Blog

  • Apôtre Mutabazi yasabye iperereza ryihariye ku nkomoko ya miliyari itunzwe na Bamporiki – #rwanda #RwOT

    Mutabazi yavuze ko ntacyo apfa na Bamporiki, ngo icyo ashaka ni uko abaturage bava mu rujijo, bakamenya niba miliyari aherutse kuvuga ko atunze, ari iyo yakoreye cyangwa yanyereje.

    Mu kwezi gushize ni bwo RIB yatangaje ko iri gukora iperereza kuri Bamporiki Edouard, nyuma y'amasaha make ahagaritswe ku mirimo ye kubera ibyaha yari akurikiranyweho birimo kwakira 'indonke'.

    Mu ibaruwa Mutabazi yandikiye Umunyamabanga Mukuru wa RIB yakiriwe ku wa 14 Kamena 2022, yavuze ko hari urujijo ku nkomoko ya miliyari y'amafaranga y'u Rwanda Bamporiki yavuze ko atunze.

    Ati 'Nyakubahwa Muyobozi, ntacyo mpfa na Bamporiki Edouard pee!, ariko niba yarigambye ko amaze kuzuza Miliyari y'amafaranga y'u Rwanda kuri Radio Rwanda bamubaza aho yayakuye agasubizanya uburimanganya akavuga y'uko hari ishyamba yarazwe ryaturutse mu gisekuru cya cyenda.'

    'Ubwo naganiraga n'umwe mu rubyiruko rwitabiriye Ndi Umunyarwanda, yambwiye y'uko yabahaye ubuhamya ko ibisekuru by'iwabo birindwi bari abatindi ndetse b'abahanya. '

    Muri Nyakanga umwaka ushize ni bwo Bamporiki yatangarije kuri Radio Rwanda, ko mu mwaka wa 2000 ubwo yageraga i Kigali yari afite 300 Frw, nyamara kubera Politiki nziza ya FPR Inkotanyi idaheza, asigaye atunze agera kuri miliyari 1 Frw.

    Mutabazi yasabye RIB gukorana n'izindi nzego zishinzwe ubutasi 'hagamijwe gukusanya amakuru y'imitungo afite yose, igaragara n'itagaragara n'aho yayikuye.'

    Ati 'Muyobozi birakwiye ko mukura mu rujijo urubyiruko mukarutangariza ko imitungo ya Bamporiki mwasanze yarayikoreye binyuze mu mucyo cyangwa mugatangaza ayo azasubiza niba mutakwemeza y'uko atigeze anyereza umutungo w'igihugu mu nshingano zose yakoze harimo n'itorero ry'igihugu.'

    IGIHE yabajije Mutabazi niba nta kindi kibazo cyihariye apfa na Bamporiki dore ko hari abamaze iminsi babimushinja ku mbuga nkoranyambaga.

    Ati 'Nababwira ko ntacyo [dupfa] ariko n'iyo cyaba gihari si cyo cyatumye akora ibyo yakoze. Kandi ubutasi Rukurikiranafaranga bukozwe bukagaragaza ko ari iyo yakoreye byakuraho urujijo nta kindi.'

    “Nababaza ngo ese ko mumufitiye ubwoba nk'aho muzi neza ko miliyari ayifite kandi yayikuye mu manyanga? Niba umuntu asigaye anyereza umutungo abandi bakamufasha kudakurikiranwa, kumusabira imbabazi, no guhungeta uzamuye ijwi mu nyungu z'umuturage wo hasi, twaba dufite ikibazo cy'uko twabaye inyangarwanda tutabizi kandi turi benshi.'

    Mu butabera ukekwa afatwa nk'umwere kugeza ahamijwe icyaha. IGIHE yabajije Mutabazi niba ibyo arimo atari uguhamya icyaha ugifatwa nk'umwere. Ati 'Muhamya naba nzi n'ayanyerejwe. Navuga umubare nkavuga ko ayagarura nta yandi mananiza.'

    Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice aherutse kwandikira Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, imitwe yombi asaba kwiga ku mushinga w'itegeko ryo kunyaga uwariye ruswa n'uwanyereje umutungo w'igihugu, avuga ko ari ko byahoze mu muco wa Kinyarwanda ku mutware wabaga yagomeye ingoma.

    Inkuru bijyanye: Apôtre Mutabazi yitabaje Inteko asabira uwariye ruswa 'kunyagwa' ibyo atunze byose

    Mutabazi yavuze ko abamushinja kwanga Bamporiki ari abashyigikiye imungwa ry’umutungo w’igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/apotre-mutabazi-yasabye-iperereza-ryihariye-ku-nkomoko-ya-miliyari-itunzwe-na

  • Shadyboo yongeye kuzunguza umubyimba kuri Instagram abafana be barabya indimi (video). – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore umaze kubaka izina rikomeye ku mbuga nkoranyambaga za hano mu Rwanda, Shadyboo yongeye guha show abamukurikira ku rubuga rwa Instagram Aho yazunguje amubiri yivuye inyuma nkibisanzwe abafana nabo baramwigeza karahava.

    Mu mashusho shadyboo yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, yabyinnye azunguza umubyimba yambaye agakanzu kumukara kagufi cyane kuburyo byanamusabaga kugafata ngo katamwambika ubusa.

    Bimwe mubyo abafana bavuze berekana amarangamutima yabo bazamuriwe niyi video:

    Source : https://yegob.rw/shadyboo-yongeye-kuzunguza-umubyimba-kuri-instagram-abafana-be-barabya-indimi-video/

  • Ibyahishuwe: Burya Mbappé yashatse gusahura no gusonga Real Madrid – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umufaransa ukina hagati Aurelién Tchouameni yamaze kumugaragaro gusinyira Real Madrid amasezerano y'imyaka itandatu afite agaciro ka Miliyoni 85 z'amayero ava muri Monaco.

    Ikipe ya Real Madrid ikaba yashyize hanze amafoto agaragaza Tchouameni afashe umupira wa Nimero 18 azajya yambara muri iyi kipe aho yari ari kumwe na perezida Florentino Perez.

    Tchouameni yafashe umwanya avuga akari ku mutima ndetse anatangaza icyamukundishije Real Madrid, yagize ati:' nari mfite amahitamo kenshi nagombaga gufata, gusa igihe namenyaga ko Real Madrid inshaka nahise nemeza ko ariyo kipe nzakinira.'

    Yanahishuye ko kandi na  Kylian Mbappé yashatse ko yaza muri PSG, aho yagize ati:' Dirécteur Luis Campos yambwiyeko Mbappé yafashe umwanzuro wo kuguma muri PSG.'

    'Mbappé akimara kumenyako nzava muri Monaco yaramvugishije abwirako najya muri PSG gusa namusobanuriye ko nshaka kujya muri Real Madrid gusa yaranyumvise ndetse aranyishimiye.'

    Tchouameni w'imyaka 22 akaba asinyiye Los Brancos nyuma yo kwanga Liverpool, Manchester United ndetse na PSG.

    Source : https://yegob.rw/ibyahishuwe-burya-mbappe-yashatse-gusahura-no-gusonga-real-madrid/

  • Equity Bank igiye gushyira imbaraga mu mishinga irengera ibidukikije – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda izaba itera inkunga imishinga igamije gukemura iki kibazo yaba iyo mu ngufu, ibidukikije n'indi yose ihangana n'ikibazo cy'imihindagurikire y'ibihe.

    Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Kamena 2022, iyi banki yahurije hamwe abafatanyabikorwa bayo batandukanye n'abakiliya bayo kugira ngo bigire hamwe uburyo iyi gahunda yagerwaho.

    Equity bank izatera inkunga imishinga itanga icyizere mu kurengera imihindagurikire y'ibihe nk'ikoresha amashanyarazi aturuka ku mirasire y'izuba, itanga ibisubizo byatuma abantu badacana inkwi n'ibindi.

    Indi mishinga izibandwaho cyane ni ijyanye n'ubuhinzi n'iyo mu bwikorezi, aha ni ho bazatanga umusanzu muri gahunda u Rwanda rufite yo kuba mu 2030 ruzaba rwaragabanyije 38% by'imyuka ihumanya ikirere.

    Umuyobozi ushinzwe Ishoramari n'Imibereho Myiza muri Equity Bank, Dianah Mukundwa, yavuze ko bakoze iyi gahunda kugira ngo bagire umusanzu batanga mu guhangana n'ikibazo cy'imihindagurikire y'ibihe cyugarije Isi.

    Yagize ati 'Uyu munsi twahurije hamwe abafatanyabikorwa bacu kugira ngo twungurane ibitekerezo tubagezeho umushinga wo kurengera ibidukikije, ibi ni ukugira ngo twe nka banki tugire umusanzu dutanga mu guhangana n'imihindagurikire y'ibihe.'

    Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, Maxwell Gomera, yavuze ko kugira ngo ikibazo cy'imihindagurikire y'ibihe gikemuke hakenewe amafaranga menshi, guverinoma zitabona zonyine hakenewe abandi bo kuyunganira.

    Ati 'Aha twaganiriye ku bibazo by'imihindagurikire y'ibihe n'imbaraga zikwiye gushyirwamo kugira ngo duhangane n'imihindagurikire y'ibihe. Nk'urugero muri Afurika dukeneye asaga miliyari 700$ buri mwaka kugira ngo tubashe kubigeraho.'

    'Ayo mafaranga ntabwo byoroshye ko guverinoma z'ibihugu bya Afurika zayabona, kandi ntabwo twayabona ku baterankunga. Aha ni ho amabanki nka Equity azamo n'abandi bikorera kugira ngo tuzamure iyo mishinga.'

    Ku ruhande rw'Umuyobozi Mukuru wungirije w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibidukikije, REMA, Munyazikwiye Faustin, yashimye Equity Bank ku ntambwe yateye yo gushyigikira imishinga yo kurengera ibidukikije no guhangana n'imihindagurikire y'ibihe yemeza ko bizafasha na guverinoma kugera ku ntego yihaye.

    Guverinoma y'u Rwanda mu cyerekezo 2050 yashyizeho ingingo zitandukanye zizafasha igihugu kubasha kurengera ibidukikije n'urusobe rw'ibinyabuzima mu guhangana n'imihindagurikire y'ibihe.

    Zimwe mu ngamba harimo ko ikoreshwa ry'inkwi, amakara n'ibindi bicanwa bikomoka ku bimera nka bimwe mu byangiza ibidukikije bikanatanga umwuka wangiza ikirere, bizava ku kigero cya 79.9% byariho mu 2018 bikagera kuri 42% mu mwaka wa 2024.

    Amafoto: Shumbusho Djasiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/equity-bank-igiye-gushyira-imbaraga-mu-mishinga-irengera-ibidukikije

  • Rusizi: Abavuzi batanu ba magendu bakurikiranweho kwangiza ubuzima bw'abana – #rwanda #RwOT

    Bose uko ari batanu bafatiwe mu mirenge itandukanye bakoreragamo ubu buvuzi ari yo Nzahaha, Bugarama na Muganza.

    Gukura ibyinyo (tooth bud removal) no guca ibirimi (uvulectomy), mu bisanzwe bikorerwa ku mpinja, bikozwe n'abiyita abavuzi gakondo bakabikora mu buryo butubahirije isuku no kurinda mikorobe aho bifashisha ibikoresho gakondo bisongoye cyangwa bifite ubugi nk'imisumari, ibyuma, imikasi hamwe n'amafurusheti. Bizera ko ibi bikorwa bikaze ku bana bibavura umuriro, kuruka no gucibwamo.

    Ubusanzwe ibirimi bikunze kuvugwa igihe umwana yahuye n'uburwayi bwo kubyimbagana akamironko bumutera kuryaryatwa no kocyerwa mu muhogo, aho ufite ubu burwayi ashobora kugira umuriro ndetse no kubabara igihe amize ikintu. Ni icyo gihe rero iyo hitabajwe abaganga ba magendu bakata cyangwa bagakuramo burundu akamironko aho kujyana umwana kwa muganga ngo ubwo burwayi bubashe kuvurwa.

    Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko ibikorwa byo kubafata byakozwe nyuma y'uko bigaragaye ko byamaze gufata intera mu Karere ka Rusizi, cyane cyane mu mirenge ya Nzahaha, Bugarama, Muganza, Gikundamvura na Butare.

    Yagize ati 'Twari dufite amakuru y'uko hari abavuzi ba magendu umunani bakora ibyo bikorwa mu Karere ka Rusizi. Batanu barafashwe mu gihe abandi batatu bagishakishwa.'

    Yavuze ko abafashwe ari Gasigwa Emmanuel ufite imyaka 68 y'amavuko, Majyambere Joseph w'imyaka 39, Ngirinshuti Ignace w'imyaka 40, Tuyishime Elysée w'imyaka 31 n'Uwamahoro Rachel w'imyaka 44.

    Ati 'Ku munsi wo ku Cyumweru, Polisi yasanze ababyeyi 14 mu rugo rwa Ngirinshuti, bari bazanye abana babo kugira ngo bakorerwe bimwe mu bikorwa byo gukurwa ibyinyo cyangwa gucibwa ibirimi. Ngirinshuti yafashishaga ibikoresho biteye inkeke nk'imakasi, ibyuma n'amafurusheti, nabyo byafashwe. Aba bakekwaho ibi byaha hamwe n'ibikoresho bifashishaga bashyikirijwe Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe. '

    Abana bagera kuri 28 bahuye n'ibibazo byatewe n'ingaruka zo gukorerwa bimwe muri ibi bikorwa bajyanywe mu bitaro bya Mibirizi byo mu Karere ka Rusizi hagati ya Mutarama na Kamena uyu mwaka.

    Muri bo, 22 baravuwe barasezererwa, batatu boherejwe kuvurirwa mu bitaro bikuru, naho abandi babiri bitaba Imana.

    Ati 'Ibi ni ibikorwa bitemewe, byangiza ubuzima kandi bikorerwa ahantu hadafite isuku hifashishijwe ibikoresho bidafite ubuziranenge, bishobora no gutera cyangwa kwanduza izindi ndwara impinja. Turahamagarira abaturage guhora bajyana abana babo mu bigo nderabuzima no mu bitaro kugira ngo bahabwe serivisi nziza z'ubuvuzi aho gushyira ubuzima bw'abana babo mu kaga, babatererana mu maboko y'abavuzi gakondo ba magendu.'

    Abahanga mu by' ubuvuzi bavuga ko guca ibirimi impinja bitera ububabare bukabije ku mwana, bikaba byamuviramo ubumuga butandukanye ndetse no gutakaza amaraso bikamutera uburwayi bwo kugira amaraso make (Anemie). Uburyo budafite isuku bukoreshwa muri ibyo bikorwa nabwo bukaba bwamuviramo kwandura indwara nka Tetanusi, Virusi itera sida n'izindi zamuviramo kubura ubuzima.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abavuzi-batanu-ba-magendu-bakurikiranweho-kwangiza-ubuzima-bw-abana

  • Mu marira menshi Marcelo yasezeye kuri Real M… – #rwanda #RwOT

    Marcelo yasezeweho mu cyubahiro nk'umunyabigwi witangiye Real Madrid, akayikorera byose bishoboka mu myaka 15 i Santiago Bernabeu.

    Ku wa Mbere tariki ya 13 Kamena 2022, i Madrid habaye ibirori byo gusezerera uwahoze ari umukinnyi wayo mu myaka 15 ishize, Marcelo Vieira da Silva Júnior w'imyaka 34, wavuze ko adasezeye umupira w'amaguru kuko yumva agifite byinshi byo gutanga nk'umukinnyi.

    Marcelo yegukanye ibikombe 25 muri Real Madrid, harimo bitanu bya UEFA Champions League, 6 bya shampiyona ya Espagne La Liga ndetse n'ibikombe 4 by'Isi by'ama-club.

    Marcelo wasezeye mu marira menshi, yavuze ko yishimiye ko Real Madrid hari ibyo yagezeho bari kumwe nk'umukinnyi kandi wakinaga, ati: 'Ndishimye cyane ku byo twagezeho mu myaka ishize. Madrid izahora iteka mu mutima wanjye ariko ikizahora gishengura umutima wanjye ni uko ntabonye amahirwe yo gukina na Chelsea na Reece James i Santiago Bernabeu mbere yo gusezera aha'.

    Bamwe mu bakinanye na Marcelo mu myaka ishize, barimo Cristiano Ronaldo, Iker Casillas n'abandi, bamugeneye ubutumwa burimo amagambo asobanura neza uyu myugariro uwo ari we.

    Cristiano Ronaldo yagize ati 'Birenze gukinana. Umuvandimwe nahawe n'umupira w'amaguru. Mu kibuga yari umwe mu byamamare nishimiye kubana nabyo mu rwambariro'.

    Iker Casillas wahoze ari umunyezamu wa Real Madrid, yagaragaje ko uyu myugariro yaje ari umwana agakurana na bakuru be, ati 'Waje uri umwana. Ni kangahe natatse nti Marcelo garuka? Urakoze kuba warabaye mwiza. Nkwifurije ibyiza gusa kuri ejo hazaza'.

    Uyu myugariro wari watoranyijwe na bagenzi be ngo ababere kapiteni, ntabwo yigeze abona imikino myinshi muri uyu mwaka w'imikino ariko yagiye afasha cyane umutoza, Carlo Anceloti mu rwambariro ndetse ku mukino wa nyuma wa Champions League 2022, Marcelo niwe wateruye igikombe yambaye igitambaro cya kapiteni nubwo atigeze akina umukino batsinzemo Liverpool.

    Abajijwe ku kuba hari aho yakongera kuzahurira na Real Madrid bahanganye ari mu yindi kipe, Marcelo yavuze ko yumva nta kibazo kirimo n'ubwo yiyemerera ko ari umukunzi w'iyi kipe.

    Ati 'Guhura na Real Madrid? Ndumva nta kibazo kirimo. Ndi umukunzi wa Real Madrid ariko ndi n'umunyamwuga'.

    Amakipe arimo Fenerbahce yo muri Turikiya na Marseille yo mu Bufaransa zirifuza gusinyisha Marcelo watandukanye na Real Madrid.

    Mu marira menshi Marcelo yasezeye muri Real Madrid nyuma y’imyaka 15

    Marcelo avuye muri Real Madrid ayihesheje ibikombe 25

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118142/mu-marira-menshi-marcelo-yasezeye-kuri-real-madrid-yari-amazemo-imyaka-15-118142.html

  • Urwego rw’amahoteli rwiteguye neza kwakira abazitabira CHOGM – RDB #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rutangaza ko rumaze igihe rukora ibintu byinshi bitandukanye mu rwego rwo kwitegura kwakira abashyitsi bazitabira (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/urwego-rw-amahoteli-rwiteguye-neza-kwakira-abazitabira-chogm-rdb

  • Rusizi: Bamwe mu bavuzi gakondo barashinjwa gukata zimwe mu ngingo z'abana #rwanda #RwOT

    Ni kuri iki cyumweru 12 Kamena 2022 aba bavuzi bafashwe na Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Rusizi ifatanyije n'inzego z'ibanze aho bavuye mu mirenge itandukanye irimo Bugarama, Nzahaha na Muganza ari naho bakoreraga.

    Polisi y'u Rwanda yatangaje ko ibi bikorwa bisanzwe bikorerwa impinja byo guca ikirimi (uvulectomy) no gukura ibyinyo (tooth bud removal), bigira ingaruka ku buzima bw'abana zirimo kuba hari abahatakariza ubuzima ndetse n'ubumuga bwa burundu.

    Amakuru dukesha Radiotv10 avuga ko mu bikorwa byabo bakoreshaga ibikoresho bidafite isuku bitanemewe nk'ibyuma bifite ubugi ndetse n'imisumari n'imikasi.

    Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, yavuze ko ibikorwa nk'ibi byari bimaze gufata intera ari na yo mpamvu Polisi yabihagurukiye igafata aba batanu.

    Yavuze ko Polisi yari ifite amakuru ko hari abavuzi gakondo umunani bo muri aka Karere ka Rusizi bakora ibi bikorwa, ati 'Batanu barafashwe mu gihe abandi batatu bagishakishwa.'

    Abafashwe barimo Emmanuel w'imyaka 68 y'amavuko, Joseph w'imyaka 39, Ignace w'imyaka 40, Elysée w'imyaka 31 na Rachel w'imyaka 44.

    Yavuze ko ubwo aba bafatwaga, polisi yasanze kwa Ignace hari ababyeyi 14 bari bazanye abana babo kubakoreshaho ibi bikorwa by'ubuvuzi butemewe.

    Polisi yasanze kuri uyu muvuzi Gakondo ibikoresho biteye inkeke yakoreshaga birimo ibyuma, imikasi n'amafurusheti.

    SP Bonaventure Twizere Karekezi, yagize ati 'Aba bakekwaho ibi byaha hamwe n'ibikoresho bifashishaga bashyikirijwe Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe. '

    Polisi y'u Rwanda ivuga ko abana bagera kuri 28 bahuye n'ibibazo byatewe n'ingaruka zo gukorerwa bimwe muri ibi bikorwa, bajyanywe mu bitaro bya Mibirizi byo mu Karere ka Rusizi hagati ya Mutarama na Kamena uyu mwaka. Muri bo, 22 baravuwe barasezererwa, batatu boherejwe kuvurirwa mu bitaro bikuru, naho abandi babiri bitaba Imana.

    SP Bonaventure Twizere Karekezi yagize ati 'Ibi ni ibikorwa bitemewe, byangiza ubuzima kandi bikorerwa ahantu hadafite isuku hifashishijwe ibikoresho bidafite ubuziranenge, bishobora no gutera cyangwa kwanduza izindi ndwara impinja.'

    Yaboneyeho kugira inama ababyeyi bashobora kugira abana bakagira icyo kibazo kujya bihutira kujya ku bigonderabuzima bibegereye aho kugana aba bavuzi ba Gakondo kuko bishobora kubagiraho ingaruka bakaba barwara n'izindi ndwara.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/rusizi-bamwe-mu-bavuzi-ba-gakondo-barashinjwa-gukata-zimwe-mu-ngingo-z-abana

  • Uwari umukozi wo mu rugo byarangiye abaye nyir’ururugo(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore wo muri Nijeriya yabaye ikiganiro kuri interineti nyuma yo gutangaza ibintu bishimishije kubyerekeye ubukwe bwe.

    Nkuko biboneka muri video uyu mugore amaze igihe gito ashyingiranywe ,yatangaje yahoze ari umukozi wo murugo none akaba ashima Imana ko yamufashije akaba yarashinze urugo rwiza.

    Muri videwo irimo gukwirakwira kuri interineti, umugore yashoboraga kubyina imbere mu modoka maze amwenyura cyane.

    Source : https://yegob.rw/uwari-umukozi-wo-mu-rugo-byarangiye-abaye-nyirururugovideo/

  • Perezida Kagame yambitse Houlin Zhao umudali w’icyubahiro w’Agaciro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yambitse umudali w’Agaciro Umunyamabanga mukuru w’Ikigo mpuzamahanga cy’itumanaho (ITU), Houlin Zhao, mu rwego rwo kumushimira, kikaba (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yambitse-houlin-zhao-umudali-w-icyubahiro-w-agaciro