Blog

  • Musanze: Abiga muri 'Wisdom School' mu nzira zo gushinga uruganda rukora isabune – #rwanda #RwOT

    Abo banyeshuri biga mu cyiciro rusange, Tronc commun, mu Ishuri rya Wisdom School riherereye mu Karere ka Musanze, bavuga ko bifuza kuzarangiza amashuri yabo bagashinga uruganda badategereje akazi kuko ubumenyi bahawe bugomba kubafasha kwihangira imirimo ndetse bakayiha n'abandi.

    Ishimwe Mucyo Gloria uri muri aba banyeshuri yavuze ko ubu bafite ubumenyi butuma bakora isabune ikomeye n'iy'amazi ndetse n'ibindi.

    Ati 'Dukora isabune ikomeye, iy'amazi, irangi n'amavuta. Ibyo byose ndabizi ku buryo ntarangiza kwiga ngo mbure icyo gukora, nk'urugero mu gihe twari muri Guma mu Rugo nakoze isabune mu rugo turazikoresha no mu baturanyi. Mu mezi umunani twamazeyo nagarutse ku ishuri narakoreye ibihumbi 60 by'inyungu kandi no mu rugo barazikoresheje.”

    Iranzi Fred nawe yagize ati” Twagize amahirwe yo kwiga mu ishuri riduha ubumenyi no kubukoresha. Nzi gukora isabune ikozwe mu bimera n'ikozwe mu binyabutabire. Murabona ko isabune zisigaye zihenda ariko ngiye mu rugo nazikora tugahangira amafaranga twaziguraga. Ubu nta ruganda rukora isabune ntakoramo. Byampaye igitekerezo cyo kuzashinga uruganda rukomeye nkazatanga akazi.”

    Ibi babihuriye na mugenzi wabo, Akeza Songa Erica, yavuze ko ubumenyi ngiro bahawe buzabafasha kwihangira imirimo.

    Ati 'Ndashimira cyane abatwigisha kuko ibyo twiga biradufasha. Umuntu ashobora kugira impamvu akava mu ishuri, ariko kubera ubu bumenyi yahita yihangira ubushabitsi kandi nifuza kuzashinga uruganda rukora isabune kuko mbifitemo ubumenyi.”

    Umuyobozi w'Ishuri Ryisumbuye rya Wisdom School, Bizimana Evariste, yavuze ko ubumenyi batanga mu bumenyingiro, barenzaho kugaragaza ibyo bashoboye kugira ngo umwana uhiga abe azi neza ibyo yiga no kubibyaza umusaruro.

    Yagize ati” Ubundi integanyagisho y'u Rwanda iteganya kwiga mu magambo ( Theory), n'ishyirwa mu ngiro (Practice). Twebwe rero turenga ishyirwa mu ngiro tukajya mu kubyaza umusaruro ishyirwa mu ngiro birenze intego y'iryo somo. Ibi bakora hano bifasha ko umwana uvuye hano aba azi kwihangira umurimo.”

    “Twe twigisha abanyeshuri bazaba ba rwiyemezamirimo, utazaba umutwaro w'igihugu cyangwa uw'umuryango. Ni ukuvuga ngo umubyeyi uduhaye umwana we aba yiteganyirije biratubabaza iyo tubonye umuntu warangije amashuri yisumbuye ugasanga yagiye kuba umuyede, yiriwe muri za televiziyo, kwirirwa abunga kandi yakwiye kuba yarize icyo ashobora gukora kigatanga akazi kuri benshi.”

    Umuyobozi Mukuru wa Wisdom School, Nduwayesu Elie, avuga ko intego yabo ari ugufasha abana babagana gushyira mu bikorwa ibyo baba bize no kubibyaza umusaruro kandi bigatanga inyungu kuri benshi.

    Ati” Ubundi ntabwo umwana ari ikintu umuntu arundamo ibintu, ahubwo umwana afite ubwenge nawe, ni nko gucana itoroshi nayo igatanga umucyo. Wisdom School yiyemeje ko umwana uza kuhiga atava mu ishuri gusa ngo ni uko ibintu yabyize ku kibaho ahubwo abishira mu bikorwa ku buryo ashobora no kurangiza ashinga uruganda rumuha akazi kandi rugaha n'abandi.”

    “Ubu isabune n'amavuta bakora abashinzwe ubuziranenge bagiye kubipima kandi batubwiye ko bisobanutse igisigaye ari ukubyemeza ku mugaragaro, ubundi tukaba twakora n'uruganda kandi ibyo byose n'abana bazaba babikora n'ubwo bisaba ubushobozi bwisumbuyeho ariho duhera dusaba ababyeyi kutuba hafi cyane.”

    Wisdom School ni Ishuri Ryigenga riherere mu Karere ka Musanze rikagira amashami mu Turere twa Rubavu i Mahoko, Nyabihu ku Mukamira n'irya Burera. Kuva yatangira gukora ibizamini bya Leta mu 2012, imaze kohereza abanyeshuri bagera ku 1416 mu bigo byiza bya Leta, abandi bagiye boherezwa kwiga mu mahanga.

    Abarimu bafasha abanyeshuri gushyira mu bikorwa ibyo baba bize

    Isabune ikorwa n’abanyeshuri bo muri Wisdom School niyo yifashishwa mu masuku mu kigo hose

    Abanyeshuri bo muri Wisdom School bari muri laboratwari bakoreramo isabune, irangi n’amavuta bisiga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-abiga-muri-wisdom-school-batangiye-gukoza-intoki-ku-nzozi-zo-gushinga

  • Penaliti yo ku munota wa nyuma yashegeshe Amavubi yari yahagamye Senegal #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu “Amavubi” yananiwe kwihagararaho mu masegonda ya nyuma y'umukino itsindwa na Senegal igitego kimwe cyinjijwe na Sadio Mane kuri penaliti,mu mukino w'umunsi wa 2 wo mu itsinda L ryo gushaka itike yo kwerekeza muri #AFCON2023

    Uyu mukino wari wakiriwe n'u Rwanda ariko wabereye i Dakar,Amavubi yakoze ibishoboka byose yihagararaho ariko iminota 5 yongewe kuri 90 yayakozeho kuko mu masegonda atarenga 10 ya nyuma y'umukino yatsinzwe igitego kuri penaliti ya Mane.

    Senegal yatangiye umukino iri hejuru byatumye ku munota wa 11, Sadio Mané abona amahirwe meza ari mu rubuga rw'amahina,atera umupira w'umutwe uca ku ruhande rw'izamu nyuma ya koruneri yari itewe na Pape Matar Sarr.

    Nyuma y'iminota mike uyu Sarr yatereye ishoti kure ariko umupira uca ku ruhande rw'izamu rya Kwizera Olivier.

    Senegal yari imbere y'abafana bayo,yanyuzagamo igasatira bikomeye Amavubi ariko ubwugarizi bwa Mutsinzi Ange,Nirisarike Salomon na Manzi Thierry bukirwanaho.

    Pape Martar Sarr yahushije uburyo bukomeye mbere y'uko igice cya mbere kirangira, ku mupira yateye ujya hejuru y'izamu rya Kwizera.Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

    Mu gice cya kabiri,ku munota wa 52 nibwo u Rwanda rwabonye amahirwe akomeye ubwo Kagere Meddie yateraga ishoti rikomeye ariko umupira uca gato hejuru y'izamu rya Edouard Mendy.

    Ku munota wa 55,Fode Ballo Touré yahushije uburyo bwabazwe ku mupira yahawe na Ismaila Sarr, awuteye mu izamu ukurwamo na Kwizera Olivier,hanyuma myugariro w'Amavubi awushyirwa muri koruneri.

    Impinduka zakozwe n'umutoza w'Amavubi zatangiye ku munota wa 71 ubwo Muhire Kévin yasimburwaga na Nishimwe Blaise naho ku munota wa 84, Hakizimana Muhadjiri na Mugunga Yves basimbura Rafael York na Kagere Meddie mu gihe Serumogo Ally yasimbuwe na Omborenga Fitina mu minota itanu y'inyongera.

    Iminota 90 yarangiye,umusifuzi yongeraho 5 y'inyongera rwabuze gica ku mpande zombi.

    Habura amasegonda 20 ngo umukino urangire,Mane yashatse guhereza umupira mugenzi we washakaga kwinjirira ku ruhande rw'iburyo rw'Amavubi,hanyuma Ombolenga Fitina awukuramo n'umutwe ariko awugarura mu rubuga rw'amahina usanga Saliou Ciss wari winjiyeagiye kuwufunga ngo awutere Mutsinzi Ange amukubita ikirenge.

    musifuzi yatanze penaliti itashimishije abari inyuma y'u Rwanda ndetse binarangira Sadio Mané ayinjije ku mupira yateye iburyo bwa Kwizera Olivier awukozrao ariko uramunanira ujya mu rushundura.

    Gutsinda kwa Senegal byatumye ihita igira amanota 6/6 muri iri tsinda rya 12 kuko umukino ubanza yari yawutsinze 3-1 Benin mu gihe Amavubi yanganyije na Mozambike mu mukino wa mbere.

    Undi mukino wo muri iri tsinda uzahuza Bénin na Mozambique ku wa Gatatu, tariki ya 8 Kamena 2022.

    U Rwanda rwujuje umukino wa 9 wikurikiranya rudatsinda mu gihe rwitegura gushaka uko rubona amanota 3 yarwo ya mbere kuri Benin.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi :

    U Rwanda : Kwizera Olivier, Serumogo Ali, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Nirisarike Salomon, Manzi Thierry, Bizimana Djihad, Muhire Kévin, Ruboneka Bosco, Rafael York na Meddie Kagere.

    Sénégal : Mendy, Diallo, Koulibaly, Sabaly, Fode Ballo, Nampalys Mendy, PM Sarr, Gana Gueye, Ismaila Sarr, Habib Diallo na Sadio Mané.


    Amavubi yakinnye umukino wo ku rwego rwo hejuru nubwo yatsinzwe ku munota wa nyuma

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/penaliti-yo-ku-munota-wa-nyuma-yashegeshe-amavubi-yari-yahagamye-senegal

  • Sadio Mane yarijije abanyarwanda ku isegonda rya nyuma (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe cya Sadio Mane cyo mu masegonda ya nyuma cyatumye Amavubi atsindwa na Sénégal 1-0 mu mukino w’Umunsi wa kabiri w’amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire mu 2023.

    Uyu mukino wari wakiriwe n’u Rwanda, wabereye i Dakar kuko Stade ya Huye itaragera ku rwego mpuzamahanga rwifuzwa.

    Ku munota wa 11, Sadio Mané yagerageje uburyo bw’umupira w’umutwe uca ku ruhande rw’izamu nyuma ya koruneri yari itewe na Pape Matar Sarr.

    Uyu Sarr yashoboraga kandi gufungura amazamu ku mupira wari uvuye ku mutwe wa Rafael York wari mu rubuga rw’amahina, awuteye ntiyawufatisha neza ujya ku ruhande.

    Mu minota 25 ya mbere, Rafael York yari amaze kwicara ubugira kabiri; bwa mbere kubera ikibazo mu itako na nyuma kubera kugongana na Nampalys Mendy wahawe ikarita y’umuhondo kuko yamuteye inkokora hafi ku jisho.

    Mbere y’uko amakipe yombi ajya mu karuhuko ko gusoma ku mazi kubera ubushyuhe bwa dogire selisiyusi 28 i Dakar, Mutsinzi Ange yahawe ikarita y’umuhondo akiniye nabi Ismaila Sarr washakaga kwinjira mu rubuga rw’amahina.

    Uburyo bukomeye bugana mu izamu bwabonetse ku munota wa 36 ubwo Pape Matar Sarr yahanaga ikosa Muhire Kévin yakoreye kuri Sadio Mané, ishoti yateye rikurwamo bigoranye na Kwizera Olivier.

    Sénégal yashoboraga kandi gufungura amazamu ku buryo bwageragejwe na Pape Martar Sarr mbere y’uko igice cya mbere kirangira, umupira ujya hejuru y’izamu rya Kwizera.

    Iminota 45 ibanza kongeraho indi ine yerekanywe n’abasifuzi bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yarangiye u Rwanda rudateye mu izamu rya Sénégal mu gihe yo yagerageje uburyo burindwi, ishoti rimwe aba ariryo rikurwamo na Kwizera.

    Ishoti rya mbere rigana ku izamu ku ruhande rw’u Rwanda ni iryatewe na Kagere Meddie ku munota wa 52, ku bw’amahirwe make umupira uca hejuru y’izamu ryari ririnzwe na Édouard Mendy.

    Fode Ballo Touré yahushije uburyo bwabazwe ku mupira yahawe na Ismaila Sarr, awuteye mu izamu ukurwamo na Kwizera Olivier mbere y’uko ushyirwa muri koruneri.

    Nyuma y’iminota 10 igice cya kabiri gitangiye, Sénégal yakoze impinduka ebyiri; Keita Balde na Saliou Ciss bajya mu kibuga, ku munota wa 70 hajyamo Famara Diédhiou na Pape Alassane Gueye mu gihe ku wa 76 hagiyemo Pape Abou Cissé.

    Impinduka za mbere z’Amavubi zakozwe ku munota wa 71 ubwo Muhire Kévin yasimburwaga na Nishimwe Blaise naho ku munota wa 84, Hakizimana Muhadjiri na Mugunga Yves basimbura Rafael York na Kagere Meddie mu gihe Serumogo Ally yasimbuwe na Omborenga Fitina mu minota itanu y’inyongera.

    Uburyo bumwe bukomeye bwabonetse muri iki gice cya kabiri ni ishoti ryatewe na Youssouf Sabaly rifatwa neza na Kwizera Olivier.

    Habura amasegonda 10 ngo umukino urangire, umusifuzi yatanze penaliti nyuma yo kuvuga ko Mutsinzi Ange yakiniye nabi Saliou Ciss bahuriye ku mupira mu rubuga rw’amahina. Sadio Mané yayinjije ateye umupira iburyo bwa Kwizera Olivier wawukozeho ariko uramunanira.

    Gutsinda uyu mukino byatumye Sénégal iyobora Itsinda L n’amanota atandatu mu gihe u Rwanda rufite inota rimwe inganya na Mozambique.

    Undi mukino wo muri iri tsinda uzahuza Bénin na Mozambique ku wa Gatatu, tariki ya 8 Kamena 2022.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi :

    U Rwanda : Kwizera Olivier, Serumogo Ali, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Nirisarike Salomon, Manzi Thierry, Bizimana Djihad, Muhire Kévin, Ruboneka Bosco, Rafael York na Meddie Kagere.

    Sénégal : Mendy, Diallo, Koulibaly, Sabaly, Fode Ballo, Nampalys Mendy, PM Sarr, Gana Gueye, Ismaila Sarr, Habib Diallo na Sadio Mané.

    11 ba Senegal babanjemo

    Nirisarike Salomon yari ahagaze neza mu bwugarizi

    Wari umukino amakipe yombi yakaniye

    Amavubi yagerageje biranga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/sadio-mane-yarijije-abanyarwanda-ku-isegonda-rya-nyuma-amafoto

  • Abakozi 30 ba RIB basoje amahugurwa ku rurimi rw'amarenga – #rwanda #RwOT

    Aya mahugurwa yari amaze amezi atatu yatangijwe ku bufatanye bwa RIB, Ambasade ya Amerika n'Ihuriro ry'Abagore n'Abakobwa bafite Ubumuga bwo Kutumva no Kutavuga, RNADW [Rwanda National Association of Deaf Women].

    Mu muhango wo gushyikiriza inyemezabumenyi abasoje aya masomo, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko uru rwego rufite intego yo gutanga serivisi zidaheza.

    Ati 'Tugomba kwakira umuntu wese uje atugana uko ameze kose harimo n'abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga nk'uko ingingo ya 45 y'itegeko ryerekeye imiburanishirize y'imanza nshinjabyaha ivuga, ko buri muntu wese agomba kubazwa mu rurimi yumva neza. Ni muri uru rwego aya mahugurwa yateguwe kugira ngo afashe mu mitangire ya serivisi zitagira uwo ziheza.'

    Yanagaragaje ko hajyaga habaho imbongamizi zo kutumvikana n'ababagana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga maze bigatuma RIB ishaka abasemuzi, ibintu byatinzaga itangwa rya serivisi.

    Yavuze kandi ko abagenzacyaha 30 gusa badahagije ikaba ari yo mpamvu aya mahugurwa azakomereza no mu bindi bice by'igihugu ku buryo buri biro bya RIB mu Rwanda bizajya biba bifite umukozi uzi gukoresha indimi z'amarenga.

    Umuyobozi wa RNADW, Dativa Mukashema yavuze ko bashimishijwe no kubona RIB ishishikajwe no guhugura abagenzacyaha mu ndimi z'amarenga.

    Uyu muyobozi yanagaragaje ko amezi atatu gusa adahagije kugira ngo umuntu abe amenye uru rurimi neza, asaba abahuguwe ko bakora iyo bwabaga ngo bongere, banasangize abandi ubu bumenyi bahawe.

    Yashoje asaba ko n'abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga batazi ururimi rw'amarega bafashwa kurwigishwa kugira ngo babashe kubona serivisi zitandukanye mu buryo bworoshye.

    Umwe mu bagenzacyaha basoje aya mahugurwa, Umulisa Kabagema Viviane usanzwe ukorera mu ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa mu mu muryango n'ihohoterwa rikorerwa abana, yavuze ko aya mahugurwa agiye gukemura zimwe mu mbogamizi bahuraga na zo.

    Ati 'Akenshi twakeneraga umuntu udufasha gusemura ururimi rw'amarenga igihe twaganwaga n'umuntu ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ugasanga bifashe umwanya munini ngo uwo muntu yakirwe ariko ubu dufite ubumenyi bwo kuzajya tuvugana na we.”

    Yavuze ko nibura babashije guhabwa ubumenyi bw'ibanze nubwo amezi atatu adahagije ngo babe bamenye neza ururimi rw'amarenga.

    Abagenzacyaha 30 ba RIB basoje amahugurwa mu gukoresha ururimi rw’amarenga

    Abagenzacyaha bashoje aya mahugurwa basabwe gukomeza kwihugura no guhugura abandi imikoreshereze y’ururimi rw’amarenga

    Aya mahugurwa yari amaze amezi atatu yatangijwe ku bufatanye bwa RIB, Ambasade ya Amerika n'Ihuriro ry'Abagore n'Abakobwa bafite Ubumuga bwo Kutumva no Kutavuga, RNADW


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-30-ba-rib-basoje-amahugurwa-ku-rurimi-rw-amarenga

  • Nyagatare: Umugabo yishwe bikekwa ko yishwe na bagenzi be yasambanyirizaga abagore #rwanda #RwOT

    Urupfu rw'uyu mugabo w'imyaka 21 rwamenyekanye ku mugoroba wo kuwa 5 Kamena 2022.

    Amakuru dukesha Radiotv10 avuga ko bamwe mubakekwaho kugira uruhare murupfu rw'uyu mugabo batangiye gukurikiranwa ndetse kugeza ubu yatawe muri yombi.

    Umunyamuryango nshingwabikorwa w'umurenge wa Gatunda Rusakaza Alphonse Yavuze ko amakuru y'ibanze avuga ko nyakwigendera yaba yishwe akaswe ijosi n'abantu bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku busambanyi.

    Akomeza avuga bikekwa ko Nyakwigendera y'ishwe n'abagabo bivugwa ko yasambanyirizaga abagore ubwo bahuriraga mu kabari.

    Ati 'Birangira bamwishe. Baramufatanyije ari babiri, umwe yarafashwe ejo, uwa Kabiri ntabwo araboneka.'

    Ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera, ubu afungiye kuri station y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB ya Gatunda mu gihe umwe akiri gushakishwa.

    Andi makuru aturuka muri aka gace, avuga ko nyakwigendera yari amaze igihe afitanye umubano wihariye n'umugore w'umugabo ukekwaho kumwivugana kuko umugore we yari yaramwibwiriye ko yari asigaye abana na nyakwigendera.

    Amakuru avuga ko Nyakwigendera yishwe mu gihe yari yaritabaje inzego z'ibanze kugirango abashe kugaragaza ko arengana.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/nyagatare-uumugabo-yishwe-bikekwa-ko-yishwe-na-bagenzi-be-yasambanyirizaga

  • Ibyo wa menya ku buzima bwa teta Sandra witegura kurushinga na Weasel #rwanda #RwOT

    Teta yabaye igisonga cya kabiri cya Miss SFB umwaka wa 2011, n'umwe mu bakobwa bazwi cyane mu myidagaduro y'u Rwanda, Teta Sandra. Amaze imyaka itanu yerekeje i Kampala, agiye gutegura ibitaramo mu kabari gakomeye kitwa Hideout.

    Muri aka kabari ni naho yaje guhurira na Weasel bari basanzwe baziranye mu myidagaduro mu Rwanda, babyutsa umubano, ubu bamaze kubyarana kabiri.

    Mu minsi ishize ubwo nerekezaga i Kampala muri Uganda, nifuje guhura n'uyu mugore – inshuti yanjye y'igihe kirekire. Azwi na benshi i Kampala ariko aratinyitse kubera umugabo we uzwiho kugira amahane menshi.

    Kumubona byabanje kungora kuko aba ari mu rugo yita ku bana be cyangwa yaherekeje umugabo we mu bikorwa bya muzika mu bice bitandukanye bya Uganda.

    Yaje kumbwira ko abonye iminota mike dushobora guhura, twemeranya guhurira mu kabari kitwa Pyramid gasohokeramo Abanyarwanda benshi.

    Abazi Teta Sandra aracyari wa wundi. Ni umugore utarigeze abyibuha ndetse umugereranyije n'uko yavuye mu Rwanda, yagabanyijeho ibiro bike. Avuga ko yabikoze kuko yifuzaga kugumana umubiri we na nyuma yo kubyara.

    Ni Teta Sandra ugikunda kuganira n'inshuti ze, waba utamuzi cyangwa mutaziranye ukabona ari umugore ucecetse cyane.

    Mu kiganiro cyiganjemo kwisekera, Teta Sandra yahishuye byinshi ku buzima abayemo i Kampala, akomoza ku bukwe bwe ndetse n'umubano hagati ye na Weasel bitegura kurushinga.

    Byitezwe ko mu minsi iri imbere, umuryango wa Mayanja uvukamo abahanzi nka Pallaso, Chameleone na Weasel uzagera i Kigali, mu muhango wo gusaba no gukwa Sandra Teta.

    Teta ari mu myiteguro ya nyuma yo gutaha, aho ateganya kwerekana abana iwabo, umuhango uzabanziriza ibyo gusaba no gukwa.

    Kuva yakwerekeza muri Uganda mu 2018, ntabwo arabasha gutaha ngo yongere kubonana n'abo mu muryango we imbonankubone.

    Ati “Ntakubeshye nkumbuye umuryango wanjye, imyaka igiye kuba itanu tutabonana uretse kuvugana kuri telefoni. Mu minsi iri imbere ndateganya gutaha nkereka abana abo mu rugo.”

    Nubwo amatariki y'ubukwe bwe ataremezwa neza, Teta Sandra yavuze ko imyiteguro ku mpande zombi yarangiye, igisigaye ari uguhuza gahunda z'imiryango yombi ubundi ubukwe bugataha.

    Yavuze ko akurikije gahunda zihari, uyu mwaka utazarangira ubukwe bwe na Weasel budatashye.

    Umubano wa Teta Sandra na Weasel

    Kuva Teta Sandra yatangira gukundana na Weasel mu 2018, hakunze kuvugwa amakuru atandukanye y'uko hagati yabo hatajya haburamo intonganya ndetse rimwe na rimwe bakanakozanyaho.

    Uretse kuba bivugwa ko Weasel atari yoroheye Teta, na mukeba we ngo bari bameranye nabi.

    Ibi byatumye ubwo twahuraga, kimwe mu bibazo by'amatsiko twifuje kumubaza ari uko abanye n'aba bombi.

    Ati “Erega nta bidasanzwe byabaye. Yego kenshi usanga hari ibintu abantu badahurizaho ariko hamwe n'Imana birarangira. Abubatse barabizi mu rugo ntabwo bihora ari byiza gusa, icyiza ni uko byarangiye kandi neza. Kuri ubu tubanye neza cyane.”

    Uretse umugabo we, Teta Sandra ntahakana ko yabanje kugorwa n'uwari umukunzi wa Weasel, icyakora na byo ngo byararangiye.

    Ati “Ntabwo yorohewe no kubyumva, wasangaga buri gihe dufitanye ibibazo ariko kugeza ubu byararangiye.”

    Amakuru avuga ko hari igihe Teta yakunze kujya ashyamirana bikomeye na mukeba we, rimwe na rimwe bakarwana, bagakizwa n'uko Weasel ari we wari ufite ijambo rya nyuma ku guhitamo kwe.

    Intambara hagati y'aba bombi yaje kurangira mu minsi ishize ubwo Weasel yeruraga ko yitegura kurushinga na Teta Sandra.

    Kuva icyo gihe uwari umukunzi w'uyu muhanzi yahise ajya kure ye ndetse ntibarongera kuvugana.

    Ubwo Teta yabyaraga ubuheta bwe muri Nyakanga 2021 yahise ajya kubana na nyirabukwe kuko Weasel yari akibana n'uwari umukunzi we. Nyuma yaje gutaha asubira iwabo.

    Byatumye uyu muhanzi avana Teta Sandra aho yabaga, batangira kubana mu nzu imwe. Kuva ubwo hatangiye kuvugwa amakuru y'ubukwe bwabo.

    Iyo uganira na Teta Sandra, mu bintu bya mbere akubwira ko akumbuye harimo no gutegura ibitaramo.

    Yashimangiye ko ateganya gusubira mu byo gutegura ibitaramo, ku ikubitiro byabera mu Rwanda n'i Kampala.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ibyo-wa-menya-ku-buzima-bwa-teta-sandra-witegura-kurushinga-na-weasel

  • Menya amateka ya Birara, Intwari y’Abasesero #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aminadabu Birara, Intwari y’Abasesero yapfuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba yarabaga mu Bisesero mu Karere ka Karongi, bivugwa ko yishwe (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/kwibuka/article/menya-amateka-ya-birara-intwari-y-abasesero

  • 11 Amavubi ashobora kubanzamo imbere ya Senegal #rwanda #RwOT

    Harabura amasaha make Amavubi agacakirana na Senegal mu mukino w’umunsi wa kabiri mu itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023.

    Muri iyi nkuru tukaba tugiye kugaruka ku bakinnyi umutoza w’Amavubi Carlos Alós Ferrer ashobora kubanzamo aho ashobora gukora impinduka ugereranyije n’ababanjemo ku mukino wa Mozambique aho Hakizimana Muhadjiri ashobora kuvamo hakajyamo Ruboneka Bosco.

    Ni umukino wo mu itsinda L uri bube saa 21:00′ zo kuri uyu wa Kabiri mu Mujyi wa Dakar muri Senegal ku kibuga cya Abdoulaye Wade.

    Abakinnyi bose umutoza yahagurukanye bameze neza nta kibazo na kimwe bafite yaba imvune cyangwa ubundi burwayi.

    Biteganyijwe ko yuma y’uyu mukino Amavubi azagaruka mu Rwanda ku munsi w’ejo ku wa Gatatu ni mu gihe bamwe mu bakinnyi bakina ku mugabane w’u Burayi nka York bo indege bazayifatira muri Senegal.

    11 bari bubanze mu kibuga

    Kwizera Olivier , Serumogo Ali, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Nirisarike Salomon, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy Bizimana Djihad, Rafael York Nishimwe Blaise, Ruboneka Jean Bosco na Meddie Kagere

    Amavubi mu masaha make arakina na Senegal

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/11-amavubi-ashobora-kubanzamo-imbere-ya-senegal