Blog

  • Igisirikare cya Finlande kigiye guhagarika gukoresha ikirango cy'Aba-Nazi – #rwanda #RwOT

    Ni ikimenyetso mu myaka yo hambere cyubahwaga kigafatwa nk'icy'ubukire n'imibereho myiza, amohoro n'amahirwe n'ibindi. Cyakoreshwaga mu myizerere nka Hindouisme, Bouddhisme na Jaïnisme.

    Mu kinyejana cya 2020 Adolf Hitler n'Aba-Nazi muri rusange bafashe 'swastika' nk'ikirangantego cyabo.

    Kubera ko Aba-Nazi ari bo bakoze Jenoside yakorewe Abayahudi, iki kimenyetso, cyafashwe nk'igishishikariza urwango, ivangura, urwango ku Bayahudi n'ibindi bibi byinshi bijyanye n'amarorerwa Aba-Nazi bakoze.

    Igisirikare cya Finlande kirwanira mu kirere cyafashe iki kirango bwa mbere mu 1918, mbere y'uko Adolf Hitler akigira icy'Aba-Nazi mu Budage.

    Indege z'iki gihugu zariho iki kimenyetso kugeza mu 1945 ubwo ibihugu byari byihurije mu itsinda rimwe n'iryarwanaga n'u Budage mu Ntambara ya Kabiri y'Isi byasabye ko abarigize bakuraho icyo kimenyetso.

    Icyakora cyasigaye ku mabendera n'ibindi birango bitandukanye, ku midari itangwa ndetse no ku mpuzankano.

    Ni ikirango cyateye ibibazo Abanya-Finlande mu bufatanye n'ibindi bihugu harimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk'uko umwe mu bayobozi iki gisirikare witwa Col Tomi Bohm yabitangaje.

    Ati 'Twari gushobora gukomeza gukoresha iri bendera, ariko rimwe na rimwe ubona ari ibintu biteye isoni iyo twakiriye abashyitsi b'abanyamahanga. Birashoboka ndetse birumvikana ko tugomba kubaho dukurikije ibihe turimo.'

    Abo ku cyicaro gikuru cy'ingabo zirwanira mu kirere bamaze gukuraho iki kirangantego, bagaragaza ko kizagenda kivanwa ku bindi birango mu myaka iri imbere.

    Iki kimenyetso cyakumiriwe n'ibihugu byinshi birimo u Budage mu buryo bwo kwitandukanye n'amarorerwa ya Hitler.

    Igisirikare cya Finlande kigiye gukura ikirango cy'Aba-Nazi ku birango byacyo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igisirikare-cya-finlande-kigiye-gukura-ikirango-cy-aba-nazi-ku-birango-byacyo

  • Amb. Vincent Karega yatanze kopi z'impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Algérie – #rwanda #RwOT

    Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 16 Nyakanga 2025, yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, ni yo yagize Vincent Karega Ambasaderi w'u Rwanda muri Algérie.

    Mu butumwa Amb. Karega yashyize kuri konti ye ya X mu ijoro ryo ku wa 28 Kanama 2025, yagaragaje ko yishimiye gutanga impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Algérie kandi bizafasha guteza imbere ubufatanye.

    Ati 'Gushyiraho Ambasade y'u Rwanda i Alger ni umusaruro w'ubushake bwa politike hagati y'ibihugu byacu byombi bwo kwagura ubufatanye hagati yabyo bukagera ku rwego rwo hejuru no ku rwego rwa Afurika.'

    Algérie n'u Rwanda bifitanye imikoranire mu bijyanye n'umutekano ndetse n'uburezi kuko hari abanyeshuri bava mu Rwanda bajya kwiga muri iki gihugu gikoresha Icyarabu, Igifaransa n'Igi-Tamazight.

    Kuva mu 1982, u Rwanda na Algérie byasinye amasezerano atandukanye arimo ajyanye n'ubukungu, imibereho myiza y'abaturage; ayo gusangira ubunararibonye mu by'umuco ndetse n'imikoranire n'ayandi.

    Ibihugu byombi byanemeranyije kongera imbaraga zihariye mu bijyanye n'ubuzima, ubucuruzi, ishoramari, umutekano n'uburezi.

    Ubwo Perezida Kagame yari muri Algérie ku nshuro ya mbere, yavuze ko umubano w'ibihugu byombi ugomba kuzanira inyungu abaturage b'ibi bihugu ndetse na Afurika muri rusange.

    Mu Ukuboza 2023, Algérie yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda, nk'ikimenyetso cy'ubushake bwo kurushaho kwagura umubano hagati y'ibihugu byombi.

    Ku wa 3 Kamena 2025, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Algérie rwaranzwe n'ibikorwa byinshi birimo gusura ishuri rikuru ry'icyitegererezo muri Algerie rya National School of Artificial Intelligence, rizobereye mu byo kwigisha ikoranabuhanga cyane cyane irijyanye na AI, ryigamo n'Abanyarwanda.

    Yanagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Algérie, byibanze ku kurushaho guteza imbere imikoranire hagati y'ibihugu bya Afurika, mu nzego zirimo ubucuruzi bwambukiranya imipaka ndetse no gusangira ubumenyi.

    Ambasaderi Karega yahagarariye u Rwanda muri Afurika y'Epfo kugeza mu 2019 ubwo yoherezwaga kuruhagararira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahava mu ku wa 31 Ukwakira 2022 kubera umwuka mubi wari umaze gufata intera hagati y'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ku wa 20 Ukuboza 2024, Amb. Karega yagizwe Ambasaderi wihariye ushinzwe Akarere k'Ibiyaga Bigari.

    Amb. Karega Vincent yashyikirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Algerie impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-vincent-karega-yatanze-kopi-z-impapuro-zimwemerera-guhagararira-u-rwanda

  • Iburasirazuba: Mu mezi ane abantu 2300 bakurikiranyweho ubujura, Polisi igaruza arenga miliyoni 96 Frw – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe n'Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Hamuduni Twizeyimana mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, cyagarukaga ku bujura bwabaye muri iyi Ntara mu mezi ane ashize.

    SP Twizeyimana yavuze ko kuva muri Gicurasi, Kamena, Nyakanga na Kanama, ibyaha by'ubujura byagaragaye mu Ntara y'Iburasirazuba byiganjemo ubujura bwo gushikuza abantu amasakoshi, kwiba amatungo ndetse n'amafaranga.

    Ati ''Muri aya mezi ane habaye ubujura 1475 bwiganjemo ubwo gushikuza ibintu, kwiba amatungo n'ubundi bwinshi. Mu Karere ka Bugesera habaye ubujura 368, Gatsibo ari 100, Kayonza inshuro 149, Kirehe 129, Ngoma 107, Nyagatare 361, Rwamagana 261. Muri ubu bujura bwose bwafatiwemo abakekwa kubugiramo uruhare 2303.''

    SP Twizeyimana yavuze ko bimwe mu bintu byafashwe byari byibwe byagaruwe bimwe bigasubizwa ba nyirabyo mu gihe ibindi bitari byatangwa kubera impamvu zitandukanye.

    Mu byafashwe harimo inka 71 zasubijwe ba nyirazo, ihene 98, intama zirindwi, ingurube 18, inkoko 174, inkwavu 20, amafaranga miliyoni 96 Frw, Amadolari 620, Amashilingi ibihumbi 400, moto 27, amagare 24, televiziyo 35, mudasobwa enye, telefoni 121 n'ibindi byinshi.

    SP Twizeyimana yavuze ko akenshi ubu bujura buterwa n'ibintu bitandukanye birimo kuba abaturage batanga icyuho ntibashyireho ingamba zo kurinda imitungo yabo, kuba hari abantu bumva batungwa no kwiba ntibashake gukora n'ibindi byinshi.

    Ati ''Icyo abaturage basabwa ni ukugira uruhare mu kwirindira umutekano wabo, bagatanga amakuru ku kintu cyose bakeka ko cyahungabanya umutekano. Ikindi abakora ibikorwa by'ubujura twabasaba kubireka kuko ntabwo bizigera bibahira, bihanwa n'amategeko kandi Polisi iri maso umunsi ku munsi kugira ngo iburizemo imigambi yabo.''

    SP Twizeyimana yasabye abaturage kandi gushyiraho ingamba zo kwirinda ko bakwibwa nko gukinga neza aho bakorera, gutunga inyemezabwishyu z'ibintu byose bagura ndetse no gushyiraho ibimenyetso ku buryo biramutse byibwe bahita babimenya.

    Yasabye abaturage kandi kudacika intege mu gihe bibwe ahubwo bakamenyesha Polisi n'izindi nzego kugira ngo ababigizemo uruhare bafatwe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-mu-mezi-ane-abantu-2300-bakurikiranyweho-ubujura-polisi-igaruza

  • Abanyamadini beretswe uko AI yakoreshwa mu ivugabutumwa – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 28 Kanama 2025 ni bwo RIC yahuguye abayobozi b'amadini n'amatorero ku kumenya neza akamaro ko gukoresha AI, uko yakoreshwa igatanga umusaruro ndetse no kumenya ibibi byayo kugira ngo babashe kungura abayoboke babo biganjemo urubyiruko ubumenyi.

    Umuyobozi wa RIC akanaba n'Umwepiskopi Mukuru w'Itorero rya Angilikani ry'u Rwanda, Dr. Laurent Mbanda, yagaragaje ko AI ishobora gukoreshwa mu ivugabutumwa binyuze mu ngeri zitandukanye nko gukora ubushakashatsi, kunoza inyigisho no kuyitegura ndetse n'ibindi.

    Ati 'Ubwenge buhangano ni ikintu kiri gukoreshwa cyane muri iki gihe, ni ikintu kidusatiriye, cyinjiye no mu itorero rero abantu ntibajugunya hariya ngo birengagize kuko gifite umumaro cyane. Ikindi kandi kirasa n'aho kiri guhindura imikorere n'ubugingo bwacu.'

    Yakomeje ati 'Ni igikoresho cyo kwiga no kwigiraho, ni igikoresho cyo gukora ubushakashatsi, gutanga amakuru meza ariko tukongera tugaca n'akarongo tugaragaza ko ari igikoresho gishobora no gukoreshwa nabi. Gishobora gukoreshwa nabi kikonona abana n'urubyiruko, kigatanga amakuru atari yo, rero dukwiye kumenya ibyacyo, tukabisobanukirwa, tukamenya ubwiza bwacyo n'ububi bwacyo kuko ntaho twagihungira.'

    Yavuze ko abayobozi b'amadini n'amatorero bakwiye kumva neza ikorabuhanga ry'ubwenge buhangano kugira ngo bafashe abayoboke babo kumenya gukoresha neza AI.

    Ati 'Ushobora kuyikoresha mu gukora ubushakashatsi kuri Bibiliya no gutegura uburyo bwo kwigisha ijambo ry'Imana ariko natwe tugashyiramo ubwenge bwacu mu rwego rwo gushungura.'

    Yavuze ko ikoranabuhanga rigenda ritera imbere, amadini n'amatorero akwiye gushyira imbere uburyo bwo kurikoresha kandi neza.

    Yagaragaje ko kuri ubu usanga amatorero menshi avuga ubutumwa, ibiganiro byanyuze mu rusengero bikaba byashyirwa ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube, X, Instagram n'izindi kandi bituma bugera kuri benshi mu gihe gito.

    Umuyobozi wungirije wa EPR mu Rwanda, Julie Kandema, yavuze ko nk'abayobozi biteguye gukomeza kunoza ikoreshwa rya AI mu byo bakora kandi biteze ko ikoranabuhanga rizarushaho koroshya umurimo w'ivugabutumwa.

    Ati 'Isi yose iri kugana ku gukoresha AI nk'amadini n'amatorero nayo birakwiye ko agira ubumenyi kuri yo. Ni byiza kumenya uko ikora cyane cyane ko abanyamadini usanga ibintu nk'ibi babyita ibyadutse, bakabibona nabi kandi harimo n'ibyiza byabyo. Rero kuyigiraho amakuru ni ukugira ngo tumenye ngo no mu rwego rw'ivugabutumwa ni gute twayikoresha uko bikwiye.'

    Yanavuze ko ishobora kwifashishwa mu gihe cyo kwandika no guhanga indirimbo zifashishwa n'amakorali yo mu matorero atandukanye no gutegura inyigisho zinyuranye.

    Inzobere mu by'ikoranabuhanga, Dr. Mwangi Chege, yeretse abayobozi b'amadini n'amatorero ko bakwiye kumenya uburyo bwiza bwo gukoresha AI kuko ishobora kugira umumaro.

    Yongeye kwibutsa ariko ko AI ishobora gukoreshwa nk'uburyo bwo guharabika abavugabutumwa binyuze mu guhimba inkuru zitabayeho no kuzirema bityo ko itorero rikwiye kumenya ibyiza n'ibibi byo kuyikoresha.

    Umuyobozi wa RIC akanaba n'Umwepiskopi Mukuru w'Itorero rya Angilikani ry'u Rwanda, Dr. Laurent Mbanda, yagaragaje ko AI ishobora kwifashishwa mu ivugabutumwa

    Abayobozi b’amadini n’amatorero mu Rwanda beretswe uko AI ishobora kwifashishwa mu ivugabutumwa

    Umuyobozi wungirije wa EPR mu Rwanda, Julie Kandema, yavuze ko nk'abayobozi biteguye gukomeza kunoza ikoreshwa rya AI mu byo bakora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyamadini-beretswe-uko-ai-yakoreshwa-mu-ivugabutumwa

  • Imirimo yo gutegura ahazabera ibirori byo Kwita izina abana b'ingagi 40 igeze kuri 90% (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Mu gutunganya ahazabera umuhango wo Kwita izina uteganijwe kuwa 5 Nzeri 2025, mu Kinigi munsi na Pariki y'Igihugu y'Ibirunga, abayituriye barenga 580 babonyemo imirimo, ndetse kuri ubu aho imirimo igeze hasigayemo abarenga 140 bazasozanya n'igikorwa muri rusange.

    Umukozi ushinzwe gukurikirana imirimo yo kubaka igihangano cy'ingagi no gutunganya aho ibi birori bizabera, Iyarwema Simon, yavuze ko imirimo igeze ku kigero cya 90%.

    Ati 'Kuri iyi nshuro hari umwihariko, wo kuba twaratangiye imirimo kare, ndetse abazitabira umuhango wo Kwita izina bazaba bicaye ahantu hatwikiriye bitandukanye na mbere, imirimo irimo kugana ku musozo kuko harabura gukosora utuntu duke dusigaye.'

    Iyarwema umaze imyaka isaga irindwi mu gutegura umuhango wo kwita izina yakomeje avuga ko kuba imirimo irimo kugana ku musozo hakiri iminsi, uyu mwaka babifashijwemo no kuba hari ibyo bari barubatse umwaka ushize ntibisenywe akaba aribyo bahereyeho bubaka.

    Iki gikorwa kidasanzwe, gihuriza hamwe ab'ingeri zitandukanye mu kwishimira ibyo u Rwanda rwagezeho mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima by'umwihariko Ingagi zo mu Birunga zisigaye hake ku Isi.

    Umuhango wo Kwita amazina abana b'ingagi watangiye mu 2005, waherukaga kuba mu 2023 ubwo abana 23 bahabwaga amazina. Mu mwaka wakurikiyeho wa 2024 abana b'ingagi 18 bagombaga kwitwa amazina, ariko uyu muhango usubikwa kubera icyorezo cya Marburg.

    Iyi mirimo yatanze akazi ku Banyarwanda baturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga

    Imirimo yo gutegura mu Kinigi ahazabera uyu muhango igeze kuri 90%

    Iki gihangano kiri mu ishusho y’ingagi kiri mu bimaze igihe bikoreshwa muri uyu muhango


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirimo-yo-gutegura-ahazabera-ibirori-byo-kwita-izina-abana-b-ingagi-40-igeze

  • Bugesera: Umusaza aratabaza kubera inkoni yakubiswe kubwo kutitwaza ibikoresho by'umuganda #rwanda #RwOT

    Mu Kagali ka Musovu, Umurenge wa Juru mu Karere ka Bugesera, haravugwa inkuru y'urusobe ku musaza uvuga ko akigaragaza ibikomere by'inkoni yakubiswe n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akagali, ubwo yari yitabiriye umuganda rusange atitwaje igikoresho nk'abandi baturage. Uyu musaza avuga ko kuva icyo gihe yakomeje kugendana ububabare n'imvune zimutera gusonza no kuribwa, bigatuma atakibasha gukora imirimo myinshi nk'uko byahoze.

    Uyu musaza aravuga ati: 'Nagiye mu muganda nambaye neza, ariko sinari mfite igikoresho cyo gukora. Gitifu yaranyegereye ambwira amagambo akomeye, nyuma afata inkoni arankubita. Kuva ubwo ndumva umubiri wanjye utameze neza, ndetse nagiye gushaka ubufasha kwa muganga.'

    Ku rundi ruhande, uyu muyobozi w'akagali aravuga ko ibyo aregwa nta shingiro bifite, akongeraho ko niba byarabaye, umuturage yagombaga kubimenyesha inzego zibishinzwe, akandika ikirego aho kuguma mu magambo.

    Yagize ati: 'Niba hari icyaha naba narakoze, inzira zemewe zirahari. Ntitwajya tugendera ku bivugwa gusa.'

    Bamwe mu baturage b'aho mu Musovu bavuga ko n'ubwo umuganda ari inshingano rusange, ubuyobozi bukwiye kujya busobanurira abaturage neza akamaro k'uyu murimo, aho kubahutaza.

    Umwe muri bo yagize ati: 'Umuganda ni isoko y'iterambere, ariko ntibikwiye ko ugirwamo urugomo. Iyo umuturage nta gikoresho afite, ubuyobozi bushobora kumuganiriza aho kumukubita.'

    Iyi nkuru ikomeje gutera impaka mu baturage, bamwe basaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo ukuri kujye ahagaragara, bityo umuturage arenganurwe cyangwa se ubuyobozi bugaragazwe ko nta kosa bwakoze.

    Umusaza aratabaza kubera inkoni yakubiswe kubwo kutitwaza ibikoresho by'umuganda
    Mu Murenge wa Juru, haravugwa inkuru y'umusaza uvuga ko akigaragaza ibikomere by'inkoni yakubiswe n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akagali, ubwo yari yitabiriye umuganda rusange atitwaje igikoresho nk'abandi baturage

    Source : https://kasukumedia.com/bugesera-umusaza-aratabaza-kubera-inkoni-yakubiswe-kubwo-kutitwaza-ibikoresho-byumuganda/

  • Huye: Umugabo n'umugore barwanye, umugore ahasiga ubuzima – #rwanda #RwOT

    Byabaye mu ijoro ryo ku wa 27 rishyira ku wa 28 Kanama 2025 saa tatu z'ijoro, bibera mu Mudugudu wa Rugerero, Akagari ka Muyogoro, Umurenge wa Huye, mu Karere ka Huye.

    Amakuru atangwa na nyirabukwe wa nyakwigendera witwa Kampire Daphrose, avuga ko ubwo abuzukuru be [abana b'abo babyeyi barwanye] bajyaga iwabo kureba ko ibiryo byahiye ngo barye bigarukire kwa nyirakuru kuryama kuko ari ho bararaga, ngo batunguwe no gusanga nyina ubabyara aryamye hasi yapfuye, na Se yakomeretse cyane maze bagaruka batabaza.

    Ubwo abaturanyi be bageragayo basanze uwo mugore yapfuye , umugabo we na we arembye maze bihutira gutabaza inzego z'umutekano, maze na we yumva biramurenze ashaka kwiyahura.

    Ati ''Nahise numva mpungabanye, abaturanyi ni bo bagiye kureba uwo murambo, nahise numva nshatse kujya kwinaga mu cyuzi cya Kadahokwa rwose abantu baramfata, barambuza.''

    Abahageze ngo basanze umugore yari arimo ateka bikiri ku mashyiga, ndetse ibiribwa birimo indagara n'inyanya bateganyaga guteka bikiri hafi aho mu gikoni.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yatangarije IGIHE ko abagize uyu muryango wabanaga mu buryo butemewe n'amategeko bari biriwe basangira mu kabari, bagataha basinze, bakagirana amakimbirane, aho bikingiranye mu nzu bagatangira kurwana, ari na ko bakoresha intwaro gakondo zirimo umuhoro n'icyuma.

    Yagize ati ''Twasanze umugabo yatemye umugore, ariko umugabo na we yari yakomeretse. Polisi na RIB byahageze bisanga umugore aryamye hasi afite ibikomere ku ijosi, ku mutwe no ku maguru yapfuye, ariko n'umugabo nawe afite ibikomere ku ijosi no ku kaboko ndetse n'intwaro zakoreshejwe zikiri aho.''

    CIP Kamanzi yakomeje avuga ko umurambo w'uyu mugore wahise ujyanwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare(CHUB), ndetse n'umugabo akajyanwa kwa muganga ngo ahabwe ubutabazi; ariko niyoroherwa azagezwa imbere y'ubutabera.

    Yibukije abaturage ko gukimbirana bitavuze kwicana, anasaba abaturage bose kuyoboka ibiganiro by'umuryango kuko ari byo bibyara ubwumvine mu rugo, bityo abadahuje bakiyambaza inshuti z'umuryango n'izindi nzego, ndetse ko n'abazakenera polisi ubwayo yitaguye kubagira inama zo kubaka ingo z'amahoro.

    Uyu nyakwigendera asize abana batatu, umukuru akaba afite imyaka 13.

    Uru rupfu rwabereye mu Karere ka Huye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-umugabo-n-umugore-barwanye-umugore-ahasiga-ubuzima

  • Gatsibo: Impinduka mu mibereho y'abarenga ibihumbi 40 bari bamaze imyaka 17 bafashwa na World Vision Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibi babigaragaje ku wa Gatatu tariki ya 27 Kanama 2025, ubwo mu Murenge wa Kiramuruzi hasorezwaga umushinga w'iterambere wa Kiramuruzi, washyizwe mu bikorwa na World Vision Rwanda kuva mu 2008 kugeza mu 2025.

    Binyuze muri uyu mushinga, World Vision Rwanda yafashije abaturage 40,028 gutera imbere, inafasha abana 13,633. Mu byo aba baturage bafashijwe harimo guhabwa amazi meza, gufashwa kwikura mu bukene, kurwanya imirire mibi n'ibindi byinshi.

    Umuyobozi wa World Vision Rwanda, Pauline Okumu, yavuze ko bishimira ko mu myaka 17 bari bamaze mu Murenge wa Kiramuruzi, bahakoze ibikorwa byinshi bihindura imibereho n'iterambere rirambye by'abaturage baho.

    Ati 'Intego dufite nka World Vision ni ukugeza ubufasha ku bana n'imiryango itishoboye kugira ngo yikure mu bukene. Iyi ni gahunda y'Imana ni nayo izana abafatanyabikorwa kugira ngo bafashe abaturage muri urwo rugendo rwo gukura mu bukene abaturage, turishimira rero ibyo twakoze hano Kiramuruzi.''

    Pauline Okumu yakomeje ashimira World Vision y'u Buyapani na Leta y'u Rwanda kuko aribo baterankunga bakuru bari bafite muri iyi myaka 17 bafasha abaturage ba Kiramuruzi. Yijeje ko ibikorwa bya World Vision Rwanda bizakomeza muri aka Karere ariko ko bagiye kubyimurira mu yindi mirenge nka Muhura, Kageyo na Remera kugira ngo n'aho bafashe abaturage baho.

    Mukabihoyiki Afisa ufite abana bane, yatanze ubuhamya bw'uburyo World Vision Rwanda yasanze aba mu nzu yashyirwagamo imitiba. Batangiye kumwigisha binyuze muri gahunda 'Hinduka wigire' aho banahabwaga ibihumbi 15 Frw bikabafasha kwiteza imbere, aya mafaranga yayaguzemo ihene, iza kuvamo inka.

    Ati ''Nitwaga wa mugore wo mu nzuki ariko ubu nahindutse umugore wo mu gipangu kubera ubufasha bampaye, bampaye amahugurwa menshi banashyira mu matsinda mbasha kwigira. Ubu uyu munsi mba mu nzu ikoropwa ndi rwiyemezamirimo ugaburira ibigo bitanu.''

    Bugingo Boniface utuye mu Mudugudu w'Akarambo mu Kagari k'Akabuga mu Murenge wa Kiramuruzi, yavuze ko amahugurwa yahawe na World Vision Rwanda ariyo yamufashije kwiteza imbere binyuze mu guhinga imboga.

    Ati 'Natangiye mpinga numva ntacyo byamfasha, natangiye mpinga intoryi mbona nkuyemo agafuka, ejo nakuramo akandi amafaranga akamfasha kwizigamira mu itsinda, naje kugabana ngera aho ngura inka y'ibihumbi 600 Frw mbikesha World Vision, ubu meze neza mbasha kwishyurira abana amashuri mbikesha ubuhinzi bw'imboga.''

    Girimpuhwe Claude utuye mu Mudugudu wa Karuhura mu Kagari ka Gakoni mu Murenge wa Kiramuzi, avuga ko yafashijwe korora inkoko zitera amagi, ziza kumuha umusaruro mwinshi aguramo ihene eshatu ziyongera kuri za nkoko.

    Ati 'Nari umuntu uri mu bukene cyane ariko barampugura banyereka uko natera imbere mpereye ku tuntu duke, ubu mfite ihene eshatu zihagaze ibihumbi 200 Frw, nkagira inkoko icumi zitera kandi n'ubu ndashaka kugura izindi nkoko nyinshi byose mbigezeho mbikesha ubumenyi nahawe na World Vision.''

    Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Gakenke, Nzabakurana Innocent, yavuze ko World Vision, yabubakiye ivuriro ry'ibanze rya Nyabisindu, rifasha abaturage 15,496.

    Ati 'Abo baturage bakoraga ibilometero birenze 15 baza kwivuza ku kigo nderabuzima cya Gakenke, ni ibintu byiza rero tubashimira. Icya kabiri bakoze, batwubakiye ubukarabiro bwiza, banadufasha kuduhugurira abajyanama b'ubuzima 216, ubu babahuguye kumbijyanye no gupima abana bari munsi y'imyaka itanu ku buryo bamenya ko bari mu mirire mibi.''

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa we yashimiye ubuyobozi bwa World Vision Rwanda ku bikorwa byiza bakoreye abaturage ba Kiramuruzi mu myaka 17, avuga ko ibikorwa bakoze byunganiye ibya Leta mu guhindura ubuzima n'iterambere ry'abaturage.

    Guverineri Rubingisa yasabye abaturage b'i Kiramuruzi gukoresha neza amahirwe bahawe na World Vision Rwanda, bakiteza imbere ndetse bakanateza imbere imiryango yabo. Yijeje uyu mushinga ko ibyo bakoreye abaturage Leta izakomeza kubibungabunga ifatanyije nabo.

    Umuturage yamuritse ibitoki asigaye yeza kubera amahugurwa World Vision yamuhaye akamufasha kwiteza imbere

    Ababyeyi bahawe amatungo magufi bigizwemo uruhare na World Vision Rwanda

    Abaturage babwiye ubuyobozi ibyiza bagejejweho na World Vision Rwanda

    World Vision Rwanda yagize uruhare mu kwigisha ababyeyi uko bakonsa abana babo

    Riderman niwe muhanzi wasusurukije abitabiriye isozwa ry’umushinga World Vision yari imaze imyaka 17 ikorera mu Murenge wa Kiramuruzi

    Umuyobozi wa World Vision Rwanda, Pauline Okumu, yavuze ko nubwo basoje umushinga bakoreraga muri Kiramuruzi bazakomereza mu yindi mirenge

    World Vision Rwanda yashyikirije Akarere ka Gatsibo ibikorwa byose yakoze muri iyi myaka 17 kugira ngo kazakomeze kubikurikirana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-impinduka-mu-mibereho-y-abarenga-ibihumbi-40-bari-bamaze-imyaka-17

  • Umutoza wa APR FC yaciye bugufi asaba imbabazi #rwanda #RwOT

    Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb yasabye imbabazi abakunzi b’iyi kipe bitewe n’uburyo yitwaye mu mikino iheruka gusa ngo yabitewe n’uko we mu mikino ya gicuti nta ntsinzi aba ayishakamo.

    Aganira n’urubuga rw’iyi kipe, yavuze ko azakora ibishoboka byose akitwara neza mu mikino ya CECAFA Kagame Cup, izabera muri Tanzania aho APR FC iri mu itsinda rimwe na Bumamuru yo mu Burundi, Mlandege ya Zanzibar na NEC yo muri Uganda.

    Ati “Ni imikino itoroshye, nta kipe n’imwe yoroshye. Buri wese azaba akina ku bw’igihugu cye, ku bw’ikipe ye no ku bw’umwambaro w’ikipe ye, natwe ni uko. Twatakaje abakinnyi bagiye mu ikipe y’igihugu, si ibintu byoroshye. Ariko mfite icyizere ku bandi basigaye ko bazadufasha kuzana intsinzi.”

    Iyi mikino ikaba ije nyuma y’imikino ya gicuti APR FC imaze iminsi yitabira, aho intsinzi zitashoboye kuboneka nk’uko bikwiye, gusa umutoza akaba yarakomeje gutangaza ko byari mu rwego rwo kubaka ikipe ikomeye izahatana mu mwaka wose nta nkomyi.

    Taleb akaba yavuze ko mu myaka yose yatoje ruhago atajya akina imikino ya gicuti ashaka intsinzi, ahubwo aba ari kubaka imbaraga mu bakinnyi ndetse no kubigisha amayeri mashya bazakoresha mu mikino ya nyayo, akaba yasabye imbabazi abafana bitashimishije.

    Ati “Ndisegura ku bafana ba APR FC, kuko tutateguye imikino ya gicuti nkuko babyifuzaga. Abakinnyi barimo bagerageza uburyo bushya bwo gukina. Mbere bakinaga bugarira, ariko twe twashyize imbaraga mu gukina twotsa igitutu abo duhanganye tubasatarira ku rwego rwo hejuru.”

    Umutoza akaba yanahaye icyizere abafana ko amakosa yari amaze iminsi agaragara mu bwugarizi ndetse no mu izamu yakosowe aho byose bizagaragarira mu mikino ya Dar es Salaam.

    Umutoza wa APR FC yasabye imbabazi abakunzi b’iyi kipe

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11729

  • Urujijo kuri Pitchou muri APR FC #rwanda #RwOT

    Nubwo inkuru yabaye kimomo ko Rayon Sports iri mu biganiro bya nyuma ba Nshimirimana Ismail Pitchou, we n’abareberera inyungu ze bavuga ko ayo makuru batayazi.

    Ku munsi w’ejo hashize nibwo inkuru yazengurutse ko umukinnyi w’umurundi ukina mu kibuga hagati wasoje amasezerano muri APR FC ubu akaba nta kipe afite, Pitchou ari mu biganiro bya nyuma na Rayon Sports.

    Gusa abahagarariye uyu mukinnyi ndetse n’umukinnyi bavuga ko ibyo biganiro ntabihari.

    Ku rundi ruhande ISIMBI yamenye ko bashobora kuba badashaka ko bijya hanze bitararangira cyane ko n’isoko ry’abakinnyi riri ku musozo hasigaye iminsi ibiri gusa.

    Uhagarariye Pitchou, Arnold akaba ari we urimo kuvugana na Rayon Sports kugira ngo arebe ko ryafungwa umukinnyi we yabonye ikipe.

    Binavugwa ko uruhande rwa Pitchou rurimo gukora ibishoboka byose ngo ajye muri Rayon Sports kuko ku meza bareba bagasanga nta mahitamo menshi ahari.

    Nshimirimana Ismail Pitchou yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda nka Kiyovu Sports na APR FC.

    Pitchou aravugwa muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11730