Blog

  • Musanze: Abasirikare bakuru 48 bo mu bihugu 11 basoje amasomo arimo n'ay'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza – #rwanda #RwOT

    Abasoje amasomo ni abasirikare 29 ba RDF n'Abapolisi babiri bo mu Rwanda n'abandi 17 baturuka mu bihugu bya Botswana, Ethiopia, Kenya, Malawi, Nigeria, Sénégal, Sudani y'Epfo, Tanzania, Uganda na Zambia bafite ipeti rya Major kugeza kuri Lieutenant Colonel.

    Minisitiri w'Ingabo, Maj Gen Albert Murasira, yashimye umurava n'ubushake bagaragaje mu masomo bahawe kuko azabafasha kwagura ubumenyi n'imikorere.

    Ati 'Nyuma yo kurangiza aya masomo, tuba twizeye ko bize neza, turabasaba kugenda bakabishyira mu bikorwa badakurikije gusa ibyo bize ahubwo bagakurikiza ibyo bari kubona mu buzima busanzwe kuko hari ibyo wiga mu ishuri ariko hari n'ibyo uhura nabyo mu buzima, bakomeze barusheho kwihugura ntabwo bigarukira aha ngaha.

    Bamwe mu bitaririye ayo masomo, bemeza ko bahungukiye byinshi bizabafasha gukora inshingano zabo neza no gukorana na bagenzi babo.

    Lt Col Callixte Migabo yagize ati 'Hari byinshi twize birimo no guhuza ingabo haba izirwanira ku butaka no mu kirere cyane ko tuzamutse mu rwego rw'imikorere.'

    'Ushobora gukorera ku rwego rwa Brigade kuzamuka, rero habaho ibipimo bya gisirikare bitandukanye. Twize amahame ku butaka no kurwanira mu kirere ndetse n'urugamba rwahuza bya bisirikare byombi.'

    Maj Marie Chantal Umuhoza we yagize ati 'Aya masomo azadufasha gushyira mu bikorwa neza akazi kacu ka buri munsi kuko nk'uko mubizi umutekano muri iki gihe ntabwo ugishingira ku kuvuga ngo nta ntambara kuko kuba imipaka irinzwe ubwabyo ntibihagije ngo tuvuge ngo dufite umutekano. Tugomba kubirenga tugatekereza n'ibindi by'imibereho y'abaturage n'ubuzima bwabo.”

    Maj Bervyn Gondwe wo mu Ngabo zirwanira ku kirere muri Zambia, yashimiye ubuyobozi bw'iri shuri kuba bwaramuhaye amahirwe yo kuryigamo.

    Ati “Twize byinshi kandi twabonye ko ibibazo biriho bidashingiye ku ntambara gusa no kuba byakemurwa n'imbunda. Twize ku bibazo by'inzara, iby'ubuzima kandi ubumenyi tuhakuye buzadufasha guhangana nabyo.'

    Ishuri Rikuru rya Gisirikare [Rwanda Defence Force Command and Staff College (RDFCSC)] riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, Intara y'Amajyaruguru ryafunguwe mu 2012.

    Intego nyamukuru yaryo ni ukubaka igisirikare cy'umwuga no gufasha abasirikare bo mu bindi bihugu byaba ibyo muri Afurika no hanze yayo.

    Buri mwaka muri iri shuri hatangirwa amasomo ari mu byiciro bibiri harimo ikizwi nka 'Junior Command and Staff Course' kijyamo abafite ipeti rya Capitaine n'irya Major ndetse n'ikindi cya 'Senior Command and Staff Course' abafite ipeti rya Major, Lieutenant Colonel na Colonel.

    Abasirikare n'Abapolisi 449 bamaze kuryigamo kuva ryafungurwa.

    Mu basoje amasomo, abasirikare 29 ni aba RDF

    Abasirikare bakuru basoje amasomo, bakomoka mu bihugu 11 bya Afurika

    Abahize abandi bahawe ishimwe na Minisitiri w’Ingabo, Gen Maj Albert Murasira

    Byari ibyishimo ku bahize abandi bahawe ishimwe

    Gen Maj Albert Murasira yashimiye abasoje amasomo ku bw’umuhate wabaranze

    Minisitiri w’Ingabo hamwe n’abayobozi b’iri shuri, bafashe ifoto y’urwibutso hamwe n’abasoje amasomo

    Imiryango y’abasoje amasomo yari yitabiriye kugira ngo yifatanye nabo mu byishimo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-abasirikare-bakuru-48-bo-mu-bihugu-11-basoje-amasomo-arimo-n-ay

  • Kaminuza ya Kent State ishobora gufungura ibiro i Kigali – #rwanda #RwOT

    Iyi Kaminuza kimwe n'izindi nyinshi ku Isi, iri kureba ku isoko rya Afurika, aho imibare y'umwaka ushize igaragaza ko Abanyafurika ibihumbi 40 bakomoka mu bihugu biri munsi y'Ubutayu bwa Sahara bigaga muri Amerika, mu gihe abakomoka mu bihugu by'Amajyaruguru ya Afurika bigayo biyongereyeho ibihumbi bitandatu.

    Ikinyamakuru Record-courier cyatangaje ko Kaminuza y'u Rwanda yemereye Kaminuza ya Kent State umwanya ishobora gukoresha mu gihe yashyira ibiro byayo mu Rwanda, icyemezo bivugwa ko cyamaze kuganirwaho n'Inama Nkuru y'ubuyobozi bw'iyo Kaminuza.

    Isoko mu rwego rw'uburezi muri Afurika ririzewe cyane kuko uyu Mugabane byitezwe ko uzagira abaturage bakubye kabiri abo usanganywe bitarenze mu 2050, kandi benshi muri bo bakazaba ari urubyiruko rukeneye kugira ubumenyi.

    Uretse isoko ry'u Rwanda, Kaminuza ya Kent State izanareba cyane ku isoko ryo muri Nigeria na Ghana, kimwe n'ahandi muri Afurika. Byitezwe ko ibiro byayo bizoroshya imikoranire yayo n'ibigo bifasha abanyeshuri bajya kwiga hanze y'u Rwanda, byose bigamije gutuma umubare w'abayigamo wiyongera.

    Kaminuza ya Kent State ishobora gufungura ibiro i Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kaminuza-ya-kent-state-ishobora-gufungura-ibiro-i-kigali

  • Urugendo rwa Dusabimana; mucoma w'umukobwa umaze kubaka izina i Karongi – #rwanda #RwOT

    Abasanzwe batemberera muri ibi bice, dore ko bamaze no kuba benshi, bashobora kuba barumvise 'brochettes' ziri kurikoroza muri iyi minsi, zituruka aho bita mu Bupfune. Aka ni agace kari mu nkengero z'Umujyi wa Karongi, gasigaye karabaye ikigega cya mushikaki ziribwa cyane mu Mujyi wa Karongi, ku buryo bitagitangaje kubona abantu bari kunywera mu kabari runaka gafite mucoma, ariko ugasanga bategereje akaguru k'ihene gaturutse iyo mu Bupfune.

    Bene wacu bo hirya muri Congo bo bazakubwira ko inyama yose ari inyama, ariko hano muri Karongi, yewe no muri Bupfune siko bigenda, kuko izi nyama ziturukayo ziri kugira agaciro bigizwemo uruhare n'umukobwa ukiri muto wabaye mucoma, uretse ko bamwe batebya bakamwita 'Messiah wabakijije amerwe.'

    Dusabimana Hope ni umukobwa w'imyaka 20 gusa, ukazamubwirwa n'uko avuga make cyane. Kugira ngo yemere kuganira na IGIHE ntibyari byoroshye, gusa kubona umukobwa muto winjiye mu mwuga wo kotsa inyama umenyerewe ku bagabo, akabikora neza ku buryo amenyekanisha izina ry'aho atuye, byatumye dukomeza kumwegera, kera kabaye aza kutwemerera ko tuganira.

    Aha mu Mudugudu wa Bupfune, Akagari ka Nyarusazi, Umurenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi niho yavukiye, icyakora ku myaka icyenda gusa, yaje gutakaza ababyeyi be bombi, ikintu cyahinduye ubuzima bwe cyane.

    Ni imfura mu muryango w'abana batanu, aho yize amashuri abanza n'ayisumbuye. Kuva na kera Dusabimana yahoze azwiho gukaranga bigatinda, aho yatangiye gukunda ibyo kotsa inyama ageze mu mwaka wa kabiri w'amashuri yisumbuye.

    Mu 2018 yatsinze ikizamini cya Leta gisoza icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye, ahitamo kujya gukomereza mu byo guteka kuko ari umwuga yakunze kuva akiri muto, ari nako yinjiye muri IPRC Karongi mu gukarishya ubwo bumenyi.

    Abakunzi ba mushikake ntidusanzwe tumenyereye abakobwa bakora uyu mwuga, ku buryo na Dusabimana atayobotswe na benshi agitangira aka kazi, uretse ko atacitse intege, agakomeza guhatana kuko uyu mwuga yawukundaga cyane.

    Nyuma nibwo abakiliya bamutinyutse batangiye kumva neza ko icyanga cy'inyama yotsa cyihariye, buhoro buhoro bagenda bamugana kugeza ubwo amaze kugira isoko rinini, ku buryo asigaye yotsa inyama kuri 'command' akazishyira abazishaka bicaye mu tubari tutabuze ba mucoma.

    Twifuje kumenya ibanga ry'uyu mukobwa, atubwira ko yitondera cyane akazi ke, akabanza gusukura inyama neza, akareba ko aho ari bwokereze hafite isuku, ubundi agatangira kotsa.

    Ati “Notsa ku muriro muke, nkasiga ubuto ku nyama kuko bituma ishya idashiririye. Iyo ihiye uba ubibona ugasigaho ibirungo wateguye bimeze neza.”

    Umwuga umurutira umushahara

    Dusabimana yinjiye muri uyu mwuga afite ibihumbi 200 Frw yari yagujije mu itsinda, ariko ubu ageze ku gishoro cy'ibihumbi 600 Frw. Iyo byagenze neza ku munsi yotsa ihene ebyiri zigashira. Ku ihene imwe ashobora kungukaho ibihumbi 8 Frw, byumvikanisha ko ashobora gukorera ibihumbi 16 Frw ku munsi, amafaranga 'n'aba-fonctionnaires' benshi badakorera.

    Yatubwiye ko akunda kwizigamira cyane, ku buryo buri mafaranga akoreye akuraho ibihumbi 3 Frw yo gukoresha, ubundi akazigama ibihumbi 5 Frw. Ni yo mpamvu ku myaka 20, afite ikibanza cy'ibihumbi 800 Frw, akagira n'ingurube ebyiri n'ihene eshatu yoroje abaturage zifite agaciro k'ibihumbi 300 Frw.

    Yavuze ko kugira ngo inyama ize iryoshye, binaterwa n'uburyo yabazwemo, ari nayo mpamvu uyu mwuga nawo yawize kugira ngo ajye akurikirana uko ababikora babigenza.

    Ati “Kubaga ndabizi ariko ntabwo njya mbikora, mfite umuntu ubinkorera ariko aramutse abikoze nabi namubwira ngo 'oya ntabwo ari gutyo.''

    Yahishuye ko aho ibintu bigeze, bidashoboka ko yakwemera gukorera akazi k'umushahara, ati 'Uwampa akazi k'umushahara ntabwo nakemera kuko intego mfite ni ukuzagera ku kintu kinini gifatika ariko icyokezo ntabwo nzakireka.'

    Shema Olivier ni umwe mu bakiliya ba Dusabimana, avuga ko byamutunguye kubona mucoma w'umukobwa, uzi kubaga no kotsa ihene, ari nayo mpamvu atakirya inyama yokejwe n'undi mucoma.

    Ati “Bwa mbere mubona naratangaye nibaza niba izi nyama azihisha. Nagize amatsiko yo kumva ukuntu zimeze, ariko maze kuyumva naranyuzwe. Nshishikariza n'abandi bakobwa kwitinyuka kuko nko muri aka Karere, mucoma w'umukobwa nzi ni uriya gusa.'

    Uyu mukobwa yavuze ko nubwo akora mu mwuga wiganjemo abagabo, mu kazi ke nta mbogamizi ahura nazo, uretse nk'iyo abantu bamubonye bakamutangarira, nubwo nabyo amaze kubimenyera.

    Agira abana b'abakobwa inama yo kwitinyuka ntibagire akazi na kamwe basuzugura.

    Ati “Natangiye bambona bakavuga ngo 'ese buriya inyama ze ziraba zihiye?' Ariko nazotsa bakumva nta kibazo zifite. Akazi kose gashobora kuba kaguha amafaranga ntacyo gatwaye, akazi k'igikoni gasaba gutinyuka kandi ni keza kagira amafaranga.'

    Dusabimana Hope w’imyaka 20 gusa niwe mucoma ugezweho i Karongi

    Agasantere ka Bupfune ni kamwe mu tumaze kwandika izina mu Burengerazuba bw’igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urugendo-rwa-dusabimana-mucoma-w-umukobwa-umaze-kubaka-izina-i-karongi

  • Icyampa ikuzuza Miliyoni mu mezi abiri: Elayo… – #rwanda #RwOT

    Korali Elayono yashinzwe mu 1996 ikomeje guhembura imitima ya benshi binyuze mu bihangano isohora ubutitsa ndetse n’ibiterane by’ivugabutumwa ikora yaba ibibera muri Kigali ndetse no hanze yayo. Ni Korali yatangiye igizwe n’abiganjemo urubyiruko ariko ubu ibarizwamo ab’ingeri zose. Ntibashobora kumara amezi abiri badashyize hanze indirimbo nshya, ibintu bikunze kugora amakorali menshi kuko hari n’amara umwaka nta gihangano gishya asohoye. 

    Indirimbo ‘Jambo’ bashyize hanze, ije ikorera mu ngata iyo bise “Urahambaye” ndetse na “Imirimo y’Imana”. Ni indirimbo yishimiwe cyane dore ko mu masaha macye imaze kuri Youtube imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi bine. Mutoni Josiane Umutoza mukuru wa Korali Elayono yabwiye InyaRwanda.com ko bashima Imana cyane yabanye nabo mu rugendo rwo gutunganya iyi ndirimbo ‘Jambo’. Ati: “Ni byo koko twasohoye indirimbo nshya uwayishaka yayisanga kuri channel yacu ya YouTube (Elayono choir ADEPR Remera Official)”.

    Yakomeje avuga ko “ari akazi katoroshye ko gukora Audio (amajwi) no gufata amashusho, gusa navuga ko Imana yabanye natwe byose bikagenda neza”. Uyu muyobozi avuga ko intego y’iyi ndirimbo ari ukumenyesha abantu bose ko umuntu wakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza mu buzima bwe azaragwa ubugingo buhoraho ati: “Ni mwumva neza iyi ndirimbo muzumva ko ubutumwa twashakaga gutambutsa ari uko umuntu wese ufite uwo Mwami afite ubugingo”.

    Iyi ndirimbo nshya ya Elayono Choir yasamiwe hejuru n’abakunzi bayo ndetse n’abakunzi b’umuziki wa Gospel muri rusange, basaba ko abantu bayireba ku bwinshi maze ikuzuza Miliyoni y’abayirebye mu mezi abiri gusa. Umuhanzikazi mu muziki wa Gospel, Lucky Rehema, utuye muri Canada yakozwe ku mutima mu buryo bukomeye maze yandika munsi y’iyi ndirimbo ahatangirwa ibitekerezo (comments) kuri Youtube ati “Icyampa ikuzuza 1 Million mu mezi abiri. Mwese muyisangize abantu. Byandenze, ndaryohewe, ndafashijwe. Ni nziza birenze. Muhezagirwe cyane. Ni ubuki”.

    Korali Ukuboko kw’Iburyo ya ADEPR Gatenga yamamaye cyane mu ndirimbo ‘Ikidendezi’ yujuje Miliyoni y’abayirebye mu gihe gito cyane, yanze kubyihererana igaragaza uburyo yafashijwe n’iyi ndirimbo ya Korali Elayono. Aba baririmbyi bavuze ko imiririmbire ya Elayono Choir iri ku rwego rwo hejuru banayimenyesha ko bayikunda cyane. Bati “High-Performance rwose. Imana ibashyigikire Bene-Data turabakunda cyane!! Abamwemeye bose bakizera izina rye yabahaye ubushobozi. Amen”.

    Umukirigitananga Deo Munyakazi yavuze ko Eloyoni choir imukoreye ibyo yari yiteze. Yavuze ko iyi ndirimbo agiye kuyishyira ku zo azajya yumva buri munsi. Nizeyimana Daniel yagize ati “Halleluaaaaah! Ufite uwo Mwami, afite ubugingo ni ukuri. Imana ibahe umugisha Elayono Choir. Turabakunda”. Fidele Amani yanditse ati “Haleluya Imana ishimwe. Indirimbo y’ubutumwa bwiza, noneho ‘enthusiasm’ iri mu ndirimbo na yo ni nziza. Muhabwe umugisha”. Cyusa Divine ati “Jambo nahimbazwe, muri we twabonye ubuzima buzima. Elayono Choir Uwiteka abahe umugisha”.

    Mutoni Josiane yabwiye InyaRwanda.com ko atari iyi ndirimbo gusa bahaye abakunzi babo nk’impano ahubwo hari byinshi abakunda Elayono Choir bahishiwe mu gihe cya vuba kuko hari ibihangano byinshi biri gutunganywa bizajya hanze mu gihe cya vuba. Yasoje ashimira abaririmbyi bitanze ngo bakore indirimbo “JAMBO” anashimira cyane abaterankunga ba korali n’izindi nshuti zose zikunda Elayono Choir uburyo badahwema kubaba hafi mu ivugabutumwa ryose bakora.

    “Ufite uwo Mwami afite ubugingo” Ni ko Elayono Choir iririmba mu ndirimbo nshya ‘Jambo’

    REBA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘JAMBO’ YA ELAYONO CHOIR

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118038/icyampa-ikuzuza-miliyoni-mu-mezi-abiri-elayono-choir-yasohoye-indirimbo-nshya-jambo-isamir-118038.html

  • Erica Jessica basohoye indirimbo Mutima wa… – #rwanda #RwOT

    Amashusho y'iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa Gatanu. Iyi ndirimbo ishingiye kuri Zaburi 103: 2 yibutsa abantu gushima Imana.

    Erica yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo yari imaze igihe kinini yanditse, ariko ko yari mu njyana itandukanye n'iyo ubu bayikozemo. Ati 'Indirimbo ukuntu yari imeze itandukanye n'ukuntu ubu imeze.'

    Avuga ko bafashe icyemezo cyo gusohora iyi ndirimbo, kugira ngo ibakomeze mu buzima bwabo, kuko mu minsi ishize banyuze mu bihe bikomeye. Ati 'Twari ahantu watekereza ko umutima wacu udakwiye gushima [Imana]'.

    Ariko ngo umwuka wera yabibukije ko hari ibindi bihari byatuma bashima Imana. Muri iyi ndirimbo, bavuga mo ko hari byinshi Imana ikora byatuma umuntu ayishima.

    Yavuze ko iyi ndirimbo itavuga ubutumwa gusa, ahubwo 'ikangurira kuganiriza umutima wawe'. Ati 'Ni indirimbo izibutsa umutima wa buri wese, uti shima Imana'.

    Erica yavuze ko byari ibihe by'ubuzima bitari byoroshye. Ati 'Kuko hari ibindi bihe n'undi wese yaba ari gucamo. Umutima wari ubuze imbaraga zo gushima, ariko Imana idusanga aho twari turi dushima Imana.'

    Uyu mukobwa yavuze ko bashima Imana kubera ko yabaye mu ruhande rwabo. Ndashima Imana y'uko idufasha kandi ikadusiga ubuzima buzima 'igashyigikirwa ibikorwa byacu'.

    Ku wa kane tariki 9 Kamena 2022 aba bakobwa bakoze igikorwa cyo kumurikira itangazamakuru ryibanda kuri gospel amashusho y'iyi ndirimbo.

    Jessica avuga ko bakuriye muri korali y'abana bato, ari naho bigiye kuririmbira kuva icyo gihe. Yavuze ko bize muri Uganda no mu Buhinde, aho bashingiye itsinda ry'abaririmbyi, bagatumirwa mu bikorwa bitandukanye by'umuziki.

    Uyu mukobwa avuga ko igihe cyageze bakagaruka mu Rwanda, mu 2015 batangira gukora indirimbo. Avuga ariko ko basubiye muri studio mu 2020.

    Erica avuga ko kwinjira mu muziki kwabo kwabanjirijwe no gusenga no kugira abantu babateye imbaraga barimo umuryango wabo.

    Ati 'Umuryango wacu twatubwiye ko uzadushyigikira. Icyo rero cyabaye ikimenyetso cyo kwinjira mu muziki no gusohora indirimbo.'

    Uyu mukobwa yavuze ko umuziki wabo wubakiye 'ku gusenga' no kwiyambaza umwuka wera. Avuga ko hari benshi binjiye mu muziki wa Gospel, uyu munsi batakiwurimo biturutse ku kuba 'batarakomeye ku busabane n'Imana'.

    Yunganirwa na Erica avuga ko indirimbo ya mbere basohoye ari 'Umunyenkomezi', kandi ko batari biteze ibintu byinshi kuri iyi ndirimbo bitewe n'uko bibazaga uko bazakirwa.

    Ati 'Turabashimiye ko mwagize uruhare iyi ndirimbo igakundwa. Twakira telefoni z'abantu batandukanye nko muri diaspora n'ahandi.'

    Uyu mukobwa yavuze ko ubu bamaze gushyira hanze indirimbo eshanu. Akavuga ko bandika indirimbo binyuze mu buzima bwa buri munsi babamo, inzozi bagize n'ibindi. Ati 'Biterwa n'icyo mwuka wera ashyize muri twe.' 

    Jessica na Erica basohoye amashusho y'indirimbo ihimbaza Imana bise 'Mutima wanjye shima'


    Jessica yavuze ko mu gihe cya Covid-19 bari bafite umushinga w'indirimbo n'umuhanzi wo muri Tanzania. Avuga ko biteguye kandi gusohora indirimbo iri mu rurimi rw'Ilingala


    Erica avuga ko iyi ndirimbo 'Mutima wanjye shima' yabaye iya gatandatu kuri album ya mbere izaherekezwa n'ibitaramo


    Dj Spin [Uri ibumoso] ni we wayoboye ikiganiro n’itangazamakuru, Jessica [Uri hagati] na Erica [Uri iburyo] ubwo bamurikaga indirimbo yabo

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MUTIMA WANJYE SHIMA' YA ERICA NA JESSICA 

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118044/erica-jessica-basohoye-indirimbo-mutima-wanjye-shima-ishingiye-ku-bihe-bigoye-banyuzemo-vi-118044.html

  • Akora amatafari mu bikoresho bikoze muri Pulasitike #rwanda #RwOT

    Awoke Ogbo, umunyeshuri wasoje amasomo mu ishuri ry'imiyoborere ryitwa Africa Leadership University (ALU) riri mu Rwanda, yize ibijyanye n'ibibazo byugarije isi.

    Uyu munyeshuri abungabunga ibidukikije ahindura ibintu bikoze muri Pulasitike akabikoramo amatafari n'amapave.

    Iki gitekerezo kiri mu murongo na gahunda ya Leta yo kugira ibidukikije birambye guhera igihe u Rwanda rwatangiriye gukuraho ikoreshwa iryo ari ryo ryose rya pulasitike muri 2019.

    N'ubwo iki cyemezo cyafashwe ariko, amacupa akoze muri pulasitike aracyakoreshwa kubera kubura ubundi buryo bunoze bwakoreshwa.

    Awoke avuga ko igitekerezo yakigize ubwo yari atangiye kaminuza. Inzira yacagamo imujyana ku macumbi yabo ntabwo yari irimo amapave, nuko yumva nk'umuyobozi w'ahazaza ko hari icyo agomba kubikoraho.

    Ati 'Muri icyo gihe naje kubona ko hakenewe ubushobozi bw'amafaranga kugira ngo nkore uwo mwanzuro. Byatumye ntekereza ku bundi buryo kandi bushoboka mu buryo bw'amafaranga kugira ngo nkemure icyo kibazo kandi nita ku bidukikije.'

    'Bizagira akamaro kubera ko aho kugira ngo ayo macupa akoze muri pulasitike abe umwanda yakusanywa agakorwamo ibindi mu buryo butabangamiye ibidukikije, bizanazamura ubukungu.'

    Amatafari akorwa ate?

    Awoke asobanura uko ayo matafari akorwa, yagize ati 'Aya matafari akozwe muri pulasitike n'umucanga. Tuyongesha pulasitike ikagera ku rugero ruyemerera kuvangwa numucanga nuko tukabitsindagira cyangwa ntitubikore, bitewe n'ubwoko bwa pulasitike.'

    Aravuga ati 'Kugeza ubu mu kilo 1,2 cy'amacupa ya pulasitike kingana hafi n'amacupa 80 ya soda, Awoke ashobora gukoramo byibura amatafari 40. Avuga ko ari ibintu mu buryo bw'amafaranga bishoboka kandi binunguka icyarimwe. Ubu, ahakorerwa amatafari ni kuri kaminuza ya ALU.

    Awoke kandi avuga ku buziranenge bw'ayo matafari, yavuze ko nta byago by'uko amatafari yashonga kuko izuba ridatanga ubushyuhe bugeze ku rwego rwo kuba ryashongesha ayo matafari, bityo abantu bakaba badakwiye kugira impungenge zo gukoresha ayo matafari.

    Awoke avuga ko ayo matafari aje gukemura ikibazo cy'ibikorwa remezo, kandi kizaba gishobora kwigonderwa na buri wese ushaka kubaka.

    Inkuru ya TNT yashyizwe mu Kinyarwanda na KT

     

    The post Akora amatafari mu bikoresho bikoze muri Pulasitike appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/06/11/akora-amatafari-mu-bikoresho-bikoze-muri-pulasitike/

  • M23 yashinje ingabo za RDC kwica abana 2 ikabeshyera u Rwanda #rwanda #RwOT

    Umutwe wa M23 watangaje ko mu gitondo cyo ku wa Gatanu, FARDC ifatanyije n'umutwe wa FDLR bagabye ibitero bikomeye bigamije kubakura mu birindiro byayo.

    Uyu mutwe wavuze ko ibyo bitero ngo byifashishije intwaro ziremereye zirimo imbunda irasa rocket ya milimetero 122 ndetse n'izindi zo mu bwoko bwa Katiusha mu gihe ibifaru bine byerekeye mu bice bya Bunagana bigamije kwivugana M23.

    M23 yavuze ko iteka iyo FARDC iyiteye ikoresheje intwaro nk'izi ziremereye, abarwanyi bayo bajya kwihisha ku buryo aribyo byatumye ingabo za Congo zirasa mu cyerekezo kitari cyo ibisasu bikagwa mu gace ka Biruma, bikica abana babiri.

    Itangazo ryashyizweho umukono n'Umuvugizi wa M23, Willy Ngoma, ryihanganishije imiryango yiciwe abana kubera ibikorwa byakozwe buhumyi n'igisirikare cya Congo kikagwamo abaturage gishinzwe kurinda.

    Yakomeje kandi ahamagarira Guverinoma ya Congo guhagarika imirwano, ahubwo igashyira imbere inzira y'ibiganiro bigamije amahoro byatangijwe n'abakuru b'ibihugu ba EAC mu nama yabereye i Nairobi ku wa 8 Mata.

    Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu itangazo zashyize hanze who,zavuze ko ingabo z'u Rwanda zarashe ibisasu icumi ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo byica abana 2.

    Ibi bisasu ngo byarashwe n'imbunda irasa kure kuko ngo byavuye ku birometero birenga 22 ku butaka bw'u Rwanda, biturikira i Biruma na Kabaya, uturere duherereye muri Kisigari, Ubuyobozi bwa Bwisha, mu gace ka Rutshuru, kilometero eshanu nigice na kilometero imwe nigice mu burasirazuba bwa Rumagabo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/m23-yashinje-ingabo-za-rdc-kwica-abana-2-ikabeshyera-u-rwanda

  • Jeannette Kagame yanyuzwe n'ibikorwa by'abana barangije muri Green Hills Academy #rwanda #RwOT

    Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame akaba ari n'umwe mu bashinze ishuri rya Green Hills Academy, yashimiye abanyeshuri basoje amasomo muri iryo shuri mu mwaka wa 2022 Ku bw'ibikorwa byo gufasha abanyarwanda bakoze igihe bigaga.

    Ni ku nshuro ya 15 Green Hills Academy itanga impamyabumenyi ku barangije amashuri yisumbuye muri iryo shuri, ariko ni inshuro ya mbere zihawe abanyeshuri benshi kuva iryo shuri ryatangira mu myaka 24 ishize.

    Mu banyeshuri 92 bahawe izo mpamyabumjenyi 40 ni abahungu naho 52 bakaba abakobwa.

    Sneha Negi ni umwe muri bo akaba ari nawe wabahize mu masomo, yabwiye bagenzi be barangije amasomo mu mwaka wa 2022, ko icyo bazaba cyose n'aho bazajya hose bakwiye gukomeza kurangwa n'indangagaciro batojwe muri Green Hills, hatitawe ku gihe baba bamaze bavuye muri icyo kigo.

    Ati 'Twicaye hano nk'abasoje amasomo muri Green Hills Academy, turimo aba Docteur, aba Engeniyeri,abanyamideri abahanzi n'abandi bagiye mu isi mu bihugu bitandukanye, n'impamba y'indagaciro Green Hills Academy yatwigishije. Mukore ikintu kimwe twese duhuriyeho niyo yaba nyuma y'imyaka 40 muzakomeze mube inkomezamihigo za Green Hills Academy.'

    Umuyobozi wa Green Hills Academy, Daniel Hollinger, yibukije abasoje amasomo muri iryo shuri biganjemo abakiri bato cyane mu myaka, ko urugendo rw'ubuzima batangiye rurimo ibyiza n'ibibi, abasaba kuzihanganira ingorane bashobora guhura nazo nk'uko babikoze biga kandi bagaharanira kugira uruhare mu gutuma Isi iba nziza kandi ikaba ahantu hafite amahoro.

    Ati 'Urugendo rwanyu rushya mushobora kuruhuriramo n'inzitizi ariko muzigobotora mukoresheje ukwihangana nk'uko mwagukoresheje mukazitsinda muri hano kuri Green Hills Academy. Ubuzima burimo gutsinda no gutsindwa,ibihandurika byinshi n'ibitungurana,mugire ukwihangana kandi mufungure amaso mu byo mukora, mu byo muzahitamo gukora muzagire uruhare mu gutuma Isi iba nziza kandi itekane.'

    Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame uri mu ba mbere bagize igitekerezo cyo gushinga Green Hills Academy, yashimiye abarangije amasomo muri iri shuri mu mwaka wa 2022 ku buryo bitwaye bakora ibikorwa bifasha abanyarwanda barimo abam'ikoro make, nko kugira igitekerezo cyatumye bishakamo ubushobozi bwo gutangira ubwisungane mu kwivuza abagore n'abakobwa batishoboye basaga 2000 bo mu Karere ka Rubavu mu kugaragaza ko bacengewe n'umuco wo kubera urumuri abanyantege nke mu bihe bigoye.

    Ati 'Mwazanye igitekerezo gishingiye ku muhigo cyo gukusanya umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza muri Green Hills Academy. Mwakusanije ubushobozi mutanga ibikoresho by'isuku ku bitaro bya CHUK, mwigishije icyongereza ku kigo cy'irebana cya Ihumure ndetse munatanga impano za Noheli. Mu bihe byo gucika intege mwafashe iya mbere muba urumuri imiryango yanyu yari ikeneye.Ku bw'ibyo ndabashimiye.'

    Abanyeshuri basoje amasomo muri Green Hills Academy mu mwaka wa 2022, bahawe izina ry'inkomezamihigo baturutse mu bihugu 16 ariko abiga bose muri icyo kigo baturuka mu bihugu bisaga 60 byo hirya no hino ku Isi.

    Ni ishuri ryigisha rikurikije Porogaramu mpuzamahanga, kandi abasoje amasomo none abenshi bazayakomereza muri Kaminuza zo hanze cyane cyane mu Burayi Amerika na Canada.

    Tito DUSABIREMA

    The post Jeannette Kagame yanyuzwe n'ibikorwa by'abana barangije muri Green Hills Academy appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/06/11/jeannette-kagame-yanyuzwe-nibikorwa-byabana-barangije-muri-green-hills-academy/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=jeannette-kagame-yanyuzwe-nibikorwa-byabana-barangije-muri-green-hills-academy

  • Rwamagana City na Interforce FC zishobora kuba zararushye uwa Kavuna? #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kwiyuha akuya ikagera muri ½ cy’icyiciro cya 2, Rwamagana City ishobora guterwa mpaga na AS Muhanga yayireze.

    Rwamagana yasezereye AS Muhanga muri ¼ cy’igikombe cy’Amahoro iyitsinze 2-1 mu mukino wabereye i Muhanga, ni mu gihe Rwamagana City yari yatsinzwe umukino ubanza 1-0, byahise biba 2-2 ariko Rwamagana ikomeza kubera ko ari yo yatsinze ibitego byinshi hanze.

    Nyuma yo gusezererwa, AS Muhanga ikaba yarahise itanga ikirego ivuga ko Rwamagana City yakinishije umukinnyi ufite amakarita 3.

    Si uyu mukino wajemo impaka gusa kuko na Nyanza FC yasezerewe na Interforce FC kuri penaliti, ni nyuma y’uko umukino ubanza Nyanza yatsinze 2-1 na Interforce FC igatsinda 2-1 mu mukino wo kwishyura bagahita bitabaza penaliti, Interforce yinjije 10, Nyanza yinjza 9. Nyanza nayo ikaba yarareze Interforce ko umutoza wayo Gaspard yagaragaye atoza kandi atari yemerewe gutoza uyu mukino.

    Ibi birego bikaba byatumye imikino ibanza ya ½ yari iteganyijwe uyu munsi ikurwaho na FERWAFA mu gihe ikirimo gusuzuma ibi birego, iyi mikino yimuriwe tariki ya 18 Kamena 2022.

    Mu ibaruwa FERWAFA yandikiye aya makipe yageze muri ½, yagize iti 'Dushingiye ku mategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA yo ku wa 23 Ugushyingo 2022 mu ngingo yayo ya 16 igika cya mbere; tubandikiye tugira ngo tubamenyesheje ko imikino ibanza ya ½ yimuriwe tariki ya 14 Kamena 2022 naho iyo kwishyura izakinwa ku itariki ya 18 Kamena 2022. Andi matariki imikino ya nyuma izakinirwaho tuzabibagezaho mu gihe cya vuba.'

    Muri ½ Sunrise igomba guhura na Vision FC ni mu gihe Rwamagana City yagombaga guhura na Interforce FC.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rwamagana-city-na-interforce-fc-zishobora-kuba-zararushye-uwa-kavuna

  • Omborenga Fitina ashobora gutandukana na APR FC akerekeza ukina hanze y’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imyaka 5 mu ikipe ya APR FC, Omborenga Fitina ashobora gutandukana n’iyi kipe y’ingabo z’igihugu aho ashobora kwerekeza muri Maroc gukinayo.

    Omborenga Fitina wari wongereye amasezerano muri iyi kipe muri 2020, ari ku mpera z’amasezerano ye muri APR FC.

    Uyu mukinnyi ukina ku ruhande rw’iburyo yugarira, ni kenshi yagiye yifuzwa n’amakipe atandukanye harimo na AS Vita Club yo muri DR Congo umwaka ushize ariko ntibyakunda.

    Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko uyu mwaka w’imikino nurangira azahita yerekeza muri Maroc gukina mu ikipe ya FAR Rabat imwifuza.

    Iyi kipe ya FAR Rabat ikaba isanzwe ikinamo abanyarwanda babiri bahoze muri APR FC, Imanishimwe Emmanuel [Mangwende] na Manzi Thierry.

    Omborenga Fitina yinjiye muri APR FC muri 2017 hari nyuma yo kuva muri Espane gukora igeragezwa ntibigende neza, icyo gihe yari avuye muri Slovakia mu ikipe ya FC Topvar Topoľčany.

    Omborenga Fitina ashobora gutandukana na APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/omborenga-fitina-ashobora-gutandukana-na-apr-fc-akerekeza-ukina-hanze-y-u-rwanda