
Blog
-
#MadeinRwandaCup2022: Serumogo Ali afashije Kiyovu Sports kugera ku mukino wa nyuma Ikipe ya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Kiyovu Sports yageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya Made in Rwanda Cup nyuma yo gutsinda Mukura VS igitego 1-0. -
Ibihumbi 60 bikuyeho agahigo kari kamaze imyaka 5 kuri Bugesera FC imbere ya APR FC (AMAFOTO) #rwanda #RwOT
Nyuma y’imyaka 5, Bugesera FC yongeye kubasha gutsinda APR FC, hari mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 2 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2022-23.
Uyu munsi nibwo habaye ikirarane cy’umunsi wa 2 wagombaga kuba warakinwe tariki ya 8 Nzeri 2022 ariko uza gusubikwa bitewe n’uko APR FC yari mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League.
Ni umukino Bugesera FC yagiye gukina ikumbuye intsinzi kuri APR FC cyane ko imyaka yari ibaye 5 itayitsinda kuko yaherukaga kuyitsinda 15 Kamena 2017 muri shampiyona ya 2016-17.
Ubuyobozi bwa Bugesera FC bukaba bwari bwashyiriyeho iyi kipe agahimbazamusyi kadasanzwe aho ako bari basanzwe babona bari bagakubye kabiri kava ku bihumbi 30 kagera ku bihumbi 60 ni mu gihe umutoza we yari yashyiriweho ibihumbi 500.
APR FC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 26 gitsinzwe na Nshuti Innocent, iki gitego cyaje kwishyurwa na Vincent Adams mu minota y’inyongera y’igice cya mbere.
Ku munota wa 48, rutahizamu wa Bugesera FC, Ssentongo Farouk yatsindiye Bugesera FC igitego cya kabiri, APR FC igerageza kukishyura biranga maze umukino urangira ari 2-1, Bugesera FC isubiramo ibyo yakoze muri 2017 kuko nabwo yari yayitsinze 2-1.
Bugesera FC itsinze APR FC nyuma y’imyaka 5 itayitsinda kuko kuva muri Mutarama 2017 aya makipe amaze guhura inshuro 15, Bugesera FC yatsinzemo umukino 1, APR FC itsindamo imikino 12 banganya imikino 2 gusa. Muri iyi myaka yose uyu mukino wabonetsemo ibitego 39, APR FC yatsinzemo 30 n’aho Bugesera atsindamo 9.
Ba kapiteni n’abasifuzi mbere y’umukino
Ishimwe Christian wa APR FC ashaka uko atanga umupira
Niyomugabo Claude agerageza kuzamukana umupira ngo bashake igitego
Wari umukino utoroshye
Djabel agerageza kunyuza umupira hagati y’abakinnyi ba Bugesera FC
Djabel muri 3 ba Bugesera FC
Batsindiwe imbere y’umuyobozi wa APR FC, Gen Mubarakh Muganga
Ibyishimo bya APR FC ntibyamaze kabiri -
Kamonyi: Ikigo nderabuzima cya Kayumbu kigiye kugurirwa ibikoresho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buratangaza ko bitarenze ukwezi k’Ukwakira 2022, ikigo nderabuzima cya Kayumbu kizaba cyatangiye kwakira ibikoresho (…)
-
RRA yarengeje miliyari 78 ku ntego yari yihaye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA), kirishimira uburyo ubukungu bw’Igihugu bwazamutse biturutse ku misoro yakusanyijwe mu mwaka wa 2021-2022, aho (…)
-
Icyayi ku isonga mu byoherezwa hanze byinjiriza u Rwanda amadovise menshi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), kigaragaza ko icyayi cyiza ku isonga mu bihingwa u (…)
-
Minisitiri Dr. Ngirente yakiriye Umuyobozi Nshingwabikorwa muri BAD #rwanda #RwOT
Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard yakiriye Bwana Jonathan Nzayikorera, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere uhagarariye ibihugu byo muri Afurika y'Iburasirazuba kuri uyu wa Kane tariki 7 Ukwakira 2022.
Ibiganiro byabo byibanze ku kureba inzego Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, yarushaho gutera inkunga mu Rwanda.
 Jonathan Nzayikorera avuga ko iyi banki isanzwe ifatanya na Leta y'u Rwanda mu bikorwa bitandukanye by'itarambere birimo ibikorwa remezo.



The post Minisitiri Dr. Ngirente yakiriye Umuyobozi Nshingwabikorwa muri BAD appeared first on FLASH RADIO&TV.
-
DNA zikoze ku Mugabo w’i Rusizi ushinjwa gusambanya umukobwa we akanamutera inda #rwanda #RwOT
Ubushinjacyaha bwasabiye iki gihano uyu mugabo mu rubanza rwabaye ku ya 04 Ukwakira 2022 mu Rrukiko Rwisumbuye rwa Rusizi.
Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mwana wasambyijwe na se, yamubyaye akiri umusore, yamara gushaka umugore akamuzana iwe, ubundi agatangira kujya amusambanya mu mwaka wa 2019.
Buvuga ko nyuma yuko uyu mugabo yaje gutera inda uyu mwana we, umugore w’uyu mugabo agahita ajya kumurega ariko akaza gutotezwa n’umuryango bituma aza kumushinjura ndetse n’inda yari yarateye uwo mwana iburirwa irengero.
Ubushinjacyaha buvuga ko iyo nda ishobora kuba yarakuwemo, buvuga ko uyu mugabo yongeye gutera inda umwana we mu kwezi kwa Gatandatu (Kamena) 2020, yaje kuvukamo umwana w’umuhungu wavutse muri Werurwe 2021.
Ibi byatumye abaturanyi batanga amakuru, inzego z’ubutabera zihita zitangira kubikurikirana.
Ubushinjacyaha buvuga ko bushingiye ku buhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya ndetse n’ibimenyetso bya gihanga bya ADN/DNA byagaragaje ko umwana wavutse ari uw’uriya mugabo, uregwa akwiye guhamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana.
Ubushinjacyaha bwasabiye uyu mugabo gufungwa imyaka 25 bushingiye ku ngingo ya 4 y’itegeko y’itegeko No 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
-
Muchomante ari kwitegura kwibaruka umwana wa gatatu(AMAFOTO) #rwanda #RwOT
Uyu mugore wamenyekanye cyane mu ndirimbo 'Apwana' yahuriyemo n'abaraperi Dope Zilha na Mapy, mu minsi ishize yasohoye iye wenyine yise 'Postinga'.
Izi ndirimbo uko ari ebyiri azikoze nyuma y'igihe gito atangiye gukora umuziki, afashijwe na sosiyete 'The Savanis' yashinganye n'umukunzi we Mfurankase.
Iyi sosiyete bashinze ni nayo ifasha umuraperi Dope Zilha uri mu bari kuzamuka neza muri iyi minsi mu njyana ya Hip Hop.
Mu buryo butunguranye, uyu muhanzikazi mu minsi ishize yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amashusho n'amafoto amugaragaza ari kwa muganga yagiye kwipimisha nk'umubyeyi witegura kwibaruka.

Aline Ruseka ni Umunyarwandakazi wavukiye mu Mujyi wa Goma mu 1996. Ubwo yari afite umwaka umwe gusa w'amavuko, we n'umuryango we baje gutahuka mu rwababyaye.
Mu 2008 ni bwo uyu mugore n'umuryango we bagiye muri Ethiopie bahamara imyaka irindwi mbere yo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2015.


-
UN Women yagaragaje ko kugira abagore benshi mu Nteko ari ingenzi #rwanda #RwOT
Ishami rya Loni ryita ku buringanire n'iterambere ry'abagore (UN Women), ryagaragaje ko kugira abagore benshi mu nteko ishingamategeko ari ingenzi cyane, risaba ko ibihugu bikwiye gufatira urugero ku Rwanda bikagira abagore barenze 50% mu nteko zishinga amategeko zabyo.
Byagarutsweho kuri uyu wa 6 Ukwakira 2022, mu biganiro uhagariye UN Women mu Rwanda yagiranye na Perezida w'Inteko ishingamategeko y'u Rwanda umutwe w'Abadapite.
Mu kiganiro kigufi yagiranye n'abanyamakuru, Madamu Jennet Kem uhagarariye UN WOMEN mu Rwanda, yagaragaje kunyurwa n'uburyo u Rwanda rushyize imbere iterambere ry'umugore, aho yatanze urugero rw'uburyo mu Nteko Ishingamategeko y'u Rwanda, harimo abagore benshi barenga 50% ibintu udapfa gusanga mubindi bihugu.
Icyakora yanagaragaje ko mu Rwanda hari icyuho cy'uburinganire mu nzego z'ibanze no mubikorera.
Ati 'Ni ibihugu bicye wasanga bifite abagore barenge 50% mu nteko ishingamategeko none hano dufite 61% by'abagore mu nteko, iyo ni ntambwe ikomeye. Urajya no muri Guverinoma ugasangamo abagore benshi, urajya no mubucamanza ugasanga rwose hari umubare munini w'abagore.Gusa ariko turacyafite icyuho mubuyobozi bw'inzego z'ibanze, turacyanafite icyuho mu nzego z'abikorera kandi ibi ni ikibazo usanga kiri mubihugu byinshi bya Afurika no ku Isi muri rusange,hari ikibazo cy'imyumvire n'imigirire idindiza abagore. Uburinganire ni igikoresho cy'impinduka, ariko kugira ngo uzane impinduka bisaba kubanza guhindura muri wowe.'
Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda umutwe w'Abadapite, Mukabalisa Donatille  yavuze ko UN WOMEN ari umufatanyabikorwa ukomeye w'u Rwanda mu bikorwa bitandukanye,bigamijeguteza imbere uburinganire n'iterambere ry'abagore.Â
Ati 'UN Women rero yabaye umufatanyabikorwa w'imena w'inteko ishinga amategeko, ariko by'umwihariko w'ihuriro ry'Abanyarwandakazi bari mu nteko kuva ryashingwa kugeza ubu ng'ubu. Hari byinshi bagiye badufasha kandi twamugaragarije ko twishimiye, kandi byatanze umusaruro ugaragara tunabagaragariza ibyo duteganya gukora imbere, tunifuza ko ubwo bufatanye bwarushaho kugira imbaraga, kandi bugatanga umusaruro kurushaho.'
Raporo iheruka y'ihuriro mpuzamahanga ry'Ubukungu ku Isi (World Economic Forum), u Rwanda rwaje ku mwanya gatandatu mu bihugu 146 muri uyu mwaka wa 2022, byitwaye neza mu guteza imbere uburinganire.
Rukaba rwaraje  ku isonga mu guteza imbere abagore, nk'aho mu Nteko bagize 61%, muri Guverinoma bangana na 55%.

Daniel Hakizimana
The post UN Women yagaragaje ko kugira abagore benshi mu Nteko ari ingenzi appeared first on FLASH RADIO&TV.
-
Iburasirazuba: Banki ya Kigali n’abikorera biyemeje kwagura imikoranire #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abikorera mu Turere tune tw’Intara y’Iburasirazuba barasaba Banki ya Kigali (BK) kurushaho kubegera kugira ngo barusheho kubyaza umusaruro amahirwe aboneka (…)