Blog

  • RIB yataye muri yombi abarimu babiri bashinjwa gushyira hanze ibizamini bya leta #rwanda #RwOT

    Aba bombi bafashwe ku wa 29 Nyakanga 2022, aho mu bihe bitandukanye umwe muri bo wari ukuriye site ya EP Kavumu yakorerwagaho ibizamini bisoza amashuri abanza, yabifotoye akabyoherereza mugenzi we kuri whatsapp.

    Uwabyohererejwe na we yahise abishyira ku rubuga rwa whatsapp ruhuje abandi barimu bagera kuri 443 na bo babikwirakwiza ku zindi mbuga zitandukanye mu gihe ibizamini byari bikiri gukorwa.

    Ibi byarabereye mu Karere ka Nyanza ku itariki ya 18 na 19 Nyakanga 2022. Abafashwe ubu bafungiye kuri RIB, Sitasiyo ya Busasamana mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Icyaha cyo kumena ibanga ry’akazi gihanwa n’ingingo ya 158 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Iyi ngingo iteganya igihano cy’igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu itari munsi ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda ariko atarenze miliyoni eshahtu.

    Ni mu gihe kohereza ubutumwa budakenewe ari icyaha gihanwa n’ingingo ya 37 y’itegeko n0 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga. Iteganya igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko atarenze atandatu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

    RIB iributsa Abaturarwanda bose ko itazihanganira uw ari we wese ukora ibyaha nk’ibi birimo kumena ibanga ry’akazi no kohereza ubutumwa budakenewe yitwaje akazi cyangwa umwuga akora, inibutsa abantu bose ko ari ibyaha bihanwa n’amategeko.

    Ivomo:Igihe

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/RIB-yataye-muri-yombi-abarimu-babiri-bashinjwa-gushyira-hanze-ibizamini-bya-leta

  • M23 yashyizeho undi muvugizi #rwanda #RwOT

    Uyu muvugizi washyizweho n’ubuyobozi bwa M23, ni Lawrence Kanyuka uzajya avuga ibyerekeye Politiki mu gihe Maj Willy Ngoma we azakomeza kuwuvugira ibyerekeye ibya gisirikare.

    Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa M23 kuri iki Cyumweru tariki 31 Nyakanga 2022 rivuga ko hashingiwe ku mategeko n’amahame y’uyu mutwe, hafashwe iyi myanzuro mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere yawo.

    Iri tangazo rivuga ko iki cyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bukuru bw’amategeko bwa Gisirikare, rigira riti 'Yashyize mu mwanya umuvugizi w’umutwe wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka.'

    Uyu muvugizi mushya wa M23 mu byerekeye ibya Politiki, azajya akorana na Maj Willy Ngoma wari usanzweho ariko umwe akavuga ibyerekeye Politiki mu gihe undi azajya avuga ibyerekeye Politiki.

    Perezida wa M23, Betrand Bisimwa mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati 'Twashyizeho Umuvugizi wa M23 ari we Lawrence Kanyuka. Maj Willy Ngoma azakomeza kuba umuvugizi w’Igisirikare cya M23.'

    Umutwe wa M23 uherutse kandi gushyira inzego z’ubutegetsi mu Mujyi wa Bunagana umaze iminsi uri mu maboko yawo ndetse n’amwe mu mategeko agomba kugenderwaho n’abaturage bo muri uyu Mujyi.

    Visi Perezida wa M23, Gen Sultan Makenga akaba n’umuyobozi w’igisirikare muri uyu mutwe, mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, yagaragaye ari kumwe na Jean Mwigamba wahoze ari Umuyobozi wa Teritwari ya Rutshuru.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/M23-yashyizeho-undi-muvugizi

  • AKAGAMBANE i Rubavu ! Gitifu W’Umurenge arashinjwa gukura amenyo umukobwa wanze ko basambana #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru 31 Nyakanga, nibwo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hiriwe hakwirakwizwa amafoto y’umukobwa bivugwa ko yitwa Uwimanimpaye Clarisse usanzwe akora mu kabari avuga ko yakubiswe agakurwa amenyo na Gitifu w’umurenge wa Kanzenze Faustin Nkurunziza nyuma yo kumusaba ko baryamana akabyanga,

    Gitifu Nkurunziza avuga ko ibyo gusaba uyu mukobwa ko baryamana ataribyo, ahubwo ahishura uko ako kabare uyu mukobwa akoramo gasanzwe kazwiho amakosa,binatuma ubuyobozi bw’Umurenge bukunda kugafunga. Cyakora yemeza ko n’uyu mukobwa yigeze gusuzugura inzego z’umutekano ubwo yabazwaga ibyemeza ko yikingije akanga kubyerekana bituma afungwa by’igihe gito nyuma aza kurekura.

    Ku bwa Gitifu Nkurunziza, ngo uyu Uwimanimpaye arimo gukoreshwa na nyiri akabare ugamijwe kwihimura ku buyobozi bw’umurenge bukunze kumuhagarikira akabere biturutse ku kuba hari amakosa menshi akunze gukora.

    Anongeraho ko usibye uyu nyiri akabari, hari n’umukozi ushinzwe Imari n’ubutegetsi mu murenge bikekwa ko akorana n’abashaka kumusebya mu itangazamakuru.

    Yagize ati :'Biba twatunguwe no kumva umukozi w’umurenge wa Kanzenze ushinzwe imari n’ubutegetsi ,usanzwe akekwaho gushaka kumparabika atumiza abanyamakuru akababwira ko nakubise umukozi kuko atikingije mukura amenyo'

    Gitifu Nkurunziza avuga ko ibibazo by’abamusebya yamaze kubigeza ku bo bireba bose, mu rwego rwo kwishinganisha.

    Ivomo:Rwandatribune

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/AKAGAMBANE-i-Rubavu-Gitifu-W-Umurenge-arashinjwa-gukura-amenyo-umukobwa-wanze-ko-basambana

  • Aryamye mu gituza cya fiancé we, Nana yabwiye fiancé we akamuri ku mutima – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwamwezi Nadege wamamaye muri sinema nka Nana akaba ari umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane muri filime y'uruhererekane ya City maid, yeretse fiancé we urukundo amufitiye yongera kumwibutsa ko ari uwe.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Nana yashyize hanze ifoto aho yari aryamye mu gituza cya fiancé we maze ayiherekesha amagambo agira ati ” Mine❤️ “.

    Couple ya Nana ni imwe muri couple z'ibyamamare nyarwanda zikunze kugaragarizanya urukundo ahanini rushingira ku mafoto ndetse n'ibihe bitandukanye aba bombi bakunze kugirana.

    Source : https://yegob.rw/aryamye-mu-gituza-cya-fiance-we-nana-yabwiye-fiance-we-akamuri-ku-mutima/

  • Urukundo rw'Ubuzima bwanjye! – YAGO yifotoje ari kumwe n'Umubyeyi we amwibutsa ko ari urukundo rw'ubuzima bwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye cyane ku izina rya Yago akaba akunzwe cyane kuri YouTube aho anyuza ibiganiro kuri channel ye ya Yago Tv show yifotoranyije na Mama we umubyara maze anamwibutsa ko ari Urukundo rw'ubuzima bwe.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Yago yashyize hanze amafoto yifotoranyije na Mama we maze ayaherekesha amagambo agira ati  ” Love of my Life 🖤🤍❤️💙mukade yambwiye ngo mbabwire #MBAYI🤣✌️”. Ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo ” Urukundo rw'Ubuzima bwanjye 🖤🤍❤️💙mukade yambwiye ngo mbabwire #MBAYI🤣✌️ “

    Love of my Life 🖤🤍❤️💙mukade yambwiye ngo mbabwire #MBAYI🤣✌️ pic.twitter.com/g4Dt3V5lQK

    — NYARWAYA YAGO (@yagoforeal) July 31, 2022

    Source : https://yegob.rw/urukundo-rwubuzima-bwanjye-yago-yifotoje-ari-kumwe-numubyeyi-we-amwibutsa-ko-ari-urukundo-rwubuzima-bwe/

  • TUYISENGE Jacques utarahiriwe muri APR FC yer… – #rwanda #RwOT

    Tuyisenge Jacques wari umaze imyaka 2 mu ikipe ya APR FC, yashyize ikaramu ku rupapuro asinya asezerano y’umwaka umwe ahigira ibitego As Kigali.

    Tuyisenge yerekeje muri As Kigali nyuma y’amakuru yamuvugwagaho ko ashobora kwerekeza muri Police FC, ndetse akongera gukorana na Mashami Vincent babanye mu ikipe y’igihugu Amavubi.

    Mu mwaka w’imikino 2020-21 nibwo Tuyisenge Jacques yageze mu ikipe ya APR FC, akaba asize ayitsindiye ibitego 2 ndetse n’umupira umwe uvamo igitego.

    Tuyisenge Jacques asanze Haruna Niyonzima Kapiteni mukuru w’Amavubi, nawe uherutse kongera amasezerano muri iyi kipe. Kuri uyu wa 6 nibwo  As Kigali yatangaje ko yongereye amasezerano Hussein Tchabalala, uzajya ufatanya na Tuyisenge Jacques.

    Kuva 2010 As Kigali ibaye ikipe ya 6 Tuyisenge agiye gukinira nyuma ya Kiyovu Sports, Police, Gor Mahia, Petro de Luanda na APR FC.

    Tuyisenge yasinye amasezerano y’umwaka umwe  

    Tuyisenge yari Kapiteni wa APR FC ariko aza gushwana n’umutoza byatumye atongera gukina

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119531/tuyisenge-jacques-utarahiriwe-muri-apr-fc-yerekeje-muri-as-kigali-119531.html

  • Abongerezakazi bahaye igihugu cyabo igikombe mpuzamahanga nyuma y'imyaka 56 [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    U Bwongereza bwegukanye igikombe cy'u Burayi cy'abagore butsinze u Budage ibitego 2-1 nyuma y'iminota 120 bahita bahagarika agahigo kabi iki gihugu cyari gifite mu marushanwa mpuzamahanga kuko kimaze imyaka 56 kitazi uko gisa.

    Mu mukino wari ishyiraniro,Ubwongereza bw'abagore bwari imbere y'abafana 87,192,bwashimishije igihugu cyose butwara iki gikombe cy'Uburayi cyaberaga iwabo.

    Ubwongereza bwahabwaga amahirwe kubera uko bwitwaye muri rusange,bwagerageje guhindura amateka butsinda Ubudage budasanzwe butsindirwa ku mukino wa nyuma.

    Igice cya mbere cyaranzwe no kwigana ku mpande zombi ariko Ubwongereza bubona amahirwe menshi butabyaje umusaruro byatumye kirangira ari 0-0.

    Nyuma yo gutangira igice cya kabiri burushwa cyane ndetse bigaragara ko Ubudage bushobora kubona igitego,umutoza Sarina Wiegman yakoze impinduka yinjiza mu kibuga abakobwa 2 bakiri bato barimo Ella Toone na Russo bagerageje guhindura umukino basimbuye Fran Kirby na Ellen White.

    Ubwongereza bwabonye igitego ku munota wa 62 gitsinzwe na Ella Toone ku mupira mwiza yahawe na Walsh asiga ba myugariro b'Ubudage aroba umunyezamu.

    Ubudage ntibwacitse intege bwahise bwishyura iki gitego ku munota wa 79 gitsinzwe na Magull waciye mu rihumye ba myugariro b'Ubwongereza bigaragaje cyane.

    Umukino warangiye ari igitego 1-1 hitabazwa iminota 30 y'inyongera yagoye impande zombi kuko abakinnyi bari bananiwe.

    Ubwongereza nibwo bwarangije umukino bwemye kuko ku munota wa 110 w'umukino Chloe Kelly winjiye mu kibuga Beth Mead yatsinze igitego nyuma yo guhanganira mu rubuga rw'amahina n'abakinnyi b'Ubudage akabatanga umupira yaboneje mu rushundura.

    Ubwongereza bwaherukaga igikombe mpuzamahanga mu makipe makuru mu mwaka wa 1966 ubwo bwatsindaga Ubudage ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'isi ibitego 4-2.

    Ubwongereza bwatsinze ibitego 22 muri Euro 2022, agahigo katarakorwa n'indi kipe mu mikino imwe ya Shampiyona y' u Burayi (mu bagabo n'abagore).

    Bitandatu muri byo byatsinzwe na Beth Mead, wabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi nubwo yanganyije na Alexandra Popp w'Ubudage utakinnye umukino wa nyuma kubera imvune.

    Uyu kandi niwe wabaye umukino w'irushanwa nyuma yo gufasha ubwongereza no mu bijyanye no kurema ibitego.

    Nyuma yo gutwara iki gikombe,Umwamikazi w'Ubwongereza yahaye aba bakobwa ubutumwa bugira buti Intsinzi yanyu irenze kure igikombe mwabonye mugikwiye.

    Mwese mwatanze urugero rwiza ruzatera imbaraga abakobwa n'abagore muri iki gihe, ndetse no mu bandi bazavuka.'

    Iki nicyo gikombe cya mbere cya Euro Ubwongereza butwaye mu bagore mu gihe Ubudage bufite 8.








    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abongerezakazi-bahaye-igihugu-cyabo-igikombe-mpuzamahanga-nyuma-y-imyaka-56

  • Urukundo rwubahwe: umukobwa ufite isura idashamaje yaciye ibintu nyuma yo kubengukwa n’umuzungu(ifoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira ifoto y'umukobwa ufite isura idashamaje ariko bikavugwa ko yabengutswe n'umusore wumuzungu kandi amukunda bikomeye.

    Ababonye iyi foto batangaye maze bavuga ko uyu mwari asenga Imana itari bayari kuko yamukijije igisuzuguriro.

    Source : https://yegob.rw/urukundo-rwubahwe-umukobwa-ufite-isura-idashamaje-yaciye-ibintu-nyuma-yo-kubengukwa-numuzunguifoto/

  • Umukwe n’umugeni bakoze ibidasanzwe ku munsi w’ubukwe bwabo (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore n'umukunzi bakoze ubukwe budasanzwe bwari bwatumiwemo abantu babiri gusa ndetse bajya kwiyakirira muri resitora nk'abantu basanzwe.

    Ibi byabaye kuwa gatanu, ku ya 29 Nyakanga 2022, aho abashakanye bashyingiranywe ariko bakaba bari baherekejwe nabantu babiri gusa bari babambariye.

    Nyuma y'ubukwe, abashakanye bashya bagaragara basohoka muri resitora, bakiri mu myambaro bashyingiranywe, bafite udupfunyika twibiryo mu ntoki.

    Abantu babiri nibo bari babaherekeje,ibintu byatangaje abantu kuko bidasanzwe mu bukwe busanzwe bwitabirwa na benshi.

    Source : https://yegob.rw/umukwe-numugeni-bakoze-ibidasanzwe-ku-munsi-wubukwe-bwabo-video-2/