Blog

  • Impaka zishire! Aho Harmonize, Phil Peter na… – #rwanda #RwOT

    Ubwo yashyiraga hanze iyi ndirimbo ku wa 7 Ukuboza 2015 [Yari imaze kurebwa n'abantu 894,720 ubwo twandika iyi nkuru], yavuze ko byari ibihe bitoroshye kuri we mu ifatwa ry'amashusho yayo, kuko byamusabye gucurama [Umutwe uri ku butaka amaguru ari mu kirere], ku buryo byarangiye umutwe uri kumurya mu buryo bukomeye.

    Yavuze ko Barrel Maker wafashe aya mashusho yamusubirishijemo inshuro zitabarika, ashaka gufata ishusho rizima, aririmba, aboshye amaboko, abasore batatu b'ibigango babiri bamugendana mu maboko. Bimeze nko gucurika umuntu, ubundi ukamukorana urugendo.

    Kuri we, n'ubwo byamusabye ubwitange bwo ku kigero cyo hejuru, ariko byatanze umusaruro w'indirimbo yari akeneye. Avuga ko yishimira ikipe y'abahanga bakoranye mu kunoza iyi ndirimbo, akanateguza zimwe mu ndirimbo ziri kuri album ye.

    Uyu mugabo w'imyaka 41 y'amavuko, atuye mu Mujyi wa Kansas muri Leta ya Missouri, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ni umwanditsi w'ibitabo wihariye. Ni we kandi washinze Inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Black Clover Records, ndetse yabaye umunyamakuru kuri KRBZ yumvikana kuri 96.5 Fm, aho yakoraga ikiganiro 'Buzz Show', yanakoze kuri Black Clover Radio.

    Ubundi azwi cyane mu ndirimbo zirimo ‘Alphabet Insanity’ yo mu 2014, ‘Angel of Death’ yo mu 2016 n’izindi.

    Muri iyi ndirimbo 'Upside Down Flow' yakoresheje imbaraga nyinshi, kuko yamaze iminota 2 n'amasegonda 16 arapa acuramye, aboshye n'amaboko.

    Uyu mugabo afite ibishushanyo byinshi ku mubiri (Tatoo), cyane cyane ku maboko. Mu 2011, yanze kontaro yahawe na Sony ya 250,000$ yo kugura album ze, arabyanga.

    Impaka zishire hagati ya Harmonize, Dj Phil Peter na Kenny Sol

    Uburyo Mac Lethal yakozemo amashusho y'indirimbo ye bwifashishijwe n'umuhanzi-Tanzania Harmonize mu ndirimbo 'Leave Me Alone' yakoranye n'umuhanzikazi Abigail Chams.

    Ubu buryo kandi bwifashishijwe na Dj Phil Peter na Kenny Sol mu ndirimbo yabo 'Terimometa'.

    Iya Harmonize yasohotse ku wa 18 Ukwakira 2022, mu gihe iya Phil Peter na Kenny Sol yasohotse ku wa 23 Nzeri 2022- Buri wese arumva iyasohotse mbere.

    'Leave me alone' imaze kurebwa n'abantu 662,603 iherekejwe n'ibitekerezo birenge ibihumbi bitatu. Ni mu gihe 'Terimometa' imaze kurebwa n'abantu 549,048, iherekejwe n'ibitekerezo birenga 1000.

    Witegereje neza, ku isegonda rya 20' mu ndirimbo 'Terimometa' Kenny Sol atangira kuririmba acuramye, aboshye amaboko ateruwe n'abasore babiri. Aririmba ataka umukunzi we, avuga ko ashaka kuba inshuti ye y'akadasohoka.

    Ku munota wa 1 n'amasegonda 5' nabwo yongera kugaragara aririmba acuramye, ariko noneho amaboko aboshye atagaragara. We aba aririmba ntabwo arapa.

    Uburyo Dj Phil Peter na Kenny Sol bakoze aya mashusho, birahura neza n'uburyo Mac Lethal yayakoze. Aho bitandukanira, ni uko amashusho yose Kenny Sol adacuramye, kandi akaba aririmba nk'umuririmbyi aho kurapa nk'umuraperi.

    Mu ndirimbo 'Leave me alone', Harmonize yakoze amashusho neza neza asa n'aya Mac Lethal mu ndirimbo ye yise 'Upside Down Flow' yasohoye mu 2015-Mbese harimo ikimenyetso cya bihwanye.

    Harmonize we atangira atekera itabi, abasore babiri bamugendana, kuko aba acuritse, ubundi akarapa neza neza nk'uko Mac Lethal yabigenje.

    Aho bitandukanira ariko ni uko Harmonize ataboshye amaboko, kandi itabi aba ari gutumura ararijugunya ubundi akiyambaza Imana.

    Yaba indirimbo ya Harmonize, iya Dj Phil Peter na Kenny Sol basohoye bakuye igitekerezo- shusho ku ndirimbo y'uyu munyamerika Mac.

    Bamwe mu bafana bo muri Tanzania bari batangiye kwanjama Harmonize, bavuga ko 'yamaze gutora umuco wo gushishura ibihangano by'abandi'.

    Ejo ku wa Gatatu, Dj Phil Peter yabwiye InyaRwanda ko kuba Harmonize yakoze indirimbo imeze nk'iye bigaragaza ko abahanzi bo mu Rwanda bamaze gutera imbere, ahubwo Abanyarwanda ari bo batarabizera.

    Yavuze ati 'Njyewe navuga ko biriya bigaragaza ko abanyarwanda bakwiye kwizerera mu bantu babo bakabaha imbaraga zishoboka zose, kugira ngo barusheho kubakorera ibyiza kuko bimaze kugaragara ko natwe ibitekerezo bizima tubifite.'

    Harmonize aririmba yisanisha neza neza n'indirimbo y'umunyamerika Mac yasohotse mu 2015

    Dj Phil Peter avuga ko abahanzi bageze ku rwego rwiza mu muziki, asaba abanyarwanda kubashyigikira

    Kenny Sol aririmba acuramye mu ndirimbo 'Terimometa' yakuruye impaka

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TERIMOMETA'

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'LEAVE ME ALONE'

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UPSIDE DOWNFLOW'

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122049/impaka-zishire-aho-harmonize-phil-peter-na-kenny-sol-bakuye-igitekerezo-cyamashusho-bifash-122049.html

  • Ubwongereza: Nyuma yiminsi 45 gusa Liz Truss… – #rwanda #RwOT

    Liz Truss asezeye nyuma y’igihe kigera ku minsi 45 gusa amaze ari mu biro ayoboye. Iyegura rye niwe waryitangarije dore ko rije rikurikira ihindagurika ridasanzwe ryaranze ubutegetsi bwe, mu gihe yari amaze ayoboye.

    Mbere y’uko Liz Truss asezera, Michel Barnier yanyuze kuri twitter ye agira ati: “Nta muntu n'umwe ushobora cyangwa wagashoboye kwishimira ubu buyobozi n'igabanuka ry’ubukungu mu Bwongereza.

    Hari impamvu nyinshi kandi zikomeye zigaragaza ko dushobora gushaka ubufasha mu Burayi. Ibintu byakomeje gukora kandi bikomejwe na Brexit”.

    Bamwe mu bagize icyo bavuga ku matora yo gushyiraho Liz nka Minisitiri w’Intebe watsinze Boris Johnson, gusa bavuga ko nta mpamvu ishikamye igaragara yashoboraga gutuma bashyiraho Boris.

    Justin Tomlinson, umudepite mu ishyaka ry’aba Conservateur yagize ati: 'N’ubwo nari mpari kandi mushyigikiye (Boris Johnson) yaje gutakaza icyizere cya benshi ku buryo ntekereza bitari igitekerezo cyiza cyo kuba yari bwongere gutorwa”.

    Perezida wa Leta Zunze Za Amerika, avuga ko Lizz Truss yagaragaje ko atazi gushyikirana n’amahanga byafashwe nk’ikibazo gikomeye mu gihe yari amaze ku buyobizi.

    Inkomoko: Theguardian

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122063/ubwongereza-nyuma-yiminsi-45-gusa-liz-truss-yeguye-122063.html

  • Umugore yanenze bagenzi be bamututse kubera guterera ivi umugabo akunda [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umugore wagaragaye mu mashusho asaba umukunzi we kumubera umugabo,yatangaje ko arimo gutukwa kuri interineti ndetse ko bamwe mu bagore bamubwiye ko 'bahitamo gupfa' aho gutererera ivi umugabo.

    Muri Nyakanga uyu mwaka,Sukhmin Garcha w'imyaka 27, umwarimu ku by'uruhu, yatereye ivi umukunzi we, Shiraz Brar w'imyaka 27, usanzwe ari umuganga w'amenyo, bombi batuye i Vancouver, muri Canada.

    Ariko nyuma y'iyi videwo ishimangira uburinganire busesuye, Sukhmin avuga ko yatutswe n'abagore bamubwira ko atiyubaha, ko agomba guterwa isoni nibyo yakoze ndetse ko umukunzi we atigeze yishimira ko yamutereye ivi.

    Video yishimiwe cyane n'abagabo ariko Sukhmin yatunguwe no kubona abagore benshi bamuha inkwenene.

    Ibitekerezo bimwe ngo byamubajije niba ivi rye ritarakobotse,abandi bamubwira ko bahitamo gukamya inyanja kuruta guterera ivi umugabo.

    Sukhmin we yabasubije ko yari yaramaramaje kuzaterera ivi uyu mukunzi we.

    Sukhmin yagize ati: 'Nahoraga niteguye gutera ivi. Nabanje kugira ubwoba bwinshi. Nashakaga kubona igihe nyacyo cyo kubikora.

    'Ntabwo byanteye ikibazo ku giti cyanjye. Umukunzi wanjye yaramwenyuye cyane mu maso. Imiryango yacu rwose yaranshyigikiye kandi irabyishimiye. Mama yarishimye rwose.

    Mvugishije ukuri, navuga ngo bikore! Niba mwembi muri ku rwego rumwe mu mibanire, nta kibazo kirimo.

    'Kuba abantu benshi batabikora, ntibisobanura ko ari bibi.

    Iyi ni imyumvire ishaje ishingiye ku gitsina yazanwe n'abantu. Turi mu kiragano gishya kandi rwose dushobora kubaka umuryango mushya aho ivangura rishingiye ku gitsina rivaho.

    Incuti zanjye n'umuryango wanjye barabikunze. Nakiriye ubutumwa buntuka kuri TikTok ariko ni buke cyane ugereranyije n'ibitekerezo byiza.

    Nakiriye ibitekerezo byinshi bibi. Benshi muribo baravuze ngo 'Nkwiriye gupfa' cyangwa ngo 'ntabwo yiyubaha,' Ntabwo asa n'uwishimye 'n'ibindi.

    'Ubutumwa bwuzuye urwango rwinshi bwaturutse ku bagore batunguwe cyane. Birashimishije cyane kubona abagabo bashyigikira umugore watereye umugabo ivi.

    Muri sosiyete yacu duhora dushaka kureshya ariko kubera kubogamira kumuco habaho kuba abahezanguni.Numva twareka iyo mitekerereze tukabaho mu buzima bwuzuye ibyishimo.”



    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umugore-yanenze-bagenzi-be-bamututse-kubera-guterera-ivi-umugabo-akunda

  • François-Xavier Nsanzuwera mu rubanza rwa Kabuga yavuze ku ruhare rwa RTLM mu gukwirakwiza urwango #rwanda #RwOT

    François-Xavier Nsanzuwera, uvuga ko yahoze ari umushinjacyaha mu Rwanda, yashinje Kangura na RTLM gukwiza urwango rwavuyemo ubwicanyi na jenoside, mu rubanza rwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside.

    Nsanzuwera yavuze ko kuva mu mwaka wa 1990 kugeza mu 1994 yari umushinjacyaha wa repubulika ushinzwe ifasi y'umurwa mukuru Kigali n'icyahoze ari perefegitura ya Kigali-Ngali.

    Ubuhamya bwe bwakomoje ku gice (chapter/chapitre) kiri mu gitabo cye, igice anagarukaho mu nyandiko y'ubuhamya bwe yashyikirije urukiko.

    Icyo gice kivuga ku bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Bugesera mu 1992, ako gace kakaba kari kari mu ifasi ashinzwe nk'umushinjacyaha.

    Kuri iyi nshuro nabwo, umucamanza yavuze ko Kabuga yahisemo kutitabira iri buranisha, ku mpamvu umucamanza atavuze, ariko ko rikomeza adahari.

    Mu gihe cyashize, Kabuga yahakanye ibyaha aregwa bya jenoside yo mu Rwanda.

    Nsanzuwera yabwiye urugereko rw'i La Haye (The Hague) rwasigaye ruca imanza zitarangijwe n'urukiko rwa Arusha (ICTR/TPIR), ukuntu ikinyamakuru Kangura cyakongeje ubwicanyi bwo mu Bugesera.

    Yavuze ko ku munsi wabubanjirije, Hassan Ngeze wari umwanditsi mukuru wacyo  urukiko rwa ICTR rwaje guhamya ibyaha bya jenoside  yakwirakwije mu Bugesera kopi z'icyo kinyamakuru ari kumwe n'umukuru w'iperereza.

    François-Xavier Nsanzuwera mu rukiko atanga ubuhamya bushinja Kabuga

                                                            François-Xavier Nsanzuwera

    Yavuze ko urupapuro rubanza rwacyo rwari ruriho ifoto y'uwahoze ari Perezida w'u Rwanda Grégoire Kayibanda afite umuhoro.

    Ku mutangabuhamya, ibyo byari nko kwibutsa Abahutu bo mu Bugesera icyiswe impinduramatwara yo mu 1959 ubwo Abahutu bicaga Abatutsi bari bamaze igihe bari ku butegetsi, abandi bagahunga.

    Yavuze ko abategetsi bo mu Bugesera, barimo nk'uwari burugumesitiri (bourgmestre) wa komini Kanzenze, bari baramaze gukoresha inama zitandukanye.

    Izo nama yavuze ko zatumye hari haramaze kubaho umwuka w'ubwoba mu baturage b'Abahutu, aho babwirwaga 'gufata iya mbere mu gutera' Abatutsi, kuko bari barayobejwe babwirwa ko Abatutsi bari kuzabica.

    Ahawe umwanya wo guhata ibibazo (ikizwi nka 'cross-examination' cyangwa 'contre-interrogatoire') umutangabuhamya, umunyamategeko Emmanuel Altit yamubajije niba ubwicanyi nk'ubwo bwarabereye mu Bugesera gusa.

    Nsanzuwera yavuze ko bwanaberaga mu tundi duce tumwe tw'igihugu, mu mwuka w'umutekano mucye wari mu gihugu kuva intambara yatangira mu kwezi kwa cumi mu 1990. Muri utwo duce, nk'i Mutura ku Gisenyi, yavuze ko hagendaga haterwa ibisasu.

    Gusa yavuze ko Bugesera yari umwihariko kuko yari ituwe n'Abatutsi benshi, bamwe muri bo bahageze bahahungiye bavuye mu bindi bice by'igihugu nyuma y'icyiswe impinduramatwara yo mu 1959.

    Nsanzuwera yanavuze ku nama yo mu kwezi kwa kabiri mu 1994, yari yatumiwemo abarimo nka Ferdinand Nahimana wari umukuru wa RTLM, Félicien Kabuga wari ukuriye 'comité d'initiative' ya RTLM, uwari Minisitiri w'itangazamakuru Faustin Rucogoza, na André Kameya wari ukuriye ikinyamakuru Rwanda Rushya.

    Nsanzuwera yanatanze ubuhamwa mu rukiko rwa Arusha mu rubanza rwiswe urw'itangazamakuru rwarezwemo Ferdinand Nahimana na bagenzi be, wahamijwe ibyaha bya jenoside.

    BBC dukesha iyi nkuru yavuze ko iyo nama, na we yari yitabiriye, ahanini yari yatumijwe mu kwihaniza RTLM ngo ireke gukomeza gutangaza ubutumwa bw'urwango.

    Umunyamategeko Altit yabajije Nsanzuwera uwavuze mu izina rya RTLM muri iyo nama, asubiza ko ari Kabuga.

    Altit yahise amubaza impamvu mu nyandiko y'ubuhamya bwe yavuze ko Nahimana ari we wavuze cyane muri iyo nama ku ruhande rwa RTLM.

    Asubiza ko impamvu ari uko muri iyo nama Nahimana na Kameya bateranye amagambo cyane, Nahimana akavuga ko ibyo RTLM yatangazaga nta ho byari bitandukaniye n'icengezamatwara (propaganda) ikinyamakuru Rwanda Rushya cyakoreraga FPR.

    Yavuze ko Nahimana yari umuntu 'ushyamirana cyane' ('très combatif'), ariko ko Kabuga na we yari aho areba nk'umuntu mukuru wo muri RTLM.

    Umunyamategeko Altit yanabajije Nsanzuwera niba ibivugwa byuko ibitangazamakuru bitari bishyigikiye amasezerano ya Arusha ari ingingo yagarutsweho na yo muri iyo nama.

    Asubiza ko atari byo kuko icyari gihangayikishije Minisitiri Rucogoza ari ubutumwa bw'urwango bwo guteranya Abahutu n'Abatutsi, n'ubwibasiraga abanyapolitiki batavugaga rumwe n'ubutegetsi.

    Umunyacamanza ukuriye iburanisha yavuze ko iburanisha rizakomeza ku wa kabiri w'icyumweru gitaha, umunyamategeko Altit agakomeza guhata ibibazo Nsanzuwera.

    Umucamanza yanibukije Nsanzuwera ko kugeza kuri uwo munsi abujijwe kugira umuntu aganira na we mu bari muri uru rubanza.

    iriba.news@gmail.com

    The post François-Xavier Nsanzuwera mu rubanza rwa Kabuga yavuze ku ruhare rwa RTLM mu gukwirakwiza urwango appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/10/20/francois-xavier-nsanzuwera-mu-rubanza-rwa-kabuga-yavuze-ku-ruhare-rwa-rtlm-mu-gukwirakwiza-urwango/

  • Imashini zizwi nk’ibiryabarezi zahagaritswe mu buryo bw’agateganyo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) muri iyi minsi yakoze umukwabu wo gufata imashini zikinirwaho imikino y’amahirwe zizwi nk’ibiryabarezi zikora ba (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/Imashini-zizwi-nk-ibiryabarezi-zahagaritswe-mu-buryo-bw-agateganyo

  • Gakenke: Bakoze 'Cotex’ ishobora gukoreshwa mu myaka itatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abagore bagize itsinda 'Rambagirakawa', bibumbiye muri Koperative Dukunde Kawa ikorera mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, mu buboshyi n’ubudozi bakora, (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gakenke-bakoze-cotex-ishobora-gukoreshwa-mu-myaka-itatu

  • Umunyamakuru w’Umufaransa mu rubanza rwa Félicien Kabuga #rwanda #RwOT

    Jean Francois Dupaquier umutangabuhamya w’ubushinjacyaha, yagaragarije urukiko ko ibiganiro bya RTLM kimwe n’ikinyamakuru Kangura byashishikarizaga ku mugaragarao abantu gukora jenoside aho mu biganiro bya RTLM n’inkuru z’ikinyamakuru Kangula, byabaga bivuga ko Umututsi ari umwanzi w’Abahutu.

    Yongeyeho ko RTLM yageragezaga kwerekana ko hari intambara hagati y’Abahutu n’Abatutsi.

    Uyu mwanditsi akaba n’umunyamakuru w’Umufaransa yanagaragaje ko abanyamakuru ba RTLM, mu biganiro byabo, bagaragazaga ko amasezerano ya Arusha yasinywe muri Kanama 1993 hagati ya guverinoma y’u Rwanda y’icyo gihe na FPR Inkotanyi ngo nta gaciro afite ko ahumbwo ngo icyo yari agamije kwari ukugambanira abanyarwanda.

    Kuva uru rubanza rwatangira kuburanishwa mu mizi, Kabuga Felician yanze kurwitabira ndetse yanga no gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga bwashyizweho aho afungiwe.

    Ejo ku wa Kabiri nabwo urukiko rwari rwumvise undi mutangabuhamya wo kuruhande rw’ubushinjacyaha, mu 1994 uwo mutangabuhamya akaba yarakoraga mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu.

    Uwo mutangabuhamya na we yagaragaje ko radio RTLM Kabuga yari abereye umuyobozi, yagaragazaga ko umututsi ari umwanzi w’igihugu ndetse ikanavuga ko Abahutu batari bashyigikiye umugambi wa jenoside, impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu ndetse n’abari mu mashyaka ataravugaga rumwe na Leta y’u Rwanda y’icyo gihe, na bo ngo bari abanzi b’igihugu.

    Uwo mutangabuhamya kandi yabwiye urukiko ko radio ya RTLM yasomaga kenshi urutonde rw’amazina y’Abatutsi n’abandi bantu batavugaga rumwe n’ubutegetsi ikaranga aho babaga bihishe kugira ngo bicwe.

    Kabuga Felician ukomeje kuburanishirizwa i La Haye mu Buholande yatawe muri yombi muri Gicurasi 2020, afatirwa mu nkengero z’umurwa mukuru w’u Bufaransa ariwo Paris.

    Akurikiranyweho ibyaha bya jenoside, gushishikariza abantu gukora jensode, ubufatanyacyaha mu gukora jenoside, itoteza, gutsemba abantu n’ubwicanyi nk’ibyaha byibasira inyoko muntu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Umunyamakuru-w-Umufaransa-mu-rubanza-rwa-Felicien-Kabuga

  • Abanya Ukraine benshi bifuza ko intambara yabo n'uburusiya yakomeza kugeza batsinze #rwanda #RwOT

    Abangana na 70% by'abanya Ukraine bifuza ko intambara igihugu cyabo kirwana n'Uburusiya ikomeza kugeza igihugu cyabo cyegukanye intsinzi.

    Iyo mibare yavuye mu bushakashatsi bwakozwe bugamije kumenya uko abaturage ba Ukraine babona intambara igihugu cyabo kimazemo iminsi n'Uburusiya.Ubwo bushakashatsi (Sondage) bwakozwe mu kwezi kwa cyenda.

    Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko 91% by'abanya Ukraine bifuza ko intsinzi yabo yazakurikirwa no kwisubiza uturere Uburusiya bwambuye Ukraine, harimwo na Crimea.

    Ibyavuye muri ubu bushakashatsi, bije bishimangira ibyo Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yavuze yumvikanisha ko atiteguye guca mu nzira y'ibiganiro kugira ngo intambara n' Uburusiya irangire, igihe cyose Vladimir Putin azaba akiri Perezida w'Uburusiya.

    Ubu bushakashatsi bwasuzumye ikindi kibazo cya kabiri cyo kumenya urugero abanya ba Ukraine babayeho bishimye. Abasubije bavuze ko babayeho nabi cyane , icyizere cyo kuzokongera kwishima bakibona mu myaka itanu iri imbere.

    Babajijwe kandi gutanga amanota ku buyobozi bwa Amerika, Ubudage, Ubushinwa n'Uburusiya: Abashimye ubuyobozi bw'Uburusiya ni 0,5% abashimye ubw'Ubushinwa ni 14 % (Baragabanutse kuko mu 2021 bari ku bice 36%), Ubudage bushimagizwa n'abanya Ukraine ku bice 46%, mu gihe mu mwaka ushize bwari ku bice 48%, Amerika nayo abanya Ukraine bayihaye 66%, mu gihe mu mwaka ushize yari yabonye 37%.

    IJWI RY'AMERIKA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/abanya-ukraine-benshi-bifuza-ko-intambara-yabo-n-uburusiya-yakomeza-kugeza

  • Muhanga: REB iributsa Abarimu n'Ababyeyi kugira uruhare mu kuzamura ireme ry'Uburezi #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Uburezi bw'Ibanze (REB), Dr Mbarushimana Nelson aributsa Abarimu n'Ababyeyi kugira uruhare rufatika kugirango ireme ry'uburezi rigerweho bose babigizemo uruhare. Yabigarutseho ubwo Minisiteri y'Uburezi binyuze mu bigo biyishamikiyeho birimo; REB na NESA batangizaga icyunweru cy'Uburezi kizakorwamo igenzura mu Mashuri ya Leta hagamijwe kureba uko ireme ry'uburezi rihagaze.

    Ubwo hatangizwaga iki gikorwa muri aka karere ka Muhanga, ku ikubitiro hasuwe ibigo 2 aribyo; Ikigo cy'Urwunge rw'Amashuri rwa Kabgayi B ndetse banasura Ikigo cy'Urwunge rw'Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu rwa Kabgayi.

    Abayobozi batandukanye ubwo basuraga ibigo by'amashuri mu cyumweru cyiswe icy'Uburezi.

    Mu rwunge rw'Amashuri rwa Kabgayi B, aba bayobozi babanje kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry'amabwiriza ya Minisiteri y'Uburezi yasohowe ajyanye no gufatira ifunguro ku ishuri, n'uko ababyeyi batangira abana amafaranga, haba mu mashuri y'inshuke, abanza ndetse n'ayisumbuye.

    Dr Mbarushimana yagize ati' Muri iki cyumweru dutangiye, tuzagenzura uko abarimu bigisha ndetse n'uko abana bakira uburere bahabwa, tunarebe uko abana bitabira ishuri umunsi ku munsi. Ikindi, tuzanareba uko gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri ihagaze tugamije kunoza ibitaranoga kuko iyo kimwe gipfuye ntabwo ireme ry'uburezi twifuza ryagerwaho'.

    Ahategurirwa amafunguro abana bafatira ku ishuri ni hamwe muhasuwe.

    Akomeza avuga ko umuyobozi w'ishuri agomba gucunga neza umutungo w'Ikigo, akanagenzura neza uko abarimu bigisha. Yagize ati' Ntabwo umuyobozi akwiye kwicara ngo yumve ko abarimu aribo bafite uruhare mu kuzamura ireme ry'uburezi. Nubwo afite byinshi byo kugenzura bijyanye n'ikoreshwa ry'umutungo, agomba no kureba imyigishirize y'abarimu ayobora. Ibi byose nibirangira tuzakora isesengura turigeze kuri Minisiteri maze ibisubiza inyuma ireme ry'uburezi bivanweho. Gusa, twabonye ubwitabire buhagaze neza kandi abana bose bafata ifunguro ku ishuri'.

    Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice yasabye abanyeshuri kwiga bashyizeho umwete, yibutsa abarezi ko bakwiriye gukundisha abana amasomo batanga ndetse bakanakurikirana abatitabira ishuri, bakamenya impamvu. Yababwiye kandi ko intebe bicayeho nawe yayinyuzamo mu ishuri rya GS Saint Joseph Kabgayi.

    Ati' Turabibutsa ko mukwiye kwiga kandi mugashyiramo umwete. Namwe barezi b'abana bacu mudufashe kumenya neza impamvu abana bataza ku ishuri kuko ni mwebwe ba mbere mumenya ko umwana yasibye ishuri. Mubakundishe amasomo mubigisha, ikindi bana bacu izo ntebe mwicayeho natwe twazinyuzeho, ni mwige kugirango ejo muzafashe igihugu gutera imbere'. Yakomeje ababwira ko nta mwana ukwiye kuguma mu rugo ngo ntaratanga amafaranga yo kurya ku ishuri. Yasabye ko ufite ikibazo akibwira mwarimu, ubuyobozi bw'ikigo ndetse n'inzego z'ibanze bagafasha kubikemura.

    Umuyobozi w'Ishuri ry'Urwunge rw'Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu rwa Kabgayi, Akimana Innocent yashimiye ubufatanye buri hagati y'ababyei n'ikigo ndetse n'inyunganizi Minisiteri y'Uburezi iha ibigo. Ashima ko nibura uyu mwaka watangiye imibereho ya mwalimu yaratekerejweho hakongerwa umushahara wabo hagamijwe kuzamura imibereho yabo.

    Kugera tariki ya 15 Ukwakira 2022, Mu banyeshuri bari bateganyijwe kujya ku ishuri mu mwaka wa 1, abagera 96, 2% biga bataha bageze ku ishuri naho 82% bacumbikirwa nibo bari barageze ku ishuri. Ni mu gihe abiga bataha mu mwaka wa 4 abagera 93, 5% bageze ku ishuri.

    Iri genzura rizakorerwa mu bigo by'Amashuri ya Leta n'abafatanya na Leta ku bw'Amasezerano hagamijwe kureba ibibangamiye ireme ry'uburezi ndetse n'ishyirwa mu bikorwa ry'Amabwiriza yo gufatira ifunguro ku ishuri. Hazaba harimo abahagarariye ibigo nka REB, NESA n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze n'iz'umutekano. Gusa nta gihe kizwi cya nyuma cyo gutangaza ibizaba byavuye muri iri genzura ry'icyumweru cy'Uburezi.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2022/10/20/muhanga-reb-iributsa-abarimu-nababyeyi-kugira-uruhare-mu-kuzamura-ireme-ryuburezi/