Blog

  • Ngororero: RIB yaburiye abarimu bahohotera abanyeshuri bitwaje ububasha babafiteho #rwanda #RwOT

    Umunyamabanganga mukuru wungirije w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB, Kalihangabo Isabelle yasabye  abanyeshuri kudahishira abarimu babima amanota bashaka kubahohotera. Mu byo bemereye uru rwego, ni uko bagiye kuba ijwi rya RIB muri bagenzi babo, bagaharanira kwanga icyaha no kugishorwamo, ariko kandi bakanamagana ababahohotera bitwaje ubushobozi babafiteho. Ni mu bukangurambaga uru rwego rwagiriye mu bigo by'amashuri byahurijwe hamwe.

    Uyu muyobozi muri RIB, ibi yabigarutseho mu gikorwa cy'ubukangurambaga mu mashuri yisumbuye bugamije gukumira no kurwanya ibyaha ku rwego rw'Intara y'Uburengerazuba mu karere ka Ngororero, aho byabereye mu ishuri rya College de l'Immacule de Conception de Muramba kuri uyu wa 10 Kamena 2022.

    Mu byo baganiriyeho, bibanze ku gukumira ibyaha byiganjemo ibyo Gusambanya abana, Gucuruza abantu, ibiyobyabwenge n'ibindi byaha birimo ibigendanye n'ingengabitekerezo iganisha ku bikorwa bw'ubutagondwa n'iterabwoba.

    Kalihangababo ati' Bana bacu, mukwiye kwirinda ababashora mu byaha kandi mwaratumwe kwiga, ariko na none mwihishira abarimu babima amanota babashakaho ishimishamubiri cyangwa izindi nyungu zihariye. Mukwiye kujya mubivuga bagafatwa bakaryoza ibyo byaha bashaka kubashoramo. Mwirinde aba bose bitwa ko bafite icyo babamariye kugirango namwe mubakorere ibyo bashaka'.

    Yongeyeho ko umurezi mwiza akwiye kurinda abana, ariko iyo birenze kubafasha biba bigiye kubyara icyaha. Yabasabye kwirinda ibyatuma RiB iza kubagenzaho ibyaha bakoreye abanyeshuri babereye abarezi bitwaje ko babafiteho ubushobozi bwo kugira ibyo babima kandi byagakwiye kubafasha mu myigire yabo.

    Nishimwe Aime, umunyeshuri mu ishuri Nderabarezi rya Muramba (TTC Muramba) avuga ko nyuma y'ubu bukangurambaga bwa RIB bamenye amayeri abashaka kubashuka bakoresha ngo babacuruze cyangwa babakoreshe ibyaha. Avuga ko bagiye kubirinda ahubwo bakajya bamenyesha ababyeyi ibyo bungutse n'ibyo baganirijwe n'abo batazi babashakaho ubucuti.

    Yagize ati' Tumenye amayeri bakoresha bashaka kudushuka no kudushora mu byaha  batwizeza akazi keza, ariko twigishijwe ko tugomba kubanza gushungura neza  impamvu bashaka kurusha impuhwe ababyeyi bacu ndetse tugaharanira guteza imbere Igihugu cyacu kandi tuzigisha abandi kugirango badashukwa n'abashaka kubashora mu byaha'.

    Ingabire Intime Christella, yiga mu ishuri rya College Immacule de Conception/Muramba avuga ko ababashuka babashukisha amashusho y'Urukozasoni(Prono), kubizeza akazi no kubishyurira amashuri no kubizeza ko bazabagira abagore babo ndetse bakabaha impano bashingiye k'ubushobozi bw'ababyeyi babo. Ahamya ko kugirango ibyo babyirinde, ababyeyi bakwiye kujya bababa hafi ndetse bakabaganiriza. Avuga kandi ko ubu butumwa bwa RIB baherewe ku ishuri bagomba kubugeza ku bandi kugirango ababashuka bazasange barajijutse.

    Abanyeshuri bahawe umwanya babaza ndetse basobanuza ibyo batazi, batumva.

    Yagize ati' Nibyo tumenye ibyo badushukisha ndetse tugomba kurenga ibyo batwizeza tukabasha kwiyakira no kwemera ibyo ababyeyi bacu baduha kuko abashuka urubyiruko bahera ku bushobozi bucye bw'Ababyeyi, ariko tugomba kujya tubivuga, ariko ubu butumwa duhawe tugomba kujya tubugeza ku bandi batageze hano kugirango abaza kudushuka bazasange twese twaramenye ukuri ntaho baca batubeshya'.

    Ishimwe Divine, yiga muri TTC Muramba avuga ko ibyaha bikorerwa abana no ku mashuri bishobora kuhagaragara, ko bityo bagiye kujya batanga amakuru kugirango bihashywe hakiri kare, ababikora batarangiza ubuzima bw'ababikorerwa.

    Abakobwa basanga nta mpamvu yo guhishira ababangiriza ahaza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Uburengerazuba wari uhagarariye ubuyobozi bw'intara, Uwambajemaliya Florence yemeza ko urubyiruko ruteguwe neza rwateza imbere Igihugu rugaharanira kwiteza imbere, rukirinda ibyaha bitandukanye rushorwamo n'abafite inyungu bashaka kugeraho.

    Yagize ati' Igihugu cyacu gikeneye abaturage beza kandi bazavamo ababyeyi b'intangarugero, ndetse ikiyongereyeho gikeneye abayobozi beza ariko ntabwo twabigeraho tugifite urubyiruko rushorwa mu byaha. Urubyiruko ruteguwe neza rubasha kwiteza imbere rugafasha n'Igihugu kuzamuka mu iterambere, ariko ibi byaha byibasira abakiri bato twese biratureba tubyamagane'.

    Muri ubu bukangurambaga, hagaragajwe ko mu mwaka wa 2020 -2021 abana batewe inda bagera ku 136 naho muri 2021-2022 abasaga 60 nibo batewe inda. Gusa, hari n'abakoresha ibiyobyabwenge.

    Muri ubu bukangurambaga kandi, umuyobozi w'Akarere ka Ngororero yavuze ko hari urubyiruko rusaga 190 rwajyanwe iwawa, ariko bamwe baragarutse bari mu rugo kandi bagaragaza ibimenyetso byo kugendera kure ibyaha byari byaratumye bajyanwayo. Yemeza ko batazigera bahagarara kuko utubyiruko rukwiye gutozwa kwanga ibyaha.

    Muri iki gikorwa, hahujwe abanyeshuri bo mu mashuri ya Gs Muramba B, College de l'Immacule Conception de Muramba, Ishuri ry'Imyuga rya Muramba ryitiriwe Mutagatifu Karoli Rwanga (TVET Muramba), Ishuri Nderabarezi rya Muramba (TTC Muramba) hagamijwe gukangurira abanyeshuri kwirinda ibyaha bibangamiye urubyiruko.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/ngororero-rib-yaburiye-abarimu-bahohotera-abanyeshuri-bitwaje-ububasha-babafiteho/

  • Umunyamakurukazi Ariane Uwamahoro yarushinze [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w'imikino mu Kigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA),Ariane Uwamahoro, yashyingiranwe na Bananeza Raymond bari baherutse gusezerana imbere y'amategeko.

    Ibirori byo gusezerana imbere y'Imana byabereye Centre Christus i Remera, aho byabanjirijwe n'umuhango wo gusaba no gukwa wabereye muri 'Aheza Garden' mu gitondo cyo ku wa 11 Kamena 2022.

    Uwamahoro asezeranye imbere y'Imana nyuma y'amezi abiri asezeranye imbere y'amategeko n'umugabo we mu muhango wabereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyakabanda ku wa 2 Mata 2022.

    Uwamahoro ni umunyamakuru w'imikino umaze igihe akorera RBA mu mikino.

    Uyu yatangiye itangazamakuru mu 2009 akora kuri Radio Maria. Mu 2010 nibwo yatangiye kwibanda ku makuru y'imikino. Yakoreye Radio Huguka mbere yo kujya kuri Radio Rwanda na Televiziyo y'u Rwanda, ubu akaba akora Ikiganiro 'Max Sports' akorana na Mugaragu David.

    Bananeza Raymond bagiye kubana na we asanzwe azwi mu bikorwa byerekeye imikino cyane ko yanize siporo akaba yaranatoje abana mu mukino wa Basketball.

    Uyu mugabo usanzwe ufite Impamyabumenyi y'Ikirenga (PHD) muri Siporo yakuye mu Bushinwa, yari umwe mu bahataniye kuyobora Irerero rya Paris Saint Germain ryo mu Rwanda riri i Huye ariko ntiyagira ayo mahirwe.


    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umunyamakurukazi-ariane-uwamahoro-yarushinze-amafoto

  • Bahavu Jeannette n’umugabo we Fleury bifurije umwana wabo isabukuru nziza y’amavuko (Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bahavu Jeannette wamamaye nka Kami muri Filime y'uruhererekane yitwa Impanga yifurije umwana we isabukuru nziza y'igice cy'umwaka aho yayimwifurije abifashijwemo n'umugabo we Fleury Ndayirukiye.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Fleury Ndayirukiye aho akoresha amazina ya Fleury Legend yashyizeho amashusho yerekana ibipirizo ndetse hari n'amazina y'umukobwa we yabyaranye na Bahavu Jeannette.

    Ayo mashusho yayaherekeje amagambo agira ati: ' Happy 1/2 to our princess @iam_amorandayirukiye your daddy @Fleury_legend and your Mumy @Bahavu_jennete_uwase love you more

    Bahavu jennet yahise ajya mu bitekerezo ashyiraho udutima twinshi yerekana urukundo akunda umwana we Amora.

    Umwana wa Bahavu na Fleury yujuje amezi atandatu dore ko yavutse mu mpera z'umwaka ushize wa 2021.

     

    Source : https://yegob.rw/bahavu-jeannette-numugabo-we-fleury-bifurije-umwana-wabo-isabukuru-nziza-yamavuko-videwo/

  • Kubaka uruganda rukora inkingo biratangira muri Kamena uyu mwaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uruganda rwo mu Budage rwa 'BioNTech’, rwatangaje ko rugiye gutangira kubaka uruganda rukora inkingo 'mRNA vaccine factory’ i Kigali mu Rwanda, kugira ngo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/kubaka-uruganda-rukora-inkingo-biratangira-muri-kamena-uyu-mwaka

  • Ibirego bya AS Muhanga na Nyanza FC byatumye hasubikwa imikino ya ½ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu tariki 11 Kamena 2022, hari hategerejwe imikino ibanza ya 1/2 mu cyiciro cya kabiri, ariko yasubitswe kubera amakipe yatanze ibirego nk’uko (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/ibirego-bya-as-muhanga-na-nyanza-fc-byatumye-hasubikwa-imikino-ya-%C2%BD

  • #Kwibuka28: Miss Earth Rwanda Ngirinshuti, Mi… – #rwanda #RwOT

    I Saa 09:30′ z’igitondo zo kuri uyu wa Gatandatu, Miss Ngirinshuti Josine wateguye iki gikorwa ngarukamwaka akacyita ‘Resilience is Forever’ yahuriye n’inshuti ze ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, bafatanya mu bikorwa byo gukora isuku ibice bitandukanye birugize.

    Nyuma yo gukora isuku, abasuye urwibutso biganjemo urubyiruko, basuye ibice bitandukanye by’urwibutso, banasobanurirwa byinshi ku mateka y’ u Rwanda mbere ya Jenoside, mu gihe cya Jenoside ndetse na nyuma yayo.

    Ngirinshuti Josine na bagenzi be babanje kwerekwa Filime ngufi igaragaza ubuhamya bwa bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko kuba hariho aho babasha kwibukira ababo bishwe bibaruhura imitima.

    Mu nyubako y’urwibutso isobanura amateka mu mashusho n’amajwi, abasuye basobanuriwe amateka yihariye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Izindi Jenoside zabayeho ku isi ndetse no ku gice kivuga ku bana bishwe muri Jenoside biswe ‘Imbaraga z’ejo hazaza zatakaye’.

    Nyuma yo gusura no gukora isuku ku rwibutso, Miss Ngirinshuti n’abo bazanye, bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse banashyira indabo ku mva ishyinguyemo abarenga 259,000.

    Aganira na InyaRwanda, Miss Ngirinshuti Josine yavuze ko bahisemo gukora isuku nk’inshingano isanzwe ya ba nyampinga, ahamya ko we na bagenzi be bungukiye ubumenyi bw’amateka kuri uru rwibutso, anagenera ubutumwa bagenzi be b’urubyiruko.

    Yagize ati “Igikorwa cyagenze neza nk’uko twari twabiteguye. Impamvu twatekereje gukora isuku, ni uko ari twe ba mutima (w’urugo), tugomba gukora isuku rero, cyane ko aha (Ku rwibutso) ari ahantu abashyitsi baza mu Rwanda basura kenshi.”

    Avuga ku byo we na bagenzi be bungukiye mu gusura urwibutso, Miss Ngirinshuti yagize ati “Twigishijwe amateka, hari byinshi tutari dusobanukiwe neza, ariko twamenye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko twasobanuriwe neza.”

    Miss Ngirinshuti Josine

    Atanga ubutumwa ku rubyiruko, Miss Ngirinshuti yagize ati “Urubyiruko rukwiriye kwiga amateka kuko baravuga ngo ‘Utazi iyo ava ntamenya iyo ajya’. Twige amateka kandi tumenye ko ari twe mbarag z’ejo hazaza. Urubyiruko rwo mu 1994 hari uruhare rwagize muri Jenoside, twe b’ubu tugire uruhare mu kubaka u Rwanda twirinda amacakubiri.”

    Umuyobozi w’ingoro ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, Bashana Merard wari umushyitsi ahagarariye Umuyobozi mukuru w’inteko y’umuco, yashimiye Miss Josine na bagenzi be basuye bakanakora isuku ku rwibutso rwa Jenoside.

    Bashana kandi yasobanuye birambuye amateka y’ u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe cyayo ndetse na nyuma yayo, anashishikariza abasuye urwibutso kuzagira igihe cyo gusura ingoro ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

    Berekeza aho bakoreye isuku

    Miss Ngirinshuti akubura

    Miss Shanitah ashyira indabo ku mva

    Abasuye urwibutso bunamiye abazize Jenoside

    AMAFOTO: SANGWA Julien

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118051/kwibuka28-miss-earth-rwanda-ngirinshuti-miss-shanitah-nabandi-ba-nyampinga-basuye-banakora-118051.html

  • Madamu Jeannette Kagame yasabye abarangije muri Green Hills Academy kugira uruhare mu mpinduka nziza muri sosiyete – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa 11 Kamena 2022, mu muhango wo gusoza amasomo y'icyiciro cy'amashuri yisumbuye ku banyeshuri 40 b'abahungu na 52 b'abakobwa baturuka mu bihugu 16 barangije muri Green Hills Academy mu 2022 bahawe izina ry'Inkomezamihigo.

    Green Hills Academy ni ishuri rimaze imyaka 24. Madamu Jeannette Kagame yibukije ko ritangira wari umushinga w'ishuri ry'incuke n'ishuri ribanza none uyu munsi ryabaye ishuri rifite icyerekezo kandi rifasha benshi gukabya inzozi ku rwego rw'uko abanyeshuri baryo bakomeje kuba indashyikirwa ku Isi yose. Yashimiye abarimu, abayobozi n'inshuti z'ishuri zatumye ibi bigerwaho.

    Madamu Jeannette Kagame yabwiye abarangije amasomo muri Green Hills Academy ko afite icyizere ko umusanzu bazatanga ku gihugu n'Isi muri rusange uzazana impinduka zikemura ibibazo Isi ifite, abasaba gusigasira iki cyizere no kuba ingirakamaro kuri bose.

    Aba banyeshuri abenshi bakomereza amasomo muri Kaminuza zo mu mahanga. Kuri ubu abagera kuri 35 bamaze kubona Kaminuza bazigamo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, Canada n'ahandi.

    Ati “Isi ni iyanyu ngo muyibyaze umusaruro, ndizera ko ubwo mugiye kujya hirya no hino muzahaha ubumenyi bunyuranye, imitekerereze yo guhanga udushya ndetse n'imyitwarire bizabafasha guteza imbere aho muvuka”.

    Yabibukije ko bagiye mu bundi buzima butandukanye n'ubwo barimo ndetse burimo ibyiza byinshi, abasaba kwibuka ko 'ibyiza ari mubyara w'ibibi no kubabara'.

    Ati “Gufata ibyemezo byiza mwagaragaje bikaba bibagejeje ku ntambwe y'ingenzi nk'iyi, ni ingabo izabarinda ubusharire bw'ubuzima. Igihe nikigera cyo kwishimira izindi ntsinzi zanyu nko gutsinda neza muri kaminuza cyangwa kubona akazi keza, tuzaba duhari tubashyigikire tubahe ubufasha bwose dushoboye”.

    Madamu Jeannette Kagame yashimiye abanyeshuri barangije mu 2022 uburyo mu bihe bigoye babaye itara ry'abaturage, aho batangiye umusanzu wa mituweli abaturage 2000 bo mu Karere ka Rubavu, bagakusanya inkunga yo guha ibikoresho by'isuku abarwayi bo mu bitaro bya CHUK, bakigisha Icyongereza abana bo mu muryango Ihumure ndetse bakanatanga impano za Noheli.

    Ati “Mwibukije twese ko mu bihe bigaragara ko ari bibi, abanyarwanda twahagurutse tugafasha igihugu cyacu mu buryo bushoboka. Muri Inkomezamihigo nyazo”.

    Umuyobozi wa Green Hills Academy, Daniel Hollinger, yashimiye aba banyeshuri ko nubwo habayeho inzitizi nyinshi bakoresheje imbaraga nyinshi amanywa nijoro bakarangiza porogaramu ya International Baccalaureate [porogaramu mpuzamahanga y'imyigishirize, IB].

    Yavuze ko iyi izabafasha kuba ingirakamaro no gushaka ibisubizo byugarije Isi. Yabasabye gukoresha amahirwe yo kwiga neza bafite bagahesha ishema ababyeyi bigomwe byinshi kugira ngo babigereho.

    Ati “Mu byo mukora byose, mu mahitamo mukora muzaharanire kugira uruhare mu gutuma Isi iba nziza kurusha uko imeze, mube inyangamugayo, muzakoreshe igihe cyanyu, ubushobozi n'impano byanyu, by'umwihariko mugire urukundo kuko rubumbatiye byose”.

    Mireille Umutoni wavuze mu izina ry'abarangije amasomo mu 2022 muri Green Hills Academy, yavuze ko banyuze mu nzira igoye kubera impinduka zagiye zigaragara mu myigire zirimo integanyanyigisho nshya, amabwiriza mashya y'ishuri, ikoranabuhanga rishya n'uburyo bw'imyigishirize ariko byose bakabasha kubikora kandi neza.

    Yijeje ko nta kabuza bazagaragaza impinduka nziza ku Isi, asaba na bagenzi be gukomeza kubyaza umusaruro amahirwe bafite kandi bakigirira icyizere kuko ari bo bazagena abo bashaka kuba bo.

    Ati “Urugendo rwacu rwari rurerure ariko rwatumye tumenya gufata inshingano, kugira amatsiko, ubumenyi, amahame, gufunguka mu mutwe kandi tubasha kwita kuri buri kimwe. Ubwo dutangiye uru rugendo rushya, ndizera ko tutazateshuka”.

    Umuyobozi Mukuru wa Irembo, Faith Keza, wahaye impanuro aba banyeshuri, yabagiriye inama yo kumenya abo baribo n'icyo bashaka, kwiga bagamije guhatana ku Isi yose no kwibuka sosiyete bakomokamo.

    Ati “Ndabashishikariza gukomerezaho, mwerekane abo muri bo, mumenye indangagaciro zanyu kandi mugene abo mwifuza kuba bo kandi mufate ibyemezo bizatuma muba abantu b'ingenzi. Mube abantu bahangana kandi bigirira icyizere yaba ku ruhando rwa Afurika n'isi muri rusange. Ikindi mube abantu b'ingenzi muri sosiyete. Muzakore ibizatuma sosiyete ibagirira icyizere kandi muyigirire akamaro”.

    Green Hills Academy ni ishuri ry'ababyeyi barimo na Madamu Jeannette Kagame, ryatangiye mu 1997 ritangirana abanyeshuri 130, ubu nyuma y'imyaka 24 rishinzwe rimaze kwigamo abarenga 1500 baturuka mu bihugu birenga 60 byo hirya no hino ku Isi.

    Uyu mwaka abarangije amasomo ni 92 barimo abakobwa 52 n’abahungu 40

    Bamwe mu bakobwa barangije muri Green Hills Academy uyu mwaka

    Bari bishimiye gusoza amasomo no gukomereza andi muri kaminuza

    Abakobwa 52 ni bo barangije amasomo muri Green Hills Academy uyu mwaka

    Yishimiye gufata ifoto y’urwibutso na mwarimu we

    Ababyeyi bari baturutse imihanda yose baje gushyigikira abana babo

    Akanyamuneza kari kose ku babyeyi

    Yaje gushyigikira abana barangije muri Green Hills Academy

    Byari ibyishimo…

    Byari ibyishimo ubwo abana bari bamaze guhabwa impamyabushobozi

    Ababyeyi bari baturutse imihanda yose baje gushyigikira abana babo

    Umuyobozi wa Irembo Faith Keza yagiriye inama abarangije amasomo zirimo kumenya abo bashaka kuba bo

    Madamu Jeannette Kagame afatanya n’abana gukata umutsima

    Umuyobozi w’icyiciro cy’amashuri yisumbuye muri Green Hills Academy Anna Bagabe yashimiye cyane ababyeyi bashyigikira abana babo

    Mireille Umutoni wavuze mu izina ry’abandi yijeje ko bazakomeza umuhate basanganywe

    Madamu Jeannette Kagame ashyikiriza impamyabumenyi umwe mu banyeshuri basoje amasomo

    Umunyeshuri wahize abandi Sneha Negi yashimiye bagenzi uko bafatanyije mu bihe bikomeye

    Umuyobozi wa Green Hills Academy Daniel Hollinger yashimiye abanyeshuri basoje amasomo ku muhate bagaragaje mu bihe bikomeye

    Ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu ‘Rwanda Nziza’

    Abanyeshuri ba Green Hills Academy berekanye ubuhanga mu kuvuza ingoma

    Band ya Green Hills Academy yacuranze neza cyane bose bayikurira ingofero

    Ni abana bato ariko bafite ubuhanga mu gucuranga ibicurangisho bigezweho

    Yacurangaga areba n’amanota y’ibyo acuranga

    Bizihiye abitabiriye gusoma amasomo muri Green Hills Academy

    Mu mbyino Nyarwanda na ho abiga Green Hills Academy ntibatanzwe

    Intore ni gutya zaserutse

    Abakobwa babyinnye bya kinyarwanda karahava

    Intore zahamirije biratinda…

    Madamu Jeannette Kagame yafashe ifoto y’urwibutso n’abarangije muri Green Hills Academy

    Andi mafoto wakanda hano

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/madamu-jeannette-kagame-yasabye-abarangije-muri-green-hills-academy-kugira

  • Iwabo w'inka mu mirambi iteye ubwuzu; dutemberane i Kayonza hacumbitse intare n'inkura (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Niwifuza kuruhukira hanze ya Kigali ariko ugasanga bitari bworohe kujya i Rubavu ku mazi cyangwa iyo za Karongi, ushobora guhinira bugufi aho ushobora kubona icyo kurya no kunywa bigezweho wiyicariye mu mwimerere w'ibidukikije, witegeye neza ibiyaga n'imirambi ifite ibirometero agahumbi.

    Ku basanzwe batembera bamaze kubyumva ko turi kuganisha kuri Kayonza, Akarere gafatwa nk'umutima w'Intara y'Iburasirazuba, kakiharira 70% bya Pariki y'Akagera na 70% by'ibiyaga biyirimo.

    Mu rugendo rw'ibirometero 65 uvuye i Kigali, Kayonza, kimwe n'igice kinini cy'Iburasirazuba, uzayimenyera ku mirambi idasanzwe mu bindi bice byinshi by'igihugu, ku buryo ushobora gukeka ko warenze imbibi z'Urw'imisozi igihumbi, bikaba igihamya cy'uko kwanda k'u Rwanda kutarobanuraga ku butoni.

    Iyi mirambi y'Iburasirazuba ni yo ituma iyi Ntara igaragaramo ibiyaga byinshi.

    Ucyinjira muri aka Karere, ubwo uba urenze za Rwamagana, ntuzatungurwe no kugenda uhura n'inka cyangwa ukazibona zirisha hakurya na cyane ko aka Karere ari kamwe mu dukomokamo inyama z'inka mu gihugu.

    Mu gihe gito ugihabwa ikaze muri Kayonza, uhingukira ku Imigongo Art Center, aho ushobora gusanga imitako itandukanye ya Kinyarwanda, ikwibutsa amateka n'umwihariko w'umuco w'u Rwanda.

    Mu nzira, uzanyura kuri Camellia Tea House aho ushobora kuruhukira unywa ikawa, ukomeze urugendo uce kuri Silent Hill Hotel mbere yo kwinjira mu Mujyi wa Kayonza, aho uzasanga Elegancia Hotel n'izindi zitandukanye.

    Muri uyu Mujyi ukiri kwaguka, uzahasanga serivisi hafi ya zose wabonera mu Mujyi wa Kigali na cyane ko ibikorwa by'ubukerarugendo biterwa n'uko uri hafi ya Pariki y'Akagera bikomeje gutuma iterambere ryawo ryihuta.

    Abaturage benshi ni abahinzi n'aborozi ariko ibikorwa by'ubucuruzi biri gutera imbere mu buryo bufatika. Uyu Mujyi urimo guhinduka ihuriro ry'Intara y'Iburasirazuba, mu gihe abashoferi b'amakamyo aturutse mu bihugu nka Uganda badapfa kuharenga badaparitse ngo bagire ibyo bahaha.

    Nubwo inyama zidahendutse ugereranyije n'ahandi mu gihugu, Kayonza igira uruhare runini mu kuba igicumbi cy'inyama z'inka, ibishobora guterwa n'ubunini bw'aka Karere kari ku buso bwa kirometero kare 1935 ndetse no kuba igice kinini cyako ari imirambi, hakaboneka amazi y'ibiyaga n'ibindi bituma kaba Akarere kaberanye n'ubworozi.

    Ibagiro rizwi cyane i Kayonza ni iriherereye mu Murenge wa Murundi mu Kagari ka Buhabwa, mu gihe uduce nka Buhabwa na Mucucu tuzwiho kugira inka nyinshi.

    Ubukerarugendo buhanzwe amaso

    Kayonza ni Akarere kaberanye n'ubukerarugendo ndetse kakaba amarembo ya Pariki y'Akagera, ari na yo nini mu Rwanda aho icumbikiye inyamaswa eshanu z'inkazi zirimo intare, inkura, ingwe, inzovu n'imbogo.

    Muri Pariki imbere, habarizwa hoteli enye zirimo Ruzizi Tente Lodge, Magashi Camp, Karenge bush Camp ndetse n'Akagera Game Lodge. Hanze ya Pariki hari nk'Akagera Rhino Lodge, Akagera Transit Lodge, Akagera Safari Camp n'ahandi hantu ushobora kuruhukira.

    Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, ari na rwo rufite ubukerarugendo mu nshingano zarwo, rwashyizeho ibice by'ingenzi bizubakwamo hoteli mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubukerarugendo muri aka Karere.

    Agace ka Nyagakonji gaherereye mu Murenge wa Ndego ndetse na Mutumba mu Murenge wa Murundi, twose dutegereje ishoramari ry'amahoteli azarushaho gutuma Kayonza iba igicumbi cy'ubukerarugendo.

    Karama Joseph watangije 'Akagera Rhino Lodge,' yagarutse ku buryo aka Karere kaberanye n'ishoramari ry'amahoteli. Yavuze ko bafunguye ibikorwa mu 2019, aho mu mwaka wa mbere bakiriye abashyitsi 1500.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko hakiri amahirwe atarabyazwa umusaruro muri Kayonza, cyane cyane mu rwego rw'ubukerarugendo.

    Ati 'Hoteli ziri mu Karere kacu ntabwo zihagije, turabona abantu bashobora kubaka izindi hoteli nka site ya Nyagakonji, RDB yahagaragaje nk'ahantu hari amahirwe y'ubukerarugendo. Turacyakeneye abantu bahashora imari kuko ni heza cyane.'

    Bivugwa ko izina Kayonza ryaturutse ku byitwaga 'Imiyonza' byakundaga kuba muri aka gace cyane. Aka Karere kabarizwamo ibiyaga bibiri, ari byo icya Muhazi na Kibare.

    Imbere muri Pariki y'Akagera ariko ku ruhande rw'Akarere ka Kayonza, habarizwa ibiyaga birindwi birimo Ihema, Birengero, Shakani, Kivumba, Hago, Gishanju na Kagese.

    Imigongo Art Center ni ahantu hasigaye hakunzwe mu Karere ka Kayonza

    Imigongo Art Center wahasanga ikawa

    Camellia Tea House iri mu nkengero z’Umujyi wa Kayonza yubatse neza

    Imbere muri Camellia Tea House

    Ugana kuri Camellia Tea House aho ushobora gusanga icyo kurya no kunywa

    Magashi Camp iba neza neza muri Pariki y’Akagera

    Iyi foto yafatiwe mu Akagera Rhino Lodge, aho uba witegeye izuba rirenga ku Kiyaga cya Ihema kiri muri Pariki y’Akagera

    Akagera Rhino Lodge yubatse mu ishyamba hagati

    Amacumbi yo mu Akagera Rhino Lodge ateye ubwuzu

    Akagera Rhino Lodge yubatse mu ishyamba hagati

    Imbere mu byumba bya Akagera Rhino Lodge

    Ubwogero bwo mu Akagera Rhino Lodge butuma umuntu aba areba hanze

    Aho Akagera Rhino Lodge yubatse ni ahantu heza

    Inzira ijya mu macumbi ya Akagera Rhino Lodge

    Mu Akagera Rhino Lodge uhasanga amafunguro ateguye neza

    Akagera Rhino Lodge ifite aho abantu bashobora kujya kota umuriro

    Akagera Safari ni hoteli iri hafi kuzura yubatswe ku musozi wa Nyagakonji

    Urutare ruhangano rwubatseho piscine iri mu Akagera Safari Camp

    Aho wakirirwa iyo ugiye mu Akagera Safari Camp

    Imiterere ya Akagera Game Lodge igenzurwa na Mantis

    Ku muhanda ugana kuri Pariki y’Akagera hari Akagera Coffee Services aho wasanga ikawa ihingwa mu Karere ka Kayonza n’amafunguro

    Inyubako za Akagera Safari Camp ziba zisa neza

    Karenga Bush Camp iri mu zikunzwe na benshi muri iyi minsi

    Urutare ruhangano rwubatseho piscine iri mu Akagera Safari Camp

    Amahumbezi aba ari yose iyo uri i Kayonza

    Amarembo ya Pariki y’Akagera ari mu Karere ka Kayonza

    Amarembo ya Pariki y’Akagera ari mu Karere ka Kayonza ni magari

    Impala ni zimwe mu nyamaswa ziboneka ku bwinshi muri Pariki y’Akagera

    Impyisi ni zimwe mu nyamaswa ziri muri Pariki y’Akagera

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yavuze ko hakiri amahirwe atarabyazwa umusaruro muri Kayonza, cyane cyane mu rwego rw'ubukerarugendo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iwabo-w-inka-mu-mirambi-iteye-ubwuzu-dutemberane-i-kayonza-gacumbikiye-intare-n