Blog

  • Lt Gen Innocent Kabandana wazamuwe mu ntera ni muntu ki? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku wa Mbere tariki 26 Nzeri 2022, Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Maj Gen Innocent Kabandana, amuha (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/lt-gen-innocent-kabandana-wazamuwe-mu-ntera-ni-muntu-ki

  • Musanze:Imvura yasenye amazu 56 n'abantu 3 barakomereka #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze bwatangaje ko bumaze kubarura inzu 56 zangijwe n'imvura ivanze n'umuyaga, yatangiye kugwa ku cyumweru tariki 25 Nzeri 2022.

    Abantu batatu bo muri ako karere barakomeretse, n'ibikorwa remezo birimo insinga z'amashanyarazi n'amapoto birangirika.

    Ikinyamakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru kivuga ko Umurenge wa Cyuve ariwo wibasiwe cyane.

    Muri uyu murenge habarurwa inzu zirenga 30 zimaze kwangirika kubera ibi biza.

    Umuyobozi w'Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Axelle Kamanzi avuga ko nubwo bakiri gukora ibarura ry'ibyangiritse byose, kuri ubu hari inzu, amapoto n'insinga ndetse n'ibihingwa by'abaturage byamaze kwangirika.

    Asaba abaturage kurushaho kuzirika ibisenge by'inzu zabo kuko ari byo bikunze kuguruka, no kuyobora amazi ashobora kubasenyera.

    Yagize ati 'Kugeza ubu turacyari kubarura ibimaze kwangizwa n'imvura ivanze n'umuyaga yibasiye ibice by'Imirenge y'uyu Mujyi, hari inzu, ibihingwa, ibikorwa remezo birimo amapoto n'insinga byangiritse ndetse hari n'abana batatu bakomeretse.'

    Ubuyobozi ngo buracyari kureba imiryango yangirijwe ibyayo ngo hagire igikorwa, na minisiteri ibishinzwe ibikorwa by'ubutabazi n'abandi bafatanyabikorwa.



    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/musanze-imvura-yasenye-amazu-56-n-abantu-3-barakomereka

  • Amavubi U23 yakoreye ibitangaza kuri Libya akomeza mu kindi cyiciro #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'abatarengeje imyaka 23 yakoze ibitangaza bitari bytezwe asezerera Libya ayitsinze ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura.

    Aya mateka atari yitezwe na benshi yakorewe kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye aho Amavubi y'abatarengeje imyaka 23 yanyagiye Libya 3-0 maze ayisezerera mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cy'abatarengeje imyaka 23.

    Amavubi yatangiye guca amarenga hakiri kare ubwo mu minota ya mbere Ishimwe Anicet yateraga coup Franc umupira uca hejuru gato y'izamu.

    Niyigena Clement yahagurukije abafana ku munota wa 38 ubwo yatsindiraga u Rwanda igitego cya mbere n'umutwe, ku mupira w'umuterekano watewe na Ishimwe Jean Rene ahana ikosa umukinnyi wa Libya yakorera kuri Kamanzi Ashraf.

    Igice cya mbere cyarangiye ari igitego 1-0 cy'Amavubi.

    Mu gice cya kabiri,Amavubi yari yahindutse cyane mu mikinire ugereranyije n'ubushize,yaje ahagaze neza ndetse akina asatira.

    Ku munota wa 52 yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe nanone na Niyigena Clement ku mutwe nyuma y'ikosa ryari rikorewe kuri Ashraf nanone.

    Ibintu byazabye kuri Libya ubwo ku munota wa 71,Ishimwe Anicet yinjiraga mu rubuga rw'amahina,myugariro w'iki gihugu amukurura umupira undi agwa hasi umusifuzi yemeza penaliti.

    Iyi penaliti yabyaye igitego cya 3 cyatsinzwe na Rudasingwa Prince kuri penaliti yateye neza cyane mu nguni.

    Umukino warangiye ari 3-0 by'amavubi,bituma amakipe yombi anganya ibitego 4-4 mu mikino yombi.

    Amavubi U23 yakomeje mu cyiciro gikurikiyeho kubera itegeko ry'igitego cyo hanze.Muri Libya yari yatsinzwe ibitego 4-1.

    Amavubi azisobanura na Mali kugira ngo haboneke izajya mu gikombe cya Afurika U23 kizabera muri Maroc mu mwaka utaha.

    Umukino ubanza uzaba kuya 21-23 Ukwakira, uwo kwishyura ube kuya 28-30 Ukwakira 2022.



    Anicet ISHIMWE yigaragaje cyane

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amavubi-u23-yakoreye-ibitangaza-kuri-libya-yari-yayanyagiye

  • Umukino wa Karate ubafasha kubaho bafite ubuzima bwiza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri bo mu Karere ka Kicukiro na Gasabo bagera kuri 67 bitabiriye umukino wa Karate mu gihe cy’ibiruhuko, bakoreye imikandara bava mu cyiciro bajya (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/karate/article/umukino-wa-karate-ubafasha-kubaho-bafite-ubuzima-bwiza

  • Amakuru mashya kuri Dosiye y’Umuraperi Danny Nanone #rwanda #RwOT

    Iyi dosiye yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 26 Nzeri 2022 nyuma y’uko Ubugenzacyaha bumaze gukusanya ibimenyetso by’ibyaha byatumye Danny Nanone atabwa muri yombi ku wa 19 Nzeri 2022.

    Danny Nanone yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake umugore w’imyaka 30 akaba umubyeyi w’umwana babyaranye.

    Amakuru yamenyeka ubwo uyu muhanzi yari amaze gutabwa muri yombi, ni uko uyu mugore akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa ari uwo babyaranye.

    Icyaha Danny Nanone akurikiranyweho aramutse agihamijwe n’Urukiko yahanwa n’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Iri tegeko rivuga ko uwahamijwe iki cyaha n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni eshanu ariko zitarenze miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Amakuru-mashya-kuri-Dosiye-y-Umuraperi-Danny-Nanone

  • Amafoto – Amavubi U23 isezereye ikipe ya Libya mu mukino rutsinzemo 3-0 ikomeza mu kindi kiciro ku giteranyo cy'ibitego 4-4 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Nzeri 2022 nibwo ikipe y'igihugu y'i Rwanda bari munsi y'imyaka 23 babonye itike yo gukomeza mu kindi kiciro nyuma yo gutsinda ikipe ya Libya 3-0.

    Ni umukino wabereye kuri Sitade ya Huye wo guhatanira itike y'igikombe cya Afurika 2023, u Rwanda rukaba rwakomeje nyuma yo kunganya 4-4, Amavubi akomeza ku gitego cyo hanze.

    Ni ibitego byatsinzwe na Kapiteni w'ikipe myugariro Niyigena Clément watsinzemo ibitego bibiri ndetse n'ikindi kimwe cyatsinzwe na Rudasingwa Prince.

    Nyuma yo gusezera ikipe ya Libya, ikipe y'igihugu y'u Rwanda izahura n'ikipe y'igihugu ya Mali y'abatarengeje imyaka 23.

    The post Amafoto — Amavubi U23 isezereye ikipe ya Libya mu mukino rutsinzemo 3-0 ikomeza mu kindi kiciro ku giteranyo cy'ibitego 4-4 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-amavubi-u23-isezereye-ikipe-ya-libya-mu-mukino-rutsinzemo-3-0-ikomeza-mu-kindi-kiciro-ku-giteranyo-cyibitego-4-4/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-amavubi-u23-isezereye-ikipe-ya-libya-mu-mukino-rutsinzemo-3-0-ikomeza-mu-kindi-kiciro-ku-giteranyo-cyibitego-4-4

  • Amanota y’Ibizamini bya Leta yasohotse : Imitsindire muri ‘Primaire ‘ yarazamutse, muri ‘ 0 Level’ isubira inyuma #rwanda #RwOT

    Ibyavuye mu bizamini bya Leta by’umwaka w’amashuri wa 2021-2022, byatangajwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nzeri 2022, mu muhango wayobowe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine.

    Abarangije amashuri abanza, hakoze abanyeshyri 227 472 barimo abakobwa 125 169 n’abahungu 102 303. Muri aba bose, abatsinze ni 206 286 bangana na 90,69% mu gihe abatsinzwe ari 21 186 bangana na 9,31%.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine ati 'Tugereranyije n’umwaka ushize, twari dufite igipimo cya 82,8%, bigaragara ko imitsindire y’uyu mwaka yagenze neza kurushaho.'

    Naho mu basoje icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, Minisitiri w’Uburezi yagaragaje ko hari hiyandikishije abanyeshuri 127 589, hagakora 126 735, hakaba haratsinze 108 566 bangana na 85,66% mu gihe abatsinzwe ari 18 469 bangana na 14,34%.

    Ati 'Tugereranyije n’umwaka ushize, bitandukanye no mu cyiciro cy’abarangiza amashuri abanza, ho byasubiye inyuma kuko umwaka ushize twatsinze ku gipimo cya 86,3% mu gihe uyu mwaka ari 85,66%.'

    Minisitiri w’Uburezi kandi yavuze ko mu barangije amashuri abanza, abaziga mu bigo bibacumbikira ari 26 922 naho abazajya biga bataha bakaba ari 179 364.

    Naho abagiye mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, abazajya mu mashuri y’ubumenyi rusange bazajya biga bacumbikira bakaba ari 35 381 mu gihe abaziga mu mashuri biga bataha ari 15 737 bose hamwe bakaba ari 51 118 bangana 47,1%.

    Naho abagiye mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, abaziga bacumbikiwe ni 44 836 mu gihe abaziga bataha ari 5 251 bose hamwe bakaba ari 49 687 bangana na 45,8%. Naho abagiye mu mashuri nderabarezi ni 3 099 bose bakaziga mu mashuri abacumbikira bangana na 2,9%.

    Abagiye kwiga ibijyanye no gufasha abaforomo (Associate Nursing) bakaba ari 210 bangana na 0,2% bose bakazaba mu bigo bigamo bacumbikiwe.

    Uyu mwaka kandi abiga ibijyanye n’ibaruramutungo bajyaga babarirwa mu myuga n’ubumenyingiro, baratandukanyijwe, bakaba ari 4 852 bangana na 4,1% na bo bakaziga mu mashuri abacumbikira bose.

    Minisiteri y’Uburezi kandi yatangaje ko ubu amanota yamaze kugera ku mbuga agomba gushyirwaho ku buryo abashaka kuyareba bakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga burimo urubuga rwa NESA bakandikamo imyirondoro ubundi bakabasha kuyabona.

    Hari uburyo kandi bwo kwifashisha ubutumwa bugufi bwa telefone aho umuntu ajya ahandikirwa ubutumwa bakandikamo nimero y’umwana wakoze ikizamini (index number) ubundi bakohereza ku 8888.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Amanota-y-Ibizamini-bya-Leta-yasohotse-Imitsindire-muri-Primaire-yarazamutse-muri-0-Level-isubira-inyuma

  • Amavubi U23 akoreye amateka i Huye asezerera Libya ayinyagiye (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatareneje imyaka 23 yakoreye amateka kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye ihanyagirira Libya 3-0 maze inayisezerera mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 23.

    Amavubi yagiye gukina umukino wo kwishyura adahabwa amahirwe yo kuba yasezerera Libya yayinyagriiye iwayo 4-1, akaba yasabwaga gutsinda 3-0.

    Abasore b’u Rwanda bakaba batangiye umukino bashyira igitutu kuri Libya wabonaga yaje yo intego ari ugutinza umukino kuva ku munota wa mbere kugeza ku wa nyuma.

    Ntabwo ubusatirizi bw’u Rwanda bwari buyobowe na Gitego Arthur wari ufite abamuha imipira nka Anicet na Nyarugabo borohewe no kuba babona igitego mu minota ya mbere y’umukino nubwo basatiraga.

    Abari muri Stade Mpuzamahanga ya Huye kimwe n’abandi banyarwanda bari mu bice bitandukanye by’igihugu, baje kuremwa agatima na Niyigena Clement ku munota wa 38 ubwo yatsindiraga u Rwanda igitego cya mbere n’umutwe, ku mupira w’umuterekano watewe na Isimwe Jean Rene ahana ikosa bari bamaze gukorera Kamanzi Ashraf.

    Iki gitego cyongereye imbara Amavubi U23 noneho yumva ko no kubona ibindi 2 bishoboka. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

    Abasore b’u Rwanda bagarukanye imbaraga nyinshi mu gice cya kabiri, maze Niyigena Clement yongera guhagarutsa abanyarwanda ku munota wa 52, ku mupira w’umuterekano n’ubundi wari utewe bahana ikosa ryakorewe Kamanzi Ashraf.

    U Rwanda rwahise rubona ko byose bishoboka maze ruhita rukora impinduka, Ashraf wagize imvune asimburwa na Hoziana Kennedy ni mu gihe Gitego Arthur yahaye umwanya Rudasingwa Prince.

    Abakinnyi b’u Rwanda ntabwo bacitse intege bakomeje gusatira bashaka igitego cy’intsinzi gishobora kubatwara mu cyiciro gikurikiyeho, baje kubigeraho ku munota wa 70 ku gitego cyatsinzwe na Rudasingwa Prince kuri penaliti, ni nyuma y’ikosa ryari rikorewe Ishimwe Anicet.

    Ibi byahise bikangura Libya itangira gushyira igitutu ku Rwanda ari n’ako abakinnyi b’Amavubi bagerageje kwihagararaho barinda igitego batsinzwe. Umukino warangiye ari 3-0 maze biba 4-4 mu mikino yombi maze Amavubi U23 aba ari yo akomeza kubera igitego yatsinze muri Libya.

    Mu cyiciro gikurikiyeho u Rwanda rukaba rugomba kuzahura na Mali.

    11 Amavubi yabanjemo

    Ishimwe Jean Rene yari ahagaze neza mu kibuga

    Gitego Arthur ahaganganye n’ubwugarizi bwa Libya

    Ishimwe Anicet, ni umwe mu bakinnyi bagiye cyane Libya

    Umunyezamu wa Libya yahindukiye inshuro 3 zose

    Bagerageza kuzibira Hamissi Hakim

    Nyarugabo Moise na Niyigena Clement bishimira igitego cye

    AMAFOTO: ISHIMWE Yvan

    Source : http://isimbi.rw/siporo/amavubi-u23-akoreye-amateka-i-huye-asezerera-libya-ayinyagiye-amafoto

  • Zuma wahoze ari perezida muri Afurika y'Epfo ashobora kugaruka muri politiki #rwanda #RwOT

    Zuma, w'imyaka 80, yashinjwe gushyira imbere inyungu z'inshuti ze zamunzwe na ruswa, aho gushyira imbere inyungu z'igihugu cye.

    Ni ubwoko bwa ruswa buzwi nko kwigarurira leta, cyangwa “state capture”.

    Zuma ahakana avuga ko nta kibi yakoze.

    Ku wa mbere, yavuze ko yegerewe n'abo mu ishyaka ANC riri ku butegetsi kugira ngo afate umwanya w'umukuru waryo ku rwego rw'igihugu, mbere yuko haba inama nkuru yaryo yo mu kwezi kwa cumi na kabiri uyu mwaka.

    Mu itangazo ryashyizwe kuri Twitter n'umukobwa we Dudu Zuma-Sambudla, uyu wahoze ari Perezida yagize ati:

    “Ntabwo nzanga ubusabe nk'ubwo nibabona ari ngombwa ko nongera gukorera umuryango [ishyaka] kuri urwo rwego cyangwa ku rundi [rwego] urwo ari rwo rwose”.

    Yavuze ko ishyaka ANC riri mu ngorane zikomeye zo mu rwego rw'imikorere, ndetse ashyigikira Minisitiri ushinzwe amakoperative, Nkosazana Dlamini Zuma, nk'uwayobora iri shyaka.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/zuma-wahoze-ari-perezida-muri-afurika-y-epfo-ashobora-kugaruka-muri-politiki

  • Dore uko amanota y’ibizamini bya Leta ateye, ayo uwatsinze atajya munsi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikigo gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri mu Rwanda (NESA), kiributsa ko kumenya amanota y’abarangije amashuri abanza, imyuga, icyiciro rusange (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/dore-uko-amanota-y-ibizamini-bya-leta-ateye-ayo-uwatsinze-atajya-munsi