Blog

  • Miss Nishimwe Naomie na Paul bishimiye uko bakiriwe muri Nigeria{AMAFOTO} #rwanda #RwOT

    Aba bombi berekeje mu Gihugu cya Nigeria kuwa 6 Gicurasi 2022 mu muhango wo gutoranya uwahize abandi mu irushanwa ry'ubwiza rya Miss Style Nigeria ryasojwe mu ijoro ryo kuwa 7 Gicurasi 2022.

    Miss Style ni rimwe mu marushanwa mashya ari kugerageza kuzamura izina muri Nigeria cyane ko ryatangiye kugira imbaraga mu 2020.

    Miss Nishimwe Naomie yifashishije urkuta rwe rwa Instagram yagaragaje ko yishimiye uko bakiriwe cyane ashimira Joe Ugonna sanzwe ari Umunyamideli, umuhanzi ndetse nibindi mu myidagaduro yagize ati”Joe Ugonna mwakoze kutwakira neza”.

    Willy Ndahiro wari kumwe na Naomie uretse kuba umukinnyi wa filime ufite izina rikomeye mu Rwanda, asanzwe ari n'umuyobozi wa Federasiyo ya sinema mu Rwanda.

    Miss Naomie uretse kuba yarabaye nyampinga w'u Rwanda kuri ubu abarizwa mu mwuga wo kumurika no gutunganya imideli.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-nishimwe-naomie-na-paul-bishimiye-uko-bakiriwe-muri-nigeria-amafoto

  • Miss Nishimwe Naomie yashimye Joe Ugonna waba… – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuwa 06 Gicurasi 2022, nibwo Nishimwe Naomie na Willy Ndahiro bafashe rutema ikirere berekeza mu gihgu cya Nigeria.

    Bakaba bari bagiye mu isozwa ry'amarushanwa ya Miss Style Nigeria, yaraye ashyizweho akadomo mu ijoro ryakeye kuwa 07 Gicurasi 2022.

    Nyuma y'iki gikorwa yaba Naomie na Willy bagizemo uruhare rukomeye nka bamwe mu bagize akanama nkemurampaka, Naomie abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashimye Joe Ugonna wabakiriye ati:”Joe Ugonna mwakoze kutwakira neza.”

    Joe Ugonna akaba ari umunyamideli, umuhanzi n'umushabitsi mu myidagaduro ya Nigeria.

    Nishimwe Naomie uretse kuba kandi yarabaye Miss Rwanda 2020, kuri ubu yinjiye mu kumurika no gutunganya imideli mu ijoro ryacyeye akaba yari yambaye mu buryo atamenyerewemo ariko ubona ko burimo agashya ka gakondo nyafurika.

    Mu gihe Willy Ndahiro we watumiwe uretse kuba umukinnyi wa filime ufite izina rikomeye mu Rwanda, asanzwe ari n'umuyobozi wa Federasiyo ya Sinema mu Rwanda.

    Willy Ndahiro mu myambaro ya kinyafurika yo mu ibara ry’umutuku wijimye, Nishimwe Naomie na Joe Ugonna

    Naomie yishimye uko yakiriwe muri Nigeria 

    Willy na Naomie, abanyarwanda bari mu kanama nkemurampaka ka Miss Style Nigeria

    Abitabira Miss Style Nigeria baba bagomba kuba bari hagati y’imyaka 17 na 27

    Igihembo gitangwa nyamukuru mu marushanwa ya Miss Style Nigeria ni imodoka

    Uku niko Naomie yari yambaye mbere gato yo gutangira kw'ibirori bya Miss Style Nigeria
      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116974/miss-nishimwe-naomie-yashimye-joe-ugonna-wabakiriye-neza-we-na-willy-ndahiro-muri-nigeria–116974.html

  • Abakinnyi ba Manchester United bagiye gukatwa… – #rwanda #RwOT

    Uyu ni umwanzuro ukubiye mu masezerano aba bakinnyi baba barasinye ko ikipe ninanirwa kujya mu mikino ya Champions League, abakinnyi bazagabanyirizwa umushahara w’amafaranga bahembwaga. Ubu Manchester United ntifite ubushobozi bwo gusoza mu makipe 4 ya mbere, ayemerera kwitabira imikino ya Champions League umwaka w’imikino 2022-23. Ibi bije nyuma yo gutsindwa kuri uyu wa gatandatu mu mukino w’umunsi wa 37 wa shampiyona, aho banyagiwe na Brighton ibitego 4-0.

    Uyu musaruro udashimishije mu kibuga uzasubiza Manchester United inyuma mu bijyanye n’amafaranga, kuko amafaranga yabonaga igiye mu mikino ya Champions League itazayahabwa. Ubundi nibura ikipe yitabiriye imikino ya Champions League ishobora gusarura Miliyoni zisaga 71 z’amayero bitewe n'aho yageze, bivuze ko nibura hari amafaranga ahabwa ikipe yitabiriye gusa.

    Abakinnyi ba Manchester United bari mu mazi abira

    Ku bakinnyi ba Manchester United nk'uko amasezerano abivuga, buri mukinnyi azajya akurwaho 25 ku ijana by’amafaranga yahembwaga. Urugero nka Cristiano Ronaldo wahembwaga menshi muri iyi kipe aho yafataga  ibihumbi 385 by’amayero, ariko aramutse agumye muri Manchester United yajya ahembwa ibihumbi 288 ku cyumweru . Aya yaba ariyo mafaranga macye Ronaldo ahembwe kuva yakubaka izina. Ronaldo wahembwaga ibihumbi 500 by’amayero akiba muri Juventus, yemeye kuyagabanya kugira ngo agaruke muri Manchester United.

    David de Gea, umukinnyi wa kabiri wa Manchester United uhembwa menshi naguma muri Manchester United, azava ku bihumbi 375 ahembwa ajye ku bihumbi 281 ku cyumweru. Manchester United ubu iri ku mwanya wa 6 n’amanota 58, irushanwa amanota 25 na Liverpool iri ku mwanya wa mbere ndetse Manchester United ikaba ari nayo imaze gukina imikino myinshi.

    Pogba na Ronaldo bashobora kuva muri Manchester United

    De Gea umushahara we uzagabanywa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116973/abakinnyi-ba-manchester-united-bagiye-gukatwa-amafaranga-kubera-kunanirwa-kujya-muri-champ-116973.html

  • Yahinduye nyina umugore we none byabakururiye guhunga #rwanda #RwOT

    Muri leta zunze ubumwe za America haravugwa umusore witwa Ben Ford w'imyaka 32 na nyina umubyara Kim West w'imyaka 51 bamaze igihe barahindutse nk'umugore n'umugabo kubera guhora bakora imibonano mpuzabitsina.

    Nyuma y'uko bimenyekanye ,aba bahisemo kujya ahantu habonyine kwihisha kugirango bahunge amaso y'abantu bari kubashinja amahano atamenyerewe mu ndangagaciro z'abantu.
    Kim yasamye Ben igihe yari umunyeshuri w'imyaka 19 muri California, nyuma yo kumubyara aza kumusigira umuryango w'aho Califonia asubira mu Bwongereza ariko aza kongera guhura n'umwana we nyuma y'imyaka 30 ubwo Ben yandikaga ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko ashaka guhura n'ababyeyi be bamubyara.

    Aba bombi batangiye gukora imibonano mpuzabitsina idasanzwe nyuma y'uko Ben agaragaje ko ari gushakisha ababyeyi be agahura na nyina, umugore wa Ben atangira kugira amakenga ku mubano wabo.

    Byatumye Ben ahishurira umugore we ibyabaye nyuma y'iminsi itatu gusa nyina n'umuhungu bakora imibonano mpuzabitsina.

    Mu butumwa yageneye umugore we, Ben yaramubwiye ati 'Igihe cyose mbonanye na we mba numva ari we [nyina umubyara] turi kumwe ndi kumusoma bitabaye ibyo nta mbaraga nagira.'

    Umubano w'aba bombi wakomeje kuzamo ibibazo kugeza aho nyina atangiye gufuhira umukazana we.

    Ben Ford w'imyaka 32 na Kim West w'imyaka 51 bahunze kubera ko umubano wabo wari umaze kumenywa na benshi. Iyo bafatwa, bashoboraga gufungwa imyaka 15.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/yahinduye-nyina-umugore-we-none-byabakururiye-guhunga

  • Ihere ijisho uburanga bwa Ngaruko Kelly wegukanye ikamba rya Miss Burundi 2022(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa 6 Gicurasi 2022 i Bujumbura nibwo habaye ibi birori byo gutora Nyampinga ryaje kwegukanwa na Ngaruko Kelly.

    Ngaruko Kelly avuka mu muryango ukomeye mu gisekuru cy'u Burundi akaba ari umwuzukuru wa Minisitiri w'intebe wa mbere w'u Burundi Bwana Pierre Ngendandumwe wishwe n'abatarifuzaga ko akomeza kuyobora kuwa 15 Mutarama 1965.

    Ngaruko Kelly yaminuje mu Imibare n'inganda muri Kaminuza yigenga ya Millikin iherereye muri Leta ya lllinois yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika yishyura akayabo kangana na Miliyoni 54 z'amanyarwanda.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ihere-ijisho-uburanga-bwa-ngaruko-kelly-wegukanye-ikamba-rya-miss-burundi-2022

  • Uburyo 5 wakoresha ukagabanya umuvuduko ukabi… – #rwanda #RwOT

    Umuvuduko w'amaraso ukabije (uzwi nka hypertension) ni imwe mu ndwara za twibanire, aho uyirwaye bimusaba gufata ubuzima bwe busigaye imiti kugira ngo abashe kubaho. Iyi ndwara ikunze kwibasira cyane abakuze n'ubwo no mu batoya igaragara, kandi muri iki gihe ikaba iri ku rwego rwo hejuru.

    Inkuru nziza ni uko ushobora kugabanya umuvuduko w'amaraso udakoresheje imiti, bityo bikaba byakurinda ingaruka zikomeye ziterwa n'iyi ndwara nk'uko HealthLine ibitangaza:

    1. Niba ubyibushye birenze urugero gabanya ibiro, ugabanye no mu nda

    Umuvuduko ukabije w'amaraso, uriyongera uko ibiro byawe byiyongera. Iyo ubyibushye cyane bishobora gutuma udahumeka neza mu gihe uryamye, bikaba byatera ibibazo mu mitemberere y'amaraso mu mubiri aho atangira kwihuta cyane.

    Kugabanya ibiro ni uburyo bwizewe cyane mu guhangana na hypertension; gutakaza byibuze ibiro 5 bishobora kugabanya umuvuduko w'amaraso mu mubiri.

    Uretse kugabanya ibiro, ugomba no kwita uburyo inda yawe ibyibushye; iyo ufite ibinure byinshi ku nda, byongera ibyago byo kuba wagira umuvuduko ukabije w'amaraso.

    2. Haranira kurya neza kandi urye indyo yuzuye

    Kurya indyo yuzuye igizwe cyane n'imbuto, imboga, utubuto duto n'ibikomoka ku mata ariko byagabanyijwemo ibinure, ukirinda ibinure byuzuye na cholesterol, byagufasha kugabanya umuvuduko ukabije w'amaraso ku rugero rugaragara.

    Biragoye gukurikiza amabwiriza no guhindura uburyo urya, gusa ugomba kuzirikana ibi bikurikira:

    Ni ngombwa kurya ibikungahaye kuri potasiyumu: potasiyumu igabanya ingaruka mbi za sodium (cyangwa umunyu) ku muvuduko ukabije w'amaraso. Potasiyumu nziza ni iboneka mu mbuto n'imboga kurusha iboneka mu nyongera. Gisha inama muganga urugero rwa potasiyumu ugomba gufata ku munsi.

    3. Kora siporo buri gihe

    Imyitozo ngororamubiri ya buri munsi byibuze iminota 30, igabanya umuvuduko w'amaraso cyane. Ni ngombwa kuzikora buri munsi cyangwa iminsi wahisemo mu cyumweru ntuyihindure, kuko iyo uhagaritse kuyikora umuvuduko urongera ukazamuka.

    Niba aribwo ukigira umuvuduko ukabije w'amaraso (ikizwi nka prehypertension), gukora siporo bizagufasha kuba itakura ngo izabe hypertension. Niba umaze kugira hypertension, siporo za buri gihe zishobora kugarura umuvuduko w'amaraso ku rugero rukwiye.

    Zimwe muri sport wakora harimo; kugenda n'amaguru, kwiruka buhoro buhoro, koga, kubyina, gukina imikino itandukanye, na sport zisaba imbaraga ushobora kuzikora, gusa uzabanze ugishe inama muganga.

    4. Gabanya inzoga unywa

    Inzoga zishobora kuba nziza cyangwa mbi bitewe n'urugero wafashe; mu rugero ruto zishobora gufasha mu kugabanya umuvuduko ukabije w'amaraso.

    Gusa iyo unyweye nyinshi, akamaro kazo gahita kavaho. Muri rusange urugero rukwiye ni:

    Ku bagabo n'abagore guhera ku myaka 65 kumanura; ni icupa rimwe ku munsi cyangwa akarahuri ka vino cyangwa agace gato cyane ka liquor.

    Abari hejuru y'imyaka 65, ni agacupa gato kamwe, cyangwa akarahuri kamwe ka vinyo,

    Kunywa inzoga ukarenza urugero bigira ingaruka mu kongera umuvuduko w'amaraso ku rugero rwo hejuru. Ikindi kandi inzoga zishobora kugabanya imikorere myiza y'imiti igabanya umvuduko ukabije.

    5. Gabanya sodium mubyo kurya byawe

    Impamvu tuvuze sodium (ubusanzwe ni umunyu uyu turya), gusa hari ibindi byo kurya bitandukanye byongerwamo sodium, yewe n'imitobe imwe n'imwe. Kugabanya urugero rwa sodiyumu ni ingenzi cyane mu kugabanya umuvuduko w'amaraso ukabije.

    Muri rusange ntugomba kurenza ku munsi amagarama 2300 ya sodium. Gusa ushoboye kugeza 1,500 cyangwa munsi yaho byaba byiza cyane mu kugabanya hypertension.

    Izi nama uramutse uzikurikije, zagufasha kugabanya umuvuduko ukabije w'amaraso. Gusa ugomba guhora upima igipimo cyawe ukareba ko kigabanuka.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116967/uburyo-5-wakoresha-ukagabanya-umuvuduko-ukabije-wamaraso-udakoresheje-imiti-116967.html

  • Tottenham yarogoye inzozi za Liverpool zo kwegukana ibikombe 4 mu mwaka umwe #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Tottenham niyo yari yagaruye Liverpool mu guhatanira gikombe cya Premier League ubwo yajyaga gutsindira Man City iwayo 2-3 ariko ninayo yahagaritse umuvuduko wayo nyuma yo kuyihagamira kuri Anfield bakanganya igitego 1-1 kuri uyu wa Gatandatu.

    Tottenham iri gushaka uko yakwinjira mu makipe 4 ya mbere aho ihanganye na Arsenal,yagiye kuri Anfield yariye karungu birangira ihagamye iyi Liverpool iri mu makipe ahagaze neza ku isi muri iki gihe.

    Ikipe ya Jurgen Klopp yahuye n'uruva gusenya ubwo yatsindwaga igitegomu gice cya kabiri na Son Heung-min ku munota wa 56 gusa bigoranye ku munota wa 74 Luis Diaz yaje kucyishyura.

    Muri uyu mukino waranzwe no kugarira cyane kwa Tottenham,ikipe ya The Reds yari imbere y'abafana yagerageje ibishoboka byose ngo ibone igitego cy'intsinzi biranga burundu.

    Son wigaragaje kuri uyu mukinoyabyaje umusaruro umupira mwiza yahawe na Ryan Sessegnon ku munota wa 56 nyuma y'akazi keza kari kamaze gukorwa na Harry Kane mu kubaka igitego

    Diaz yatsindiye ikipe ya Liverpool igitego cyo kwishyura ku ishoti yatereye muri metero 20,umupira ugana mu nshundura ariko uhinduriwe icyerekezo na Rodrigo Bentancur.

    Ikipe ya Liverpool, yamaze gutwara igikombe cya Carabao Cup kandi yageze ku mukino wa nyuma wa Champions League na FA Cup,yafashe umwanya wa mbere hejuru ya Manchester City banganya amanota 83 ariko batandukanyijwe n'igitego kimwe.

    Ariko City irarusha amanota atatu Liverpool nibatsinda Newcastle mu mukino wabo wo kuri iki cyumweru kuri Stade Etihad.

    Aya yaba ari amahirwe akomeye kuri City yo kugumana igikombe cya shampiyona,mu gihe hasigaye imikino itatu gusa ya shampiyona.

    Klopp yagize ati: “Biragoye bidasanzwe gukina n'umukeba ufite abakinnyi bo ku rwego rw'isi ndetse n'umutoza wo ku rwego rw'isi wagize icyumweru cyo kwitegura kandi twe dukina buri minsi itatu.”

    Urwambariro ntabwo gishyushye ariko hari indi mikino yo gukina. Tugomba gukomeza kugenda.”

    Kunganya ntago byari bihagije kugira ngo Tottenham mu muri bane ba mbere bayifasha kwerekeza muri Champions League.

    Ikipe ya Tottenham ikomeje kuba iya gatanu kandi ishobora kurushwa amanota ane na Arsenal iri ku mwanya wa kane igihe yaba itsinze Leeds kuri iki cyumweru.

    Ikipe ya Spurs, uyu mwaka yaba City cyangwa Liverpool nta n'imwe yayitsinze.

    Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu,ikipe ya Manchester United yahuye no gusuzugurwa gukomeye mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishizenyuma yo gutsindwa kwayo na Brighton ibitego 4-0.

    Ikipe ya Ralf Rangnick yatsinzwe ibitego 4-0 na Moises Caicedo, Marc Cucurella, Pascal Gross na Leandro Trossard kuri Stade Amex.

    United iri ku mwanya wa gatandatu byanze bikunze ntizagaragara muri Champions League ku nshuro ya gatanu gusa muri shampiyona 30 zishize.

    United ifite amanota 58 gusa isigaje umukino umwe gusa, kandi yaraye itsindiwe hanze ku nshuro ya gatanu yikurikiranya, bivuze ko bazarangiza bafite amanota make cyane kurusha ayandi yose bagize kuva Premier League yashyirwaho.

    Uko urutonde ruhagaze kugeza ubu muri Premier League:

    1. Liverpool 83 Pts
    2. Man City 83 Pts (-1)
    3. Chelsea 67 Pts
    4. Arsenal 63 Pts (-1)
    5. Tottenham 62 Pts

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/tottenham-yarogoye-inzozi-za-liverpool-zo-kwegukana-ibikombe-4-mu-mwaka-umwe

  • Abaturage bo ku kirwa cya Nkombo bagejejweho inzu bubakiwe na Polisi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu tariki ya 07 Gicurasi 2022, Polisi y’u Rwanda yashyikirije inzu ebyiri imiryango ibiri itishoboye ituye ku kirwa cya Nkombo mu Karere ka (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/Abaturage-bo-ku-kirwa-cya-Nkombo-bagejejweho-inzu-bubakiwe-na-Polisi

  • Ihungabana ryugarije urubyiruko rutazi inkomoko ku kigero cya 99% – MINUBUMWE #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) iratangaza ko n’ubwo ikibazo cy’ihungabana kiri mu byiciro byose by’urubyiruko, ariko (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/urusobe-rw-ubuzima/article/ihungabana-ryugarije-urubyiruko-rutazi-inkomoko-ku-kigero-cya-99-minubumwe