Blog

  • APR FC yabishyize ku rundi rwego! Ku mukino wa Rayon Sports itike ya make ni ibihumbi 10 #rwanda #RwOT

    Bwa mbere mu mateka y’u Rwanda umukino w’umupira w’amaguru itike ya make yabaye ibihumbi 10, ni mu mukino wa 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro 2022, APR FC izakiramo Rayon Sports.

    Uyu mukino uteganyijwe ku wa Kane w’icyumweru gitaha tariki ya 19 Gicurasi 2022. Umukino ubanza ukaba wararangiye ari 0-0.

    APR FC ikaba yamaze gushyira hanze ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino aho yatumbagije cyane aho itike ya make ari ibihumbi 10.

    Muri rusange mu myanya y’icyubahiro ya VVIP ni ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda, muri VIP ni ibihumbi 30, ahatwikiriye ibihumbi 20 ni mu gihe ahasigaye hose ari ibihumbi 10.

    Ibi biciro bikaba byazamuwe cyane ugereranyije n’umukino ubanza aho byari ibihumbi 5, 10, 20 na 50.

    Ibiciro by’imikino mu Rwanda bikaba bikomeje kugenda bizamuka umunsi ku munsi, ni mu gihe abafana bari bamenyereye ko itike ya make ari ibihumbi 2 none imaze kwikuba gatanu.

    Peace Cup 2022: APR F.C yatangaje ibiciro by’umukino uzayihuza na Rayon Sports https://t.co/cirF9Y0KQa@AzamRwanda pic.twitter.com/GMBXZNHCf4

    — APR FC OFFICIAL (@aprfcofficial3) May 15, 2022

    Umukino wa APR FC na Rayon Sports itike ya make ni ibihumbi 5

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yabishyize-ku-rundi-rwego-ku-mukino-wa-rayon-sports-itike-ya-make-ni-ibihumbi-10

  • Nyagatare: Babiri bafatanywe amabaro y’imyenda ya caguwa ya magendu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyagatare, ku wa Gatanu tariki ya 13 Gicurasi 2022, yafashe amabaro umunani y’imyenda ya caguwa, yari yinjijwe mu gihugu mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyagatare-babiri-bafatanywe-amabaro-y-imyenda-ya-caguwa-ya-magendu

  • Umukwe n’umugeni bishyize mu muriro ku munsi w’ubukwe bwabo(VIDEO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo n'umugore bari bagiye gushyingiranwa basohotse mu buryo butangaje mu bukwe bwabo, bakora ibirori bitangaje birimo no kwitwika nkana.Muri iyi minsi abageni basigaye bakora igisa nko kurushanwa bashaka kwerekana ibitangaza bitigeze bibaho ndetse bitazibagirana.Ni byo bano bakoze maze bifotoza barimo gushya.

    Nk'uko bigaragara mu mashusho yo ku mbuga nkoranyambaga, umusore n'umugeni we basabye ko babatwika maze bagafatwa amashusho bari mu muriro.Ni ko byagenze kuko bahise babanagaho umuriro maze imyambaro yabo itangira gushya ari nako babafotora.Hanyuma, bagendana hamwe bafatanye agatoki ku kandi mu gihe abashyitsi bari mu bukwe babirebaga kandi babishimye. Umwanya wafashwe numufotozi wubukwe ari na we wasangije aya mashusho ku rubuga rwe rwa Instagram.

    Source : https://yegob.rw/umukwe-numugeni-bishyize-mu-muriro-ku-munsi-wubukwe-bwabovideo/

  • #COVID19: Abantu 12 banduye babonetse mu bipimo 7,651 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 14 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abantu barindwi banduye Covid-19, bakaba babonetse (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abantu-12-banduye-babonetse-mu-bipimo-7-651

  • Abimukira ba mbere bari mu Bwongereza bamenyeshejwe gahunda yo kwimurirwa mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi muri Ambasade y'u Bwongereza mu Rwanda, yabwiye IGIHE ko abamenyeshejwe, bafite iminsi yo kugira icyo bavuga kuri uwo mwanzuro.

    Ati 'Icyiciro cya mbere cy'abimukira cyamenyeshejwe gahunda yo kwimurirwa mu Rwanda. Bitewe n'impamvu zabo zitandukanye, bafite iminsi 14 yo gutanga impamvu bumva zatuma batoherezwa mu Rwanda.'

    Itangazamakuru ryo mu Bwongereza ryavuze ko Minisitiri w'Intebe w'iki gihugu, Boris Johnson, yatangaje ko abamenyeshejwe ari abimukira 50. Gusa Ambasade y'iki gihugu mu Rwanda, yirinze kwemeza uwo mubare.

    Amasezerano y'u Rwanda n'u Bwongereza yerekeranye n'abimukira yasinywe ku wa 14 Mata 2022.

    Asinywa, Minisitiri w'Intebe, Boris Johnson, yavuze ko 'uwo ari we wese winjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko kimwe n'abinjiye muri ubwo buryo kuva tariki ya Mbere Mutarama, ubu bagiye kwimurirwa mu Rwanda. Bizatuma banyura mu nzira zemewe kandi bice intege ubucuruzi bwakorerwaga abimukira.'

    Yavuze ko nibagera mu Rwanda 'bazahabwa amahirwe yo kubaka ubuzima bushya' bafashijwe n'inkunga izatangwa n'u Bwongereza.

    U Bwongereza busobanura ko buzatanga inkunga yo kwifashisha mu bikorwa by'iterambere bigirira akamaro izo mpunzi n'abaturwanda muri rusange.

    Ku ikubitiro, bwahaye u Rwanda miliyoni 120£ azagirira akamaro izo mpunzi n'Abanyarwanda binyuze mu bikorwa by'uburezi mu mashuri yisumbuye, ay'imyunga ndetse n'andi mahugurwa mu masomo y'ubumenyingiro. Ibyo byiyongeraho ko bazafashwa kwiga kugera mu mashuri makuru na kaminuza.

    U Rwanda rwagennye ko mbere yo kubakira, hazajya habanza kurebwa niba nta byaha bitandukanye bakoze, kandi ntiruzakira abaturutse mu bihugu by'ibituranyi nk'u Burundi, Uganda, DRC na Tanzania.

    Ntabwo impunzi zo muri Ukraine ziri muri izo zizakirwa muri iyi gahunda ahubwo abarebwa cyane ni abinjira mu Bwongereza banyuze nko mu bwato, bacurujwe n'abandi nkabo.

    Nibagera mu gihugu bazaruhukira muri hotel nyuma bajye mu macumbi asanzwe aturwamo n'abantu mu buryo busanzwe.

    Ni gahunda izamara imyaka itanu. Mu ntangiriro abo bimukira bazahabwa ibyangombwa n'ubumenyi, hanyuma bagire amahirwe yo guhatana ku isoko ry'umurimo.

    Bazafashwa kuvurwa, banitabweho no mu bundi buryo butandukanye. Ntabwo igihe bazagerera mu Rwanda kiratangazwa ariko impande zombi zisobanura ko ari ' mu byumweru biri imbere'.

    Kugeza ubu, umubare w'abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko ukomeje kwiyongera umunsi ku wundi.

    Hagati ya tariki 2 na 8 Gicurasi, bibarwa ko nibura u Bwongereza bwakiriye 792 binjiye mu gihugu bakoresheje ubwato buto.

    U Bwongereza bubangamiwe n’umubare munini w’abimukira binjira mu gihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abimukira-ba-mbere-bari-mu-bwongereza-bamenyeshejwe-gahunda-yo-kwimurirwa-mu

  • Gatsibo: Umusore witeguraga kurongora yapfuye bitunguranye – #rwanda #RwOT

    Uyu musore witwa Ndayishimiye Gilbert yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Nyarusange mu Kagari ka Busetsa, Umurenge wa Kageyo akaba yakoraga akazi ko gutwara abagenzi kuri moto i Mugera mu Karere ka Gatsibo.

    Yapfuye ku wa Gatanu tariki 13 Gicurasi ku mugoroba aguye mu Bitaro bya Ngarama.

    Mu kwezi gushize yari yasabye anakwa umukobwa witwa Mariane Niyodusenga, imihango yo gusezerana imbere y'Imana ikaba yari iteganyijwe kuwa Gatandatu tariki ya 21 Gicurasi 2022, ahitwa Nyarubuye.

    Muvunyi Anastase, mukuru wa nyakwigendera, yabwiye IGIHE ko uyu musore yafashwe ku wa Kane saa Munani z'amanywa ubwo yari mu kazi asanzwe akora.

    Ati 'Twamujyanye ku Kigo Nderabuzima cya Ngarama, bahita batwohereza ku bitaro bya Ngarama bamucisha mu cyuma batubwira ko dutegereza imodoka imujyana ku bitaro bya Kanombe. Imodoka rero yahageze tukiyinjiramo ahita yitaba Imana.'

    Uwari ugiye kuba sebukwe w'uyu musore witwa, Rusagara Laurent, yabwiye IGIHE ko bakeka ko uyu musore yahumanyijwe ngo kuko yari amaze iminsi ari muzima nta kibazo na kimwe afite.

    Yongeyeho ko kuri ubu umukobwa we byamunaniye kubyakira ariko ngo bakomeje kumuba hafi muri ibi bihe bitoroshye.

    Amakuru abo mu muryango w'uyu musore bahaye IGIHE ni uko ku bitaro bya Ngarama basuzumye umurambo mbere y'uko bawubaha ngo bajye kuwushyingura ibizavamo bakazabimenyeshwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-umusore-witeguraga-kurongora-yapfuye-bitunguranye

  • Jenoside yakorewe Abatutsi yagaragajwe nk'isomo ku bakirutisha idini ubumuntu – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu ubwo bamwe mu rubyiruko rw'abayisilamu ruturutse hirya no hino muri Afurika, basuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.

    Uru rubyiruko rwaturutse mu bihugu 31 bya Afurika, rwitabiriye amarushanwa ngarukamwaka yo gusoma Korowani, mu rwego rwo kubafasha kurushaho gusobanukirwa ukuri nyako kw'ibikubiye muri icyo gitabo gitagatifu.

    Abdarhman Kole Muhammad uturuka muri Kenya, yavuze ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi akwiriye kwigishwa hirya no hino ku Isi kugira ngo abantu bamenye neza ingaruka z'urwango n'ivangura iryo ari ryo ryose.

    Ati 'Hano nahakuye isomo kandi ni ngombwa ko ku Isi yose barimenya. Ibi byabaye aha, buri wese abashije kubimenya yabaho neza.'

    Yakomeje agira ati 'Abana babonye ibintu bikomeye kuri uru rwibutso tumaze gusura. Birakwiriye ko ibihugu byose byigisha muri ubu buryo u Rwanda rubikoramo, abantu babe abavandimwe, ntihabeho ivangura ry'amoko, amadini n'ibindi byose.'

    Umwe mu bakemurampaka b'iri rushanwa waturutse muri Ghana, yavuze ko ku rwibutso ahavanye isomo ry'uko urwango nta mwanya rukwiriye ku Isi.

    Ati 'Ndababaye rwose bitewe n'ibyo nabonye hano kuko turi ibiremwamuntu, turareshya waba umwirabura cyangwa umuzungu, ntabwo dukwiriye kwangana.'

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibwirizabutumwa n'Imigenzo y'Idini mu muryango w'Abayisilamu mu Rwanda, Sheikh Maniriho Ismail, yavuze ko impamvu abo bana bajyanywe gusura urwibutso, bigamije kububakamo ubumuntu.

    Ati 'Tuba tubigisha uburyo ibi bintu bitazongera ku Isi yose kubera ko ni igikorwa cyakorewe inyokomuntu ndetse tukabyigisha amahanga yose kuko ni ikintu kibabaje cyane.'

    Yongeyeho ati 'Ubutumwa dutanga ni uko hatagomba kuboneka urwango cyangwa kwitwaza idini ugamije ibikorwa by'ubugizi bwa nabi. Bakwiriye kumva ubutumwa buri muri Korowani kuko Islam ari idini y'amahoro yigisha urukundo n'imibanire myiza n'abandi.'

    Aya marushanwa yo gusoma Korowani ari kubera mu karere ka Gicumbi, kuri iyi nshuro yitabiriwe n'abana 51.

    Basobanuriwe amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Biyemeje kwamagana icyatandukanya abantu aho cyaba gishingiye hose


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/jenoside-yakorewe-abatutsi-yagaragajwe-nk-isomo-ku-bakirutisha-idini-ubumuntu

  • Banki ya Kigali yagabiye inka ba Musenyeri Nzakamwita na Musengamana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu muhango wo kwimika ku mugaragaro Musenyeri Papias Musengamana nk’Umushumba mushay wa Diyoseze ya Byumba, Banki ya Kigali (BK) yamugabiye inka ndetse (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/banki-ya-kigali-yagabiye-inka-ba-musenyeri-nzakamwita-na-musengamana

  • Bose bati ‘Sohoka’!!! Abanyamakuru baniganye… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Gicurasi 2022 ni bwo hakinwaga umunsi wa 27 wa shampiyona, umunsi wariho umukino ukakaye ndetse usobanuye byinshi ku rutonde rwa shampiyona, aho APR FC yari yakiriye ikipe ya Kiyovu Sports barushanwa amanota atatu gusa.

    Kiyovu Sports yashakaga kunganya na APR FC amanota, yaje kubigeraho itsinze APR FC ibitego 2-1, APR FC iba itsinzwe umukino wa 3 muri iyi shampiyona. Nyuma y’umukino habaye ikiganiro n’itangazamakuru maze umutoza Adil wa APR Fc wari wanze kuvuga ku mukino yaherukaga gukina, aba ari we utangira aganira n’itangazamakuru.

    Umutoza Adil agihabwa ijambo, yahise abaza Umunyamakuru Musangwamfura Christian wahoze akorera Radio 10 niba ari umunyamakuru undi na we amusubiza ko ari we. Ntabwo byarangiriye aho kuko Adil yahise yongera kumubaza ngo namwereke ikarita y’akazi undi aranga avuga ko atariwe akwiye kwereka ikarita.

    Adil muri iyi minsi ntabanye neza n’itangazamakuru

    Kuva ubwo abanyamakuru bandi bavuze ko ibyo Adil ari gukora ari nk’agasuzuguro bamubwira ko nta kiganiro cye bagikeneye ashatse yakwigendera. Adil yabanje gutindaho, abanyamakuru batangira kuririmba mu majwi arenga basaba ko Adil asohoka. Amajwi yumvikanaga yari mu rurimi rw’igifaransa tugenekereje mu kinyarwanda twavuga ko ari “Adil sohoka, Adil sohoka”.

    Usibye kuba Adil yari atangiye kwibasira umunyamakuru amwaka ibyangombwa, uyu mutoza yari amaze iminsi atagaragara mu biganiro n’itangazamakuru dore ko yihitiramo umukino ari butangeho ikiganiro. Ubwo Adil yaherukaga gutanga ikiganiro n’abanyamakuru hari abanyamakuru bagera kuri batatu yari yifatiye ku gahanga anenga ubunyamwuga bwabo ndetse anapfobya ibyo bakora kuko ngo bafite ubushobozi bucye.

    Ese koko ikiragano cya Adil cyaba kirimo kurangira?

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117182/bose-bati-sohoka-abanyamakuru-baniganye-ijambo-adil-umutoza-mukuru-wa-apr-fc-117182.html

  • Amaso y’uwapfuye yasubijwe ubuzima arongera arareba – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abahanga ndetse bakaba n'abashakashatsi bo muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika bemeje ko amaso y'umuntu ashobora gukora nyuma y'uko nyirayo apfuye.

    Dr. Fatima Abbas wo mu Ivuriro ry'amaso rya Moran muri Kaminuza ya Utah, akaba n'uwayoboye ubu bushakashatsi, yavuze ko babashije gukangura utunyangingo tw'ijisho dutuma umuntu abasha kureba neza no gutandukanya amabara.

    Ati 'Mu masaha atanu, nyuma y'urupfu rw'abemeye gutanga ingingo, utunyangingo tw'amaso yabo twabashije kugaragaza ko tubona urumuri rukeye, amabara y'amatara ndetse n'ibishashi by'urumuri.'

    Mu 2019, muri Kaminuza ya Yale babashije kugarura mu buzima ubwonko bw'ingurube 32 zari zimaze amasaha ane zishwe ziciwe imitwe, bongera no gutuma habaho gutembera kw'amaraso hifashishijwe uruvangitirane rw'binyabutabire.

    Dr. Frans Vinberg, umufasha w'abarimu muri Kaminuza ya Utah, mu ishami ry'ubumenyi ku bijyanye no kureba yagize ati 'Twabashije gutuma utunyangingo duhanahana amakuru nk'uko tubigenza mu jisho ry'umuntu muzima, byari byaragiye bigeragezwa mu buryo butandukanye ariko ntabwo byari byarabashije kugera ku rwego twagezeho.'

    Source : https://yegob.rw/amaso-yuwapfuye-yasubijwe-ubuzima-arongera-arareba/