Blog

  • Umunsi wubukwe bwe ubaye uwo kumushyinguraho… – #rwanda #RwOT

    Urupfu rw’uyu mukobwa rwababaje abatagira ingano nk’uko biri mu buhamya butangwa n'abo mu muryango we, Marene we [Marraine] wanamwitayeho kugeza yitabye Imana.

    Aba bose bumvikana mu gahinda gakomeye cyane bagararaza Gentille nk'umwana wubahaga buri wese, akaba yari afite inshuti ye y'akadasohoka babanaga ari nawe bikekwa ko yamuroze kuko ngo Gentille yapfuye amuvuga.

    Muri iyi nkuru tugiye kwifashisha shene ya youtube yitwa Actionz Tv, yamusuye mu murenge wa Remera mu mujyi wa Kigali aho uyu mukobwa yabaga.

    Kubwimana Vestine Yvette wari Marene wa Gentille ni we wamubaye hafi cyane afatanyije n'ababyeyi be, umusore bakundanaga, inshuti z'uyu mukobwa n'abaturanyi.

    Uko byatangiye kugira ngo yisange yarozwe kugeza ubwo yitaba Imana.

    Marene wa Gentille yavuze ko bakimenya ko afite ubukwe bagiye kubona babona umwana agenda ananuka, rimwe akagwa bakamwegura bamujyana kwa muganga bakabura indwara.

    Yagize ati: ''Kuva inkuru y'ubukwe ikiza hasohoka ijambo Save The Date, rimwe tukumva umwana yaguye bakamutora mu muhanda tukamuzana, tukamujyana kwa muganga bagapima indwara zose tukabura n'imwe.

    Bigeze aho bakamutera amaserumu, bakamusezerera agataha ariko akirwaye n'ubundi. Biba uko nguko umwana agashonga, umwana yari afite nk'ibiro 70 ariko agenda ashonga ariko kwa muganga nabo babura indwara kugeza ubwo agejeje ku biro 25.''

    Marene akomeza avuga ko n'umurenge bawugiyemo arwaye ariko babona atangiye gutera agatege. Aragira ati ''Umurenge wabaye tariki 13 Ukwakira 2022, twagiye mu murenge dutangiye kugira icyizere, tukabona ari kugarura agatege kuko mu murenge yarariye arananywa”.

    Akomeza agira ati “Ubwo twageze ahangaha dusoje ibirori by'umurenge, nongeye kugaruka kuwa Gatandatu nje kureba uko Gentille ameze, ugira ngo tunatangire gutegura ubukwe, n'abazakora mu bukwe bwe twiteguye ko uyu munsi ku itariki 22 Ukwakira ari umunsi w'ubukwe bwe”.


    Ubukwe bwari kuba uyu munsi 

    Ati “Umwana, nje arambwira ati ‘hari ibintu noneho ndumva nta kibazo mfite ariko ndumva amavi ababara atari gukora, ndumva ntanabasha no guhaguruka’. Kuri uwo munsi noneho no guhaguruka ntabwo byabayeho, yahagurukaga bamufashe, bafashe n'amaguru atabasha guhaguruka.

    Noneho iryo joro ntaha bampamagara saa sita z’ijoro bambwira ngo umwana ururimi rwasohotse, amaso yasohotse yari ameze nk'uri guhebeba, ururimi rwasohotse n'amaso yavuyemo”.


    Agahinda ni kose ku mugabo we

    Ati “Nibwo yatangiye abwira papa we ati ‘Ndagukunda, mama Ndagukunda’, abaturanyi bose abavuga mu mazina, haza umukozi w'Imana aramusengera, ibyo bintu byamurekuye mu gitondo.

    Kuri uwo munsi mu rucyerera ni bwo nateguye guhita nza kumureba, nje nsanga abantu benshi baje kumureba, akatubwira ati ‘Yvette nijoro uzi ibyambayeho, naraye mpfuye mama nakubwire naraye mfuye ndazuka’”.


    Bari baherutse mu murenge

    “Baransengera mu gitondo ni bwo nabonye ibyo bintu bindekura, nabonaga ibigabo bitatu bije kumfata, bikaza bije kumfata nkabwira mu rugo nti ibintu biramfashe nkabwira abaturanyi kuko baraye bicaye”.

    Marraine w’uyu mukobwa, arakomeza ati “Yakomeje ambwira ko ibyo bigabo bitatu byaje gusubirayo, gusa nyuma y'uko bigenda haje ibindi bigabo. Nakomeje kumwihanganisha ngo ihangane umunsi w'ubukwe ugere ambwira ko bitoroshye ariko mubwira ngo komeza usenge”.


    Gentille yashavuje benshi

    Ati “Mu gahinda kenshi k'abari bari aho ubwo Mutoni Gentille yitabaga Imana, Nyirakuru we niwe wabashije gutobora aravuga akomoza ku mukobwa w'inshuti ye wamuroze.

    Mbega uwo mukobwa atari yasabwa, yabanaga n'uwo mukobwa, noneho n’aho amariye gusabirwa, akajya amuhamagara wenda nk'uwo mugabo we yaje akamuhamagara yaje bakajyana yari inshuti ye cyane. Rero uwo ni we wabikoze, nawe ubwe yapfuye abyivugira. Yapfuye amuvuga amazina”.


    Ubutumire bwari bwaramaze gusohoka

    Umuhango wo kumushyingira utegerejwe uyu munsi

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE CY’UBUHAMYA BWA Diane

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122117/umunsi-wubukwe-bwe-ubaye-uwo-kumushyinguraho-inkuru-iteye-agahinda-ya-diane-wapfuye-avuga–122117.html

  • Biravugwa:APR FC yatandukanye nabi na Adil Mohamed #rwanda #RwOT

    Amakuru aravuga ko Adil Erradi Muhamed watozaga APR FC yirukanywe burundu nyuma yo guhagarikwa ukwezi.

    APR FC yanyomoje aya makuru ivuga ko ari ibuhuha gusa biravugwa ko uyu mutoza yanamaze kwerekeza iwabo.

    Uyu mutoza ngo yagiye nyuma yo kutanyurwa n'ibihano yafatiwe n'iyi kipe byo kumuhagarika igihe kitazwi kubera imyitwarire idahwitse ndetse n'umusaruro muke.

    Adil ngo yabwiye abari hafi ye ko we na APR FC bazakizwa na FIFA kuko ngo ibihano yafatiwe bidakurikije amategeko.

    Ubwo hacicikanaga amakuru y'uko Adil Mohamed yasezerewe ikipe yahise ibinyomoza.

    Umunyamakuru wa RBA, Rigoga Ruth, yagize ati 'Inshuti y'aba generals ngo ngo bye bye muri APR FC! Adil Eladi wari umutoza wa APR FC,wari umaze iminsi mu bihano by'ukwezi yasezerewe!'

    Ikipe ya APR FC yasubije igira iti 'Mwiriwe neza Rigogo Ruth aya makuru ntabwo ariyo rwose umutoza Adi Erradi aracyari umutoza wa APR FC kuba ari mu bihano ntabwo bivuze ko yaserewe cyangwa yatandukanye n'ikipe'.

    Adil yahawe inshingano zo gutoza APR FC mu 2019,ayifasha kwegukana ibikombe bitatu bya shampiyona, igikombe gihuza amakipe y'ingabo mu Karere n'Igikombe cy'Intwari.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/biravugwa-apr-fc-yatandukanye-nabi-na-adil-mohamed

  • Baramagana akato gahabwa abafite uburwayi bwo mu mutwe kwa muganga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abajyanama ku buzima bwo mu mutwe bakorera mu bigo nderabuzima bitandukanye batangaje ko bagiye kurwanya akato gahabwa abafite ubumuga bwo mu mutwe iyo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/baramagana-akato-gahabwa-abafite-uburwayi-bwo-mu-mutwe-kwa-muganga

  • APR FC yavuze ku byo kuba yamaze kwirukana Adil Erradi Mohammed #rwanda #RwOT

    APR FC yahakanye amakuru yo kuba yamaze gutandukana n’umutoza mukuru wa yo, Adil Erradi Mohammed uri mu bihano.

    Tariki ya 14 Ukwakira 2022 ni bwo ubuyobozi bwa APR FC bwafashe umwanzuro wo guhagarika umutoza mukuru w’iyi kipe, umunya-Maroc Adil Erradi Mohammed kubera imyitwarire itarishimiwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo haje inkuru y’uko iyi kipe yamaze gufata umwanzuro wo kumwirukana mu gihe agifite amasezerano y’umwaka urenga.

    Ubuyobozi bw’iyi kipe bubinyujije ku mbuga nkoranyambaga bwahakanye aya makuru aho bwavuze ko ari ibihuha uyu mugabo akiri umutoza wa APR FC uri mu bihano.

    Bati “Mwiriwe neza turasaba abakunzi ba APR FC kudaha agaciro amakuru avuga ko umutoza Adil Erradi yaba yamaze gutandukana na APR FC, aya makuru ni igihuha kuko umutoza Adil aracyari umutoza wa APR FC.”

    Gusa ariko na none amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko uyu mutoza yamaze gusubira iwabo muri Maroc ariko agenda afite gahunda yo kurega APR FC muri FIFA.

    Uyu mugabo ufite n’ubwenegihugu bw’Ububiligi, nyuma yo gusesengura ibihano APR FC yamufatiye ndetse n’ibikubiye mu masezerano ye, ngo yasanze yarahanwe mu buryo budakurikije amategeko bityo ko bagomba kuzakiranurwa n’inzego zibifitiye ubushobozi.

    Bivugwa ko uyu mugabo abanyamategeko be bamaze kwandikira APR FC bayisaba guhagarika amasezerano kubera ko yahagaritswe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ibindi bikazakemurwa na FIFA.

    Mwiriwe neza turasaba abakunzi ba APR F.C kudaha agaciro amakuru avuga ko Umutoza Adil Erradi yaba yamaze gutandukana na APR F.C, aya makuru ni igihuha kuko Umutoza Adil aracyari Umutoza wa APR F.C. murakoze mugire umunsi mwiza pic.twitter.com/Y7wVJo9CWw

    — APR F.C OFFICIAL ACCOUNT (@aprfcofficial) October 22, 2022

    Adil yiteguye kurega APR FC muri FIFA

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yavuze-ku-byo-kuba-yamaze-kwirukana-adil-erradi-mohammed

  • Meghan Markle washeguwe n’urupfu rwa Elizabet… – #rwanda #RwOT

    Bwa mbere Meghan Markle yagize icyo avuga ku rupfu rw’Umwamikazi Elizabeth II nyuma y’ukwezi atanze. Mu kiganiro kihariye Meghan Markle yagiranye n’ikinyamakuru Variety Magazine cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagize ati: ”’Biragoye kuba navuga uko nakiriye inkuru mbi y’urupfu rw’Umwamikazi. Ni ibintu kugeza nubu ntarakira n’umuryango wanjye. Byaranshenguye kuko yatanze hakiri byinshi tutarakemura hagati yacu. Njye na Prince Harry twagerageje gukomera ubwo twajya kumusezeraho mu Bwongereza gusa ubu turi kugenda tubyakira”.

    Meghan Markle yatangaje yatangaje ko yashenguwe n’urupfu rwa Elizabeth.

    Meghan Markle yakomeje agaruka ku buzima bw’umuryango we na Prince Harry agira ati: “Kuva twava mu Bwongereza ubu turi gukora ku kegeranyo (Documentaire) cyacu tuzasohora mu kwezi kwa cumi na kabiri. Twizeye ko abantu bazamenya ukuri kuri twe ndetse bakabona urundi ruhande batari batuziho”. 

    Meghan Markle yiyerekanye mu isura nshya avuga ko nawe asobanukiwe iby’imideli.

    Mu kugaruka mu isura nshya, Meghan Markle yatangaje ko nubwo abantu bamuziho ubuhanga mu gukina filime, afite n’ubuhanga mu bijyanye n’imideli. Yagize ati: ”Abantu baziko nzi gukina filime ariko ntibaziko nsobanukiwe n’imideli. Nzi kuba nareba imyenda myiza ijyanye n’igihe turimo”. Ibi kandi yabyerekanye mu mafoto mashya ye yanyujije muri Variety Magazine amugaragaza mu isura nshya.

    Meghan Markle umugore wa Prince Harry yagarutse bushya.

    Meghan Markle washenguwe n’urupfu rwa Queen Elizabeth yagarutse mu isura nshya.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122115/meghan-markle-washeguwe-nurupfu-rwa-elizabeth-yiyerekanye-mu-isura-nshya-amafoto-122115.html

  • Ifoto utabonye y’ikiganza cya Karim Benzema amaze imyaka irenga 3 akina ahishe yerekanye mu ruhame #rwanda #RwOT

    Imyaka 3 irenga akina aziritse ikiganza cye, bwa mbere mu ruhame yerekanye impamvu ahora aziritse iki kiganza aho biterwa n’imvune yagize ku rutoki rw’agahera.

    Uyu mufaransa ukinira ikipe ya Real Madrid muri Espagne, ntuzamubona akina atiziritse 'bandage’ ku kiganza cye cy’iburyo aho benshi byajyaga bibatera urujijo.

    Tariki ya 17 Ukwakira ubwo hatangwaga ibihembo bya Ballon d’Or ya France Football yaje no kwegukana, ni bwo abantu bamenye impamvu ahora akina aziritse iki kiganza.

    Urutoki rwe rw’agahera rwaravunitse ndetse ku buryo kururambura bidashoboka ahitamo kujya akina aziritse ikiganza cyose.

    Ni imvune yagize muri Mutarama 20219 ubwo Real Madrid yakinaga na Real Betis. Abaganga bategetse ko kugira ngo akire neza agomba kubagwa uru rutoki aho yagombaga kumara amezi 2 adakina, Benzema yaje kubyanga ahubwo ahitamo kujya akina aziritse iki kiganza kugeza uyu munsi.

    Amaze imyaka irenga 3 akina aziritse iki kiganza

    Ubwo yatwara Ballon d’Or ni bwo yerekanye iki kiganza cye amaze iminsi akina aziritse

    Source : http://isimbi.rw/siporo/ifoto-utabonye-y-ikiganza-cya-karim-benzema-amaze-imyaka-irenga-3-akina-hishe-yerekanye-mu-ruhame

  • RIB ifunze abantu 9 barimo abapolisi babiri bashinjwa guha perimi abatarazikoreye #rwanda #RwOT

    Muri bo harimo ababaga biyandikishije gukora ikizami cy’uruhushya rw’agateganyo, abakoraga nk’abakomisiyoneri babahuzaga n’abarimu bigisha amategeko y’umuhanda ngo babakorere ikizami ndetse n’abapolisi babafashaga kwinjira mu cyumba kiberamo ibizamini atari bo banditse ku rutonde.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda,CP John Bosco Kabera, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ukwakira, yavuze ko bafashwe biturutse ku iperereza ryakozwe rikagaragaza ko bose uko ari icyenda bagiranye imikoranire mu gushakira abandi uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo mu buryo butemewe.

    Yagize ati 'Abasivili barindwi n’abapolisi babiri, mu iperereza tumaze igihe dukora byagaragaye ko bagize uko bavugana, baranakorana mu gushakira abaturage batandukanye impushya z’agateganyo kandi mu by’ukuri babitangaho amafaranga, bikagaragara ko yageze no ku bapolisi mu bihe bitandukanye.'

    CP Kabera yasabye abifuza gutwara ibinyabiziga kunyura mu nzira zemewe n’amategeko bakirinda kunyura mu nzira z’ubusamo kuko bibaviramo gufungwa ndetse n’impushya zikababera imfabusa kuko zihita ziteshwa agaciro.

    Ati 'Ibi bintu ntibyemewe n’amategeko, uburyo bwo gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga burazwi kandi iyo uzi amategeko y’umuhanda urayikorera wowe ubwawe ukayitsindira utagombye kunyura mu wundi muntu kimwe n’uruhushya rwa burundu iyo uzi imodoka ukora ikizamini ukarutsindira kandi nta kiguzi bigusabye uretse igiteganywa n’amategeko.'

    Yongeyeho ko Polisi iri maso kandi ko izakomeza kugenzura no gufata uwo ari we wese uzagaragara muri bene ibi byaha agashyikirizwa ubutabera.

    Abafashwe bashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza ku byaha bakurikiranyweho.

    Ingingo ya 277 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko ; Umuntu wese ku bw’uburiganya wihesha, ukora cyangwa ukoresha atabikwiye, impapuro z’inzira zikoreshwa mu gihugu cyangwa ku bajya mu mahanga, impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi, urupapuro rw’amanota, impushya zo gutwara ibinyabiziga n’izindi mpapuro cyangwa inyandiko cyangwa ibyemezo bitangwa n’inzego zabigenewe ; aba akoze icyaha.

    Uhamijwe n’urukiko gukora kimwe muri ibyo bikorwa, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu itari munsi ya 1.000.000 FRW ariko atarenze 3.000.000 FRW.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/RIB-ifunze-abantu-9-barimo-abapolisi-babiri-bashinjwa-guha-perimi-abatarazikoreye

  • Musanze: Igiciro cy’ibirayi cyamanutse, ibishyimbo birazamuka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihe muri iyi minsi ibiciro by’ibiribwa ku isoko bikomeje kuzamuka, ikiribwa kimaze iminsi kivugwa cyane ni ibirayi byari byarazamutse, ikilo kigera ku (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/musanze-igiciro-cy-ibirayi-cyamanutse-ibishyimbo-birazamuka

  • Umukinnyi yeretse igitsina cye uwo bari bahanganye agamije kumurangaza ngo ntabatsinde #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'umupira w'amaguru mu cyiciro cya mbere muri Colombia yatunguye abakunzi ba ruhago yamanuraga ikabutura ye akereka igitsina cye mugenzi we bari bahanganye ngo agerageze kurangaza ntabatsinde.

    Mu mukino wo muri wikendi ishize, myugariro wa Independiente Santa Fe, Geisson Perea yashyize hanze igitsina cye agerageza kucyereka mugenzi we bari bahanganye wari ugiye kubatera umupira w'umuterekano [Free kick].

    Uyu myugariro wari uhagaze ku rukuta,yabonye ikipe ye igiye guterwa umupira ukomeye wari hafi cyane y'izamu rye nuko amanura ikabutura yereka igitsina uwari ugiye kuyitera mu rwego rwo kumurangaza.

    Umukinnyi weretswe iki gitsina yakinaga muri Jaguares de Cordoba bari bahanganye.

    Uyu mukinnyi Perea yakoreshaga amayeri asekeje arangaza mugenzi we kandi byatanze umusaruro kuko uyu mukinnyi wa Jaguares yateye umupira hanze.

    Perea yagize icyo avuga nyuma y'ibyabaye, avuga ko atashakaga kwimenyekanisha ku isi.

    Yatangarije TV ya Win Sports yo muri Colombia ati: 'Nari ndi kugerageza gufunga umushumi w'ikabutura Lycra yanjye, nari mfite uwo mwanya.Iyo ninjiye [mu kibuga], mba nje gukina ntabwo mba nitaye ko kamera ishobora kumbona. Hari amarangamutima agutungura.

    Ndi ikiremwamuntu kandi nageragezaga gufunga umushumi w'ikabutura yanjye gusa, intego yanjye ntabwo yari iyo kwerekana ibice byanjye by'ibanga.”

    Nk'uko ikinyamakuru TMZ Sports kibitangaza ngo abafana batandukanye barakajwe cyane no kubona igitsina cya Perea kuri televiziyo by'impanuka, benshi bamusabira guhanwa, mu gihe abandi basabye iyi kipe kumwirukana.


    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukinnyi-yeretse-igitsina-cye-uwo-bari-bahanganye-ashaka-kumurangaza-ngo

  • Umuhungu Katauti na Oprah yazamuye amarangamutima ya benshi nyuma yo kugaragara mu mishanana (AMAFOTO +VIDEO) #rwanda #RwOT

    Krish Ndikumana umwana w’ikinege w’umukinnyi wa filime ukomeye muri Tanzania, Irene Uwoya wamamaye nka Oprah yabyaranye na Ndikumana Hamad Katauti yishimiwe na benshi nyuma y’uko nyina amugaragaje mu mishanana.

    Katauti wabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, yitabye Imana mu Gushyingo 2017 azize urupfu rutunguranye.

    Oprah ukunda kuvuga ko azakora ibishoboka byose kugira ngo umwana we abeho yishimye, yazamuye amarangamutima ya benshi ubwo yasangizaga abamukurikira amashusho ya Krish n’amafoto ye mu mishanana.

    Yashyizeho amafoto y’uyu muhungu maze aherekezwa n’amagambo avuga ko ahora asaba Imana kumurinda ikibi.

    Ati “Buri gihe nshima Imana ku bw’iyi mpano… Imana ikurinde ikibi cyose Krish wanjye.”

    Ayo mafoto yari yabanjirijwe n’amashusho ye mu mushanana maze aherekezwa n’amagambo agira ati “umunyarwanda wanjye.”

    Yazamuye amarangamutima ya benshi barimo n’ibyamamare muri Tanzania nka Wema Sepetu wahise avuga ati “ni keza”, undi mukinnyi wa filime muri iki gihugu, Aunty Ezekiel na we yaje ashyiraho imitima myinshi.

    Si aba gusa kuko nk’uko bigaragara mu bantu bagiye bavugaho bagiye bagaragaza ukuntu bishimiye uyu mwana ufite amaraso y’u Rwanda arimo akura vuba.

    Ndikumana Hamad Katauti wakiniye amakipe atandukanye arimo Rayon Sports mu Rwanda yanapfuye ari umutoza wa yo, Anderlecht na KAA Gent zo mu Bubiligi, Omonia Nicosia yo mu Bugereki n’izindi, yashakanye na Irene Uwoya muri 2008 baza gutandukana muri 2013.

    Ndikumana Krish umuhungu wa Katauti na Oprah

    Mu mishanana yari aberewe

    Aya mafoto ye yazamuye amarangamutima ya benshi

    Nyina yavuze ko ahora asaba Imana ngo izamufashe imurindire umwana ikibi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umuhungu-katauti-na-oprah-yazamuye-amarangamutima-ya-benshi-nyuma-yo-kugaragara-mu-mishanana-amafoto-video