Blog

  • Kamonyi-Nyamiyaga: Meya Nahayo ati' Kuba Umurenge w'icyaro wigurira imodoka ni ikimenyetso cy'ibishoboka' #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyamiyaga, Abaturage bawo n'Abafatanyabikorwa, kuri uyu wa 05 Kanama 2022 ubwo bizihizaga umunsi mukuru w'Umuganura, batashye ku mugaragaro imodoka biguriye izajya ifasha mu' Isuku n'Umutekano'. Ni umurenge w'icyaro uguze imodoka nyuma ya Runda nk'umurenge w'Umujyi. Dr. Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, avuga ko ibyakozwe ari urugero ku bandi, bikaba kandi ikimenyetso kibereka ko n'ahandi mu mirenge babikora bigashoboka.

    Avuga kuri iki gikorwa cyagezweho n'Ubuyobozi, Abaturage n'Abafatanyabikorwa, Dr. Nahayo Sylvere yagize ati' Uyu muganura w'uyu munsi ubaye Umuganura mwiza cyane ku baturage b'Akarere ka Kamonyi by'umwihariko muri uyu Murenge wa Nyamiyaga, kuko byahuriranye n'igikorwa cyiza gikomeye bagezeho cyo kwigurira imodoka igiye kubafasha mu mutekano ndetse n'Isuku. Tukaba tubona rero mu by'ukuri tuganuye mu buryo bwiza budushimishije cyane'.

    Imodoka yaguzwe, yamaze gutangira akazi nubwo bayitashye ku mugaragaro none.

    Akomeza avuga ko mu rwego rwo kugira ngo iyi modoka yaguzwe n'abaturage izabashe gukora ibijyanye n'ugushaka kwabo, ko ikigenderewe ari uko ifasha mu Isuku ndetse n'Umutekano, ariko kandi n'ibindi bikorwa bitandukanye bigamije gutuma imibereho myiza y'umuturage irushaho gukomeza kuba myiza.

    Avuga ku kuba iki gikorwa gikozwe n'Umurenge w'Icyaro mu mirenge yindi 12 uvanyemo Runda y'Umujyi, yagize ati' Mu by'ukuri iki kibaye ikimenyetso cy'ibishoboka, kuba Umurenge nk'uyu ng'uyu uri mu gice cy'icyaro ubasha kwigurira imodoka abantu bakishyira hamwe. Ibi bigaragaza imyumvire, imitekerereze, bigaragaza icyerekezo. Turibwira ko rero ari umuco twifuza ko ukwiye no gukwira no muyindi mirenge kandi turimo turabiganira kugira ngo n'ahandi hose bibashe kuhagera muri iyi mirenge yose igize Akarere ka Kamonyi'.

    Dr. Nahayo Sylvere/Meya Kamonyi.

    Ashimangira ko mu bijyanye n'ikoreshwa ry'iyi modoka, Umurenge ufite uko ubayeho, ko mu buryo buhari arimo hagomba gushakishwa uko imodoka ikoreshwa byaba mu mavuta ikenera n'ibindi, ko yizeye ko byateguwe neza nta kigomba kuba umutwaro ku baturage.

    Mudahemuka Yohani Damaseni, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamiyaga, avuga ko igitekerezo cyo kugura iyi modoka nk'Ubuyobozi, Abaturage n'Abafatanyabikorwa bakigize kuwa 16 Mata 2022 ubwo basuraga ku Mulindi w'Intwari, bakiga ndetse bagasobanurirwa amateka y'urugamba rwo kubohora Igihugu, aho kandi uwo munsi banasuye ahari Igicumbi cy'Amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside kiri ku Kimihurura mu karere ka Gasabo, ahakorera Inteko ishinga Amategeko y'u Rwanda imitwe yombi.

    Ahamya ko nyuma y'uru rugendo bagize ariho bakuye ishyaka n'Umuhigo wo kugura imodoka y'umutekano n'Isuku. Ahamya kandi ko Umutekano ariwo musingi wo kwesa Imihigo.

    Abagize uruhare muri iki gikorwa cyo kugura iyi modoka, barashimiwe mu byiciro bitandukanye, bahabwa imidari n'ibikombe.

    Gitifu Mudahemuka, avuga ko iki ari igikorwa cy'indashyikirwa babashije kugeraho mu gihe kitarenze amezi abiri hafi n'igice, kikaba igikorwa bahisemo kumurika ku munsi w'Umuganura, bakakimurikira Ubuyobozi bw'Akarere ndetse n'Abaturage aribo bene igikorwa.

    Avuga ku cyo bavomye ku Mulindi w'Intwari, yagize ati' Ku Mulindi twahavomye byinshi. Twahavomye ishyaka ry'u Rwanda, Twahavomye gukunda u Rwanda, Ubwitange, Tuhavoma kutaganya, kuko twabibonye neza ko imyaka ine Inkotanyi zarahabaye, zitegura, zirwana, zidahembwa n'ibindi nk'ibyo. Twahavomye Urukundo rw'Ubwitange rwo gukunda Igihugu. Kubera gushyira hamwe, kubera kwitanga, Gufatanya, kubera iryo shyaka ryo gukunda iwanyu, gukunda aho ukorera byatumye tugera kuri ibi bikorwa'. Akomeza ashimangira ko Umuco w'Inkotanyi arimo bavoma imbaraga.

    Gitifu Mudahemuka, nawe yarashimiwe anambikwa umudari ku bw'iki gikorwa.

    Mu kugura iyi modoka, habanje igitekerezo cyo kuvuga ngo Umuyobozi abe' Nkore neza bandebereho'. Aha niho havuye ko ibyiciro by'Abayobozi kuva kuri Mudugudu kugera kuri Perezida w'Inama Njyanama y'Umurenge n'ibindi byiciro bitorwa, buri wese bakiva mu rugendo yiyemeje kuba ku isonga mbere y'abandi mu gutanga amafaranga yo kugura imodoka, aho muri aba uwatanze menshi ari ibihumbi makunyabiri(20,000Frw) mu gihe uwatanze make ari ibihumbi bibiri( 2,000Frw).

    Uretse aya mafaranga yatanzwe n'ababarizwa muri ibyo byiciro, Abafatanyabikorwa batandukanye bakorera mu Murenge wa Nyamiyaga n'abandi bifite, buri wese yatanze uko yishoboye, Abaturage nabo buri wese uko abashije yikoramo imodoka iraboneka.

    Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi i Buryo, Meya hagati, Gitifu w'Umurenge wa Nyamiyaga i bumoso.

    Ni imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Vigo yakoze. Ku isoko ishobora kugurwa hagati ya Miliyoni 18 na 22 nkuko Gitifu Mudahemuka abivuga, ariko ku bw'ubucuti bw'uwayibahaye, ngo yabahereyemo ayibagurisha kuri Miliyoni cumi n'eshanu zisaguka ho. Ahamya ko uko izakora bizava mu bumwe buri hagati y'Ubuyobozi, Abaturage n'Abafatanyabikorwa, ariko ko ntawe uzaremererwa, ko ahubwo buri wese azafasha mu mbaraga ze uko yishoboye. Gifitu, ahamya kandi ko ari imodoka bifuza kubakiraho icyizere gihindura ubuzima bw'umuturage, imibereho ye ikarushaho kuba myiza, Umutekano n'Isuku bikaba ku isonga, ahabaye ikibazo bagatabara bwangu.

    Benshi mu bagize uruhare mu igurwa ry'iyi modoka bambitswe imidari.
    Nyiri Uruganda 'Akanoze' rufite icyicaro i Nyamiyaga yahawe igikombe cy'ishimwe ku ruhare mu igurwa ry'imodoka no kuba umufatanyabikorwa mwiza.
    RIB nabo barashimiwe bambikwa umudari.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-nyamiyaga-meya-nahayo-ati-kuba-umurenge-wicyaro-wigurira-imodoka-ni-ikimenyetso-cyibishoboka/

  • Basketball U18: U Rwanda rwongeye gutsindirwa muri Madagascar #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 18, itsinzwe n’ingimbi za Guinea amanota 64-44 u Rwanda rwuzuza imikino ibiri nta ntsinzi. Wari umukino wa kabiri (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/basketball-u18-u-rwanda-rwongeye-gutsindirwa-muri-madagascar

  • Croatia: Impanuka yahitanye 12 abandi 32 barakomereka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu 12 ni bo baguye mu mpanuka y’imodoka ya bisi yataye umuhanda ikagwa muri ruhurura kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Kanama 2022. Abarokotse iyo mpanuka (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/croatia-impanuka-yahitanye-12-abandi-32-barakomereka

  • APR FC yerekanye abakinnyi 6 yaguze muri uyu mwaka w'imikino #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu,Ikipe ya APR FC yeretse abakunzi bayo, abakinnyi bashya yaguze muri uyu mwaka w'imikino.

    Mu muhango wabereye aho ikorera imyitozo I Shyorongi,APR FC yashimangiye ko yaguze abakinnyi 6 bashya biyongera ku ikipe yayifashije kwegukana shampiyona iheruka yari iya 3 yikurikiranya itwaye.

    Abakinnyi 6 APR FC yaguze barimo:

    Clement Niyigena
    Ishimwe Christian
    Fabio Nkundimana
    Ramadhan Niyibizi
    Ishimwe Fiston
    Taibu Mbonyumwami

    APR FC ifite umukino wa gicuti kuri iki cyumweru, itegura Super Cup Tariki ya 14.08.2022

    Mu yandi makuru y'imikino avugwa mu Rwanda,Rayon Sports yatsinze Musanze FC ibitego bibiri ku busa bya Leandre Onana na Rudasingwa Prince mu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Gatanu.

    Ku rundi ruhande,AS Kigali yatsinze Gasogi United igitego 1-0 mu wundi mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatanu.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/apr-fc-yerekanye-abakinnyi-6-yaguze-muri-uyu-mwaka-w-imikino

  • IGP Dan Munyuza yagiriye uruzinduko muri Eswatini #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yagiriye uruzinduko muri Eswatini aho yitabiriye umuhango ngarukamwaka wo kwizihiza umunsi wahariwe Polisi (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/igp-dan-munyuza-yagiriye-uruzinduko-muri-eswatini

  • Zari Hassan arateganya ubukwe #rwanda #RwOT

    Umuherwekazi w’umugande uba muri Afurika y’Epfo, Zari Hassan yahishuye ko we n’umukunzi we mushya, Shakib Lutaaya kimwe mu byo abantu babitegaho harimo n’ubukwe.

    Kuva yatandukana n’uwahoze ari umugabo we Ivan Semwanga muri 2013 nyuma akaza kwitaba Imana, Zari yagiye agerageza kujya mu rukundo kenshi ndetse no kuba yakongera kurushinga.

    Ubu ugezweho bari mu rukundo ni Shakib Lutaaya, umusore w’umugande benshi bagiye bavuga ko akiri muto atakabaye akundana na Zari.

    Ubwo Zari yabazwaga impamvu akundana n’uyu musore aruta cyane, yavuze ko urukundo rudatoranya kandi imyaka akaba ari imibare.

    Aganira na Urban TV yo muri Uganda, Zari yavuze ko niba babona Shakib atamubereye bakwiye kumushakira umukwiriye.

    Ati 'Uvuga wese ko Shakib atankwiriye, nanzanire umugabo unkwiriye. Mbonera noneho umuabo unkwiriye. Njyewe mbaho ubuzima bwanjye n’umugabo wanjye kandi nta bwoba na buke dufite.'

    Abajijwe aho urukundo rwe na Shakib rugana, yavuze ko abantu bakwitega ubukwe ndetse ko bazanabyarana.

    Ati 'mwitege buri kimwe. Abana, ubukwe, buri kimwe. Ntabwo wabona umwanzi ukora neza kukurusha.'

    Nyuma y’uko atandukanye n’umugabo we, yakundanye ndetse anabana nk’umugabo n’umugore na Diamond Platnumz babyaranye abana babiri, baje gutandukana akundana n’uwo yise King Bae, haje Dark Stallion, GK Choppa ubu hakaba hagezweho Shakib Lutaaya.

    Zari avuga ko we Shakib bazakora ubukwe bakanabyarana

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-hassan-arateganya-ubukwe

  • Jules Sentore agiye gutaramira i Burayi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’indirimbo gakondo Jules Sentore agiye gutaramira Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga baba hanze y’u Rwanda ku mugabane w’i Burayi. Mu kiganiro (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/jules-sentore-agiye-gutaramira-i-burayi

  • Karongi:Umukobwa wateye icyuma mwarimu akamwica yaburanishijwe #rwanda #RwOT

    Umukobwa wo mu Mudugudu wa Nyabiranga, Akagari ka Muhororo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi, ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umugabo wari usanzwe ari umwarimu, yasabiwe gufungwa burundu.

    Mu iburanisha ryabaye ku wa Kabiri w'iki cyumweru tariki 02 Kanama 2022, Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi kuzahamya icyaha uyu mukobwa, rukamukatira gufungwa burundu.

    Uyu mukobwa akekwaho gukora iki cyaha tariki 28 Kamena 2022, ubwo umugabo wari usanzwe ari umwarimu yajyaga muri butiki y'uyu mukobwa kugura ibintu bitandukanye ariko bakaza kunanirwa kumvikana ku mwenda yari amusigayemo.

    Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Karongi buburana n'uyu mukobwa mu Rukiko Rwisumbuye rwa Karongi, buvuga ko nyakwigendera yari yaguze ibintu bifite agaciro k'ibihumbi 18 Frw ariko akamwishyira ibihumbi 10 Frw hagasigara umwenda w'ibihumbi umunani.

    Buvuga ko nyuma baje kunanirwa kumvikana ku mafaranga yari amusigayemo kuko nyakwigendera yavugaga ko yayamwishyuye yose mu gihe umukobwa yavugaga ko amusigayemo umwenda.

    Uyu mukobwa yaje kwinjira mu nzu yarimo uwo mwarimu aza afite icyuma yagihishe mu ikabutura ahita agitera uwo mwarimu mu gatuza ahita yitaba Imana.

    Urubanza ruzasomwa kuwa 10 Kanama 2022.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/karongiumukobwa-wateye-icyuma-mwarimu-akamwica-yaburanishijwe

  • Amajyaruguru: Tumwe mu dushya twaranze Umuganura (Amafoto) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kimwe n’ahandi mu gihugu, mu Mirenge yose igize Intara y’Amajyaruguru, ku wa Gatanu tariki 05 Kanama 2022, hizihijwe umunsi w’Umuganura; uyu ukaba ari umunsi, (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Amajyaruguru-Tumwe-mu-dushya-twaranze-Umuganura-Amafoto

  • Guverineri Habitegeko yageneye ubutumwa abashaka gutungwa n'ibyo batavunikiye #rwanda #RwOT

    Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Habitegeko François yagaye abagishaka gutungwa n'ibyo batabunikiye avuga ko kimwe mu byo umuganura ugamije harimo no kurwanya umuco mubi w'ubunebwe.

    Umunsi mukuru w'umuganura wizihijwe mu gihe abaturage benshi bashishikajwe no gukora bakiteza imbere, ariko bakabangamirwa  na bake bagifite umuco w'ubunebwe wo gushaka kurya ibyo batavunikiye.

    Abo barimo ababyukira ku dusantere banywa inzoga, banakina imikino irimo igisoro, dame n'amakarita. Ibi hari ababihuza n'ubujura bw'imyaka n'amatungo magufi bakavuga ko ababyuka bicaye aribo biba.

    Uretse ababyukira ku dusantere, kandi abaturage babangamiwe n'umuco w'ubutekamutwe ukomeje gufata indi ntera, aho hari ababahamagara kuri telefone bababeshya ko batomboye cyangwa batsindikiye ibihembo runaka ariko ari amayeri yo kubiba.

    Mu butumwa Guverineri Habitegeko yatangiye mu karere ka Karongi ahabereye ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w'umuganura kuri uyu wa 05 Kanama 2022 yavuze ko yashimiye abaturage ba Karongi ko babashije gukorana umurava, bikaba byatumye babona ibyo baganura avuga ko mu muhango w'umuganura habagaho gushima abakoze neza bagahabwa inka y'ubumanzi, agaya abanebwe bashaka kurya ibyo batavunikiye.

    Yagize ati 'Mu muganura abantu biyibutsaga ko batagomba kunebwa, bagomba gukora cyane, ko ugomba kurya ibyo waruhiye, umuco rero w'abantu babyuka bajya ku masantere, ntiyitabire umurimo uko bikwiye, uriya ni umuco mubi umuntu atashyigikira, ukwiye kurwanywa'.

    Yakomeje avuga ko abantu bafite umuco w'ubunebwe aribo birangira babaye inzererezi, banywa ibiyobyabwenge, bakajya no muri izo ngeso z'ubujura.

    Uyu muyobozi yavuze ko umuganura ari umuco mwiza ukwiye gufasha Abanyarwanda kubaka ubumwe buhamye kuko harimo kuremera abatarabonye umusaruro bitewe n'impamvu zinyuranye zirimo ibiza.

    Muri uyu mwaka umuganura wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti 'Umuganura isoko y'ubumwe n'ishingiro ryo kwigira'.

    Guverineri Habitegeko yavuze ko iyi nsangamatsiko, ikangurira Abanyarwanda kwicara hamwe mu muryango bakareba ibyo bagezeho n'ibyo batagezeho bagafata ingamba zo guhangana n'ibyabakomye mu nkokora.

    Mu karere ka Karongi kwizihiza umunsi mukuru w'umuganura byahuriranye no kwakira imihigo y'urubyiruko rw'abakorera bushakake, rumaze iminsi mahugurwa yo kurufasha kunoza aka kazi.

    Umuyobozi wabo mu  karere ka Karongi yabwiye François Ntakirutimana yavuze ko bagiye kubarura abantu bari mu buzererezi, ngo bagakora urutonde rwabo, ngo nibamara kubigisha binyuze mu bukangurambaga.

    Ati 'Ku cyibazo cy'ubujura icyo tuzakora ni ugutanga amakuru, no kwigisha abaturage kumenya gucunga umutekano w'ibyabo'.

    Umuyobozi w'umurenge wa Rubengera Nkusi Medard yavuze ko kuri uyu munsi w'umuganura abaturage bejeje baremeye bagenzi babo bahinze bakarumbya.

    Ati 'Twaganuje abaturage batahiriwe n'ibihe, tunoroza n'imiryango itatu itari yoroye inka'.

    Twabibutsa ko Umuganura ari umuhango wizihizwa buri wa 5 wa mbere w'ukwezi kwa Kanama, aho abanyarwanda bizihiza ibyo bagezeho mu buhinzi, ubworozi ndetse n'uburumbuke.

    Yanditswe na Habimana Gad

    The post Guverineri Habitegeko yageneye ubutumwa abashaka gutungwa n'ibyo batavunikiye appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/08/06/guverineri-habitegeko-yageneye-ubutumwa-abashaka-gutungwa-nibyo-batavunikiye/