
Blog
-
Abanyonzi basabwe kwirinda guteza impanuka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Mu rwego rwo kugabanya impanuka zo mu muhanda, Polisi y’Igihugu irakangurira abanyonzi kwirinda gutwara amagare basinze, ndetse bagashaka uburyo biga (…) -
Amvubi U23 yananiwe kwibikira impamba imbere ya Mali U23 #rwanda #RwOT
Umukino ubanza mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy'Afurika cy'abatarengeje imyaka 23 warangiye Amavubi U23 anganyije igitego 1-1 na Mali.
Muri uyu mukino wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye warangiye Amavubi atabashije kwibikira impamba yazayarokora mu mukino wo kwishyura.
Ikipe ya Mali niyo yabanje gutsinda igitego ku munota wa 40 ku ishoti ryatewe na Ahmed Diomande wari inyuma y'urubuga rw'amahina.
Iki gitego kikimara kwinjira,Amavubi yahise azamukana umupira ariko awamburwa n'abakinnyi b'inyuma ba Mali,hanyuma myugariro Ibrahim Camara ahereza umupira umunyezamu we Lassine Diarra ananirwa kuwufunga wigira mu izamu.
Amavubi yishyuye ku munota wa 41 kuri iyi mpano yiherewe na Lassine Diarra.Igice cya mbere niko cyarangiye.
Nta byinshi byabaye mu gice cya kabiri uretse ko umukino uri kugana ku musozo, Amavubi U-23 yagerageje gusatirana ashaka igitego cy'intsinzi ariko ntibyayakundira.
Umukino ubanza wabereye mu Rwanda warangiye ari igitego 1-1 ndetse biteganyijwe ko uwo kwishyura uzabera mu Mujyi wa Bamako ku wa 29 Ukwakira 2022.
Amavubi U-23 asabwa kubona intsinzi yose cyangwa akanganya ibitego biri hejuru ya kimwe kugira ngo akomeze mu ijonjora rya gatatu ari naryo rizatanga igihugu kizakatisha itike yo kwitabira Igikombe cya Afurika cy'Abatarengeje imyaka 23 kizabera muri Maroc 2023.
CAN U-23 yitabirwa n'ibihugu umunani, ni irushanwa rigiye gukinwa ku nshuro ya kane.
Ni ku nshuro ya kabiri, Amavubi U-23 yakiniye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye. Umukino wa mbere ni uwo yatsinzemo Libya ibitego 3-0 mu gihe uwa kabiri yawunganyije na Mali.
-
Imvura muri izi mpera z’Ukwakira izakomeza kuba nke – Meteo Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Iteganyagihe ryo kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 31 Ukwakira 2022 rigaragaraza ko imvura izagwa mu mpera z’uku kwezi k’Ukwakira izaba nkeya (…)
-
Nel Ngabo na Niyo Bosco bazaririmba mu gitara… – #rwanda #RwOT
Abakurikirana imbuga nkoranyambaga z'uyu muhanzikazi, bamaze iminsi babona ibyo atangaza, birangajwe imbere n'umugoroba w'umusangiro n'ibiganiro yateguye yise 'Thanksgiving Gala Night with Aline Gahongayire' azizihirizamo imyaka 22 ishize ari mu rugendo rw'umuziki.
Iyi gahunda iteganyijwe kuba ku wa 30 Ukuboza 2022 kuri Kigali Serena Hotel guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba. Ariko amarembo azafungurwa guhera saa kumi n'igice z'umugoroba.
Gahongayire yabwiye InyaRwanda ko imyiteguro y'iki gitaramo igeze kure, kandi harimo uruhisho ruzabonwa n'abantu bazitabira iki gitaramo cye.
Yavuze ko yatumiye Nel Ngabo gususurutsa abazitabira kwizihiza imyaka 22 ishize mu muziki, kuko ari 'mubyara we'.
Gahongayire anavuga ko Niyo Bosco azaririmba muri iki gitaramo, birenze kuba barakoranye indirimbo 'Izindi mbaraga', ahubwo ni inshuti kandi bakoranye igihe. Iyi ndirimbo bakoranye imaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni 1 mu gihe cy'umwaka umwe ushize isohotse.
Yanavuze ko umuhanzi Serge Rugamba umufasha cyane mu bijyanye n'umuziki, nawe azaririmba muri iki gitaramo. Bafitanye indirimbo 'Umwami yesu' yanditswe na Alex Dusabe. Kwinjira muri iki gitaramo ni 100,000, 150,000 Frw kuri 'Couple' na 50,000 Frw muri VIP.
Gahongayire ni umwe mu b'igitsinagore bo mu Rwanda bamaze igihe kinini bafasha Abanyarwanda n'abandi kwegerana n'Imana binyuze mu bihangano byomora, bihumuriza, kandi bitanga icyizere cy'ijuru ku bakristu n'abandi bemera Umwami n'Umukiza.Â
Yaririmbye mu bitaramo binyuranye, kandi akora ibikorwa by'urukundo byashibutse mu rugendo rw'umuziki we.
Ni we washize umuryango 'Ndineza Organisations ifasha abana n'imiryango itishoboye itandukanye- Ibi byose avuga ko yabigezeho kubera Imana.
Gahongayire avuga ko mu myaka 22 ishize ari mu muziki yabonye Imana, ku buryo afite byinshi byo kuyishimira.
Ati 'Ntabwo ari ugushima umuziki, kuko uracyakomeje. Ahubwo ni ugushima muri iyo myaka 22 icyo umuziki wabyaye. Uko muziki wamfashije kubyara 'Ndineza Organisation', harimo ubuhamya bw'ibifatikaâ¦'
Akomeza ati 'Ni ukwishimira icyubahiro cy'Imana nabonye mu buzima bwanjye. Hanyuma nkongera kwishimira ibyagezweho.'
Â
![]()
Nel Ngabo wo muri Kina Music azaririmba muri iki gitaramo. Ni mubyara wa Aline GahongayireÂ
![]()
Gahongayire agiye gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 22 ishize ari mu muziki, yogeza ijambo ry'ImanaÂ
![]()
Niyo Bosco afitanye indirimbo na Aline Gahongayire bise 'Izindi mbaraga'Â
![]()
Serge Rugamba afasha cyane Aline Gahongayire mu bijyanye no kuririmba no kwandika indirimbo
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IZINDI MBARAGA'
-
Perezida Kagame yagaragaje igisobanuro cy’ubuyobozi nyabwo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ubwo Perezida Paul Kagame akaba na Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi, yasozaga inama ya Biro Politiki y’uyu muryango, yongeye kugaragaza igisobanuro (…)
-
How to stop obsessing over regrets in life #rwanda #RwOT
Most individuals have been asking us how do I stop [â¦]
The post How to stop obsessing over regrets in life appeared first on UGWIRE.
-
Ibyishimo kuri TMC ugiye guhurira na Platini… – #rwanda #RwOT
Aba banyamuziki bombi bamamaye mu ndirimbo 'Magorwa' bazahurira ku rubyiniro mu gitaramo cyo ku wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022, kizabera mu Mujyi wa Potland muri Leta ya Maine ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Platini P aritegura gushyira ahagaragara Extended Play (Ep) yise 'Baba'. Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, yabwiye abafana be n'abakunzi b'umuziki, ati 'Maze iminsi nshyizeho ingufu zihagije kuri uyu mushinga mfite icyizere ko bitazaba ibintu bito.'
Uyu muririmbyi uzwi mu ndirimbo nka 'Atensiyo', yamenyesheje ko iyi Ep ye izajya hanze ku wa 1 Ugushyingo 2022, habura iminsi 10 ngo ahurire ku rubyiniro na TMC bakoranye igihe kinini mu mishinga y'umuziki n'ibindi bikorwa byahinduye ubuzima bw'abo.
TMC yabwiye InyaRwanda ko yishimiye kongera guhurira na Platini ku rubyiniro, aho bazaririmba nyinshi mu ndirimbo za Dream Boys.
Ati 'Mfite ibyishimo byinshi kuba ngiye kongera kuririmba indirimbo za Dream Boys na Platini ahari. Nk'ibisanzwe ni uguha abantu buri kimwe cyose.'
Binyuze muri Dream Boys, aba bahanzi bafitanye album z'indirimbo nyinshi zirimo nk'iya gatanu bise ''Nzibuka n'Abandi' n'iya gatandatu bise 'Wenda Azaza'.
Platini yahagurutse ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali yerekeza muri Amerika ku wa 10 Ukwakira.
Icyo gihe, yabwiye ibinyamakuru birimo InyaRwanda ko afite amatsiko yo kongera guhura na TMC bahoranye mu itsinda rya Dream Boys.
Ati 'â¦Ningira amahirwe yo kumubona bizaba ari byiza. Nibaza ko byaba ari ibintu byiza, kuko hashize imyaka itatu.'
Platini yaherukaga gukorera igitaramo mu Mujyi wa Louisville, Kentucky yahuriyemo n'itsinda rya Charly na Nina.
Nyuma y'iki gitaramo, yagaragaje ko indirimbo 'Ntabirenze' yakoranye na Butera Knowless iri mu zishimiwe mu buryo bukomeye.Â
![]()
TMC yatangaje ko yishimiye kongera guhurira ku rubyiniro na Platini nyuma y'imyaka itatuÂ
![]()
Platini agiye gukorera igitaramo cya kabiri muri Amerika nyuma ya KentuckyÂ
![]()
Iki gitaramo kizaba ku wa 11 Ugushyingo 2022 muri Leta ya MaineÂ
Â
![]()
Platini ku wa 1 Ugushyingo 2022 azashyira hanze EP ye ya mbere yise 'Baba'
-
Imboga zibona abana! Amavubi U23 ananiwe kuby… – #rwanda #RwOT
Muri uyu mukino wabereye kuri Stade mpuzamahanga ya Huye guhera saa cyenda z’amanywa mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika, Amavubi yanganyije igitego 1-1 na Mali nyuma yo gupfusha ubusa amahirwe menshi yashoboraga kuvamo n’ibitego.
![]()
Abasore bu Rwanda binjiranye icyizere n'ibyishimo mu kibuga bitewe n'ibyo bari barakoze mu mukino uheruka basezerera Libya ntawabitekerezaga. Uyu mukino kandi wabereye imbere y’abafana batari benshi nk’uko byari byitezwe.
Ikipe y'igihugu ya Mali yatangiye umukino ikinana imbaraga nyinshi cyane kuko mu minota 15 ya mbere yari imaze gutera amashoti 3 ariko akanyura ku ruhande.
Nyuma y’iminota 15 abasore b’Amavubi batangiye kwinjira mu mukino ndetse bakanagerageza amahirwe yo gutsinda kuko nko ku munota wa 31 umukinnyi w’Amavubi Ashraf Kamanzi yateye umuzinga w'ishoti ariko ku bw’amahirwe make rinyura hejuru y'izamu.
![]()
Abakinnyi ba Mali wabonaga barusha imbaraga abakinnyi b'Amavubi bigatuma bakina imipira miremire ikagora Amavubi. Ibi byatumye ku munota wa 39 umusore wa Mali witwa Ahmed Diomande atera ishoti rikomeye cyane ari naryo ryavuyemo igitego cya mbere cya Mali.
Abasore b'Amavubi ntibacitse intege kubera ko nyuma y'umunota umwe, umuzamu Hakizimana Adolphe yahise atera umupira muremure imbere, maze umukinnyi wa Mali witwa Og Yolo Mamadou ahita yitsinda igitego. Nyuma y’uko umukinnyi wa Mali yitsinze igitego, byahise bigarurira icyizere Amavubi, bituma bajya kuruhuka ari igitego 1-1.
![]()
Mu gice cya 2 Amavubi yahise akora impinduka havamo Desire Mugisha utari witwaye neza mu gice 1 hinjiramo Rudasingwa Prince wari witwaye neza mu mukino uheruka. Hanavuyemo kandi Hamis Hakim, hinjiramo Nyarugabo Moise.
Nyuma yo gusimbuza, mu minota ya mbere y'igice cya kabiri, Amavubi yatangiranye imbaraga cyane binyuze kuri Ishimwe Anicet wakoreweho amakosa cyane ariko hakabura ubyaza umusaruro imipira y'imiterekano ndetse na Ashraf Kamanzi wateye ishoti rikomeye ryahise rivamo koroneli.
Mali yaranzwe no gukora amakosa cyane ariko umusifuzi ntatange amakarita, ku munota 70 yabonye amahirwe akomeye yashoboraga no kuvamo igitego mu mupira wari utewe na Amady Camara, ariko umuzamu w'Amavubi ahita awufata.
![]()
Amavubi yakomeje kwataka cyane binyuze ku barimo Nyarugabo Moise winjiye mu kibuga asimbuye ariko kubona igitego bikanga.
Nyuma yo gusimbuza abakinnyi 3, Mali nayo yatangiye kwataka ndetse ikanabona amahirwe yavamo ibitego bitewe n'amakosa y'abakinnyi b'Amavubi bakina inyuma ariko Hakizimana Adolphe agakuramo imipira yashoboraga kuvamo ibitego.
Guhera mu minota 80 abakinnyi b'ikipe ya Mali batangiye gutinza umukino ari nabyo byatumye Mahamadou Camara ahabwa ikarita y'umuhondo kubera gutinza umukino.
Mu minota ya nyuma, abasore b’Amavubi babonye amahirwe akomeye imbere y’izamu nk’aho Rudasingwa Prince waherukaga gutanga ibyishimo yabonye imipira asabwa kuyishyira ku mutwe ariko birangira bidakunze.
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'abatarengeje imyaka 23 izakina na Mali mu mukino wo kwishyura ku itariki 29 z’uku kwezi muri Mali. Gusa irasabwa kuzatsindira Mali iwayo kugira ngo izabone itike yo gukina icyiciro cya gatatu giteganyijwe muri W erurwe 2023, ari nacyo kizavamo abazitabira igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc mu mpeshyi ya 2023.
![]()
![]()
![]()
Amavubi anganyije na Mali mu mukino wabereye i Huye
-
Green Party yahuje urubyiruko n’abagore bitoramo ababahagarariye muri Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda (DGPR), risanga urubyiruko n’abagore na bo bakwiye kugaragara ari (…)
-
#AmavubiU23 anganyije na Mali U-23 mu mukino ubanza (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 yanganyije na Mali igitego 1-1 mu mukino ubanza wabereye kuri Stade Huye












