Blog

  • Perezida Biden yagushijwe n'igare imbere ya rubanda #rwanda #RwOT

    Ku wa gatandatu mu gitondo, Joe Biden yakoze impanuka ari ku igare rye hafi y'urugo rwe rwa Delaware, ubwo yari afashe akanya gato ko gusuhuza abanyamakuru abapepera n'akanyamuneza ati 'Mwaramutse!'

    Perezida yari hafi kurangiza imyitozo yo ku igare ubwo yari kumwe na madamu we, Dr Jill Biden, hafi ya Rehoboth Beach aho abashakanye bizihirizaga isabukuru y'imyaka 45.

    Perezida Biden w'imyaka 79 y'amavuko, yari yegeranye n'abakozi ba Secret Service, ubwo yagendaga ku muvuduko uringaniye ashaka guhindukira, mbere yuko afata feri kugira ngo avugane n'imbaga yamwifurizaga 'Umunsi mwiza w'aba Papa' maze yikubita hasi.

    Dr Jill Biden yari yamaze guhindukira ntiyabona kugwa k'umugabo we. Kugwa bitunguranye kwa Biden kwaje nyuma yo guhagarara akananirwa gukura inkweto ku kirenge cy'igare yari atwaye.

    Biden abajijwe niba ameze neza, Biden yashubije ati: 'Meze neza.' Biden abajijwe icyateye kugwa kwe,yavuze ko ari “amano y'inkwetoo” yari yambaye atwaye igare rye.

    Ibi bintu byongera kubyutsa impaka ku bushobozi bw'umubiri bwa perezida Biden,wakoze agahigo ko kujya ku butegetsi bwa Amerika ashaje cyane. Ariko, Joe Biden yizeye kugaruka muri manda ya kabiri.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/perezida-biden-yagushijwe-n-igare-imbere-ya-rubanda

  • Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Kamena 2022 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku ngingo zitandukanye, ikaba yafatiwemo imyanzuro (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ibyemezo-by-inama-y-abaminisitiri-57671

  • Nyamagabe: Babiri baguye mu gitero bikekwa ko cyagabwe n’abarwanyi ba FLN #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Kamena 2022, abagizi ba nabi bitwaje intwaro bikekwa ko ari abo mu mutwe w’inyeshyamba wa FLN, (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/nyamagabe-babiri-baguye-mu-gitero-bikekwa-ko-cyagabwe-n-abarwanyi-ba-fln

  • IPRC Kitabi: Basuye urwibutso rwa Murambi, basobanurirwa amateka ya Jenoside #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa IPRC Kitabi, Richard Nasasira, yabwiye abanyeshuri bo muri iri shuri rikuru ayobora ko n’ubwo muri bo hari abiga ibijyanye n’ubukerarugendo, (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/kwibuka/article/iprc-kitabi-basuye-urwibutso-rwa-murambi-basobanurirwa-amateka-ya-jenoside

  • BREAKING NEWS : Igitero cy’inyeshyamba bikekwa ko ari iza FLN cyahitanye abantu babiri i Nyamagabe #rwanda #RwOT

    Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, rivuga ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 18 Kamena 2022, ahagana saa Munani, abagizi ba nabi bitwaje intwaro bikekwa ko ari abo mu Mutwe w’Inyeshyamba wa FLN baturutse hakurya y’Umupaka barashe ku modoka itwara abagenzi mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe yerekezaga muri Rusizi.

    Rikomeza riti “Abo bagizi ba nabi bishe umushoferi n’umugenzi, banakomeretsa abandi batandatu bahise bajyanwa kuvurirwa ku Bitaro bya Kigeme no ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB.”

    Amakuru avuga ko uwo mushoferi wishwe yitwa Ibrahim Issa. Yari asanzwe akorera Sosiyete ya Ritco. Amakuru avuga ko imodoka yari atwaye yari yahagurutse i Kigali mu masaha ya mbere ya saa Sita.

    Igeze mu Karere ka Muhanga, byabaye ngombwa ko ihagarara kuko ipine yayo yari ifite ikibazo, bagenzi be bamufasha kuyihindura akomeza urugendo.

    Itangazo rigenewe Abanyamakuru. pic.twitter.com/GQ4oO1zKuk

    — Rwanda National Police (@Rwandapolice) June 18, 2022

    Amakuru avuga ko ahagana saa Munani, yahamagawe n’umwe mu bantu bari muri iyo modoka, akamubwira ati 'baraturashe' ndetse akamubwira ko 'Issa apfuye'.

    Nta yandi makuru y’uko byagenze uwo muntu yigeze amuha kuko nyuma y’umwanya muto, ngo telefoni ye yahise iva ku murongo. Ku rundi ruhande, bivugwa ko uwarashe iyo modoka, bisa n’aho ari umuntu wari ahantu hirengeye kuko abari bayirimo batigeze bamubona.

    Umushoferi amaze kuraswa, ngo imodoka yahise ita umuhanda igwa mu nkengero z’umuhanda. Inzego zishinzwe umutekano zahise zihagera, zitabara bwangu inkomere zizijyana kwa muganga.

    Ku rundi ruhande, imodoka zari inyuma y’iyo Ibrahim yari atwaye zamaze umwanya munini zitarinjira muri uwo muhanda kuko inzego z’umutekano zari zikigenzura ako gace.

    Umwe mu bashoferi bari mu modoka yari imbere y’iyo Issa yari atwaye yavuze ko iyo modoka yarashwe ikiri kwinjira muri Nyungwe nko mu bilometero bitanu uvuye mu Gasantere ka Kitabi.

    Polisi y’u Rwanda yahise itabara ubwo bugizi bwa nabi bukimara kuba ndetse ababigizemo uruhare barimo gushakishwa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/BREAKING-NEWS-Igitero-cy-inyeshyamba-bikekwa-ko-ari-iza-FLN-cyahitanye-abantu-babiri-i-Nyamagabe

  • Kamonyi: College APPEC yibutse Abanyeshuri, Abarezi n'abayishinze bishwe muri Jenoside #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'ishuri rya College APPEC Remera-Rukoma riherereye mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rukoma, kuri uyu wa 17 Kamena 2022 bibutse abari abanyeshuri, abarezi n'ababyeyi bishyize hamwe bagashinga iri shuri bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994. Abanyeshuri, Abakozi n'inshuti basabwe kwamagana abagihembera amacakubiri, abakirangwa n'ingengabitekerezo ya Jenoside, kenshi usanga babikorera ku mbuga nkoranyambaga.

    Mu butumwa bwatanzwe n'uwari uhagarariye ubuyobozi bwite bwa Leta akaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukoma, Nkurunziza Jean de Dieu yibukije ko abarezi bafite inshingano zo kurera neza abana b'Igihugu no kubasobanurira neza amateka y'Igihugu kugirango' tubashe kuzabona abazayobora Igihugu cyacu neza kizira amacakubiri n'ibindi bibazo bitandukanye'.

    Nkurunziza Jean de Dieu.

    Yagize ati' Babyeyi namwe bantu bakuru, dukwiye kubwira abana bacu amateka twanyuzemo tukirinda kubabeshya kuko nizo nshingano dufite kugirango tuzabashe kubona abazayobora Igihugu cyacu neza, kugirango kitazongera kugwa mu kaga cyaguyemo Jenoside yakorewe Abatutsi igashoboka'.

    Akomeza yibutsa urubyiruko ko rukwiye kugendera kure ibitekerezo by'abapfobya Jenoside. Yabibukije ko abameze batyo batarekeye aho imigambi mibi, kuko bamwe mu bana bakomoka ku babyeyi bagize uruhare muri Jenoside bagerageza kuyipfobya bifashishije imbuga nkoranyambaga, banyuzaho inyigisho z'uburozi bwo gukangurira abantu inyigisho z'amacakubiri no kutemera ukuri ku byabaye, ndetse n'uruhare rw'ababyeyi babo mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    Mu buhamya bwatanzwe na Nsengiyumva Emmanuel warokotse Jenoside, yabwiye abari bitabiriye iki gikorwa ko abateguye Jenoside bateye umuruho Igihugu kubera kwica abaturanyi babo basangiraga, bakabambura ababyeyi, abana ndetse n'abavandimwe.

    Akomeza ashimira Leta y'u Rwanda kuko yahaye agaciro uburezi, bitandukanye na cyera aho bigaga Politiki mbi yo gutonesha no kurobanura abantu, ikagusiga kandi ufite ubwenge, hakagenda utabikoreye kubera ubwoko ndetse bakaba barahagurutsaga abana hakurikijwe amoko y'Abatutsi, Abatwa n'Abahutu. Yibukije kandi ko iyo myirondoro yanakoreshwaga mu gihe cyo kwaka serivise.

    Benedata Zacharie/Ibuka Kamonyi.

    Perezida w'Umuryango uharanira inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Kamonyi, Benedata Zacharie yasabye abanyeshuri kwirinda abashaka kubashora mu macakubiri, baba abari mu gihugu cyangwa hanze yacyo kuko Jenoside yatwaye abarerwaga, ababyeyi n'abavandimwe bicwa na bagenzi babo bakuranye cyangwa babonye bakura.

    Yagize ati' Hari abarekereje bashaka kubashuka bashaka kubigisha inyigisho z'amacakubiri baba mu gihugu cyangwa hanze yacyo, ariko benshi muri mwebwe hari abo mwakagombye kuba mubona mutigeze mubona kubera ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabatwaye, bicwa n'abo baturanye'. Yabasabye kwirinda abantu nk'abo kuko nta keza kabavaho, ko ari uburozi bubi bwakongera gusubiza Igihugu mu icuraburindi.

    Benedata, yemeza ko ahazaza heza hejo Igihugu kihafite bityo nta mwana w'u Rwanda ukibuzwa uburenganzira bwo kwiga nkuko Politiki ya cyera yabikoraga, ikemerera igice kimwe kwiga abandi baragizwe abavamahanga, ariko ubu igishyizwe imbere n'Ubumwe budacamo abantu ibice' kuko amateka twabayemo yigishije igihugu. Ntabwo twumvaga ko abacu bazicwa n'abaturanyi twasangiye akabisi n'agahiye. Iyo baza gushishoza inyigisho bahabwaga bakumva ko twese tuva amaraso ntabwo Jenoside yari gushoboka, bari kuyihungira kure'.

    Umugwaneza Francois wavuze mu izina ry'Ubuyobozi bw'Ikigo cya College APPEC Remera-Rukoma, yavuze ko ikiraje ishinga iki kigo ari uburezi bufite ireme. Yibukije kandi ko iki kigo cyabayeho kubera Politiki mbi y'abayoboye igihugu kuva mu 1959 -1973, aho iyi Politiki mbi yatumye ababyeyi bo muzahoze ari komini za Musambira, Taba na Kayenzi bishyira hamwe kugirango Politiki y'iringaniza yatumaga abana batsinda ntibahabwe amashuri babone aho nabo bigira.

    Umugwaneza Francois

    Ibyo byaje gutuma iri shuri rishingwa mu mwaka 1984 rifasha abari batuye aho ndetse n'abava ahandi barajugunywe na ya Politiki mbi yo guheza bamwe abandi bagahabwa ibirenzeho kandi bose bari abana b'u Rwanda.

    Nyuma y'imyaka 28 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, iki kigo kimaze kubona amazina y'Abanyeshuri 30, Abarezi batatu(3) n'abagize uruhare mu ishingwa ryacyo icyenda (9). Bakomeje gusaba kandi ababa bazi abataramenyekana bize, biganye muri iki kigo kubavuga nabo bagashyirwa ku rutonde. Ubuyobozi bw'Ikigo buteganya kubaka ikimenyetso ndangamateka muri iri shuri kikazashyirwaho amazina y'abazaba baramenyekanye.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-college-appec-yibutse-abanyeshuri-abarezi-nabayishinze-bishwe-muri-jenoside/

  • Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Kamena 2022 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku ngingo zitandukanye, nk’uko ibiro by’Umukuru (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yayoboye-inama-y-abaminisitiri-57669

  • Sunrise FC yahise igaruka mu cyiciro cya mbere nyuma y'umwaka umwe #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Sunrise FC yagarutse mu cyiciro cya Mbere nyuma y'umwaka umwe gusa ikivuyemo,nyuma yo guisezerera Vision FC ku bitego 4-1 mu mikino yombi.

    Mu mukino wo kwishyura wa 1/2 wabaye uyu munsi,amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 mu gihe uwabanje warangiye iyi kipe y'i Nyagatare inyagiye Vision FC ibitego 3-0.

    Ikipe y'umutoza Seninga Innocent ni yo yafunguye amazamu mu mukino wo kuri uyu wa Gatandatu,ku gitego cyinjijwe na Rucogoza Djihad ku munota wa 24.

    Vision FC yari yakiriye uyu mukino wo kwishyura, yishyuriwe na Mukunzi Vivens ku munota wa 35, birangira inasezerewe.

    Undi mukino wa 1/2,uzahuza Rwamagana City FC na Interforce FC ntibiramenyekana igihe uzabera aho izatsinda izahita izamuka mu cyiciro cya mbere.Gusa hazabaho umukino wa nyuma wo mu cyiciro cya kabiri aho izatsinda hagati y'aya makipe yombi izahura na Sunrise FC.

    Uyu mukino wundi wa 1/2 nwatindijwe n'ubujurire bwa Rwamagana City FC yari yarezwe na AS Muhanga ko yakinishije umukinnyi ufite amakarita atatu y'umuhondo.

    FERWAFA yabanje gukura Rwamagana City mu irushanwa, ariko nyuma y'ubujurire ikirego cya AS Muhanga n'icyemezo cyari cyafashwe mbere biteshwa agaciro kuko Mbanza Joshua atigeze ageza amakarita yashinjwaga.

    Sunrise FC yari imaze umwaka umwe imanutse, aho yari yajyanye na AS Muhanga izongera gukina mu Cyiciro cya Kabiri n'umwaka utaha.

    Sunrise FC n'indi kipe izazamuka, zizabisikana na Etoile de l'Est na Gicumbi FC zari zimaze umwaka umwe gusa mu Cyiciro cya Mbere.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/sunrise-fc-yahise-igaruka-mu-cyiciro-cya-mbere-nyuma-y-umwaka-umwe