
The post IPRC Kigali yafunzwe by'agateganyo appeared first on IRIBA NEWS.
Source : https://iribanews.rw/2022/10/23/iprc-kigali-yafunzwe-byagateganyo/

The post IPRC Kigali yafunzwe by'agateganyo appeared first on IRIBA NEWS.
Source : https://iribanews.rw/2022/10/23/iprc-kigali-yafunzwe-byagateganyo/
Polisi y'u Rwaanda ifatanyije n'abaturage mu karere ka Nyabihu, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Ukwakira,bafashe umugore w'imyaka 36 y'amavuko afite udupfunyika tw'urumogi 3892 bakunze kwita bule ubwo yari arushyiriye abakiriya mu Karere ka Musanze.
Yafatiwe mu mudugudu wa Kageri, akagari ka Kora, mu murenge wa Jenda, ahagana saa saa Kumi n'ebyiri za mu gitondo ari mu modoka yavaga mu mujyi wa Rubavu yerekeza i Musanze.
Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage mu Ntara y'Iburengerazuba, yavuze ko biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage, hahise hatangira ibikorwa byo gufata uwacyekwagaho ibiyobyabwenge.
Yagize ati:' Twahamagawe n'abaturage batubwira ko hari umuntu uteze imodoka itwara abagenzi rusange yo mu bwoko bwa Hiace yavaga mu karere ka Rubavu yerekeza i Musanze afite ibiyobyabwenge.'
Yakomeje agira ati:' Twahise dutegura igikorwa cyo kumufata, dushyira bariyeri mu Kagari ka Kora, ubwo imodoka bari batubwiye ihageze turayihagarika, mu gihe dusaka abagenzi tugeze ku gikapu cya Yamfashije dusanga hapakiyemo urumogi udupfunyika 3892 niko guhita rufatwa nawe arafungwa.'
Akimara gufatwa yavuze ko ari umuntu atabashije kumenya imyirondoro ye wari urumuhereye mu Karere ka Rubavu ngo arumugereze i Musanze atavuze n'igihembo bari bumvikanye yari bumuhe.
Yahise ashyikirizwa urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Jenda kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akurikiranyweho.
CIP Rukundo, yashimiye umuturage watanze amakuru ibiyobyabwenge bigafatwa bitarakwirakwizwa mu baturage, asaba abaturage muri rusange gukomeza gutanga amakuru mu rwego rwo gukomeza kubihashya.
Yaburiye abakomeje umugambi wo kwijandika mu biyobyabwenge kubizibukira kuko amayeri bakoresha agenda avumburwa ku bufatanye n'abaturage.
Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Umukinnyi wo hagati wa Chelsea,Mateo Kovacic yakoze agashya aha abafana imyenda yose yari yambaye hanyuma asigarana umwenda w'imbere gusa.
Ibi byabaye nyuma y'aho iyi kipe yari imaze kunganya igitego 1-1 na Manchester United ku kibuga cya Stamford Bridge muri shampiyona.
Kovacic winjiye mu kibuga asimbuye Cucurella ku munota wa 35,yashimiye abafana uko bamwakiriye abaha umupira n'ikabutura yari yambaye hanyuma asigarana ikariso gusa aba ariyo yinjirana mu rwambariro.
Ababareba babonye byinshi muri Korowasiya kuruta uko bumvikanye ku wa gatandatu banganyije na Manchester United igitego 1-1.
Kunganya kw'ibi bigugu kwatumye Chelsea iguma hejuru ya United ku rutonde rwa Premier League.
Gusa inota rimwe gusa niryo ritandukanya aya makipe abiri ari kurwanira kuza mu myanya 4 ya mbere muri shampiyona nyuma y
Chelsea imaze gukina imikino 11yahise ifata umwanya wa kane.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Ukwakira 2022,Ikipe ya Liverpool yatsinzwe muri Premier League na Nottingham Forest igitego 1-0 cyatsinzwe na Taiwo Awoniyi.
Manchester City yatsindiye Brighton & Hove Albion ku kibuga Etihad Stadium ibitego 3-0 byatsinzwe na Erling Halaand watsinze 2 na Kevin de Bruyne. Everton yihereranye Crystal Palace kuri Goodison Park ikayitsinda ibitego 3-0.



Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 yanganyije igitego kimwe kuri kimwe mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika akaba asabwa gukora ibikomeye atsindira Mali iwayo.
Amavubi U23 yari yakiriye Mali mu mukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 kizabera muri Maroc umwaka utaha .
Igice cya mbere cy’umukino, Mali ni yo yagerageje kurema uburyo bwinshi bwavamo ibitego ariko bagorwa no kuyabyaza umusaruro.
Amavubi yacungiraga ku mipira miremire ndetse na Ishimwe Anicet wageragezaga gushaka uko yinjira mu rubuga rw’amahina rwa Mali no kurema uburyo bw’ibitego ariko nta mahirwe afatika yabonetse.
Mali yaje gufungura amazamu ku munota wa 42 ku ishoti rikomeye rya Ahmed Diomonde yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina nko muri metero 32.
Ibi byishimo ntabwo byamaze kabiri kuko ku munota wa 43 Amavubi yishyuye iki gitego ni nyuma y’uko Mali yitsinze, Fady Sidiki Coulibaly yahaye umupira umunyezamu we Lassine Diarra agiye kuwufunga uramucika uhita uyoboka mu rushundura. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-1.
Yves Rwasamanzi yatangiye igice cya kabiri akora impinduka 2, Hakim Hamissi na Desire Mugisha bavuyemo hinjiramo Nyarugabo Moise na Rudasingwa Prince.
Amavubi yatangiye gukina noneho asatira ubona ko ashaka igitego agenda anagerageza amahirwe atandukanye harimo nk’ishoti rikomeye rya Ishimwe Anicet umunyezamu Lassine Diarra awohereza muri koruneri ndetse Rutonesha ku munota wa 61 ariko umunyezamu arawufata.
Ishimwe Anicet yongeye kugerageza irindi shoti ku munota wa 65 ariko na none umunyezamu awushyira muri koruneri.
Yves Rwasamanzi kandi yakoze izindi mpinduka Kamanzi Ashraf aha umwanya Hoziyana Kenedy ariko biranga umukino urangira ari 1-1.
Amavubi akaba asabwa gutsindira Mali iwayo mu mukino wo kwishyura uzaba tariki ya 29 Ukwakira kugira ngo yizere gukomeza.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yaguye-miswi-na-mali
Olivia Morcom biri kuvugwa ko ari we mukunzi mushya wa Ish Kevin, akaba akunze kugaragara cyane mu bitaramo bitandukanye. Akunda kugaragara ari kumwe na Ish Kevin mu bihe bitandukanye.
Uyu mukobwa bivugwa ko akomoka mu gihugu cy'u Bwongereza ndetse akaba ari ho atuye, ariko rimwe na rimwe akunze kuza mu Rwanda ndetse benshi bahamya ko ahakunda cyane.
Nubwo Ish Kevin ataragira icyo atangaza kuri uyu mukobwa, gusa akunda kumushyira kuri Story ye ya Instagram. Uyu mukobwa nawe akunda kubyerekana ahantu hatandukanye ndetse hari n'aho yamusangije abantu.

Olivie asanzwe akina imikino ngororamubiri
Rimwe na rimwe aba bombi bakunze gutamazwa n’amarangamutima, bakerekana ibihe byiza bakunda kugirana birimo nk'ibyo bagiriye mu Karere ka Rubavu mu kiyaga cya Kivu n'ibindi bihe bidasanzwe byo gusohoka.
Iyo usuye urubuga rwa Instagram rw’uyu mukobwa, uhasanga ibihe byiza agirira mu myidagaduro birimo gushyigikira cyane Ish Kevin no kwamamaza imyenda y'imbere acuruza.

Olivia ni umwe mu banyamideli bakiri bato
Si kenshi abahanzi bakunzwe bakunze kugaragaza abakunzi babo, gusa rimwe na rimwe mu bihe bitandukanye biranga bikamenyekana bitewe n'uko n'ubundi baba bafite abantu benshi babakurikira.
Aha Ish Kevin ari gukubita imirongo mu ndirimbo yitwa “Twari Broke”

Olivia akenshi aba ari i Kigali
Â

Olivia akunze kuberwa n'amafoto

Akunda kwamamaza imyenda y'imbere

Aha ni muri Rwanda Basketbal League mu gitaramo Ish Kevin yaririmbyemo


Aha yari ku kibuye

Ku mazi y’i Gisenyi

Aha yari mu gitaramo cya Rap City


Aha ari kumwe n'inshuti ze zirimo umukunzi wa Logan Joe

Arambara akaberwa

Imikino ngororamubiri ni yo mikino ye

Avuka mu Bwongereza

Asigaye afite inshuti zitandukanye

Aragororotse bishoboka

Yatwaye imidali itandukanye
Iyi ndege yavaga i Kigali yerekeza mu mujyi wa Kamembe yarenze ikibuga mu buryo butunguranye, ihagarara mu gice gisanzwe kidatuwe, ntihagira umuntu n’umwe uhungabana mu bari bayirimo.
Uwahaye amakuru InyaRwanda yavuze ko impanuka yabaye mu rukerera idakanganye kuko yiboneye ko abari bayirimo bose ari bazima.
Kompanyi ya RwandAir ibinyujije ku rubuga rwa Twitter yagize iti “Indege ya RwandAir WB601 yari mu rugendo yerekeza Kamembe muri iki gitondo yagize ikibazo gito mu kugwa.”
Bakomeje bati “Abagenzi n'abakozi bose bafite umutekano. Turahura n'ibibazo muri gahunda yacu uyu munsi kandi twiseguye ku bo bigiraho ingaruka.”
Ubwo twandikaga iyi nkuru, abari i Rusizi bari nategereje ubufasha buva mu bashinzwe iby’indege ku kibuga cya Kanombe, ngo baze gutanga ubufasha, indege isubire mu kibuga.