Blog

  • Abagera kuri 15 bakurikiranyweho kwinjiza mu magororero ibinyuranyije n'amategeko – #rwanda #RwOT

    Byatangarijwe ku Igororero rya Rusizi ku wa 6 Nzeli 2025, ubwo Komiseri Mukuru w'Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora, CG Evariste Murenzi yasuraga iri gororero, aho yanaganiriye n'abafite ababo bari kuhagororerwa abibutsa ko bibujijwe kubazanira amafaranga, telefoni, n'ibiyobyabwenge kuko biteza umutekano muke mu igororero no hanze yaryo.

    Ni nyuma yaho kuva muri Mutarama 2025 hagaragaye ubwiyongere by'abaturage bagerageza kwinjiza mu magororero ibinyuranyije n'amategeko.

    Umuvugizi wa RCS, CSP Sengaho Hellary Emmanuel yavuze ko kuva muri Mutarama 2025 kugera muri Kanama hamaze gufatwa abantu 75 barimo 15 bafatanye ibiyobyabwenge by'umwihariko urumogi ubu bakaba bafungiye mu magorero atandukanye.

    Ati 'Abagororwa kubera ko baba baragonganye n'amategeko bagira amayeri yo gukoresha ababo, bakoresheje amarangamutima y'uko bafitanye isano, bakaba babashuka bakabazanira ibitemewe. Twagiye dufata abantu batandukanye ku magororero atandukanye bazanye ibintu bitemewe'.

    CSP Sengabo yasabye abaturage n'abagororwa kwirinda kwinjiza mu magororero ibintu bitemewe avuga ko ababifatiwemo bamwe bajyanwa mu bigo ngororamuco abafatanywe ibiyobyabwenge bagashyikirizwa Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iperereza RIB ikabakurikirana.

    Ati 'Mu byo twabafatanye harimo amatelefoni, ibiyobyabwenge, amafaranga, ama sim card, amasharijeri, ibikamba, amasegereti. Harimo ibiba byemewe hanze ariko hano bitemewe'.

    RCS yibukije abafite ababo bari mu magororero ko ukeneye guha amafaranga umuntu we uri kugororerwa mu igororero anyuza amafaranga ku buyobozi bw'igororero akohereza amafaranga kuri kode ya mobile money y'igororero, akanohereza ubutumwa bugufi burimo amazina y'uwohererejwe amafaranga.

    Abinjiza ibitemewe mu Igororero banenzwe

    Abaturage bafite ababo bafungiye mu Igororero rya Rusizi banenze bagenzi babo binjiza ibitemewe mu igororero bavuga ko biteza umutekano muke mu magororero bikabanangamira imigendekereye myiza yo gusura ababo.

    Bahati Zainabu wari wasuye abantu batatu bafungiye mu Igororero rya Rusizi yabwiye IGIHE ko mu bo yari yaje gusura harimo ufungiye gukoresha ibiyobyabwenge.

    Ati 'Abinjiza ibiyobyabwenge mu igororero turabanenga kuko batuma abana bacu baje hano bongera kubinywa kandi kuba hano byakababereye umwanya wo kwikosora'.

    Murwanashyaka Yesaya wo mu Murenge wa Gitambi Akarere ka Rusizi wari waje gusura umuhungu we ufungiye icyaha cyo gukubita no gukomeretsa yavuze ko atari aziko hari umuntu watinyuka kwinjiza mu igororero ibibujijwe n'amategeko.

    Ati 'Birantunguye kumva ko hari abantu binjiza ibibujijwe mu igororero. Icyo twiyemeje ni uko umuntu azajya aza gusura azanye ibyemewe biriya byo kuzana urumogi, kuzana telefoni ntabwo ari byiza'

    Igororero rya Rusizi rifungiyemo abagera ku 3480. Muri rusange abamaze gufatwa binjiza ibijujijwe mu magororero ni 75 barimo 15 bafashwe binjiza ibiyobyabwenge.

    Komisieri Mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi yasabye abafite ababo bafunze kwirinda kwinjiza ibibujijwe mu magororero

    Mu byo abagororwa batemewe gutunga harimo amafaranga na telefone

    Mu mezi umunani ashize abantu 15 bafashwe bagerageza kwinjiza muri gereza ibitemewe bakurikiranwaho ibyaha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagera-kuri-15-bakurikiranyweho-kwinjiza-mu-magororero-ibinyuranyije-n

  • Gisagara: Umuyobozi w'Ikigo cy'Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by'abana #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 06 Nzeri 2025, ku bufatanye bwa Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Gisagara, ku makuru yahawe n'abaturage bamaze kumenya agaciro ko kurwanya ibyaha n'ababikora, hatawe muri yombi abagabo babiri barimo Umuyobozi w'ikigo cy'Ishuri ribanza/EP TAMBA riherereye mu Murenge wa Save.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye intyoza.com ko abafashwe uko ari babiri, bakekwaho kwiba ibiryo by'Abanyeshuri bakabipakira Moto bikajya kugurishwa.

    Ibiryo bafatanywe ni; Ibishyimbo bingana n'ibiro ijana(100kg), ifu ya Kawunga ingana n'ibiro 125 hamwe n'Amavuta yo guteka angana na Litiro 40.

    Abafashwe nk'uko CIP Hassan Kamanzi yabibwiye intyoza.com, bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Save mu gihe Ubugenzacyaha/RIB bwatangiye kubakurikirana. Ni mu gihe kandi ibyo bafatanywe byasubijwe ku ishuri kugira ngo bigaburirwe abana nk'uko byari byaragenwe.

    CIP Hassan Kamanzi, avuga ko Polisi isaba abaturage gukomeza umuco mwiza wo gutanga amakuru neza kandi ku gihe hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha n'ababikora.
    CIP Hassan Kamanzi, avuga kandi ko Polisi igaya bamwe mu bayobozi b'Ibigo by'amashuri bumva ko bakwicisha abanyeshuri inzara, aho usanga ibyakabatunze hari bamwe babigurisha.

    Abayobozi bameze batyo n'abandi babitekereza, baributswa ko nta narimwe Polisi izigera yihanganira abantu nk'abo, ko uzafatwa wese azajya ashyikirizwa amategeko akamukanira urumukwiye kuko Polisi ihora iri maso kandi n'abaturage bakaba bamaze gusobanukirwa neza akamaro ko gutanga amakuru neza kandi ku gihe.
    intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/2025/09/06/gisagara-umuyobozi-wikigo-cyishuri-yatawe-muri-yombi-azira-ibiryo-byabana/

  • Gogo ngo yari yaciye amarenga ko agiye gutaha, umurambo we wageze i Kigali havugwa icyamwishe #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Musabyimana Gloriose uzwi nka Gogo umurambo we wageze i Kigali bavuga ko yishwe n’ibihaha, gusa ngo yari yaciye amarenga ntibabimenya.

    Gogo yitabye Imana mu ijoro ku wa 3 Nzeri 2025, akaba yaraguye muri Uganda aho yari yaragiye mu ivugabutumwa.

    Bikorimana Emmanuel cyangwa se Bikem Wayesu wari usanzwe ari umwe mu bajyanama ba Gogo, ariko wari ushinzwe itangazamakuru yabwiye abanyamakuru ko Gogo yaciye amarenga ko yenda gutaha ariko ntibabimenya.

    Ati 'Umunsi wa mbere twabonye ibintu bikomeye byerekana ko Gogo ari kudusezeraho ntitwabimenya. Yabyiniye Imana agera aho afata inkoni akajya akubita abantu banze kubyina, ariko nanze ko byerekanwa kuri 'camera’.'

    Bikem yavuze ko ubwo bari bavuye Kakumiro habereye igiterane bageze Kampala, Gogo yatangiye kugaragaza uburwayi kuko yari asanzwe afite ubumuga bw’igicuri, yafatwa bakagira ngo ni bya bindi bisanzwe.

    Ati 'Yari afite n’icyemezo cya Leta kigaragaza ko afite ubu bumuga bw’igicuri, yajyaga afatwa tukagira ngo ni bya bindi. Hari ukuntu igicuri gifata umuntu mu minota ibiri akaba abaye muzima, akabaho muri ubwo buzima kuko hari n’igihe iriya ndwara ijya ivurwa igakira ariko we ntabwo ari mu bayikize.'

    'Gogo yapfuye ku wa Gatatu tariki 3 Nzeri 2025, iki cyumweru. Ibyo byamufataga byakomeje kumufata bimucugusa, tugira ubwoba tumujyana kwa muganga. Twageze ku bitaro ku mugoroba saa moya ntabwo byafashe n’isaha ngo ave mu mubiri. Birumvikana ni inkuru ibabaje kandi iteye agahinda. Twarayakiriye ariko mu matwi yacu twumvise ari nk’injereri ziri kuvugamo.'

    Biteganyijwe ko azashyingurwa ku wa Mbere tariki ya 8 Nzeri 2025 i Rwamagana aho akomoka.

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11793

  • Perezida Kagame yakiriye David S. Marriott na Flamini wakiniye Arsenal – #rwanda #RwOT

    Mathieu Flamini uri mu bi yise abana b'ingagi amazina, iyo yise yayihaye izina rya 'Rubuga'

    Flamini agihagarika umupira w'amaguru yabaye rwiyemezamirimo mu by'ibinyabutabire bigamije kurengera ibidukikije, ashinga GFBiochemicals mu 2008 afatanyije na Pasquale Granata, ikigo cy'agaciro ka miliyari 30£ afitemo imigabane ingana na 60% aho ayobora abakozi barenga 1000.

    Flamini akoresha ubushobozi bwe mu bukangurambaga bwo guhangana n'imihindagurikire y'ibihe no kubungabunga ikirere, aho asaba ko hakoreshwa ry'ingufu zisubira mu bikorwa bya ruhago, kurya ibikomoka ku bihingwa no guhindura ingendo z'abafana mu buryo butangiza ibidukikije.

    Marriot yakiriwe na Perezida Kagame

    Perezida Kagame kandi yakiriye itsinda riturutse muri Marriott, riyobowe na David S. Marriott, Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Marriott International, hoteli mpuzamahanga ifite ishami mu Rwanda.

    David S. Marriott na we ari mu bise abana b'ingagi amazina aho we yamwise irya “Rugwiro”.

    David S. Marriott ni umushoramari w'Umunyamerika aho kuva mu 2022 ari Chairman w'Inama y'Ubutegetsi ya Marriott International.

    Ubuzima bwe yabweguriye ibijyanye n'amahoteli by'umwihariko Marriott International akoramo kuva mu 1999 aho yagiye aba mu nshingano zitandukanye zirimo no kuba uwari ushinzwe ibikorwa na serivisi bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akanaba umukozi ushinzwe ibikorwa mu Karere k'u Burasirazuba bwa Amerika.

    Mathieu Flamini wakiniye Arsenal yakiriwe na Perezida Kagame

    Perezida Kagame yakiriye itsinda ryavuye muri Marriot International


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-david-s-marriott-na-flamini-wakiniye-arsenal

  • Polisi yasobanuye imirongo y'umuhondo iri mu masangano y'imihanda – #rwanda #RwOT

    Ibi yabivuze ku wa 6 Nzeri 2025, ubwo hashyirwaga imirongo y'umuhondo (yellow box) mu isangano ry'imihanda ryo ku Gishushu.

    Rutikanga yasobanuye ko iyo mirongo itamenyerewe cyane mu gihugu uko ikiri hake gusa avuga ko biri muri gahunda yabo kuyishyira mu masangano y'imihanda yose.

    Yagize ati 'Iyi mirongo isobanura ko aho hagati hatemerewe guhagararwa igihe icyo ari cyo cyose ubwo ndavuga ko nta kinyabiziga cyemerewe kuhahagarara n'umunota n'umwe. Ubusanzwe itegeko rigena imikoreshereze y'umahanda riteganya ko mu masangano y'imihanda nta kinyabiziga kigomba guhagararamo, iyi mirongo rero ni ikimenyetso cyongera kubyibutsa abatwaye ibinyabiziga.'

    Akomeza avuga ko abazakoresha iyi mirongo nabi bazajya bahanwa kuko gucunga ikoreshwa ry'iyi mirongo na byo byongewe mu byo camera zicunga umutekano wo mu muhanda zikora.

    Yagize ati 'Ziriya camera mubona si gufata amashusho y'umuntu wahagazemo (mu mirongo) ahubwo zibika n'ayo mashusho kugira ngo zidufashe kwereka wa wundi utanyurwa n'ibyemezo byafashwe cyangwa utazaba wibuka ko yigeze ahahagarara kuko z'ifitemo ubwo bushobozi.'

    Akomeza avuga ko atari ibyo gusa kuko izi camera zizajya zibika amashusho y'umuntu 'uhanyuze amatara yaka umutuku, uvugira kuri telefone, utambaye umukandara, imodoka idafite ubwishingizi, cyangwa idafite icyemezo cy'ubuziranenge bw'ikinyabiziga (controle technique), ubwo bwose ni ubushobozi bw'iyi camera.'

    Ndayisenga Jean utwara moto mu mujyi wa Kigali yavuze ko iyi mirongo igiye kujya ibibutsa uburyo bwo kubahiriza amategeko yo mu masangano y'umuhanga kuko hari igihe babyibagirwaga.

    Yagize ati 'Hari amategeko wibuka ari uko uhuye na yo mu muhanda, nk'iriya mirongo kubera idahari cyane, hari igihe abenshi twibagirwa icyo ivuze ariko ubu tugiye kubyibuka kandi turusheho kwitwara neza mu muhanda.'

    ACP Rutikanga Boniface kandi yakomeje ku bagera mu mubyigano w'ibinyabiziga bagahagarara mu nzira y'aho abanyamaguru bambukira (zebra crossing) avuga ko ibyo ari amakosa kuko iriya nzira nta kinyabiziga cyemerewe kuyihagararamo.

    Ati 'Nk'uko bitemewe guhagarara mu masangano y'imihanda ni ko no muri zebra crossing bitemewe kuko na byo birahanwa. Tugiye kongera kwigisha abantu tubibutsa ko niba imodoka ziri mu mubyigano ni byiza ko bamenya ko iriya nzira yambukiramo abanyamaguru ntawe ugomba kuyihagararamo.'

    Iyi mirongo y'umuhondo yari isanzwe mu isangano ry'imihanda ahazwi nka Rwandex rihuza imihanda ya Gikondo, mu mujyi rwagati, Kicukiro na Remera.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yaburiye abateganya kwirengagiza amategeko y’umuhanda avuga ko bazahanwa

    Mu isangano ry’imihanda yo ku Gishushu, hashyizwe imirongo y’umuhondo yerekana ko nta kinyabiziga cyemerewe guhagarara muri iryo sangano

    Polisi yavuze ko biri muri gahunda yayo gushyira imirongo y’umuhondo mu masangano y’imihanda yose


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yasobanuye-imirongo-y-umuhondo-iri-mu-masangano-y-imihanda

  • Bitwaye iki gushyingiranwa n'umukobwa ukurusha amafaranga? – #rwanda #RwOT

    Kimwe mu bikunze kugarukwaho na bamwe mu basore b'Abanyarwanda, ni uko badashobora gukundana n'umukobwa ubarusha amafaranga kuko baba batekereza ko yabasuzugura, bakwitwa inganzwa n'ibindi.

    Nyamara ihame rya Leta y'u Rwanda ryo gushyira umuturage wese ku isonga rirakurikizwa, ku buryo bitakiri inkuru kuba umukobwa yatunga agatubutse kuko ariga, agakora kandi agahembwa neza bitewe n'inshingano afite ndetse n'ubushobozi bwe bwo kuzuzuza.

    IGIHE yaganiriye na bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Kigali bagaruka ku cyo batekereza kuri iyi ngingo y'abanga gushyingiranwa n'abagore babarusha amafaranga.

    Ibisubizo byabo biri muri iyi video. Wowe ubiterezaho iki?


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bitwaye-iki-gushyingiranwa-n-umukobwa-ukurusha-amafaranga

  • Bugesera: Umusore yiyahuye kubera umukobwa bakundanaga yamwanze – #rwanda #RwOT

    Uyu musore yabanje guhamagara umukobwa bakundanaga amubwira ko namwanga yiyahura, umukobwa amubwira ko ntakindi amwangira usibye ingeso y'ubujura agira ko naramuka ayiretse bazakomezanya.

    Umwe mu baturanyi be yagize ati 'yambwiye ko umuntu utumye yiyahura ari umukobwa bakundanaga witwa Bamurange, ati 'sinzigere nkunda umuntu ngo mwimariremo''.

    Yahise ajya kwa Nyirakuru ababwira ko amaze kunywa imiti yica imbeba, ko yiyahuye kuko atumva impamvu umukobwa bakundanaga yamwanze, nyuma bagerageje kumuha amata, arayagarura, bamwohereza kwa muganga gusa yapfuye mu gitondo cyo ku wa 04 Nzeri.

    Umubyeyi wa nyakwigendera, yavuze ko yamuhamagaye ati 'sinzongera kubababaza wowe na Nyogokuru, nyuma ambaza niba mperuka kuvugana na Bamurange ndamuhakanira, ngo ese wumva azampa imbabazi musubiza ko bazabiganiraho, nyuma baje kumbwira ko yiyahuye anyweye imiti y'imbeba'.

    Bamurange wakundanaga na nyakwigendera yavuze ko bari bamaze imyaka ibiri mu munyenga w'urukundo gusa aza kumubwira ko batandukana natareka ingeso y'ubujura yagiraga. Mbere y'uko uyu musore yiyahura bari babanje kuvugana umukobwa amubwira ko atamwanze ahubwo yanze ingeso ye.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ririma Sebarundi Ephrem yavuze uyu musore yari asanganywe imyitwarire mibi gusa icyabaye intandaro ku kwiyahura kwe ntikiremezwa.

    Yagize ati ' impamvu bashingiraho ni uko bahise bamuha amata kandi mu byo yagaruye hari harimo ibinuka nk'imiti y'imbeba, gusa icyo dukeka ni ibibazo by'iwabo, amakimbirane yari asanganywe, kandi yari asanzwe afite imyitwarire itari myiza ndetse nta muntu yashoboye kubwira neza icyamuteye kwiyahura'.

    Uyu mukobwa bakundanaga nyuma yo kumva iyi nkuru yahise agwa muri koma, kuri ajya kwitabwaho n'abaganga ku kigo nderabuzima cya Ririma.

    Umusore wo mu Bugesera yiyahuye kubera ko umukobwa yamwanze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-umusore-yiyahuye-kubera-umukobwa-bakundanaga-yamwanze

  • Nyaruguru: Inzu y'ubucuruzi yahiriyemo ibifite agaciro karenga miliyoni 20 Frw – #rwanda #RwOT

    Ni inkongi yabaye mu masaha ashyira saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba wo ku wa 4 Nzeri 2025, mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Kibeho, Akagari ka Kibeho, mu Mudugudu wa Sinayi, santere ya Kibeho, ahateganye n'Isoko rya Kijyambere rya Kibeho, yibasira inzu yakorwagamo ubucuruzi butandukanye burimo, imigati, kuranguza ubuconsho, resitora n'ibindi.

    Abacururirazagamo bavuga ko uyu muriro babonye umanuka muri gisenge, nyuma y'uko amashanyarazi yagendaga agaruka hagahita havuka inkongi, yatangiye itwika mu gisenge, ukomereza ku bicuruzwa byarimo, maze basohoka bahunga nta na kimwe barokoye.

    Aba bakeka ko uyu muriro wakomotse ku mashanyarazi, mu nsinga ziba ziteranyirije mu gisenge, n'ubwo batabihagazeho neza.

    Tuyishimire Kwizera Eric, ni umusore, akaba umwe mu bahakoreraga ubucuruzi bw'imigati, yabwiye IGIHE ko iyi nkongi yamuteje igihombo gikomeye, aho abona atazongera kwegura umutwe mu bucuruzi mu bihe bya vuba kuko ibyo yahishije bisaga miliyoni enye kandi ari zo yacungiragaho.

    Ati 'Nk'urubyiruko, nacuruzaga amafaranga y'ibimina, nta kindi umuntu aba yari yatangira gushoramo imari, nta shyamba cyangwa se ikindi cyose cyavaho amafaranga, ubu ni igihombo gikomeye.'

    Tuyishime, akomeza avuga ko nta n'ubwishingizi yari afite, ndetse yirinze no kubaza nyir'inzu niba hari ubwinshizi afite bitewe n'uko na we abona neza ko atorohewe n'ibihe arimo kuko inzu ye yahiye yose.

    Umuvugizi w'Intara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko ku bufatanye n'abaturage, Polisi yatabaye ikazimya umuriro, ariko igasanga inzu yangiritse igisenge ndetse n'ibicuzwa by'abaturage.

    Yakomeje avuga ko iyi nkongi yaba yatewe n'insinga z'amashanyarazi zitameze neza agira ati ''Iyi nkongi bigaragara ko yatewe n'amashanyarazi, biturutse ku nsinga zitameze neza.'

    CIP Kamanzi yakomeje asaba abaturage ko igihe cyo gushyira amashanyarazi mu nzu bakwiye gukoresha insinga n'ibindi bikoresho by'amashanyarazi byujuje ubuziranenge bagakorana n'ababihuguriwe, banemejwe n'Urwego rw'Igihugu rugenzura imirimo imwe n'imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA).

    Igihe yasanze bari gukuramo imyanda y’ibyangiritse

    Ibirahure by’amadirishya byose byahuye birameneka

    Polisi yatangaje ko hahiriyemo ibintu bifite agaciro k’asaga miliyoni 20 Frw

    Iyi nzu yari ifite imiryango ine, yose yahiye irakongoka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-inkongi-y-umuriro-yatwitse-inzu-y-ubucuruzi-ihiramo-iby-asaga

  • RIB yataye muri yombi Ndagijimana wifashe amashusho yambaye Impuzankano zayo atari Umugenzacyaha – #rwanda #RwOT

    Ni amakuru IGIHE yahamijwe n'Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B.Thierry wemeje ko Ndagijimana atari umukozi w'uru rwego.

    Ndagijimana akurikiranyweho icyaha cyo kwambara umwambaro atagenewe agamije kuyobya rubanda. Yanongeyeho kansi iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane uburyo yabonye impuzankano za RIB.

    Nyuma yo gutabwa muri yombi, Ndagijimana afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Muhoza mu gihe dosiye ye igitunganywa ngo yohererezwe Ubushinjacyaha.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira yavuze ko uru rwego ruburira abantu kwitondera ibikorwa nk'ibi kuko bitera urujijo mu baturage kandi bikaba bihanwa n'amategeko.

    Itegeko rigena ko umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y'ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w'ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n'abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n'ihazabu itari munsi y'ibihumbi 300Frw ariko itarenze ibihumbi 500Frw.

    Iyo umwambaro w'ubutegetsi cyangwa w'abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso bitagenewe ubwabyo kugaragaza umurimo wa Leta umuntu ashinzwe ariko kubera kugira ishusho imwe bikaba byatera rubanda kubyitiranya n'iby'ubutegetsi, ubyambara ku mugaragaro, ureka uwo akoresha cyangwa ayobora akabyambara cyangwa akamutegeka kubyambara ku mugaragaro, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi atatu ariko kitarenze amezi atandatu n'ihazabu itari munsi y'ibihumbi 500Frw ariko itarenze miliyoni 1Frw.

    RIB yafashe Ndagijimana wifashe amashusho yambaye Impuzankano za RIB atari Umugenzacyaha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yataye-muri-yombi-ndagijimana-wifashe-amashusho-yambaye-impuzankano-za-rib

  • Minisitiri w'Intebe Dr. Nsengiyumva yasobanuriwe imikorere y'uruganda Shema Power rutanga megawatt 56 z'amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Uru ruganda rwabaye igisubizo mu kongera ingano y'amashanyarazi mu Rwanda, binyuze mu gucukura Gaz Méthane yo mu Kiyaga cya Kivu.

    Ni igikorwa cyabaye wa 6 Nzeri 2025, mu ruzinduko rw'akazi yagiriye mu Karere ka Rubavu.

    Minisitiri w'Intebe Dr. Nsengiyumva yasobanuriwe ko Uruganda rwa Shema Power rwamaze gushyira megawatt 50 z'amashanyarazi rutunganya ku muyoboro mugari, mu gihe izindi zisigaye zikoreshwa mu ruganda.

    Uru ruganda ruherereye mu kagari ka Busoro mu Murenge wa Nyamyumba ho mu Karere ka Rubavu, rwatangiye kubakwa mu Ukwakira 2019, imirimo yo kurwubaka irangira muri Gashyantare 2024, rwuzuye rutwaye miliyari 400 Frw.

    Icyiciro cya mbere cy'umushinga wo kubyaza umusaruro gaz methane iri mu Kiyaga cya Kivu, muri Gicurasi 2016 watangiye gutanga megawatt 25.

    Leta y'u Rwanda yashyize imbaraga mu kwegereza abaturage bayo amashanyarazi nk'imwe mu ngamba zayifashije kuzahura ubukungu bw'Igihugu, hibandwa ku bikorwa byatuma kirushaho gutera imbere birimo kongera ingufu z'umuriro w'amashanyarazi.

    Mu 2009, ni bwo Guverinoma y'u Rwanda yashyizeho gahunda igamije kongera no gukwirakwiza amashanyarazi (Electricity Access Rollout Program, EARP), hagamijwe kuzamura umubare w'ingo zifite amashanyarazi.

    Abakozi b’uruganda Shema Power batembereje Minisitiri w’Intebe bamwereka imikorere yarwo

    Minisitiri w'Intebe Dr. Nsengiyumva yasobanuriwe imikorere y'uruganda Shema Power rutanga megawatt 56 z'amashanyarazi

    Umuyobozi wa Diviziyo ya gatatu y'ingabo z'u Rwanda ikorera mu ntara y'Iburengerazuba, Gen. Maj. Nkubito Eugène na we yari mu basuye uruganda Shema Power


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-nsengiyumva-yasobanuriwe-imikorere-y-uruganda-shema