
Blog
-
Umusaruro w’ibiganiro bya Perezida Kagame na Tshisekedi bahujwe na Macron #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ibiganiro bya Perezida Kagame na Tshisekedi wa RDC hamwe na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, byabaye tariki 21 Nzeri mu mujyi wa New York muri (…) -
Tonzi ari mu byishimo byo kwibaruka umwana wa gatatu #rwanda #RwOT
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Tonzi yagaragaje ko anyuzwe n'umugisha Imana yabahaye nk'impano nziza kandi ihebuje.
Ati 'Mutima wanjye himbaza Uwiteka…Zaburi 103, Turakwakiriye kibondo, mpano nziza ihebuje itangwa n' Imana.'

Uyu mwana wa Gatatu Tonzi yibarutse aje akurikira abandi babiri babakobwa umwe wavutse muri 2013 nundi avuka muri 2016.
Tonzi n'umugabo we bamaranye imyaka igera muri 20 bari mu munyenga w'urukundo cyane ko urukundo rwabo rwahereye ku ntebe y'ishuri ubwo bigaga muri Apace.

Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/tonzi-ari-mu-byishimo-byo-kwibaruka-umwana-wa-gatatu
-
Umukecuru w’imyaka 100 ni umufana ukomeye w’ikipe ya Mukura VS #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Bamwe bamwita 'Umukecuru wa Mukura’, abandi bakamwita 'Mama Mukura’ kubera ko ari umufana uzwi w’iyi kipe y’umupira w’amaguru yo mu Karere ka Huye. Ariko ubundi (…)
-
Amafoto â Ibyishimo ni byinshi ku muryango w'umuhanzi Patient Bizimana wibarutse umwana w'imfura w'umuhungu #rwanda #RwOT
Umucuranzi, umwanditsi ndetse akaba n'umuririmbyi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, Patient Bizimana ari mu byishimo byinshi nyuma yaho we n'umugore we babyaye umwana wabo wabo w'imfura w'umuhungu.

Nk'uko uyu muhanzi yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yatangarije aba mukurikira ko ashimishijwe no kuba babonye umwana wabo w'umuhungu akaba ariwe mfura ye.
Yagize ati'UWITEKA yadukoreye ibikomeye natwe turishimye, Umuryango wanjye na Gentille UWERA turashima IMANA cyanee kubw'umwana w'UMUHUNGU Iduhaye Kandi Ikaba itugiriye ubuntu bwo kuba mu muryango mugari wa babyeyiâ¦Ihabwe Icyubahiro'.
Ubwo hari ku itariki 19 Ukuboza 2021 nibwo umuhanzi Patient Bizimana yasezeranye imbere y'Imana n'umukunzi we,Gentille Karamira mu rusengero Evangelical Restoration Church i Masoro aho bahamirije isezerano ryabo imbere y'Imana n'abantu.
Amakuru ahari aravuga ko umwana w'Imfura w'umuryango wa Patien Bizimana na Uwera Gentille yavukiye muri Leta z'Unze ubumwe za Amerika aho umugore w'uyu muhanzi asanzwe abarizwa.The post Amafoto â” Ibyishimo ni byinshi ku muryango w'umuhanzi Patient Bizimana wibarutse umwana w'imfura w'umuhungu appeared first on RUSHYASHYA.
-
Iyi kipe ni nk’umuryango – Yannick Mukunzi wongereye amasezerano #rwanda #RwOT
Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Sandvikens IF muri Sweden, Yannick Mukunzi yongereye amasezerano y’imyaka 2.
Uyu mukinnyi umaze hafi umwaka afite ikibazo cy’imvune yo mu ivi, ikipe ye yahisemo kumwongerera amasezerano ngo babe bakomezanya.
Yannick utarakinnye umwaka w’imikino ushize kubera ikibazo cy’imvune, yavuze ko yishimiye kongera amasezerano muri iyi kipe kuko ari nk’umuryango kuri we.
Ati “ndishimye cyane. Iyi kipe ni nk’umuryango kuri njye.”
Yannick Mukunzi ari muri iyi kipe kuva muri 2019 ubwo yari avuye muri Rayon Sports. Umwaka we wa mbere yatowe nk’umukinnyi mwiza wahize abandi muri iyi kipe.
Yannick kandi akaba atangiye gukiruka imvune ikomeye yagize yatumye amara amezi arenga 10 adakina, ubu yatangiye gukora imyitozo aho anakora ku mipira.
Yannick Mukunzi yongereye amasezerano muri SandvikensSource : http://isimbi.rw/siporo/article/iyi-kipe-ni-nk-umuryango-yannick-mukunzi-wongereye-amasezerano
-
Umusirikare Mukuru wa Congo yiyunze kuri kuri M23 #rwanda #RwOT
Amakuru aturuka muri DR-Congo ,yemeza ko Col Bernald Maheshe yavuye mu Murwa mukuru wa Kinshasa kuwa 17 Nzeri 2022 atorotse, dore ko atari yemerewe kurenga umujyi wa Kinshasa, ahita ajya mu mutwe wa M23 anyuze mu gihugu cya Congo Brazaville.
Kuki yahisemo kujya muri M23 ?
Col Bernard Maheshe akomoka mu gace ka Minova, akaba yararwanye ku ruhande rw’umutwe wa AFDL wa Laurent Desire Kabila wakuye Mubotu Seseko ku butegetsi abifashijwemo n’u Rwanda na Uganda.
Ubwo Joseph Kabila yajyaga ku Butegetsi, Col Maheshe yaje kuba umutoni kwa Perezida Joseph Kabila ariko mu 2012 aza gutabwa muri yombi afungwa imyaka 7 ,afunguwe ahita yirukanwa muri FARDC azira kuba umwe mu bashinze umutwe wa M23 wari ugizwe n’abahoze muri FARDC bari bigometse ku Butegetsi.
Yahoze akorana byahafi na Gen Sultan Makenga, ubwo bose bari bakiri mu ngabo za Leta (FARDC )nyuma y’amasezerano yo kuvanga ingabo umutwe wa CNDP wari wagiranye na Leta ya DRCongo.
Mbere yo gufungwa Col Maheshe yari umuyobozi wa Segiteri ya 9 y’Ingabo za FARDC muri teritwari ya Uvira ho Mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo
Yafunguwe mu mwaka wa 2019 ku mbabazi za Perezida Felix Tshisekedi ,ariko ahabwa amabwiriza yo kutarenga Umujyi wa Kinshasa ndetse anashirirwaho ba maneko bashinzwe gukurikirana ingendo ze.
Bivugwa ko Col Maheshe wari ucungishijwe ijisho, yabashije guca murihumye inzego zishinzwe umutekano, akanyura muri Congo Brazavile ,aho yahise ava akajya mu Burasirazuba bwa DRCongo kwifatanya na M23.
-
Abafana binjiye mu kibuga bahondagura abakinnyi babo n'abatoza #rwanda #RwOT
Ikipe yo mu cyiciro cya mbere muri Colombia yahuye n'akaga gakomeye ubwo abafana bayo 1,400 bayiteye mu kibuga bakubita abakinnyi babo n'abatoza.
Deportivo Cali, isanzwe iri ku mwanya wa nyuma muri Categoria Primera A ya Colombia,yari yerekeje kuri Estadio Doce de Octubre guhangana n'ikipe ya Cortulua kuwa gatatu.
Ikipe ya Cortulua yari mu rugo yafunguye amazamu ku munota wa 20 w'umukino gitsinzwe na Wilder Guisao hanyuma Feiver Mercado ashyiramo ikindi cyabahesheje amanota atatu kuri penaliti.
Ariko, ku munota wa 81 umukino wahagaritswe ubwo itsinda rinini ry'abafana bisutse mu kibuga.
Abantu bagera ku 1400 binjiye mu kibuga – abenshi muri bo bakaba bari abafana ba Deportivo Cali – batangira gutuka no gukubita abakinnyi n'abatoza.
Umusifuzi na benshi mu bakinnyi bahunze ariko bamwe bafashwe n'abafana barakubitwa.
Rutahizamu wa Deportivo Cali, Teofilo Gutierrez, yagerageje guhunga itsinda ry'abafana bari bafite umujinya mwinshi bamukubise imigeri.
Umutoza Mayer Candelo nawe yakomeretse muri ibyo bitero.
Deportivo Cali yashyize ahagaragara itangazo risaba abayobozi b'inzego z'ibanze kugira icyo bakora kugira ngo ibintu nk'ibi bitazongera kubaho mu gihe kiri imbere.
Rigira riti: “Umuryango wa siporo wa Cali, Komite Nyobozi, Perezida Luis Fernando Mena, Abakozi babigize umwuga, abayobozi n'abakozi bamaganye byimazeyo igitero, ihohoterwa n'ubugome ikipe yacu yahuye nabwo mu mukino waduhuje na Cortulua.

-
Iburasirazuba: Abayobozi basabwe gufatanya mu gukemura ibibazo by’abaturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abayobozi mu nzego z’ibanze mu Ntara y’Iburasirazuba, basabwe kwisuzuma bakareba ko ibyo abaturage bari babategerejeho babatora babishyira mu bikorwa, ariko (…)
-
Hagiye kuba Miss World Paradise mu gihe u Rwa… – #rwanda #RwOT
Embrace Africa imaze imyaka itandatu yohereza abakobwa guhagararira ibihugu byabo hirya no hino ku Isi, mu marushanwa mpuzamahanga atandukanye kandi akomeye.
Irushanwa rya Miss World Paradise batangaje ko bagiye gutegura, rizabera mu gihugu cya Namibia ku nshuro yaryo ya mbere. Rigamije guteza imbere ubukerarugendo muri rusange.
Ibihugu birenga 30 kuri ubu byatangiye gutegura amarushanwa y'imbere mu gihugu, azasiga hamenyekanye abazabihagararira muri Miss World Paradise rizaba muri Gicurasi 2023.
Biteganyijwe ko ibihugu 80 byo ku Isi ari byo bizitabira iri rushanwa. Kuri ubu mu Rwanda, hategerejwe amabwiriza agenga amarushanwa y'ubwiza ari nayo azatuma amarushanwa nka Miss Global Beauty, Miss Rwanda, Miss Earth Rwanda, Mister Rwanda n'andi yemererwa gukora hakaba hanatorwa umukobwa witabira Miss World Paradise.
Miss Ndekwe Paulette uri mu bagize Embrace Africa, yabwiye InyaRwanda ko umukobwa uzahagararira u Rwanda muri iri rushanwa azatorwa igihe amabwiriza agenga amarushanwa azaba yatangajwe, kuko ari bwo bizaba bitanga uruhushya.
Avuga ko iri rushanwa rizafasha benshi mu bakobwa gukabya inzozi zabo. Ati 'Kandi icyo twifuza ni uko twagaragara mu marushanwa mpuzamahanga (nk’u Rwanda) nk’ibindi bihugu kuko nabyo bigira umumaro mu iterambere ry’Igihugu, ni inzozi zidakwiye kwirengangizwa kuko urubyiruko rutari rucye rwifuza guhagararira U Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga.'
Uyu mukobwa avuga ko igihe amabwiriza azaba asohotse azakurikizwa, hagatorwa umukobwa uzahagararira u Rwanda Muri Miss World Paradise 2023.
Amarushanwa y'ubwiza mu Rwanda yahagaritswe ku wa 9 Gicurasi 2022. Arebwa n'iki cyemezo arimo Miss Earth Rwanda, Miss Supranational, Miss Global Beauty Rwanda na Mister Rwanda [Biteguraga kujya mu mwiherero 'Boot Camp'] n'andi.
Ubwo Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco yashyiraga hanze itangazo rihagarika ibikorwa bya Miss Rwanda, Inteko y'Umuco yandikiye abategura Mister Rwanda ubutumwa bwa email ko bagomba kuba basubitse umwiherero wari ugiye kuba (Boot Camp).
Kuva icyo gihe byavuzwe ko hari amabwiriza agenga amarushanwa y'ubwiza mu Rwanda ari gutegurwa n'Inteko y'Umuco, ariko amaso yaheze mu kirere.
Kuba amarushanwa y'ubwiza yarahagaritswe mu Rwanda, byagize ingaruka kuri Umulisa Charlotte wagombaga guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational yasojwe mu mu gihe gishize mu gihugu cya Poland.
Mbere y'uko irushanwa risozwa, uyu mukobwa yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko atagihagarariye u Rwanda, kubera ko amarushanwa y'ubwiza mu Rwanda yahagaritswe.
Umukozi w'Inteko y'Umuco uri mu kanama gashinzwe gukurikirana ibihembo by'abitabiriye Miss Rwanda, Utamuriza Urusaro Carine wabaye igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2009, yavuze ko aya mabwiriza ari kunozwa, hanarebwa ibikeneye kuvugururwa.
-
Tonzi na Alpha bamaze iminsi i Burayi mu biru… – #rwanda #RwOT
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Tonzi yavuze ko yibarutse umukobwa. Yavuze ko bishimiye kwakira impano nziza Imana ibahaye. Ati “Mutima wanjye himbaza Uwiteka,..Zaburi 103. Turakwakiriye kibondo, mpano nziza ihebuje itangwa n’Imana”.
Uyu muhanzikazi ukunzwe cyane mu ndirimbo “Ushimwe”, yashimiye cyane umugabo we Alpha Gatarayiha ku bwo kumuhesha umugisha wo kwibaruka umukobwa wa gatatu.
Tonzi yabwiye inyaRwanda yibarutse umwana w’umukobwa witwa Gatarayiha Mwiza Talya. Uyu mwana abaye umukobwa wa gatatu yibarutse nyuma ya Gatarayiha Holy Grania wavutse mu 2016 na Gatarayiha Given Galta wabonye izuba mu 2013. Bakuru ba Talya, bavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Tonzi yibarutse umukobwa wa gatatu nyuma y’uko yari yagiye i Burayi mu biruhuko n’umugabo we ndetse no mu bukwe bw’umuvandimwe we. Yahakoreye ibikorwa by’umuziki birimo ‘Collabo’ ndetse na EP izasohoka vuba hamwe n’amashusho yayo.Â
Iyi EP, yatunganyijwe na Producer Didier Touch mu buryo bw’amajwi, amashusho akorwa na Julien B na Carpet. Iriho indirimbo y’ishimwe ku Mana ku bwa byinshi yamukoreye. Yateguje ibikorwa byinshi bijyanye n’umuziki nk’uko yiyemeje kuticisha irungu abakunzi b’umuziki we.
![]()
Tonzi yibarutse umukobwa
![]()
Tonzi yibarutse kuri uyu wa Kane
![]()
Tonzi hamwe n’umugabo we Alpha
![]()
Tonzi na Alpha bungutse umukobwa wa gatatu wiyongera kuri Holy na Given
AMAFOTO YA TONZI NA ALPHA BARI MU BIRUHUKOÂ
![]()
Bamaze iminsi mu biruhuko i Burayi
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
Tonzi yateguje indirimbo nshya z’amashimwe















