Blog

  • Kabaye: umukobwa w’imyaka 16 arashinjwa gufata ku ngufu umusaza rukukuri – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa ukiri muto ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokasi ya Kongo arashinjwa n'abaturage gufata ku ngufu umukambwe w'imyaka 76 ndetse akanamuhoza ku nkeke.

    Nk'uko bitangazwa n'abaturage b'uyu mukobwa bavuga ko uyu mukobwa afata ku ngufu umusaza w'imyaka 76 akanamuhoza ku nkeke, kandi ngo si ibyo gusa kubera uyu mukobwa nabo yarabazengereje kuko abana babo b'abahungu abafata kungufu cyane cyane abari munsi y'imyaka 10 kumanura akabasambanya.

    Abaturage bahangayikishijwe n'uyu mukobwa w'imyaka 16 bavuga ko batewe impungenge nawe cyane, ariko ikintu kiba kibahangayikishije cyane ni uko ashobora kubanduriza abana indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina cyan cyane izidakira, bakaba banasaba ababyeyi b'uyu mukobwa kwirengera ingaruka z'ibikorwa by'uyu umwana wabo.

    Uyu mukobwa abajijwe ibyo ashinjwa yasekeje abantu avuga ko yikundira cyane uyu musaza rukukuri ,akaba ari yo mpamvu aba ashaka kumusambanya.

    Source : https://yegob.rw/kabaye-umukobwa-wimyaka-16-arashinjwa-gufata-ku-ngufu-umusaza-rukukuri/

  • Nguyu umukobwa abasore bose bahora barota. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari ibintu biza ku isonga cyane kuburyo umukobwa ubyujuje cyane cyane muri iki gihe, usanga arwanirwa n'abasore ngo bamugire umugore, kuburyo adashobora kugumirwa.

    Umukobwa urangwa n'ubwiza karemano

    Muri rusange n'ubwo abasore badakunda kimwe, hari ibyo benshi bahuriraho kandi by'ingenzi biranga umukobwa ushobora kuvamo mutima w'urugo nk'uko bakunze kubivuga.

    Ibi rero ni bimwe mu biranga umukobwa muzima abasore bose bahora barota ushobora kubaka rugakomera:

    1.Umukobwa utagira ishyari

    Umukobwa ugira ishyari akenshi usanga arangwa no kugira umushiha kandi no kubana n'abandi biramugora cyane kuko aba yumva abafitiye ishyari. Umukobwa utagira iyi ngeso arakundwa cyane kuko abasore bumvako iyo umukobwa nta shyari agira aba anyurwa n'ibyo afite.

    2.Umukobwa ushikama ku wo ari we

    Burya umukobwa utajahagurika ngo yerekane impinduka kuri we za hato na hato, yishimirwa n'abasore cyane kuko imico agaragaza muri icyo gihe bibaha icyizereko batazigera bacogora kuyigaragaza. Si byiza rero ngo niba uri umukobwa usamarire akaje kose ngo wumve ko ugomba kwitwara nka runaka kuko imyitwarire y'abantu iaratandukanye cyane, wazabura ibyo ufata n'ibyo ureka ugahinduka injajwa.

    3.Ntukabe nyambere igihe cyose guhamagara umuhungu

    Kuri iyi ngingo twababwira ko atari bibi rwose guhamagara umuhungu, ariko wibigira akamenyero ngo uhore umuhamagara kandi ubona we ataguhamagara. Burya akenshi iyo ubona umusore atakwandikira cyangwa se ngo aguhamagare, ashobora kuba atakwiyumvamo cyangwa hari ibyo akigenzura.

    4.Umukobwa urangwa n'ubwiza karemano

    Ni kenshi usanga igitsinagore kibanda ku bintu cyakisiga mu rwego rwo kongera ubwiza bwabo ku mubiri. Nyamara burya abagabo benshi usanga bakururwa cyane n'umukobwa wifitiye ubwiza karemano, kuko aba azi ko ubwo bwiza iteka azabuhorana. Si byiza cyane rero kwishyiraho ibintu birenze ku isura yawe kuko abakobwa ni beza ku kigero gikurura abagabo kabone n'ubwo baba batisize ibyo bintu.

    5.Umukobwa usabana n'inshuti

    Iyo umukobwa azi gusabana n'inshuti ariko akirinda gusamara, bituma akenshi akundwa n'abasore ku buryo bumva bifuje kumugira umugoe. Baba bazi ko azabasha kubakirira abashyitsi neza, bagafata inshuti zabo neza ntibabace ku muryango ahubwo urugo rwabo rukibera nyabagendwa.

    Source : https://yegob.rw/nguyu-umukobwa-abasore-bose-bahora-barota/

  • As Kigali itsinze APR FC mu buryo bwumutse -… – #rwanda #RwOT

    Umukino watangiye ku isaha ya saa 15:03, utangizwa na As Kigali. Ku munota wa 3 As Kigali yahise yerekana ko ifite gahunda ku mukino ubwo bazamukanaga umupira Niyomugabi Claude atega Niyibizi Ramadhan Umusifuzi atanga kufura itagize icyo ibyara.

    Ku munota wa 9 APR FC nayo yazamukanye umupira, Ruboneka Bosco awuhereza Mugisha Gilbert nawe awuhindurira Kwitonda Bacca, umusifuzi avuga ko yaraririye. Ku munota wa 15 APR FC yakomeje kwereka As Kigali ko ihagaze neza, Niyomugabo Claude yongera kuzamuka neza ahereza umupira Bizimana Yannick nawe awuha Bacca, ateye umupira Ntari Fiacre awukuramo  usanga Bizimana Yannick aho ahagaze nawe awuteyemo yamurura izamu.

    Ishimwe Christian mu bakinnyi bitwaye neza muri As Kigali

    As Kigali iminota 20 ya mbere yayikinnye iri mu buzima bugoye ndetse abakinnyi bayo bahagaze nabi haba mu kibuga hagati Mugeni Fabrice na Karisa Rachid batahuzaga. Rugirayabo Hassan nawe ku ruhande rw’iburyo yari yagowe na Claude ndetse na Mugisha. Iminota 20 ya mbere kandi umunyezamu wa As Kigali Ntwari Fiacre yari yamaze gukuramo imipira 3 yari yabazwe, naho APR FC imaze gutera koroneri 2

    Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga

    Ishimwe Jean Pierre
    Ombolenga fitina
    Niyomugabo Claude
    Buregeya Prince
    Nsabimana Aimable
    Ruboneka Bosco
    Mugisha Bonheur
    Kwitonda Alain
    Mugisha Gilbert
    Manishimwe Djabel
    Bizimana Yanick

    Abasimbura

    Nsanzimfura keddy
    Ndayishimiye Dieu Donne
    Rwabuhihi Placide
    Ahishakiye Hertier
    Mugunga Yves
    Nsengiyumva Elshad
    Nshuti Innocent
    Ishimwe Anicet
    Byitingiro Lague

    Kuva ku munota wa 20 kugera ku munota wa 30 As Kigali yatangiye kubona agahenge nyuma yo gusatirwa gukomeye. Ku munota wa 25 Cassa Mbungo Andre yafashe umwanzuro wo guhagurutsa Niyonzima Olivier ngo atangire kwishyushya kuko yabonaga mu kibuga hagati bitameze neza.

    Ku munota wa 35 As Kigali yerekereye APR FC uko batsinda. 

    Burya ngo aka bukuru ntikiburira, ndetse umuntu iyo yakoze amakosa cyane aba akwiye gukosorwa. Ishimwe Christian yazamukanye umupira awuhereza Haruna Niyonzima acenga ba myugariro ba APR FC areba uko umuzamu ahagaze umupira wisanga mu izamu rya APR FC. Bwari uburyo bwa kabiri As Kigali yari ibonye nyuma y’ubwo ku munota wa 3.

    Haruna Niyonzima Nyuma yo gutsinda igitego

    Nyuma y’uko APR Fc itsinzwe igitego, As Kigali yakomeje gusatira, Ishimwe Christian arongera azamukana umupira ariko Ombolenga amukorera ikosa ryamuviriyemo ikarita itukura.

    Ku munota wa 43 APR FC yongeye kubona amahirwe y’igitego ku mupira wari uzamukanywe na Mugisha Bonheur awuhaye Mugisha Gilbert awutera nabi wambukiranya uruhande urarenga. Igice cya mbere cyarangiye ntazindi mpinduka zibaye amakipe asubira kuruhuka

    Abakinnyi 11 AS Kigali yabanje mu kibuga

    Ntwari Fiacre
    Rugirayabo Hassan
    Bishira Latif
    Ishimwe Christian
    Abubakar lawal
    Mugheni Fabrice
    Kwitonda Alain
    Niyibizi Ramadhan
    Kalisa Rashid
    Niyonzima Haruna
    Hussein Shaban

    Abasimbura

    Bate Shamiru
    Sugira Ernest
    Ndekwe Felix
    Kayitaba Bosco
    Rukundo Denis
    Ahoyikuye Jean Paul
    Niyonzima Seif

    Igice cya kabiri kigitangira, APR FC yakoze impinduka 3, Byiringiro Lague, Nshuti Innocent na Mugunga Yves binjiye mu kibuga, havamo Yannick Bizimana, Kwitonda Bacca na Mugisha Gilbert. Ni uburyo umutoza Adil yari ahisemo kuko abakinnyi yari yabanjemo bari bahushije ibitego bisaga 4 mu gice cya mbere. Ku ruhande rwa As Kigali nta mpinduka umutoza Cassa yigeze akora.

    Umukino warangiye igice cya kabiri utuje ndetse As Kigali nayo yagarutse yagabanyije amakosa yakoraga mu gice cya kabiri.

    Ku munota wa 60 As Kigali nayo yakoze impinduka, Niyonzima Olivier wari wahereye mu gice cya mbere yishyushya, yinjiye mu kibuga asimbuye Niyibizi Ramadhan utari wigaragaje. Umukino wakomeje gukinirwa mu kibuga hagati, ariko APR FC ikanyuzamo igasatira izamu, gusa abakinnyi bari bagiyemo nabo ntibagira impinduka bakora.

    TChabalala yari yagoye ba myugariro ba APR FC 

    Ku munota wa 70 As Kigali yahushije igitego cyari cyabazwe ku mupira wamukanwe na Abubakar Lawal ahereza neza TChabalala ashyizeho umutwe umupira ufata igiti cy’izamu uragaruka. 

    Ku munota wa 80 APR FC yabonye kufura iterwa na Ombolenga Fitina ariko umupira ujya muri koroneri.

    Uko umukino wagendaga ugana ku musozo ni ko As Kigali yahitagamo kugarira igakoresha imipira itunguranye, ari na ho haje guturuka igitego ku munota wa 85 gitsinzwe na Mugeni Fabrice ku mupira wari utakajwe na Mugisha Bonheur.

    Iminota 90 yarangiye As Kigali yari yasuye ifite ibitego 2 ku busa bwa APR FC, umusifuzi yongeraho iminota 4 nayo itagize impinduka itanga, umukino urangirira mu gahinda k’abafana ba APR FC. Ni bwo APR FC yatsindwaga, ntabwo byayibujije kuguma ku mwanya wa mbere kuko Kiyovu Sports yananiwe gutsinda Espoir FC umukino wari wabereye i Rusizi, aho amakipe yombi yanganyije 0-0.

    Indi mikino uko yagenze
    Bugesera FC 2-0 Police FC

    Espoir FC 0-0 Kiyovu Sports
    Gicumbi FC 1-2 Rutsiro FC
    Musanze 1-0 Mukura
    Etoile de L’Est 0-0 Gorilla FC
    Marine FC 3-2 Rayon Sports

    APR FC yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 63 irusha inota rimwe ikipe ya Kiyovu Sports, mu gihe Gicumbi FC yamanutse ikiri ku mwanya wa nyuma n’amanota 18 ikurikiwe na Etoile de ifite amanota 28.

    Ntwari Fiacre yabereye ibamba APR FC 

    As Kigali wari umunsi wayo 

    Abafana ba APR FC bari bumiwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118106/as-kigali-itsinze-apr-fc-mu-buryo-bwumutse-amafoto-118106.html

  • Canada: Gentil Misigaro yakoze igitaramo cy’a… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo cyiswe “Amashimwe Concert” cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 12 Kamena 2022 kibera mu mujyi wa Ottawa kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba. Gentil Misigaro yari ari kumwe n’abaramyi batandukanye barimo James & Elsa, Soleil, Clark na Dairo. Kwinjira byari amadorali 30 (30,000 Frw) mu myanya isanzwe, amadorali 50 kuri ‘couple’ ndetse n’amadorali 10 ku bana bafite imyaka 10-15. Salle yabereyemo ki gitaramo yakubise iruzura, bamwe babura aho bicara.

    Gentil Misigaro yanyarukiye ku mbuga nkoranyambaga ze ashimira Imana ku bwo kumushoboza gutaramana n’abakunzi b’umuziki we inakamuha abantu benshi cyane bitabiriye iki gitaramo, anisegura kuri buri umwe wese utabashije kuba muri iki gitaramo kandi yaraguze itike. Yatangaje ko buri wese wacikanwe n’iki gitaramo kandi yari yaraguze itike, ari busubizwe amafaranga ye.

    Yagize ati “Mu izina rya “Amashimwe Concerts”, ndashaka ku bashimira mwese kandi tunasaba imbabazi abantu bose batashoboye kwemerera kwinjira mu gitaramo ku mpanvu z’uko Salle yari yuzuye, hariho lisite yakozwe y’abatarashoboye kwinjira bamaze kugura amatike kandi bahageze, muraza gusubizwa ‘amafaranga’ kuri ‘contact information’ (imyirondoro) mwatanze”.

    Gentil Misigaro yahembuye abitabiriye igitaramo cye muri Canada

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Gentil Misigaro wamamaye bikomeye mu ndirimbo “Biratungana”, “Buri Munsi” Ft Adrien Misigaro, n’izindi, yavuze ko igitaramo yakoreye muri Ottawa “cyagenze neza cyane kuruta uko twanabitekerezaga”. Ati “Bimwe mu byo nishimiye cyane, bwari uburyo abantu wabonaga bishimye, turirimbana indirimbo zanjye zose, ndetse n’indirimbo nshya twaririmbye kuko twanakoraga live recording abantu bahitaga baziririmba nk’aho bari basanzwe bazizi”.

    Uyu muramyi yasobanuye ko ku bijyanye n’abantu benshi batashoboye kwinjira, “Management team yambwiye ko bagerageje kubasobanurira ko byatewe n’uko Concert ya mbere yari iteganyijwe kuri 15/5, yagombaga kubera muri salle nini cyane. Hanyuma bibaye ngombwa ko igitaramo cyimurirwa ku yindi tariki no ku yindi salle, iyo salle ya nyuma dusanga ntabwo yari nini nk’iya mbere.”

    Gentil Misigaro yashimiye bikomeye abitabiriye iki gitaramo cye dore ko harimo n’abakoze urugendo rw’amasaha ane mu ndege, bakajya kwifatanya nawe mu gitaramo cy’amashimwe. Ati “Nkaba rero nshimira abantu bose batwitabye, haba aba Ottawa, Montreal, Toronto ndetse n’abaje benshi baje bavuye Calgary kwitabira iki gitaramo ahantu huri ugendo rw’amasaha 4 mu ndege ni ukuvuga iminsi 4 uramutse utwaye imodoka. Imana ibahe umugisha mwinshi”.

    Gentil Misigaro ategerejwe i Kigali mu gitaramo “Each One Reach One” azahuriramo na mubyara we Adrien Misigaro tariki 03/07/2022. Ni igitaramo cyateguwe na Melody of New Hope. Iki gitaramo kizabera mu Mujyi wa Kigali kuri Canal Olympia. Mu ntangiriro za 2020 ni bwo bari gukora iki gitaramo, ntibyakunda kuko bakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 cyari kimaze kugera mu Rwanda. Kuri ubu abakunzi b’umuziki wa Gospel bategerezanije amatsiko iki gitaramo.

    Arashima Imana yabanye nawe mu ‘Amashimwe Concert’ yabereye muri Ottawa

    Bataramye bashira inyota!

    Salle yari yakubise yuzuye

    Bahimbaje Imana mu buryo bukomeye

    Gentil Misigaro yanditse amateka avuguruye muri Canada 

    Igitaramo “Amashimwe Concert” kitabiriwe byo ku rwego rwo hejuru, bamwe babura aho bicara

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118105/canada-gentil-misigaro-yakoze-igitaramo-cyamateka-cyaranzwe-cyamashimwe-nubwitabire-bukome-118105.html

  • As Kigali inaze igikombe hejuru Kiyovu Sports… – #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu amaso y’igikombe shampiyona ahanzwe APR FC na Kiyovu zikomeje zikubana kuva shampiyona yatangira, gusa Kiyovu Sports imbaraga zo kwigaranzura APR FC zikomeje kuba nkeya. Aya makipe yombi yagiye kujya mu kibuga buri wese azi ko bikomeye ndetse APR FC bayiha amahirwe yo gutsinda As Kigali kuko abantu bacyekaga ko As Kigali yo iri kubara igikombe cy’Amahoro.

    As Kigali yari yoreheje akazi

    Kiyovu Sports yari yerekeje hakurya y’ishyamba igiye guhangana na Espoir FC itari ifite icyo iharanira kuko yamaze kwizera kuguma mu cyiciro cya mbere ndetse no gutwara igikombe ntabyo irimo. Kiyovu Sports yagiye gukina na Espoir FC imaze iminsi 2 nta myitozo, ndetse Abakinnyi bari bigumuye bavuga ko batari bujye i Rusizi badahawe amafaranga yabo ariko birangira buriye imodoka. Abakinnyi hafi ya bose Kiyovu Sports yari yababanje mu kibuga ndetse n’abari bavuye mu nshingano z’ikipe z’igihugu bose bari mu kibuga.

    Abakinnyi Kiyovu Sports yabanje mu kibuga

    As Kigali yakoze ibyo yasabwaga Kiyovu Sports yirangaraho

    Byari imibare myiza iruta iy’amafanga mu gihe Kiyovu Sports yari gukura amanota atatu i Rusizi kuko muri Kigali yari inkuru nziza ku ruhande rwabo. As Kigali itahabwaga amahirwe, yafashe APR FC iyitsinda ibitego 2 ndetse inakorera amateka kuri Adil utoza iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda.

    Usibye kwambura APR FC amanota 3, As Kigali kandi yanakuyemo umubare w’ibitego APR FC yarushaga Kiyovu Sports, bivuze ko As Kigali yari ihaye Kiyovu Sports butamwa na Ngenda.

    Kiyovu Sports ntabwo ari iyo kuririrwa

    Kiyovu Sports ubu ikoze insubira cyaha ya gatatu muri iyi shampiyona umuntu yavuga ko amakosa ikoze bikigoye ko yatwara shampiyona. Bwa mbere Mukura yatsinze APR FC igitego 1-0 iha rugari Kiyovu Sports ndetse iyobora shampiyona, ariko nyuma iza gutsindwa na Gasogi United ibitego 2-0 inayisuzuguye cyane icyaha cya mbere kiba kiriyanditse. 

    Icyaha cya kabiri Kiyovu Sport yaje kongera kunanirwa gutsinda Bugesera FC yanayakiriye, ari na bimwe mu byatumye ibintu birushaho gukomera. Kiyovu Sports yaje gusa nk’aho igarutse mu murongo ubwo yitsindiraga APR FC twavuga ko cyari igihe gikenewe. Kuri ubu As Kigali ikoze ibyo yasabwaga, ariko Kiyovu Sports yongera gukora ikosa ritari rikenewe inganya na Espoir FC.

    Kiyovu Sports inganyije imikino ibiri yikurikiranya kuko yari yabanje kunganya na Etoile

    Ubu aho bigeze ibintu birasobanutse kuko APR FC irasabwa gutsinda Police FC ku munsi wa nyuma igakomeza kurusha inota rimwe Kiyovu Sports ndetse igahita itwara igikombe. Mu gihe Kiyovu Sports yatsinda Marine FC, APR FC ikanganya cyangwa igatsindwa, APR FC izahita ibura igikombe icyireba.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118109/as-kigali-inaze-igikombe-hejuru-kiyovu-sports-irataruka-118109.html

  • Amashuri yo mu mujyi wa Kigali agiye gufunga icyumweru kubera#CHOGM #rwanda #RwOT

    Guhera tariki 20 kugeza tariki 26 Kamena 2022, amashuri yo muri Kigali azaba afunze. MINEDUC ivuga ko biri mu rwego rwo koroshya ingendo mu Mujyi wa Kigali mu gihe hazaba habera inama ya #CHOGM2022.

    Itangazo MINEDUC yashyize hanze kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Kamena, rivuga ko ibyo byatekerejweho mu rwego rwo kwirinda ko iyi nama yabangamira ingendo z'abanyeshuri n'abarimu babo.

    Rikomeza rivuga ko amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali azafunga kuva ku wa 20 kugeza 26 Kamena, ibizamini bisoza igihembwe cya gatatu ku banyeshuri bakurikira integanyanyigisho y'u Rwanda bikazatangira ku wa 27 Kamena mu gihugu hose.

    Abanyeshuri biga bataha mu Mujyi wa Kigali bazakomeza gusubiramo amasomo bari mu ngo z'iwabo mu gihe abiga bacumbikiwe bazaguma mu bigo byabo.

    Inama y'abakuru b'ibihugu bivuze Umuryango w'Ibihugu bikoresha ururimi rw'Icyongereza(Commonwealth) izwi nka CHOGM izabera mu Rwanda mu cyumweru cya tariki 20 Kamena 2022.

    Inama ya CHOGM iteranira muri kimwe mu bihugu bigize Commonwealth buri myaka ibiri, igafatirwamo imyanzuro ikomeye irebana na demokarasi, iterambere ridaheza, kubaka inzego n'imiyoborere, ubutabera n'uburenganzira bwa muntu.

    Iyi nama kandi ifatirwamo imyanzuro yo guteza imbere ubukungu no kwagura ubucuruzi bushingiye ku kwigira, guteza imbere urubyiruko ndetse no kungurana ibitekerezo ku birebana n'imihindagurikire y'ibihe, imyenda(amadeni) n'ubusumbane hagati y'abantu.

    Umuryango Commonwealth ugizwe n'ibihugu 54 bituwe n'abaturage barenga miliyari ebyiri na miliyoni 500(bakaba bangana na 1/3 cy'abatuye Isi), ndetse uyu muryango ukaba ari uwa kabiri ku Isi mu bunini nyuma y'Umuryango w'Abibumbye UN.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/amashuri-yo-mu-mujyi-wa-kigali-agiye-gufunga-icyumweru-kubera-chogm

  • Nyuma yo gufata Umujyi wa Bunagana, M23 yasabye ibiganiro na Leta ya RDC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w’umutwe w’abarwanyi wa M23, yavuze ko bashaka kugirana ibiganiro na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’uko (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/nyuma-yo-gufata-umujyi-wa-bunagana-m23-yasabye-ibiganiro-na-leta-ya-rdc

  • Utavuga rumwe n'ubutegetsi yasanzwe mu iriba yapfuye #rwanda #RwOT

    Ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi ryo muri Zimbabwe rivuga ko ibisigazwa by'urishyigikiye wari waburiwe irengero byasanzwe mu kinogo cy'iriba.

    Ibi bishyize iherezo ku gushakishwa kwe kwari kwagarutsweho cyane mu bitangazamakuru.

    Moreblessing Ali yari yatangajwe ko yaburiwe irengero nyuma yo guterana amagambo n'uwahoze ari umusore bakundanaga witwa Pius Jambo.

    Ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi rya Citizens' Coalition for Change rivuga ko Jambo ashyigikiye ishyaka riri ku butegetsi.

    Bivugwa ko yamukuye aho yari ari mu kabari mu kwezi kwa gatanu.

    Ishyaka ZANU—PF riri ku butegetsi muri Zimbabwe ryahakanye kugira uruhare mu iyicwa rya Moreblessing, risaba ko bareka polisi igakora amaperereza yayo.

    Umurambo wa Moreblessing wari washangutse (wacitsemo ibice) wasanzwe watawe mu kinogo cy'iriba mu majyepfo y'umurwa mukuru Harare.

    Mbere, polisi yari yavuze ko irimo gufata ibura rye nk'urugomo rwo mu rugo aho kuba irishingiye ku mpamvu za politiki.

    Ariko Fadzayi Mahere, umuvugizi w'iryo shyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi, yavuze ko Jambo afitanye isano n'ibitero birimo urugomo byabaye mbere byibasiye abashyigikiye amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi.

    Yasabye ko hakorwa iperereza ryihuse kandi ritabogamye.

    @BBC

    The post Utavuga rumwe n'ubutegetsi yasanzwe mu iriba yapfuye appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/06/13/utavuga-rumwe-nubutegetsi-yasanzwe-mu-iriba-yapfuye/

  • Rwamagana City yatewe mpaga, AS Muhanga ibona itike ya ½ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Kamena 2022, nibwo ikipe ya Rwamagana City yari yasezereye AS Muhanga muri 1/4 muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri, yatewe (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/rwamagana-city-yatewe-mpaga-as-muhanga-ibona-itike-ya-%C2%BD