Blog

  • RIB yataye muri yombi Ndagijimana wifashe amashusho yambaye Impuzankano za RIB atari Umugenzacyaha – #rwanda #RwOT

    Ni amakuru IGIHE yahamijwe n'Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B.Thierry wemeje ko Ndagijimana atari umukozi w'uru rwego.

    Ndagijimana akurikiranyweho icyaha cyo kwambara umwambaro atagenewe agamije kuyobya rubanda. Yanongeyeho kansi iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane uburyo yabonye impuzankano za RIB.

    Nyuma yo gutabwa muri yombi, Ndagijimana afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Muhoza mu gihe dosiye ye igitunganywa ngo yohererezwe Ubushinjacyaha.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira yavuze ko uru rwego ruburira abantu kwitondera ibikorwa nk'ibi kuko bitera urujijo mu baturage kandi bikaba bihanwa n'amategeko.

    Itegeko rigena ko umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y'ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w'ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n'abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n'ihazabu itari munsi y'ibihumbi 300Frw ariko itarenze ibihumbi 500Frw.

    Iyo umwambaro w'ubutegetsi cyangwa w'abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso bitagenewe ubwabyo kugaragaza umurimo wa Leta umuntu ashinzwe ariko kubera kugira ishusho imwe bikaba byatera rubanda kubyitiranya n'iby'ubutegetsi, ubyambara ku mugaragaro, ureka uwo akoresha cyangwa ayobora akabyambara cyangwa akamutegeka kubyambara ku mugaragaro, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi atatu ariko kitarenze amezi atandatu n'ihazabu itari munsi y'ibihumbi 500Frw ariko itarenze miliyoni 1Frw.

    RIB yafashe Ndagijimana wifashe amashusho yambaye Impuzankano za RIB atari Umugenzacyaha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yafashe-ndagijima-wifashe-amashusho-yambaye-impuzankano-za-rib-atari

  • Amavubi y’u Rwanda atererewe urw’ingusho muri Nigeria #rwanda #RwOT

    Nigeria yatsinze ikipe y’Igihugu Amavubi igitego 1-0 maze amahirwe yo kujya mu Gikombe cy’Isi akomeza kugenda ayoyoka.

    Uyu mukino w’umunsi wa 7 w’Itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi, Amavubi yagiye gukina na Nigeria benshi bayafata nk’insina ngufi kuko bumvaga iributsindwe byoroshye.

    Ni nyuma y’uko umukino ubanza wabereye i Kigali, Nigeria yatsinze 2-0. Gusa ntawari kwirengagiza ko ikibuga bakiniyeho cya Godswill Akpabio International Stadium kiri muri Leta ya Uyo, umukino amakipe yombi aheruka kuhakinira u Rwanda rwatsinze 2-1, hari mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika.

    Ntabwo u Rwanda rworohewe n’igice cya mbere kuko Nigeria yagiye ibona amahirwe ariko kuyabyaza umusaruro biranga kuko wabonaga ubwugarizi buhagaze neza.

    Si ibyo gusa kuko hari nk’imipira ibiri ikomeye ya Lookman na Iwobi umunyezamu Ntwari Fiacre yakuyemo. Muri iki gice kandi Osmen waje kugira imvune agasimburwa yari yanatsinze igitego ariko baracyakanga kuko yari yaraririye.

    Nta mahirwe akomeye u Rwanda rwigeze rubona. Amakipe yombi kuruhuka ari ubusa ku busa.

    Ku munota wa 50, Nigeria yahise ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Tolu Arokodare wari winjiye mu kibuga asimbura Onyeka.

    Amavubi Yakomeje gushaka uburyo yishyura iki gitego inakora impinduka Omborenga na Nshuti Innocent bavuyemo baha umwanya Kwizera Jojea na Biramahire Abeddy, gusa ntacyo byatanze umukino warangiye ari 1-0.

    Gutsindwa uyu mukino mu gihe ejo Afurika y’Epfo yatsinze Lesotho, na Benin igatsinda Zibambwe, Amavubi yahise afata umwanya wa 4 mu itsinda, Afurika y’Epfo ifite amanota 16, Benin 11, Nigeria 10, u Rwanda 8, Lesotho 7 Zimbabwe 4.

    Amavubi yatsinzwe na Nigeria

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11792

  • Togui na Dao bagumishije APR FC ku mwanya wa mbere muri CECAFA #rwanda #RwOT

    APR FC yatsinze Mlandege FC 2-0 bya Memel Raouf Dao na Togui Mel biyifasha gukomeza kuyobora itsinda muri CECAFA Kagame Cup.

    Wari umukino wa kabari APR FC yakinaga mu itsinda aho umukino wa mbere yatsinze Bumamuru FC 2-0.

    Uyu munsi yakinaga na Mlandege FC yo muri Zanzibar. Iminota ya mbere y’umukino wabonaga APR FC irimo ikina neza ariko kureba mu izamu bibanza kwanga.

    Gusa na APR FC na yo wabonaga ifite amakosa ya hato na hato mu bwugarizi, gusa Mlandege yananiwe kuyabyaza umusaruro.

    APR FC yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 35 cyatsinzwe na Memel Raouf Dao ku mupira yari ahawe na Hakim Kiwanuka.

    APR FC yaje kubona penaliti ku ikosa ryakorewe William Togui Mel ariko ayiteye umunyezamu arawufata. Amakipe yagiye ku ruhuka ari 1-0.

    APR FC yatangiye igice cya kabiri neza aho ku munota wa 47 yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na William Togui Mel ku mupira yari ahawe na Hakim Kiwanuka.

    Umukino warangiye ari 2-0. APR FC izagaruka mu kibuga ku wa Mbere ikina na KMC mu mukino usoza itsinda.

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11790

  • LeCrae yageze i Kigali – #rwanda #RwOT

    Uyu musore ategerejwe mu gitaramo kibera muri Camp Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Nzeri 2025. Yasesekaye mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.

    Iki gitaramo ategerejwemo kiranaririmbamo abarimo Chryso Ndasingwa, Rata Jah Naychah na See Muzik. Kiri mu mujyo w'ibyo ari gukora azenguruka Isi amenyekanisha album ye yise 'Reconstruction'.

    Ni ibitaramo yahereye muri Afurika kuva ku wa 4 Nzeri 2025 ahereye muri Zimbabwe no muri Zambia ku wa 5 Nzeri 2025, mu gihe ubu i Kigali ari ho hatahiwe.

    Nyuma yo kuva i Kigali, ku wa 7 Nzeri 2025 azahita ataramira i Nairobi muri Kenya abone kwerekeza muri Afurika y'Epfo aho afite ibitaramo bitatu kuva ku wa 10-13 Nzeri 2025.

    Nyuma yo gusoza ibi bitaramo muri Afurika, kuva ku wa 1 Ukwakira 2025, uyu muraperi uzaba aherekejwe n'abarimo Miles Minnick azatangira ibitaramo bizenguruka Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugeza ku wa 13 Ukuboza 2025.

    Lecrae ubusanzwe witwa Lecrae Devaughn Moore, amaze gukora album zigera 10 na Mixtape enye kuva yatangira umuziki ku giti cye mu 2004.

    Uyu muraperi mu buzima bwe amaze guhatanira ibihembo 55 aho yegukanyemo 27 birimo Grammy Awards enye zirimo ebyiri yegukanye umwaka ushize.

    Si Grammy Awards gusa abitse kuko yanatwaye Billboard Award mu 2015, BET Awards eshatu mu 2015, 2017 no mu 2018 mu gihe abitse ariko kandi ibihembo 12 bya 'Gospel Music Association' GMA Dove Awards n'ibindi binyuranye.

    Uyu muraperi uretse umuziki afitemo album 12 ni n'umukinnyi wa filime aho amaze kugaragara muri filime zigera kuri 11 n'umwanditsi w'ibitabo ufite ibirimo Unashamed cyasohotse mu 2016 n'icyitwa 'I Am Restored: How I Lost My Religion but Found My Faith' cyasohotse mu 2020.

    Ubwo LeCrae yari ageze i Kigali

    LeCrae ni umwe mu baraperi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ku rwego rw’Isi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/lecrae-yageze-i-kigali

  • Impinduka muri 11 b’Amavubi bashobora kubanzamo ku mukino wa Nigeria #rwanda #RwOT

    Uyu munsi ikipe y’Igihugu Amavubi ikina na Nigeria mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026, ishobora kugaragaramo impinduka bigendanye n’abakinnyi umutoza yari amaze iminsi akoresha.

    Ni umukino w’umunsi wa 7 mu itsinda C ugomba kubera muri Nigeria muri Leta ya Uyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Nzeri 2025 kuri Godswill Akpabio International Stadium.

    Ni umukino umutoza atahamagaye bamwe mu bakinnyi nka Hakim Sahabo na Samuel Gueulette bakina mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi.

    Amakuru aturuka muri iki gihugu ni uko abakinnyi babiri bamaze iminsi babanza mu kibuga mu busatirizi, Nshuti Innocent na Mugisha Gilbert kuri iyi nshuro bashobora kubanza ku ntebe y’abasimbura.

    Uyu mutoza ushobora gukina sisiteme ‘System’ ya 3-5-2 ashobora guha umwanya rutahizamu Biramahire Abeddy umaze iminsi ahagaze neza akaba ari we ubanzamo.

    Dore 11 ashobora kubanzamo

    Umunyezamu: Ntwari Fiacre

    Ba Myugariro: Kavita Phanuel, Mutsinzi Ange Jimmy na Manzi Thierry

    Abo hagati: Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Mugisha Bonheur Casemiro, Bizimana Djihad na Ally Enzo

    Ba Rutahizamu: Biramahire Abeddy na Kwizera Jojea

    Amavubi agiye gukina uyu mukino ari ku mwanya wa 3 n’amanota 8 inyima ya Benin ifite 11 na Afurika y’Epfo ifite 16, Nigeria ifite 7, Lesotho 6 n’aho Zimbabwe ikagira 4.

    Amavubi arakina na Nigeria

    11 bashobora kubanzamo

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11787

  • APR FC igiye gucakirana na Mlandege FC, idafite rutahizamu Cheick Djibril #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu ku isaha y'isaa 15h00, kuri Major General Isamuhyo Stadium iherereye mu mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania, ikipe y'ingabo APR FC yo mu Rwanda irakina umukino ukomeye na Mlandege FC yo muri Zanzibar.

    Uyu mukino uraza kuba ari uwa gicuti ariko ufite isura idasanzwe, kuko uzafasha abatoza b'impande zombi kureba uko abakinnyi bahagaze ndetse no kugerageza uburyo bushya bwo gukina mbere y'imikino ikomeye iri imbere. APR FC 'Ikipe y'Ingabo z'u Rwanda', izaba iraba igaragaza imbaraga zayo n'ubunararibonye mu rwego rwo gukomeza kwimenyereza guhatana ku rwego mpuzamahanga.

    Gusa, iyi kipe ishobora kwinjira mu kibuga idafite rutahizamu wayo w'umunya-Burkina Faso, Cheick Djibril Ouattara, nyuma yo kugira imvune. Kuri uyu wa Gatanu ntiyabashije gukora imyitozo, ikintu cyateje impungenge abakunzi ba APR FC, kuko ari umwe mu bakinnyi bari bafatiye runini ubusatirizi bwayo.

    Nubwo bimeze bityo, APR FC ifite abandi bakinnyi bashobora kuziba icyuho cye, barimo abakinnyi bakiri bato bafite ubushake bwo kwerekana ko bashobora guhesha ikipe yabo intsinzi. Ku rundi ruhande, Mlandege FC na yo iri mu makipe akunze kwigaragaza muri Zanzibar, kandi iraba ishaka kugaragaza ko ishoboye guhangana n'ikipe ikomeye nka APR FC.

    Abasesenguzi bavuga ko uyu mukino uraba ari amahirwe yo kureba uko APR FC yiteguye, cyane cyane mu rwego rwo guhangana n'imikino Nyafurika izakina mu minsi iri imbere. Kandi nk'uko bimenyerewe, abafana b'i Dar es Salaam bazitabira ku bwinshi kugira ngo barebe uyu mukino witezweho ishyaka n'imbaraga.

    APR FC igiye gucakirana na Mlandege FC, idafite rutahizamu Cheick Djibril

    Source : https://kasukumedia.com/apr-fc-igiye-gucakirana-na-mlandege-fc-idafite-rutahizamu-cheick-djibril/

  • Hari ingengabitekerezo ya Jenoside mu bayobozi: Abarundi banenze ubufatanye bw'ingabo zabo na FDLR muri RDC – #rwanda #RwOT

    Ibyo babigarutseho nyuma y'uko Ihuriro ry'Urubyiruko rw'u Burundi ruba mu mahanga, Ishami ryo mu Rwanda, ryasuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

    Urwo rubyiruko ruvuga ko rwasuye urwibutso mu rwego rwo kwigira ku mateka y'ibyabaye mu Rwanda byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, hagamijwe kwirinda ko ibyabaye byazongera kubaho ukundi haba mu Rwanda no mu Karere muri rusange.

    Nyuma yo gusobanurirwa amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, uburyo abaturanyi bishe bagenzi babo, abakirisitu bakica abo basenganaga babaziza ko ari Abatutsi, Perezida w'Ihuriro ry'Urubyiruko rw'u Burundi ruba mu mahanga, Bizoza Deo, yavuze ko rwiyemeje guharanira ko irondabwoko ritazongera kubaho ukundi.

    Ati 'Turebye ibyabaye mu gihugu cyacu ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi twaje kureba amateka yayo hano, biragaragara ko bitangirira mu bitekerezo. Twabonye ko kugira ngo tuvure ibi bibazo, tugomba kubanza kuvura abantu [binyuze mu] guhindura imyumvire mibi, iganisha ku macakubiri, iganisha ku kurimbura abantu benshi ari yo Jenoside. Twaje hano kugira ngo turusheho kwiga.'

    Yagaragaje ko ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC bikomeje gushimangira ko ingengabitekerezo ya Jenoside mu Karere itigeze ishira nubwo hashize imyaka 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.

    Yavuze ko ikibabaje ari uko usanga ishyigikiwe n'abakuru b'ibihugu badatinya gutegura ibitero bigamije kwica abaturage b'igihugu bayobora babaziza ko ari Abatutsi.

    Yashimangiye ko kubona Ingabo z'u Burundi zijya mu Burasirazuba bwa RDC kurwana zifatanyije n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR, bishimangira ko ingengabitekerezo ya Jenoside iri mu mitwe ya benshi uhereye mu bayobozi bakuru b'u Burundi.

    Ati 'Urebye ibibera muri Congo, Leta y'u Burundi ubona ko ibishyiramo imbaraga rimwe na rimwe si ibintu bakorera mu bwihisho, ni ibintu ushobora kumva rimwe na rimwe bashyigikira ukwica abantu. Abo bantu bicwa ugasanga n'ubundi bigarutse kuri rya zina, ubwoko bw'Abatutsi ariko ubirebye ikibazo gikomeye ni iyo ngengabitekerezo y'ivangura n'irondabwoko riri mu mitwe yabo (Abayobozi b'u Burundi). Biragaragara ko ari ikibazo cy'iyo ngengabitekerezo iri mu mitwe y'abantu atari mu Rwanda gusa, muri RDC, no mu Burundi.'

    Mugenzi we, Nsabyumuremyi Oscar, yavuze ko kubona Ingabo z'u Burundi zifatanya na FDLR byerekana ko irondabwoko rikomeje guhabwa intebe mu Burundi.

    Ati 'Bitwereka ko u Burundi buri kwifatanya n'abakoze Jenoside. Icyo ni ikintu kitari cyiza kuko bazi neza icyo irondabwoko riganisha ku gihugu, rero kwifatanya n'abakora irondabwoko ni ibintu bibi cyane, bitwereka ko bari gushyira mu kaga igihugu cyacu. Ntiwajya kwifatanya n'abakora irondabwoko mu bindi bihugu, mu gihugu ho urumva ko biba byarabaye ukundi.'

    Yashimangiye ko buri wese akwiye kubona ko mugenzi we atahisemo uko avuka, ubwoko avukiramo cyangwa agace avukiramo, bakabana neza mu mahoro nta kibatandukanya.

    Havyarimana Audace yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside iri kurushaho kwaguka mu Karere kandi ari ikintu giteye ubwoba.

    Yagize ati 'Ibyo rero biteye ubwoba kurushaho. Ni ukuvuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kwambukiranya n'ibihugu. Mu byo twabonye aha ni uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe na guverinoma ku butegetsi butandukanye, aba Banye-Congo bicwa bazizwa ko ari Abanyarwanda bari hariya, byumvikane ko ari Jenoside iri gukorerwa hariya kuko ni Abanye-Congo bizwi.'

    Yavuze ko biteye ubwoba kubona ibihugu nk'u Burundi byifatanya na RDC kugira ngo barimbure abaturage bitwaje ko bari kurwanya Ihuriro rya AFC/M23 kandi rigizwe n'Abanye-Congo biyemeje kurwanya akarengane bakorerwaga ndetse no gusubiza igihugu ku murongo, abaturage bakagira amahoro n'iterambere.

    Yavuze ko bibabaje kubona ingabo z'Igihugu cyabo zifatanya na FDLR yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu mugambi wayo wo gukongeza ingengabitekerezo ya Jenoside mu Karere no kuyishyira mu bikorwa mu Burasirazuba bwa RDC.

    Ati 'Igiteye ubwoba cyane ni uko abari imbere muri uwo mugambi ari abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bambukanye iyo ngengabitekerezo bari kuyikwiza mu Banye-Congo kugira ngo bicwe, Abarundi nabo bari kubafasha. Ni ibintu biteye isoni ndetse bitumvikana kubona u Burundi buriyo. Kumva igihugu kijya gushyigikira ikindi mu kwica abaturage bacyo?'

    Aba Barundi basabye ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye guhindura umuvuno, akareba inyungu z'igihugu aho kureba inyungu ze ku giti cye, bityo akavana Ingabo zabo muri RDC.

    Urubyiruko rw’u Burundi rwasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Uru rubyiruko rwunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abarundi bagaragaje ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikwiye guhagarara

    Abarundi banenze kuba ingabo zabwo zifatanya na FDLR muri RDC

    Amafoto: Mukayiranga Esther


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-ingengabitekero-ya-jenoside-mu-bayobozi-abarundi-banenze-kuba-ingabo-zabwo

  • Impamvu y'izamuka ry'ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu Kiganiro na Televiziyo Rwanda aho yasobanuraga impinduka zabayeho mu biciro by'ibikomoka kuri peteroli bishya byatangiye gukurikizwa kuri uyu wa 6 Nzeri 2025 nk'uko byatangajwe n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe kugenzura imirimo imwe n'imwe ifitiye abaturage akamaro.

    Ku mugoroba wo ku wa 5 Nzeri 2025, RURA yatangaje ko ibiciro by'ibikomoka kuri Peteroli byazamutse, aho litiro ya lisansi yashyizwe ku 1.862 Frw ivuye ku 1.803 Frw, mu gihe litiro ya mazutu yashyizwe ku 1.808 Frw ivuye ku 1.757 Frw.
    Ni ibiciro bigomba kugenderwaho mu gihe cy'amezi abiri.

    Minisitiri Dr. Gasore yatangaje ko izamuka ry'ibiciro rishingiye ku mpinduka zabayeho ku isoko mpuzamahanga ariko ko ridakwiye guteza ikibazo ku isoko.

    Ati 'Mu mezi abiri ashize, mu Burasirazuba bwo hagati aho ibikomoka kuri peteroli dukoresha bituruka hari hari intambara cyangwa amakimbirane, byagize ingaruka ku izamuka ry'ibiciro bya peteroli muri iki gihe. Izo ngaruka ni zo zagize uruhare ku izamuka ry'ibiciro twabonye nubwo tutaryita rinini cyane.'

    Yavuze ko Leta iri gukora ibintu byinshi bigamije kwirinda ko ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli byatumbagira, harimo guherekeza igicuruzwa kuva hatanzwe ubusabe kugera kigejejwe muri stasiyo.
    Ati 'Icyo dukora nka Leta ni ugufasha abacuruza peteroli, ku buryo iki bazo cyose yakagize mu nzira dukorana na Leta zegereye ibyambu kugira ngo ibicuruzwa byacu ntibigire ikibazo icyo ari cyo cyose kuko ubutinde bwose bubayeho, buraza bukagaruka n'ubundi mu giciro tuzishyura.'

    Yakomeje ati 'Ibyo bituma lisansi na mazutu bitabura, kandi ibiciro bitazamuka cyane. Mugereranyije mukareba ibihugu duturanye ndetse n'ibyo tunaranguramo, muzasanga ko peteroli na diesel ibiciro byacu biri munsi usibye Tanzania, ahandi turi munsi kubera ko tugerageza gukora kugira ngo hatabaho impamvu iyo ari yo yose ituma igiciro kizamuka.'

    Yavuze ko hakomeje gushyirwa imbaraga mu kubaka ibigega bizafasha mu guhangana n'ibibazo byajyana n'ibura ry'ibikomoka kuri peteroli cyangwa gutinda kubibona.

    Umunyamabanga Uhoraho Muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, Antoine Marie Kajangwe, yavuze ko iryo zamuka nta mpinduka zikomeye rikwiye guteza ku biciro ku masoko.

    Ati 'Izamuka ry'ibiciro ntabwo ryazamutse ku kigero gikabije, cyangwa kinini cyane. Ryazamutseho 0,3% mu buryo bw'amafaranga ni 51 Frw kuri mazutu na 60 Frw kuri Lisansi kuri litiro. Iyo uyagereranyijwe n'amafaranga ya mazutu na lisansi bijya mu modoka zitwara ibicuruzwa usanga atari amafaranga yagira impinduka nini cyane ku biciro bitandukanye yaba ubwikorezi bw'ibicuruzwa, cyangwa ubwikorezi bw'abantu.'

    Nk'urugero yerekanye ko umuceri uva i Rusizi ugera i Kigali amafaranga y'ubwikorezi ari 40 Frw ku kilo, mu gihe ku bicuruzwa biva Kigali na Musanze usanga ikiguzi kiri hagati ya 25 Frw na 29 Frw kandi ko nta mpinduka zikomeye ziteganyijwe.

    Ati 'Tubona ko nta ngaruka nini yagakwiye kugaragara ku bicuruzwa bitandukanye.'

    Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yavuze ku izamuka rya lisansi na mazutu, agaragaza ko bitazagira ingaruka ku biciro ku masoko

    Ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byazamutse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-y-izamuka-ry-ibiciro-by-ibikomoka-kuri-peteroli-mu-rwanda

  • NESA yasabye ababyeyi kubahiriza gahunda y'ingendo z'abanyeshuri – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe ku wa 5 Nzeri 2025, ubwo icyiciro cya mbere cy'abanyeshuri cyatangiraga gusubira ku mashuri.

    Icyi cyiciro cya mbere cyagiye ni icy'abanyeshuri biga mu turere twa Ruhango, Gisagara, Ngororero, Ngoma, Kirehe na Rulindo.

    Abanyeshuri bagiye muri iki cyiciro cya mbere bavuze ko kujya ku ishuri hakiri kare bibafasha kwitegura gutangira neza amasomo, kurenza uko bagenda bari butangire uwo munsi, nk'uko Irakoze Marie Gisele yabivuze.

    Ati 'Iyo tugiye kare bidufasha kuruhuka, tukitegura uko dutangira amasomo hakiri kare, tukaruhuka mu mutwe ku buryo dutangira amasomo nta mwana n'umwe ufite imbogamizi zo gutangira amasomo.'

    Abanyeshuri kandi bashimira gahunda yo kubaha ahantu hihariye ho gutegera nko kuri Pele Stadium kuko bibarinda ibibazo byinshi bahuraga nabyo bagiye gutegera Nyabugogo nk'uko Manzi Herve yabivuze.

    Yagize ati 'Byaratugoraga cyane kuko habaga hari akavuyo kenshi, ugasanga barakwibye, ubuze imodoka, rimwe na rimwe urayobye, ariko hano nta kibazo.'

    Ababyeyi nabo bunze mu ry'aba bana bavuga ko iyi gahunda yo gushyiraho ahantu abana bategera ndetse bakagenda kare ari nziza kuko ifasha abana kuruhuka no kugera ku mashuri nta ngorane.

    Nyirahitimana Mathilide wari uherekeje umwana we yabwiye RBA ko ubu ikibazo cy'umubyigano n'umutekano muke ku bana cyakemutse kuko batwarwa ukwabo.

    Ati 'Habagaho umubyigano mwishi mbere ku buryo abana bagiriraga ibibazo mu nzira ndetse n'ababyeyi bakarara mu nzira baherekeje abana, rero kuba byonyine abana baza hano tukaba twizeye umutekano wabo ni ibintu byiza cyane.'

    Umuyobozi ushinzwe Ubugenzuzi muri NESA, Angelique Boneza, yasabye ababyeyi kubahiriza igihe abana bazagira ku mashuri cyane cyane hashingiwe ku turere bigamo.

    Ati 'Nibadufashe gahunda y'ingendo z'abanyeshuri buri mubyeyi ayubahirize, bakomeze barebe gahunda y'akarere umwana azajya kwigamo bayubahirize.'

    Igikorwa cy'ingendo z'abanyeshuri giteganyijwe kuzarangira ku wa 8 Nzeri 2025, aho hazahita hakurikiraho igikorwa cyo kureba imyanya isigaye mu mashuri kugira ngo abanyeshuri basabye guhindurirwa ikigo babe basubizwa.

    NESA yasabye ababyeyi kubahiriza gahunda y'ingendo z'abanyeshuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nesa-yasabye-ababyeyi-kubahiriza-gahunda-y-ingendo-z-abanyeshuri

  • Bimwe mu byaranze igitaramo cyahuriyemo Joni Boy na The Ben #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gukora ibitaramo bikomeye ku mugabane w'Uburayi, harimo n'icyo yahuriyemo na The Ben mu gihugu cya Norvege ku butumire bwa Ambasaderi, Dr. Diane Gashumba, Joni Boy uzwi nka ' Chef Debande' yishimiwe cyane n'abafana ndetse anahabwa n'ibaruwa y'ishimwe yahawe na Ambasaderi.

    Ubwo yagaragarizaga impano ye mu gitaramo cyabereye mu bihugu bizwi nka Nordic countries, Joni Boy yakiriwe neza n'abitabiriye igitaramo, by'umwihariko Abanyarwanda bahatuye. Abafana bavuze ko umuziki we waherekejwe n'imyitwarire ye myiza kuri stage, ari na ko byatanzwe nk'urugero rw'ubutore n'ubunyamwuga.

    Mu bitaramo bikomeye yakoreye ku mugabane w'Uburayi, harimo n'icyo yahuriyemo na The Ben

    Mu rwego rwo gukomeza guhesha agaciro abamushyigikiye no kongera gusakaza umuziki we ku rwego mpuzamahanga, Debande yashyize hanze indirimbo ye nshya yitwa 'Comme Ça.'

    Iyi ndirimbo ije isanga izindi yarasangwanwe yaba ku mbuga nkoranyambaga ze, doreko yanayirimbye mu rurimi rw'igifaransa kandi iri mu njyana ya kompa, aho agaragaza ubuhanga bwe mu guhuza injyana z'umuco w'Uburayi n'uw'u Rwanda muri rusange.

    Kubitabiriye igitaramo icyo gihe yanahishuye ko ari we wanatunganyije amashusho yayo (video editing na color grading), bityo bigaragaza ko afite ubumenyi buhambaye mu bijyanye n'amashusho ndetse n'imyidagaduro y'umwuga, doreko ari utuntu twe!

    Indirimbo 'Comme Ça' iri kumvwa n'abatari bake haba abarikuyikorera challenge ndetse no kumvwa ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye ze yaba YouTube n'izindi.

    Bamwe mu bafana be bakaba bamaze gutanga ibitekerezo byiza, bavuga ko iri kurushaho kugaragaza impano ye idasanzwe mu njyana ya kompa ndetse n'imiririmbire iri mu rurimi rw'igifaransa. Ibi byerekana ko Joni Boy atari umuhanzi w'imbonezamubano gusa, ahubwo ari n'umuhanga mu gutunganya ibihangano bye mu buryo bw'umwuga.

    Ambasaderi Dr. Diane Gashumba yagaragaje ko ibitaramo nk'ibi bifasha mu gusakaza umuco Nyarwanda no gushyigikira impano z'abahanzi b'Abanyarwanda babarizwa mu bihugu bya mahanga. Yashimangiye ko gushyigikira abahanzi nk'aba ari inzira yo kwagura umuziki mu ruhando mpuzamahanga.

    Joni Boy 'Chef Debande' arateganya gukomeza urugendo rwe rw'umuziki mu bindi bihugu, anateganya gusohora izindi ndirimbo mu minsi iri imbere, aho abahanzi b'Abanyamahanga bakomeje kumushyigikira mu guteza imbere injyana ya kompa mu buryo bwagutse.

     

    Joni Boy uzwi nka ' Chef Debande' indirimbo ye ikomeje kubica bigacika mu mihanda y'i Kigali

    Source : https://kasukumedia.com/bimwe-mu-byaranze-igitaramo-cyahuriyemo-joni-boy-na-the-ben/