganisha ku gusubiza ku murongo umubano w’ibihugu byombi.

    Ndayishimiye yabushyikirijwe na Minisitiri w’Ingabo Major General Albert Murasira mu biro bye i Gitega, ku wa 15 Werurwe 2022.

    Ni urugendo rwabaye nyuma y’uko muri Mutarama 2022, Perezida Kagame yakiriye Minisitiri Ezéchiel Nibigira, wamugejejeho ubutumwa bwa Perezida Ndayishimiye.

    Icyo gihe Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko “bagiranye ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi.”

    Ni mu gihe u Rwanda narwo rushinja u Burundi gushyigikira imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano nka FDLR, FLN n’indi, yakomeje gukoresha ubutaka bw’icyo gihugu mu kwinjiza abarwanyi n’inzira ibageze mu myitozo mu mashyamba ya RDC.

    Ubuhamya butandukanye bunagaragaza ko abarwanyi bakomeje gukoresha icyo gihugu bashaka kugaba ibitero ku Rwanda banyuze mu ishyamba rya Nyungwe.

    Ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bakuru muri Gashyantare 2022, Perezida Kagame yavuze ko ku Burundi hari intambwe imaze guterwa.

    Yagize ati'Ngira ngo mu bihe biri imbere umubano uraza kugenda urushaho kuba mwiza n’Abarundi n’Abanyarwanda babane uko byari bisanzwe”

    “N’ibyajyaga bitera ibibazo bindi by’umutekano ku mupaka muri za Kibira na Nyungwe, hari abantu bitwaje intwaro bambuka batera u Rwanda ibyo turagenda tubyumvikanaho n’Abarundi uko tuzagenza icyo kibazo kugira ngo kiveho burundu. Ubwo ababiri inyuma bazarushaho kugira ibyago.”

    Mu gihe ibihugu byombi birimo kugerageza kuzahura umubano, u Rwanda ruheruka gufungura imipaka yo ku butaka nyuma y’igihe ifunze kubera icyorezo cya COVID-19, ariko u Burundi ntabwo burayifungura.

    Buvuga ko ibihugu byombi bikwiye gushakira umuti ibibazo byakomeje kugenda bigaragara, mbere y’uko umupaka ufungurwa ku ruhande rwabwo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/IKIGUZI-Rushorera-ikomeje-gushegesha-umubano-w-u-Rwanda-n-u-Burundi