Blog

  • Lionel Messi yakoreye Suarez igikorwa kigaragaza ko ari inshuti ye ikomeye #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Luis Suarez yahisemo gusubira mu ikipe yamuzamuye yitwa Nacional yo muri Uruguay ndetse agenda mu buryo bwihariye binyuze mu bufasha buhambaye yahawe n'inshuti ye magara Lionel Messi.

    Ku cyumweru,uyu rutahizamu wa Paris Saint-Germain yatije Suarez wahoze ari mugenzi we muri Barcelona indege ye ya miliyoni 12 z'ama pound kugira ngo ashobore kujya mu gihugu cye hamwe n'umuryango we mu buryo bwihariye.

    Iyi ndege yanditseho Nimero10 ya Messi ku murizo wayo, igaragaraho kandi izina rye hamwe n'iry'abagize umugore we barimo umugore we Antonela hamwe n'abana babo Thiago, Ciro na Mateo ku ngazi zayo.

    Uyu mugabo watwaye Ballon d'or inshuro zirindwi na we yigaragaje cyane mu kwerekana ku mugaragaro Suarez aho abafana bari buzuye stade ya Nacional, Gran Parque baje kumureba,

    Uyu mukinnyi wahoze akinira ikipe ya Liverpool yananiwe guhisha amarangamutima ye ubwo Messi baherukana mu biruhuko mu nzu bakodeshaga ama pound 250.000 buri cyumweru ku kirwa cyigenga giherereye Ibiza mu ntangiriro ziyi mpeshyi,yamushimiraga kuba yerekeje muri iyi kipe.

    Videwo yashyizwe hanze na Nacional ikanerekanwa mu birori by'amasaha atatu yateguwe mu rwego rwo guha ikaze Suarez, Messi yemeje ko azakurikirana iterambere ry'iyi kipe kuva i Paris.

    Messi w'imyaka 35 yagize ati: 'Ndashaka kuguhobera cyane kandi nkwifuriza ibyiza muri iki cyiciro gishya cy'umwuga wawe.

    Nzi ukuntu ari iby'ingenzi kuri wowe kujya muri Nacional, gusubira mu rugo no mu gihugu cyawe nyuma yigihe kinini cyane, kugirango witegure igikombe cyisi kiri hafi.

    Ubu ngiye gukurikira Nacional ndi hano.

    Urabizi ko ngukunda cyane kandi nagukorera buri kimwe. Nkwifurije ibyiza byose kandi nizeye ko nzakubona vuba.”

    Iyi ndege uyu mukinnyi mpuzamahanga wa Uruguay yayigiyemo ari hamwe n'umugore we Sofia Balbi hamwe n'abana babo batatu Delfina, Benjamin na Lautaro, yakozwe na sosiyete yo muri Argentine kandi n'iya Messi n'umuryango we.

    Ifite igikoni cyayo, ubwiherero bubiri n'intebe z'abantu 16. Intebe zishobora kandi kuramburwa zikavamo ibitanda umunani.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/lionel-messi-yakoreye-suarez-igikorwa-kigaragaza-ko-ari-inshuti-ye-ikomeye

  • Platin P yavuze umuhanzi we w’ibihe byose ukiriho bitungura abatari bake – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda ukunzwe cyane mu ndirimbo z'urukundo, Platin uzwi ku kazina ka 'P' yavuze umuhanzi we w'ibihe byose.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze zigiye zitandukanye, yavuze ko Muyumbo Thomas wamamaye nka Tom Close ko ari we muhanzi we w'ibihe byose.

    Platin wamenyekanye mu itsinda rya Dream Boys, yavuze ibi mu gihe bamwe mu bafana ba bamwe mu bahanzi baba bibaza abahanzi bakunda kandi bafatiraho ikitegererezo.

    Kuri Nemeye Platin we asanga Tom Close wagiye ukora indirimbo zigiye zitandukanye mu myaka yashize ari we muhanzi w'icyitegerezo kuri we.

    Nemeye Platin ni umuhanzi ukomeye mu Rwanda akaba yaramenyekanye ubwo yari ari mu itsinda rya Dream Boys mu gihe Tom Close ari umuhanzi wakanyujijeho ndetse akaba ari n'umuganga.

    Source : https://yegob.rw/platin-p-yavuze-umuhanzi-we-wibihe-byose-ukiriho-bitungura-abatari-bake/

  • Inkuru nziza ku Barimu mu Rwanda, Bamwe umushahara wikubye hafi kabiri #rwanda #RwOT

    Abarimu bafite impamyabushobozi ya A2 inyongera ku mushahara izaba ingana na 88% by’umushahara basanzwe bahabwa naho abafite impamyabushobozi ya A1 na A0 bazongererwaho 40% by’umushahara umwarimu wo muri urwo rwego atangirirraho.

    Iyi gahunda izatangira mu kwezi gutaha. Ijyana no kuzamura imishahara y’abayobozi b’amashuri baba abo mu cyiciro cy’abanza, ayisumbuye y’ay’imyuga.

    Yabivuze ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma bijyanye n’ibimaze kugerwaho mu rwego rw’uburezi bw’ibanze (amashuri abanza n’ayisumbuye) muri gahunda ya NST1.

    Minisitiri w’Intebe yanavuze ko Guverinoma yongereye ubushobozi bwa Koperative Umwalimu SACCO, kugira ngo ubushobozi bwo gutanga inguzanyo bwiyongere. Mu ngengo y’imari y’uyu mwaka yahawe miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

    Yagize ati “Twizeye ko imibereho ya mwarimu izarushaho kuzamuka bagakomeza kugana Umwalimu SACCO aho Leta yamaze gushyira amafaranga kugira ngo yiteze imbere akore imirimo ye atuje.'

    Abarimu bigisha mu mashuri abanza kuri ubu barenga ibihumbi 60. Mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023 leta izashyira mu kazi abarimu bashya bagera ku bihumbi 13.

    Ubusanzwe umwarimu ukirangiza amashuri yisumbuye (A2) yahembwaga ibihumbi 57 Frw ku kwezi, urangije icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) agahabwa ibihumbi 90 Frw, mu gihe urangije kaminuza (A0) ahabwa ibihumbi 120 Frw.

    Abari mu cyiciro cya A2 bazahabwa inyongera ingana na 50.849 Frw mu gihe aba A1 bo bazabona inyongera ya 54.916 Frw. Aba AO bo bazabona inyongera 70.195 Frw

    Abarimu ba A0 bose hamwe ni 68.207, aba A1 ni 12.214 mu gihe aba A0 ari 17.547.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Inkuru-nziza-ku-Barimu-mu-Rwanda-Bamwe-umushahara-wikubye-hafi-kabiri

  • Ihere ijisho tumwe mu dushya turi mu imurikagurisha rya 2022 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Buri mwaka bimaze kuba akamenyero, by’umwihariko ku Banyakigali n’abandi bagenda muri uwo mujyi, ko mu bihe by’impeshyi hakunze gutegurwa imurikagurisha (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/ihere-ijisho-tumwe-mu-dushya-turi-mu-imurikagurisha-rya-2022

  • Rubavu: Ubuyobozi buri gukurikirana ikibazo cya Gitifu ushinjwa gukubita umukobwa akamukura iryinyo #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kanzenze muri Rubavu, Nkurunziza Faustin,arashinjwa ko yaba yarakubise umwana w'umukobwa ukora mu kabari, akamukura iryinyo bapfa ko yanze ko bakorana imibonano mpuzabitsina.

    Uyu muyobozi bivugwa ko yakubise uwo mukobwa mu Cyumweru gishize ndetse iyi nkuru yahise iba gikwira ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

    Bivugwa ko Nkurunziza Faustin yakubise uyu mukobwa witwa Uwimanimpaye Clarisse kuko yari yaranze ko bagira uko bigenza mu buriri ubundi undi agahigira kuzabimwitura ari na bwo yaje kumukubita akamukura iryinyo.

    Uyu Clarisse yahamije ko yakubiswe n'uyu muyobozi, ati 'Yari yarambwiye ati 'uraje uzambone!'.'

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu mu butumwa bwashyize kuri Twitter busubiza Umunyamakuru wacu, Oswald Mutuyeyezu,bwagize buti 'Inzego zibishinzwe ziri kubikurikirana.'

    Ubutumwa bivugwa ko ari ubwa Gitifu Nkurunziza Faustin,bwemeza ko ibi bimuvugwaho ari umugambi mubisha w'abasanzwe bamuharabika ndetse batanamwifuriza amahoro

    Yavuze ko hari igikorwa cy'ubugenzuzi cyakozwe n'ubuyobozi muri uyu Murenge wa Kanzenze cyo kureba niba abantu barikingije cyanageze mu kabari gakoramo uriya mukobwa.

    Nkurunziza yatangaje ko uyu mukobwa yabajijwe ibyangombwa bigaragaza ko yikingije ariko akinangira ahubwo agatuka abayobozi bari muri iki gikorwa, bigatuma ahita ajyanwa mu kigo kinyuzwamo abantu by'igihe gito (Tansit Center) ariko akaza kurekurwa.

    Avuga ko akimara gusohoka ari bwo hatangiye gucicikana ariya makuru yo kuba yamukubise akamukura iryinyo ariko ko hari ababiri inyuma.

    Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa wa Kanzenze avuga ko umukozi ushinzwe imari n'ubutegetsi muri uyu Murenge ari we ubiri inyuma.

    Ati 'Kuko asanzwe akoresha itangazamakuru amparabika, akaba ari na we wahamagaye abanyamakuru ababwira ngo nakubise umukozi wo mu kabari kuko atikingije mukura amenyo.'

    Uyu muyobozi avuga kandi ko nyiri kariya kabari gakoramo uyu mukobwa na we ari mu batije umurindi ziriya nkuru zimusebya ngo kuko asanzwe yigomeka ku buyobozi.

    Mu butumwa bwe, Faustin wamaganiye kure ibi avugwaho, yagize ati 'Ntabwo ari byo ni umugambi mubisha umaze igihe utegurwa n'agatsiko kagamije kumparabika no kwangisha abaturage ubuyobozi bahimba inkuru z'ibinyoma banyuza mu itangazamakuru bakoresheje bamwe mu baturage batari inyangamugayo.'

    Avuga ko ibi byose yabimenyesheje inzego zimukuriye kugira ngo zibikurikirane zizabifateho umwanzuro amazi atarenga inkombe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rubavu-ubuyobozi-buri-gukurikirana-ikibazo-cya-gitifu-ushinjwa-gukubita

  • #COVID19: Abantu 10 banduye babonetse mu bipimo 2,918 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 31 Nyakanga 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 10, bakaba babonetse mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abantu-10-banduye-babonetse-mu-bipimo-2-918

  • Arthur Nkusi yasekeje ibizungerezi n’ibyamamare bitandukanye muri Seka Live (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya Arthur Nkusi yasusurukije abari bitabiriye igitaramo cy'urwenya kiba ngaruka kwezi kizwi nka Seka Live.

    Kuri iyi nshuro Seka Live yabaye mu mpera z'ukwezi nk'ibisanzwe, nuko Arthur Nkusi nk'ushinzwe gutegura iki gitaramo atumira abantu bagiye batandukanye.

    Arthur Nkusi watangije Seka Live, yari tumiye bamwe mu banyarwenya bagezweho hano mu Rwanda ndetse n'umunyarwenya mpuzamahanga Patrick Salvado kuva muri Uganda.

    Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n'ingeri zigiye zitandukanye, hakorewe urwenya mu buryo budasanzwe ku buryo uwaje wese yatashye imbavu zacyebanye.

    Iki gitaramo Fred Rufendeke yigaragaje, Captain Regis akora amateka mu myambaro y'abashinzwe umutekano, Fally Merci yerekana ko ashoboye, Joshua na we ni uko ndetse na Ambassador w'abakonsomateri.

    Patrick Salvado nk'umushyitsi mukuru yerekanye ko kumutumira batibeshye maze Arthur Nkusi ashimangira ko ari umunyarwenya ukomeye mu Rwanda.

    Muri iki gitaramo kandi hagaragayemo ibyamamare bikomeye mu myidagaduro hano mu Rwanda nka Rocky Kimomo, Junior Giti wamamaye mu gusobanura filime, Chriss Eazy ugezweho muri iyi minsi ndetse n'abandi.

    Amafoto yaranze igitaramo

    Source : https://yegob.rw/arthur-nkusi-yasekeje-ibizungerezi-nibyamamare-bitandukanye-muri-seka-live-amafoto/

  • UBWIRU i Nyabihu ! Rurageretse hagati ya SOPYRWA n’abaturage bayishinja kubambura ubutaka #rwanda #RwOT

    Aba baturage bavuga ko mu 1997 ubwo bari batahutse bava mu bihugu bitandukanye ari bwo batijwe ubutaka na leta bureshya na hegitare 200.

    Kuva icyo gihe batangiye kujya babuhingamo ibirayi ndetse n’ibireti.

    Nyuma mu 2021 ikigo SOPYRWA yaje kubasaba gukorana na yo, bakajya bahinga ibireti yo ikabagurira umusaruro.

    Muri Mutarama uyu mwaka nibwo baje kubwirwa ko batazakorana na SOPYRWA, yo ihitamo abazihinga ubutaka ivuga ko habayeho ipiganwa ibintu bagaragaza ko ari akarengane.

    Umwe yagize ati' Yari izanye Umushinga mwiza wo guhingana ibireti, duhingana nayo,tubana neza,kugeza ejo bundi mu kwezi kwa mbere. Mu kwezi kwa mbere twaratunguwe, batubwiye y’uko tugomba kuvamo noneho hakabaho Umushinga utubura imbuto (ibirayi) n’ibireti. Babitubwira ari kuwa mbere, amapiganwa aba kuwa Gatanu. Kuvuga ngo habayeho ipiganwa ngo natwe turimo, twe habaye kutwiberereka ,ariko bari bateganyije abo bari bateguye wenda bafite ubushobozi kuturusha.'

    Aba baturage bavuga ko mu myaka irenga 25 bari bamaze igihe bahinga muri ubwo butaka, ubwo babwirwaga ko hagiye guhabwa abandi nta mahirwe yo gusarura imyaka bari barahinzemo bahawe.

    Kagayigayi Victor ushinzwe ubuhinzi muri SOPYRWA we ahakana ko guhitamo abatsindiye iyi mirima nta manyanga ariko abaturage bo bakabihakana.

    Yagize ati'Kuvuga ngo habayemo ubwiru,tubibasabe , mwumve ko nta bwiru bwabayeho, byakozwe mu mucyo uhagije.'

    Umuvunyi Mukuru Wungirije ,Mukama Abbas, yavuze ko abatsindiye guhinga iyi mirima , kontaro yabo nirangira mu myaka ibiri hazabaho gupiganwa bundi bushya n’abaturage bari basanganywe imirima barimo.

    Yagize ati'Abatsindiye isoko bemeye guhabwa 60% by’inyungu abashaka kwihuza nabo bagahabwa 40%. Ariko hari benshi bavuze ko badashaka kubijyamo, bazategereza ko kontaro irangira bagapiganwa nk’abandi nibwo buryo babahaye kandi nta kibazo kirimo.'

    Aba baturage bavuga ko n’ubwo hagapiganwa isoko hakongera kugaragara uburiganya , bagasaba ko iki kibazo cyakemurwa mu mucyo ,nabo bagahabwa amahirwe yo gupiganira isoko hatabayeho guhitamo uwo bakorana.

    Ivomo : Radio/TV Flash

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/UBWIRU-i-Nyabihu-Rurageretse-hagati-ya-SOPYRWA-n-abaturage-bayishinja-kubambura-ubutaka