Blog

  • Diamond Diva ukorera umuziki mu Bushinwa yaje… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa yageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, mu rucyerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 19 Kamena 2022.

    Diamond yageze ku kibuga yakirwa n'abarimo Dj Bisoso usanzwe ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda, umaze igihe kinini mu bavanga umuziki.

    Yabwiye INYARWANDA ko ari ibyishimo bikomeye kuri we kuba agarutse mu Rwanda, avuga ko agenzwa no kwagura umuziki we.

    Ati 'Ngarutse muri gahunda zitandukanye, gusura inshuti, gusura umuryango, gusura abafana mfite na gahunda nyinshi zijyanye n'umuziki. Abahanzi bamwe na bamwe tugomba gukorana indirimbo. Mfite byinshi byo gukora.'

    Uyu mukobwa akorera umuziki mu Ntara y'Amajyepfo y'u Bushinwa. Yavuze ko agarutse mu Rwanda hashize imyaka ibiri, kandi ko amaze gusohora indirimbo 10, zirimo umunani zifite amashusho n'izindi ebyiri za 'Audio'. 

    Diamond yavuze ko hari abahanzi batatu bo mu Rwanda bagomba gukorana indirimbo. Ati 'Barahari bantegereje, dutegereje gukorana indirimbo zitandukanye. Bagera kuri batatu, abahanzi bakomeye mu Rwanda barantegereje. Tugiye gukora ku mishinga migari bizabashimisha (abafana).'

    Uyu mukobwa yavuze ko atahita atangaza abo bahanzi 'kuko ari uruhisho mfitiye abanyarwanda'. Yasabye gushyigikirwa, avuga ko atazatenguha abakunzi be.

    Diamond Diva kuva mu 2020 yatangiye kwigaragaza ku isoko ry'umuziki. Avuga ko umuziki we utahise ufata nk'uko yabishakaga, ari nayo mpamvu 'nafashe icyemezo cyo kuza mu gihugu (Rwanda) kugira ngo mbashe kubegereza umuziki wanjye'.


    Diamond uzwi mu ndirimbo nka 'Spice' yavuze ko aje gukorana indirimbo n'abahanzi batatu yirinda gutangaza amazina yabo


    Diva avuga ko gukorera umuziki mu Bushinwa ari kimwe mu byatumye adahita amenyekana mu Rwanda 

    Diva yavuze ko uretse kuba agenzwa n'umuziki, agomba gusura inshuti n'abavandimwe 


    Imyaka ibiri yashize Diva akorera umuziki mu Bushinwa

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SPRAY THE LOVE' YA D. DIVA

     “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NISHIKE' YA DIAMOND DIVA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118267/diamond-diva-ukorera-umuziki-mu-bushinwa-yaje-mu-rwanda-gukorana-indirimbo-nabahanzi-batat-118267.html

  • Uganda yanyuzwe n'uko u Rwanda rwateguye CHOGM yiyemeza kurutera ingabo mu bitugu #rwanda #RwOT

    Ambasade ya Repubulika ya Uganda mu Rwanda, irashima u Rwanda uko rwateguye inama y'ibihugu bikoresha urirumi rw'icyongereza kandi yizeza ko Uganda yiteguye gufasha u Rwanda mu buryo bushoboka.

    Ibi ni ibyatangajwe na Ambasaderi mushya wa Uganda  mu Rwanda  Retired  Maj. Gen. Robert Rusoke, mu gikorwa kigamije kumenyekanisha ubukerarugendo n'umuco wa Uganda, kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Kamena 2022.

    Indirimbo zubahiriza u Rwanda na Uganda zongeye kuriririmbwa zikurikirana ku butaka bw'u Rwanda.

    Aho ni ku cyicaro cya Ambasade ya Uganda mu Rwanda iherereye mu karere ka Gasabo mu birori byo kumenyekanisha  ubukerarugendo n'umuco wa Uganda, byiswe 'Uganda Night'.

     Ni ibirori byagaragayemo kwizihirwa kw'abiganjemo abadipolomate ku mpande zombi …Ikimenyetso cyafatwa nka simusiga  ku isura nshya y'umubano w'u Rwanda na Uganda.

    Byarenze kumenyekanisha ubukerarugendo bwa Uganda, ahubwo bisatira inama ya CHOGM  u Rwanda ruri Kwakira muri 2022, ariko Uganda yarayakiriye mu mwaka wa 2007.

    Ambasaderi mushya wa Uganda mu Rwanda Retired  Maj. Gen. Robert Rusoke, wari umaze amasaha make atanze impapuro zimwerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda, ashima byimazeyo uko u Rwanda rwateguye inama ya  CHOGM, ndetse avuga ko igihugu cye kiri inyuma y'u Rwanda, abineraho gusaba abagande bazitabira CHOGM kuzasura ibyiza by'u Rwanda.

    Yagize ati 'Turanezerewe cyane kubera urwego rw'imyiteguro ndetse n'ibikorwaremezo byubatswe. Mwaduteye ishema kandi turi hano kubashyigikira, kandi twizeye ko inama ya CHOGM izagenda neza, tunizeye ko tuzakomeza kugirana ibiganiro mugihe kiri imbere. Inyungu zo ni nyinshi reba nawe abashyitsi tugiye kwakira, tugiye kwakira ibihumbi by'abashyitsi bavuye hafi na kure kandi bazazana inyungu, nibyo turi kugerageza kubwira abantu ngo baze barebe ubwiza bw'ibihugu byacu.'

    Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane y'u Rwanda, nayo yijeje Uganda ko izayishyigikira mu guteza imbere ubukerarugendo bwayo, mu nyungu z'ibihugu byombi. 

    Monique Mukaruliza ni  Umujyanama muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Rwanda.

    Yagize ati 'Murabizi ko ubonye Viza y'ubukerarugendo muri aka Karere kacu ashobora kuza mu Rwanda, akajya Uganda akajya na Kenya, twumva rero ari ibintu tugomba gushyira hamwe, kugira ngo twamamaze kandi bizagirira abaturage bacu akamaro. Kandi no kubereka y'uko dushyigikiye igikorwa cyo kwamamaza ibikorwa by'ubukerarugendo  biri mu gihugu cyabo, ndetse n'ibiri mu muryango w'ibihugu by'Afurika y'Iburasirazuba.'

    Uganda Night ni igikorwa cyari kigamije kwerekana ibikorwa by'ubukerarugendo bigaragara muri Uganda, binyuze mu kwerekana umuco wa Uganda, ibyiza nyaburanga by'icyo gihugu n'ibindi, amahirwe y'ishoramari ari mu rwego rw'ubukerarugendo muri Uganda n'ibindi.

    Hamuritswe kandi ikirango gishya cy'ubukerugendo bwa Uganda cyiswe 'Explore Uganda — the Pearl of Africa.'

    Ni igikorwa cyafashwe n'abatari bacye, nk'umusaruro w'ako kanya wo kuzahuka k'umubano hagati ya Uganda n'u Rwanda, wari umaze igihe urimo agatotsi.

    • Ambasaderi mushya wa Uganda mu Rwanda Retired  Maj. Gen. Robert Rusoke.
    • Ikirango gishya cy'ubukerugendo bwa Uganda cyiswe 'Explore Uganda — the Pearl of Africa.'

    Tito DUSABIREMA

    The post Uganda yanyuzwe n'uko u Rwanda rwateguye CHOGM yiyemeza kurutera ingabo mu bitugu appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/06/19/uganda-yanyuzwe-nuko-u-rwanda-rwateguye-chogm-yiyemeza-kurutera-ingabo-mu-bitugu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uganda-yanyuzwe-nuko-u-rwanda-rwateguye-chogm-yiyemeza-kurutera-ingabo-mu-bitugu

  • IFOTO Y'UMUNSI: Dorcas wo mu itsinda Vestine na Dorcas arimo gukama – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 19 Kamena 2022 twabazengurukiye imbuga nkoranyambaga zitandukanye kugirango tubategurire ifoto y'umunsi. Ifoto twabahitiyemo kuri uyu munsi ni iya Dorcas wo mu itsinda rya Vestine na Dorcas aho yararimo gukama.

    Iyo foto ni iyi ikurikira:

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-dorcas-wo-mu-itsinda-vestine-na-dorcas-arimo-gukama/

  • Arsenal igiye gutanga akayabo mu cyumweru kimwe izana abakinnyi 2 ikeneye cyane #rwanda #RwOT

    Muri iki cyumweru, Arsenal irateganya kongera mu ikipe yayo abandi bakinnyi babiri, kuko Mikel Arteta arashaka gukomeza ikipe ye kugira ngo izabe iri ku rwego rwo hejuru mu mwaka w'imikino 2022/23.

    Ikipe ya Gunners yamaze gusinyisha Marquinhos yakuye muri Sao Paulo mu gihe FC Porto yemeje ko yamaze kumvikana n'iyi kipe yo mu Bwongereza ku mukinnyi wayo Fabio Viera ndetse ngo azishyurwa miliyoni 35 z'amapawundi.

    Bombi bari munsi y'imyaka 23 kandi bujuje ibyo umutoza Arteta yifuza ku bakinnyi arimo gushaka.

    Nk'uko ikinyamakuru Mail kibitangaza, ngo Arsenal yiteguye gukoresha hafi miliyoni 70 z'amapawundi ku bandi bakinnyi ishakisha barimo Gabriel Jesus wa Manchester City hamwe na myugariro wa Ajax, Lisandro Martinez.

    Akayabo ka miliyoni 35 z'amapawundi yatanze kuri Gabriel Jesus bwa mbere yatewe utwatsi ubu iri kwitegura gutanga andi. Martinez nawe Arteta aramubonamo umukinnyi wakwinjira neza mu mikinire ye.

    Bivugwa ko City ishaka hafi miliyoni 50 z'amapawundi kuri Jesus, usigaje umwaka umwe mu masezerano ye, akazemererwa kuva muri iyi kipe muri iyi mpeshyi.

    Uyu munya Brazil yatsinze ibitego 95 mu mikino 236yakinnye kuva yinjira muri City kuri miliyoni 31 z'amapawundi avuye muri Palmeiras muri 2017.

    Biravugwa ko ibiganiro bizakomeza kwihuta kugira ngo Jesus asinye, kandi Arsenal ishishikajwe no kumubona vuba bishoboka, bityo bakibanda ku bandi bifuza.

    Bivugwa ko Jesus yifuza kongera gukorana na Arteta, nubwo Gunners idashobora kumuha gukina muri Champions League.

    Hagati aho, Martinez yatanga irushanwa ryiza kuri Gabriel na Ben White bakina inyuma. Aba bombi bakinnye imikino myinshi mu mwaka w'imikino ushize, ariko kuko Arsenal igiye gukina Europa League, Arteta arashaka kongera imbaraga mu bwugarizi bwye nubwo Rob Holding na William Saliba nabo bari mu ikipe.

    Youri Tielemans ni irindi zina ryavuzwe mu bifuzwa, nubwo Gunners ishaka kugurisha abakinnyi mbere yo gusinyisha uyu Mubiligi.

    Asigaje umwaka umwe ku masezerano ye muri Leicester City kandi ashobora kuboneka kuri miliyoni 25 z'ama pound.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/arsenal-igiye-gutanga-akayabo-mu-cyumweru-kimwe-izana-abakinnyi-2-ikeneye-cyane

  • #CHOGM2022: Uko imihanda ikoreshwa kuri uyu wa 20 Kamena 2022 i Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihe imirimo y’inama ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) izaba ikomeje, imwe mu mihanda yo mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/chogm2022-uko-imihanda-ikoreshwa-kuri-uyu-wa-20-kamena-2022-i-kigali

  • Symphony Band na Sibomana Athanase babimburiy… – #rwanda #RwOT

    Iri iserukiramuco ngarukamwaka ritegurwa na ‘Ikirenga Art Culture Promotion', rigamije guhuriza hamwe abantu b’ingeri zitandukanye kugira ngo bamenye u Rwanda binyuze mu muco warwo, ururimi, n’ubwiza nyaburanga.

    Muri uyu mwaka, iri serukiramuco ryajyanywe mu mujyi wa Musanze aho ryatangiye kuri uyu wa Gatandatu, rikazasozwa ku ya 26 Kamena 2022. Rizarangwa n’ibitaramo by'ubuhanzi n'ubugeni, gusura ahantu nyaburanga, ndetse n'ibiganiro byibanda ku muco nyarwanda.

    Athanase acuranga

    Mu itangizwa ry’ibitaramo, abasaga 150 bitabiriye ibirori byabereye kuri Fatima Hotel, abayobozi b’intara y’amajyaruguru ndetse n’akarere ka Musanze baha ikaze iri serukiramuco, ndetse habaho gutaramirwa na Sibomana Athanase wacuranze umuziki gakondo ndetse na Symphony Band mu muziki ugezweho.

    Mu birori byatangiye i Saa 19:00 z’umugoroba, Nizeyimana Luckman wari ‘MC’ yatangiye aha ikaze abitabiriye, anaha umwanya umuhanzi Sibomana Athanase wacuranze inanga zizwi ari zo ‘Inyama ya Nyamunsi na ‘Ramba Rwanda’, ashimangira ko nta kintu cyiza kibaho nko kugira Igihugu cyiza nk’ u Rwanda.

    Hakizimana Pierre uyobora Ikirenga Art Culture Promotion yavuze ko bafite intego yo kuzamura ubuhanzi n’ubugeni kandi bitaye ku kureshya ba mukerarugendo, hagamijwe ko abahanzi batungwa n’ibyo bakora kandi badatanye n’umuco ndetse n’indangagaciro Nyarwanda.

    Luckman na Hakizimana Pierre

    Twizerimana Clement, umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe Ishami ry’Imiyoborere myiza wari uhagarariye umuyobozi w’akarere, yahaye ikaze abateguye ibitaramo ndetse n’abashyitsi barimo abayobozi b’ibigo byikorera, abahagarariye abahanzi, abahagarariye inzego za Leta n’abandi.

    Bwana Twizerimana yashimiye ko iri serukiramuco rikomatanyije umuco, ubuhanzi n’ubukerarugendo bijyanye n’uko Akarere ka Musanze ari igicumbi cy’ibyo byose, kakaba kihariye ku bukerarugendo.

    Karake Ferdinand wari uhagarariye Guverineri w’intara y’amajyaruguru asanzwe anabereye umujyanama, yashimiye Ikirenga Art Culture Promotion n’abo bafatanyije gutegura iri serukiramuco.

    Yagize ati “Igitaramo nk'iki kukizana i Musanze ni iby'agaciro gakomeye, gutarama mu muco nyarwanda ni ibidufasha kuko ‘Agahugu katagira umuco karacika’. Ntibigomba kutubaho ahubwo tugomba gusigasira umuco.”

    Yongeyeho ati “Ntabwo umujyi wa kabiri (Musanze) upfa kuba uwa kabiri, abantu baba bakora cyane kandi batekereza cyane. Ni ngombwa rero ko habaho n’umwanya wo kwidagadura no kuruhuka, kandi byose hamwe bigateza imbere umuco n’ubukerarugendo.”

    Kamasoni Alice ushinzwe Ubuhanzi no guteza imbere ubukerarugendo bishingiye Ku muco mu Nteko y’Umuco, yashimiye ubufatanye bwiza bwa Ikirenga Art Culture Promotion n’akarere ka Musanze byatanze iri serukiramuco ridasanzwe.

    Yagize ati ‘Ndashimira cyane akarere ka Musanze dusanzwe tuziho ubukerarugendo bushingiye ku ngangi, ndashimira ko bemeye kurenga urwo rubibi, bakemera ko haba ubukerarugendo bushingiye ku muco.”

    Madame Kamasoni yashimiye ko ingeri zose z’abahanzi n’abanyabugeni zahawe umwanya kugira ngo barekane impano zabo, kandi iri serukiramuco rigire umutahe ku iterambere ry’ibyo bakora.

    Madame Kamasoni

    Yasoje ati “Ubuhanzi buturyohere ariko bunatubere umwanya wo kwiga no gusangiza abandi ibyiza byacu.”

    Nyuma y’aho Symphony Band yahawe umwanya wo gususurutsa abitabiriye ibirori, abayigize babanza gucuranga indirimbo zo muri Nigeria na Kenya mbere yo kuririmba indirimbo ebyiri; Ide na Respect izabo bwite.

    Kuri iki Cyumweru, ibitaramo birakomereza mu mujyi wa Musanze imbere y’isoko rya GOICO, ahararirimba abahanzi bakomeye barimo Bushali, Symphony Band, Joshari n’abandi bakunzwe na benshi.

    Mazimpaka Kennedy uyobora ibikorwa

    Symphony Band baririmba

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118257/symphony-band-na-sibomana-athanase-babimburiye-abandi-bahanzi-mu-iserukiramuco-ikirenga-cu-118257.html

  • Imirwano irakomeje hagati ya M23 na FARDC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuryango w’abaganga batagira umupaka (MSF) ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo utangaza ko umaze kwakira imiryango 635 (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/imirwano-irakomeje-hagati-ya-m23-na-fardc