Blog

  • Sergeant Robert uherutse gutoroka u Rwanda yafatiwe muri Uganda #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru Chimpreports cyatangaje ko uwahoze ari umusirikare w'u Rwanda Sergeant Robert yafashwe muri operasiyo ikomeye yakozwe n'inzego z'ubutasi, igisirikare n'abapolisi mu rugo rwe ahitwa Musanafu mu mujyi wa Kampala.

    Robert yamenyekanye nk'Umuhanzi akaba n'umusirikare , akora indirimbo zirata ibigwi igihugu n'ingabo zacyo .
    Yaramaze igihe ari gushakishwa n'inzego z'ubutabera z'igisirikare cy'u Rwanda. biravugwa ko yatawe muri yombi, afatirwa muri Uganda aho yari yarahungiye nyuma yo gushakishwa akekwaho gusambanya umwana.

    Ikinyamakur Chimpreports cyatangaje ko Sergeant Robert yafashwe muri operasiyo ikomeye cyane yakozwe n'inzego z'ubutasi, igisirikare n'abapolisi bakamufatira iwe mu rugo ahitwa Musanafu mu mujyi wa Kampala.

    Robert Kabera yahunze u Rwanda mu mpera z'umwaka wa 2020, inzego za gisirikare zatangaje ko yahunze ari gushakishwa akekwaho gusambanya umwana.

    N'ibirego nyirubwite yahakanye yivuye inyuma, avuga ko ahunze kubera impamvu z'umutekano we utari wifashe neza mu Rwanda.

    Hari amakuru avuga ko nyuma y'uko atawe muri yombi, ashobora no koherezwa mu Rwanda kugira ngo akurikiranywe n'ubutabera.

    Ubwo yari ageze muri Uganda, Sergeant Robert yagiranye ikiganiro n'ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda, ahamya ko ariho yatorokeye ndetse ko asaba iki gihugu kumuha ubuhungiro.

    Yavuze ko yatorotse kuwa 18 Ugushyingo ari kumwe n'umugore we, yinjira ku butaka bwa Uganda anyuze mu nzira zitemewe ku mupaka wa Kagitumba. Ngo yasize mu Rwanda abana be batatu bakuru n'uruhinja rw'amezi arindwi.

    Ngo ubwo yavaga mu Rwanda yajyanye n'urwo ruhinja, gusa ageze ku mupaka wa Kagitumba mu nzira yagombaga kunyuramo asanga irimo amazi, afata umwanzuro wo kuruha abagiraneza kugira ngo rutarohama arusiga mu Rwanda atyo akomezanya n'umugore we.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/sergeant-robert-uherutse-gutoroka-u-rwanda-yafatiwe-muri-uganda

  • Hamuritswe indirimbo ‘Hymne de Fraternit Rg… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo yakozwe ku gitekerezo cy’umuryango uharanira amahoro wa La Benevolencia, yamurikiwe abo muri ibi bihugu, bashishikarizwa kurushaho kunoza umubano mwiza w’ubuvandimwe no kwimakaza amahoro n’ubumwe.

    Iki gihangano cyakozwe binyuze mu mushinga wa ‘Media4Dialogue’ wa La Benevolencia, ugamije kubaka ubushobozi bwa buri wese ngo agire uruhare mu kubaka amahoro, binyuze mu bikorwa n’imirimo asanzwemo.

    Mu kumurikwa kw’iyi ndirimbo iri mu ndimi z’Ikinyarwanda, Ikirundi n’Igiswahili, hakoreshejwe uburyo bw’iya kure, aho abahanzi bari mu bihugu bitandukanye bavukamo babashije kuganirira abanyamakuru nabo bari mu bice bitandukanye.

    Abari i Kigali

    Abari bateraniye i Kigali, bahuriye muri Salle ya Hotel Beau Séjour, abari i Bujumbura mu Burundi bahurira muri Salle y’umuco ya Izuba, naho abo mu mujyi wa Goma bahurira muri Salle de Foyer Culturel mu gihe abari i Bukavu muri DRCongo bo bahuriye muri Salle ya Ndaro.

    Abahanzi biganjemo amazina akizamuka muri muzika, basobanuye ko mbere yo gukora indirimbo bahawe amahugurwa y’ingirakamaro na La Benevolencia, aho bavuye biyemeje guhamagarira abatuye mu karere k’ibiyaga bigari kwimakaza urukundo n’amahoro.

    Mukamana Jeanne, umwe mu baririmbye muri iyi ndirimbo, yasobanuye ko urugendo yakoze bajya gukora iyi ndirimbo rwamubereye ingirakamaro, anagira abahanzi bagenzi be inama yo kuririmba ibyubaka isi.

    Yagize ati “Njya muri DRCongo bwa mbere nari mfite ubwoba kubera ibihuha numvaga, ariko nagezeyo mbona ko abanyafrica twese turi umwe kandi tugomba gukundana kugira ngo turusheho kubaka isi nziza.”

    Ajya inama ku bahanzi yagize ati “Twakagombye kwibanda ku kuririmba ibyubaka isi kurusha kuririmba ibishegu. Tujye turirimba ibiduha amafaranga ni byiza, ariko tujye twibanda ku bihuza abantu.”

    Jeanne aririmba

    Mu butumwa bwa Johan Deflander, umuhuzabikorwa wa La Benevolencia mu karere k’ibiyaga bigari, yashimiye abahanzi Bose bagize uruhare muri iyi ndirimbo, anabasaba gikomeza gutanga ubutumwa bwiza bushishikariza abatuye isi kubana mu mahoro.

    Ngoma King, umuhuzabikorwa ushinzwe amahurugurwa n’ibiganiro muri La Benevolencia, yasabye abitabiriye imurikwa ry’indirimbo bose gutahiriza umugozi umwe, bakimakaza amahoro ku isi yose, binyuze mu gukora ibyiza no kwigisha abandi kugira neza.

    Ngoma King aganira n’itangazamakuru

    REBA AMASHUSHO YA ‘HYMNE DE FRATERNITÉ RÉGIONALE’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117226/hamuritswe-indirimbo-hymne-de-fraternite-regionale-yabahanzi-21-bo-mu-rwanda-burundi-na-dr-117226.html

  • None se Kid naryamana nawe dukorana bikavamo?… – #rwanda #RwOT

    Ishimwe Dieudonne uyobora Kompanyi ya Rwanda Inspiration BackUp yateguraga irushanwa rya Miss Rwanda, yari yaje gusomerwa ku byaha yarezwe byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina.

    Urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma akurikiranyweho ibyaha byo gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina.

    Urukiko kandi rwemeje ko nta mpamvu zikomeye zagaragajwe zatuma Ishimwe Dieudonne akurikiranwaho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

    Ibi bivuze ko Ishimwe akurikiranyweho ibyaha bibiri, akaba agomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko ibyaha akurikiranyweho bihanishwa igifungo kirenze imyaka ibiri.

    Ku cyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina, umucamanza yavuze ko mu byo urukiko rwagendeyeho harimo ubutumwa Ishimwe yandikiranye na Nshuti Muheto wamushinje.

    Havuzwe ko ubwo Ishimwe Dieudonne na Nshuti Muheto Divine bari muri Hoteri mu gihe cy’ingendo z’akazi, Ishimwe yahamagaye Muheto mu masaha akuze ashaka ko bakorana imibonano mpuzabitsina.

    Bishimangirwa kandi n’ubutumwa Muheto yandikiye Ishimwe bugira buti “None se Kid, naryamana nawe dukorana bikavamo..?”

    Umucamanza yasobanuye ko ubutumwa aba bombi bandikiranaga ari imwe mu mpamvu zikomeye zituma Ishimwe Dieudonne akekwaho icyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina.

    Kuwa Gatanu tariki 13/05/2022 ni bwo Prince Kid yaburanye ku byaha akurikiranyweho, abanza gusaba urukiko kuburanira mu ruhame, urukiko rwanzura ko urubanza rwe rubera mu muhezo ku bw’umutekano w’abahohotewe. Mu kuburana, yasabye gukurikiranwa adafunze. Kuri uyu wa Mbere mu gusoma umwanzuro w’urubanza, urukiko rwatangaje ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

    Ubwo Prince Kid yari avuye kuburana kuwa Gatanu w’icyumweru gishize

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117222/none-se-kid-naryamana-nawe-dukorana-bikavamo-bumwe-mu-butumwa-bwa-miss-muheto-bwashingiweh-117222.html

  • Yihaye gusambanyiriza umukobwa mu rusengero bimukoraho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore w'imyaka 30 y'amavuko ukomoka mu gihugu cya Nigeria yatawe muri yombi nyuma yo gushinjwa gusambanya ku gahato umukobwa w'imyaka 20 abikoreye mu rusengerero.

    Uyu musore witwa Ajibola Akindele, akekwaho gufata ku ngufu umukobwa w'imyaka 20 mu rusengero i Abeokuta, umurwa mukuru wa leta imwe. Ukekwaho icyaha yatawe muri yombi nyuma ya raporo yashyikirijwe icyicaro gikuru cya polisi cya Lafenwa i Abeokuta na nyina w'uwahohotewe.

    Uyu mugore yari yabwiye abapolisi ko ibi byabaye ubwo yoherezaga umukobwa we n'ukekwaho icyaha gutaka urusengero rwo mu gace ka Ita Oshin muri Abeokuta.

    Avuga ko bageze ku rusengero, bahahuriye n'abandi bagore bari baje gukubura urusengero mu rwego rwo kwitegura amasengesho yo ku cyumweru.Avuga ko abo bagore bakimara kugenda, ukekwaho icyaha yakoresheje uburyo bw'uko bari bonyine asambanya ku gahato uwo mukobwa mu rusengero.Amakuru avuga ko ukekwaho icyaha yatawe muri yombi ndetse akaba yaremeye icyaha.

    Source : https://yegob.rw/yihaye-gusambanyiriza-umukobwa-mu-rusengero-bimukoraho/

  • Iri mu bwoko bwiziteye ubwoba! Ishimwe Sandr… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gicurasi 2022, ni bwo Sandra yamuritse iyi filime mu gikorwa cyabereye kuri Grande Legacy Hotel i Remera muri Kigali. Iyi filime yanditswe na Mugisha Kevin ari nawe watunganyije ibijyanye n'amajwi.

    Sandra Ishimwe yabwiye itangazamakuru ko umushinga w'iyi filime utari woroshye kuwushyira mu bikorwa kuko byasabye kubanza kuwumva hamwe no gushyira hamwe imbaraga.

    Avuga ko yatijwe imbaraga zo gukora iyi filime 'bitewe n'inkuru ikubiyemo'. Ati 'Ntekereza ko ibiri mu mitwe y’abantu mu mugambi bigiye kugaragaza umusanzu wa cinema mu Rwanda.'

    Iyi filime 'Umubi' igaragaza imbaraga z'umwijima zatsinzwe n’iz'Ijuru. Kevin Mugisha wafashe amashusho y'iyi filime, yavuze ko muri iyi filime yakoze imirimo itandukanye bitewe n'ibihe Abanyarwanda bari barimo bya Covid-19.

    Avuga ko benshi mu bagize uruhare muri iyi filime babaga ahantu hamwe. Mugisha Guevara asanzwe ari umukinnyi wa filime.

    Iyi filime yakinnyemo abarimo Ishimwe Sandra [Oliva], Rwamukwaya Blaise [Olivier], Mugisha Guevara [Ken], Mutesi Sandrine, Mugisha Guevara [Olga], Sumwiza Jeannette [Mama Olga], Danza Busigo Calvin [Young Ken], Sezerano Luka [Young Ken], Muhire Tona n'abandi.

    Ishimwe Sandra azwi cyane muri filime City Maid akinamo yitwa Nadia. Yavuze ko mu gihe cya Guma mu Rugo, aho gutaha byari saa mbiri z’ijoro ari bwo yagize igitekerezo cyo gukora iyi filime, bakiganiraho nk'abavandimwe.

    Uyu mukobwa akina muri iyi filime ari imfura y'umuryango. Aza gupfa, bigateza umwiryane mu muryango.

    Ni filime avuga ko iri mu bwoko bw'iziteye ubwoba 'zitamenyerewe mu Rwanda', ari na yo mpamvu bashyize imbere mu gukora iyi filime. Sandra avuga ko iyi filime ijyanye no kubaka umuryango 'hatagize uwikunze'.

    Uyu mukobwa avuga ko mu gihe amaze ari mu rugendo rwa filime ashima Imana, ariko ko atari inzira yari iharuye kuko hari filime yagiye akina ntahembwe, izindi ntizisohoke.

    Yavuze ko kuba abashije gushyira hanze filime ye bivuze kudacika intege no kugira icyizere cy'ejo hazaza. Ati 'Bivuze ko ntaho Imana itagukura mu gihe wihanganye.'

    Mutesi Sandrine wakinnye muri iyi filime, ni Murumuna wa Sandra Ishimwe, akina muri filime yitwa 'Olga'. Yabwiye INYARWANDA ko ari ubwa mbere yari agaragaye muri filime, kuko asanzwe akora ibijyanye na muzika.

    Ashima abavandimwe be bamugiriye icyizere cyo gukina muri iyi filime. Uyu mukobwa yize ku ishuri rya muzika rya Nyundo mu bijyanye no gucuranga ibikoresho by'umuziki. Yavuze ko umwanya yakinnyemo “nabonye mbishoboye”, yizeza ko azakomeza gukina filime. 

    Ishimwe Sandra [Olivia] yavuze ko iyi filime ishobora kuzahatana mu maserukiramuco akomeye ku Isi

    Mugisha Kevin [Director, ni musaza wa Ishimwe Sandra] asanzwe atunganya filime akanazitanga


    Mutesi Sandrine wakinnye muri filime ‘Umubi’ yitwa Olga. Yize umwaka umwe ku ishuri rya muzika rya Nyundo 

    Uhereye ibumoso: Mugisha Kevin [Director], Ishimwe Sandra [Olivia], Mutesi Sandrine [Olga] na Mugisha Guevara [Honore] 

    Musoni Danon Fraterne 'Assitant Director' wa filime 'Umubi' y'iminota 35' 

    Mugisha Guvera [Honore] yakinnye muri filime zirimo ‘Virunga’, ‘Sakabaka’, ‘Seburikoko’ n’izindi 


    AMAFOTO: Sangwa Julie-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117220/iri-mu-bwoko-bwiziteye-ubwoba-ishimwe-sandra-yamuritse-filime-ahuriyeho-nabavandimwe-be-ig-117220.html

  • Gisagara VC yakoze amateka akomeye mu mikino… – #rwanda #RwOT

    Gisagara VC yatsinzwe na Esperance yo muri Tunisia amaseti 3-0 mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru mu mukino wa 1/2, yihimuye kuri Port Douala bahataniraga umwanya wa gatatu muri iri rushanwa kuri uyu wa mbere, aho yayitsinze amaseti 3-1.

    Port Douala niyo yatangiye umukino neza itsinda iseti ya mbere ku manota 25-18, gusa byaje guhindura isura muri seti eshatu zakurikiyeho, aho Gisagara yazitsinze zose igahita yegukana umwanya wa gatatu muri iri rushanwa rikomeye muri Afurika.

    Gisagara y'umutoza Nyirimana Fidele yatsinze iseti ya kabiri ku manota 25-23, itsinda iya gatatu 25-18, ndetse inatsinda iya kane ku manota 25-18.

    Gutsinda uyu mukino byatumye Gisagara Volleyball Club yandika amateka akomeye muri iri rushanwa, aho yegukanye umwanya wa gatatu ihabwa umudali wa Bronze.

    Esperence de Tunis VC yo muri Tunisia igiye kwesurana na Al Ahly yo mu Misiri ku mukino wa nyuma harebwa ikipe yegukana igikombe cy'uyu mwaka.

    Gisagara VC yegukanye umwanya wa gatatu mu mikino nyafurika yaberaga muri Tunisia

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117219/gisagara-vc-yakoze-amateka-akomeye-mu-mikino-nyafurika-nyuma-yo-kwisasira-abanya-cameroun-117219.html

  • Ibikorwa byose by’ubucuruzi n’ishoramari muri Kigali byatangiye kubarurwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bufatanyije n’Urugaga nyarwanda rw’Abikorera (PSF), bari mu ibarura ry’ibikorwa byose by’ubucuruzi n’iby’ishoramari guhera kuri (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/ibikorwa-byose-by-ubucuruzi-n-ishoramari-muri-kigali-byatangiye-kubarurwa

  • Musanze: Barasaba gufungurirwa amavomo amaze hafi umwaka adakora #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage bo muri tumwe mu tugari tugize Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, ngo bagiye kumara hafi umwaka bakora ingendo zivunanye, bava cyangwa (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-barasaba-gufungurirwa-amavomo-amaze-hafi-umwaka-adakora

  • Hata umukunzi wawe ibi bibazo niba ushaka ko akwerurira ko yaguciye inyuma – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu rukundo hari igihe abakundana bacana inyuma ndetse bikagorana ko umwe yatinyuka kwemerera mugenzi we ko yamuhemukiye.Birashoboka ko wakwibaza icyo wakora kugirango utahure ko umukunzi wawe akuryarya.Nibyo iyi nkuru igiye kukugezaho:

    1.IFATE NKAHO HARI ICYO WABONYE KU MBUGA NKORANYAMBAGA ' hari ikintu nabonye kuri page yawe'.

    Buriya imbuga nkoranyambaga niho hanru ha mbere hafasha abantu guca inyuma y'abo bakunda. Niba umukunzi wawe noneho yarabaswe no gukoresha imbuga nkoranyambaga za facebook, whatsapp, Instagram n'izindi, ibi bishobora gukora. Noneho niba akunda kuzikoresha ariko akagira inzitwazo ko aba ari gukoreraho akazi, hano ibimenyetso byo kwikeka azahita abikugaragariza.

    2.NYUMA Y'IGIHE RUNAKA MUTABONANA, MUBAZE ICYO YARI ARI GUKORA MU GIHE RUNAKA NYIRIZINA

    Buriya cyane cyane ku bahungu, ntago bamenyereye kubona uko bitwara iyo ubabajije ubatunguye, rero iyo umwatatse muri ubwo buryo abura uko ahimbahimba urwitwazo byihuse. Noneho niwongeraho akajambo uvuga uti' kandi ziriya saha nashakaga kukubona byo gupfa' bitewe n'uburyo akubaha cyangwa agufata azumva ameze nk'uwakubabaje amarangamutima amutware, ubundi kubigumana mu mutima bimubere intambara ahitemo kubikubwira, ahanini biherekezwe no kugusaba imbabazi.

    3.MUSHYIREHO IGITUTU UMUBWIRA UTI' buriya umuhungu| umukobwa ukundana n'umuntu umuca inyuma, aba acitse amazi cyane, kandi njyewe sincitse amazi, sibyo?'.

    Nuramuka umubwiye gutya aguca inyuma, azatangira guta umwe bimwe bita gupanika. Bituma yumva ari kwishinja icyaha. Noneho kugira ngo umwice mumutwe, ongeramo akandi kajambo umubwira uti' ubwo rero ndi umunyamahirwe kuba ari wowe nahisemo'. Naba aguca inyuma kwihanganira kubihisha bizamugora akubwire ukuri.

    4.MUBAZE IKI KIBAZO ' nkubwije ukuri, umukunzi w'inshuti yanjye yamuciye inyuma, ese ubwo nawe wabikora?'.

    Iki kibazo ugomba kukimubazanya amakabyankuru y'icyizere. Mu kumubaza iki kibazo, kimubaze umwereka ko ufitiye imbabazi inshuti yawe baciye inyuma. Buriya niyo umukunzi wawe hano yaba ari inzirakarengane ataguca inyuma, ahita yumva uburyo bibabaza guca inyuma umuntu ugukunda, ku buryo bituma abyirinda no mu hazaza.

    5.IRENGAGIZE UKURI MAZE UMUBWIRE UTI' umushuti wanjye yambwiye ko yakubonanye n'umuntu, uwo muntu ni nde?'.

    Hano uba ushaka kureba niba arazana urwitwazo. Ariko ubu buryo umukunzi wawe naba aguca inyuma, uzaba wizeye neza ko arahita akubwira ukuri akicuza imbere yawe. Gusa ariko nanone umukunzi wawe naba ataguca inyuma, ahubwo azatangira kumera nk'uri mu rujijo maze ahubwo ariwe utangira kukubaza ibibazo.

    6.MUBWIRE WIHAGAZEHO UTI' mbona hari ikintu umpisha, ndabeshye?'.

    Ni ngombwa ko ubivuga wihagazeho neza ku buryo abona ko amakuru uyafite, ni biba aribyo azatangira kwikekakeka kugeza ubwo atangiye kukubwira ukuri. Ku rundi ruhande nibiba ataribyo, bizaba ngombwa ko umusaba imbabazi umubwije ukuri ko washakaga kumenya ukuri, ku buryo ubyitwayemo nabi bishobora no kugusenyera urukundo rwanyu. Ubu buryo rero twakugira inama yo kubukoresha ufite amakuru yuzuye ku mukunzi wawe.

    Source : https://yegob.rw/hata-umukunzi-wawe-ibi-bibazo-niba-ushaka-ko-akwerurira-ko-yaguciye-inyuma/

  • Umujura yahuye n’uruva gusenya nyuma yo kwiba telefone y’abandi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umujura wo mu gihugu cya Kenya yahuye n'uruva gusenya ubwo yibaga telefoni y'abandi maze ikanga kumuva mu ntoki.Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yerekana ibintu bidasanzwe byabereye mu gace ko mu mujyi wa Nairobi nyuma yuko umujura yibye terefone ayambuye umuntu.

    Nk'uko uwabyiboneye yasangije amashusho kuri TikTok uyu mujura yananiwe kwikura mu ntoki ,telefone yari yibye kuko yari yamumase mu ntoki.

    Muri iyo videwo, abaturage bagaragara bazengurutse umujura mu gihe bafata amafoto na videwo y'ibyabaye bidasanzwe. Abantu bavuze ko ibyabaye bifitanye isano n'ubupfumu.

    Source : https://yegob.rw/umujura-yahuye-nuruva-gusenya-nyuma-yo-kwiba-telefone-yabandi/