Blog

  • Ubukerarugendo bukomoka ku ngendo z'indege bwinjirije u Rwanda miliyari 180 Frw – #rwanda #RwOT

    Ni imibare yatangajwe n'Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ingendo zo mu Kirere (IATA) mu nama y'iminsi ibiri yatangiye kubera i Kigali ku wa 4 Nzeri 2025.

    Ni inama ihuje abo mu bwikorezi bwo mu kirere barenga 1600 bari kwigira hamwe uko bwatera imbere.

    Raporo ya IATA yibanze ku gaciro k'ubwikorezi bwo mu kirere mu Rwanda igaragaza kandi ko ubwikorezi bwatanze akazi ku barenga 29.000 bo mu gihugu.

    Ni umusaruro uba waragizwemo uruhare n'ibigo bitwara abantu mu ndege, ibibuga by'indege, ubucuruzi buhakorerwa, imirimo yo kuyobora indege n'ijyanye no gukora ibyuma bitandukanye.

    Iyi raporo igaragaza ko mu Rwanda abarenga 2900 bakora mu bwikorezi bwo mu kirere mu buryo butaziguye. Imirimo bakora yinjije arenga miliyoni 8,9$, bingana na 0,1% by'umusaruro mbumbe w'igihugu.

    Uruhererekane rw'ubwikorezi bwo mu kirere rwinjirije u Rwanda miliyoni 160,2$ (1,1% by'umusaruro mbumbe w'igihugu). Ni amafaranga aturuka ku bikorwa bitandukanye nko ku byo abakozi bakoresha, imirimo ijyanye n'ubukerarugendo n'ibindi. Uru ruhererekane rwatanze imirimo 42000.

    Buri mwaka abakerarugendo mpuzamahanga bongera hafi miliyoni 688$ ku bukungu bw'igihugu binyuze mu kugura ibicuruzwa no kwishyura serivisi bitangwa n'ibigo by'ubucuruzi byo mu Rwanda.

    Iyi raporo igaragaza ko ubwikorezi bwo mu kirere bugira n'uruhare rukomeye mu kwimakaza gahunda y'Umuryango w'Abibumbye y'iterambere rirambye.

    Irakomeza iti 'Ubwikorezi bwo mu kirere bugira uruhare mu guteza imbere uburezi bufite ireme, guhuza inshuti n'abavandimwe, guteza imbere umuco, n'iterambere ry'abaturage. Gukorera hamwe bituma igihugu cyongera ibyo gikora bigatuma ubukungu bwacyo butera imbere mu buryo burambye, bigafasha no kurwanya ubukene.”

    Iri raporo igaragaza ko hatwawe toni 16.500 z'imizigo zatwawe bigizwemo uruhare n'ibibuga by'indege byo mu Rwanda.

    95% by'ingendo zakozwe mu Rwanda mu 2023 zari mpuzamahanga. Zanganaga na 447.400. Ni mu gihe ingendo z'imbere mu gihugu zari 5%.

    Abaturuka mu Rwanda bakorera ingendo cyane muri Afurika bangana na 56%, abajya mu Burayi bangana na 21% bagakurikirwa n'abajya muri Amerika ya Ruguru bangana na 12%.

    Imijyi 10 abaturutse mu Rwanda bajyamo cyane ni: Nairobi, Kampala, Bruxelles, Johannesburg, Dubai, Lagos, Paris, Dar es Salaam, Bujumbura na Londres.

    Kuva mu 2014 ingendo mpuzamahanga mu Rwanda ziyongereyeho 23% imbere muri Afurika, ziyongeraho 326% ku bijyanye n'ibindi bice by'Isi.

    Abagenzi bangana na 66% basoreza urugendo rwabo mu Rwanda cyangwa bagakomeza ingendo zabo bifashishije imodoka cyangwa ubundi buryo.

    Abagenzi bangana na 34% bagera mu Rwanda bakoresha Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali, ubundi bagakomereza mu bindi bihugu.

    Biteganyijwe ko mu 2026 RwandAir izaba itwara abagenzi miliyoni 1,2 bavuye kuri miliyoni imwe yariho mu 2023/2024. Mu 2028/2029 bazaba barageze kuri miliyoni 2,1, indege zayo zigere kuri 21.

    Mu 2026 RwandAir izaba itwara abagenzi bangana na miliyoni 1,2


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubukerarugendo-bukomoka-ku-bwikorezi-bwo-mu-kirere-bwinjirije-u-rwanda-miliyari

  • Abatwara abagenzi basabwe gufasha abanyeshuri gusubira ku mashuri mu ituze n'umutekano – #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda yaboneyeho gushishikariza abo bireba bose by'umwihariko ibigo bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, abayobozi b'ibigo by'amashuri n'ababyeyi b'abana, kubahiriza ibyo basabwa bijyanye n'inshingano zabo kugira ngo bikorwe mu buryo bunoze kandi butanga umutekano usesuye.

    Nk'uko bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n'Ikigo cy'igihugu gishinzwe ibizamini n'ubugenzuzi bw'amashuri (NESA), ingendo z'abanyeshuri biga bacumbikirwa ziteganyijwe kuva ku wa Gatanu tariki ya 5 kugeza ku wa Mbere tariki ya 8 Nzeri 2025.

    Ku wa Gatanu tariki ya 5 Nzeri, hazagenda abanyeshuri biga mu turere twa Ruhango, Gisagara, Ngororero na Musanze.

    Ku wa Gatandatu tariki ya 6 Nzeri, hazagenda abiga mu turere twa Nyanza, Nyamagabe, Nyabihu, Rubavu, Rulindo, Gakenke, Rwamagana na Kayonza.

    Ku Cyumweru tariki ya 7 Nzeri, hazagenda abo mu turere twa Huye, Kamonyi, Karongi, Rutsiro, Gicumbi, Nyagatare na Gatsibo.

    Ni mu gihe ku wa Mbere tariki ya 8 Nzeri, hazagenda abo mu turere twa Muhanga, Nyaruguru, Rusizi, Nyamasheke, Bugesera, Burera, Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro.

    Umuvugizi w'Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko kohereza abanyeshuri hakiri kare bibafasha gutega imodoka zerekeza mu turere amashuri bigamo aherereyemo, asaba ababyeyi kubyubahiriza n'abayobozi b'ibigo kugenzura ko bahagereye ku gihe.

    Ati “Bikunze kugaragara ko mu gihe nk'iki abanyeshuri baba basubira ku masomo, haba hari urujya n'uruza rw'imodoka nyinshi zinyuranamo n'abagenzi, kandi hari abantu benshi mu mihanda no muri za Gare.'

    'Binyuze mu bufatanye, ni byiza ko ababyeyi bafasha abana kugera kare aho bategera imodoka, ba nyir'ibigo bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange bakabitaho, babafasha gusubira ku mashuri mu ituze n'umutekano, ba nyir'ibigo by'amashuri nabo bakagenzura niba nta bahuye n'imbogamizi zituma batagerera ku ishuri ku gihe.'

    SP Kayigi yashimangiye ko aya mabwiriza aba agamije gukumira inkomyi n'ibindi bibazo abanyeshuri bahura nabyo mu gihe basubira ku masomo, yibutsa abashoferi by'umwihariko kwirinda imyitwarire yateza akaga ubuzima bwabo n'ubw'abanyeshuri nko gutwara bavugira kuri telefone cyangwa banyoye ibisindisha, umuvuduko urenze uwagenwe cyangwa uburangare n'andi makosa yose ashobora kuba intandaro y'impanuka yagira uwo ivutsa ubuzima cyangwa ikamukomeretsa.

    Abatwara abagenzi basabwe gufasha abanyeshuri gusubira ku mashuri mu ituze n'umutekano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatwara-abagenzi-basabwe-gufasha-abanyeshuri-gusubira-ku-mashuri-mu-ituze-n

  • Madame Jeannette Kagame yifatanyije n'abandi mu kwita izina abana b'ingagi ku nshuro ya 20 #rwanda #RwOT

    Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n'Abanyarwanda ndetse n'abashyitsi baturutse hirya no hino ku Isi mu muhango ngarukamwaka wo Kwita Izina abana b'ingagi wabaye ku nshuro ya 20. Uyu muhango ukomeye wabereye mu Kinigi, mu Karere ka Musanze, ni umwe mu bikorwa by'ingenzi byubakiye ku gukomeza gusigasira urusobe rw'ibinyabuzima no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku ngagi zo mu misozi.

    Uyu mwaka, hatanzwe amazina mashya ku bana b'ingagi bashya bavukiye mu Birunga, amazina ahanini yerekana umuco, amateka, icyizere n'ahazaza heza h'inyamaswa zikomeye,  u Rwanda rwiyemeje kurinda no kubungabunga.

    Abatumiwe barimo abayobozi, abahanzi, abashoramari ndetse n'abandi bafite izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga, basangijwe umwanya wo kwifatanya n'Abanyarwanda mu kugaragaza uruhare rwabo mu kurengera urusobe rw'ibinyabuzima.

    Kwita Izina si umuhango gusa, ahubwo ni ubukangurambaga bukomeye bwubakiye ku gushishikariza abaturage n'inshuti z'u Rwanda ku Isi yose, gusigasira ingagi no kubyaza umusaruro ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije. Ni uburyo kandi bwo guteza imbere ubufatanye hagati y'abaturage, inzego z'igihugu n'abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu kurengera ibidukikije.

    Kuva byatangira mu 2005, uyu muhango watumye ingagi zo mu misozi zirusha kwiyongera, kandi u Rwanda rurushaho kumenyekana nk'igihugu kiyoboye mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima.

    Uretse gukomeza kwinjiriza igihugu amadovize aturuka mu bukerarugendo, Kwita Izina kandi byahinduye imibereho y'abaturage baturiye Pariki y'Ibirunga, kuko ibikorwa remezo byinshi by'iterambere bikomoka kuri aya mafaranga.

    Uyu muhango w'uyu mwaka wongeye kugaragaza ko u Rwanda rwiyemeje kuba icyitegererezo mu guhuza ubukerarugendo, kurengera ibidukikije no guteza imbere abaturage muri rusange.

    Madame Jeannette Kagame yifatanyije n'abandi mu kwita izina abana b'ingagi ku nshuro ya 20

    Source : https://kasukumedia.com/madame-jeannette-kagame-yifatanyije-nabandi-mu-kwita-izina-abana-bingagi-ku-nshuro-ya-20/

  • Richmond Lamptey yatandukanye na APR FC #rwanda #RwOT

    Umunya-Ghana wakiniraga ikipe ya APR FC yamaze gutandukana n’iyi kipe aho yerekeje muri Libya mu ikipe ya Al Ittihad Al Masarat.

    Lamptey yageze mu Rwanda umwaka ushize wa 2024 aho yasinyiye iyi kipe amasezerano y’imyaka 2 akaba yari ku mwaka we wa nyuma.

    Ikipe ya Al Ittihad Al Masarat yamweretse ko imwifuza ndetse inumvikana na APR FC ariko ntiyahita yishyura.

    Ibi byatumye uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati ajyana na APR FC muri Tanzania mu mikino ya CECAFA Kagame Cup irimo kuberayo.

    Gusa ntabwo yari mu bakinnyi bazayakina ahubwo yari ategereje ko iyi kipe yo muri Libya ikora ibyo yumvikanye na APR FC.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ejo hashize ku wa Kane ari bwo iyi kipe yamaze kuzuza ibyo yumvikanye na APR FC maze Lamptey na we ahita ava Dar es Salaam agaruka i Kigali, uyu munsi akaba ari bwo afata indege yerekeza muri Libya.

    Richmond Lamptey yatandukanye na APR FC

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11780

  • Abahinzi b'i Rwabicuma bakomeje kwinubira igiciro gito cy'umusaruro w'ibigori #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Nyanza, mu Murenge wa Rwabicuma, mu Kagari ka Gishike, hari abaturage bakomeje kugaragaza impungenge ku giciro cy'umusaruro w'ibigori. Aba bahinzi bavuga ko amafaranga bahabwa ku kilo cy'ibigori adahuye n'amikoro baba bashoye mu bikorwa byo guhinga, ari na byo bituma bagorwa kubona inyungu ku buhinzi bwabo.

    Bamwe muri bo bavuze ko kugira ngo ube umuhinzi w'ibigori bisaba ishoramari rikomeye, harimo kugura imbuto z'indobanure, gukoresha ifumbire mvaruganda n'iy'imborera, kugura imiti irwanya indwara n'ibyonnyi ndetse no kwishyura abakozi bagufasha gukora isuku mu  mirima cyangwa mu gihe uri mu isarura.

    Ariko ngo iyo umusaruro ugeze ku isoko cyangwa bagurishije ku makoperative, igiciro bahabwa kiba gito cyane ku buryo badashobora kugaruza amafaranga bashoye.

    Umwe mu baturage yagize ati: 'Dushora amafaranga menshi mu ifumbire, tugakoresha imbaraga nyinshi mu mirima, ariko ku isoko bagaha ikilo cy'ibigori amafaranga make. Ibyo biduca intege, kandi twari twizeye ko ubuhinzi bw'ibigori buzaduteza imbere.'

    Abahinzi bakomeje gusaba inzego bireba gufasha gushyiraho igiciro fatizo cyajyana n'igihe n'ubushobozi basohora mu buhinzi, kugira ngo badakomeze guhombera mu musaruro wabo. Banavuga ko iyo hakenewe ibiribwa, usanga ibigori bigira uruhare runini mu kugaburira imiryango myinshi mu gihugu ndetse no hanze y'igihugu, bityo bikwiye no guhabwa agaciro mu isoko ry'u Rwanda.

    Ubuyobozi bw'inzego z'ibanze bwo bwemera ko iki kibazo gihari, bukavuga ko bugiye gukorana n'inzego z'ubuhinzi kugira ngo haboneke ibisubizo birambye, harimo no kureba uko abahinzi babona inyungu ihagije ku masoko.

    Abahinzi b'i Rwabicuma bakomeje kwinubira igiciro gito cy'umusaruro w'ibigori

     

    Source : https://kasukumedia.com/abahinzi-bi-rwabicuma-bakomeje-kwinubira-igiciro-gito-cyumusaruro-wibigori/

  • Indirimbo 'Comme Ça' ya Joni Boy ikomeje kuba isereri mu bantu #rwanda #RwOT

    Joni Boy akomeje gutera ubwoba abakunzi b'umuziki Nyarwanda, nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Comme Ça' ikomeje kumvwa n'abatari bake. Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Kompa, ikaba iri no mu rurimi rw'amahanga rw'Igifaransa.

    Nyuma y'ibitaramo bitandukanye yakoze ku mugabane w'Uburayi, birimo n'icyo yahuriyemo na The Ben mu gihugu cya Norvège ku butumire bwa Ambasaderi w'u Rwanda, Dr. Diane Gashumba, umuhanzi Joni Boy yongeye kugaragaza ubuhanga n'imbaraga ashyira mu muziki we.

    Ubwo aheruka gutaramira Abanyarwanda batuye mu bihugu bizwi nka Nordic countries, Joni Boy yishimiwe bikomeye n'abafana, ndetse ibi byashimangiwe n'ibaruwa y'ishimwe yashyikirijwe na Ambasaderi Dr. Diane Gashumba.

    Joni Boy ufite n'akazina kagatazirano yagize icyo atangariza Kasuku Media, ati: 'indirimbo nshya 'Comme Ça' si atari indirimbo isanzwe kuko uretse kuba iri mu njyana ya Kompa, nayanditse mu rurimi rw'amahanga rw'igifaransa kandi ni nanjye witunganyirije amashusho (Video editing & Color grading).

    Uyu muhanzi akomeje kwagura umuziki we mu buryo bwihuse, dore ko ari numwe mu bahanzi Nyarwanda batuye mu mahanga dufite, mu bisanzwe atuye mu gihugu cya Sweden ibintu bigaragaza ko ashobora kuba mu bahanzi Nyarwanda bafite ijwi rizashinga imizi ku ruhando mpuzamahanga.

    Joni Boy akomeje kwagura umuziki we mu buryo bwihuse
    Nyuma y'ibitaramo bitandukanye yakoze ku mugabane w'Uburayi, birimo n'icyo yahuriyemo na The Ben mu gihugu cya Norvège

     

    Source : https://kasukumedia.com/indirimbo-comme-ca-ya-joni-boy-ikomeje-kuba-isereri-mu-bantu/

  • Perezida wa FERWAFA yaciye impamvu muri Nigeria, abakinnyi b’Amavubi mu byishimo bikomeye #rwanda #RwOT

    Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Shema Ngoga Fabrice yatunguye abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi abishyura ibirarane by’agahimbazamusyi bingana na miliyoni 75 Frw.

    Ibi yabikoze mu ijoro ryakeye ryo ku wa 4 Nzeri 2025 aho yaganiraga n’abakinnyi abafasha kwitegura umukino wa Nigeria uzaba ejo ku wa Gatandatu muri Leta ya Uyo muri Nigeria mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

    Yababwiye ko mu bibazo bafite mu rwego rwo kwitegura uyu mukino hari ibyo agiye gukemura.

    Kimwe mu byo yahereyeho ni agahimbazamusyi ko muri 2025 abakinnyi na staff batabonye.

    Ni ako kunganya na Lesotho 1-1, yababwiye ko abari muri Nigeria bagiye guhita bayahabwa mu ntoki abandi badahari bakazayabona kuri uyu wa Gatanu.

    Aya mafaranga yose hamwe bagomba kwishyurwa akaba agera kuri miliyoni 75 Frw. Yababwiye ibibararane byo muri 2024 nabyo bazabibona vuba.

    Fabrice yishyuye prime za 2025 mu ikipe y’Igihugu

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11779

  • Lionel Messi, umukinnyi w'ibihe byose wubatse amateka adasanzwe mu mupira w'amaguru, yaraye akinnye umukino ushobora kuba ari wo wa nyuma akiniye ikipe y'igihugu ya Argentine. Mbere y'uko umukino utangira, abafana bari buzuye sitade bafashe umwanya wo kuririmbira izina rye mu ijwi rimwe, bamugaragariza urukundo n'ishimwe ku byo yabagejejeho. Ibyo byagize ingaruka zikomeye kuri Messi ubwe, maze amarira aramuganza.

    Messi amaze imyaka myinshi ari umutima wa Argentine, ayihesha ibikombe bikomeye birimo Copa America ya 2021 ndetse na FIFA World Cup 2022 yabereye muri Qatar. Ku myaka ye 38, benshi bibaza niba azongera kwitabira indi mikino y'igikombe cy'Isi, cyangwa niba uyu ari wo mwanya wo gusezera ku ikipe y'igihugu yubatsemo amateka akomeye.

    Nyuma y'umukino, kapiteni Messi ntiyigeze atangaza neza niba azakomeza gukinira La Albiceleste cyangwa niba agiye gushyira akadomo ku rugendo rwe mu mikino mpuzamahanga. Ubu Argentine isigaje umukino umwe izakina na Ecuador, naho indi mikino yose izakurikiraho ikazaba ari iy'igikombe cy'Isi cy'umwaka utaha.

    Abakunzi benshi b'iyi kipe bavuga ko kumubona akinnye ryaba ari ishema rikomeye, ndetse bamwe bakavuga ko n'iyo yava mu ikipe ubu yahoranye amateka adasanzwe. Nk'uko abanyarwanda bavuga ngo 'umwana w'inkomo ntavukira rimwe ngo agire ibimasa bibiri,' byerekana ko Messi ari impano itazongera kuboneka vuba muri Argentine.

    Abasesenguzi b'imikino bemeza ko n'ubwo Messi yaba asezeye, azasigara ari ikimenyetso cy'ibihe byose mu mupira w'amaguru, ndetse yandike izina rye mu mateka nk'umukinnyi wihariye cyane kurusha abandi benshi. Iyo bagereranyije inkuru ye n'abami b'umupira nka Maradona, usanga Messi yarakoze byinshi kurusha uko byari byitezwe.

    Mu gihe Isi yose ikomeje kwibaza ku hazaza h'uyu mukinnyi w'icyamamare, abakunzi ba ruhago bategerezanyije amatsiko niba bazongera kumubona mu mikino y'igikombe cy'Isi cya 2026. Ariko icyo benshi bahurizaho ni uko Messi ari umugabo wakoze amateka atazibagirana kandi ko urukundo abafana bamugaragarije ejo hashize ari gihamya ko yubatse umurage uzahoraho iteka.

    Lionel Messi, umukinnyi w'ibihe byose wubatse amateka adasanzwe mu mupira w'amaguru, yaraye akinnye umukino ushobora kuba ari wo wa nyuma akiniye ikipe y'igihugu ya Argentine

    𝐋𝐢𝐨𝐧𝐞𝐥 𝐌𝐞𝐬𝐬𝐢 𝐲𝐚𝐬𝐮𝐭𝐬𝐞 𝐚𝐦𝐚𝐫𝐢𝐫𝐚 𝐮𝐛𝐰𝐨 𝐲𝐚𝐬𝐞𝐳𝐞𝐫𝐚𝐠𝐚 𝐚𝐛𝐚𝐟𝐚𝐧𝐚 𝐛'𝐈𝐤𝐢𝐩𝐞 𝐲'𝐈𝐠𝐢𝐡𝐮𝐠𝐮 𝐲𝐚 𝐀𝐫𝐠𝐞𝐧𝐭𝐢𝐧𝐞

     

    Source : https://kasukumedia.com/%F0%9D%90%8B%F0%9D%90%A2%F0%9D%90%A8%F0%9D%90%A7%F0%9D%90%9E%F0%9D%90%A5-%F0%9D%90%8C%F0%9D%90%9E%F0%9D%90%AC%F0%9D%90%AC%F0%9D%90%A2-%F0%9D%90%B2%F0%9D%90%9A%F0%9D%90%AC%F0%9D%90%AE%F0%9D%90%AD/

  • Iburengerazuba: Abagore bashyizeho gahunda ya 'Tuzitire tutaronerwa' mu guhashya amakimbirane yo mu ngo – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho ubwo bari mu nteko rusange y'igihugu y'abagore yabereye mu karere ka Karongi, aho basabwe kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego rwihaye yo kuba igihugu gikize mu 2050.

    Bamwe mu bagore baganiriye na RBA, batangaje ko batangiye gahunda ya 'Tuzitire tutaronerwa' igamije gukemura bimwe mu bibazo urubyiruko ruhura nabyo birimo ihohoterwa, no gukemura amakimbirane yo mu ngo.

    Umwe yagize ati 'Tumaze kubona ko hari abana baterwa inda zitateganyijwe, tumaze kubona ko umuryango nyarwanda usenyuka kubera amakimbirane, twaricaye turasesengura dusanga dukemura ibibazo byarenze inkombe ni bwo twatangije iyi gahunda.'

    Iyi gahunda yitezweho kugira uruhare mu kuganiriza abana kuva bakiri bato kugira ngo babashe kugira urubyiruko ruzima mu gihugu, no kuganiriza abana uburyo bakwiye kwitwara ku gitsina gabo.

    Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yatangaje ko intego aba bagore bihaye yo guharanira imibereho myiza y'umuryango iterambere bose bashyize imbere, bizagerwaho vuba.

    Yagize ati 'Abagore icyo tubatumye dushingiye ku ntego bihaye, ni uko bashyira mu bikorwa ibyo biyemeje kuko twabonye ifite uruhare runini.'

    Bamwe mu bagore bahagarariye abandi ku rwego rw'Intara y'iburengerazuba babwiwe ko uruhare rwabo ari ntagereranwa mu kugera kuri iyi ntego kuko uruhare rwabo rukenewe cyane.

    Zimwe mu ntego aba bagore bihaye harimo guherekeza ingo ebyiri muri buri mudugudu zikivana mu bukene, ibintu bizatuma ingo 7.300 ziva mu bukene mu ntara yose, no kuvana abana 12.000 mu mirire mibi, naho ingo zigera ku 3700 zizaganirizwa zikemurirwe amakimbirane.

    Abagore bo mu Burengerazuba bitezweho uruhare mu iterambere y’igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagore-bo-mu-ntara-y-iburengerazuba-bashyizeho-tuzitire-tutaronerwa-mu

  • Muhanga: 'Gera no mu ntanzi z'urugo' yazamuye ibipimo by'isuku mu ngo – #rwanda #RwOT

    Ni ubukangurambaga bwatangijwe n'Inama y'Igihugu y'abagore mu Karere ka Muhanga mu 2024, bugamije kuzamura imyumvire ku isuku kugira ngo abagize imiryango bose babeho neza, aho yita ku gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza birimo kubaka no gusana inzu ku miryango itagira aho iba, gufasha abatagira uburyamo bahabwa amagodora, ndetse no guhwitura abakigaragaza isuku nke.

    Nyiraminani Triphine, umugore wo mu Murenge wa Kabacuzi, yavuze ko iyi gahunda ari agashya k'abagore batuye muri Muhanga, kabafasha kwimakaza isuku mu ngo, aho abagore bose bashishikarizwa gukora isuku itagira aho isize.

    Ati 'Aha dushishikarizwa gukora isuku itari ukurebera ku jisho, tugakora na hahandi tujya twirengagiza mu buryo bwo kugira ngo isuku irusheho kwimakazwa.''

    Nyiraminani, avuga ko binyuze muri iyi gahunda bagiye bibumbira mu bimina bagahuza ubushobozi, kugira ngo bikemurire ibibazo bikemurira nka matela yo kuryamaho, kugura ibikoresho by'isuku, kugura imyenda, gutunganya inzu n'ibindi.

    Mugenzi we witwa Nibagwire Odile, wo mu Murenge wa Mushishiro na we ashimangira umusanzu w'iyi gahunda mu kuzamura isuku kuko byatumye abagore bose bikebuka bakibuka no gusukura hahandi hatahabwaga agaciro nko munsi y'urutara cyangwa igitanda, kumesa mu mutwe udatekereje ko uzahatwikiriza igitambaro n'ahandi abantu batekereza ko hatagaragara, biri mu bituma isuku izamuka.

    Yakomeje avuga ko hari n'ingo za bagenzi babo basura bakahakorera umuganda, bagamije kwerekera umugore urubamo uko isuku ikorwa neza kugira ngo na we azakurikize urwo rugero.

    Ati 'Hari bamwe mu bagore bo mu cyaro batita ko na hahandi hatarebwa na buri wese hagomba gukorwa isuku, yitwaje ngo ni we wenyine uhabona, noneho bigatuma atahitaho, ari na yo mpamvu yatumye dutangiza ubu bukangurambaga. Tugerageza kumwerekerera mu rugo rwe mu gisa n'umuganda, noneho na we agasigara abyigana, bikaba umuco, noneho bigatuma ingo zose zo muri Muhanga, zazagera ku isuku.'

    Umuyobozi w'Inama y'Igihugu y'Abagore mu Karere ka Muhanga, Mukasekuru Marcelline, yabwiye IGIHE ko iyi gahunda yatumye baterura imihigo iremereye irimo no kubakira abagore 12 batagiraga aho baba, kugira ngo bazamure isuku ariko babihereye ku nzu nziza zibahesha agaciro.

    Ati 'Mu kuzamura imibereho myiza, twanubatse inzu 12, nibura imwe mu murenge, aho buri yose ifite agaciro gasaga miliyoni 6 Frw. Ibi tubifata nk'intango nziza ku bagore bagenzi bacu batagiraga aho baba, kuko kubaho utagira aho urambika umusaya, bitera ibindi bibazo, n'iyo suku ntibe igishobotse.'

    Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Muhanga, Nshimiyimana Gilbert, na we yavuze ko ibi bikorwa by'abagore b'i Muhanga bishimangira akamaro k'umugore mu kubaka igihugu, binajyanye n'icyivugo cyabo kivuga ko ari ba 'nyampinga', abasaba gukomeza iyo mihigo.

    Abagore b’i Muhanga bigishijwe kwibuka ko kizira guteka ifunguro ritagira imboga barwanya imirire mibi

    Hanatezwa imbere uturima tw’igikoni hagamijwe kuzamura imirire mu muryango

    Mu byo abagore b’i Muhanga bakoze mu kuzamura imibereho y’abaturage, birimo n’inzu 12 bubakiye abagore batagiraga aho kuba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-gera-no-mu-ntanzi-z-urugo-yazamuye-ibipimo-by-isuku-mu-ngo