Blog

  • Singida Black Stars yaba ifite amakuru Rayon Sports idafite? #rwanda #RwOT

    Mu gihe Rayon Sports itazi igihe izakinira na Singida n’aho umukino uzabera, iyi kipe yo muri Tanzani yo ivuga ko ibizi umukino uzaba tariki ya 20 Nzeri kuri Kigali Pele Stadium.

    Rayon Sports yatomboye Singida Black Stars yo muri Tanzania mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup, umukino ubanza ukaba uzabera mu Rwanda.

    Byari biteganyijwe ko umukino ubanza uzaba hagati ya tariki ya 19 na 21 Nzeri ariko haje kubamo ikibazo cy’ikibuga aho Stade Amahoro itazaboneka guhera tariki ya 15 kugeza tariki ya 28 Nzeri kubera Shampiyona y’Isi y’amagare izaba ibera mu Rwanda.

    Bari bizeye ko bashobora gukinira kuri Kigali Pele Stadium ariko baza kubwirwa na CAF ko iki kibuga kitemewe.

    Amakuru avuga ko Rayon Sports yasabye FERWAFA kuyisabira muri CAF umukino ube wakigizwa inyuma ukazaba nyuma y’isiganwa ry’amagare ariko kugeza ubu nta gisubizo barahabwa.

    Mu kiganiro umuvugizi w’ikipe ya Singida yahaye ISIMBI yavuze ko izo mpinduka zose batazizi icyo bazi ni uko umukino uzaba tariki ya 20 Nzeri kuri Kigali Pele Stadium.

    Ati “Twe tuzi igihe umukino uzabera, batubwiye ko tuzakina tariki ya 20 Nzeri kuri Kigali Pele Stadium, izo mpinduka ntazo tuzi. Kuba ikibuga kitemewe ntabyo tuzi ayo ni amakuru mashya.”

    “Twebwe turi ikipe izakirwa, ubwo niba harabaye impinduka bapfa kuzabitumenyesha hakiri igihe ariko ibyo nakubwiye ni uko tuzakinira kuri Kigali Pele Stadium.”

    Kuba biteguye kuzasezerera Rayon Sports yagize ati “turimo kwitegura na bo barimo kwitegura, duhurire mu kibuga. Buri wese arimo kwitegura ashaka intsinzi.”

    Rayon Sports ntiramenya aho izakinira

    Hassan Massanza umuvugizi wa Singida Black Stars yavuze ko bazi ko bazakinira kuri Kigali Pele Stadium

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11781

  • Kamonyi-Blue Sky School: Abanyeshuri n'Abarimu bashimiwe ku guhesha ikigo ishema #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 03 Nzeri 2025, Ubuyobozi bw'Ikigo Blue Sky School giherereye mu Kagari ka Kigese, Umurenge wa Rugalika ho mu Karere ka Kamonyi, bwateguye ibirori byo gushimira ku mugaragaro Abanyeshuri bitwaye neza mu bizamini bya Leta bisoza umwaka wa Gatandatu w'Amashuri abanza. Mu bana 21 bakoze ikizamini, hatavuyemo n'umwe bose baratsinze(100%) bahesha Ikigo Blue Sky School Ishema. Mu gushimira kandi, hashimiwe Abarezi(Abarimu) bagendanye uru rugendo n'aba bana babaha Uburezi, Ubumenyi n'Uburere bikwiye, berekana ko bashoboye.

    Mu manota y'Ibizamini bisoza umwaka w'amashuri wa 2024-2025 aherutse gutangazwa, ikigo Blue Sky School cyatsindishije abanyeshuri bose uko ari 21 bakoze ikizamini gisoza umwaka wa gatandatu w'amashuri abanza bigagamo.

    Abato bari baje kumva inama n'impanuro bihabwa bakiru babo ariko kandi no kureba uko bashimirwa.

    Ubuyobozi bwa Blue Sky School bwateguye ibirori byatumiwemo Ababyeyi baharerera, Abana, Abarezi ndetse n'Abaturage bahafi hagamijwe kwishimira iyo ntsinzi baheshejwe n'Abanyeshuri ndetse n'Abarimu babo babanye n'abo mu rugendo rwabateguriraga iyo ntsinzi batahukanye.

    Ubuyobozi bwa Blue Sky School, bwa bwiye abitabiriye ibi birori ko ibanga ryatumye abana batahukana intsinzi ari Ubufatanye bw'Ubuyobozi bw'ikigo ndetse n'Abarezi bitanze umunsi ku wundi mu kwita ku bana, aho babona umwana afite intege nke bakamwitaho kugira ngo ajyane n'abandi, bakora nk'ikipe imwe ntawe usigaye.

    Blue Sky School, yakira abana b'Abanyarwanda ndetse n'Abanyamahanga, aho bose bahabwa Uburere, Ubumenyi n'Uburezi bikwiye kandi bigendanye n'uko Integanyanyigisho ya Minisiteri y'Uburezi iri. Amasomo biga bayahabwa mu ndimi zitandukanye kandi zemewe zirimo; Icyongereza n'Igifaransa.

    Abana bakirwa muri Blue Sky School ni abafite kuva ku myaka itatu kugera kuri 12 bitewe n'uko Ikigo gifite Amashuri y'Incuke ndetse bakagira n'Amashuri abanza kugera mu mwaka wa Gatandatu, aho abana bahahurira baba abaturuka muri Rugalika, Imirenge iyikikije n'indi yo mu Karere ka Kamonyi ndetse n'abandi ba hafi na kure.

    Mu gushimira iki kigo cya Blue Sky School, umwe mu babyeyi baharerera akaba ari nawe ufite umwana wabonye amanota ya mbere, yagize ati' Ndashimira cyane Ubuyobozi bw'Ikigo ndetse n'Abarezi ba Blue Sky School uburyo bitanga mu guha Uburere ndetse n'Uburezi abana bacu. Ndashimira kandi Imana ko umwana wanjye yagize amanota ya mbere, byose kubera ubufatanye n'ubwitange bibaranga'.

    Jean Pierre Mukunduhirwe.

    Jean Pierre Mukunduhirwe, umubyeyi uhagarariye abandi baharerera akaba n'umwe mu batangiranye na Blue Sky School, yabwiye abitabiriye kwizihiza uyu munsi ko inzira baciyemo biyubaka yari igoye. Ahamya ko bitari byoroshye, ariko none akaba ashima Imana yabanye nabo mu rugendo, intambwe ku yindi kugeza none bishimira intsinzi.

    Umuyobozi wa Blue Sky School, Mukandinda Ellin yabwiye intyoza.com ko ari ibyishimo k'Ubuyobozi bw'Ikigo, ku Bana baharerewe bakaba babonye umusaruro buri wese wiga yakwifuza. Ahamya kandi ko nk'uko Ababyeyi baharerera babyerekanye ndetse bakanabyivugira, nabo ubwabo ngo ni umunsi wo kwishima kuko umusaruro bari bategereje ku Kigo ndetse no ku bana bawubonye kandi akaba ari nacyo umubyeyi wese yakwifuza kumva ku mwana we mu gihe yamujyanye mu ishuri.

    Madamu Mukandinda, agira kandi ati' Blue Sky School ni ishuri rigendera ku ndangagaciro zo kubakira ku ireme ry'Uburezi. Dutoza abana kurangwa n'Imico myiza mu byo bakora byose kuko bibafasha kwiga batuje kandi bazi icyo bakora. Ibyo kandi bigaragazwa n'uburyo abarangiza hano baza bose mu cyiciro cya mbere cy'abatsinze neza'.

    Mukandinda Ellin/Blue Sky School.

    Mu ijambo rye kandi, Madamu Mukandinda yabwiye abitabiriye uyu munsi bose ko Blue Sky School ari ikigo kigendera kuri gahunda igezweho kandi ko bibanda ku ikoranabuhanga. Ashimira ababyeyi bafatanya kurera umunsi ku munsi umuhate bagaragaza mu guharanira ko abana babo biga neza bagatsinda uko bikwiriye.

    By'umwihariko, uyu muyobozi wa Blue Sky School ashima Ubwitange, Urukundo mu kazi n'Ubumwe biranga Abarezi n'Abakozi bakorana umunsi ku munsi. Abasaba gukomeza kurangwa n'Umwete n'Umurava byo bizabahesha kugera ku ntego biyemeje yo kurerera u Rwanda abana barangwa n'Ubuhanga n'Indangagaciro zo gukunda amasomo bakazaba ab'umumaro kuri bo, ku miryango yabo n'Igihugu muri rusange.

    Ku bana batsinze bakaba bagiye gukomereza amasomo ahandi, yabashimiye ku guhesha ishema Blue Sky School ariko kandi rikaba n'ishema ryabo, akaba amateka meza banditse azabaherekeza. Yabasabye gukomeza kurangwa n'Umuco wo gukunda Amasomo, gukomeza kuba abahanga no kugira ikinyabupfura ku ishuri nk'uko babitojwe. Yabasabye kandi kuzabera itara rimurikira aho bazakomereza amasomo.

    Hashimiwe Abanyeshuri batangiranye n'Ikigo.

    Mu gushimira abanyeshuri bahesheje ishema Ikigo, Ubuyobozi bwa Blue Sky School bwemereye umwana wabaye uwa mbere kumwishyurira amafaranga y'ishuri y'Igihembwe cya mbere, uwa Kabiri azishyurirwa kimwe cya Kabiri (½) naho uwabaye uwa Gatatu yishyurirwe kimwe cya gatatu (1/3).

    Blue Sky School, ni ishuri rifite abanyeshuri barenga 450 rikaba rigikomeje kwandika abashaka kurigana. Ni ikigo cyashinzwe mu mwaka wa 2017 gitangirana abanyeshuri 11. Ryashinzwe n'Ababyeyi bagamije Uburezi bufite ireme ndetse buhendutse ariko kandi kikaba ikigo cyegereye abaturage bagorwaga no kubona aho bajyana abana babo bitabasabye ingendo ndende n'andi mikoro ahenze.

    Abanyeshuri basoje umwaka wa 6 bari kumwe n'Ababyeyi babo n'Abarimu babareze.
    Si Amasomo asanzwe gusa ahubwo twinjira no mu muco Gakondo abana bakabyina, bakidagadura badatatira Umuco.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/09/05/kamonyi-blue-sky-school-abanyeshuri-nabarimu-bashimiwe-ku-guhesha-ikigo-ishema/

  • AMAFOTO: Irebere ibyamamare byitabiriye umuhango wo Kwita Izina #rwanda #RwOT

    Uyu munsi mu Karere ka Musanze mu Kinigi habereye umuhango wo Kwita Izina Abana b’Ingagi 40, witabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego za Leta ndetse n’Ibyamamare.

    Uyu muhango ngaruka mwaka, uyu mwaka wabaga ku nshuro ya 20 kuva watangira, umwaka ushize ni wo wonyine utigeze uba kubera Icyorezo cya Marburg.

    Abana 40 bakomoka mu miryango 15 bahawe amazina. Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, ni we wari umushyitsi mukuru mu gihe mu bandi bayobozi bitabiriye harimo na Madamu Jeannette Kagame.

    Ni umuhango kandi witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo umuhanzikazi Yemi Alade wise Umwana w’Ingagi Kundwa, Umunyarwenya Khaby Lame yahaye izina umwana w’ingagi 'Ogera', Umuhanzikazi ukomoka mu Burundi Khadja Nin yise umwana w’Ingagi Garuka, umuhanzikazi w’Umunyamerika Laura Kabasomi Kakoma uzwi nka Somi yise umwana w’Ingagi Iwacu.

    Umunya-Argentine wakiniye amakipe PSG, Javier Pastore yayise Ganza, Bacary Sagna wakiniye Arsenal ayita Amahumbezi mu gihe Luis Garcia yayise Iraba. Mathieu Flamin yayise Rubuga.

    Uretse ibi byamamare kandi ni umuhango witabiriwe na ba rwiyemezamirimo baturutse hirya ho hino mu bice bitandukanye by’Isi.

    Madame Jeannette Kagame yitabiriye uyu muhango

    Abayobozi mu nzego zitandukanye bari bahari

    Bacary Sagna wakiniye Arsenal

    Umuhanzikazi ukomoka muri Nigeria Yemi Alade

    Umuhanzikazi w’Umurundi Khadja Nin

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11782

  • Rutsiro: Mu mwaka umwe harobwe toni zirenga 3000 z'amafi n'isambaza – #rwanda #RwOT

    Akarere ka Rutsiro kihariye 50% by'amazi y'Ikiyaga cya Kivu. Mu mwaka w'ingengo y'imari dusoje wa 2024/25 karobewemo toni 3,314.5 z'isambaza n'amafi mu burobyi bwakozwe na koperative 11.

    Perezida wa ngenzuzi mu mpuzamakoperative y'abarobyi b'isambaza mu Karere ka Rutsiro, umaze imyaka irenga 25 akora uburobyi, Muvunyi Emmanuel mu kiganiro na IGIHE yagaragaje ko bwabafashije kwiteza imbere.

    Ati 'Uburobyi bw'isambaza bwadufashije kwiteza imbere, tubasha gufasha imiryango yacu, twishyurira abana amashuri abanda turabashyingira tubikesha isambaza.'

    Muvunyi avuga ko ikibafasha kuzamura umusaruro w'uburobyi harimo kuba abarobyi babarirwa mu makoperative bubahiriza amategeko abagenga bagakoresha n'ibikoresho byemewe, birinda ba rushimusi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel yahamije ko bafashe ingamba zo kuzamura umusaruro w'uburobyi mu myaka itanu iri imbere.

    Ati 'Mu guteza imbere umusaruro w'amafi, mu Karere dufite ibyanya 11 byororeweho amafi muri kareremba 140, hari kandi ba rwiyemezamirimo babiri nabo basabye ibigobe byo kororeramo amafi muri Musasa na Kivumu Kandi hari n'abandi bari gutegura ibisabwa ngo basabe ibigobe byo kororeramo.'

    Visi Meya Uwizeyimana yakomeje avuga ko muri iki gihe uburobyi bwahagaze amezi abiri kugeza mu ntangiriro z'Ukwakira kugira ngo abana b'isambaza babanze bakure, kandi babonye n'inkunga ya Earmarked Fund izafasha mu ikurikiranabikorwa n'ubugenzuzi buhoraho mu kwirinda uburobyi butemewe.

    Ati 'Inkunga twabonye iradufasha kurinda abana b'isambaza bari kororoka, kuko hariho uburinzi buhoraho mu bigobe bimwe na bimwe.'

    Avuga ko uyu mwaka 2025/26 umusaruro w'uburobyi uzaganyuka ukava kuri toni 3,314.5 wari ho 2024/25 ukagera kuri toni 3,000, kubera ingamba bafashe zizatuma uzamuka cyane mu myaka izakurikiraho.

    Mu mwaka uzakurikiraho wa 2026/27 barateganya kuzamura umusaruro w'uburobyi ukagera kuri toni 5,000, muri 2027/28 ukagera kuri toni 8,069 mu gihe mu 2028/29 bazaba barageze kuri toni 13,126.

    Ahamya ko uburobyi bwafashije abaturage benshi kwivana mu bukene, bitera bamwe gutangiza uruganda rukora ifu y'isambaza ifasha mu kugira imirire myiza no kurwanya igwingira mu bana bato.

    Yahamije kandi ko abaturage benshi babonye akazi mu burobyi, (abarobyi, abacuruzi b'ifi n'isambaza) aho abarenga 80% bo ku Kirwa cya Bugarura bo ubwabo batunzwe n'uburobyi.

    Avuga kandi ko uburobyi bwazamuye ubucuruzi hagati ya Rutsiro n'utundi turere (Karongi, Rubavu n'utwo muri Kigali), buzamura segiteri yo gutwara abantu n'ibintu mu Kiyaga no guteza imbere ubukerarugendo, aho amafaranga abukomokamo yinjira mu baturage ndetse bikanjiriza Igihugu umusoro.

    Ikipe iroba isambaza mu kiyaga cya Kivu, ikoresha abarobyi icyenda bahora na nyirayo wa cumi, kuyitunga bigusaba asaga Miliyoni 5,2 Frw kugira ngo ibe ifite ibikoresho byose byuzuye.

    Akarere ka Rutsiro gafite imirenge itandatu ikora ku Kiyaga cya Kivu, amazi yako ahana imbibe ni aya Karongi na Rubavu ndetse na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.

    Mu Karere ka Rutsiro harobwe toni zirenga 3000 z'amafi n'isambaza, mu mwaka umwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-mu-mwaka-umwe-harobwe-toni-zirenga-3000-z-amafi-n-isambaza

  • Umukinnyi wa APR yasabye anakwa umuvandimwe wa Miss Naomie, Kathia (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Basketball na APR BBC, Adonis Filer yasabye anakwa umukunzi we Uwase Kamali Kathia, umuvandimwe wa Miss Nishimwe Naomie.

    Ni umuhango wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 Nzeri 2025 muri Jalia Hall&Garden.

    Nyuma yo gusaba no gukwa barasezerana imbere y’Imana, nyuma habe umuhango wo gushyirwa, ni umuhango wose uri bubere muri Jalia Hall &Garden.

    Bakoze ubukwe nyuma y’uko Adonis Jovon Filer tariki ya 1 Mutarama 2025 yari yasabye Kathia wo mu itsinda rya Mackenzies ko yamubera umugore undi na we arabyemera, amwambika impeta ya fiançailles.

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11783

  • Kamonyi-Runda: Umugabo w'imyaka 35 y'amavuko yasanzwe amanitse mu mugozi #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 05 Nzeri 2025, ahagana ku i saa moya n'igice mu Mudugudu wa Rubuye, Akagari ka Kabagesera, Umurenge wa Runda ho mu Karere ka Kamonyi, umugabo w'imyaka 35 y'amavuko witwa Mugwaneza Samson wakoraga akazi k'ubuzunguzayi bw'imyenda cyane cyane Amashuka yasanzwe amanitse mu mugozi mu nzu yabagamo.

    Amakuru bamwe mu baturage ba Rubuye hafi y'aho Nyakwigendera yabaga bahaye intyoza.com bikaba kandi byemezwa na Cassien Kayigamba wari umucumbikiye igihe kigera ku mwaka, ni uko urupfu rwa Nyakwigendera barumenye muri iki gitondo ahagana ku i saa moya n'igice.

    Cassien Kayigamba wari umucumbikiye, yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko uyu mupangayi we yari amaze igihe kigera ku kwezi kurenga yarohereje umugore n'abana iwabo i Rusizi. Avuga kandi ko Nyakwigendera n'Umugore we bari umuryango wahoraga mu ntonganya, mu makimbirane.

    Avuga ko yacuruzaga( azunguza) ibintu by'imyenda byiganjemo Amashuka. Mbere y'uko ngo yohereza Umugore n'abana iwabo, babaga mu nzu y'icyumba kimwe na Salo ariko ngo akimara ku bohereza yahise ahindura ajya mu kazu gato k'icyumba kimwe kuko ariko kari kamuhendukiye.

    Kayigamba, avuga ko uretse ibibazo by'amakimbirane Nyakwigendera yagiranaga n'Umugore we, ngo ku giti cye nk'Umupangayi nta kibazo na kimwe bagiranaga kuko yamwishyuraga neza kandi ku gihe.

    Avuga ko Nyakwigendera yakundaga kuzinduka ku buryo saa kumi n'imwe z'igitondo kenshi yabaga yagiye. Gusa ngo muri iki gitondo kuko nka nyiri Nzu hari ibikorwa yarimo ahakorera, yageze ku nzu Nyakwigendera yabagamo ahagana ku i saa kumi n'ebyiri arebye ku rugi inyuma abona nta ngufuri iriho, arakomanga ubugira kenshi abura umwikiriza akeka ko yaba agisinziriye ariko bigeze mu ma saa moya n'Igice asubirayo asunitse akenda kaba ku idirishya arebye imbere asanga umupangayi we ari mu mugozi(Ishuka), ahita atabaza Ubuyobozi.

    Ndayisaba Jean Pierre Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Runda yabwiye intyoza.com ko amakuru bayamenye ndetse ko hari abayobozi ku rwego rw'Akagari bari hafi y'aho byabereye yahise asaba ko bagerayo.Inzu

    Inzu nyakwigendera yabagamo.

    Cassien Kayigamba nka nyiri Inzu uyu Nyakwigendera yabagamo, avuga ko Nyakwiyendera nta rujya n'uruza rw'abantu bakundaga kugenda yo, ko n'abajyaga bahagenda bazaga igihe Umugore yari agihari.
    intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/2025/09/05/kamonyi-runda-umugabo-wimyaka-35-yamavuko-yasanzwe-amanitse-mu-mugozi/

  • LIVE: Umuhango wo kwita izina abana b'ingagi (AMAFOTO) – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango ugiye kuba ku nshuro ya 20, aho abana 40 aribo bari buhabwe amazina. Ni abana bari mu miryango 15.

    UKO UMUHANGO URI KUGENDA

    11:30: Minisitiri w'Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, ni we mushyitsi mukuru muri uyu muhango. Amaze kugera mu Kinigi ahagiye kubera ibi birori.

    11:25: Madamu Jeannette Kagame amaze kugera ahagiye kubera uyu muhango wo kwita izina abana b'ingagi ku nshuro ya 20

    AMAFOTO: Abagiye kwita abana b'ingagi amazina bamaze kugera aho uyu muhango ugiye kubera. Mu mwanya utarambiranye, igikorwa nyir'izina kiratangira

    10:50: Bruce Melodie ni we uri gusururutsa abitabiriye uyu muhango mu ndirimbo ze zitandukanye zirimo Saa Moya, Katapila, Ikinyafu, Bado n'izindi nyinshi.

    10:40: Ariel Wayz ubwo yasurutsaga abitabiriye uyu muhango mu ndirimbo zitandukanye. Yari yaserukanye n'ababyinnyi bamufashije gushyushya ibi birori.

    Ibyo wamenya ku bagiye kwita izina abana b'ingagi

    Michelle Yeoh Todt

    Michelle Yeoh Todt ni umukinnyi wa filimi w'icyamamare ukomoka muri Malaysia. Yakinnye muri filimi zamenyekanye cyane nka Crouching Tiger, Hidden Dragon, Memoirs of a Geisha, Crazy Rich Asians na Everything Everywhere All at Once yamufashije kwegukana igihembo cya Oscar mu 2023.

    Afatwa nk'uwabereye abandi banya-Aziya irembo n'ikiraro mu bijyanye no gukina filimi muri Hollywood ndetse yigeze no gushyirwa mu bavuga rikumvikana ku ruhando mpuzamahanga.

    Uretse ibyo gukina filimi, anakorana n'Umuryango w'Abibumbye mu kubungabunga uyu mubumbe dutuyeho.

    Dr. Gaspard Nzayisenga

    Dr. Gaspard Nzayisenga ni Umunyarwanda uzobereye ibyo kuvura inyamaswa akanaba Umuganga Mukuru ushinzwe kwita ku nyamaswa muri Gorilla Doctors, umushinga uhuriweho na UC Davis na Mountain Gorilla Veterinary.

    Kuva ubwo yabyinjiragamo nk'uwimenyereza umwuga mu 2014, yabaye umwe muri 12 b'Abanyafurika bagiye batabara ubuzima bw'inyamaswa harimo n'ingagi zo mu misozi yo mu birunga zabaga ziri mu byago muri Pariki y'Igihugu y'Ibirunga mu Rwanda n'ahandi hirya no hino muri Afurika.

    David S. Marriott

    David S. Marriott ni umushoramari w'Umunyamerika aho kuva mu 2022 ari Chairman w'Inama y'Ubutegetsi ya Marriott International, hoteli mpuzamahanga yafunguye ishami ryayo mu Rwanda.

    Ubuzima bwe yabweguriye ibijyanye n'amahoteli by'umwihariko Marriott International akoramo kuva mu 1999 aho yagiye aba mu nshingano zitandukanye zirimo no kuba uwari ushinzwe ibikorwa na serivisi bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akanaba umukozi ushinzwe ibikorwa mu Karere k'Uburasirazuba bwa Amerika.

    Susan Chin

    Suzan Chin ni Visi Perezida ushinzwe ibijyanye n'Igenamigambi n'Iterambere, akanaba ukuriye ibijyanye no gushushanya imbata z'imishinga muri Wildlife Conservation Society, imirimo amazemo imyaka 43 kuko yayitangiye mu 1982.

    Yakoze ku mishinga minini itandukanye irimo uwa Congo Gorilla Forest, Tiger Mountain, Madagascar at the Lion House, binamuhesha ibihembo bitandukanye.

    Chin yagiye anafasha mu gushyiraho ibigo bigamije kurengera urusobe rw'ibinyabuzima by'umwihariko mu nyamaswa ziba ku gasozi haba mu Rwanda, muri Madagascar, Costa Rica na Belize.

    Camille Rebelo

    Uyu ni rwiyemezamirimo w'Umunya-Kenya, umwe mu bashinze EcoPlanet Bamboo abereye Umuyobozi Mukuru.

    Amaze kugira uruhare mu micungire y'imigano ku buso bwa hegitari zirenga ibihumbi 35 ku migabane itandukanye, anafasha mu guhindura ubutaka bwari bwarashaririye muri Amerika y'Amajyepfo na Afurika, bukaba iwabo w'urusobe rw'ibinyabuzima.

    Mbere yo gutangiza EcoPlanet Bamboo, yakoze ku mishinga itandukanye ijyanye n'ibyo kubungabunga amashyamba mu bihugu birenga 20 byo hirya no hino ku Isi, muri Afurika, Aziya na Amerika y'Amajyepfo.

    Alliance Umwizerwa

    Alliance Umwizerwa ni Umukozi ushinzwe ubushakashatsi ku ngagi muri Dian Fossey Gorilla Fund muri Pariki y'Igihugu y'Ibirunga.

    Akazi ke ka buri munsi karangwa no gukurikirana ingagi, kuzibungabunga n'ibikorwa bigamije ubushakashatsi kuri izi ngagi zo mu misozi zisigaye hake ku Isi.

    Sang-Hyup Kim

    Sang-Hyup Kim ni Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere rishyigikira Ibidukikije.

    Uyu munya-Koreya y'Epfo yakoze imirimo itandukanye mu myanya yo hejuru muri guverinoma y'igihugu cye harimo no kuba Umunyamabanga mu byerekeye Iterambere rishyigikira Ibidukikije wa Perezida Lee Myung-bak ubwo yayoboraga Koreya y'Epfo.

    Yagize uruhare mu gutangiza igenamigambi rya Koreya y'Epfo no gushyira mu bikorwa ingamba zijyanye no kugabanya imyuka ihumanya ikirere. Ku rwego mpuzamahanga yabaye umujyanama mu Muryango w'Abibumbye n'indi miryango mpuzamahanga by'umwihariko mu bijyanye n'ingufu, ibidukikije n'ubukungu.

    Reed Oppenheimer

    Reed Oppenheimer ni Umuyobozi Mukuru wa Reed Jules Oppenheimer Foundation.

    Uyu muryango wa Reed Jules Oppenheimer uzwi mu bikorwa bijyanye n'imibanire y'abantu, ibigamije iterambere ry'ubukungu burambye kandi budaheza no gutera inkunga imishinga by'umwihariko muri Afurika n'ibindi bice by'Isi bikiri mu inzira y'iterambere.

    Reed yamenyekanye by'umwihariko mu kurwanya ubusumbane, gushyigikira uburezi, ibigamije kwita ku buzima nk'ubuvuzi ndetse no kubungabunga ibidukikije.

    Reed Oppenheimer ubwo yakirwaga n’Umuyobozi wa RDB

    Athanasie Mukabizimungu

    Athanasie Mukabizimungu wavutse mu 1968, ni we watangije Koperative Imbereheza akaba anayibereye Umuyobozi w'Icyubahiro.

    Ni koperative ifite umwihariko w'ibikorwa bigamije kurushaho guteza imbere imibereho myiza y'abagore n'urubyiruko by'umwihariko mu gace ka Gahunga mu Karere ka Musanze, aho we n'umuryango we bimukiye bavuye i Kigali mu rwego rwo kurushaho gushyira imbaraga muri ibi bikorwa yiyeguriye.

    Yibanda ku buhinzi bukorwa mu buryo bugezweho n'indi mirimo ibyara inyungu, kwizigamira, kongerera abagore ubushobozi no gufasha ingo zituriye Pariki y'Ibirunga kubaka ibigega byo gufata amazi y'imvura ku buryo kujya kuvoma muri pariki byahindutse amateka binyuze muri uku kwiyemeza kwita ku iterambere ry'icyaro.

    Javier Pastore

    Javier Pastore ni umunya-Argentine wamenyekanye ubwo yakinaga umupira w'amaguru mu bo hagati bakina basatira izamu mu Ikipe ya Paris Saint-Germain mu Bufaransa.

    Yemi Alade

    Izina rya Yemi Alade si rishya ku bakunzi b'umuziki by'umwihariko mu njyana ya Afropop na R&B.
    Uyu muhanzi ukomoka muri Nigeria, yavutse mu 1989, ariko amenyekana byihariye mu 2014 ubwo yasohoraga indirimbo 'Johnny,' yarebwe n'abarenga miliyoni 175 ku rubuga rwa YouTube.

    Yarushijeho kumenyekanya mu ndirimbo zitandukanye zo ku rwego mpuzamahanga zirimo izo yahuriyemo n'abandi bahanzi b'ibihangange nka Angélique Kidjo na Rick Ross.

    10:15: Abahanzi batandukanye bari gususurutsa abitabiriye uyu muhango. Mu bageze ku rubyiniro harimo Eric Senderi, Kivumbi King, Ariel Wayz na Chriss Eazy

    Abahanzi batandukanye bari gususurutsa abitabiriye uyu muhango. Mu bageze ku rubyiniro harimo Eric Senderi, Kivumbi King, Ariel Wayz na Chriss Eazy

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/live-umuhango-wo-kwita-izina-abana-b-ingagi-amafoto

  • Ubwikorezi bukosha, abagenzi miliyoni 1,2, n'ibihugu bya nyamwigendaho: Ikiganiro na Makolo wa RwandAir – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo yavuzweho kenshi mu nama iri guhuza abarenga 1600 bo mu rwego rw'ubwikorezi bwo mu kirere iri kubera i Kigali.

    Ni ikibazo cyanagarutsweho na Perezida Kagame, wasabye ko ibiciro bihanitse bigomba kugabanywa, ko ubwikorezi bwo mu kirere budakwiriye kuba ubw'abakire gusa, ahubwo bugomba kuba ubudaheza, buhuza abantu ari na ko bwimakaza udushya.

    Umuyobozi wa RwandAir, Yvonne Makolo yabishimangiye agira ati 'Nk'urugero itike ijya i Dubai ishobora guhenduka ugereranyije n'iya Entebbe aho bisaba isaha imwe mu gihe i Dubai ari amasaha atanu.'

    Ibyo avuga ni byo kuko ko kuva i Kigali ujya i Entebbe ukongera ukagaruka ari hagati ya 240$ na 300$ mu gihe uva i Kigali ujya i Dubai ari hagati ya 460$ na 490$.

    Makolo yavuze ko byose biterwa n'ibyo ibihugu bikata ku muntu n'ikigo cy'ubwikorezi, imisoro idafututse, amavuta y'indege akosha n'ibindi byose bituma itike ihenda.

    Ati 'Bituma tutagura amasoko. Niba ibiciro bigabanyutse tugera ku bantu benshi. Tugomba gutekereza ku ngano, ubwikorezi bukagera kuri benshi tuzakorera amafaranga menshi.'

    Ni ikibazo cyakunze kugarukwaho n'Abagize Inteko Ishinga Amategeko y'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba mu 2023.

    Icyo gihe Gerald Blacks Siranda wo muri Uganda yigeze kubwira The New Times ko kuvuga ko kuva mu gihugu cya EAC ujya mu kindi ukoresheje indege bihenze kurusha muri Amerika.

    Yarakomeje avuga ko 'Uva i Kampala ujya i Arusha, bakaguca 480$, mu gihe kuva i Washington ujya i Dallas nkoresha 180$' kandi ari ho harehare.'

    Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo yagaragaje ko kudafatanya kw’ibihugu bikomeje gutiza umurindi uguhenda k’ubwikorezi bwo mu kirere

    Gitera mu mboni z'inzobere

    Umwe mu bajyanama mu bijyanye n'ubwikorezi bwo mu kirere ubimazemo imyaka 24 ariko utifuje kugaragazwa amazina, yavuze ko iyo ikigo gitwara abantu gihitamo umuhanda bizasaba ko unyura hejuru y'ibihugu bitanu, hari amahoro iyo ndege yishyura kugira ngo ihabwe uburenganzira.

    Ku ndege zikora ubucuruzi buhoraho, uruhushya rusabwa igihe kirekire mu gihe ku zihariye zo zisaba urw'igihe gito.

    Mu bwikorezi hasabwa uburenganzira icyenda, burimo butatu bwa tekiniki, burimo ubwo kunyura mu kirere gusa, kugwa ku kibuga cy'icyo gihugu indege igiye kunywa amavuta, cyangwa kuruhutsa moteri.

    Harimo ubundi burenganzira bujyanye n'ubucuruzi burimo, nko kwemeranya ko indege y'ikigo runaka izajyana abagenzi mu gihugu runaka ariko ntigire abo ihakura, kutagira abo ihasiga, kuhasiga abagenzi igatwara abandi bari bahari mu bindi bice n'andi masezerano.

    Kuko indege iba iyoborwa n'abantu baba babishinzwe mu gihugu inyuramo, ndetse hagakoreshwa ibyuma byaba ibyo ku butaka no mu kirere, izo serivisi zose indege yayobowe iba igomba kubyishyura.

    Indege zishyura ibijyanye na serivisi zahawe n'ingano yayo. Indege yaguye ku kibuga cy'igihugu runaka ntabwo izishyuzwa nk'iyanyuze mu kirere gusa, mu gihe itwara abantu 300 na yo itazishyuzwa angana n'itwara abantu 70.

    Iyi nzobere iti 'Ikindi hitabwa ku gihe. Hari uburyo mwumvikana ko indege yawe itazahamara iminota 30. Iyo utayimaze ntacyo wishyura, wayirenza ukishyura. Hari ubwo bikorwa hirindwa ko ku bibuga haba akavuyo.'

    Uyu muhanga mu by'indege yavuze ko indege igeze aho igiye ku manywa, itishyuzwa kimwe n'ihageze nijoro. Iya nijoro kuri serivisi bayihaye hongerwaho n'amatara.

    Ati 'Hagenderwa ku masaha niba iwabo Saa Kumi n'ebyiri bavuga ko bwije n'iyo haba habona baguca amafaranga y'amatara.'

    Ni ibiciro byiyongeraho amavuta ahenze, ibikoresho byo gusimbuza indege, imisoro isanzwe n'ibindi bituma ubwikorezi buhenda.

    Usanga muri Afurika buri gihugu gishyiraho ibiciro byabyo ku buryo niba, uri bunyure hejuru y'ibihugu bitanu ugomba kwishyura izo serivisi zose wahawe.

    Ati 'Bitandukanye n'i Burayi bo hari uburyo bahuriza hamwe. Niba uhagurutse i Bruxelles ujya i Paris, uba usabwa kwishyura hamwe. Ni na yo mpamvu twibaza duti 'kuki no muri Afurika bitakorwa, umuntu agatanga amafaranga amwe kugeza ageze iyo agera.'

    Mu byaba ibisubizo mu mboni z'iyi nzobere, harimo, guhuza ibiciro byo kuyobora no kugenzura ikirere, kwihaza ku mavuta y'indege, kongera inganda muri Afurika, kugabanya imisoro hakongerwa umubare w'abagenzi n'ibindi.

    Kudahuriza hamwe kw’ibihugu bya Afurika ku mafaranga indege zicibwa biri mu bituma ubwikorezi bwo mu kirere bukosha

    Inzego zigenzura ingendo n'ibigo bitwara abagenzi na byo si shyashya

    Mu kiganiro yagiranye n'Umwanditsi Mukuru w'Ikinyamakuru African Aerospace witwa Mark Pilling, Makolo yavuze ko nubwo RwandAir ikorana n'ibindi bigo byo muri Afurika hari ibigo bidakozwa ubufatanye.

    Ati 'Nk'u Rwanda n'ibindi bigo by'ubwikorezi bihura n'ibibazo by'uburyo ibihugu byikanyiza, bikagorana cyane kabone nubwo byashyize umukono ku masezerano ashyiraho Isoko nyafurika ry'Ubwikorezi bw'Indege (Single African Air Transport Market, SAATM). Turacyafite imbogamizi zo guhabwa uburenganzira bwo gukoresha ikirere cy'ibihugu bitandukanye tunyuramo. Ni ibintu bitesha umutwe byahozeho kuva mu myaka myinshi ishize.

    Uretse ibihugu byimana uburenganzira nkana hari n'ibigo by'ubwikorezi bijya mu matwi inzego zigenzura ubwikorezi bwo mu kirere bibarizwamo, kugira ngo zime uburenganzira ibigo bigenzi byabyo.

    Ati 'Ni ibintu biri kugenda bihinduka ariko ku rugero rutoya. Mu myaka hafi umunani n'igice maze muri RwandAir biracyasa nk'uko ninjiyemo bimeze.'

    Makolo yavuze ko abari mu ruhererekane rw'ubwikorezi bakwiriye gukorera hamwe, kuva ku bigo by'indege, ubuyobozi bw'ibibuga by'indege, inzego zigenzura iyi mirimo n'ibindi.

    Mu mboni za Makolo ibyo bikwiriye kujyana no kubabanya ibicibwa indege bitari ngombwa, ahubwo bigakorwa mu buryo bunoze aho kubyuka ukongera 90$ ku itike y'indege 'akajya kubaka imihanda aho kubaka ibikorwaremezo by'indege.'

    Mu ishyamba ry'inzitane RwandAir yishakiye inzira

    Nubwo yakunze guhura n'ibizazane kuva RwandAir yatangira mu 2003, yakomeje gutera imbere mu buryo butandukanye byaba mu kongera ubufatanye n'ibigo bikomeye, kongera umubare w'indege n'ibindi.

    Makolo yavuze ko bafatanyije n'ibigo bitandukanye by'umwihariko Qatar Airlines mu buryo buzwi nka 'code share' ndetse barabwagura, kugeza ku byerekezo birenze 100.

    Mu bwikorezi bwo mu kirere 'codeshare' ni uburyo bw'amasezerano hagati y'ibigo by'ubwikorezi bitandukanye, aho kimwe kigurisha amatike ku rugendo rukorwa n'ikindi.

    Ati 'Dufite ibyerekezo birenga 20 ariko bijyanye n'ubwo bufatanye twaragutse twongeraho ibyerekezo birenga 100. Twaragutse mu buryo bworoshye bidasabye kujyanayo indege zacu kandi tuzakomeza kubikora.'

    Ku bijyanye n'umubare w'indege bafite, Makolo yatangaje ko mu minsi ishize mu mubare w'indege yari ifite hiyongeyemo Boeing 737-800 ebyiri.

    Mu ndege RwandAir isanganywe harimo Airbus A330 — 300 imwe, Airbus A330 — 200 ebyiri, Boeing 737-800NG esheshatu, Bombardier Q-400 Next Gen ebyiri, Bombardier CRJ-900 NextGen ebyiri na Boeing 737-700NG imwe.

    Ati 'Mu mpera z'uyu mwaka duteganya kwakira indi Airbus 330 ya kane. Urumva ko turi kwaguka. Icyakora kubona indege ni ibintu bigoye. Ibyo bijyanye no kubona ibikoresho bisimbura indege, nka moteri. Ni ibibazo biri gufata indi ntera, ariko dukomeza guhatana mu mikoro make dufite tukabikurikirana.

    RwandAir iherutse kongera Boeing 737-800 ebyiri mu zo ikoresha

    Abagenzi miliyoni 1,2 bitarenze hagati mu 2026

    Muri Gashyantare 2025, RwandAir yatangiye kubahiriza icyemezo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kibuza indege z'u Rwanda cyangwa izihabaruye gukoresha ikirere cyayo.

    Hari nyuma y'igihe gito RDC iciye indege ziva mu Rwanda mu kirere no ku butaka bwayo, isobanura ko ari ingamba z'umutekano.

    Makolo yavuze ko iki cyemezo cyabahungabanyije cyane kigifatwa ariko bamaze guhangana n'izo ngaruka.

    Ati 'Twagombaga kuvugurura ibyerekezo tujyamo,… duhagarika bike ariko turi gufungura ibindi mu burasirazuba. Twerekeje amaso i Mombasa na Zanzibar, ndetse ni ibyerekezo by'ako kanya. Tuzabigeraho mu mpera z'umwaka. Turi kubona umusaruro wiyongera. Impeshyi yabaye nziza cyane ndetse hari abagenzi benshi bashaka gukora ingendo n'imizigo igomba gutwarwa. Twiteze umusaruro ufatika mu minsi iri imbere.'

    Mu byerekezo biri gufasha RwandAir gutera imbere harimo, icya Doha, u Burayi nk'i Londres, Entebbe muri Uganda, Nairobi muri Kenya, Dar es Salaam muri Tanzania n'i Bujumbura mu Burundi.

    Ati 'Tumaze kwigobotora ingaruka za Covid-19. Twiteze ko mu mpera za 2025/2026 tuzaba tugeze ku bagenzi miliyoni 1,2, bavuye ku barenga miliyoni imwe twahaye serivisi mu mwaka ushize.'

    Makolo yavuze ko mu bo baha serivisi, abarenga 65% ari abakoresha Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali mu buryo bw'igihe gito bategereje gukomeza urugendo (transit), ibigaragaza uburyo gihuza abantu.

    Ati 'Ingendo za buri munsi zijya i Londres, izijya i Paris dukora gatatu mu cyumweru, izijya i Bruxelles, Dubai, i Doha tujyayo gatandatu mu cyumweru. Ni ibintu byadufashije kugira ikibuga gito ariko gihuza abantu. Ndetse dufite n'ibiciro byiza.'

    Mu minsi ishize humvikanye abahinzi cyane cyane abohereza umusaruro w'ubuhinzi mu mahanga basaba indi ndege y'imizigo na cyane ko iyo RwandAir ifite basanze ari nto.

    Makolo yavuze ko bari gukorana n'abohereza mu mahanga uyu musaruro harebwa aho icyuho kiri kugira ngo bazane indi ndege.

    Ati 'Turi no kureba uburyo twabona undi mwanya ku mufatanyabikorwa wacu ari we Qatar Airways ku buryo twafasha kubona umwanya w'ibicuruzwa mu gihe dutegereje indi.'

    RwandAir ikomeje kongera indege ifite


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubwikorezi-bukosha-abagenzi-miliyoni-1-2-n-ibihugu-bya-nyamwigendaho-ikiganiro

  • Abadepite bo mu Rwanda basabwe gushyiraho itsinda ryo gushimangira ubucuti na Pakistan – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho mu biganiro byahuje Ambasaderi w'u Rwanda muri Pakistan, Fatou Harerimana, n'Abadepite biyemeje gushimangira ubucuti n'u Rwanda ku wa 4 Nzeri 2025.

    Aba badepite barimo Aasia Ishaque Siddiqui, Anjum Aqeel Khan, Ahmed Saleem Siddiqui, na Sabheen Ghoury bagaragaje ko haramutse hariho itsinda nk'iryabo mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda byafasha kubyaza umusaruro umubano w'ibihugu byombi.

    Aasia Ishaque Siddiqui yagaragaje ko hakenewe imbaraga mu mikoranire hagati ya guverinoma zombi, inzego z'ubucuruzi, no gukorana bya hafi mu rwego w'amabanki, ikoranabuhanga, ubukerarugendo, gusangira umuco n'imikoranire hagati y'Inteko Zishinga Amategeko.

    Yijeje ko azafatanya na Ambasaderi w'u Rwanda gukorana n'inzego zitandukanye muri Pakistan ku buryo amasezerano y'imikoranire ari mu nzira yose ashyirwaho umukono, hagamijwe kongera ikibatsi mu mubano.

    Amb Harerimana yashimye ibyifuzo by'aba badepite anagaragaza ko ubufatanye mu bukungu n'urwego rw'ingabo ari ingenzi cyane.

    Yavuze ko hari gushyirwa imbaraga mu byafasha ngo amasezerano ajyanye n'imyitozo yihariye ya gisirikare igamije kuzamura ubushobozi bw'urwego ashyirweho umukono.

    Itsinda ry'abadepite rigamije ubucuti hagati y'u Rwanda na Pakistan ryiyemeje ko rizakomeza guharanira umubano mwiza hagati y'impande zombi, binyuze mu gushyigikira byimazeyo gahunda zigamije kuwushimangira mu bya politiki, ubukungu, umuco, ingabo n'ibindi.

    Hifujwe ko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ishyiraho itsinda rishimangira ubucuti na Pakistan


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/itsinda-ry-abadepite-ba-pakistan-ryo-gushimangira-ubucuti-ryasabye-ko

  • Ikinyuranyo cy'ibyo u Rwanda rutumiza n'ibyo rwohereza mu mahanga cyaragabanyutse – #rwanda #RwOT

    Iki kinyuranyo kandi cyagabanyutseho 16,01% muri Nyakanga, ugereranyije na Kamena y'uyu mwaka.

    Hagati aho, ingano y'ibikorerwa mu Rwanda byoherezwa mu mahanga nayo yagabanyutseho 2,95% muri Nyakanga y'uyu mwaka, ugereranyije na Kamena y'uyu mwaka, mu gihe yagabanyutseho 55,11% ugereranyije Nyakanga ya 2024.

    Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu zakomeje kuyobora urutonde rw'ibihugu byoherezwamo ibicuruzwa byinshi biturutse mu Rwanda, aho icyo gihugu cyakiriye ibifite agaciro ka miliyoni 38,65$, bingana na 35,3% by'ibicuruzwa byose u Rwanda rwohereje mu mahanga muri Nyakanga uyu mwaka.

    Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakiriye ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 34,68$, bingana na 31,67% by'ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga. U Bushinwa buza ku mwanya wa gatatu aho bwakiriye ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 1,36$ bingana na 11,29% by'ibicuruzwa byose u Rwanda rwohereje mu mahanga.

    Hagati aho, ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga nabyo byagabanyutseho 10,75% muri Nyakanga, ugereranyije na Kamena, 2025. Ibyo rutumiza kandi byagabanyutseho 32,2% muri Nyakanga uyu mwaka ugereranyije na Nyakanga, 2024.

    U Bushinwa buyoboye ibihugu u Rwanda rwatumijemo ibicuruzwa byinshi, bifite agaciro ka miliyoni 95,94$ bingana na 23,23% by'ibyo u Rwanda rwatumije mu mahanga muri Nyakanga.

    Tanzania iza ku mwanya wa kabiri, aho yohereje mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 46,9% bingana na 11,36% by'ibyo u Rwanda rwatumije mu mahanga muri Nyakanga.

    Kenya iza ku mwanya wa gatatu, aho yohereje mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 35,94$ muri Nyakanga, bingana na 8,7% by'ibyo u Rwanda rwatumije mu mahanga muri icyo gihe.

    Ibicuruzwa u Rwanda rwatumije muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu bingana na 8,65 % by'ibyo rwatumije hanze, bikagira agaciro ka miliyoni 35,73% mu gihe ibyo rwakuye mu Buhinde bifite agaciro ka miliyoni 25,29% bikangana na 6,12% by'ibyaturutse hanze byose muri Nyakanga.

    Ikinyuranyo cy’ibyo u Rwanda rutumiza n’ibyo rwohereza mu mahanga cyaragabanutse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikinyuranyo-cy-ibyo-u-rwanda-rutumiza-n-ibyo-rwohereza-mu-mahanga