Blog

  • M23 yahishuye ibyabaye ku rugamba inaburira Leta ya Congo ku basirikare igiye kohereza kuyirwanya #rwanda #RwOT

    FARDC yiyambaje indi mitwe ifite ibirindiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irimo na FDLR kugira ngo barwanye umutwe wa M23.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 06 Kamena 2022, imirwano yongeye kubyuka mu duce twa Runyoni na Chanzu muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

    FARDC na M23 bongeye kwitana bamwana aho buri ruhande rushinja urundi kurugabaho ibitero mu birindiro bya buri ruhande.

    Ni imirwano byatangajwe ko yahitanye abasirikare babiri b’uruhande rwa Leta inakomerekeramo abandi batanu.

    Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma yageneye ubutumwa Guverinoma ya DRC kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Kamena 2022.

    Muri ubu butumwa bivugwa ko Maj Willy Ngoma yageneye umuvugizi w’Igisirikare muri Kivu ya Ruguru, Brig Gen Sylvain Ekenge, yavuze ko imirwanire ya FARDC itabakanga.

    Yagize ati 'Muta intwaro n’amasasu nk’abasivili. Mwaje kutugabaho igitero, twabasubije inyuma kugeza Rumangabo.'

    Maj Willy Ngoma yatangaje kandi ko bafashe n’intwaro nyinshi za FARDC ndetse ko n’abasirikare babiri batangajwe ko baguye muri iyi mirwano ari ibinyoma kuko bivuganye benshi kurenza aba.

    Yagize ati 'General wanjye, nk’umusirikare mwiza ngira ngo mwabonye ibyo twakoze kandi ni isomo, ndatekereza ko ari umuburo wa nyuma.'

    Uyu muvugizi w M23 yavuze ko abasirikare ba FARDC badafite ubushobozi bwo guhangana na M23 kuko haba mu mirwanire ndetse no mu macenga y’urugamba, babarusha kure.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/M23-yahishuye-ibyabaye-ku-rugamba-inaburira-Leta-ya-Congo-ku-basirikare-igiye-kohereza-kuyirwanya

  • Nyagatare : Umugabo yishwe akaswe ijosi n’abo bikekwa ko yasambanyirizaga abagore #rwanda #RwOT

    Urupfu rwa nyakwigendera witwa Valens, wari utuye mu Mudugudu wa Kabera mu Kagari ka Nyarurema muri uyu Murenge wa Gatunda, rwamenyekanye mu mugoroba wo ku ya 05 Kamena 2022

    Rusakaza Alphonse uyobora Umurenge wa Gatunda, avuga ko inzego zishinzwe iperereza zahise zitangira akazi kazi, gusa hakaba hari umwe umaze gutabwa muri yombi akekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera.

    Yavuze ko amakuru y’ibanze avuga ko nyakwigendera yaba yishwe akaswe ijosi n’abantu bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku busambanyi.

    Yagize ati 'Uwo nyakwigendera yasambanyaga umugore w’abo bamwishe, bakomeza bagirana amakimbirane.'

    Rusakaza avuga ko bikekwa ko nyakwigendera yishwe n’abo bantu ubwo bahuriraga mu kabari.

    Ati 'Birangira bamwishe. Baramufatanyije ari babiri, umwe yarafashwe ejo, uwa Kabiri ntabwo araboneka.'

    Ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera, ubu afungiye kuri station y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ya Gatunda mu gihe umwe akiri gushakishwa.

    Andi makuru aturuka muri aka gace, avuga ko nyakwigendera yari amaze igihe afitanye umubano wihariye n’umugore w’umugabo ukekwaho kumwivugana kuko umugore we yari yaramwibwiriye ko yari asigaye abana na nyakwigendera.

    Uyu nyakwigendera wari waramaze kwiyambaza inzego ngo azigaragarize ko arengana, yishwe mbere yuko aburana kuri ibi birego.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Nyagatare-Umugabo-yishwe-akaswe-ijosi-n-abo-bikekwa-ko-yasambanyirizaga-abagore

  • Amfoto: Undi munyamakuru wa RBA nawe yambitswe impeta y’urukundo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iyi minsi abanyamakuru ba RBA barimo bagenda bambwikwa iyurudashira n'abakunzi babo.

    Christelle Kabagire wamenyekanye mu biganiro by'imyidagaduro kuri televiziyo y'u Rwanda yatangaje ko yambitswe impeta n'umukunzi wamusabye kumubera umugore.

    Kuri uyu wa mbere tariki 6 Kamena 2022, nibwo Christelle Kabagire yashyize hanze amafoto agaragaza uko byari bimeze ubwo yambikwaga impeta n'umukunzi we.

    Byari nko korosora uwabyukaga kuko Christelle yivugira ko ari ye YEGO yavuze byoroshye mu buzima bwe. Ati ' Yego navuze byoroshye mu buzima bwanjye.'

    Source : https://yegob.rw/amfoto-undi-munyamakuru-wa-rba-nawe-yambitswe-impeta-yurukundo/

  • Dore urutonde rw'ibihugu 15 bizwiho kugira abakobwa bafite amabere manini #rwanda #RwOT

    Mu bihugu bizwiho kugira abakobwa bafite amabere manini hagaragaramo Canada ,US (Non-Caucasian) ,Ireland ,Poland ndetse n'ibindi .

    Ikigo kizwiho gukurikirana imibereho y'abagore ku isi cyasohoye urutonde rw'ibihugu bizwiho kugira abakobwa bafite amabere manini hamwe n'ibindi bihugu bizwiho kugira abakobwa bafite amabere mato.

    Mu bushakashatsi bwakorewe ku bagore bagera ibihumbi Magana ane (400,000) baturutse mu bihugu bigera ku ijana n'umunani (108) bwagaragaje ko Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ariyo ifite abagore bagira amabere manini mu gihe igihugu cya Philippines aricyo cyiyoboye ibindi byose mu kugira abagore bafite amabere mato.

    Urutonde rw'ibihugu bitunze abakobwa bafite amabere manini:

    1.US (Caucasian)

    2.Canada

    3.US (Non-Caucasian)

    4.Ireland

    5.Poland

    6.UK

    7.The Netherlands

    8.Colombia

    9.Iceland

    10.Venezuela

    11.Turkey

    12.Australia

    13.New Zealand

    14.Norway

    15.Germany

    Urutonde rw'ibihugu bitunze abakobwa bafite amabere mato:

    1.The Philippines

    2.Malaysia

    3.Bangladesh

    4.Samoa

    5.Solomon Islands

    6.Taiwan

    7.Vietnam

    8.Thailand

    9.Laos

    10.Mozambique

    11.Singapore

    12.Sri Lanka

    13.Indonesia

    14.Papua New Guinea

    15.Zimbabwe

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/dore-urutonde-rw-ibihugu-15-bizwiho-kugira-abakobwa-bafite-amabere-manini-63739

  • Rubavu: Batatu bafatanywe imodoka itwaye amacupa 7200 ya mukorogo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku wa Mbere tariki ya 06 Kamena 2022, Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha mu Karere ka Rubavu, ryafashe abantu batatu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rubavu-batatu-bafatanywe-imodoka-itwaye-amacupa-7200-ya-mukorogo

  • Umukinnyi mushya wa Rayon Sports yavuze imwe mu ngingo ikomeye iri mu masezerano ye #rwanda #RwOT

    Umunya-Nigeria ukina mu kibuga hagati, Olise Osalue Raphael yahamije ko yamaze gusinyira Rayon Sports ndetse avuga ko yasabye nimero imwibutsa mama we.

    Mu cyumweru gishize nibwo inkuru yamenyekanye ko uyu mukinnyi usoje amasezerano ye muri Bugesera FC yamaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2.

    Olise Osalue Raphael akaba na we yabyemereye Radio10 ko ubu ari umukinnyi wa Rayon Sports.

    Ati “100% nzakinira Rayon Sports, nayihisemo kubera ko n’ubundi nyikunda kandi akaba ari ahantu heza ho gukinira, niyo mpamvu nayihisemo.”

    Avuga ko imwe mu ngingo igize amasezerano ye ari uko yabwiye iyi kipe ko azambara nimero 7 kuko imwibutsa mama we.

    Ati “Mu biganiro twagiranye nasabye nimero 7 kubera ko nyikoresha nibuka mama wanjye.”

    Yerekeje muri Rayon Sports nyuma y’imyaka 2 myiza muri Bugesera FC yanatumye Rayon Sports imurambagiza akaba yajya kuyikinira.

    Osalue yemeje ko yamaze gusinyira Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukinnyi-mushya-wa-rayon-sports-yavuze-imwe-mu-ngingo-ikomeye-iri-mu-masezerano-ye

  • Kubera Amavubi hongeye kuba impinduka mu mikino yari isigaye ya shampiyona #rwanda #RwOT

    Kubera ikipe y’igihugu iri mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, imikino y’iminsi 2 ya nyuma yari iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru n’intangiriro z’igitaha, yongeye guterwa ipine.

    Amavubi nyuma yo gukina na Mozambique uyu munsi arakina Senegal, ni mu itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire.

    Byari biteganyijwe ko umunsi wa 29 uzakinwa tariki ya 11 na 12 Kamena maze umukino w’umunsi wa 30 ugakinwa tariki ya 14, 15 na 16 Kamena gusa bitewe n’imiterere y’urugendo aho Amavubi ashobora kugera mu Rwanda atinze, byabaye ngombwa ko iyi mikino yimurwa.

    Bivugwa ko umunsi wa 29 uzakinwa tariki ya 14 na 15 ni mu gihe umunsi wa 30 wo uzakinwa tariki ya 18 na 19 Kamena.

    Amavubi akomeje gutuma shampiyona iterwa ipine

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kubera-amavubi-hongeye-kuba-impinduka-mu-mikino-yari-isigaye-ya-shampiyona

  • Nta musirikare w’u Rwanda wagaragaye mu nama yo gushyiraho umutwe w’ingabo uhuriweho wa EAC #rwanda #RwOT

    Iyi nama yateranye igamije gushyiraho umutwe w’ingabo zihuriweho n’ibihugu birindwi bihuriye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, aho uzahabwa inshingano zo kurwanya imitwe y’inyeshyamba ikorera ku butaka bwa Congo yanze gushyira mu bikorwa umwanzuro wo gushyira intwaro hasi nk’uko byemejwe n’inama y’abakuru b’ibihugu yateranye muri Mata 2022.

    Iyi nama ibaye nyuma y’ibirego RD Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, nta ntumwa n’imwe yahagarariye u Rwanda.

    Abasesenguzi mu by’umutekano bavuga ko nta mpamvu n’imwe yari butume u Rwanda ruyitabira cyane ko abo uwo mutwe u Rwanda rwifuza ko waryanya, bakomeje ubufatanye n’ingabo z’igihugu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Nta-musirikare-w-u-Rwanda-wagaragaye-mu-nama-yo-gushyiraho-umutwe-w-ingabo-uhuriweho-wa-EAC

  • Itariki y’amateka akomeye ku Mavubi, inkoni ya Jimmy Gatete yasize inkovu idasibangana kuri Uganda, Kagere arayikubita Sadio Mane? #rwanda #RwOT

    Nubwo umukino Amavubi yatsinzemo Ghana 1-0 kuri Stade Amahoro ari wo wahesheje u Rwanda itike y’igikombe cy’Afurika cya 2004, kimwe rukumbi rwitabiriye, abanyarwanda benshi umukino bafata nk’uw’amateka ni uwo muri Uganda warangiye ku ntsinzi y’Amavubi ya 1-0 nyuma gukubita rutahizamu Jimmy Gatete bakamumena umutwe ariko akanga akabatsinda.

    Ni umukino wabaye tariki ya 7 Kamena 2003, ni ukuvuga hashize imyaka 19 ibi bibaye, ni umukino w’amateka kuko wanabaye urufunguzo rw’Amavubi rwerekeza muri CAN 2004 yabereye muri Tunisia.

    U Rwanda rwari mu itsinda rya 13 kumwe na Ghana ndetse na Uganda, ni itsinda ryagombaga kuzamukamo ikipe imwe gusa.

    Amavubi y’u Rwanda yagiye gukina uyu mukino ari aya nyuma mu itsinda n’inota 1, hari nyuma yo gutsindwa na Ghana muri Ghana 4-2 ndetse akanganya na Uganda i Kigali, Uganda yo yari iya mbere n’amanota 4 yari yanganyije n’u Rwanda itsinda Ghana.

    Ni umukino abagande bakega ko uri buborohere bitewe n’umusaruro bari bakuye i Kigali, gusa na n’uyu munsi ibyabaye baracyabyibaza.

    Imbere y’abantu ibihumbi 50 muri Nakivubo Stadium, Amavubi yatangiye umukino asatira Uganda, haje kuzamo imvururu maze rutahizamu w’Amavubi yagenederagaho, Jimmy Gatete bamukomeretsa umutwe ariko yanga gusiga abandi ku rugamba ajya hanze baramupfuka agaruka mu kibuga.

    Ubundi imvururu zatangiye ubwo abakinnyi ba Uganda Cranes bashakaga kujya mu izamu ry’Amavubi ryari ririnzwe na Mohamoud Mossi bajya gushakamo amarozi kuko ngo buri kanya babonaga hari ibyo acunga cunga(yari amafaranga ngo yari yahawe na Desire Mbonabucya kugira ngo atinjizwa igitego).

    Aha niho abasore b’Amavubi bahise bitambika kugira ngo batavogera izamu ryabo, Jimmy Gatete aza kubikomerekeramo ajyanwa hanze gupfukwa.

    Nyuma yo gusubira mu kibuga ntibyamusabye iminota myinshi maze ku mupira yari ahawe na Karekezi Olivier, ku munota wa 40, Jimmy Gatete yahise ahagurutsa abanyarwanda bari muri Nakivubo Stadium, i Kigali ndetse n’ahandi hose ku Isi.

    Uganda yari yizeye ko ishobora kwishyura iki gitego ariko icyizere cyaje kuraza amasinde ubwo umusifuzi ukomoka muri Ethiopia, Alemu Gizate wari uyoboye uyu mukino yahuhaga mu ifirimbi umukino urangiye nta zindi mpinduka zibaye.

    Ibi uyu rutahizamu ufatwa nk’uwibihe byose mu Mavubi, yabikomereje kuri Ghana i Kigali tariki ya 6 Nyakanga 2003 ubwo yayitsindaga igitego 1-0, u Rwanda rugahita rubona itike y’igikombe cy’Afurika cya 2004, igikombe kimwe rukumbi rwitabiriye mu mateka.

    Nyuma y’imyaka 19 iyi tariki ya 7 Kamena yongeye kugaruka mu mateka y’Amavubi aho uyu munsi abasore bayobowe na Meddie Kagere bari bukine na Senegal muri Senegal, ni mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire.

    Kuri iyi nshuro u Rwanda ruri mu itsinda rya nyuma na Senegal, Benin na Mozambique. Umukino wa mbere w’itsinda Amavubi yanganyije na Mozambique 1-1.

    Imyaka 19 irashize Jimmy Gatete ababaje Uganda

    Meddie Kagere na bagenzi bitezwe kureba niba hari icyo bakora kuri iyi tariki

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/itariki-y-amateka-akomeye-ku-mavubi-inkoni-ya-jimmy-gatete-yasize-inkovu-idasibangana-kuri-uganda-kagere-arayikubita-sadio-mane

  • #COVID19: Abantu 15 banduye babonetse mu bipimo 4,746 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 06 Kamena 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 15, bakaba babonetse mu bipimo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abantu-15-banduye-babonetse-mu-bipimo-4-746