Blog

  • Hassan Sheikh Mohamud yongeye gutorerwa kuyobora Somaliya #rwanda #RwOT

    Itora ryakozwe n'abantu 328 bagize inteko ya Somalia kubera impungenge z'umutekano zituma hataba amatora rusange, ariko umwe muri bo ntiyatoye.

    Sheikh Mohamud yagize amajwi 214, atsinda Farmajo wagize amajwi 110.

    Aya matora adasanzwe agaragaza umutekano mucye wa Somalia n'ikibazo cya demokarasi.

    Ibyayavuyemo byaranzwe no kugaruka kwa Sheikh Mohamud wabaye perezida wa Somalia hagati ya 2012 na 2017 mbere y'uko atsindwa na Farmajo.

    Aya matora yabaye yageze ku kiciro cya gatatu, nyuma y'uko akererejwe mu gihe cy'amezi hafi 15 kubera guhangana kw'abategetsi n'ibibazo by'umutekano.

    Ibyavuye mu matora bimaze gutangazwa Sheikh Mohamud yahise arahira, bituma abamushyigikiye mu murwa mukuru batangira ibyishimo birimo no kurasa mu kirere. Atorewe manda y'imyaka ine.

    Iki gihugu cyugarijwe n'izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa n'ibitoro kubera intambara ya Ukraine.

    Leta ishyigikiwe n'Ubumwe bwa Africa mu kurwanya al-Shabab aho bwoherejwe abasirikare bagera ku 18,000.

    Ariko mu myaka igera kuri 15 ishize ntibarashobora kugarura umutekano ndetse Somalia iheruka amatora rusange mu 1969.

    Icyo gihe hakurikiye coup d'etat, ubutegetsi bw'igitugu, n'intambara z'amoko n'imitwe y'abahezanguni.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/hassan-sheikh-mohamud-yongeye-gutorerwa-kuyobora-somaliya

  • Imvano y’imvururu zashyamiranyije abakinnyi ku mukino wa Rayon Sports na Musanze bigatuma n’abatoza binjira mu kibuga #rwanda #RwOT

    Umukino w’umunsi wa 27 waraye uhuje Rayon Sports na Musanze bakanganya 1-1 kuri Stade Ubworoherane, haje kugaragara imvururu zatumye abakinnyi bashyamirana bituma n’abatoza binjira mu kibuga mu mukino hagati.

    Ubwo umukino wari ugeze mu minota y’inyongera, habura iminota mike ngo urangire, ubwugarizi bwa Rayon Sports bwakoreye ikosa kuri rutahizamu wa Musanze FC, Munyeshyaka Gilbert hafi y’urubuga rw’amahina.

    Iri kosa niryo ryabaye imvano ya byose kuko ubwo umukinnyi wa Musanze FC, Niyonshuti Gad yiteguraga guhana iri kosa habayemo akavuye aho ku mashusho bigaragara ko hari umukinnyi wa Rayon Sports wakuye umupira aho wari uteretse avuga ko barimo kwigiza imbere.

    Ibi byahise bikurura imvururu nyinshi aho Mugisha François Master yashyiramiranye na Evra abandi bakinnyi bakabyivangamo baje kubakiza.

    Bitewe n’umurego izi mvururu zari zifite, byatumye n’abatoza binjira mu kibuga ndetse n’umusifuzi wa 4.

    Umwe mu bakinnyi bari mu kibuga, yabwiye ISIMBI ati “ni Master na Evra bari bagiye kurwana twe tujya gukiza, icyo bapfuye Master yashakaga gukura umupira aho uteretse avuga ko barimo kuwigiza imbere. Ni aho byaturutse.”

    Izi mvururu zatumye abakinnyi babatu, Iranzi Jean Claude na Mugisha François Master ba Rayon Sports bahabwa ikarita y’umuhondo ni mu gihe na Munyeshyaka Gilbert Lukaku wa Musanze FC na we yayihawe.

    Master na Evra nibo batangije imvururu

    Abatoza nabo binjiye mu kibuga guhosha imirwano

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/imvano-y-imvururu-zashyamiranyije-abakinnyi-ku-mukino-wa-rayon-sports-na-musanze-bigatuma-n-abatoza-binjira-mu-kibuga

  • Ubutumwa bukomeye umutoza wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis yahaye itangazamakuru #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis Mbaya yasabye itangazamakuru kuba abanyamwuga bakarinda ibihuha kuko byica umupira.

    Ibi uyu mutoza yabitangaje nyuma y’uko mu cyumweru gushize haje inkuru y’uko yaba yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) nyuma yo gufatirwa mu cyuho yakira ruswa ya miliyoni 6 kugira ngo azitsindishe umukino wari kumuhuza na APR FC wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 14 Gicurasi 2022.

    Nyuma y’uyu mukino warangiye awutsinze ku bitego 2-1, Francis mbere yo kuvugana n’itangazamakuru yababwiye ko hari ubutumwa yifuza gutambutsa.

    Yagize ati 'mbere y’uko mumbaza ibibazo, ndangira ngo mvuge gato, ndashaka kubasaba itangazamakuru mu Rwanda ryateye imbere, ndebye uburyo radiyo ari nyinshi kandi ibiganiro bya siporo babiha umwanya, birababaje kubona umuntu ashobora kugenda akavuga ibintu bitari ibinyamwuga nta gihamya na kimwe afite, kuri radio cyangwa bakandika ibintu ntazi uko bimeze.'

    'Ngo umutoza turabizi ko bamuguze, baguze staff technique turabizi, umutoza abuza abakinnyi gukina, nta gikombe ashaka, ibyo ni ibintu bidaha ishema itangazamakuru cyangwa umupira w’amaguru mu Rwanda.'

    Yahise akomoza ku buryo bavuze ngo arafunzwe azira ruswa kandi nta gihamya na kimwe afite ahubwo ari ugusebya umuntu kugira ngo izina rye ryanduzwe.

    Ati 'umuntu akavuga ngo umutoza arafunzwe, ngo bamufatanye amafaranga, ibyo ni ibintu bimwe byanduza umupira, ndabizi ko mufite abavandimwe mu mupira, harimo ibyo kwica mu mutwe (mind game) ariko hariho n’ibindi bintu byo gusebya, umuntu agafata umwanya akavuga ngo umukinnyi w’ikipe y’igihugu umutoza amubuza gukina, ngo umutoza nta gikombe ashaka.'

    Yasabye abanyamakuru kuba abanyamwuga kuko mu gihe cyose amaze muri shampiyona yagiye avugwa yaba ibyiza yakoze cyangwa ibibi ariko kuri iyi nshuro ahamya ko ababikoze barengereye.

    Ati 'ikintu mbasaba sinanze ko abantu bavuga ariko tube abanyamwuga, maze igihe muri iyi shampiyona, itangazamakuru riramvuga bakavuga ibyo nakoze byiza n’ibibi, simbyanze, ariko sinumva ukuntu umuntu ashobora kwicara akavuga ngo umuntu bamuguze (…) tube abanyamwuga, nta hantu na hamwe umupira ushobora gutera imbere itangazamakuru ritabigizemo uruhare kandi mu Rwanda murabishoboye.'

    Ibyatangajwe kuri uyu mutoza byafashwe mu buryo butandukanye, hari abavuze ko byakozwe na APR FC mu rwego rwo kwica mu mutwe Kiyovu Sports bahanganiye igikombe, ni mu gihe hari n’abemezaga ko byabaye. Nyuma yo gutsinda APR FC, Kiyovu Sports iranganya nayo amanota 60 ni mu gihe hasigaye imikino 3 ngo shampiyona isozwe.

    Yasabye itangazamakuru kuba abanyamwuga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubutumwa-bukomeye-umutoza-wa-kiyovu-sports-haringingo-francis-yahaye-itangazamakuru

  • Abamotari banga gukoresha mubazi bazifite baburiwe – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Gicurasi 2022 mu nama yahuje abamotari muri Kigali, Polisi n'Urwego Ngenzuramikorera, RURA.

    Nyuma y'uko mubazi zitangiye gukoreshwa mu bamotari, hari abagiye bagaragaza kutabyubahiriza biba ngombwa ko abashinzwe umutekano batangira kujya babahagarika bagamije kureba ko byubahirizwa.

    Muri iyi nama Polisi yavuze ko hari abamotari banga kubahiriza amategeko nko gukoresha mubazi n'abanga guhagarara igihe Feu rouge irimo ibara ry'umutuku ribasaba guhagarara.

    Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera, yasabye abamotari kubahiriza amategeko no kurangwa n'isuku ndetse no gukoresha mubazi nk'uko biteganywa n'amategeko.

    Yagize ati 'Twatanze ubutumwa butandukanye bwo gukomeza gukoresha mubazi ku bazifite, abatazifite bakazitegereza n'ubutumwa bujyanye n'amakosa bakora mu nzira arimo kutubahiriza Feu rouge ajyanye kunyura sens unique no kugira umuvuduko ukabije ndetse no kutagira isuku bitewe n'uko bagaragara.'

    Ishinzwe ishami rirebera abamotari muri RURA, Mubirigi Jean Pierre, yavuze ko muri iyi minsi ubwitabire bw'ikoreshwa rya mubazi bwagabanyutse, bityo hakwiriye kongeramo imbaraga.

    Ati 'Koko habayeho igabanuka ry'imikoreshereze ya mubazi gusa bishobora kuva ku mpamvu zitandukanye ariko nibyo dutekereza kuko abatazikoresha nibo babizi neza nubwo bavuga ko biterwa n'ibiciro.'

    Yakomeje avuga ko n'ubwo abamotari bagaragaza ko badakoresha mubazi kubera ibiciro byazo atari byo ahubwo biterwa n'ubushake bwabo cyangwa no kuba batari kumva ibyiza byo kuzikoresha.

    Abamotari bo bagaragaje ko rimwe na rimwe bahitamo kudakoresha mubazi bitewe n'uko ibahendesha.

    Claudine Nyirarwasa yagize ati ' Icyo twasaba n'uko bahindura ibiciro kuko lisansi ihenze kandi noneho igiciro cya mubazi kiri hasi rero, rero numva bahindura ibiciro byayo byibuze bikajya hejuru cyangwa se bakareka ushaka kuyikoresha akaba ariwe uyikoresha, utayishaka bakamureka.'

    Hashize iminsi hatangijwe gukoreshwa mubazi muri Kigali, zitezweho kugabanya amakimbirane y'ibiciro hagati y'abamotari n'abagenzi. Icyakora, abagenzi bamaze iminsi bagaragaza ko iyo bwije abamotari badakozwa mubazi.

    Abamotari basabwe gukoresha mubazi abatabyubahirije bagahanwa

    Hari abamotari bagenda bahishe ibirango bya moto zabo ngo abashinzwe umutekano batabamenya

    Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera yereka banyamakuru moto zafashwe abamotari bahinduye ibirango byazo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abamotari-banga-gukoresha-mubazi-bazifite-baburiwe

  • Rayon Sports yanganyije na Musanze FC, Mukura… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki 15 Gicurasi 2022, Shampiyona y’umunsi wa 27 wa shampiyona yakomezaga aho Mukura victory sports yari yaje muri Kigali gukina na Police FC nayo idahagaze neza.

    Nk’ibisanzwe, umukino watangiye ku isaha ya saa 15:00 kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo. Amakipe yombi yamanutse mu kibuga ashaka amanota atatu, dore ko yose ataherukaga gutsinda. Mukura yari ifite urugendo rw’imikino 6 itari myiza, kuko yaherukaga gutsinda ku munsi wa 20 wa shampiyona.

    Abakinnyi 11 Mukura yabanje mu kibuga

    Ku munota wa 13, Ndayishimiye Antoine Dominic yatsindiye Police FC ndetse ahita yuzuza ibitego 8. Kubwimana Cedrick ukinira Mukura yaje kwishyura iki gitego, umukino urangira nta mpinduka zibayeho.

    Abakinnyi Police FC yabanje mu kibuga

    I Musanze, Musanze FC iwayo yanganyije na Rayon Sports igitego 1-1. Wari umukino wa 4 w’irushanwa muri uyu mwaka aya makipe yari ahuyemo, harimo imikino ibiri y’igikombe cy’Amahoro. Ku munota wa 29 gusa, Niyigena Clement yafunguye amazamu ndetse afasha Rayon Sports kuyobora umukino hafi iminota 60. 

    Rayon Sports mu mboni zayo yasaga nk'aho ifite amanota atatu, ndetse uko umukino wagendaga ugana ku Musozo ikizereye kiyongeraga. Ku munota wa 82 habura iminota 8 gusa, Ben Ocen ukinira Musanze FC yaje gutsinda Rayon Sports igitego kiyambura amanota atatu.

    Ben Ocen watsinze igitego cyambura amanota atatu Rayon

    Indi mikino uko yagenze

    Ku cyumweru

    Gicumbi FC 0-0 Gasogi United
    Rutsiro FC 0-0 As Kigali
    Police FC 1-1 Mukura
    Rayon Sports 1-1 Musanze FC

    Ku wa gatandatu

    Etoile de L’Est 3-1 Espoir FC
    APR FC 1-2 Kiyovu Sports
    Bugesera FC 1-4 Gorilla FC
    Marine FC 4-1 Etincelles FC

    Ubu urutonde rwa shampiyona APR FC na Kiyovu Sports ziranganya amanota 60, APR FC ikarusha Kiyovu Sports igitego izigamye. Etoile de L’Est ubu iri ku mwanya wa 15, inganya amanota 26 na Rutsiro FC iri ku mwanya wa 14, naho Gicumbi FC niyo ya nyuma n’amanota 18.

    Amwe mu mafoto yaranze umukino wa Police FC na Mukura:

    Mukansanga Salima niwe wari Umusifuzi mukuru

    Umufotozi ni Sangwa Julien

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117187/rayon-sports-yanganyije-na-musanze-fc-mukura-yuzuza-imikino-7-idatsinda-117187.html

  • Ku nshuro ya kabiri Miss Nishimwe Naomie yong… – #rwanda #RwOT

    Michael Tesfay ukundana na Miss Nishimwe Naomie, ni umusore ufite Masters mu bijyanye n'ubuvuzi. Yize muri Kaminuza ya Edinburgh mu Bwongereza ariko muri iki gihe asigaye aba mu Rwanda, ndetse aherutse kwegukana miliyoni 10 mu mushinga afatanyije na Miss Akaliza Amanda. 

    Uyu musore Afite imishinga itandukanye ijyanye n'ubuzima irimo n'uwo afatanya na Miss Akaliza Amanda, ujyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe hifashishijwe ikoranabuhanga.  Mu minsi ishize, uyu musore yakoraga muri Kaminuza y'u Rwanda nk'uwimenyereza umwuga.

    Yahakoze mu gihe cy'amezi ane mu 2018.  Si kenshi Miss Nishimwe yakunze kugaragaza ubuzima bwe bw'urukundo, ariko muri iyi minsi ari kuganzwa n'amarangamutima. 

    Miss Nishimwe yegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2020. Ubu we n'abavandimwe be bafunguye inzu ihanga imideli bise Zöi.


    Ku nshuro ya kabiri Miss Naomie na Michael bagaragaye basohokanye

    Ku nshuro ya mbere iyi foto yafashwe mbere y’uko bitabira ibirori bya Miss Rwanda 2022


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117188/ku-nshuro-ya-kabiri-miss-nishimwe-naomie-yongeye-kugaragara-mu-ruhame-ari-kumwe-numukunzi–117188.html

  • Minisitiri Gatabazi yaburiye abayobozi batagaguza imitungo y'igihugu – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku Cyumweru, tariki ya 15 Gicurasi 2022, ubwo yatangizaga inama yahuje abayobozi mu nzego z'ibanze, minisiteri n'inzego z'umutekano igamije kureba aho Gahunda ya Guverinoma y'imyaka irindwi igamijwe kwihutisha iterambere, NST1, igeze.

    Yitabiriwe n'abayobozi bo mu nzego z'ibanze baheruka gutorwa, ni yo ya mbere yabahuje kuva ayo matora abayeho.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko iyi nama igamije ari ukugira ngo abayobozi barebere hamwe aho gahunda z'iterambere ry'ubukungu zigeze n'ibikwiye kuvugurura.

    Yagize ati 'Iyi nama yahuje inzego z'ibanze, uturere n'intara na za minisiteri zifite ibikorwa zikora mu turere. Ni iya mbere nyuma y'amatora y'inzego z'ibanze kugira ngo turebe ku bipimo biri muri gahunda yo kwihutisha ubukungu n'iterambere ry'igihugu cyacu.'

    'Hari ibipimo biri imbere n'ibikiri inyuma, ubu abayobozi ba za minisiteri baganira n'abayobozi b'inzego z'ibanze ku buryo ibyo bipimo bigomba kwihutishwa, ku byo bagomba guhindura, kuvugurura kuko hari ibipimo byakozwe na gahunda z'uturere zo kwihutisha iterambere.'

    Minisitiri Gatabazi yibukije abayobozi ko bakwiye kubungabunga ibikorwa, bakarinda ibyagezweho aho kureberera imishinga yangirika ngo baceceke.

    Ati 'Hari imishinga itangira itarakorewe inyigo neza, hakaba itangira yagera hagati igapfa n'idindira. Hari ibintu bihari byatwaye amafaranga igihugu ariko bidakora icyo bigomba kuba bikora.'

    Yakomeje avuga ko iyi mishinga n'ibindi bikorwa byakabaye bibungwabungwa bikabyazwa umusaruro.

    Ati 'Ibyo byose biri mu turere abayobozi barahari baricaye barabibona, niba ahantu harubatswe gukorera hoteli ikaba itari gukunda nibahashyire ishuri ariko abana bige. Niba ahantu harubatswe ikigo cy'urubyiruko kikaba kitari gukora nibahashyire isoko cyangwa iduka cyangwa ikindi kintu kizabyara umusaruro ariko amafaranga y'igihugu ntabe yarapfuye ubusa yubaka ibintu bidakora.'

    'Hari inzu zishaje zimaze igihe, yari imishinga ya za komine na perefegitura, byose biri mu turere ntacyo bikora ahubwo byaritsemo amavubi kandi bakeneye kubaka ibigo nderabuzima, udukiriro. Ibyo bintu byose bidakora bashobora kubibyaza umusaruro ku nyungu z'abaturage.'

    Ku ruhande rw'abayobozi bitabiriye iyi nama bavuze ko bagiye gufata umwanya wo kurebera hamwe ibyo igihugu kimaze kugeraho muri NST1 no kureba ahakwiye gushyirwa imbaraga.

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Imiturire n'Ibikorwaremezo, Dr Mpabwanamaguru Merard, yavuze ko iyi nama ari umwanya mwiza wo kureba aho bavuye n'aho bagana.

    Ati 'Uyu munsi turi kuganira ku bukungu harimo n'ibikorwaremezo. Iyi nama iradufasha kongera gusubiza amaso inyuma turebe aho twavuye, aho tugeze n'aho tugomba kugana.'

    'Dusigaje imyaka ibiri ngo tube tugeze mu 2024 hari gahunda ya NST1 biradufasha kongera kwisuzuma no gufata ingamba ku bitaragerwaho dushyiramo ingamba kugira ngo muri uriya mwaka ibyateganyijwe tuzabe twabigezeho.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yavuze ko ari byiza kuba inzego zishyiraho imirongo ngenderwaho n'iziyishyira mu bikorwa bakungurana ibitekerezo.

    Ati 'Iyi nama turayishimye nk'inzego z'ibanze iyo urebye imikorere n'imikoranire yacu n'inzego zishyiraho imirongo migari, twe usanga inshingano zacu ari ugushyira mu bikorwa iba yashyizweho naza minisitiri.'

    'Ubu kuba twahuye n'inzego ziteganya imirongo migari n'izishyiraho ingengo y'imari, kwicara hamwe buri rwego rukareba ibikwiye gushyirwa imbere n'ibyabanza bizatuma imihigo igerwaho.'

    Iyi nama y'iminsi ibiri iri kwiga ku ngingo zitandukanye zigamije guteza imbere igihugu mu nzego zose.

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yaburiye abayobozi batagaguza imitungo y'igihugu, abasaba kuyibungabunga

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Eng. Patricia Uwase (ibumoso) n’Umuyobozi Mukuru wa LODA, Nyinawagaga Claudine, mu batanze ikiganiro muri iyi nama

    Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Gerardine Mukeshimana, yavuze aho gahunda yo guhuza ubutaka igeze n’ibikwiye kongerwamo imbaraga

    Abayobozi bitabiriye iyi nama bavuze ko bagiye gufata umwanya wo kurebera hamwe ibyo igihugu kimaze kugeraho muri NST1 no kureba ahakwiye gushyirwa imbaraga

    Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye iyi nama


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-gatabazi-yaburiye-abayobozi-batagaguza-imitungo-y-igihugu

  • Netflix yatangaje itariki izerekaniraho filim… – #rwanda #RwOT

    Iyi filime yayobowe kandi yandikwa n'Umunyamerikakazi Alanna Brown, yasohotse mu 2021.

    Ishingiye ku nkuru mpamo z'abagore bane bahuye mu gihe cya Jenoside mu 1994, bihisha ahantu hamwe babana mu buzima bugoye bwagejeje kuba nk'abavandimwe.

    Umunyarwandakazi Eliane Umuhire wakinnye muri iyi filime yitwa Annick, yanditse kuri konti ye ya Facebook avuga ko iyi filime izagaragara mu bihugu 191 mu ndimi 92.

    Yavuze ko iyi filime igiye kwerekanwa 'mu gihe Abanyarwanda turi mu minsi 100 yo Kwibuka miliyoni y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994'.

    Uyu mukinnyi wa filime wabigize umwuga, yavuze ko inkuru y'iyi filime yubakiye ku cyizere, kudaheranwa n'agahinda, ubucuti no gukira ibikomere.

    Yavuze ko ari ngombwa gukomeza kuvuga inkuru z'ibyabaye muri Jenoside 'kugira ngo abatuvuyemo batazigera bibagirana n'abarokotse' kandi 'abaharaniye amahoro dufite uyu munsi ntibahweme'.

    Umuhire yifurije buri wese kugira imbaraga zo gukomera nk'abagore bo mu Rwanda barenze ibikomere, bagahagurukira kubaka igihugu cyiza 'na sosiyete ntewe ishema no kwita mu rugo'. Ati 'Ndabashimira cyane. Dufite abagore benshi bo kurebereraho.'

    Tress Of Peace yakiniwe mu Bwongereza no muri Amerika. Kuva yasohoka yahataniye ibihembo mu maserukiramuco arimo Africa International Film Festival, American Black Film Festival na Santa Barbara International Film Festival .

    Alanna Brown wanditse 'Trees of Peace' yanayoboye filime 'Blind Spottting' igice cya mbere, 'Grave Hill Cj Ent' n'izindi.

    Eliane Umuhire uri mu bakinnyi b'imena ba 'Trees of Peace' igaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi 

    Ubwo yatangiraga gukora filime 'Trees of Peace', Alanna Brown yavuze ko azayishoramo ibihumbi 400$ n'ibihumbi 800$


     

    Netflix yavuze ko ku wa 10 Kamena 2022 izatangira kwerekana filime 'Trees of Peace'

    KANDA HANO UREBE INTEGUZA YA FILIME 'TREES OF PEACE'

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117185/netflix-yatangaje-itariki-izerekaniraho-filime-trees-of-peace-ivuga-kuri-jenoside-yakorewe-117185.html

  • Ababyeyi biyambaje urukiko, barega umuhungu wabo n'umukazana ko banze kubabyarira Umwuzukuru #rwanda #RwOT

    Umugabo n'Umugore we mu Gihugu cy'Ubuhinde, bareze mu rukiko Umuhungu wabo ndetse n'Umugore we(umukazana), babaziza ko banze kubabyarira Umwuzukuru nyuma y'imyaka 6 bashakanye. Barasaba kubyarirwa Umwuzukuru mu gihe kitarenze umwaka, cyangwa se uyu muhungu wabo agasubiza amafaranga asaga Miliyoni 650 z'amanyarwanda Ababyeyi bamutanzeho yiga.

    Sanjeev na Sadhana Prasad, b'imyaka 61 na 57, bavuga ko bakoresheje ubushobozi bwabo bwose mu kurera umuhungu wabo, bamurihira amashuri yo gutwara indege, bamukoreshereza ubukwe bwiza ndetse n'ikiruhuko cy'ubugeni( Lune de miel/honeymoon) bishyuye.

    Ubu rero, Ababyeyi bavuga ko igihe kigeze ko uyu muhungu wabo abishyura, aho we ndetse n'umukazana basabwa kubabyarira umwuzukuru mu gihe cy'umwaka umwe gusa cyangwa se bakabishyura amafaranga angana na miliyoni 50 z' amarupiya (roupies/rupees, amafaranga akoreshwa mu Buhindi), ni ukuvuga 650.000 y'amadolari y'abanyamerika cyangwa se asaga Miliyoni 650 mu mafaranga y'u Rwanda.

    N'ubwo uyu muryango mushyashya utaragira icyo uvuga kuri ibi ababyeyi bavuga, urwandiko Ababyeyi bandikiye urukiko rurerekana ko imigenderanire hagati y'umuryango wa Prasad n'uw'umuhungu wabo atari myiza.

    Avugana na BBC dukesha iyi nkuru, Sadhana Prasad avuga ko kubona umuhungu we n'umukazana baranze kubyara abana byabakururiye' kuvugwa muri rubandai', akavuga ko ari 'ubugome bwo mu mutwe'.

    Nyina w'uyu muhungu ati:' Nta kundi twagira atari ukugana ubutabera. Twaragerageje kuganira nabo ariko igihe cyose tuvuze ikibazo cy'abuzukuru, bahita bagerageza kugikwepa. Impamvu yabo yo kutabyara isobanura ko izina ry'umuryango wacu rishobora kuzimangana'.

    Umugabo we( Se w'Umuhungu) nawe ati: 'Turababaye cyane. Turashaje. Dushaka kuba ba sekuru na nyirakuru. Turifuza no kubarerera abana. Abuzukuru bazana umunezero ku bantu, ariko twebwe uwo munezero ntawo dufite'.

    Urubanza rw'ababyeyi bajyanye abana babo mu rukiko kubera batababyariye abuzukuru rushobora kuba ari akataraboneka, ariko nk'uko benshi bashobora kubivuga, kubyara umwana ni nk'uko atari ingingo ifatwa ku gushaka kw'abubakanye.

    Bose, kuva ku babyeyi, ba sebukwe na ba Nyirakuru gushyika mu miryango ya hafi n'iyakure ndetse no mu baturanyi cyangwa rubanda, bafitemo ijambo, kandi imiryango itangira kubasaba kubyara hakiri kare bataranamenyera urugo.

    Umuhanga mu by'imibereho y'abantu Prof AR Vasavi asobanura ati: 'Mu Buhindi, kurongorana ni hagati y'imiryango, ntabwo ari abareshyanya(abateretana) bonyine'. Ibyo umuryango wa Prasad usaba' byo kubona abuzukuru bishingiye ku mico n'imigenzo'.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/ababyeyi-biyambaje-urukiko-barega-umuhungu-wabo-numukazana-ko-banze-kubabyarira-umwuzukuru/

  • #KinaDubai: Ibyishimo kuri bane batsindiye ku… – #rwanda #RwOT

    Hari hashize ukwezi kurenga, ikigo Film Net gitegura ku nshuro ya mbere irushanwa 'Kina Dubai' rigamije guteza imbere abafite impano mu gukina filime no kuzandika, mu rwego rwo guteza imbere urugendo rwa cinema mu Rwanda.

    Ni irushanwa ryitabiriwe n'abasore n'inkumi bo mu Ntara enye ndetse n'Umujyi wa Kigali, bafite inyota yo gukuza impano zabo muri cinema.

    Benshi muri bo, bavuga ko bakuze bafite inzozi zo kwandika filime no kuzikina. Bahuriza ku ngingo yo kuvuga ko bahawe amafaranga bagira uruhare mu gushyigikira abato bashaka gukina filime, guha amahugurwa abanditsi ba filime n'abazikina, kugura ibikoresho bigezweho n'ibindi bitandukanye.

    Mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 14 Gicurasi 2022, kuri Hill Top Hotel hasorejwe iri rushanwa, aho hamenyekanye abantu bane bazajya i Dubai.

    Ni nyuma y'uko buri wese anyuze imbere y'Akanama Nkemurampaka, agaragaza agace gato yakunze muri filime 'Survival of Illusion' akanagakina.

    Akanama Nkemurampaka kari kagizwe na Tuyishime Honore ari nawe muyobozi wa Kina Dubai, ndetse na Mutabazi Isingizwe Sabine uri mu bakobwa 20 bavuyemo Nyampinga w'u Rwanda 2022.

    Nyuma yo gufata umwanya wo guteranya amanota, Akanama Nkemurampaka kemeje ko mu cyiciro cy'abakina filime (Acting) bane ari bo batsinze: Ntegereje Emmanuel, Mugambi Saphrazy, Umubyeyi Josiane ndetse na Uwera Nadine ari bo batsinze kujya gukinira filime mu Mujyi wa Dubai.

    Ni mu gihe Uwitonze Ruth yahize bagenzi be mu cyiciro cyo kwandika filime (Script Writing). Uyu mukobwa ufite ubumuga bw'ingingo azahembwa amafaranga anahabwe akazi, ariko ntabwo azajya i Dubai.

    Ntegereje Emamnuel w'imyaka 24 y'amavuko, avuka mu Ntara y'Uburengerazuba. Uyu musore avuga ko iri rushanwa yaribonye nk'amahirwe 'yo kuzamura cinema Nyarwanda', akavuga ko ari inshuti ye yarimurangiye. Ni imfura mu muryango w'iwabo.

    Mu kiganiro na INYARWANDA, Ntegereje yavuze ko yitabiriye iri rushanwa atifitiye icyizere bitewe n'uko yari ahatanye n'abantu yabonaga ko bamurusha gukina filime.

    Ati 'Ntabwo naturutse i Rubavu niteze gutsinda. Ni ukuvuga ngo iyo nkoze nkatsinda nshima Nyagasani, iyo nkoze nkatsindwa ndavuga ngo ibyiza biri imbere… Ntakubeshye narebye ibiganiro by'abandi, ndeba ukuntu bakina ndavuga nti 'bizangora'. Ubundi njye naje hano nziko natsinzwe, barampamagaye ndatungurwa.'

    Uyu musore yavuze ko inzozi ze ari ugutuma 'cinema Nyarwanda igera ku rwego ruhanitse', abanyarwanda bakajya bakunda kuzireba nk'uko bareba Netflix.

    Umubyeyi Josiane nawe wabonye amahirwe yo kuzajya i Dubai, yabwiye INYARWANDA ko intsinzi ayicyesha kuba yaragize abantu bamushyigikiye kuva ku munota wa mbere, ashima umuryango we, inshuti ze n'abandi bamufashije.

    Uyu mukobwa yavuze ko ari ubwa mbere azaba agiye mu ndege. Ati 'Mfite amatsiko menshi. Nshimishijwe n'iri rushanwa, kandi nshimiye 'Kina Dubai' yakoze ibintu birimo umucyo. Buri wese wari uhatanye yari akwiye gutsinda.'

    Umubyeyi yavuze ko yakuze ashaka gukina filime, kuva ubwo yigaga mu mwaka wa kabiri w'amashuri yisumbuye. Akavuga ko ashaka guteza imbere cinema Nyarwanda.

    Tuyishime Honore wateguye irushanwa Kina Dubai, yabwiye INYARWANDA ko ababyeyi be ari bo bamushoboje gutegura iri rushanwa, kuva ku munsi wa mbere abagejejeho iki gitekerezo cy'uyu mushinga yitezeho kuzamura impano za benshi.

    Tuyishime yasoje amashuri yisumbuye mu 2021, ubu afite imyaka 21 y'amavuko. Yabwiye urubyiruko bagenzi be kugira inzozi ngari kandi bakazishyira mu bikorwa.

    Avuga ko ajya gutangira iri rushanwa 'nta gishoro nari mfite', ariko ko hamwe n'umutima ushaka yabashije gusoza icyiciro cya mbere cy'iri rushanwa.

    Ati 'Kina Dubai ibaye ku nshuro ya mbere kandi izakomeza kuba ngarukamwaka. Iri rushanwa naritekereje ndi mu yisumbuye, impamvu nazanye ababyeyi banjye imbere yanyu, ni uko ari bo banshyigikiye.'

    Akomeza ati 'Ndashimira Imana y'uko irushanwa 'Kina Dubai' ribaye ku nshuro ya mbere. Buriya kugira ngo ikintu cyose ugishobore ugomba kubanza kugira inzozi, ukazishyira mu bikorwa kuko nibwo ubona inyungu z'igihe kirekire.'

    Tuyishime yavuze ko intambwe yateye mu buzima bwe, ikwiye kubera abandi urugero rwo kudacika intege. Avuga ko nta kintu 'kidashoboka'.

    Yizeje ko n'abandi batabashije gutsina muri iri rushanwa, bazafashwa kubyaza umusaruro impano zabo. Asaba ababyeyi gushyigikira abana babo.

    Filime 'Survival of Illusion', igaruka ku bakobwa batatu bakoresha ubucuti bwabo, kugira ngo batabare igihugu. Yakinnyemo abarimo Daniel Gaga wamamaye nka Ngenzi muri filime 'Ikigeragezo cy'ubuzima'. 

    Byari ibyishimo by’ikirenga ku bakobwa babiri n’abasore babiri, batsindiye kujya gukina muri filime ‘Survival of Illusion’ mu Mujyi wa Dubai 

    Uhereye ibumoso: Umubyeyi Josiane, Ntegereje Emmanuel, Mugambi Saphrazy, Uwera Nadine na Uwitonze Ruth watsinze mu cyiciro cyo kwandika filime ariko ntabwo azajya Dubai 

    Bapfukamye bashima Imana nyuma y’uko bahize bagenzi babo mu irushanwa ryari rimaze ukwezi kurenga 

    Abari mu cyumba cya Hill Top Hotel Remera banogewe n’umuziki wacuranzwe na Dj Anitha Pendo


     

    Bamwe mu bitabiriye iri rushanwa bagiye babwira Anitha Pendo indirimbo abacurangira    

    Wari umwanya wo kuganira no gusaba ku bari bafite abo bashyigikiye muri iri rushanwa 

    Buri wese yahagurukaga mu mwanya akabyina uko indirimbo zirimo iza Bruce Melodie, Afrique, Diamond n’izindi 

    Dj Anitha Pendo yanyuze benshi ubwo yacurangaga indirimbo ziganjemo izikoze mu njyana ya Amapiano yo muri Afurika y’Epfo 

    Tuyishime Honore yashimye ababyeyi be bamushyigikira muri iri rushanwa 

    Habyarimana Jean Pierre, Se wa Tuyishime yamushimiye kumufasha gukabya inzozi ze 

    Uwitonze Clarisse, Nyina wa Tuyishime yamushimiye kumuba hafi, asaba n’abandi babyeyi gushyigikira abana babo 

    Tuyishime yasabye urubyiruko kwiyemeza mu byo bakora byose, kandi bagaharanira kugera ku nzozi zabo uko byagenda kose 

    Buri wese wahatanye muri iri rushanwa yakinaga agace yakunze muri filime ‘Survival of Illusion’ 

    Uyu musore yaserutse yambaye umwenda ukoze mu mababa, ariko ntiyahiriwe n’urugendo

    Migambi Grace washyigikiye cyane igitekerezo cya Tuyishime utegura ‘Kina Dubai’ 

    Umubyeyi Josiane watsinze yabwiye INYARWANDA ko kuva mu mashuri yisumbuye akunda gukina filime 

    Mutabazi Isingizwe Sabine witabiriye Miss Rwanda 2022 yari mu Kanama Nkemurampaka 

    Tuyishime Honore uzwi nka Rodger yari mu Kanama Nkemurampaka kemeje bane batsinze 

    Buri wese yari afite uwo ashyigikiye muri iri rushanwa rigamije guteza imbere abakina filime n’abazandika

     

    Uwitonze Ruth yatsinze ari wenyine mu cyiciro cyo kwandika filime (Script writing); azahabwa amafaranga anahabwe akazi 

    Tumuhorane Braise wari umusangagiza w’amagambo (MC) ari kumwe na Mutabazi Isingizwe Sabine 

    Abatsinze bafashe ifoto y'urwibutso bari kumwe n'Akanama Nkemurampaka Mutabazi Sabine na Tuyishime Honore na wari umusangiza w'amagambo 

    Iri rushanwa ryiswe 'Kina Dubai' rigamije guteza imbere abakina filime ndetse n'abazandika mu ntego yo guteza imbere uruganda rwa cinema mu Rwanda

    Iri rushanwa ryari ryubakiye kuri filime yitwa 'Survival of Illusion' ari nayo abatsinze bazakinamo mu gikorwa kizabera mu Mujyi Dubai  

    Buri wese yagiye anyura imbere y'Akanama Nkemurampaka avuga umukinnyi yakunze muri filime 'Survival of Illusion' hanyuma agakina ibyo uwo mukinnyi


    Abatsinzwe bijejwe gukomeza gufashwa mu rugendo rwa cinema 


         

    KANDA HANO UREBE AGACE GATO KA FILIME 'SURVIVAL OF ILLUSION'

    “>

    AMAFOTO: Evode Mugunga & Kendrick

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117183/kinadubai-ibyishimo-kuri-bane-batsindiye-kujya-gukinira-filime-i-dubai-amafoto-117183.html