
Blog
-
Micomyiza yagejejwe mu rukiko ahakana ibyaha byose ashinjwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ku wa Mbere tariki 16 Gicurasi 2022, bwagejeje mu rukiko Jean-Paul Micomyiza, ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe (…) -
Nyanza: Umugabo yakomerekeje bikomeye umugore we n’umwana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umugabo wo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, yakomerekeje umugore we bikomeye aho bivugwa ko yamuciye akaboko, akomeretsa umwana mu mutwe, ndetse (…)
-
Musanze: Ubuyobozi burashakisha uko hakubakwa Stade isimbura Ubworoherane #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abatuye Akarere ka Musanze biganjemo abakunda umupira w’amaguru, bahangayikishijwe n’uburyo Sitade Ubworoherane ikomeje kwangirika, bakibaza impamvu icyo (…)
-
Rutsiro: Biyemeje guca burundu imirire mibi mu bana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abaturage bo mu Murenge wa Mushonyi mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko kurwanya imirire mibi bishoboka bakaba bamanura imibare ikomeje kuboneka muri ako (…)
-
Mu byaha 3 Prince Kid ashinjwa hakuwemo 1 kuko nta bimenyetso bifatika #rwanda #RwOT
Mu gihe urubanza rwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwabereye mu muhezo mu cyumweru gishize, urukiko rwasomye icyemezo cyarwo mu ruhame.
Umucamanza w’urukiko rw’ibanze rwa Kagarama i Kigali yavuze ko Ishimwe azakurikiranwa kuri ibi byaha :
Gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina
Guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsinaUmucamanza yavuze ko icyaha cyo gukoresha umwe mu bitabiriye Miss Rwanda imibonano mpuzabitsina ku gahato yari yarezwe nta bimenyetso bifatika byatuma agikurikiranwaho.
Yavuze ko ubuhamya bw’umutangabuhamya w’ubushinjacyaha (umwe mu bitabiriye Miss Rwanda 2020) butagize ibimenyetso bihagije byashingirwaho ngo Ishimwe akurikiranwe kuri icyo cyaha.
Gusa yavuze ko hari ibimenyetso bifatika (birimo amajwi n’ubutumwa) by’uwabaye Miss Rwanda bigize impamvu zo kumukurikirana kuri biriya byaha bibiri.
Ishimwe waburanye (mu muhezo) ahakana ibyaha byose yarezwe, yahise atangaza ko ajuririye icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo.
Iki cyemezo cy’urukiko ariko gisobanuye ko ahita avanwa kuri ‘station’ ya polisi akajyanwa muri gereza ya Kigali mu gihe azaba arimo kujurira.
Gufungwa, n’ibirego kuri Ishimwe byavuzweho cyane mu minsi ishize mu Rwanda, kuko irushanwa yateguraga ari kimwe mu bikorwa bikurikiranwa cyane buri mwaka.
-
Amafoto ya Kevin Kade arikumwe n'umuwahoze arumukunzi Harmonize akomeje kuvugisha benshi #rwanda #RwOT
Ku mbugankoranyambaga hamoje gusakazwa amashusho y'umuhanzi Kevin Kade arikumwe n'inkumi ikomoka muri Australia iheruka murukundo n'umuhanzi w'icyamamare muri Afurika y'Iburasirazuba Harmonize ubu iri kubarizwa mu Rwagasabo.
Ku gicamunsi cyo ku munsi w'ejo tariki ya 16 Gicurasi nibwo yahosotse aya mashusho ya Kevin Kade arikumwe na Briana bari kwishimana muri imwe muri restaurant yo mu Mujyi wa Kigali.
-
Basketball: REG BBC yagarutse i Kigali ikubutse muri Turukiya mu myiteguro ya BAL #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ikipe ya Basketball y’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu, REG BBC, ku wa Mbere tariki 16 Gicurasi 2022, nibwo yasesekaye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya (…)
-
Umutoza mushya wa United yasubije abamubajije niba azakorana na Cristiano Ronaldo #rwanda #RwOT
Umutoza mushya wa Manchester United,Erik ten Hag yatangaje ko yifuza cyane gukorana n'umunyabigwi Cristiano Ronaldo mu mwaka w'imikino utahacyane ko ari nawe watsindiye ibitego byinshi iyi kipe muri uyu mwaka w'imikino.
Umuholandi Erik Ten Hag yatangajwe nk'umutoza mushya wa Manchester United mu mpera z'ukwezi gushize nyuma y'igihe kinini mu biganiro.
Uyu muholandi uheruka gutwarana na Ajax igikombe cya Shampiyona,yabwiye abanyamakuru ko yifuza gukorana na kizigenza Cristiano Ronaldo umwaka utaha.
Ati: “Ntegereje gukorana nawe, Ronaldo ni igihangange. Nibyo rwose ndashaka kumugumana.
Ntekereza ko agifite icyifuzo gikomeye cyo kuguma mu ikipe. Yabaye ingenzi cyane muri Manchester United muri uyu mwaka w'imikino kandi afite imibare iri hejuru.
Njye na Manchester United dufite imyumvire imwe ku byerekeye uko ibintu
bigomba gukorwa n'inzira nshaka kubikoramo '.Mu minsi ishize,Rutahizamu wa Manchester United, Cristiano Ronaldo, yavuze ko abantu bose muri iyi kipe bishimiye kwakira Erik Ten Hag nk'umutoza mushya.
Mu kiganiro yahaye Man United TV, Ronaldo yagize ati: “Icyo nzi kuri we ni uko yakoreye Ajax akazi gakomeye, ko ari umutoza w'inararibonye.Ariko tugomba kumuha umwanya.
Ibintu bigomba guhinduka mu buryo ashaka.
Ndizera ko tuzatsinda, byanze bikunze, kuko, iyo ugize icyo ugeraho, Manchester yose ibe itsinze. Ndamwifuriza ibyiza.
“Turishimye cyane, ntabwo ari abakinnyi gusa, ahubwo n'abafana.
“Ndamwifuriza ibyiza kandi reka twizere ko umwaka utaha tuzatwara ibikombe.”
Ronaldo yatsinze ibitego 24 mu marushanwa yose muri uyu mwaka w'imikino kandi yafashije Portugal kwerekeza mu mikino ya nyuma y'igikombe cy'isi.
-
Mutabazi Yves uheruka kugirira ikibazo UAE yabonye ikipe nshya #rwanda #RwOT
Umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Volleyball, Mutabazi Yves nyuma yo gutandukana na Hatta Club yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu yamaze kwerekeza mu ikipe ya Gisagara VC.
Mu Kwakira 2021 nibwo Mutabazi Yves yari yatandukanye na Gisagara yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe Z'Abarabu muri iyi kipe ya Hatta Club.
Gusa umuntu yavuga ko atahiriwe no muri iyi kipe ndetse no muri iki gihugu kuko tariki ya 25 Mutarama nibwo haje inkuru y'uko yaburiwe irengero, gusa ku bufatanye na Ambasade y'u Rwanda muri UAE bukeye bwaho yatangaje ko uyu mukinnyi yabonetse.
Nyuma yo kuboneka Mutabazi Yves na we yaje kugaruka ku kibazo yagize aho yanemeje ko yari arwaye.
Tuguhaye ikaze nanone mu muryango Mugari wa @GisagaraVBC bwana @WaMutabazi #Urisanga GVC pic.twitter.com/U9cfZGIY9D
â” Gisagara Volleyball Club (@GisagaraVBC) May 16, 2022
Gisagara VC ikaba yamaze gutangaza ko yongeye guha ikaze uyu mukinnyi mpuzamahanga w'umunyarwanda akaba n'umukinnyi w'ikipe y'igihugu.
Yves Mutabazi wakiniye amakipe atandukanye arimo REG VC, APR VC na Gisagara VC mu Gushyingo 2021 yari yahembwe na Madamu Jeannette Kagame nk'umwe mu rubyiruko rw'indashyikirwa mu muhango wo kwizihiza Isabukuru y'Imyaka 20 Umuryango Imbuto Foundation umaze ushinzwe.
