
Blog
-
'Agaseke Center’ kaje guteza imbere umuco n’ibikorerwa mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’Urwego rushinzwe Iterambere (RDB), batashye inzu izamurikirwamo ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) ikanateza (…) -
Intare za APR FC zasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bahakura isomo rikomeye (AMAFOTO) #rwanda #RwOT
Abafana ba APR FC bibumbiye mu itsinda 'Intare za APR FC’, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi aho bahamya ko bitewe n’ibyo biboneye bahakuye isomo ryo gufatanya n’ubuyobozi bw’u Rwanda kubaka igihugu no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Kamena 2022 nibwo Intare za APR FC zasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ni Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, bifatanyije n’abayobozi b’abafana b’iyi kipe ku rwego rw’igihugu n’umujyi wa Kigali.
Iri tsinda ryiganjemo urubyiruko, ryakiriwe maze ribanza kwerekwa filime ikubiyemo bumwe mu buhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga uko imiryango yabo yishwe.
Nyuma hakurikiyeho umwanya wo gusura bimwe mu bice bigize uru Rwibutso bikubiyemo amateka ya Jenoside.
Basuye ibice 3 birimo igice gikubiyemo amateka y’uburyo Jenoside yateguwe ndetse igateguranwa ubugome ndengakamere n’ingaruka yagize ku banyarwanda.
Hari igice kandi kirimo amateka y’izindi Jenoside zabaye ku Isi ndetse n’igice kirimo amateka y’abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uburyo bishwemo, imyaka bari bafite n’ibyo bakundaga.
Umuyobozi w’Intare za APR, Uwase Claudio yabwiye ISIMBI ko iki ari igikorwa ngaruka mwaka bategura akaba kandi ari mu rwego rwo gufasha urubyiruko gukomeza kwiga amateka.
Ati 'Nk’intare za APR FC dusanzwe dukora ibikorwa nk’ibi wenda ni uko mu minsi ishize tutabashije kubikora bitewe n’ibihe twari turimo bya COVID-19, ni igikorwa dukora ngaruka mwaka, rimwe tugasura Urwibutso ubundi tukagerageza kwigisha amateka abo tubana kuko turi urubyiruko, turi ingeri zatandukanye, dufasha abatishoboye, uyu munsi rero nibwo twagize igitekerezo cyo kuza hano kongera gusura no kumenya amateka n’urubyiruko dufite muri twe rukomeze kwigira ku mateka.'
Yakomeje avuga ko bahakuye isomo ryo gufatanya n’ubuyobozi bw’igihugu kubaka u Rwanda ndetse no gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati 'Isomo tuhakuye mbere na mbere, ni ugufatanya n’ubuyobozi bwacu kubaka u Rwanda rw’abanyarwanda, rwuje ubumwe, turi hamwe twese, iryo ni ryo somo rya mbere tuhakuye, ikindi ni ukurwanya ingenabitekerezo urabizi ko hari bamwe na bamwe bakizifite, tugomba kubabera imboni, nk’abana b’abanyarwanda tukabasha kwigisha abandi.'
Nyuma yo gusura uru Rwibutso kandi Intare za APR zasize n’ibahasha irimo ubufasha buzifashishwa mu gukomeza kubugangabuka uru Rwibutso rwubatswe muri 2011 rugatahwa muri 2004 aho rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside yo muri Mata 1994 igera ku bihumbi 259.
Ubwo Intare za APR FC zari zitegereje guabwa ikaze ku Rwibutso rwa Kigali
Uyu muhango wabimburiwe no kureba filime ikubiyemo bumwe mu buhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Byari agahinda kuri aba biganjemo urubyiruko nyuma yo kubona ubugome ndengakamere Jenoside yakoranywe
Basize ubufasha buzafasha mu kubungabunga uru Rwibutso
Intare za APR FC benshi ni urubyiruko
Bari bitwaje indabo zo gushyira ku mva zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi w’abafana ba APR FC mu Mujyi wa Kigali yari yaje kwifatanya n’Intare za APR FC
Edmond ukuriye abafana ba APR FC mu rwego rw’igihugu na we yari ahari
Hari kandi abaturutse mu yandi matsinda y’abafana ba APR FC
Uwase Claudio, umuyobozi w’Intare za APR FC ashyira ururabo ku mva
Nyuma y’uyu muhango, bafashe ifoto y’Urwibutso -
RDC yashinje u Rwanda kubeshya ko FARDC yateye ibisasu ku butaka bwarwo #rwanda #RwOT
Igisirikare cy'u Rwanda (RDF) cyaraye gitangaje ko igisirikare cya FARDC ari cyo cyarashe ibisasu bibiri bya roketi 122mm ku butaka bw'u Rwanda biturutse mu gace ka Bunagana.
U Rwanda ruvuga ko ibi bisasu bisa n'ibyarashwe 'n'ingabo za DRC ku wa 19 Werurwe na 23Gicurasi mu mirenge ya Kinigi na Nyange mu karere ka Musanze,no mu murenge wa Gahunga mu karere ka Burera, bikaba byarakomerekeje abantu byangiza n'ibintu'.
Itangazo ryasohowe n'umuvugizi wa Guverineri w'intara ya Kivu ya Ruguru rivuga ko amabombe icumi avuye mu Rwanda yahitanye abana babiri umwe w'imyaka irindwi undi w'imyaka itandatu, bikomeretsa undi umwe ndetse ngo yasenye n'ikigo cy'amashuri.
Ku ruhande rwa DR Congo, Jenerali Ekenge Sylvain, umuvugizi wa Guverineri wa Kivu ya Ruguru, avuga ko ibiri muri iri tangazo rya RDF ari urwitwazo mu gushaka 'kwihorera ku baturage ba Kongo bafashije mu gufata ingabo zidasanzwe z'igisirikare cy'u Rwanda', mu gihe u Rwanda rwemeje ko aba basirikare 2 bafatiwe ku butaka bwarwo bari ku irondo.
Ati: 'Ariko kandi mu kuyobya no kubeshya amahanga ku migambi yarwo y'intambara, u Rwanda rwasohoye itangazo rivuga ko ingabo za FARDC zaba zateye amabombe ku butaka bw'u Rwanda. Niyo mayeri yakoreshejwe mu bitero biheruka i Rumangabo na Kubumba.
Umuvugizi wa Guverineri wa Kivu ya Ruguru, avuga kandi ko bafite amashusho y'indege zitagira abapilote (drones) yerekana ko ingabo z'u Rwanda zigaruriye uduce twa Tchanzu na Runyoni mu mugambi wo gufasha inyeshamba za M23.
Umwuka si mwiza hagati y'u Rwanda na DR Congo, kuko watangiye kuba mubi cyane kuva mu misi mike ishize hadutse intambara hagati y'igisirikare cya Congo n'umutwei w'inyeshamba M23, Congo ishinja u Rwanda kuwufasha.
Ku ruhande rw'u Rwanda, leta ivuga ko nta ruhara na ruto ifite muri iyo ntambara,ahubwo irashinja igisirikare cya Congo kwifatanya n'umutwe w'inyeshamba wa FDLR mu gushaka guhungabanya u Rwanda.
BBC
-
Amajyepfo: Ibibazo ni uruhuri ku bavukanye ubumuga bwo kutavuga no kutumva #rwanda #RwOT
Hashize igihe dukurikirana iyi nkuru ku bibazo bibangamiye Abafite ubumuga bukomatanije ndetse twanakoze icukumbura tujya mu turere twa Nyanza, Ruhango, Muhanga ndetse na Kamonyi, aho ababyeyi babyaye abana bakaza kugira ubu bumuga bwo kutavuga no kutumva bibagora mu gihe basaba serivisi, haba cyane cyane kwa muganga bagiye kwivuza ndetse no kubona uko biga, kimwe n'ahandi basaba Serivise bakeneye, usanga kwakirwa ari ingorabahizi.
Bamwe muri aba babyeyi babashije kuganira n'umunyamakuru wa intyoza.com bavuga ko inzego bireba z'ubuyobozi ndetse n'abandi bafatanyabikorwa bakwiye kugira icyo bakora kugirango iki cyiciro cy'abafite ubumuga kitabweho.
Mukangenzi Domitila, atuye mu murenge wa Nyamabuye ho mu karere ka Muhanga afite umwana w'Umukobwa ufite ubumuga bukomatanyije, harimo kutumva no kutavuga. Yabwiye umunyamakuru ko iyo yarwaye bimusaba kujya kumuvugira ibyo arwaye rimwe na rimwe akaba yamuvuza ibihabanye n'ibyo arwaye kubera ubujiji.
Yagize ati' Uyu mukobwa wanjye, ntabwo abasha kuvuga ndetse no kumva ntabwo bishoboka. Iyo yarwaye binsaba kumuherekeza nkanamuvuza kuko ubwe ntabwo yabivuga, ariko nanjye hari igihe bingora kuko nta shuri yigeze akandagiramo kubera ubushobozi bucye ngo abe yakwivugira akoresheje amarenga afututse '.
Gasana Camiel, afite imyaka 43 atuye mu murenge wa Nyarubaka ho mu karere ka Kamonyi, avuga ko umwana we yagiye kwivuza arwaye ariko ko yahawe imiti imugiraho ingaruka kuko uwamuvuye yamwandikiye imiti y'igifu kandi yarasamye ndetse birangira inda ivuyemo ariko we arasigara.
Gasana ati' Njyewe mbona aba bana ntawo kubavugira bagira kuko usanga bibagora mu gusaba no guhabwa serivisi kuko abazibaha ntabwo babasha kumenya neza ibyo basaba. Usanga kwa muganga nta muntu wavura umuntu ufite ubu bumuga kuko njyewe umwana wanjye yagiyeyo bamuha imiti y'Igifu kandi yarasamye, biza kurangira inda ivuyemo gusa we araho ni muzima'.
Nyaminani Pangarasi w'Imyaka 56, atuye mu murenge wa Ruhango ho mu karere ka Ruhango, yemeza ko bigoye gusaba iyi serivisi kuko henshi yagiye haba ku murenge cyangwa ku karere, usanga abana bafite bene ubu bumuga iyo bahageze baje gusaba ubufasha cyangwa serivisi hifashishwa ufite ubumenyi ku rurimi rw'Amarenga yabura bakamusubizayo, hakaba n'aho ajya guhaha baba inyangamugayo bakamugarurira cyangwa bakamureka akagenda.
Yagize ati' Nkunze kugera ku nzu z'ubutegetsi bitewe n'akazi nkora, ariko ndemeza ko nagiye mbona abafite ubumuga bwo kutumva ndetse ntibabashe no kuvuga baje gusaba serivsi maze hagashakishwa uwamuvugisha yabura agataha ntahabwe serivisi. Hari n'abajya guhaha bakaba batasubizwa amafaranga ndetse hakaba abacuruzi b'inyangamugayo bo bahitamo kubagarurira ariko abandi bo barabihorera pe!'.
Mukamana Drocella atuye mu murenge wa Nyanza, avuga ko aba bana batabona uburyo bwo kubasha kugera mu mashuri ngo bige, ko usanga abo mu miryango yabo babajugunya ndetse barangiza bakanabatwara imitungo yabo mu gihe bayihawe n'ababyeyi. Asanga hakwiye kuboneka uburyo bwo kubafasha bakabona uko bahabwa serivisi nk'uko zihabwa abandi. Avuga ko n'amashuri yabafasha akiri make kandi ko n'andi ahari adafite abafite ubushobozi bwo gufasha bahagije.
Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ibivugaho iki?
Umunyamabanga muri Minaloc ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Ingabire Assoumpta avuga ko iki kibazo bakimenye kandi bagiye gutangira kwigisha bake bazajya bafasha kugirango aba bavukana ibi bibazo by'ubumuga bukomatanyije nabo bahabwe serivisi aho bazisabira, haba ku bitaro bashaka ubuvuzi, haba no mu buyobozi.
Avuga ko bikwiye, kugirango babashe kwisanzura kandi ko bazagerageza kuganira n'izindi nzego maze abafatanyabikorwa bakabafasha kugirango n'aba basaba serivisi bigishwe neza, ko nubwo bavukana ubu bumuga bakora n'ibindi, ko ndetse hari aho usanga barishyize hamwe bagakora kandi bagatanga umusanzu ku gihugu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abafite ubumuga mu Rwanda(NCPD), Emmanuel Ndayisaba avuga ko iki kibazo nabo bakibonye ndetse ko cyatangiye gushakirwa igisubizo cyo guhugura abantu batandukanye bo gufasha aba bafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutavuga.
Yagize ati' Tumaze igihe duhugura abantu batandukanye barimo n'abakozi b'Urwego rw'Ubungenzacyaha (RIB) ndetse na bamwe mu bacamanza kugirango bazajye babasha gufasha ababagana, ariko twanatangiye kujya dufata abakora mu bigo nderabuzima kugirango bajye guhugura abandi maze mu gihe badahari babashe gufashwa. Turabibona ko ari ikibazo gikomeye kuri aba bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva'.
Akomeza avuga ko hagiye gusohoka inkoranyamagambo izajya ikoreshwa n'Abafite ubumuga bwo kutavuga ndetse hakazaba hanarimo ibijyanye n'ururimi rw'amarenga kugirango benshi bazajye babasha ku rwiyigisha .
Hashize igihe abafite ubumuga bagaragaza ibibazo bitandukanye bibangamira ubuzima n'imibereho yabo, birimo n'amashuri ndetse n'ibikorwaremezo harimo ibyorohereza abafite ibibazo by'ingingo. Hagiye humvikana kenshi ko bakwiye kubishakirwa ariko uko umwana uje undi ugataha ibibazo usanga bigihari, hakibazwa amaherezo.
Akimana Jean de Dieu
Source : https://www.intyoza.com/amajyepfo-ibibazo-ni-uruhuri-ku-bavukanye-ubumuga-bwo-kutavuga-no-kutumva/
-
NBA Finals: Rurageretse hagati Boston na Warr… – #rwanda #RwOT
Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Kamena 2022, muri Leta zunze ubumwe za Amerika hakinwaga umukino wa kane wa kamarampaka muri shampiyona ya Basketball ikunzwe kurusha izindi ku Isi ya NBA, warangiye ku ntsinzi ya Golden State Warriors y'amanota 107 kuri 97 ya Boston Celtics, abafana bakomeza kuguma mu gihirahiro cy'uzegukana igikombe cy'uyu mwaka.
Kugeza magingo aya buri kipe imaze gutsinda imikino ibiri mu mikino 4 ya kamarampaka bamaze gukina.
Muri uyu mukino wa Kane, Stephen Curry yatsinze amanota 43 afasha Warriors kwigaranzura Boston bituma amakipe yombi akomeza kwiruka ku gikombe.
Jayson Tatum ni we watsindiye Boston amanota menshi muri uyu mukino aho yabashije gutsinda amanota 23.
Umukino wa Gatanu uteganyijwe ku wa kabiri tariki ya 14 Kamena 2022 mu Mujyi wa San Francisco.
![]()
Golden States yatsinze umukino wa kane wa kamarampaka ibintu birushaho gukomera![]()
Worriors yabonye intsinzi yari ikenewe -
Kamonyi-Rukoma: Amwe mu mafoto yihariye utabonye MINUBUMWE igabira Akarere Inka y'Indashyikirwa #rwanda #RwOT
Umurenge wa Rukoma mu karere ka Kamonyi, niwo wahize indi yose mu karere no ku rwego rw'Intara y'Amajyepfo, uba uwa Gatatu(3) mu mirenge 416 igize Igihugu mu bikorwa by'intore z'Inkomezabigwi byasojwe ku wa 25 Gicurasi 2022. MINUBUMWE yaje gushyikiriza Akarere Inka y'Indashyikirwa kaheshejwe n'Intore z'Umurenge wa Rukoma ku wa 03 Kamena 2022. Babwiwe ko hasojwe Urugerero ariko ko ibikorwa byo bikomeza, ko aho Intore iri irangwa n'ibikorwa.
Dore amwe mu mafoto yihariye utabonye;

Inka y'Indashyikirwa yagabiwe Karere ka Kamonyi. 
Dr Nahayo Sylvere, Meya wa Kamonyi ashyikirizwa ibarate ry'inka. 
Uwo munsi, hatashywe Ibiro by'Umudugudu birimo n'irerero. 
Kimwe mu bikorwa bikomeye izi ntore zakoze ni ukubaka ibiro by'Umudugudu birimo n'irerero. Byatashywe n'ubuyobozi. 
Abana baherewe indyo yuzuye mu irerero, bahabwa n'amata. 

Abayobozi barimo Guverineri Kayitesi Alice, berekeza mu kibuka cyo mu Kiryamo cy'Inzovu, ahabereye ibirori. 
Abasore n'inkumi basoje Urugerero bari bambariye gususurutsa Abashyitsi n'abitabiriye ibirori. 
Umwe mu basirikare batoje izi ntore akarasisi, yasabaga uburenganzira ngo batangire kwiyerekana. 
Akarasisi k'Intore. 
Ibirori byari bibereye ijisho binyuze amatwi. 

Intore zizihije ibirori mu mbyino no kwiyerekana mu karasisi. 


Abayobozi ntabwo batanzwe mu kwishimana n'Izi ntore. 

Ababyeyi barishimye barizihirwa si nakubwira akadiho barusha intore. 
Abo mu nzego z'umutekano nabo ntabwo basigaye. 



Buri Ntore ihagarariye Umurenge uko ari 12 bashyikirijwe icyemezo cy'Ishimwe. 
Abayobozi batandukanye bari kumwe n'intore bafashe ifoto y'urwibutso. 
Abitanze kugira ngo Urugerero rugende neza barashimiwe. 










Gitifu w'Umurenge wa Rukoma i Bumoso ashimirwa na Meya. 
intyoza
-
Bugesera : Baheruka amazi meza basuwe na Perezida Kagame muri 2016 #rwanda #RwOT
Amavomo rusange yo mu tugari twa Batima, Nemba, na Nkanga mu murenge wa Rweru aho itangazamakuru rya Flash ryageze ryasanze hari ayamezemo ibyatsi, kandi bigaragara ko adaherukamo amazi.
Abayaturiye bavuga ko ayo baheruka ari ayo bavomye ubwo basurwaga na Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri 2016.
Umwe ati 'Ikibazo dufite ni icy’amazi !Hano batwubakiye Robinet (amavomo) ashaje tutarabona n’amazi n’umunsi numwe. Iyo umuyobozi aje amazi aba ahari. Yagenda amazi nayo agenda amukurikiye.'
Undi ati 'Iyi robine iheruka amazi Perezida Paul Kagame yaje,nibwo twavomye amazi. Noneho banatwoherereza ubutumwa bugufi batubarira kuri mubazi kandi nta amzi tubona.'
Mugenzi wabo nawe yagize ati 'Njyewe maze imyaka igera kuri 2 ndi hano,ariko ikibazo cy’amazi cyo kirakomeye. Ni ukuvuga ngo ijerekani imwe y’amazi yo kunywa umuntu ayigura amafaranga 500.'
Aba baturage bavuga ko bari mu rujijo baterwa no kuba baturiye inganda z’amazi, ni ukuvuga urwa Kanzeze ndetse na Kanyonyomba, ariko bakaba batagerwaho n’amazi meza.
Gusa bavuga ko biteguye gutanga ikiguzi icyo ari cyo cyose, ariko bakabona amazi meza.
Umwe ati 'Aka Karere gafite inganda z’amazi, kuki twe tutayabona ?'
Undi ati 'Kanyonyomba hari uruganda rw’amazi, robine zarubatswe ariko zishaje tutarabona n’igitonyanga gitonyangamo !'
Mugenzi wabo ati 'Nk’uko n’ubundi badusaba gukora umuganda w’ukwezi, bavuze bati umurenge wa Rweru uri bushake imiyoboro y’amazi, kugira ngo tubone amazi meza nka Kagasa cyangwa n’ahandi, natwe twabikora.'
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura WASAC, cyemereye abatuye Rweru ko bitarenze uyu mwaka wa 2022 bazaba bagejejweho amazi meza, Nk’uko bisobanurwa na Vincent De Paul Umugwaneza, ushinzwe kwegereza amazi abatuye mu bice by’icyaro muri WASAC.
Ati 'Icyo kibazo nibyo twarakimenye, twakiganiriye n’Akarere ndetse n’abaturage bagiye bakitugezaho. Dufite umushinga wo kongera umuyoboro ujyana amazi muri Rweru ku ntera ingana na kilometero 5 na metero 800, ni umusinga wakerereweho ariko ugiy egutangira muri uku kwezi kwa Kamena hagati⦠twakwizeza abaturage ko mu mpera z’uyu mwaka icyo kibazo kizaba cyararangiye. Kongera amatiyo ajyana amazi muri Rweru bivuze ko n’amazi ajyayo aziyongera.'
Ikibazo cy’ibura ry’amazi meza kiracyagarukwaho mu bice bitandukanye by’igihugu, cyane cyane mu Ntara y’Iburasirazuba no mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko.
Inganda zitunganya amazi akwirakwizwa mu Mujyi wa Kigali, zagaragayemo ibibazo byo kudatanga umusaruro ungana n’ubushobozi bwazo, bwanashowemo akayabo.
Muri gahunda y’Igihugu y’Iterambere (NST1), u Rwanda rwihaye intego ko mu 2024, abaturage bose bazaba bagerwaho n’amazi meza, mu gihe kuri ubu abagera kuri 86% ari bo bayabona.
-
IMPURUZA : Hashobora kuba uwicanyi bukomeye kubera isubikwa ry’uruzinduko rwa Papa I Goma #rwanda #RwOT
Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis yasubitse uruzinduko yagombaga kugira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no muri Sudani y’Epfo mu kwezi gutaha.
Ibiro bya Papa i Vatican byatangaje iby’isubikwa ry’uru ruzinduko, kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022, aho byavuze ko Papa yasubitse uru ruzinduko kubera ikibazo afite cy’imitsi yo mu ivi gusa hari abadafite kumva iyi mpamvu ahubwo bakabihuza n’imirwano irimo kubijya bigacika mu nkengero z’umujyi wa Goma.
Umuvugizi wa Vatican, Matteo Bruni mu itangazo rye, yagize ati 'Ku busabe bw’abaganga be no kugira ngo atagirwaho ingaruka n’ikibazo afite mu Ivi, Nyirubutungane yategetswe gusubika uruzinduko, tubabajwe no kwisegura ku bwo gusubika uru rugendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y’Epfo.'
Byari biteganyijwe ko uru rugendo rwari kuba hagati ya tariki 02-07 Nyakanga 2022, rukaba ruzasubukurwa ku itariki izatangazwa nyuma nk’uko byakunzwe kugarukwaho mu bwirwaruhame z’abayobozi batandukanye muri Congo, isubikwa ry’uru ruzinduko rifite kwitirirwa u Rwanda bikarangira hari ubwicanyi bukomeye bwibasiye abavuga Ikinyarwanda nk’uko bikomeje gucicikana ku mbunga Nkoranyambaga.
Papa Francis w’imyaka 85 asanzwe afite ikibazo mu ivi ry’iburyo aho mu minsi micye ishize yakunze kugaragara acumbagira.
Mu kwezi gushize yagaragaye agenda mu kagare k’abarwayi ubwo yongeraga kugaragara bwa mbere mu ruhame.
Yasubitse ingendo ndetse n’ibindi bikorwa yari afite birimo urwo yagombaga kugirira mu Lebanon muri uku kwezi kwa Kamena ariko Ibiro ntaramakuru bya Kiliziya Gatulika biracyateganya urugendo afite muri Canada mu kwezi gutaha kwa Nyakanga.
Uru ruzinduko yagombaga kugirira muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yagombaga kuruhera i Juba muri Sudani y’Epfo akahava yerecyeza muri DRCongo.
Imyigaragambyo ishobora gutiza umurindi ubwicanyi
Ni imyigaragambyo yateguwe n’abayoboke b’ishyaka PALU ry’uwahoze ari Minsitiri w’Intebe wa Congo Kinshasa Adolphe Muzito.
Zimwe mu ntero z’abigaragambya zasubiragamo bimwe mu birego bashinja u Rwanda, aho bagendaga bagaruka ku kuba ngo u Rwanda rwarabaye ikibuga cy’imyitozo y’umutwe w’iterabwoba wa M23 ushinjwa guhungabanya umutekano mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Abigaragambya bavuga ko basaba Guverinma ibirimo : Kugira icyo bakora ku biheruka gutangazwa na Perezida w’uRwanda basanga bigamije kugambirira nkana guhungabanya umutekano wa RD Congo. Bavuga kandi ko u Rwanda ngo rufite gahunda yo kuburizamo uruzinduko rwa Papa Francis uteganijwe muri iki gihuhu muri Nyakanga.
Andi majwi y’abigaragambya yanagarutse ku birego u Rwanda rutahwemye guhakana bikubiye muri Raporo yiswe Mapping yakozwe n’impuguke z’umurwango w’Abibumbye.Iyi ni Raporo ikubiyemo ibirego birega bamwe mu basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda bashinja guhagarikira ubwicanyi bwakorewe abasivili mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.
Mu gusoza, abigaragambya bifuje ko hahagarikwa buri gikorwa cyose kijyanye na Dipolomasi gihuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Amakimbirane hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aturuka ku kuba RD Congo ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo za Congo Kinshasa(FARDC) mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Congo. Ibi birego byose u Rwanda rukaba rubihakana.
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi aherutse kwerura yemeje ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23 gusa u Rwanda rwo rwakunze kugaragaza ko nta nyungu rufite muri iyi ntambara.
-
ArtRwanda-Ubuhanzi yongeye kugaruka guha amahirwe urubyiruko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umushinga ArtRwanda-Ubuhanzi, ikiciro cya kabiri watangirijwe mu Karere ka Rubavu ku wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022, aho ugomba kuzenguruka uturere twose (…)
-
Kiyovu Sports yaguze abakinnyi babiri barimo uwakiniye Simba SC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ku wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022, ikipe ya Kiyovu Sports yabimburiye andi makipe ku mugaragaro isinyisha abakinnyi babiri bashya bakomoka muri Sudani, (…)


Worriors yabonye intsinzi yari ikenewe