Blog

  • Bahagurukiye kugenzura ubuziranenge bw’inyama #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA), kiratangaza ko hatangiye gahunda yo kureba uko (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/bahagurukiye-kugenzura-ubuziranenge-bw-inyama

  • Ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi ku Gikongoro yari 'Conflit de voisinage'-Bucyibaruta #rwanda #RwOT

    Ku munsi wa karindwi w'urubanza rwa Laurent Bucyibaruta, ruri kubera mu Rukiko rwa Rubanda i Paris mu Bufaransa yavuze ko ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi muri Perefegitura ya Gikongoro yari 'Conflit de voisinage' amakimbirane y'abaturanyi.

    Kuri uyu wa Kabiri urubanza rwakomeje, Urukiko rwumvise abatangabuhamya batandukanye bamwe bari mu Rwanda bakaba barasabwe n'ubushinjacyaha. Ubuhamya bwibanze ahanini ku bwicanyi bwakorewe i Kibeho hagati y'itariki ya 11 na 15 Mata 1994.

    Umutangabuhamya wa mbere afite imyaka  58 ni umugabo akaba umuhinzi, atuye ikibeho. Ubuhamya bwe bwibanze ku bwicanyi bwakorewe Abatutsi i Kibeho hagati y'itariki ya 11 na 15 Mata 1994.

    Uyu mugabo yakatiwe na gacaca, ibyaha gacaca yamukurikiranyeho bifitanye isano n'ibyo Bucyibaruta ashinjwa. Yavuze ko yari azi Bucyibaruta mbere ya jenoside ari Prefet wa Gikongoro, i Nyarusovu aho Akarere ka Nyaruguru kubatse ngo niho Bucyibaruta yabaheraga amabwiriza.

    Mbere ya Genoside yakoze mu ruganda rw' icyayi rwa Mata, ari umusaruzi, umuyobozi w' uruganda rwa Mata yari Ndabarinze Juvenal, Innocent Bakundukize yari Agronome mu ruganda, nawe ari muri Dosiye ya Bucyibaruta.

    Yakomeje avuga ko Innocent Bakundukize muri 1993, Bucyibaruta yamukuye kubu agronome amugira Burugumesitiri wa komini Mubuga, ndetse ngo yabakoresheje inama i nyarusovu muri Nyaruguru, aho Bucyibaruta yamweretse abaturage ko ari we ugiye gusimbura Nyiridandi wari umaze kwicwa n'aba gendarme.

    'Mujye muvuga ko mutazi igihe byabereye'

    Avuga ku bwicanyi bwakorewe Abatutsi basaga ibihumbi 40 bari bahungiye muri Kiliziya i Kibeho. Yavuze ko 'Bucyibaruta atwereka burugumesitiri mushya yatubwiye ko hari iperereza ry'abanyamahanga bagiye kuza babaza aho abantu babaga mu nzu zahiye bagiye, ati tujye tuvuga ko bahunze. Ati nibabaza ngo kuki mwe mutahunze? mujye muvuga ko mutazi igihe bagendeye.'

    Yakomeje avuga ko mu bitero abayobozi bakuru barimo uwitwa Runiga batabijyagamo ahubwo boherezaga abajandarume.

    Ati 'Twicaga abatutsi, abajandarume bavaga ku gikongoro kwa Bucyibaruta bafatanije n 'abapolisi ba komini nibo bari bashinzwe gahunda. Icyatumye tudasubira ku kazi ku ruganda, ni abatutsi bahungiye ku kiriziya, abaturage n'abajandarume boherejwe na Bucyibaruta babasangayo barabica.'

    'Barabeshya'

    Perezida w'Urukiko yasabye Bucyibaruta kugira icyo avuga ku buhamya bwatanzwe.

    Bucyibaruta ati 'Aho bavuze ko mu nama ya tariki 8 Mata bavuga ko navuze ko abatutsi batagomba kubaho, muri rwamiko mbibwira ba konseye iyo nama ntiyigeze ibaho. Tariki 11 Mata nari kigali, abavugaga ko bambonye ikibeho barabeshya sinaba ahantu habiri icyarimwe. Ikindi navuga hari uwavuze ko Charles Nyiridandi yishwe n'abajandarume, ni ubwa mbere nabyumva kuko ubund bizwi ko uwamwishe yahunze atanazwi[…]Hari uwavuze ko nyiridandi yishwe mbere y'igitero cya kibeho nyamara yishwe tariki 15 Gicurasi niyo tariki izwi uyu nawe yabeshye.'

    Uwavuze ko nababwiye ko abanyamahanga bazaza muri ankete nkababwira ko bagomba kubeshya, ibyo ntabyo nigeze mvuga ntawe nasabye kugira uko asubiza. Ahubwo silas nsanzabaganwa niwe wavuze ibyenda gusa nibi, menya ari we wasabye abaturage kubeshya. Ikindi nta Katerepurari nimwe nigeze nohereza yo gushyingura imirambo y'abari bishwe kuri kiliziya ya kibeho.'

    Ikindi nta nama nigeze nkora kubyo gutoza interahamwe ku ruganda rwa mata. Najyagayo nka prefet usuye uruganda nkaganira na Diregiteri tuvuga ibisanzwe, abahimba ibyo twavuganaga ntabwo nzi aho babikura.

    Ibyo gutoza interahamwe ntacyo navuga kuko sinari mpari, sinari mfite n' amakuru kuri byo, sinavuga ku bintu ntahagazeho. Birashoboka ko habaye ubushyamirane hagati y' abahutu n'abatutsi, abahutu ubwabo, cyangwa abatutsi ubwabo. Ibyo iyo byabagaho ubuyobozi busaba inzego zibanze kubunga, abatanogewe n'umwanzuro bakagana inkiko

    Yakomeje ati 'Nabwiwe ko hari ubushyamirane bwabaye hagati y'abahutu n'abatutsi, nasubije nkoresheje inyandiko nk'ubuyobozi. Nababwiraga ko niba batabashije kubikemura uruhande rutishimye rwagana inkiko.

    Ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi, Bucyibaruta yavuze ko byari  'Conflit de voisinage'  Yakomeje ati 'Ibyo by' inzu bavuga zahiye ntabyo nzi ntacyo mvuga. Iby'uko nasabaga aba gendarme, gahunda yabo imenywa na komanda niwe umenya ibyo bakora.

    Kuba nabazwa ibyo bajygaa kuri 'terrain ' bagakora, ntaho bihuriye. Icyo komanda na prefet bakora baguma bavugana ariko prefet siwe uha amategeko aba gendarme bari mu butumwa bw'akazi.'

    Perezida yakomeje amubaza ukuntu tariki ya 8 muri ruramba, n'ahandi muri gikongoro jenocide yihuse kubera indege yaguye mu munsi umwe, n' intera iri hagati ya  kigali na Gikongoro.

    Ati 'Inama ya ruramba ya tariki ya 8 ntayo nari nigeze menya nabimenye nyuma ndetse na ba burugumesitiri twaratangaye ukuntu amakuru yihuse kugera ku baturage tutabizi, amakuru ubanza abaturage barayakuraha ahandi ariko si iwanjye[…]ibyabaga nanjye byarantunguraga. Hari ibyabaye muri paroisse ya mushubi tariki ya 8  aho padiri yavugaga ko akeneye ubufasha kuko yumvaga ari 'menace' mbwira burugumesitiri kumuzana ku gikongoro paroisse  ngo arindwe, kandi yararokotse.'

    Bucyibaruta yanyuzagamo agakwepa ibibazo yabazwaga na Perezida w'Urukiko rwa Rubanda.

    [email protected]

     

     

     

     

    The post Ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi ku Gikongoro yari 'Conflit de voisinage'-Bucyibaruta appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/05/17/ubwicanyi-bwakorerwaga-abatutsi-ku-gikongoro-yari-conflit-de-voisinage-bucyibaruta/

  • Amafoto utabonye yaranze ubukwe bwa Djihad Bizimana #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda ukinira ikipe ya KMSK Deinze mu Bubiligi, Bizimana Djihad yakoze ubukwe n’umukunzi we Dalida Simbi.

    Ni ubukwe bwabanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wabaye ku wa Kane w’icyumweru gishize tariki ya 12 Gicurasi 2022 ibera Kigali ku Gisozi muri Heaven Garden.

    Ku munsi wo ku Cyumweru tariki ya 15 Gicurasi 2022 nibwo bakoze indi mihango y’ubukwe yari isigaye yabaye, ibera mu Karere ka Rubavu hafi n’ikiyaga cya Kivu.

    Bubaye nyuma y’uko ubukwe bwe bwari bwasubitswe kubera icyorezo cya Coronavirus, bakaba bari bamaze imyaka 4 bakundana

    Tariki ya 15 Gicurasi 2021 nibwo imihango ya mbere y’ubu bukwe yabaye, ikaba yarabereye mu Bubiligi mu mujyi wa Anvers aho bose baba.

    Dalida Simbi na Djihad Bizimana basezeranye imbere y’idini ya Islam (Kufunga Ndoa) bizwi nka “Nikkah” mu rurimi rw’Icyarabu muri Gicurasi 2021.

    Mu ntangiriro za Werurwe 2021 nibwo Djihad Bizimana yashinze ivi hasi maze asaba Simbi kuzamubera umugore, undi arabyemera amwambika impeta ya fiançailles.

    Nyuma y’uko ababyeyi bamumuhaye, yaramuhoboye aramubwira ati “nubundi nari mbizi ntibakunyima”

    Bashimiye umubyeyi bamuha inshimbo izamusindagiza mu za bukuru

    Sinzi uwambitse, gusa bari baberewe

    Amureba mu maso maze aramubwira ngo “ni wowe byishimo byanjye, udahari mu mutima wanjye hataha umwijima”, na we ahita amwenyura ati “urakoze mugabo natoranyije mu bandi”

    Amwambika impeta amubwira nk’isezerano ry’uko bazatandukanywa n’urupfu

    Byari ibyishimo bikomeye kuri Djihad Bizimana na Dalida Simbi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/amafoto-utabonye-yaranze-ubukwe-bwa-djihad-bizimana

  • Ibyo wamenya kuri Elisabeth Borne ubaye umugore wa mbere ugizwe Minisitiri w'Intebe w'u Bufaransa #rwanda #RwOT

    Elisabeth Borne wagizwe Minisitiri w'Intebe wa mbere w'umugore mu gihugu cy'U Bufaransa mu myaka 30 ishize yavutse tariki ya 18 Mata 1961. Yabanje kuba Minisitiri w'abakozi , n'umurimo no kwishyira hamwe muri Governoma ya Minisitiri w'Intebe Jean Castex kuva mu 2020 kugeza 2022.

    Ibyo yakoze mu Nzego za Leta

    Elisabeth Borne yarasanzwe nk'umukozi ushizwe igenamigambi ry'imijyi mu mujyi wa Paris kuva 2008 kugeza 2013. Muri 2013 yagizwe Perefe wa Vienne n'akarere ka Poitou-Charentes, aba umugore wa mbere uhawe uwo mwanya.

    Kuva mu 2014 kugeza 2015 ,yabaye umunyabanga wihariye wa Ségolène Royal, icyo gihe akaba yari Minisitiri w'ibidukikije,iterambere rirambye.

    Ikinyamakuru cya Ouest-France kivuga ko uyu mugoore w'imyaka 61 asanzwe ari umutekinisiye ndetse n'umwubatsi w'ibiraro. Yaje kuba umuyobozi wa RATP Group ikigo cya Leta gitanga Serivisi mu bijyanye no gutwara abantu,kuva muri 2015 kugeza 2017.

    Ubuzima bwe muri Politiki

    Borne wari umuze igihe kinini mu ishyaka rya Gisosiyalisiti(PS),yatoye Emmanuel Macron mu matora y'umukuru w'igihugu cy'u Bufaransa 2017 nyuma aninjira u ishyaka rye rya République En Marche!(LREM).

    Borne yari Minisitiri ushizwe imibereho mishya igamije kurengera ibidukikije(2019-2022) nyuma yo kuba Minisitiri w'ubwikorezi(2017-2019) muri Goverinoma ya Mbere n'iya kabiri ya Philippe. Igihe yari ku butegetsi,yamaganaga imyigaragambyo y'ibyumweru yo 2017 kugira ngo harangizwe sisitemu ya pansiyo n'inyungu ku bakozi ba sosiyete ya leta ishinzwe kubaka imihanda ya Gariyamoshi,SNCF.

    MU mwaka 2020 Borne yagizwe Minisitiri w'abakozi muri guvernoma ya Minisitiri w'Intebe Jean Costec ,asimbuye Muriel Pénicaud . Muri urwo rwego ,yagenzuye imishyikirano n'amashyirahamwe y'abakozi yatumye inyungu z'ubushomeri zigabuka ku bashaka akazi.

    Mu gihe yari ku butegetssi ,umubare w'amashomeri mu Bufaransa waragabanutse kugeza ku rwego rwo hasi mu myaka 15 aho ubushomeri mu rubyiruko bugera ku rwego rwo hasi mu myaka Mirongo 40.

    Mu ijambo rye, Borne yatuye uyu mwanya abakobwa bakiri bato, avuga ko bigaragaza ko nabo bashobora kugera ku ndoto zabo.

    Yavuze ko igihugu cye gikeneye gukora impinduka zikomeye kandi zihutirwa mu ngeri zirimo kurwanya imihindagurikire y'ibihe no guharanira ko ubukungu bw'Abafaransa buzamuka.

    Borne w'imyaka 61, ni we mugore wa mbere ubaye Minisitiri w'Intebe w'u Bufaransa kuva Edith Cresson yafata izo nshingano mu 1991. Icyo gihe u Bufaransa bwayoborwaga na François Mitterrand.

    Sorce:Theweek.in

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/ibyo-wamenya-kuri-elisabeth-borne-ubaye-umugore-wa-mbere-ugizwe-minisitiri-w