Blog

  • Ibishibuka bya Parmehutu birashaka gusahurira mu nduru   #rwanda #RwOT

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter,bamaze iminsi babona  itangazo ry'abitwa Jambo Asbl, FDU Inkingi, Réseau International des Femmes pour la Democratie et la Paix(RIFDP) — [Iri ni Rya tsinda ry'abagore ryashinzwe na Ingabire Victoire Umuhoza rigamije mumushakira inkunga], CLIIR ya Joseph Matata na Mouvement Idamange, bagaragaza ko bagiye kwifashisha umutekano muke uri Kongo bagafatanya na bamwe mu banyekongo bataye umutwe mu  guharabika u Rwanda.

    Ni umugani bashaka kuzacira imbere y'ingoro y'Ubutabera i Buruseli mu Bubiligi, tariki ya 1 Ukwakira 2022, maze Jambo Asbl na za FDU- Inkingi bagafatannya kumvisha abanyekongo ko igihugu cyabo ngo gikwiye gushyirirwaho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha nk'uko byakorewe uRwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ikindi kibaraje ishinga, ni ukubimvisha ko hagomba gufungurwa icyo bo bita urubuga rwa demokarasi mu Rwanda kugira ngo Kongo n'Akarere k'Ibiyaga Bigari ngo bibone amahoro.

    Nyamara ikibazo cy'umutekano muke muri Kongo, kirarambye kandi abasobanukiwe ibya politiki n'umutekano bahamya ko gikomezwa n'impamvu nyinshi, zirimo ubuyobozi bwa baringa muri Kongo, uburangare bukabije, ruswa n'ubuswa byamunze igihugu, ukuboko kwa ba gashakabuhake bashaka kuhasahura ubutunzi, ndetse bikanaterwa no kuba abayobozi b'iki gihugu bahugira mu gutunga intoki abaturanyi babo , aho kwita ku mutekano w'abaturage no kuzahura imiyoborere yaboze.

    Ikindi ni uko umutekano muke wabaye akarande  mu burasirazuba bwa Kongo ari ingaruka zo gucumbukira imitwe y'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Iyo mitwe ikaba irangajwe imbere na FDLR yagiye ikivanga n'abaturage bo muri Kongo, maze bagatangira kubakwizamo ingengabitekerezo ya jenoside ndetse n'amagambo y'urwango ku banyecongo bavuga ururimi rw'ikinyarwanda. Ubu ndetse ayo magambo y'ubugome amaze gufata indi ntera aho FDLR yatangiye kubigisha gutyaza imihoro bakica abo banyekongo bazira gusa ko bavuga ikinyarwanda.

    Harya izi nkorabusa zigizwe na bande? 

    Jambo Asbl ni itsinda rikorera mu Bubiligi, rikaba ryarashyiriweho guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi, dore ko benshi mu barigize bafitanye isano y'amaraso n'abajenosideri. Abatangije iri tsinda bakomoka kwa Mbonyumutwa,  wari ku isonga mu batangije ivangura mu Rwanda.  Abandi barigize ni abana b'abahoze ari abategetsi basize bakoze jenoside, benshi bakinakurikiranywe mu nkiko. Aha Twavuga nka Kayumba Placide ubu wasigariyeho Ingabire Voctore mu kuyobora parmehutu nshya ariyo FDU-Inkingi. 

    Ikindi cyiyongera kuri ibi, ni uko batigeze barekura umurage wa Parmehutu wo gukomera amashyi abakoloni b'Ababiligi.

    RIFDP ni itsinda ry'abahezanguni b'ababagore babaswe n'amacakubiri, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni abambari n'abanyeshuri ba Ingabire Victoire Umuhoza ari nawe washinze iryo tsinda, rikaba rikora akazi ko kumushakira inkunga y'amafaranga. Undi mujyanama wihariye w'iri tsinda-gore, ni Ndereye Ntahontuye Charles wahungiye mu Buholandi nyuma yo  kwijandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi  mu cyahoze ari ISAR. 

    Uyu Ndereyehe wamenyekanye cyane mu nyigisho zo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bigaragara ko ari uburyo bwo gucuruza no gushaka amaramuko, yacengeje amahame ye muri RIFDP ku buryo bukomeye. 

    CLIIR ni akarima k'umutekamutwe Matata Joseph akoresha avoma amafaranga mu bazungu, ababeshya ko ari impirimbanyi y'uburenganzira bwa muntu na demokarasi, ngo kuko arwanya 'umuco wo kudahana' mu Rwanda. Nyamara nawe ubwe ntabwo abashije kwihana. Nubwo agaragara nk'uwatayen umutwe, Joseph Matata ni umwarimu w'ingengabitekerezo ya jenoside ndetse akaba umuhezanguni wa Hutu pawa. 

    Joseph Matata aherutse guhabwa gasopo n'inzego z'umutekano z'Ububiligi, azira gukomeza guhembera amagambo y'urwango no gukwiza amacakubiri. Yamenyeshejwe ko nabikomeza amategeko y'Ububiligi atazamurebera izuba. None yongeye yubuye umutwe ngo arashaka urukiko ruzemeza ko habaye genocide ebyiri.

     

    FDU Inkingi ni ishyaka mpezanguni ryashinzwe na Ingabire Victoire Umuhoza mu 2006. Ku ikubitiro, abayoboke baryo bakomokaga mu mashyaka y'abajenosideri nka MRND, CDR, PARMEHUTU, aho ayo mashyaka yaje kwihuriza mu buhungiro agashinga rimwe  rya RDR ryaje kubyara ALIR na FDLR n'izindi nkoramaraso bahuje imyumvire. Iri shyaka ryashibutse ku bajenosideri, ryubakiye ku ngengabitekerezo ya jenoside, amacakubiri no guhembera urwango. Ubwo Ingabire Victoire warishinze yagarukaga mu Rwanda yavuzeko ashaka urwibutso rwa 'jenoside yakorewe Abahutu', agamije gushinyagurira abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi .

    FDU Inkingi kandi buri kwezi ikusanya amafaranga yo gutunga Ingabire,  andi akoherezwaga muri FDLR.

    Mouvement Idamange: Iri ni itsinda ry'abatekamutwe rishingiye ku Banyarwanda bigize ibigande, nyuma yo gushuka Idamange Yvonne ko bazamuha amafaranga akishora mu byaha byamuhesheje igifungo cy'imyaka 15,  mu gihe ba Norman Ishimwe sinamenye bamushutse barimo kwinywera umuvinyu i Burayi. Nyuma yo kubona ko afunzwe bahisemo gushinga iri tsinda kugirango babone uko barikoresha babeshya abandi ngo babakuremo amaramuko, babeshya ko barimo guharanira uburenganzira bwa muntu.

    Aya matsinda yose yibumbiye hamwe ngo aharabike uRwanda mu mahanga. Izingiro ryayo ni abajenosideri basize bahekuye u Rwanda mu 1994. Kubera ko bakomoka ku mwimerere wa ba Bagosora na FDLR, barakajwe n'uko mu gihe Kongo yaba itekanye, ifite amahoro, bene wabo bari muri FDLR babura indiri, bityo bagashushubikanywa ngo bajye imbere y'inkiko gusobanura ibyaha bakoze, haba muri jenoside, haba ndetse n'ibyaha by'iterabwoba. 

    Aba bagizi ba nabi bafite umwanya uhangije wo kubeshya inkorabusa z'abanyekongo, ngo bakomeze bacumbikire bene wabo bo muri FDLR, nyamara batibuka ko FDLR ari itsinda ry'abicanyi b'inkoramaraso bazakomeza kubamaraho imiryango. Uhishira umurozi akakumaraho urubyaro.

    The post Ibishibuka bya Parmehutu birashaka gusahurira mu nduru   appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ibishibuka-bya-parmehutu-birashaka-gusahurira-mu-nduru/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibishibuka-bya-parmehutu-birashaka-gusahurira-mu-nduru

  • Igikomangoma George ku myaka 9 cyatangiye gukanga abanyeshuri bigana #rwanda #RwOT

    Nubwo afite imyaka icyenda gusa, ariko igikomangoma George azi neza uwo ari we kandi yagarutse ku bwami ku munyeshuri bigana wamusagariye, nk'uko impuguke w'ibwami yabitangaje.

    Umuhungu w'imfura w'igikomangoma William na Kate Middleton b'imyaka 40, yabwiye umunyeshuri bigana ko se ari Umwami kandi ko 'ari byiza kurushaho kwitonda' nk'uko umwanditsi w'ibwami Katie Nicholl abitangaza.

    Nicholl mu gitabo cye cyitwa The New Royals, yavuze ko George na barumuna be, Igikomangomakazi Charlotte, w'imyaka irindwi, hamwe n'igikomangoma Louis w'imyaka ine, barezwe bumva neza Ingoma ya cyami ndetse no 'kumva ko bafite inshingano'.

    Yongeyeho ko mu gihe George yabwiwe ko umunsi umwe azaba Umwami, igikomangoma n'igikomangomakazi ba Wales bagerageza kutamuremereza bamuha inshingano nyinshi cyane.

    Nicholl yaranditse ati: 'Barera abana babo, cyane cyane igikomangoma George, bamwereka neza uwo ari we n'inshingano azaragwa, ariko bashishikajwe no kutamuhata inshingano.'

    George azi neza ko umunsi umwe azaba umwami kandi nk'umuhungu muto yashwanye n'inshuti ku ishuri, arayibwira ati: “Data azaba umwami ukwiriye kurushaho kwitonda”.'

    Igikomangoma George yatangiye kubwirwa ibyerekeye izi nshingano ze z'ejo hazaza z'uko azaba Umwami w'Ubwongereza ku isabukuru 'y'imyaka irindwi y'amavuko.'

    Igikomangoma George niwe uzaragwa ingoma y'Ubwongereza ubwo se Prince William azaba yatabarutse.

    Ibi bivuze ko nyuma y'umwami Charles III uzakurikiraho ari umuhungu we Prince William hanyuma uyu nawe asimburwe na Prince George ubu ufite imyaka 9.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/igikomangoma-george-ku-myaka-9-cyatangiye-gukanga-abanyeshuri-bigana

  • Vietnam: Umugore amaze imyaka 41 atunzwe n’amazi gusa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umugore wo muri Vietnam witwa Ms. Ngon, avuga ko amaze imyaka igera kuri 41 atunzwe n’amazi yonyine, kuko yaretse ibyo kurya, rimwe na rimwe akayavangamo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/vietnam-umugore-amaze-imyaka-41-atunzwe-n-amazi-gusa

  • Volleyball: Shampiyona y’u Rwanda yagarutse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, ku wa Kabiri tariki 27 Nzeri 2022, Federasiyo y’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), yatangaje ko shampiyona (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/volleyball/article/volleyball-shampiyona-y-u-rwanda-yagarutse

  • RIB yatahuye abantu bari bagiye gucuruza abakobwa muri Oman #rwanda #RwOT

    Muri iyi nkuru RBA dukesha iyi nkuru yaganiriye n’umwe mu banyarwanda bahuye n’iki kibazo n’uburyo yabashije kugaruka mu Rwanda nyuma yo kujyanwa mu gihugu cya Oman.

    RIB ivuga ko nubwo imibare y’abafatirwa mu cyaha cyo gucuruza abantu igenda igabanuka, abantu badakwiye kwirara ahubwo bakirinda amayeri yose akoreshwa n’ abacuruza abantu babizeza ibyiza mu mahanga.

    RIB ivuga ko byumwihariko muri uku kwezi kwa Cyenda yatahuye abantu bari bari kugerageza kujya gucuruza abakobwa muri Oman, ariko bahita babagarura mu gihugu nkuko byasobanuwe na Peter Karake ushinzwe kurwanya iterabwoba muri uru rwego.

    RIB igaragaza kandi ko kubera imiterere mibi y’akazi kanahabanye nako baba basezeranyijwe iyo babonye utabaza wese bihutira kumugarura mu gihugu.

    Mu mwaka wa 2018 habonetse ibirego by’iki cyaha 49, muri 2019 haboneka ibirego 53, muri 2020 haboneka 33, naho mu mwaka wa 2021 haboneka 27, muri uyu mwaka kugeza ubu hamaze kuboneka ibirego byiki cyaha 20.

    Ibi bivuze ko mu myaka ine ishize habonetse ibirego 182, birimo abakorewe iki cyaha 302 barimo abakobwa 231 n’ abahungu 71.

    Muri aba abagera kuri 106 bagiye kugurishwa babeshywa akazi, mu gihe 76 bagiye babeshywe ubukwe cyangwa Urukundo.

    Abacurujwe bagaruwe mu Rwanda ni 56, benshi bakaba baravuye mu bihugu birimo Kuwait 19, Uganda 06, Saudi Arabia 7 na Oman 7.

    RIB ikaba isaba abantu gushishoza cyane cyane mu gihe bizezwa ibitangaza nabantu bahuriye ku mbugankoranyambaga bataziranye imbonankubone.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/RIB-yatahuye-abantu-bari-bagiye-gucuruza-abakobwa-muri-Oman

  • Kigali : Ikibazo kizwi na Gitifu, Umugore wiyise DEBANDE amereye nabi abaturage , Hari Abambuwe amatungo #rwanda #RwOT

    Abavuga ibi batabaza ,batuye mu kagari ka Nkunzuzu, umurenge wa Bumbogo, akarere ka Gasabo, umujyi wa Kigali.

    Baravuga ko uyu mugore yigize indakoreka iyo aciye ku mirima ye agasanga hari amatungo arisha impande z’umurima ayajyana akayorora ndetse akanabyara bayareba, hari nubwo ayashyira muri butu y’imodoka ye akayajyana kuyabaga inyama akazigurisha mu ibagiro rye.

    Ati :'Yatumazeho amatungo, ndetse n’imyaka yacu ayirandura mu mirima , yitwa Debande iyo tubibwiye ubuyobozi ntacyo batumarira baramutinya n’umunyamafaranga'.

    Uyu mugore wiyise Debande, ntacyo yigize ashaka kuvuga kubyo abaturage bamushinja, yasubije umunyamakuru agira ,ati :'Genda ku murenge wumve icyo bamvugaho baranzi'.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bumbogo, Nyamutera Innocent,yabwiye TV1 dukesha iyi nkuru ko iki kibazo bakizi, ati :'Imyitwarire y’uyu mugore irazwi, abaturage yahohoteye nabagiriye inama yo gutanga ikirego muri RIB kuko ntiyemewe gufatira ibintu by’umuturage'.

    Uyu mugore bifuza ko yaryozwa ibyo yabanyaze birimo amatungo yabo ndetse akanahanirwa mu ruhame.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Kigali-Ikibazo-kizwi-na-Gitifu-Umugore-wiyise-DEBANDE-amereye-nabi-abaturage-Hari-Abambuwe-amatungo

  • Bamaze imyaka 4 bishyura ingurane z’ibyabo byangijwe hubakwa Umuhanda Nyagatare- Gicumbi #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyagatare bakiri kwishyuza ingurane y’ibyangirijwe n’ikorwa ry’umuhanda Nyagatare-Gicumbi ndetse n’ubutaka bwatwaye n’uyu muhanda,biganjemo abo mu kagari ka Rugari mu murenge wa Mimuri ndetse n’abo mu kagari ka Nyagatare mu murenge wa Nyagatare.

    Aba bavuga ko bamwe muri bagenzi babo bishyuwe ariko kugeza ubu nyuma y’imyaka ine bo bakaba batarishyurwa kandi ntibasobanurirwe impamvu batishyurwa.Ngo iyo bagerageje kwishyuza bahabwa igihe ariko nticyubahirizwe.

    Aba baturage basaba ko imvugo yaba ingiro, maze bagahabwa ibyo bemerewe bakabasha gukodesha ubundi butaka bwo guhingamo, abandi bakabona ayo kugura ibibatunga ndetse no kubasha kwiteza imbere.

    Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Gasana Stephen, avuga ko ibibazo byose birebana n’ubutaka ndetse n’ingurane y’ibyangirijwe n’ikorwa ry’umuhanda Nyagatare-Gicumbi,abaturage basabwa kubigaragaza muri uku kwezi kwahariwe ubutaka kuzarangira tariki 7 Ukwakira uyu mwaka, maze bigahabwa umurongo,arinako bakomeza kwishyurwa.

    Yagize ati “ubu rero ni igikorwa cyo kugenda abantu bishyurwa nacyo kirimo kirakorwa ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imihanda RTDA, nacyo ni ikintu cyumvikana ko uwo imitungo ye yagize ikibazo agomba kwishyurwa”.

    Ubwo yatangizaga ukwezi kw’imiyoborere mu ntara y’Iburasirazuba,Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney hari icyo yasabye RTDA mu gucyemura ibibazo by’amamiliyoni y’ingurane k’umuhanda Nyagatare-Gicumbi byabaye karande.

    Yagize ati “inama nziza, ari uvuga n’umunwa, ari uwandika mwarangije kubisuzuma mubikorere raporo mubyandike mushyiremo n’amazina yabo bishyirwe ahantu, noneho dosiye y’umuhanda Rukomo-Nyagatare ushaka kubaza umuntu ajye ayegura, abonemo Ngarama byagenze gutya, Mimuri byagenze gutya bageze mu Rukomo bigenda gutya, bageze Inyamiyaga bigenda gutya byose bibe bibitse. “.

    Ivomo:Isango star

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Bamaze-imyaka-4-bishyura-ingurane-z-ibyabo-byangijwe-hubakwa-Umuhanda-Nyagatare-Gicumbi

  • Imirimo ivunanye yo mu ngo idahabwa agaciro idindiza abagore mu iterambere #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'uburinganire n'iterambere ry'umuryango yagaragaje ko Hirya no hino mu gihugu Abagore bakomeje kudindizwa no guharirwa bonyine imirimo yo murugo ntibabone umwanya wo kujya mubikorwa bibyara inyungu. Yasabye Abagabo guhindura imyumvire bagafatanya n'Abagore iyo mirimo .

    Hashize igihe imiryango iharanira uburengenzi bwa muntu  igaragza ko abagore hirya no hino bakomeje kudindizwa no guharirwa bonyine imirimo yo murugo ntibabone umwanya wo kujya mubikorwa bibyara inyungu. Anatole Uwiragiye ni umukozi w'Umuryango Mpuzamhanga Action AID uharanira ubutabera, uburinganire no kurandura ubukene.

    Yagize ati''Ubu ngubu muri kiriya kigo cy'ubushakashatsi muj gikhugu kigaragaza ko byibura  umugore w'umunyarwandakazi akoresha amasaha makumyabiri n'arindwi mu cyumweru ari amasaha ane ku munsi umugore akoresha kuri iyo mirimo ,ariko ku bagabo ugasanga ni amasaha abiri.''

    Bamwe mu baturage nabo basanga imvune ziba mu mirimo yo murugo ,biwkiye ko abashakanya bayifatanya.

    Umwe yagize ati''Harimo guteka,kujya gushaka inkwi,kujya kuvoma amazi ,gutashya inkwi kumesa,no gukora isuku mu rugo iyo yose ni imirimo usanga abagore bakora abagabo bakababaza ngo wakoze iki, ,kuko buriya nko gufura mu ma hotel umugabo arafura agahembwa,ariko umujgore ntibibarwa kandi igihe ni amafaranga ''

    Mugenzi we ati''Ukuntu abagore n'abagabo bakwiye gufatanya niba umugore aterye umwana ari kurira umugabo yagakwiye kuba ari gushaka inkwi cyangwa ari gucana mu ziko,ikindi bagomba kwiyegereza byabindi bituma imirimo igabanuka birimo kwiyegereza amazi bakagira bya bigega bifata amazi.''

    Kuba kuva cyera imirimo yop murugo yarakorwaga n'abagore cyangwa abakobwa ,nibyo bituma na n'ubu bias n'ibikigora bamwe mubagabo kumva ko bakwiye kuyifatanya nabagore babo. Gusa ngo uko byagenda kosa abagabo bakwiye kwigishwa  bahindura imyumvire n'ubwo byafata igihe kinini .

    Umwe ati''Ibi bintu by'impinduka mu gusaranganya iirimo hagati y'abagize umuryango ariko si abagize umuryango ariko nanone si abagize umuryango gusa bayifatanya kuko ifata igihe  n'iyo umugabo n'umugore bayifatanya n'abana babo bakayikora nk'rugero nk'amazi atigijwe hafi biragoye.''

    Minisiteri y'uburinganire n'iterambere ry'umuryango MIGEPROF isaba ko Abashakanye bafatanya  imirimo yo mu rugo ,abana babo ni ukuvuga abahungu nabahungu n'abakobwa nabo bagatozwa gukora iyo mirimo ,. SILAS NGAYABOSHYA umuyobozi ushinzwe iterambere ry'uburinganire no kongerera abagore ubushobozi muri Migeprof.

    Yagize ati''Politiki nshya ivuguruye y'uburinganire nk'uko yemejwe n'inama y'abaminisitiri mu kwezi kwa kabiri 2021 ivuga neza ko ubusumbane mu mirimo yo mu rugo n'iyo kwita ku bandi itishyhurwa ari ikibazo ku ierambere ry'abagore ndetse n'ikibazo ku burenganzira bwa muntu n'iyubahirizwa ryabwo''

    Ubushakashatsi bwakozwe  n'umuryango Action AID Rwanda  bugaragza ko abagore bo mucyaro aribo badindizwa cyane no guhugira mu mirimo yo murugo ntibabona uko bajya muyindi mirimo yinjiza amafaranga. Nk'ubu abagore bo mucyaro bamara  amasaha 6, muri iyo mirimo mugihe Umugabo wo mu cyaro we aayikora amasaha 2.

    Daniel Hakizimana Flash TV/Radio

    The post Imirimo ivunanye yo mu ngo idahabwa agaciro idindiza abagore mu iterambere appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/09/28/imirimo-ivunanye-yo-mu-ngo-idahabwa-agaciro-idindiza-abagore-mu-iterambere/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=imirimo-ivunanye-yo-mu-ngo-idahabwa-agaciro-idindiza-abagore-mu-iterambere