Blog

  • Uburusiya bwatangaje intsinzi mu matora ya kamarampaka bwakoze mu turere twa Ukraine bwigaruriye #rwanda #RwOT

    Amatora ane yiswe aya kamarampaka yarangiye mu turere tugenzurwa n'Uburusiya two muri Ukraine – amatora Uburusiya bushobora gukoresha nk'impamvu yo kwiyomekaho ubundi butaka.

    Abategetsi bashyizweho n'Uburusiya bo muri utwo turere, ubu baravuga ko abitabiriye ayo matora atavugwaho rumwe hafi ya bose bashyigikiye ko twinjira mu Burusiya.

    Ayo matora yamaganwe na leta ya Ukraine n'inshuti zayo bavuga ko ari baringa.

    Mu gihe atemewe ku rwego mpuzamahanga, ntabwo yagenzuwe mu buryo bwigenga.

    Ayo matora yabereye mu turere two mu burasirazuba twakuwe kuri Ukraine twa Donetsk na Luhansk.

    Amatora yanabereye mu duce tumwe twigaruriwe n'Uburusiya two mu majyepfo two mu turere twa Kherson na Zaporizhzhia.

    Impunzi zikwiragiye mu Burusiya na zo zemerewe gutorera mu biro by'itora bibarirwa muri za mirongo, harimo no mu karere k'umwigimbakirwa ka Crimea ko mu majyepfo ya Ukraine, kiyometsweho n'Uburusiya mu mwaka wa 2014.

    Aho ngaho, bimwe mu byavuye muri ayo matora byagaragaje ko benshi cyane batoye bashyigikiye ko ubwo butaka bwomekwa ku Burusiya.

    Abantu bagera kuri miliyoni enye basabwe gutora muri utwo turere twashegeshwe n'intambara, tugize hafi 15% by'ubutaka bwose bwa Ukraine.

    Ibiro ntaramakuru bikoreshwa n'ubutegetsi bubogamiye ku Burusiya bwo muri Donetsk na Luhansk birimo gutangaza ko abantu bagera kuri 99.23% batoye bashyigikira ko utwo turere twinjira mu Burusiya – ijanisha riri hejuru ryaba ridasanzwe ku matora yo muri ubu bwoko.

    Harimo guhwihwiswa ko Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin ashobora gutangaza ko utwo turere tune twometswe ku Burusiya, mu ijambo ryo ku wa gatanu azageza ku mitwe yombi y'inteko ishingamategeko y'icyo gihugu.

    Mu kwezi kwa gatatu mu 2014, yatangaje ko Crimea yometswe ku Burusiya, hashize iminsi gusa habereye kamarampaka nk'iyo itemewe.

    Mu gihe Uburusiya bwaba bwiyometseho utu turere tune, Uburusiya butagenzura byuzuye, bishobora kwerekeza iyi ntambara ku rundi rwego kandi rubi cyane kurushaho.

    Uburusiya bukaba bwavuga ko ukugerageza uko ari ko kose kwa Ukraine kwo kwisubiza utwo turere ari nk'igitero igabye ku butaka bw'Uburusiya.

    Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yashinje Uburusiya “guhonyora bikomeye amategeko-remezo ya ONU” mu kugerageza kwiyomekaho uturere bwigaruriye ku ngufu.

    Ku wa kabiri nijoro, yagize ati: “Iyi kinamico ku butaka bwigaruriwe ntishobora no kwitwa kwigana amatora ya kamarampaka”.

    Perezida Zelensky yongeyeho ko ari “ukugerageza kurimo kwikunda cyane kwo guhatira abagabo bo ku butaka bwigaruriwe bwa Ukraine kwinjira mu gisirikare cy'Uburusiya kugira ngo boherezwe kurwana n'igihugu cyabo kavukire!”

    Ibindi bihano ku Burusiya

    Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Ukraine Dmytro Kuleba yasabye umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU/UE) gufatira Uburusiya ibihano bikaze kurushaho.

    Yagize ati: “Ducyeneye igikorwa gikomeye cyane kandi gishegesha ku bintu byihariye bizazahaza ubukungu bw'Uburusiya.

    “Uko igikorwa kirushaho koroha kuri izo ngirwakamarampaka, ni ko Uburusiya bugira ishyaka [umuhate] kurushaho no kwiyomekaho ubundi butaka”.

    Ubwongereza bwasubije kuri ayo yiswe amatora ya kamarampaka bushyiraho ibindi bihano byibasira abategetsi b'Uburusiya bo ku rwego rwo hejuru bagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry'ayo matora.

    Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Amerika Antony Blinken yongeye kuvuga ko uburengerazuba (Uburayi n'Amerika) nta na rimwe buzemera kwiyomekaho ubutaka kw'Uburusiya, aburira Uburusiya ku “kiguzi [ingaruka] cy'inyongera cyihuse kandi gikaze cyane”.

    Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Ubufaransa Catherine Colonna, ku wa kabiri wasuye Ukraine, yavuze ko ayo matora ari “ingirwamatora [amatora atari ukuri]”.

    Mu Bushinwa, busanzwe ari inshuti y'Uburusiya, umuvugizi wa minisiteri y'ububanyi n'amahanga Wang Wenbin yavuze ko “ubusugire no kutavogerwa kw'ubutaka bw'ibihugu byose bigomba kwubahwa”, ubwo yasubizaga ikibazo cy'umunyamakuru kuri ayo yiswe amatora ya kamarampaka.

    Perezida Putin yashyigikiye izo yise kamarampaka, avuga ko zakozwe mu rwego rwo guhagarika itotezwa ry'abo mu bwoko bw'Abarusiya n'abavuga Ikirusiya rikorwa na Ukraine – ikirego leta ya Ukraine ihakana.

    Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo, Putin yagize ati: “Kurengera abantu bo ku butaka bwose burimo gukorerwaho iyi kamarampaka kuri imbere mu bitekerezo byacu kandi ni cyo [kintu] gihanzwe amaso n'umuryango mugari [sosiyete] wacu wose n'igihugu”.

    Gutora kwa mbere kwamaze iminsi ine, ubwo abategetsi bashinzwe amatora baherekezwaga n'abasirikare bagasura ingo z'abaturage. Ibiro by'itora byafunguye gusa ku wa kabiri.

    Galina Korsakova, w'imyaka 63, w'i Donetsk, ubwo yari ari ku biro by'itora muri Crimea yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati:

    “Hamwe n'ijwi ryanjye, ndashaka kugerageza gutanga umusanzu muto ku guhagarika intambara.

    “Rwose ndashaka kujya mu rugo”.

    Izo kamarampaka zitemewe zakozwe mu gihe intambara yari ikomeje, ndetse nibura umutegetsi umwe ushinzwe amatora yarishwe, mu gitero cya misile mu mujyi wa Berdyansk wo mu karere ka Zaporizhzhia.

    Kuva Uburusiya bwagaba igitero kuri Ukraine ku itariki ya 24 y'ukwezi kwa kabiri uyu mwaka, abarwanyi n'abasivile bose hamwe babarirwa mu bihumbi za mirongo barishwe cyangwa barakomereka, mu gihe imijyi ahanini yahindutse amatongo (cyangwa ibisigarira mu Kirundi).

    Imibare y'umuryango w'abibumbye (ONU/UN) igaragaza ko Abanya-Ukraine barenga miliyoni 7.4 ubu babarurwa nk'impunzi, barimo abagera hafi kuri miliyoni 2.7 bari mu Burusiya.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/uburusiya-bwatangaje-intsinzi-mu-matora-ya-kamarampaka-bwakoze-mu-turere-twa

  • RIB yatangiye Iperereza : Bafatiwe mu kabari bifungiranye harimo umuntu wapfuye #rwanda #RwOT

    Umurambo wa nyakwigendera wasanzwe mu kabari ka RUZINDANA Maurice, amakuru akimenyekana inzego z’umutekano zagiyeye nkuko Nadine Kayitesi Umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza yabitangaje

    Ati 'RIB yatangiye iperereza.'

    Hari amakuru avuga ko inzego z’umutekano zahageze zigasanga ako kabari gakinze, karimo abantu batatu bikingiranye n’umurambo wa nyakwigendera.

    Abari mu kabari barimo nyirako witwa Maurice Ruzindana, Gloriose Uwimana na Augustin Nsengiyumva bose bahise batabwa muri yombi.

    Uwatanze amakuru yavuze ko nyirakabari bamubajije uko byagenze, avuga ko barwanye kuko hari amafaranga yabuze bari kumwe, hanyuma agahita abakingirana.

    Gusa, abo bari kumwe bavuze ko yishwe na nyirakabari.

    Ati 'Mu bigaragara bariya batawe muri yombi bose bari basinze, kandi kugira ngo bavuge ukuri byari bigoye'.

    Umurambo wa nyakwigendera wari ufite ibikomere ku mutwe, mu gatuza no ku ijosi, byavuzwe ko bashobora kuba bamunize kuko amaraso yaturukaga mu mazuru, no mu maso kandi uruhande rwe hari umugozi w’igare mugufi, na wo uriho amaraso.

    Nyakwigendera asize umugore n’abana batandatu.

    Abatawe muri yombi bajyanwe kuri RIB, sitasiyo ya Kibirizi ngo bakurikiranwe naho umurambo ujyanwa ku bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma.

    Kajyambere Patrick Umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yasabye abaturage kwirinda ikintu cyose cyatera imfu za hato na hato.

    Ivomo:Umuseke

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/RIB-yatangiye-Iperereza-Bafatiwe-mu-kabari-bifungiranye-harimo-umuntu-wapfuye

  • Uko amanota y’ibizamini bya Leta ateye, ayo uwatsinze atajya munsi #rwanda #RwOT

    Amakuru abagize Inama z’Uburezi mu turere barimo guhererekanya avuga ko umunyeshuri wa mbere urangije umwaka wa Gatandatu w’Amashuri abanza azagira amanota 30, uwa nyuma akagira 0/30.

    Uwatsinze wemererwa gukomereza mu mashuri yisumbuye akaba ari uwagize byibura amanota 5/30, uwabonye munsi yayo akazagirwa inama yo gusibira kuko azaba yatsinzwe.

    Umunyeshuri wa mbere urangije icyiciro rusange cy’ayisumbuye (O’ Level) azaba afite amanota 54, uwa nyuma afite 0/54, ariko uzemererwa gukomeza mu cyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye (A Level) akaba ari ufite nibura amanota 9/54.

    Umunyeshuri wa mbere mu barangije amashuri yisumbuye (A level) azaba afite amanota 60, ibyo yaba yiga byose (General Education, Professional Education cyangwa TVET), byose byashyizwe ku rwego rungana.

    Uzaba ashobora guhabwa impamyabumenyi (Certificate) ni ufite nibura amanota 9/60. Ababonye munsi yayo bose bazaba batsinzwe, bakazagirwa inama yo gusibira.

    Umuyobozi ushinzwe Ibizamini muri NESA, Camille Kanamugire, yemeza iby’aya manota agira ati “Nta kibazo kirimo ayo makuru ni yo, ndumva ari ayo umuntu yatanze mu Nama y’Uburezi.”

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nzeri 2022, hatangajwe amanota y’abanyeshuri barangije amashuri abanza mu mwaka w’Amashuri wa 2021/2022.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Uko-amanota-y-ibizamini-bya-Leta-ateye-ayo-uwatsinze-atajya-munsi

  • Umwana wo mu Karere ka Gicumbi yahize abandi mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye #rwanda #RwOT

    Ntwari Manzi Albert, wigaga mu ishuri ryitwa Academie De La Salle mu Karere ka Gicumbi niwe wahize abandi mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye, uwa mbere mu bizamini bisoza amashuri abanza yitwa Isezerano Forever Hycente wigaga mu ishuri ribanza rya St André mu Karere ka Muhanga.

    Image

    Kuri uyu wa Kabiri, Minisiteri y'Uburezi yatangaje amanota y'ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n'icyirico rusange cy'amashuri yisumbuye.

    Mu mashuri abanza, abanyeshuri bakoze 227,472. Abatsinze ni 206.286, bangana na 90%. Abatsinzwe ni 21,186 bangana na 9.31%.

    Abarangije icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye, abanyeshuri bakoze ibizamini ni 126,735. Abatsinze ni 108, 566, bahwanye na 85.66%. Abatsinzwe ni 18,469, bahwanye na 14.34%.

    Uwagize amanota  ya mbere mu cyiciro cya mbere mu mashuri abanza ni ufite ikigereranyo cya 30. Uwatsinze ni uwagize nibura ikigereranyo cy'amanota 5, ni ukuvuga ko muri buri somo muri atanu akorwa mu kizamini cya leta aba yabonye 1.

    Imyanya mu bigo bibacumbikira mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye ni 26.922 mu gihe abazajya biga bataha ari 179.364

    Ku bagiye mu mwaka wa kane w'amashuri yisumbuye hazacumbikirwa abanyeshuri 35.381 naho abaziga bataha ni 15.737 ku biga mu bumenyi rusange naho ku bo mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro ahazacumbikirwa 44.836 abasigaye bangana na 5251 bazajya biga bataha. Mu nderabarezi uko ari 3099 bose baziga bacumbikiwe hamwe n'abafasha b'abaforomo 210 ndetse n'abiga mu ishami ry'Ibaruramari 4452.

    Abana batsinze neza bakaba bahawe ibihembo na Minisiteri y'uburezi.

    [email protected]

     

    The post Umwana wo mu Karere ka Gicumbi yahize abandi mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/09/27/umwana-wo-mu-karere-ka-gicumbi-yahize-abandi-mu-cyiciro-rusange-cyamashuri-yisumbuye/

  • MINEDUC yatangaje amanota y'ibizamini bya Leta kubo mu mashuri abanza n'icyiciro rusange #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Uburezi yatangaje amanota y'ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n'icyirico rusange cy'amashuri yisumbuye.

    Mu mashuri abanza, abanyeshuri bakoze 227,472. Abatsinze ni 206.286 bangana na 90%.

    Abatsinzwe ni 21,186 bangana na 9.31%.

    Ku barangije icyiciro rusange, abanyeshuri bakoze ibizamini ni 126,735.

    Abatsinze ni 108, 566, bahwanye na 85.66%.

    Abatsinzwe ni 18,469, bahwanye na 14.34%.

    Minisitiri w'Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya yavuze ko abanyeshuri basoje amashuri abanza batsinze bagiye kujya mu bigo bibacumbikira ari 26,922 na ho abaziga bataha bakaba 179, 364.

    Mu banyeshuri basoje icyiciro rusange bagiye mu mwaka wa kane, abangana na 51, 118, bangana na 47,1% by'abatsinze bose, baziga mu mashami y'ubumenyi rusange.

    Muri bo 35,381 bazaba baba mu mashuri abacumbikira. Ni mu gihe 16,737 baziga bataha.

    Abagiye mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro ni 49,687, bangana 45.8% by'abatsinze bose.

    Abanyeshuri 44,836 baziga bacumbikiwe, na ho 5,251 baziga bataha.

    Amakuru abagize Inama z'Uburezi mu turere barimo guhererekanya avuga ko umunyeshuri wa mbere urangije umwaka wa Gatandatu w'Amashuri abanza azagira amanota 30, uwa nyuma akagira 0/30.

    Uwatsinze wemererwa gukomereza mu mashuri yisumbuye akaba ari uwagize byibura amanota 5/30, uwabonye munsi yayo akazagirwa inama yo gusibira kuko azaba yatsinzwe.

    Umunyeshuri wa mbere urangije icyiciro rusange cy'ayisumbuye (O' Level) azaba afite amanota 54, uwa nyuma afite 0/54, ariko uzemererwa gukomeza mu cyiciro cya kabiri cy'ayisumbuye (A Level) akaba ari ufite nibura amanota 9/54.

    Umunyeshuri wa mbere mu barangije amashuri yisumbuye (A level) azaba afite amanota 60, ibyo yaba yiga byose (General Education, Professional Education cyangwa TVET), byose byashyizwe ku rwego rungana.

    Uzaba ashobora guhabwa impamyabumenyi (Certificate) ni ufite nibura amanota 9/60. Ababonye munsi yayo bose bazaba batsinzwe, bakazagirwa inama yo gusibira.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/mineduc-yatangaje-amanota-y-ibizamini-bya-leta-kubo-mu-mashuri-abanza-n

  • Messi yavuze amagambo yihariye kuri Kylian Mbappe bakinana #rwanda #RwOT

    Lionel Messi yasingije mugenzi we bakinana muri PSG,Kylian Mbappe avuga ko mu kibuga aba ameze nk'inyamaswa.

    Uyu munya Argentina w'umunyabigwi cyane yavuze ko Mbappe ari umukinnyi w'igitangaza ndetse mu myaka iri imbere azaba ari mu beza kurusha abandi ku isi.

    Mu minsi ishize, Mbappe yatumye benshi bamwibazaha ubwo yari mu ikipe y'igihugu y'Ubufaransa avuga ko aba “afite ubwisanzure bwinshi mu ikipe y'igihugu,kurusha muri PSG”.

    Messi yishimiye Mbappe

    Messi yagize icyo avuga ku mpano ya Mbappe, kandi yagaragaje ko akunda uyu mugenzi we bakinana.

    Messi yabwiye TUDN ati: “Kylian ni umukinnyi utandukanye.Ni inyamaswa, arakomeye cyane iyo asigaranye n'umukinnyi umwe,yishakira umwanya kandi arihuta cyane.

    “Ashobora gutsinda ibitego byinshi, ni umukinnyi wuzuye kandi abigaragaje imyaka myinshi.

    Mu myaka mike iri imbere azaba ari mu beza cyane, ntawashidikanya kuri byo.”

    Intangiriro nziza za PSG muri shampiyona zari zikomwe mu nkokora n'amakuru avuga ko Mbappe na mugenzi we w'icyamamare Neymar batameranye neza ndetse banatongana mu kibuga rimwe na rimwe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/messi-yavuze-amagambo-yihariye-kuri-kylian-mbappe-bakinana

  • Miss Aurore yasubijwe amafaranga agera muri Miliyoni 8 yari yibwe n'umukozi wo murugo #rwanda #RwOT

    Miss Aurore wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu mwaka wa 2012, amaze iminsi ari mu Rwanda, aho aya mafaranga yasubijwe, yari yibwe n'umukozi wo mu rugo.

    Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nzeri 2022, cyayobowe n'abayobozi mu Rwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) barimo n'Umuvugizi warwo, Dr Murangira B. Thierry.

    Miss Aurore Kayibanda, yasubijwe ibihumbi umunani by'amadolari (8 000 USD) ndetse n'ibihumbi Magana atatu na mirongo itanu na Magana arindwi y'amafaranga y'u Rwanda (350 700 Frw).

    Miss Aurore yashimiye Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwamufashije muri iki kibazo kandi rukamufasha mu buryo bwihuse.

    Yagize ati 'Ni ikigaragaza ko imirimo bakora (RIB) bayinoza kandi nkanabwira Abanyarwanda muri rusange kuko ikintu cya mbere bambwiye ni uko natinze kuza gutanga ikirego numva ko ngomba kubanza gushakisha, bambwiye ko ugomba guhita witabira gusaba ubufasha mu gihe ikibazo kibonetse, rero n'abandi bumvireho mu gihe ugize ikibazo, barahari kudufasha kandi babikora neza.'

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko ikirego cya Miss Aurore cyakiriwe tariki 23 Nzeri 2022 cy'uko yari yibwe 10 000 USD yatwawe tariki 19 Nzeri 2022.

    Akomeza avuga ko RIB yahise itangira iperereza, ikaza gufata abagabo babiri tariki 25 Nzeri barimo umwe wari umukozi wo mu rugo ari na we wibye aya mafaranga ayakuye mu modoka ndetse n'undi w'umufatanyacyaha.

    Uyu ukurikiranyweho ubufatanyacyaha wiyitaga umupfumu ngo yahaye umuti uwibye aya mafaranga kugira ngo atazafatwa, ubundi amwishyura ibihumbi 50 Frw.

    Uwibye aya mafaranga yafatiwe mu Murenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi aho yari amaze gufungura akabari akoresheje amwe muri aya mafaranga yibye.

    Ati 'Habashije kugaruzwa ibihumbi umunani by'amadolari ndetse n'amafaranga y'amanyarwanda ibihumbi magana atatu na mirongi itanu n'amafaranga magana arindwi.'

    Abafashwe bafungiwe kuri station y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha ya Remera kugira ngo bakorerwe dosiye izashyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-aurore-yasubijwe-amafaranga-agera-muri-miliyoni-8-yari-yibwe-n-umukozi-wo

  • Uko wamenya ko umunyeshuri yatsinze ikizamini cya Leta #rwanda #RwOT

    Uyu munsi nibwo MINEDUC yatangaje amanota y'abasoje ibizamini bya Leta mu mashuri abanza n'ay'icyiciro rusange.

    Bitandukanye n'uburyo bwari busanzwe,ubu uwagize amanota menshi kuri 30 mu mashuri abanza niwe uba watsinze.

    Ni impinduka zigengwa n'amabwiriza ya Minisitiri w'Uburezi yo ku wa 26 Nyakanga 2022 agenga imikoreshereze y'ibizamini bya leta mu mashuri bisoza amashuri abanza, icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye, icya kabiri cy'ayisumbuye mu nyigisho rusange, amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro ndetse n'ay'imbonezamwuga.

    Menya neza uko amanota yabazwe:

    Uwakoze ikizamini akagira amanota ari hagati ya 70-100 mu isomo runaka aba ari mu cyiciro cyiswe 'indashyikirwa' kigasanishwa n'inyuguti ya 'A' ifite agaciro ka 6.

    Icyiciro gikurikiraho kiri hagati ya 69 na 65 gihwanye n'inyuguti ya 'B' n'agaciro ka 5. Hagati ya 64 na 60 ni 'C', agaciro kakaba '4'. Hagati ya 59 na 50, inyuguti ni 'D' naho agaciro kayo ni '3'.

    Ufite hagati ya 40-49, inyuguti ijyana n'icyiciro cye ni 'E' naho agaciro kayo ni '2'. Ufite agaciro k'icyiciro ka 1 ni uwabonye amanota ari hagati ya 20 na 39. Icyiciro cye gisanishwa n'inyuguti ya 'S'. Ni mu gihe uwabonye hagati ya 0 na 19 aba yatsinzwe. Inyuguti ye ni 'F' naho agaciro kakaba '0.'

    Impamvu bahera kuri 6 ni uko ibyiciro by'amasomo ari birindwi bijyanye n'imiterere y'uburezi bwo mu Rwanda kandi uwabonye '0' akaba afatwa nk'uba atagejeje ku manota aherwaho mu kabara.

    Nko ku barangije amashuri abanza, uwagize amanota menshi azajya aba afite 30 (ikigereranyo) bivuze ko ari ka gaciro ka '6' gukuba umubare w'amasomo atanu yakozwe mu bizamini bya leta niba yose yarabonyemo hagati ya 70-100.

    Amanota menshi ku bakoze ikizamini gisoza icyiciro rusange azaba ari 54, ni ukuvuga 6 gukuba na 9 (umubare w'amasomo) yakozwe, ku waje mu cyiciro cy'indashyikirwa muri buri somo.

    Mu cyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye hazamo itandukaniro bitewe n'uko amasomo bakora ataba afite uburemere bumwe haba mu nyugisho rusange, mu nderabarezi no mu myuga n'ubumenyingiro. Muri iki cyiciro amanota menshi azaba ari 60.

    Ku biga muri TVET na TTC bakora ibizamini ngiro, umunyeshuri utatsinze icyo kizamini ntahabwa impamyabushobozi. Bivugwa ko yagitsinzwe iyo atagize nibura 70%.

    Abatsinze:

    Amakuru abagize Inama z'Uburezi mu turere barimo guhererekanya avuga ko umunyeshuri wa mbere urangije umwaka wa Gatandatu w'Amashuri abanza azagira amanota 30, uwa nyuma akagira 0/30.

    Uwatsinze wemererwa gukomereza mu mashuri yisumbuye akaba ari uwagize byibura amanota 5/30, uwabonye munsi yayo akazagirwa inama yo gusibira kuko azaba yatsinzwe.

    Umunyeshuri wa mbere urangije icyiciro rusange cy'ayisumbuye (O' Level) azaba afite amanota 54, uwa nyuma afite 0/54, ariko uzemererwa gukomeza mu cyiciro cya kabiri cy'ayisumbuye (A Level) akaba ari ufite nibura amanota 9/54.

    Umunyeshuri wa mbere mu barangije amashuri yisumbuye (A level) azaba afite amanota 60, ibyo yaba yiga byose (General Education, Professional Education cyangwa TVET), byose byashyizwe ku rwego rungana.

    Uzaba ashobora guhabwa impamyabumenyi (Certificate) ni ufite nibura amanota 9/60. Ababonye munsi yayo bose bazaba batsinzwe, bakazagirwa inama yo gusibira.

    Kureba amanota ukoresheje SMS:Wandika “nimero y'umunyeshuri” yuzuye y'umwana ukohereza kuri 8888.

    Kuri Internet ni ::https://sdms.gov.rw/sas-ui/public/nationalExaminationResult.zul

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/uko-wamenya-ko-umwana-wawe-yatsinze-ikizamini-cya-leta