Blog

  • Kigali: Abana bari mu biruhuko bagiye gufashwa kwidagadura binyuze muri 'Summer Camp Rwanda' – #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kubona iki kibazo, ikigo TL events cyateguye 'summer camp Rwanda' gahunda izafasha abana bo hirya no hino muri Kigali kuruhuka neza no gukoresha igihe bahawe cy'ibiruhuko muri gahunda zibungura ubumenyi ndetse zikabafasha no kwidagadura.

    Ni gahunda itangiye mu gihe abanyeshuri bo mu mashuri atandukanye bamaze igihe batangiye ibiruhuko bikuru nyuma yo gusoza umwaka.

    Kugeza ubu ibikorwa byo kwiyandikisha ku bana bashaka kujya muri uyu mwiherero birakomeje ndetse mu cyumweru gitaha ibikorwa byawuteguyemo bikaba bizatangira.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Terhas Legesse, Umuyobozi Mukuru wa TL events, yavuze ko uyu mwiherero ugamije gufasha kuvumbura impano abana bifitemo no kwiga ibintu bishya.

    Ati 'Babyeyi kohereza abana muri uyu mwiherero ni intangiriro nziza yo kwimenya ku mwana, ni ugushyira mu bikorwa bimwe biga ku ishuri ndetse n'ibindi bishya byo mu buzima bwa buri munsi.

    'Abana bazajya bahabwa inyigisho tugendeye ku myaka yabo urugero kuva ku myaka 10-17 hari isomo bazigishwa rijyanye n'ubukungu dutangire kubashishikariza kwikorera bakiri bato.'

    Terhas yakomeje agira ati 'kwidagadura mvuga ni ukubyigisha umwana urugero ni gute wakora filimi, bazigishwa ibikoresha bya muzika, kuririmba neza ,guteka ,kumurika imideri, tuzabigisha n'ikoranabuhanga urugero nk'uko wakwikorera telegone yawe yapfuye.'

    Uyu mwiherero uzajyamo abana bafite hagati y'imyaka 7-17, abaziyandikisha muri gahunda y'amanywa bazajya batangira saa Mbiri kugera Saa Saba.

    Hazabaho na gahunda y'ijoro, aho kuwa Gatanu no kuwa Gatandatu, abana bazajya bajya kuri Cyohoha mu Bugesera bakambike mu mahema, bavuge inkuru, bateke indyo nyafurika n'ibindi.

    Umwiherero wo ku manywa uzabera Canal Olympia Rebero, wishyurwa ibihumbi 95rwf ku cyumweru, kuri buri mwana.

    Umwiherero wa nijoro uzabera mu Bugesera, wishyurwa ibihumbi 85Frw buri mwana.

    Ushobora kwiyandikisha uhamagaye kuri: 0785867164 cyangwa 0789944201.

    'Summer Camp Rwanda' izabera kuri Canal Olympia ku i Rebero

    Aho abana bazajya bakinira harateguwe

    Abazafasha abana muri 'Summer Camp Rwanda' bamaze gutegurwa

    Umuyobozi Mukuru wa TL events, Terhas Legesse yavuze ko bateguye iyi gahunda ya ‘Summer Camp Rwanda’ mu rwego rwo gufasha abana bari mu biruhuko kubibyaza umusaruro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-abana-bari-mu-biruhuko-bagiye-gufashwa-kwidagadura-binyuze-muri-summer

  • Nyamasheke: Umugabo arakekwaho kwica se na nyina abakase amajosi – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu mudugudu wa Gakomeye, Akagari ka Kigarambo ku mugoroba wo kuri uyu wa 06 Kamana 2022.

    Nyirahaguma Dative, yavuze ko musaza we yari amaze igihe ahamagara ababyeyi be akababwira ko azabica kuko bamwangiye ko agurisha umunani bamuhaye.

    Uwo mugabo wabaga i Kanombe mu mujyi wa Kigali, nyuma yo kwica se na nyina, hari umwana w'umwuzukuru ufite imyaka 15 watashye avuye kuririmba na we amubonye aramwirunkana ashaka kumwica ariko uwo mwana aramusiga.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo yabwiye IGIHE ko imirambo ya ba nyakwigendera yajyanywe mu bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma.

    Inzego z'umutekano mu gitondo cyo kuri uyu wa 07 Kanama 2022, uyu mugabo zamufatiye i Karengera mu murenge wa Kirimbi, ibirenge bye biriho amaraso, zimubajije ibyayo maraso avuga ko yishe se na nyina.

    Ibiro by’Umurenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-umugabo-arakekwaho-kwica-se-na-nyina-abakase-amajosi

  • The Ben yakoreye amateka muri Arena, Bushali aza mu isura y’ingagi #rwanda #RwOT

    Abantu bari benshi nk’uko byari byitezwe. Umuziki wari uyunguruye, ahasigaye ari ah’abahanzi ngo bemeze abishyuye ayabo bagiye gushaka ibyishimo muri BK Arena.

    Iyi nyubako ubusanzwe yakira abantu ibihumbi 10 yari yuzuye bijyanye n’uko ibitaramo biba biteguye, abantu ibihumbi bakeneye kureba Tiger B. The Ben.

    Ni igitaramo cyiswe Rwanda Rebirth Celebration Concert. Umuhanzi Bwiza ni we wabimburiye abandi ku rubyiniro, ubwo abantu bari batangiye gushyuha.

    Ibintu byahinduye isura ubwo Bushali yajyaga ku rubyiniro asa y’Ingagi bitewe n’ibyo yari yambaye, yongera gushimangira ko injyana ya Kinyatrap itakiri iy’urubyiruko gusa nk’uko byahoze.

    Yaririmbye indirimbo ze zakunzwe cyane nka Tsikizo, Ku Gasima, Kinyatrap ndetse na Kurura, indirimbo ye nshya yahuriyemo na Juno Kizigenza.

    Kugeza aha abantu bari batangiye kwibaza uko biza kuba bimeze noneho The Ben nagera ku rubyiniro, kuko igipimo cy’ubushyuhe mu bafana cyari cyazamutse cyane.

    Kirogoya ariko ntijya ibura. Mu gihe abantu bari bamaze kuryoherwa n’igitaramo, MC Tino wari mu bashyushyarugamba b’igitaramo yahamagaye Kenny Sol, arabura.

    Byafashe umwaya muto wo kwibaza igikurikira, ubundi DJ Phil Peter wavangaga imiziki ahita yegura mikoro amanuka gato gato, aririmbaho indirimbo Amata yafatanyije na Social Mula, ubundi Anita Pendo ahamagara umuhanzi Marina.

    Mu buryo abantu bizunguzaga, bari mu bicu, umuvuduko wahise umanuka, ndetse nyuma ya Marina hacamo umwanya w’magambo menshi y’abayoboye igitaramo.

    Nyuma hakurikiyeho umwanya w’aba DJ barimo kuzamuka cyane b’abakobwa, DJ Higa na Rusam.

    Ibintu byongeye guhindura isura ubwo Umuhanzi Chris Eazy yari ageze ku rubyiniro kuko mu mpande zose yari yateguye. Yari aherekejwe n’ababyinnyi batatu b’abasore, bambaye amakanzu y’abageni.

    Abafana bari mu bicu, agatera bikiriza, bigeze kuri Inana biba ibindi, abaha 'full package' nk’uko yabiririmbaga.

    Ahagana saa tanu nibwo Symphony Band yageze ku rubyiniro itangira gushyushya ibyuma. Ni itsinda rikomeye mu muziki wa Live, ryari ryakereye guherekeza The Ben.

    Babanje kugucuranga indirimbo nyinshi mu njyana gusa, baza kuririmba Ide bafatanyije na Alyn Sano.

    Saa 23:18 nibwo umunyamakuru Lucky yahamagaye The Ben, agera ku rubyiniro 23:25.
    Uko yatangiye ni nako yasoje. Abafana amarangamutima yari yose, abaha indirimbo z’urukundo ahereye kuri Habibi. Byose byabaye abantu bose bari bahagurutse, ari nako bamufasha kuririmba.

    Muri BK Arena ibintu byahindutse, ahahoze hatembera amagambo ngo BK Arena ni iyawe bivaho, iyi nyubako ibona nyirayo mushya by’ako kanya, The Ben.

    Akaruru, utuvugirizo, amafirimbi, byose byavugiraga rimwe.

    Uyu musore yabonye ibirimo kuba, araterura ati 'Muri uyu mwanya, muri uyu munota, nshishijwe bugufi n’urukundo rwanyu.'

    Yasubije abantu mu myaka ishize abaririmbira Sinarinkuzi yafatanyije na Tom Close, Ko Nahindutse, aririmba Wigenda, abantu bararyoherwa kugeza aho avangamo One Love ya Bob Marley, baguma mu njyana.

    Urukundo rwari mu bicu, ku buryo abantu bamwe basimbukaga bagasingira The Ben, nubwo abasore bamucungiraga hafi babaga bakanuye.

    Ibintu byageze aho bimurenga, aririmba 'Ndanyuzwe’ ya Israel Mbonyi, ati 'Urukundo rurangose'.

    Muri iki gitaramo, The Ben yanagarutse ku muhanzi Yvan Buravan urwariye mu Buhinde, ati 'Turagusengera muvandimwe.'

    Yahise anatera indirimbo ye yise Malaika, maze abafana bafatanya kuyiririmba.

    Nyuma y’iyo ndirimbo abafana bahise batangira kuririmba 'Pamela, Pamela, Pamela,’ bashaka kuvuga umukunzi we Uwicyeza.

    The Ben yahise yungamo ati 'Arahari. Murashaka ko tumuzana?' Yahise araranganya amaso mu bitabiriye igitaramo asa n’umushakisha, ariko aza kuvuga ko ari umukobwa ugira amasoni, ariko ko aho ari hose amusuhuje.

    Umurindi wabaye mwinshi ubwo yari ageze kuri Thank You, indirimbo ibyinitse yakoranye na Tom Close.

    Iki gitaramo cyasojwe abantu bakinyotewe, nyuma y’isaha The Ben yari amaze abaha umuziki wa Live. Ni mu gihe abandi bahanzi bose babanje bagenderaga ku ndirimbo, ibizwi nka Playback.

    The Ben yakoreye amateka muri Kigali Arena

    Arena yari yuzuye

    Ni uku Bushali yaserutse

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/the-ben-yakoreye-amateka-muri-arena-bushali-aza-mu-isura-y-ingagi

  • Umukobwa w'imyaka 35 ukiri isugi yavuze ikintu ategereje kugira ngo abutakaze #rwanda #RwOT

    Sonali Chandra ni isugi y'imyaka 35 kandi arashaka kuguma muri ubwo buzima kugeza ashyingiwe. Uyu mukobwa yishimiye uko ahagaze kandi yanga kumva amagambo ya rubanda.

    Sonali Chandra yabwiye inkuru ye umunyamakuru w'icyamamare Jane Ridley.

    Ati: 'Abo dukorana bakunze kuvuga ku bintu byabo bitandukanye. Ntabwo njya nitabira ibiganiro byabo.

    Mfite imyaka 35 kandi ndashaka kugumana ubusugi bwanjye nishimye. Nkeneye impeta ku rutoki mbere y'uko mbubura. Nababara cyane ndamutse naniwe guhagarara ku mahame yanjye kubera ijoro rimwe.

    Ntabwo ari ukubera ko mfite ubwoba – nubwo nzi ko gukora imibonano mpuzabitsina bwa mbere bishobora kubabaza. Ariko ubushuti burimo inyungu n'ubudafite intego ntabwo ari ubwanjye. Ndashaka uwo tuzabana ubuziraherezo.”

    Uyu mukobwa yavuze ko yishimira kuba akiri isugi ndetse ngo ababyeyi be ntibigeze bavuga ku mibonano mpuzabitsina kugeza bakuze.

    Uyu mukobwa yavuze ko yakundanye n'abasore 9 mu buzima bwe ariko bose iyo yababwiraga amahame ye ko azakora imibonano mpuzabitsina ari uko ashatse bose bahitaga bigendera.

    Icyakora yavuze ko ari mu gahinda kuko amaze imyaka 3 nta mukunzi ndetse ngo biragoye kubona umugabo wubaha amahame ye.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukobwa-w-imyaka-35-ukiri-isugi-yavuze-ikintu-ategereje-kugira-ngo-abutakaze

  • Ibiciro bya lisansi na mazutu byongeye kuzamuka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byari bimaze amezi abiri bitangajwe byahindutse. Ibiciro bishya bigaragaza ko litiro ya (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ibiciro-bya-lisansi-na-mazutu-byongeye-kuzamuka-58456

  • IFOTO Y'UMUNSI: Miss Muheto yagaragaye mu myambaro tutari tumumenyereyeho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 06 Kanama 2022 twabazengurukiye imbuga nkoranyambaga zitandukanye kugirango tubategurire ifoto y'umunsi. Ifoto twabahitiyemo ni iya Miss Muheto Divine aho yari yambaye imikenyero yatashye ubukwe bw'inshuti ze. Iyi foto twayifashe muri kamwe mu duce tw'amashusho Miss Muheto Divine yasangije abamukurikira abinyujije kuri story ya instagram ye.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-miss-muheto-yagaragaye-mu-myambaro-turari-tumumenyereyeho/

  • Ahazaza ha Kaminuza zigenga mu Rwanda mu mboni za Prof Kabera Callixte – #rwanda #RwOT

    Ntabwo ari amashyengo kuko mu mashuri makuru na Kaminuza 54 u Rwanda rwari rufite mu 2017, hasigaye 38.

    Hari izagabanutse kuko zahujwe, ariko hari n'izafunzwe kuko zitujuje ibisabwa, zisiga mu giharahiro ibihumbi by'abanyeshuri utibagiwe n'amagana y'abari abakozi bazo.

    Havuzwe byinshi ku ifungwa ryazo, bamwe bashinja inzego z'uburezi gukoresha imbaraga z'umurengera mu gihe abandi bagaragazaga ko byari byaratinze.

    Prof Callixte Kabera, ni inzobere mu bijyanye n'uburezi dore ko abimazemo imyaka isaga 15. Aherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru wa East African University Rwanda, nyuma y'igihe kinini ayoboye University of Tourism, Technology and Business Studies (UTB).

    Kuri ubu ni Umuyobozi w'Ihuriro rya Kaminuza zigenga mu Rwanda, akabana Chairman wa East African Inter University Council, ihuriza hamwe amashuri makuru na Kaminuza muri Afurika y'Iburasirazuba.

    Prof Kabera yaganiriye na IGIHE, ava imuzi imigabo n'imigambi bye muri Kaminuza ayoboye, ibibazo byugarije Kaminuza zigenga mu Rwanda n'ibindi.

    Muherutse guhabwa inshingano zo kuyobora East African University, tubitegeho iki?

    Iyi Kaminuza imaze iminsi, hari ibyo imaze kugeraho bifatika kuko yatangiye mu 2015. Imaze gutanga impamyabumenyi inshuro eshatu, umubare w'abanyeshuri ntacyo utwaye, bafite porogaramu nziza bigisha ndetse igikuru cyagezweho ni ugufungura campus ya Kigali.

    Hari byinshi bikenewe gukorwa, icya mbere dushyizemo imbaraga ni ukuzamura ireme ry'uburezi tubona abarimu beza ndetse na porogaramu zikavugururwa zikajyana n'isoko ry'umurimo, hakaza n'izindi porogaramu nshya zijyanye n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo.

    Murifuza kuzibukirwa kuki muri iyi Kaminuza…?

    Ndifuza ko iyi kaminuza yaba muri kaminuza za mbere zigenga muri iki gihugu kandi mu gihe nzaba nkiri hano [..] turashaka kuva kuri iki cyiciro cyo gutanga impamyabumenyi z'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (bachelor's) tukajya kuri Master's. Bizanatuma umubare w'abanyeshuri wiyongera, bitume twubaka n'ubushobozi.

    Hashize igihe Kaminuza zigenga mu Rwanda zifungwa cyane, ikibazo kiri he?

    Harimo ibibazo by'ubwoko bubiri. Icya mbere ni ikijyanye n'imiyoborere muri za Kaminuza. Akenshi usanga imiyoborere izamo ibibazo. Ba nyiri gushinga kaminuza bakivanga mu miyoborere ya za Kaminuza umunsi ku wundi, ugasanga ntabwo za Kaminuza zishakisha ubundi bushobozi burenze ubuturuka mu mafaranga yinjizwa n'abanyeshuri.

    Ikindi usanga ba nyiri ikigo bakeneye inyungu mu bigo bashoyemo imari kandi igihe wenda kitaragera. Ibyo byose usanga bigira ingaruka ku ireme ry'uburezi, bikagira ingaruka ku banyeshuri.

    Abiga muri kaminuza ni abantu bakuru, iyo kaminuza idafite ireme usanga ari ibibazo, barabimenya ugasanga umubare uragenda ugabanyuka.

    Leta yagiye itungwa agatoki ko hari aho itumva neza Kaminuza zigenga, hari icyo muzifasha nk'Ihuriro?

    Ihuriro burya riba rifite icyo rigamije, ni ukwishyira hamwe abantu bakinenga. Buriya tugira Komisiyo eshatu, hari ijyanye no kwigenzura. Igenzura za kaminuza igatanga raporo ku bashinzwe gukurikirana ireme ry'uburezi.

    Tugira indi Komisiyo yo kubaka ubushobozi ireba uko tugenda twubaka ubushobozi bw'abarimu bacu kuko ireme rishingiye ku barimu bashoboye. Tugira indi Komisiyo ishinzwe ubushakashatsi.

    Muri ubwo buvugizi hari ibyagezweho. Nko mu gihe cya Covid-19, kiriya kigega nzahurabukungu, ibijyanye n'uburezi byajemo nyuma cyane, byari byaranze.

    Twandikiye Minisitiri w'Uburezi baratwakira, baracyumva. Ntabwo byatinze ubu kaminuza hafi ya zose zabonye ariya mafaranga, izayashatse.

    Hari ibindi bibazo tuganiraho bijyanye no kuba abanyeshuri biga muri za Kaminuza zigenga nabo bahabwa buruse za Leta. Ntabwo baratangira kuzihabwa, ariko bari babitwemereye ko bazakiganiraho bakaduha igisubizo cya nyacyo, kandi ni ibintu byumvikana.

    Kaminuza zigenga zifite porogaramu zigisha zitaba no muri Leta, kandi zifitiye umumaro igihugu. Muzi ko dufite abanyeshuri benshi muri za Kaminuza biga ubukerarugendo n'amahoteli, nta kaminuza ya Leta ibyigisha […]

    Nk'ubu ufashe izi porogaramu turi kwigisha zo gutunganya filime, ubugeni, nta Kaminuza ya Leta birimo. Natwe n'iyo bavuga tukumvikana ku mubare wenda bakavuga bati Kaminuza za Leta zihabwe 80%, hanyuma n'abandi batsinze babishaka, baze muri izi kaminuza.

    Nta mpungenge mufitiye Kaminuza mpuzamahanga zikomeje kwiyongera mu Rwanda?

    Kuba ayo mashuri aza ni ibintu byiza cyane kuko natwe bituma tubigiraho, tukazamura urwego rw'imyigishirize yacu.

    Icya kabiri ayo mashuri afasha gutuma tubona abarimu beza barangije muri ayo mashuri. Ikindi ayo mashuri akenshi aranahenze cyane, ku buryo umunyarwanda usanzwe kugira ngo uyigemo udafite ubufasha bwa Leta, ntabwo byoroshye.

    Nta bwoba ateye, ahubwo iyo hari ihiganwa bituma abarimu nabo bagira urwego bazamuraho imyigishirize yabo.

    Abikorera bashinja Kaminuza gusohora abantu badafite ubumenyi bukenewe ku isoko, bipfira he?

    Buriya nta kivugwa kidafite aho gituruka. Ireme ry'uburezi usanga za Kaminuza zitarivugaho kimwe n'abikorera. Uburyo uburezi buteye ubu, kwigisha ntabwo ari ukuza mu ishuri gusa ahubwo bisaba ko n'abo bavuga ko ireme ry'uburezi ari rike, bagira uruhare mu gutuma turizamura.

    Abo bose bari mu nzego zikorera, banyuze muri aya mashuri kandi bo ntabwo bavuga ko badafite ireme ry'uburezi. Ntabwo twavuga ko turi shyashya, ariko nkeka ko bisaba ubufatanye bw'inzego zitandukanye kugira ngo wa mwana usohotse, azasohoke ashoboye kandi asubiza ibibazo biri ku isoko ry'umurimo.

    Kaminuza zigenga mu gihe dushyiraho izi porogaramu zo kwigisha, dukwiriye kuba turi kumwe n'abo bikorera kugira ngo turebe ko koko izo porogaramu dukoze zijyanye n'isoko ry'umurimo, wa wundi wikorera atubwire ko ya masomo turi kwigisha ajyanye n'iby'umukozi yifuza.

    Baracyabyinubira, ariko twabatumira ngo baze dukore porogaramu ugasanga ntibitabira cyane.

    Prof Kabera yavuze ko abikorera bakwiriye kumva uruhare rwabo mu gutanga ireme rinoze ku biga muri Kaminuza

    Niba dushaka umuntu mwiza, birasaba ubufatanye bw'abikorera, ubufatanye bwa za kaminuza n'ubufatanye na Leta […] Ishoramari mu burezi riragoye, ubushobozi burakenewe butanyuze gusa muri ba nyirabyo, ahubwo binyuze mu bushakashatsi, gukora imishinga no kumva abafatanyabikorwa mu ireme ry'uburezi.

    Kuki Kaminuza zo mu Rwanda tutazibona cyane mu bushakashatsi?

    Burya ubushakashatsi burahenda kandi ugiye kubukora akabiha umwanya. Ubona akenshi rero muri za Kaminuza zacu abarimu bakoreshwa mu kwigisha kurusha uko bahabwa umwanya wo gukora ubushakashatsi.

    Abarimu bacu biga mu mashuri abo bazungu nabo bigamo, yananirwa ate gukora ubushakashatsi?

    Ahubwo icyo akuramo ni iki? Ubu turishimira ko hari ikigo gishinzwe guteza imbere ubumenyi n'ikoranabuhanga, cyahawe inshingano zo guteza imbere ubushakashatsi. Buri mwaka gishyiraho ubushakashatsi bukenewe, za Kaminuza zigapiganwa, bimaze imyaka nk'itatu.

    Ubushakashatsi nibwo bwakunganira ya mafaranga atangwa n'abanyeshuri. Ni ahantu dukwiriye gushyira imbaraga, kandi Leta yarabitangiye. Iri gushoramo amafaranga, ahubwo ni ukubaka ubushobozi bwa Kaminuza ku buryo zipiganirwa iyo mishinga bikajya no ku rwego mpuzamahanga.

    Ubwo Kaminuza zimwe zafungwaga, byasize mu bibazo abazikoragamo n'abazigagamo, mwabafashije iki?

    Ibyo bibazo byari bihari, bimwe byarakemutse ariko ibindi biracyahari. Hari izafunze abarimu bakiri mu nkiko, ibigo bigishakisha uko bibishyura.

    Ku bijyanye no gushakira abanyeshuri amashuri, keretse udashaka kwiga ngo arangize, ibyo twabiganiriyeho na HEC bitangwaho umurongo. Uwaba afite ikibazo yakomeza kukivuga tukamufasha.

    Hari abakiraga abantu batujuje ibyangombwa, abo bafite ikibazo. Nubwo HEC yatanze uburenganzira bw'uko tubakira, nta kaminuza yakwakira utujuje ibisabwa, aho niho wasanga umwe cyangwa babiri bagishakisha uko buzuza ibyo byangombwa. Agomba kuba yaratsinze nibura amasomo abiri y'ingenzi. Bidahari, nta kindi.

    Gufunga Kaminuza yaratangiye gukora mwe mubona ari byo?

    Ubundi kugira ngo kaminuza itangire bigira ibyo bikurikiza, ariko amategeko ya HEC ntabwo ahora ari amwe, ajyana n'igihe. Ushobora kwemererwa wujuje ibyangombwa kugira ngo utangire, ariko muri kwa gukora kwawe ukagenda usubira inyuma.

    HEC na yo ikwiriye kugira uko ikurikirana ayo makaminuza, ntabwo cyagakwiriye kuza nk'ikibazo gitunguranye, cyagakwiriye kuba ari ikibazo cyagiye kiboneka mu gihe, umuntu atakubahiriza ibisabwa akaba ari bwo bafunga.

    Gusa tubona gufunga atari wo muti, umuti ahubwo wakabaye uwo kuganira n'abo bantu bagahabwa igihe ntarengwa, noneho bitakunda uwo muntu akaba ari bwo afungirwa.

    Hari ayagiye afungwa ataranahabwa ibyangombwa byuzuye kandi yaremerewe gutangira, na ho ugasanga hagiye habamo udukosa […]

    Gufunga byangiza byinshi, noneho n'abagirwaho ingaruka ugasanga si bo bagize uruhare mu gutuma ya kaminuza ifunga. Hakwiriye kurebwa uko haboneka ibisubizo bitagira ingaruka kuri wa muntu utaragize uruhare mu gutuma Kaminuza ifungwa.

    East African University Prof Kabera ayoboye, ifite amashami i Kigali na Nyagatare


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ahazaza-ha-kaminuza-zigenga-mu-rwanda-mu-mboni-za-prof-kabera-callixte

  • Ngororero: Barindwi bafashwe bacukura amabuye y'agaciro binyuranyije n'amategeko – #rwanda #RwOT

    Bafatiwe mu bikorwa byateguwe na Polisi y'u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Kanama, byo gufata abantu bacukura amabuye y'agaciro muri Pariki ya Gishwati, bafatirwa mu Mudugudu wa Gatomvu, Akagali ka Mugarura, Umurenge wa Muhanda, bari bamaze gucukura ibiro bine bya Wolfram.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko uretse kuba bafashwe bacukura amabuye banakurikiranyweho kugira uruhare rwo kwangiza ibiti byo muri Parike.

    Ati 'Abaturage bo Mudugudu wa Gatomvu batanze amakuru kuri Polisi ko hari abaturage bacukura amabuye y'agaciro mu ishyamba rya Leta kandi bakanangiza ibiti. Nibwo ibikorwa byo kubafata byahise bitangira hafatwa abantu barindwi bacukura amabuye y'agaciro bakoresha ibikoresho gakondo. Bafashwe bamaze gucukura ibiro bine bya Wolfram, bahita bafungwa.”

    SP Karekezi yibukije abaturage ko gucukura amabuye y'agaciro utabifiye uruhushya ari icyaha gihanwa n'amategeko, yongeraho ko bariya bafashwe bacukuraga mu ishyamba rya Leta bakaba baranangizaga ibiti, abasaba kubicikaho kuko ari icyaha gihanwa.

    Yasoje ashima uruhare rw'abaturage batanga amakuru, abakora ibyaha bagafatwa, anabasaba gukomeza gutanga amakuru kandi ku gihe.

    Abafashwe n'ibyo bafatanwe bashyikirijwe urwego rw'igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB rukorera kuri sitasiyo ya Kabaya ngo hakurikizwe amategeko.

    Bahamwe n'icyaha bahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi z'amafaranga y'u Rwanda (7.000.000 FRW).

    Iyo iki cyaha gikorewe muri pariki y'Igihugu cyangwa icyanya kamere ntayegayezwa, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi z'amafaranga y'u Rwanda (10.000.000 FRW).

    Abaturage basabwe kwirinda ibikorwa byo binyuranyije n’amategeko birimo no kwangiza ibidukikije


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngororero-barindwi-bafashwe-bacukura-amabuye-y-agaciro-binyuranyije-n-amategeko