Blog

  • Umukobwa wa General Salim Saleh uvukana na Perezida Museveni yarushinze [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ku wa gatandatu tariki ya 24 Nzeri, abantu benshi bo mu muryango wa Perezida Museveni n'umuvandimwe we Gen.Salim Saleh bari bishimye aho bari Nakasero mu bukwe.

    Umukobwa wa Salim Saleh usanzwe ari umuvandimwe wa Perezida wa Uganda,wahoze ari umusirikare mukuru ariko ubu akaba ari mu kiruhuko cy'izabukuru niwe wari warushinze.

    Umukobwa wa Jenerali Salim Saleh, Esteri Mugurwa yashyingiranywe n'umugabo we w'umucuruzi, Ivan Muhoozi.

    Jenerali Saleh niwe wajyanye umukobwa we kuri alitar maze amushyikiriza uwo yakunze hanyuma barahirira imbere y'Imana n'abantu ko bazabana akaramata.

    Bahise bakomereza ibirori iahitwa Serena Kigo, Entebbe.

    Umuhango wo gusaba wabaye ku ya 18 Nzeri i Buziga.

    Ubukwe bw'aba bombi bwatumye Abanya Uganda bacika ururondogoro kuri interineti bashimishwa no kubona se w'umugeni, Gen Salim Saleh yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y'uko byavuzwe ko yapfuye.

    Umugeni yatandukanye n'umugabo we wa mbere, Engineer Rowland Ndizeye Sekazinga bashakanye kuva 2009 kugeza 2017.





    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umukobwa-wa-general-salim-saleh-uvukana-na-perezida-museveni-yarushinze-amafoto

  • Meghan yari azi ko azaba nka ‘Beyonce w’u Bwo… – #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Valentine Low wo mu Bwongereza agiye gusohora igitabo yise ‘Courties’ mu Ukwakira 2022, yasobanuye ko kizavuga ku “Imbaraga zihishe inyuma y’ikamba”. 

    Yavuze kandi ko kizaba kigaruka no ku buryo abavugizi b’ibwami batangaje ko Meghan Markle umugore w’igikomangoma Harry, yari azi ko azahinduka nka Beyonce w’u Bwongereza, namara gushyingirwa n’uyu mwuzukuru w’umwamikazi Elizabeth II.

    Meghan Markle yari azi ko agiye kubaho nka Beyonce w’u Bwongereza ashyingirwa na Harry, bimwe mu byavuzwe mu gitabo Courties kigiye gusohoka

    Ariko Meghan yaje kugorwa n’amategeko akomeye agenga ubuzima bwo mu muryango w’ibwami, arimo kuba atahuza ubuzima bw’ibyamamare no kubaho ubuzima bwa Cyami, ibi bikaba byarahise byongera kutumvikana kwe n’uyu muryango.

    Muri iki gitabo kandi harimo inkuru y’uko umwamikazi yahatiwe kugira uruhare mu kubaza Harry na Meghan niba bazakomeza kubaho mu buzima bwa Cyami cyangwa batabirimo burundu, ibi bikaba byaravuzwe ubwo bari mu nama ya Sandringham ahafatirwaga imyanzuro y’aba bombi.

    Umwamikazi Elizabeth wa II yabwiye Meghan ko atabaho ubuzima bw’ibindi byamamare ngo abuhuze n’ubuzima bw’ibwami bikunde

    Amakuru dukesha ikinyamakuru Daily Mail ni uko Low yatangaje ko abanyamuryango b’ibwami bahuriye mu nama yiswe Sandringham nyuma y’iminsi itantu Harry na Meghan batangaje ko bagiye kwimuka i Bwami (Megxit) ku ya 8 Mutarama 2020. 

    Akomeza avuga ko mu biganiro byabaye umwamikazi Elizabeth II yifuzaga ko ingo z’ibwami uko ari enye zashakira hamwe igisubizo cya Megxit. Iyi nama yabereye mu nyubako ya Clarence nyuma yimurirwa mu ngoro ya Buckingham.

    Umunyamabanga Mukuru w’igikomangoma William, Simon Case nawe yayigizemo uruhare avugira impande zose, baganira ku buryo butantu bwo guhosha ikibazo burimo guha umuryango wa Harry ukwezi kw’ikiruhuko buri mwaka bagakoramo ibikorwa byabo bwite. 

    Ifoto ya Harry na Meghan bahura na Jay-Z na Beyonce muri 2018

    Umwe mu bavugizi b’ibwami yagize ati “Ndatekereza ko Meghan yatekereje ko azaba nka Beyonce w’u Bwongereza, “ko kuba umwe mu banyamuryango b’ibwami bizamuha ubwo bubasha, nyuma asanga hari amategeko menshi atishimiye atuma adashobora gukora ibintu yarasanzwe akora ku giti cye, bikaba bitamworoheye”.

    Undi muvugizi yakomeje avuga ko Meghan atabasha kuba icyitegererezo umuryango w’ibwami ushaka, kubera ko batazabasha kwakira “Uwo yashakaga kuba we”. 

    Igikomangoma Harry wa Sussex na Meghan mu muhango wo gushyingura umwamikazi Elizabeth 

    Bwana Low yanditse ko umwamikazi Elizabeth ariwe watanze umwanzuro usobanutse neza agira ati “Ntabwo wabakora iby’ibwami ngo ukore n’ibyo hanze” (“You can’t be in and out”). 

    Akomeza avuga ko andi mahirwe yose yo kugira ubundi buryo iki kibazo cyumvikanwaho yavanyweho n’uwahoze ari Umwamikazi Elizabeth II uherutse gutanga.  

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121320/meghan-yari-azi-ko-azaba-nka-beyonce-wu-bwongereza-ashyingirwa-nigikomangoma-harry-121320.html

  • Perezida Kagame yazamuye mu ntera Maj. Gen.Kabandana waherukaga Cabo Delgado #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, yazamuye mu ntera Major General Innocent Kabandana, amuha ipeti rya Lt. General.

    Itangazo ryasohowe n'igiisirikare cy'u Rwanda rivuga ko Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera Major General Kabandana Innocent.

    Uyu ni we watangiye ayoboye urugamba rwo guhangana n'ibyihebe byari byarayogoje intara ya Cabo Delgado muri Mozambique ndetse rugenda neza.

    Iri tangazo rikomeza rivuga ko 'Perezida Kagame yamuzamuye kubera ko ashoje inshingano ze muri Mozambique, kandi ko bihita bikurikizwa'.

    Hashize ukwezi hafi n'ibyumweru bibiri, Major General Kabandana Innocent ubu wabaye Lieutenant General avuye muri Mozambique, akaba yarasimbuwe na Major General Eugene Nkubito.

    Gen Kabandana, uretse inshingano asoje muri Mozambique, mu yindi mirimo yakoze harimo kuba Umuyobozi w'amasomo ku Ishuri rya Gisirikare rya Gako aba n'Umuyobozi wungirije w'Ingabo mu butumwa bw'umuryango w'Abibumbye muri Sudani y'Epfo, UNMISS.

    Yanabaye umuyobozi mu ngabo z'u Rwanda (RDF), ushinzwe ibikoresho, ndetse n'Umuyobozi w'ishuri rya gisirikare, Rwanda Peace Academy.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/perezida-kagame-yazamuye-mu-ntera-maj-gen-kabandana-waherukaga-cabo-delgado

  • Basketball ku mwanya wa 2: Menya imikino 10 i… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe mu bindi bihugu usanga umupira w'amaguru usanzwe ari wo watashye imitima ya benshi, ariko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) siko bimeze.

    Nk’uko urukundo rwa siporo rukomeje kwiganza, niyo mpamvu twabateguriye imikino 10 yatwaye imitima ya benshi muri Amerika.

    10. Badminton

    Uyu ni umukino woroshye gukina kandi mu gihe icyo aricyo cyose ariko abantu benshi bakina uyu mukino kugira ngo bishimishe kuko mu marushanwa azwi muri America uyu mukino ntabwo urimo. Mu mashuri makuru na za kaminuza niho uyu mukino ukundwa gukinwa cyane. Ahandi uyu mukino ukunzwe cyane ni muri Malezia, Ubushinwa, Indoneziya na Danemark.

    9. Volleyball

    Uyu ni umukino w'amaboko wishimirwa na benshi batuye muri Amerika kuko ukurikiranwa n’abarenga Million 37.

    8. Umukino w'Iteramakofe

    Abanyamerika batangiye kwerekana ko bashishikajwe cyane n’uyu mukino w’iteranamakofe kuva mu kinyejana cya 20. Mu bakinnyi bamenyekanye cyane harimo nka Mohammed Ali n’ubwo nyuma yaje kwitaba Imana. Urupfu rwe ntabwo rwigeze rugabanya umubare w’abafana b’uyu mukino muri Amerika.

    Muri iyi myaka, Floyd Mayweather n'abandi bateramakofe b'abanyamerika, bakomeje gufata imitima ya benshi bakunda uyu mukino ndetse imibare igaragaza ko abanyamerika ari bo benshi bitabira uyu mukino ku Isi.

    7. Golf

    Umukino wa Golf ukinwa na miliyoni 30 z’abatuye muri Amerika bikaba 10% by'igihugu cyose kandi icyagaragaye ni uko ukundwa gukinwa n’abagore cyane kuko 77% by’abawukina ari abagore. Icyo uyu mukino wihariye ni uko ukundwa gukinwa n’abakire.

    6. Tennis

    Tennis ni umukino uzwi cyane yaba muri Amerika no ku ruhando mpuzamahanga ndetse nabawukina benshi ni abanyamerika. Ni umukino ukunzwe cyane yaba abagore n’abagabo. Abakinnyi bakina Tennis bamamaye cyane harimo: Serena Williams, Venus Williams na Andy Rodrick.

    5.Ice Hockey

    Uyu ni umukino ukinirwa mu rubura ukaba ukinwa n'abakinnyi 6 kuri buri ruhande. Ice hook iri mu mikino ikunzwe mu duce tumwe na tumwe muri Amerika harimo: Massachuchetts, Michigan na Minesota. Uyu mukino ukaba urebwa n’abarenga miliyoni 2.6 kandi ukundwa gukinwa n’abari hagati y'imyaka 18 kugeza kuri 45.

    .4. Umupira w'amaguru

    Uyu ni umukino wa 4 ukunzwe ku mugabane wa Amerika cyane cyane muri Canada ndetse n’ahandi mu Majyaruguru ya America. Usibye muri Amerika, uyu ni umukino uyoboye indi ku Isi mu gukundwa cyane.

    Umukino wa nyuma w'igikombe cy’isi cy’abagore cya 2019 cyatwawe na America,  warebwe na miliyoni 14.3 muri Amerika honyine. Ni umubare urenze kure uw’abarebye umukino wa nyuma w'igikombe cy’isi cy’abagabo cya 2018 muri Amerika.

    3. Baseball

    Uyu ni umukino uza ku mwanya wa 2 mu mikino ikunzwe muri America ndetse no ku mwanya wa 7 ku isi. Iyi siporo izwi kandi nk'imyidagaduro yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko ni umukino udatwara imbaraga nyinshi z'umubiri. Ni nayo mpamvu ukurikiranwa n’abarenga 14.8% by’abaturage ba Amerika.

    2. Basketball

    Basketball ni umwe mu mikino izwi cyane muri Amerika ikaba imaze imyaka isaga ijana ikinwa. Yabyaye bamwe mu bantu bakomeye bo muri Amerika harimo nka Lebron James ndetse nabandi.

    Ni umikino wagiye witabwaho cyane mu nzego zitandukanye, kugeza no mu ma shuri yisumbuye na za kaminuza zo muri Amerika. Ikindi kandi America ni yo ifite shampiyona ikunzwe ku isi muri Basketball izwi nka NBA. Iki nacyo kikaba kiri mu bituma uyu mukino uza ku mwanya 2 mu mikino ikunzwe. Uyu mukino urebwa na 15.3% by’abatuye Amerika.

    1.Umupira w'amaguru wa Amerika

    Umupira w'amaguru wa Amerika ni wo mukino uza ku mwanya wa 1 mu mikino yihebewe na benshi mu baturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko urebwa na 38.5% by’abatuye muri Amerika. Ni umukino wihariye kuko utandukanye n’usanzwe ukinwa hirya no hino ku isi. Ikindi ni uko uyu mukino byawusabye ikinyejana kirenga kugira ngo utahe mu mitima y’abatari bake muri Amerika.


    Yanditswe na Niyonyungu Aloys-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121313/basketball-ku-mwanya-wa-2-menya-imikino-10-ikunzwe-cyane-muri-leta-zunze-ubumwe-za-amerika-121313.html

  • Yarwaye agahinda gakabije, imari irahomba: Si… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Nzeri 2022, ni bwo Sintex yatangaje ko yishimiye gusangiza abafana be n'abakunzi b'umuziki iyi album amaze igihe ari gutegura. Ni album afata nk'imfura ye kuko yayitondeye, kandi ayikubiraho ubuzima bwe n'ubw'abandi.

    Iriho indirimbo 14 zatunganyijwe n’aba Producer barimo Element. Amashusho ya zimwe yamaze gufatwa, izindi zizagenda zisohoka.

    'Cyakoze' ni yo ndirimbo ya mbere uyu muhanzi agiye gushyira ahagaragara kuri iyi album. Nyuma azazisohora zose.

    Izumvikanaho indirimbo zirimo ‘Ye Ye Ye’, ‘Ndafata’, ‘Family’, ‘Karitsiye’, ‘Ama Ide’, ‘Tequelo’, ‘Sankalewa’, ‘Cease Fire’, ‘I Like that’, ‘Hand of God’, ‘Nsekera’, ‘Palm Tree’ na ‘All Night’.

    'Hand of God' yitiriye album ye ni imwe mu ndirimbo ziriho. Sintex yabwiye InyaRwanda ko atapfuye guhitamo iri zina gusa, ahubwo afitanye ibihe by'urwibutso n'Imana, ari nayo mpamvu yarihisemo kugira ngo rijye rimwibutsa bya bihe.

    Ati 'Kubera ko hari ibihe naciyemo nyine Imana yankijije. N'iyo mpamvu rero nahisemo album kuyitirira 'ukuboko kw'Imana'. Kugira ngo iyo ndirimbo igire n'abandi bantu ikora ku mutima.'

    Sintex [Calabash Boy] akomeza avuga ko ari umuhamya w'uko yabonye Imana, kuko mu myaka ibiri ishize y'iki gihe cya Covid-19, yashoye imari mu bikorwa bitandukanye n'iby'umuziki we, byose birahomba acika intege atangira gutekereza ku iherezo ry'ibyo bihe yarimo guca.

    Ati 'Imitungo yanjye yose irahomba. Ndarwara. Ndumva byarabaye muri iki gihe cya Covid-19. Nabuze imitungo yanjye mwinshi ndanarwara, ariko nyine kubera imbaraga z'Imana ubuzima burakomeza. Muri 'business' nasubiye aho nari naratangiriye.'

    Uyu munyamuziki wakunzwe mu ndirimbo 'Twifunze' avuga ko yanyuze mu bihe bikomeye, igihe kiragera Imana iramufasha ibintu byongera kujya mu buryo.

    Kabera Arnold [Sintex], yavuze ko icyo gihe yacitse intege ku buryo n'abo yari yizeye ko bamufasha 'nta n'umwe wari uhari ku bwe'.

    Ati 'Abantu benshi nizeraga barantenguha. Hagati aho, ndarwana ngerageza gukoresha imbaraga zanjye ariko bikanga. Noneho, ngeze aho ngaho Imana igira ukundi kuntu ibigenza, n'iyo mpamvu nayitiriye ukuboko kw'Imana, kuko habayeho ukuboko kwayo.'

    Yavuze ko yandika indirimbo 'Hand of God' ari muri studio yazirikanye ibihe yanyuranyemo n'Imana, akomeza kuyandika kuko yanamenye ko 'ibihe yanyuzemo atari we wenyine wabiciyemo gusa mu buzima, kuko biba no ku bandi bantu'.

    Ati 'Bityo rero numva ko nakoresha ahubwo umwanya mfite n'inganzo yanjye kuba ahubwo noneho nahumuriza abo bandi bari guca muri ibyo bihe nanone. Nibwo nahise mbibona ko bikenewe, kuko byari byambayeho nanjye nyirubwite.'

    Uyu muhanzi wakinnye umupira w'amaguru, avuga ko muri iyi ndirimbo ye 'Hand of God', akomeza buri wese uri kunyura mu bihe bikomereye umutima.

    Sintex watangiye umuziki mu 2013, avuga ko igihombo yaguyemo cyagize ingaruka no ku muziki we, ari nayo mpamvu mu minsi ishize atashyiraga hanze indirimbo.

    Hejuru y'ibi, anavuga ko yagize agahinda gakabije (Depression) biturutse ku bihe yarimo anyuramo. Ati 'No kuba narabashije guhangana n'agahinda gakabije mbona ko bikwiye kuba nakora iriya ndirimbo (Hand of God).'

    Hanze aha, abantu batandukanye bahuriza ku kuvuga bitoroshye gusohoka mu bihe bya 'Depression'.

    Sintex yabwiye InyaRwanda ko atorohewe no gukira 'depression' kuko ni umuntu nk'abandi. Ariko binyuze mu masengesho n'uko iminsi yagiye yicuma yiha icyizere cy'ubuzima, yabashije gusohoka muri ibi bihe byo kwigunga.

    Anavuga ariko yabashije kuzanzamutsa, ava mu gahinda gakabije biturutse ku guhura n'abantu banyuranye bakamuganiriza.

    Ati 'Gacye gacye, hamwe n'igihe nagiye nkira bitewe n'uko igihe cyagiye gitambuka. Rero nkavuga nti, ibyo bihe naciyemo ntabwo natuma bigenda ngo nibibere abandi isomo, kuko hari abandi bantu bari guca mu bihe bimeze gutya.'

    Uyu muhanzi watangiye kumenyekana mu 2017, abwira buri wese uri guca mu bihe nk'ibyo yari arimo ko 'hari ibyiringiro aho amaso ye atabasha kubona'. Kandi ubuzima burakomeza. Ati 'Ibintu byose bitangiye, bigira n'iherezo.'

    Sintex yibutsa ko ibihe by'imiraba bishira ubuzima bugakomeza. Bityo nta muntu ukwiye kwiheba.

    Yumvikanisha ko izindi ndirimbo ziri kuri iyi album zigaruka ku rukundo, kwidagadura n'ibindi- Nk'umwe mu murongo yihariye wo gususurutsa abantu.

    Album ye inariho indirimbo eshatu (3) yakoranye n'abandi bahanzi. Ayitezeho kuba 'album y'umugisha' kubera ko yamutwaye igihe kinini ayitegura, kandi yarayinogeje mu buryo bwe, ku buryo yizeye ko abantu bazayikunda.

    Ati 'Niteze ko izakirwa neza. Iyi album nyitezeho ko igiye kuba ibuye rikomeye ry'umuziki wanjye no mu muziki w'u Rwanda muri rusange.' 


    Sintex yagaragaje indirimbo 14 zigize album ye ya mbere yise “Hand of God'

    Sintex avuga ko mu myaka ibiri ishize yaguye mu gihombo, ararwara- Abo yari yiringiye ko bamufasha ntiyababona, Imana imugirira neza 

    Sintex yavuze ko yabashije gusohoka mu gahinda gakabije, icyizere cy'ubuzima kiragaruka 

    Album ye ayisobanura nk'umugisha kuri we ndetse no ku ruganda rw'umuziki muri rusange

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO SINTEX AHERUTSE GUSOHORA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121321/yarwaye-agahinda-gakabije-imari-irahomba-sintex-yasohoye-album-ku-kuboko-kwimana-kwamwigar-121321.html

  • Urubyiruko rurasabwa kurinda Igihugu no gusigasira ibyagezweho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi yasabye urubyiruko rusaga 1000 rusoje itorero ry’Intore z’Inkomezamihigo VIII, rwatorezwaga mu Karere ka Huye (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/urubyiruko-rurasabwa-kurinda-igihugu-no-gusigasira-ibyagezweho

  • Apotre Mutabazi yasohowe ku ngufu mu nzu yari amaze igihe atishyura #rwanda #RwOT

    Mutabazi Kabarira Maurice umaze kumenyerwa nka Apôtre Mutabazi yasohowe mu nzu yakodeshaga, ashinjwa kumara amezi menshi atayishyura kandi yarafungiranyemo ibikoresho bye.

    Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga by'umwihariko Twitter na YouTube, bamaze kumenyera uyu mugabo utavugwaho rumwe, wisobanura nk'Umushumba Mukuru w'Itorero New Covenant Kingdom Citizen na Minisiteri yitwa World Foundation.

    Kuva mu 2020, uyu mugabo yakunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga zirimo YouTube na Twitter atanga ibitekerezo, akenshi wasangaga bitavugwaho rumwe n'ababikurikira.

    Ibya Mutabazi byarushijeho kudogera mu Cyumweru gishize, ubwo mu itangazamakuru havugwaga inkuru y'umugabo witwa Mukeshimana Célestin, umushinja kuba yaragiyeyo gukodesha inzu yo kubamo muri Nzeri 2021, ariko akaba ayimazemo umwaka atayishyura.

    Uyu mugabo atuye mu Karere ka Gasabo, mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Murama, Umurenge wa Kinyinya.

    Avuga ko ubwo Mutabazi yajyaga gukodesha inzu, yasize yishyuye amezi atatu gusa, ariko kuva ubwo ngo ntiyongeye kumubona kuko ngo yasize ayifunze akagenda.

    Mukeshimana yagerageje kwitabaza ubuyobozi bw'inzego zitandukanye zirimo n'Abunzi biragorana. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Nzeri 2022, iyi nzu yafunguwe bigizwemo uruhare n'inzego zitandukanye, isubizwa nyirayo.

    Mukeshimana ubwo yaganiraga na BTN TV yagize ati “Inzu yayishyuraga ibihumbi 70 Frw ku kwezi. Ubu naheze mu rungabangabo amezi umunani yose arashize atanyishyura. Abana bagiye kuzabura amafaranga yo kujya kwiga hejuru y'iyi nzu Mutabazi yafunze, none umwaka urashize.'”

    Yakomeje agira ati “Nari nziko ari umugisha uje mu nzu yanjye none ni ikibazo. Ni ikigeragezo, yaje atubwira ko ari Apôtre nkumva ko ari inyangamugayo atakora ibi bintu.”

    Umunyamategeko we, Me Mico Joseph Twagirayezu yavuze ko bemera ko umwenda umukiliya we abereyemo uwamukodesheje inzu yemera kuyishyura binyuze mu buryo bazumvikanaho.

    Ati “Nkurikije ibyo tuganira, iyi nzu yayikodeshaga ibihumbi 60 Frw, arimo amezi arindwi, yemera kuyishyura mu gihe turaza kumvikanaho na nyir'inzu n'ubuyobozi ndetse n'abaturage. Nibishyirwa mu bikorwa ayo mafaranga azishyurwa mu buryo twumvikanye.”

    Ubu bwambuzi Mutabazi nawe arabwemera ndetse yabishimangiye mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru mu mpera z'icyumweru gishize.

    Muri iki kiganiro yagitangiye agira ati “Ndakeka ari ubwa mbere mubonye igisambo cyangwa umwambuzi ukora ikiganiro n'abanyamakuru, niho ndatangirira. Icya kabiri ufite umunyamategeko kandi uri mu banyamategeko ba mbere, umpagarariye.”

    Abamushinja ubwambuzi bakomeje kugenda biyongera umunsi ku munsi gusa nta n'umwe wigeze agaragaza ko yabigejeje mu butabera, ahubwo bavugaga ko yabatekeye imitwe mu buryo butandukanye.

    Mu bamushinja ubwambuzi harimo Umurundi umaze imyaka 23 mu Burayi, Nahishakiye Crépin, uvuga ko Mutabazi yamwambuye ibihumbi 500 Frw, nyuma y'uko yamwijeje kumufasha kwandika igitabo bikarangira amuteye umugongo.

    Mutabazi yagize ati “Nari mfite amakuru rero, nari nyamaranye iminsi, y'uko ibimaze iminsi bivugwa mu itangazamakuru atari ku busa gusa, bidashingiye kuri ariya mafaranga. Ni nayo mpamvu abantu bibajije impamvu mfata 'Avoka' ushobora kuba yahembwa miliyoni 1 Frw kugira ngo ajye mu kibazo cy'amafaranga ibihumbi 500 Frw.”

    Yakomeje agira ati “Icya mbere nababwiye ko mfite ibibazo bikabakaba muri miliyoni 30 Frw, iki kiraje uyu munsi n'ejo hazaza ikindi rero ntabwo ari igitangaza, ahubwo aba 'YouTubers' mutere 'Camera' mukorere Views kuko zirahari.”

    Uko Mutabazi yatekeye umutwe 'Nahishakiye utuye mu Bubiligi

    Muri Mata 2021 yagize gahunda yo guhindura mu Kinyarwanda igitabo yanditse mu Gifaransa.

    Yitabaje inshuti ye Dr Rusa Bagirishya amuhuza na Mutabazi kandi amwizeza ko ibintu byo kwandika abikora, kuko asanzwe avugira mu itangazamakuru ko ari umwanditsi w'ibitabo.

    Mutabazi ngo batangiye kuvugana muri Mata 2021, amubwira ko igitabo nikirangira azamubwira. Muri Mata 2022 yaramuhamagaye amubwira ko igitabo cyarangiye kandi ko ashaka kukimuha akagihindura mu Kinyarwanda.

    Mutabazi yamwijeje ko afite umwanya, amusaba ko yakwihutira kukimuha agatangira akazi.

    Avuga ko bavuganye amafaranga, Mutabazi akamwemerera ko azamukorera ibitabo akamwishyura ibihumbi 800 Frw. Icyo gihe Mutabazi yamusabye ko ayohereza kuri konti.

    Tariki 12 Kamena 2022, ngo yamubwiye ko ku wa Gatanu azamuhamagara akamubwira aho igitabo kigeze. Ahishakiye ahamya ko kuva icyo gihe Mutabazi atongeye kwitaba, no kwandikirana birahagarara.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Ahishakiye yavuze ko ubu bwambuzi yakorewe na Mutabazi agomba kubushyira hanze kugira ngo uyu mugabo atazakomeza kugira abo atekera imitwe.

    Ati “Icyo nakoze ni uko nabijyanye mu Rwego rw'Ubugenzacyaha, nta n'ukwezi kurashira. Gusa uyu mugabo ni umuntu mubi, ni umurozi arimo kuroga abantu mu bitekerezo kuko avuga ibintu biri hafi y'ukuri, ariko atari ukuri. Kandi aha ni ho akorera mu butekamutwe, utamuzi wamwizera, muri make igikurikiraho ni iki.”


    IVOMO: IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/apotre-mutabazi-yimuwe-ku-ngufu-mu-nzu-yari-amaze-igihe-atishyura

  • Uganda: Ebola ikomeje gufata indi ntera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yavuze ko habonetse abandi bantu 34 banduye icyorezo cya Ebola, kandi ngo ishobora kuba imaze guhitana abantu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/uganda-ebola-ikomeje-gufata-indi-ntera

  • Amavubi U23 arasabwa gukora ibisa n’ibidashoboka #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 irasabwa gukora ibyo benshi bita ko bidashoboka igasezerera Libya mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023.

    Ni nyuma y’uko mu mukino ubanza wabereye muri Libya aba basore banyagiriweyo ibitego 4-1 bakaba basabwa gutsinda ibitego 3-0 kugira ngo bakomeze mu cyiciro gikurikiyeho.

    Umukino wo kwishyura ukaba uteganyijwe ku munsi w’ejo ku wa Kabiri tariki ya 27 Nzeri 2022 kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

    Nyuma yo gutsindwa ibitego 4-1, u Rwanda kugira ngo rugere mu cyiciro gikurikiyeho rukaba rusabwa byibuze gutsinda Libya ibitego 3-0 cyangwa birenzeho.

    Benshi mu banyarwanda bakaba baramaze gutakaza icyizere cy’uko iyi kipe yavuyemo kuko uretse n’iyi kipe y’abatarengeje imyaka 23 n’iyo ufashe na bakuru babo byibuze mu myaka 5 iheruka ntabwo u Rwanda rwigeze rutsindirwa hanze rukaba rusabwa gutsinda byibuze ku kinyuraho cy’ibitego 3 mu rugo ngo rubigereho.

    Dufashe urugero nko muri 2017 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu gihugu cya bo 2018 (CHAN 2018) u Rwanda rwatsindiwe na Uganda muri Uganda 3-0, Amavubi yasabwaga kubitsinda mu rugo ubundi bakaba bajya muri penaliti ariko biranga atsinda 2-0.

    Mu makipe y’abana ntabwo Amavubi na Libya yahuye kenshi, gusa iyo urebye ku makipe makuru Libya ni igihugu gishobora u Rwanda kuko kuva muri 2015 mu mikino 4 yahuje u Rwanda na Libya, nta mukino n’umwe u Rwanda rwabashije gutsinda kuko muri 2016 mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2018 Libya yatsinze u Rwanda imikino yombi, 1-0 muri Libya na 3-1 mu Rwanda.

    2017 bahuriye muri CECAFA anganya 0-0, muri 2018 Libya yatsinze Amavubi 1-0 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2019.

    Gusa muri 2014 u Rwanda rwasezereye Libya mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2015 ubwo umukino ubanza muri Libya warangiye ari 0-0, mu mukino wo kwishyura u Rwanda rukawutsinda 3-0.

    Amavubi arasabwa gutsinda Libya ibitego 3-0

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-u23-arasabwa-gukora-ibisa-n-ibidashoboka