Blog

  • Nyuma ya General ushinjwa kuvugana na Gen Makenga, abandi Basirikare 75 bafatiwe i Goma bashinjwa gukorana na M23 #rwanda #RwOT

    Ibinyamakuru bitandukanye bivuga ko aba basirikare bafatiwe mu Mujyi wa Goma kuri uyu wa Kane tariki 22 Nzeri 2022 .Ngo basanzwe bakorana bya hafi na Lt Gen Philemon Irung Yav ,Comanda mukuru wa rejiyo ya gatatu y’Ingabo za FARDC wari waranahawe inshingano zo kuyobora urugamba FARDC ihanganyemo na M23 , akaba nawe aheruka gutabwa muri yombi ashinjwa kugambanira igihugu no gukorana n’umutwe wa M23.

    Lt Gen Philemon Irung Yav, yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuwa 20 Nzeri 2022 ,ashinjwa ubugambanyi no Gukorana n’umutwe wa M23 yari ashinzwe kurwanya.

    Byavuzwe ko Lt Gen Irung Yav , yagiye aganira kenshi na Gen Sultan Makenga umugaba mukuru wa M23 , byanabaye intandaro y’itabwa muri yombi rya Gen Irung Yav.

    Yafashwe n’abasirikare barinda Perezida Felix Tshisekedi , ahita ajyanwa muri Gereza ya Makala , mu gice cyayo Cya 8 gifungirwamo abahoze mu nzengo nkuru z’umutekano.

    Byitezwe ko abandi basirikare nabo baza koherezwa gufungirwa i Kinshasa muri gereza ya Makala ,kugirango batangire gukurikiranwa n’ubutabera bwa gisirikare ,ku byaha bashinjwa by’ubugambanyi no gukorana na M23 bivugwa ko bafatanyije n’Umuyobozi wabo Lt Gen Philemon Irung Yav.

    Lt Gen Philemon Irung Yav aheruka gutabwa muri yombi azira kuvugana na Gen Makenga wa M23

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Nyuma-ya-General-ushinjwa-kuvugana-na-Gen-Makenga-abandi-Basirikare-75-bafatiwe-i-Goma-bashinjwa-gukorana-na-M23

  • Dore uko gahunda y’ingendo zo gusubira ku mashuri iteye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) cyatangaje ko kuva none tariki ya 22 Nzeri kugeza ku Cyumweru tariki ya 25 Nzeri 2022 (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/dore-uko-gahunda-y-ingendo-zo-gusubira-ku-mashuri-iteye

  • Iburasirazuba: Abana 670 ntibiga kubera guterwa inda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, arasaba ababyeyi n’abandi bantu bose kugira uruhare rufatika mu kurera neza abana, hagamijwe (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/iburasirazuba-abana-670-ntibiga-kubera-guterwa-inda

  • U Rwanda rugiye gutanga Inkunga ya Miliyari 3,2Frw mu kigega gikomeye #rwanda #RwOT

    Iyi nkunga ya miliyoni 3,25 USD, yemejwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ubwo yitabiraga inama y’icyiciro cya karindwi cyo gukusanya inkunga y’ikigega Global Fund, yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nzeri 2022.

    Izi miliyoni zatanzwe n’u Rwanda, ni inyongera ya 30% z’ayo rwari rwaratanze mu nama ya gatandatu iheruka aho rwari rwiyemeje gutanga miliyoni 2,5 USD.

    Ibihugu byinshi byiyemeje kongera 30% by’amafaranga byari byiyemeje gutanga mu gikorwa nk’iki cya gatandatu kinaheruka, uretse Korea yazamuye ingano y’amafaranga aho yavuye kuri Miliyoni 25 USD ikagera kuri Miliyoni 100 USD.

    Kenya yo yiyemeje kuzamura kuri inkunga yayo iva kuri Miliyoni 6 USD igera kuri Miliyoni 10USD.

    Canada yo yiyemeje gutanga Miliyari 1,21 z’amadolari ya Canada, Komisiyo y’Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi yo yiyemeza Miliyoni 715 €, u Bufaransa bwiyemeza Miliyari 1.6 € naho u Buyapani bwiyemeza gutanga Miliyari 1.08 USD.

    Muri iyi nama yabaye kuri uyu wa Gatatu kandi ; hakiriwe Ibihugu bishya umunani byiyemeje gutanga inkunga zabyo ari byo ; Cyprus, Ghana, Guinea, Indonesia, Malawi, Morocco, na Tanzania.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/U-Rwanda-rugiye-gutanga-Inkunga-ya-Miliyari-3-2Frw-mu-kigega-gikomeye

  • Perezida Kagame na Tshisekedi mu ‘Misango y’Ubukwe ‘ Umugeni adahari #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, hamwe na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame bahuriye i New York bagirana ibiganiro ku buhuza bwa Emmanuel Macron.

    Aba bombi bari i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bitabiriye inama rusange ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nzeri nibwo hagiye hanze ifoto Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron ari hagati ya Perezida Tshisekedi na Paul Kagame.

    Iyi foto yafashwe nyuma y’ibiganiro byagizwemo uruhare na Emmanuel Macron byibanze ku kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.

    Amakuru avuga ko Ubufaransa bwafashe inshingano zo guhuriza mu biganiro u Rwanda na RD Congo bimaze amezi birebana ay’ingwe.

    Ibiro bya perezida wa DR Congo byatangaje ko aba bategetsi bumvikanye gukorana kugira ngo M23 ive mu duce yigaruriye 'vuba bishoboka'.

    Ibi biro bivuga kandi ko bumvikanye ku 'gucyura impunzi' zahunze utwo duce, hamwe no 'kurwanya imitwe yitwaje intwaro…irimo FDLR'.

    Ibyavugiwe i Luanda

    Mu nama yabereye i Luanda muri Angola hagati ya Perezida wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, byatumijwe n’umuhuza Perezida wa Angola João Lourenço.

    Mu byo abakuru b’ibihugu banzuye harimo ko umutwe wa M23 ugomba guhita ushyira intwaro hasi, ukava mu birindiro wigaruriye. Ni mu gihe kandi ibikorwa byose by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri RDC bigomba gukorwa hubahwa ubusugire bw’igihugu.

    Maj Willy Ngoma yashimangiye ko ikibazo cya M23 ntaho gihuriye n’u Rwanda

    Umuvugizi wa M23 mu bya Gisirikare Maj Willy Ngoma, yahise atangaza ko umutwe wa M23 utiteguye guhita uva mu birindiro byawo kuko ikibazo cy’uyu mutwe ari icya politiki kireba Abanye-Congo, kidakwiye kuganirwaho hagati y’u Rwanda na RDC.

    Major Ngoma yabwiye BBC ati “Turahava [mu birindiro] kugira ngo tujye hehe ? Kugira ngo dusubire mu buhungiro ?.Twebwe turi Abanye-Congo, muragira ngo tubeho nta gihugu tugira ?”

    Yakomeje avuga ko ibi biganiro by’i Luanda nta cyo bizageraho kuko 'twebwe turwanira impamvu nziza kandi y’ukuri’.

    U Rwanda rwanyomoje imyanzuro

    Nyuma y’inama y’inyabutatu y’u Rwanda, RDC na Angola urugamba rwakomereje mu itangazamakuru. Inkuru z’imyanzuro yafatiwe mu nama zikomeje kuvugwa mu buryo butandukanye kugeza n’aho Guverinoma y’u Rwanda yasabye RDC guhagarika gukomeza kuyobya abantu.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yanditse kuri Twitter ye asaba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kwirinda gukomeza kuyobya abantu igoreka imyanzuro yafatiwe mu nama ya Luanda.

    Kuva iyi nama yarangira tariki ya Gatandatu Nyakanga, imyanzuro yatangajwe n’impande zose irabusanye. RDC ni yo yabanje gushyira hanze imyanzuro, ivuga ko ibyemejwe bikubiye ahanini mu ngingimira zayo.

    Perezida Kagame na Tshisekedi bahuriye mu biganiro

    Itangazo ry’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri RDC rikijya hanze, abantu bamwe muri icyo gihugu batangiye kwandika kuri Twitter bati 'ak’u Rwanda na Kagame kashobotse’.

    Nyuma u Rwanda na Angola byatangaje imyanzuro ikubiye mu nyandiko isobanura inshingano za buri ruhande rurebwa n’ibibazo bya RDC mu gushakira amahoro akarere n’Uburasirazuba bwa RDC.

    Ubutumwa bwa Biruta bugira buti ' Imyanzuro y’inama y’inyabutatu ya Luanda ni inyandiko isobanutse igaragaza inshingano n’ibigomba gukorwa n’impande zitandukanye hamwe n’abafatanyabikorwa.'

    'Nta mwanzuro wo guhagarika imirwano wigeze usinywa. Gukwiza ibihuha no kuyobya uburari bigamije gutesha agaciro intego zo gushakira amahoro RDC n’akarere.'

    RDC yatangaje ko mu byo bemeranyije ko ari uko imirwano igomba guhita igaragara, M23 ikava no mu bice byose yari imaze igihe yarigaruriye.

    Ni mu gihe nk’ingingo u Rwanda rwamurikiye muri iyi nama zishingiye ku bibazo rumaze imyaka irenga 20 ruvuga. Zirimo ko umutekano ku mipaka yarwo ugomba kuba nka makemwa, FDLR ishaka kuwungabanya ikarwanywa nk’umutwe w’iterabwoba.

    Rwasabye ko uyu mutwe udakwiriye guhabwa ubufasha ubwo aribwo bwose ngo ube watera u Rwanda, kandi ko RDC idakwiye guhirahira ibirengaho ngo yemere ko FDLR itera ibisasu ku butaka bw’u Rwanda.

    Inyandiko ikubiyemo ibigomba gukorwa igaragaza ko FDLR n’indi mitwe iyishamikiyeho igomba kurwanywa kandi ihohoterwa n’imvugo zibiba urwango zibasira abavuga Ikinyarwanda bikarwanywa.

    Imitwe ishamikiye kuri FDLR yavuzwe muri iryo tangazo ni CNRD-FLN, RUD-Urunana, FPPH-Abajyarugamba, ifatwa nk’izingiro ry’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC, ikaba inagira uruhare mu guteza umutekano muke mu Burasirazuba bw’iki gihugu bikwiriye kuba ku isonga.

    Indi ntambwe yatewe ni ijyanye no gucyura impunzi aho u Rwanda, RDC, ICGLR na HCR byahawe inshingano zo kubishyira mu bikorwa.

    Ku ngingo ya M23, iyi nama yanzuye ko ibikorwa byose kuri uyu mutwe bigomba gushingira ku masezerano ya Nairobi.

    Perezida w’u Rwanda muri ibi biganiro yashimangiye ko ikibazo cya M23 ari ikibazo cy’imbere mu gihugu gikwiriye gukemurwa mu buryo bwa Politiki.

    Yavuze ko u Rwanda rudafite uruhare na rumwe mu bitero bya M23, rushimangira ko icyo rushyize imbere ari umutekano w’abaturage barwo.

    Leta ya Congo ishinja leta y’u Rwanda guha ubufasha umutwe wa M23, leta y’u Rwanda na yo igashinja FARDC gukorana n’umutwe wa FDLR urimo bamwe mu bo u Rwanda rushinja gusiga bakoze jenoside mu 1994.

    Uyu mutwe uvuga ko urwanira Abanye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, uvuga ko bahejwe na leta ya Congo.

    Guhangana Hgati y’u Rwanda na Congo muri UN

    U Rwanda na RD Congo bamaze igihe badafitanye umubano mwiza mubya dipolomasi kuva aho ibitero by’umutwe wa M23 bikajije umurego muri kiriya gihugu.

    Congo ishinja u Rwanda gushyigikira M23 no kwigarurira ubutaka bwayo binyuze muri uyu mutwe kandi narwo rugashinja Congo gushyigikira umutwe wa FDRL ubangamiye umutekano w’u Rwanda.

    Mu nama rusange ya UN, Perezida Tshisekedi ku wa Kabiri tariki 20 Nzeri 2022 ,yavuze ko M23 yasuzuguye UN, ifashijwe n’u Rwanda, irasa kajugujugu ya Monusco igwamo abantu 8 bigize icyaha cy’intambara.

    Ati 'Ndamagana nivuye inyuma, imbere ya UN, n’imbaraga za nyuma ubu bushotoranyi igihugu cyacu gihura nabwo bitewe n’u Rwanda rwitwikiriye umutwe w’iterabwoba witwa M23.'

    Yavuze ko we afite ubushake bw’amahoro kimwe n’abaturage b’igihugu cye ariko u Rwanda rubatera rukanafasha imitwe y’iterabwoba.

    U Rwanda rwamaganye inshuro nyinshi gushyigikira M23, kuri uyu wa gatatu Tariki 21 Nzeri 2022, Perezida Kagame mu nama rusange ya UN, yavuze ko hakenewe ubushake bwa politiki mu gukemura ibibazo by’umutekano muke, byabaye akarande mu Burasirazuba bwa Congo kuruta umukino wo gushinjanya kuko ntacyo ukemura.

    Ati 'Hakenewe ubushake bwa politiki bwihuse mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, by’umwihariko no gushaka umuzi nyamukuru w’iki bibazo, umukino wo gushinjanya ntukemura ibibazo'

    Perezida Kagame yavuze kandi ko hakenewe ubufatanye bw’akarere mu kugarura amahoro n’umutekano yabuze mu myaka irenga 20 mu burasirazuba bwa Congo.

    Igihugu mu kindi

    M23 yasabye abifuza gushora imari ndetse n’abacuruzi kwihutira kujyayo gukorera amafaranga kandi ko gutangiza ishoramari muri uyu Mujyi nta rwaserera bazahura na zo nkuko bigenda mu bindi bice byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Umuvugizi wayo mu bya gisirikare ,Maj Willy Ngoma yavuze ko umucucurzi cyangwa umushoramari uzaza muri Bunagana atazakwa ruswa cyangwa komisiyo ya 20% nkuko bikorwa n’abayobozi bo mu bindi bice byo muri iki Gihugu. Yagize ati 'Ibintu byose bikorwa mu nzira zinyuze mu mucyo.'

    Uyu muvugizi wa M23 yatangaje ibi nyuma yuko uyu mutwe unashyizeho amafaranga akoreshwa muri uyu Mujyi wa Bunagana arimo ifaranga ry’u Rwanda n’irya Uganda.

    Uyu mujyi wa Bunagana umaze amezi atatu ugenzurwa na M23 kuva tariki 13 Kamena uyu mwaka wa 2022, ubwo wemezaga ko wawufashe wose ndetse kuva icyo gihe ukaba uwugenzura aho wanatangije imiyoborere mishya yawo.

    Gen Sultani Makenga uyobora Igisirikare cya M23

    Imirwano hagati y’ingabo za Congo n’umutwe wa M23 yongeye kubura mu mpera y’ukwezi kwa gatatu, nyuma y’imyaka igera hafi ku 10 yari ishize nta gitero gikomeye M23 ikora.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Perezida-Kagame-na-Tshisekedi-mu-Misango-y-Ubukwe-Umugeni-adahari

  • Urutonde rw’abazakina All Star Game rwatangajwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’amasaha macye yashyizwe ahagaragara abakinnyi 24 b’intoranywa muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda, ubu bamaze kwigabanya mu makipe 2 bikozwe (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/basketball/article/urutonde-rw-abazakina-all-star-game-rwatangajwe

  • Donald Trump n’abana be bari mu mazi abira #rwanda #RwOT

    Ikirego kivuga ko babeshye agaciro k’imitungo yabo irimo inyubako bakageza mu kinyuranyo cya za miliyari z’amadolari, binyuze mu kigo cyabo Trump Organization. Ni uburiganya bwakozwe hagati y’imyaka ya 2011-21.

    Trump yamaganye icyo gikorwa, avuga ko ari ubundi buryo bwo kumwibasira.

    Abana be bareganwa ni Donald Jr, Ivanka na Eric Trump, n’abayobozi babiri bakuru ba Trump Organization, Allen Weisselberg na Jeffrey McConney.

    Ni ikirego cyagejejwe ku bashinjacyaha n’Intumwa nkuru ya Leta ya new York, Letitia James, nyuma y’iperereza ryari rimaze imyaka itatu.

    Mu itangazo yasohoye, James yagize ati “Abifashijwemo n’abana be ndetse n’abayobozi bakuru ba Trump Organization, Donald Trump yakabirije agaciro k’umutungo we arenzaho za miliyari, kugira ngo mu buryo bw’uburiganya, yigwizeho umutungo ndetse arenge ku nzira zateganyijwe.”

    Yavuze ko inyubako ya Trump Tower yabarirwaga agaciro ka miliyoni $327, ari imwe mu zahawe agaciro katari ko.

    Ati “Nta apartment yo muri New York City yigeze igurishwa ku mafaranga ari hafi y’aho.”

    Muri icyo kirego cya paji 222, hagaragaramo ko mu mitungo Trump yazamuriye agaciro mu nyandiko harimo amahoteli, ibibuga bya golf, n’indi.

    Byongeye, ngo mu myaka isaga icumi ishize, Trump n’umuryango we bakoze igenagaciro ritari ukuri n’inyandiko z’imari zisaga 200.

    Nyamara ngo izo nyandiko zemezwaga na Trump ubwe, Donald Trump Jr, cyangwa Allen Weisselberg wari umuyobozi mu bijyanye n’imari muri Trump Organization.

    Muri ubwo buryo bwose, bibarwa ko umuryango wa Trump wigwijeho nibura miliyoni $250, ku buryo Leta ikeneye kugaruza ayo madolari.

    Abashinjcyaha bavuga ko apartement ya Trump muri Trump Tower i New York, nubwo yabarirwaga miliyoni $327m nyuma “yo gukabirizwa igiciro”, ubaze agaciro kayo kuri metero kare, ayo mafaranga ntiyumvikana.

    Apartement yagurishijwe menshi muri iyi nyubako ngo yaguzwe miliyoni $16.5.

    Ku rundi ruhande, inyubako ye muri Mar-a-Lago muri Leta ya Florida, Trump Organization yayibariraga miliyoni $739, nyamara intumwa nkuru ya Leta ikavuga ko agaciro kayo kari hafi miliyoni $75, ndetse ko yinjizaga miliyoni zitarenga $25 ku mwaka.

    Trump yamaganye ibyo birego, avuga ko uyu mugore yakomeje kugaragaza ubushake bwo kumugendaho, agamije kubaka izina muri politiki.

    Ni inyota ngo uwo mugore afite, ku buryo yiyamamarije kuba Guverineri wa New York ntibimuhire.

    Mu magambo yanditse kuri Twitter kandi, Trump yanakomoje ku magambo uwo mugore yavuze ubwo yiyamamarizaga kuba intumwa nkuru ya Leta ya New York mu 2018, yita Trump “umuyobozi utemewe n’amategeko”, ko ashaka kumukoraho iperereza.

    Yamushinje ko arimo “gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko nk’intwaro mu kurwanya abo bahanganye muri politiki.”

    Ibi byose birimo kuba mu gihe binugwanugwa ko Trump ashobora kongera kwiyamamariza kuyobora Amerika mu 2024.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Donald-Trump-n-abana-be-bari-mu-mazi-abira

  • Perezida Kagame yahaye igisubizo Tshisekedi wageze muri UN ashinja u Rwanda kubagaho igitero #rwanda #RwOT

    Mu nama rusange y'Umuryango w'Abibumbye(ONU/UN) Perezida Paul Kagame w'u Rwanda yavuze ko 'umukino wo gushinjanya udakemura ibibazo' ubwo yasaga nk'usubiza ibyavuzwe mbere na mugenzi we wa DR Congo.

    Muri iyi nama ya 77 iri kubera i New York, Perezida wa Félix Tshisekedi wa DR Congo yashinje yeruye u Rwanda “ubushotoranyi rwihishe muri M23”.

    Kuwa gatatu, Perezida Kagame we yavuze ko hari 'impamvu yihutirwa yo kubona ubushake bwa politiki' mu gukemura 'guhera mu mizi' amakimbirane mu burasirazuba bwa DR Congo.

    Ati: 'Umukino wo gushinjanya ntukemura ibyo bibazo.'

    Perezida Kagame yanenze ko uko ibintu biheruka kumera mu minsi ishize muri ako gace bisa nk'uko byari bimeze mu myaka 20 ishize hoherezwa ingabo za ONU/UN.

    Kuva muri Kamena(6) uyu mwaka, umutwe wa M23 ugenzura umujyi wa Bunagana wo mu ntara ya Kivu ya ruguru, uri ku mupaka na Uganda, n'utundi duce tumwe two muri iyo ntara.

    Muri weekend ishize, umunyamabanga mukuru wa ONU Antonio Guterres yabwiye France24 ko M23 ifite ibikoresho bigezweho kandi bikomeye 'biruta iby'ingabo za ONU' ziri muri RD Congo.

    Guterres yemeje kandi ko 'hari aho biva', ariko yirinda kugira igihugu atunga urutoki.

    Igisirikare cy'u Rwanda cyagiye gishinjwa gufasha M23 mu bikoresho no mu basirikare, leta y'u Rwanda yagiye ihakana ibi ivuga ko ikibazo cya M23 ari 'ikibazo cya DR Congo ubwayo'.

    Igisubizo Perezida Kagame atanga

    Perezida Paul Kagame yabwiye inteko rusange ya UN ko ubufatanye bw'ibihugu by'akarere cyangwa ubwumvikane bw'ibihugu bibiri 'byerekanye ko byakora itandukaniro'.

    Yatanze urugero ko ibi byakozwe muri Centrafrique (ku bwumvikane bw'ubutegetsi bwa Bangui na Kigali) no mu majyaruguru ya Mozambique aho u Rwanda n'umuryango w'ibibugu bya Africa y'amajyepfo, SADC, byohereje ingabo kugarura amahoro.

    Ati: 'Ubu buryo bukoreshejwe neza muri DR Congo, nk'uko byasabwe na gahunda y'i Nairobi, bushobora gukora itandukaniro.'

    Muri uyu mwaka, inama z'abategetsi b'akarere z'i Nairobi zageze ku mwanzuro wo gushinga umutwe w'ingabo z'akarere — hatarimo iz'u Rwanda — zikajya muri DR Congo.

    Ntiharamenyekana neza igihe ibikorwa by'izo ngabo byo kurwanya inyeshyamba mu burasirazuba bwa DR Congo bizatangirira.

    Kuri uyu wa Gatatu i New York, Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo ibikorwa nk'ibyo birambe bisaba inkunga ihoraho y'amafaranga y'umuryango mpuzamahanga.

    Ikibazo cya M23 cyateje umwuka mubi hagati y'u Rwanda na DR Congo n'ingaruka ku bucuruzi bwambukiranya imipaka, n'imibereho y'abaturage.

    Nyuma y'umuhate wa Perezida wa Angola mu kunga ubutegetsi bwa Kinshasa na Kigali, ubu haravugwa uwa Perezida Emmanuel Macron w'Ubufaransa mu guhuza Tshisekedi na Kagame, ndetse ko uyu munsi yabahurije i New York.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yahaye-igisubizo-tshisekedi-wageze-muri-un-ashinja-u-rwanda