Blog

  • Icyambu cya Rubavu cyagabanyije igiciro cy'ubwikorezi – Amb. Uwihanganye – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 6 Nzeri 2025, ubwo Minisitiri w'Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yari yagisuyem aho yasabye ko abagikoresha barurushaho kunoza serivisi batanga, kugira ngo abagikoresha biyongere.

    Icyambu cya Rubavu cyatashywe kuwa 06 Ukuboza 2024, cyuzuye gitwaye miliyoni 9,17$, abagikoresha bavuga ko cyahanze imirimo myinshi, ndetse cyoroheje ubwikorezi bwo mu kiyaga cya Kivu n'ubuhahirane n'Ibihugu bituranye n'u Rwanda.

    Amb. Jean de Dieu Uwihanganye, yagaragaje ko iki cyambu cyagabanyije igiciro cy'ubwikorezi bw'ibicuruzwa.

    Ati 'Icyambu cyashyiriweho koroshya ubuhahirane hagati y'u Rwanda n'Ibihugu bituranyi n'Uturere dukora ku Kiyaga cya Kivu, cyagabanyije igiciro cy'ubwikorezi bwo gutwara ibintu n'abantu, kuko icyombo kimwe gifite ubushobozi bwo gupakira ibintu byagatwawe n'amakamyo ane.'

    Yakomeje avuga ko 'Muri Gicurasi twabonye ko iki cyambu cyakiriye amakamyo 500 harimo azanye cyangwa aje gupakira ibicuruzwa, cyakiriye kandi ubwato bunini 30, n'ubwo bitaragera ku rwego twabishyiriyeho bigaragaza ko cyatangiye gukora mu buryo bukwiriye.'

    Amb. Uwihanganye yagaragaje ko Minisitiri w'intebe yabasabye kunoza imitangire ya serivisi, kugira ngo biborohereze kongera umubare w'abagikoresha, no kunoza ubuhahirane hakoreshwa uburyo bwa 'One Stop Border Post' budakereza abasora.

    Icyambu cya Rubavu, ni cyo kinini mu Rwanda, kizahuzwa n'ibindi birimo icya Rusizi kizatahwa mu mpera z'uyu mwaka turimo, n'ibindi bizubakwa mu Turere twa Karongi na Rutsiro.

    Cyubatswe kuri hegitari ebyiri, gifite ubushobozi bwo kwakira ubwato bubiri bunini, bupima metero 60 z'uburebure n'ubushobozi bwo kwikorera toni 500 z'ibicuruzwa.

    Muri Mata 2025, ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu bwavuze ko iki cyambu kinyuzwaho ibicuruzwa bingana na toni 1400 ku munsi bivuze ko cyakoraga ku kigero cya 70%, mu gihe intego ari uku kinyuzaho toni 2000 ku munsi. Gikorerwaho n'abarenga 300 ku munsi.

    Gahutu Jean Pierre, uhagarariye Transafrica logistic ku cyambu cya Rubavu, yavuze ko bakoresha abakozi barenga 200 ku munsi mu gihe na Koperative yindi igikoreraho ifite abarenga 100.

    Ati 'Iki cyambu cyahangiye abaturage benshi imirimo, kuko twebwe dukoresha abakozi 220 ku munsi, bapakira ibyombo banabipakurura, aho bapakira ibicangarayi (pozorana) byoherezwa i Rusizi mu ruganda rukora Sima, bagapakurura puderi ivangwa muri sima yoherezwa mu rundi ruganda i Musanze, ndetse na koperative ikoresha abakozi bari hagati ya 80-140 ku munsi.'

    Gahutu avuga ko aba bakozi bbatangira akazi saa moya za mugitondo, bakagasoza saa kumi n'imwe z'umugoroba bakoreye amafaranga ari hagati ya 8000 Frw na 10.000 Frw.

    Iki cyambu kigizwe n'ibice birimo icyahariwe imizigo, icyahariwe ubukerarugendo, ibiro bishinzwe abinjira n'abasohoka, sitasiyo ya Polisi, aho gukanikira imodoka zifite ibibazo na restaurent.

    Kuri iki cyambu hakorera serivisi za RTDA, inzego zishinzwe abinjira n'abasohoka, inzego z'umutekano na serivisi ziboneka ku mipaka yo ku butaka, harimo MAGERWA, Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro n'ibindi.

    Gifite ahantu hazajya hakirirwa ba mukerarugendo basura ibice nyaburanga by'Intara y'Iburengerazuba n'ububiko bw'ibicuruzwa ku buryo umuntu umaze gupakurura ashobora kuba abitsemo ibikoresho, kandi mu gihe cy'ibyumweru bibiri ntacyo bamwishyuza.

    Minisitiri w'Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yasobanuriwe imiterere n’imikorere y’icyambu cya Rubavu

    Icyambu cya Rubavu gifite ububiko bunini

    Icyombo cyari kimaze gupakirwamo pozorana ku cyambu cya Rubavu yari igiye koherezwa i Rusizi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyambu-cya-rubavu-cyagabanyije-igiciro-cy-ubwikorezi-amb-uwihanganye

  • Rayon Sports izakoresha miliyari 2, ifite miliyoni 400 frw gusa #rwanda #RwOT

    Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2025-26 irateganya gukoresha ingengo y’imari igera kuri miliyari 2 Frw ni mu gihe ibara agera kuri miliyoni 400 Frw na yo ari mu baterankunga izatangirana.

    Ibi byatangajwe na Murenzi Abdallah, Umunyamabanga w’Inama y’Ubutegetsi ya Rayon Sports, ni nyuma y’Inama y’Inteko Rusange y’iyi kipe yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Nzeri 2025.

    Yavuze ko ubu iyi kipe iyo ibaze amafaranga izakura mu bafana, amafaranga izakura mu mikino Nyafurika izitabira isanga izakoresha agera kuri Miliyari 2 Frw.

    Ati “turateganya gukoresha ingengo y’imari ya miliyari 2 Frw, azaturuka ku bafatanyabikorwa bacu, azaturuka ku bibuga bitandukanye, azaturuka ku bihembo bitandukanye tuzagenda tubona bitewe n’amarushanwa tuzagenda dukina, muri ariya marushanwa ya Confederation tuzakina harimo ibihembo ariko uruhare rukomeye ruzava mu bafana, aho hose ni ho duteganya gukura umutungo ungana na miliyari 2.”

    Abajijwe ayo bafite bazaheraho yavuze ko ari miliyoni 400 na zo zizava mu bafatanyabikorwa ba yo barimo Skol, Canal, Akarere ka Nyanza n’abandi.

    Rayon Sports izakoresha miliyari 2 Frw

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11794

  • Musanze: Polisi yafashe uwari warakoze uruganda mu rugo iwe rwenga inzoga zitemewe – #rwanda #RwOT

    N'igikorwa cyabaye mu gitondo cyo ku wa 6 Nzeli 2025, cyo kurwanya inzoga zitemewe mu Murenge wa Gacaca, Akagari ka Kabirizi, Umudugudu wa Mata.

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko Polisi yafashe uyu mugabo wengaga iki kinyobwa ndetse na bimwe mu binyabutabire yakoreshaga, yiteguraga gukwirakwiza mu baturage.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yatangarije IGIHE ko ku bufatanye n'izindi nzego bazakomeza gusobanurira abaturage ingaruka zo kunywa inzoga zitemewe haba ku buzima, ku mibanire n'abandi ndetse no ku mutekano muri rusange.

    Ati 'Yafashwe arafungwa uwazengaga na zo turazimena, kandi tuzakomeza kwigisha abaturage ingaruka zo kunywa ibinyobwa bitemewe ndetse tubifatanye no gufata ababikora kugira ngo bahanwe. Ahantu higanje izi nzoga zitemewe ni ho kenshi usanga hari n'ibibazo by'urugomo, amakimbirane mu miryango n'izindi ngaruka zikomoka ku businzi.'

    Yakomeje agira ati 'Umuntu wishoye mu kunywa izi nzoga, ntabwo yongera kugira imbaraga zo gukora ibimuteza imbere, ahubwo usanga asaza imbura gihe, ni ho duhera dusaba abaturage kuzirinda no kuzirwanya.'

    Yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda kunywa inzoga zitemewe kuko kuzinywa bibagiraho ingaruka mbi zirimo n'uburwayi, agaragaza ko abifuzaho ubufatanye mu kurwanya ibinyobwa bitemewe, batanga amakuru y'aho bikorerwa kugira ngo ababikora bafatwe babihanirwe.

    Yanahishuye kandi ko akenshi usanga amazina ahabwa izi nzoga zidafite ubuziranenge, aba aburira abazinywa.

    Ati 'Hari ahaba hagaragaramo ingaruka zishobora kugera ku muntu wazinyoye, harimo Muriture, Nzoga ejo, Muhenyina, Tunuri, Umumanurajipo n'ayandi aburira abazinywa ingaruka zishobora kubageraho bitewe n'ibinyabutabire bizikoreshwamo.

    IP Ngirabakunzi yavuze ko uwafashwe yenga izi nzoga zitemewe ashyikirizwa inzego z'ibanze agacibwa amande ndetse n'ibikoresho yakoreshaga bigafatirwa.

    Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze yamennye litiro 1750 z'ikinyobwa cya 'kargazok'

    Uwengaga izi nzoga na we yatawe muri yombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-polisi-yafashe-uwari-warakoze-uruganda-mu-rugo-iwe-rwenga-inzoga

  • Rayon Sports izakoresha miliyari 2, ifite miliyoni 400 frw gusa #rwanda #RwOT

    Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2025-26 irateganya gukoresha ingengo y’imari igera kuri miliyari 2 Frw ni mu gihe ibara agera kuri miliyoni 400 Frw na yo ari mu baterankunga izatangirana.

    Ibi byatangajwe na Murenzi Abdallah, Umunyamabanga w’Inama y’Ubutegetsi ya Rayon Sports, ni nyuma y’Inama y’Inteko Rusange y’iyi kipe yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Nzeri 2025.

    Yavuze ko ubu iyi kipe iyo ibaze amafaranga izakura mu bafana, amafaranga izakura mu mikino Nyafurika izitabira isanga izakoresha agera kuri Miliyari 2 Frw.

    Ati “turateganya gukoresha ingengo y’imari ya miliyari 2 Frw, azaturuka ku bafatanyabikorwa bacu, azaturuka ku bibuga bitandukanye, azaturuka ku bihembo bitandukanye tuzagenda tubona bitewe n’amarushanwa tuzagenda dukina, muri ariya marushanwa ya Confederation tuzakina harimo ibihembo ariko uruhare rukomeye ruzava mu bafana, aho hose ni ho duteganya gukura umutungo ungana na miliyari 2.”

    Abajijwe ayo bafite bazaheraho yavuze ko ari miliyoni 400 na zo zizava mu bafatanyabikorwa ba yo barimo Skol, Canal, Akarere ka Nyanza n’abandi.

    Rayon Sports izakoresha miliyari 2 Frw

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11795

  • Lt Gen Innocent Kabandana yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Amakuru y'urupfu rwa Lt General Innocent Kabandana yamenyekanye kuri iki Cyumweru tariki 7 Nzeri 2025.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko Lt Gen Kabandana yari amaze iminsi yivuriza mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe ari naho yapfiriye.

    Ku wa 26 Nzeri 2022 nibwo Perezida Paul Kagame yazamuye Innocent Kabandana mu ntera amuha ipeti rya Lt General, nyuma yo gusohoza inshingano ze muri Mozambique.

    Gen Kabandana yinjiye mu Ngabo z'u Rwanda mu 1990, aza kuba umwe mu bagize uruhare mu kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ni umugabo wari ufite ubunararibonye mu bya gisirikare n'ubuyobozi bw'Ingabo kuko yanabaye umuyobozi ushinzwe ubufatanye mu bya gisirikare muri ambasade y'u Rwanda i Washington's DC.

    Mu zindi nshingano kandi yabaye Umuyobozi w'amasomo ku Ishuri rya Gisirikare rya Gako aba n'Umuyobozi wungirije w'Ingabo mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye muri Sudani y'Epfo, UNMISS.

    Yanabaye umuyobozi muri RDF ushinzwe ibikoresho, Umuyobozi w'ishuri rya gisirikare, Rwanda Peace Academy, ndetse n'Umuyobozi wa 'special forces'.

    Mu mwaka Lt Gen Innocent Kabandana yamaze ayoboye ingabo muri Mozambique, hakozwe byinshi mu kwirukana ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado.

    Lt General Innocent Kabandana yitabye Imana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/lt-gen-innocent-kabandana-yitabye-imana

  • Ruhango: Umusore yatemye nyina, avuga ko yamwitiranyije na satani – #rwanda #RwOT

    Uyu musore yabanaga na nyina mu Mudugudu wa Karehe, Akagari ka Bunyogombe, Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango.

    Mu gitondo cyo ku wa 4 Nzeri nibwo uyu musore yatemye nyina amukomeretsa ku ijosi, ku kaboko ndetse no mu kiganza, bamubajije impamvu yamutemye, avuga ko atatemye umuntu ahubwo yatemaga satani.

    TV1 dukesha iyi nkuru yatangaje ko uyu mubyeyi yahise ajya muri coma. Bikekwa ko umuhungu we afite uburwayi bwo mu mutwe bwamuteye gukora ibi.

    Umwe mu babonye ibi biba, yavuze ko 'twamusanze yikingiranye mu cyumba, avuga ko adashaka satani'.

    Abaturanyi babo bavuze ko iyi ari inshuro ya kabiri ibi bibaye, basaba inzego z'ubuyobozi ko uyu musore yafatwa bakamugumana cyangwa se bakabatandukanya, kuko byazarangira yishe nyina.

    Polisi ikorera mu Karere ka Ruhango yafashe uwo musore imujyana mu bitaro by'intara kwitabwaho kuko yagaragazaga imyitwarire y'ufite uburwayi bwo mu mutwe.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan yabwiye TV1 ko ubusanzwe iyo ufite uburwayi bwo mu mutwe adafata imiti uko bikwiye ahindura imyitwarire.

    Ati 'Twafashe umwanzuro ko aho ari kwa muganga aba afatirayo imiti, nyuma azoherezwa mu bitaro i Ndera kugira ngo akomeze akurikiranwe, nyuma nibabona ko ari koroherwa azoherezwa mu rugo hanyuma akomeze akurikiranwe n'inzego za Polisi'.

    Umuntu ukoze icyaha asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe ntashobora kubihanirwa nk'uko itegeko nomero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ribiteganya.

    Icyakora ingingo yaryo ya 85, ivuga ko uwitesheje ubwenge yabigambiriye mu gihe cyo gukora icyaha, ahanirwa icyaha yakoze.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-umusore-yatemye-nyina-avuga-ko-yamwitiranyije-na-satani

  • Umusirikare udafite ubuzima bwiza ntashobora kurinda igihugu- Maj Gen Vincent Nyakarundi – #rwanda #RwOT

    Urugendo rw'ibilometero 26 aba basirikare bakoze, rwatangiriye mu Kigo cya gisirikare cya Kinigi, banyura mu Mudugudu w'icyitegererezo wa Kinigi, Ibiro by'Umurenge wa Musanze, rukomereza ku Ishuri Rikuru ry'Ubumenyingiro rya INES Ruhengeri, nyuma ruza gusozwa basubira mu nzira banyuze.

    Iyi myitozo yakozwe mu rwego rwo gukurikiza inama ziheruka gutangwa n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, Perezida Paul Kagame, ukunze gusaba ko abasirikare ba RDF bagomba guhora bitabira imyitozo ngororamubiri kubera ko ibafasha kugira ubuzima bwiza.

    Ubwo Maj Gen Nyakarundi, yaganirizaga aba basirikare babarizwa muri Brigade ya 503, yababwiye ko umusirikare udafite ubuzima bwiza, adashobora kurinda neza igihugu.

    Yakomeje avuga ko intege nke z'umubiri zituma umuntu ntacyo yakwigezaho, ko gukora imyitozo bidakwiriye kuba mu rwego rwo kwitegura intambara gusa ahubwo ko binagira ingaruka nziza mu buzima rusange.

    Urugendo rw'ibilomterero 26 aba basirikare bakoze, rwatangiriye mu Kigo cya gisirikare cya Kinigi

    Abasirikare babarizwa muri Brigade ya 503 bakoze urugendo rw’imyitozo rwazengurutse ibice bimwe bya Musanze

    Maj Gen Vincent Nyakarundi yasabye abasirikare gukora imyitozo ngororamubiri kubera ko batayikoze byabagora kurinda Abanyarwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusirikare-udafite-ubuzima-bwiza-ntashobora-kurinda-igihugu-maj-gen-vincent

  • Michelle Yeoh wamamaye muri sinema yashenguwe n'inkuru z'abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Yeoh yavuze ko ari ubwa mbere yari ageze mu Rwanda ndetse akihakandagira yerekeje ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

    Ati 'Uru rwibutso ni rwo rwa mbere nsuye, kandi uru ni rwo rugendo rwanjye rwa mbere mu Rwanda. Ibyo nabonye byankoze ku mutima cyane.'

    Yagarutse ku ishusho y'abana n'imiryango yazimye mu buryo buteye agahinda, avuga ko ari ibintu bikomeye umuntu adashobora gusiga inyuma.

    Ati 'Ntekereza ko uwo ari we wese ugera ahantu nk'aha agahura n'agahinda gakomeye ndetse n'ibihe bibi byabaye kuri iki gihugu cyanyu cyiza gifite abantu basa neza ku isura. By'umwihariko iyo ugenda mu byumba ugasanga amafoto y'abana bose bari bakwiye kugira ejo hazaza, birakurenga ku mutima.'

    Nubwo urugendo rwari rurerure kandi rubabaje, Yeoh yavuze ko yarusoje agize icyizere.

    Ati 'Ku mpera y'uru rugendo, icyansigaye ku mutima ni isomo ryo kwibuka no kwigiraho. Nibyo, ibi byarabaye, ariko tugomba kwiga kugira umutima w'ineza ku bandi, kugira ngo twubake imbere heza.'

    Michelle Yeoh yasobanuye ko kutigira ku mateka mabi byaba ari ukwemera ko inzigo iguma mu buzima bw'abazakurikiraho mu bisekuru bizaza.

    Ati 'Nitutabasha gutera intambwe tugana imbere, inzigo yatewe n'abantu b'abagome mu myaka yabanje izakomeza kubana natwe mu bihe bizaza. Ni twe tugomba kuyihagarika no kuyihosha.'

    Yavuze ko abantu bakwiriye kunga ubumwe aho gushyira imbere ibibatandukanya.

    Ati 'Ntekereza ko ari ibintu bibabaje cyane iyo abantu bashyirwamo urwango mu miryango yabo, bakigishwa kwicamo ibice. Kandi iki gikorwa cyo gucamo abantu ibice kiracyagaragara no muri sosiyete nyinshi z'ubu. Ibi bintu ntibigomba gukomeza.'

    Yakomeje avuga ko 'Isi yacu ntishobora kwihanganira ikindi kintu nk'iki cyo kurwana hagati yacu ubwacu, kuko iyi si ni iyacu twese, kandi turi gukora uko dushoboye ngo tuyigire nziza. Urumva, dufite ikibazo cy'ihindagurika ry'ibihe, hari byinshi byinshi bitari kugenda neza; none se niba turwana hagati yacu, tuzigera tugira ahantu heza? Bityo rero, ibintu bibi cyane, amahano yabaye mu bihe byashize, bigomba kutubera isomo, isomo rikomeye cyane, ariko isomo ryigisha kugira ngo dukomeze tugana imbere nk'umuryango umwe, wunze ubumwe.''

    Yavuze ko nk'umuhanzi azi imbaraga z'ubuhanzi bityo bukwiriye gukomeza kwifashishwa mu gukomeza kubiba amahoro, muri sosiyete muri rusange.

    Yarangije yibutsa buri wese ko afite inshingano zo kuba intumwa y'amahoro n'ubumuntu.

    Ati 'Twese turi intumwa z'amahoro, twese turi intumwa z'ubumuntu. Mwibuke ko dufite imbaraga zidasanzwe kandi urwo ni urukundo.'

    Michelle Yeoh amaze iminsi mu Rwanda, aho yari mu gikorwa cyo Kwita Izina izina abana b'ingagi cyabaga ku nshuro ya 20.

    Yeoh yavuze ko ari ubwa mbere yari ageze mu Rwanda ndetse akihakandagira yerekeje ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Michelle Yeoh wamamaye muri sinema yashenguwe n'inkuru z'abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Yeoh yunamiye abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/michelle-yeoh-wamamaye-muri-sinema-yashenguwe-n-inkuru-z-abana-bishwe-muri

  • Ibyihariye kuri 'drones' zizakoreshwa mu kugeza ibicuruzwa ku Baturarwanda – #rwanda #RwOT

    Zipline Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2016. Ubu igeze ku butumwa burenga 600 ku munsi. Yatangiye yohereza amaraso gusa, ubu yohereza ibintu biri mu moko 10 birimo amoko y'imiti arenga 200.

    Ifite ibibuga i Muhanga mu Murenge wa Shyogwe n'i Kayonza. Hafi 35% by'ibyo itwara ni intanga z'amatungo.

    Mu nama imaze iminsi ibera mu Rwanda ihuje abo mu rwego rw'ubwikorezi, Zipline Rwanda yamuritse drones nshya zizatangira gushyira abantu ibicuruzwa mu mwaka utaha.

    Umusaruro wa Zipline wanagarutsweho na Perezida Paul Kagame ubwo yatangizaga iyi nama inama. Yagize ati 'Iri koranabuhanga ntabwo ryagabanyije igihe byatwaraga gusa ahubwo ryatabaye n'abantu. Ubufatanye bwacu bwatanze umusaruro ndetse turi kugerageza uko twarizana mu mujyi rikazajya rijyanayo ibikoresho mu bijyanye n'ubucuruzi bw'ikoranabuhanga.'

    Drones nshya Zipline yamuritse zizwi nka Platform 2 (P2), zifite ikoranabuhanga rihambaye ugereranyije n'izisanzwe.

    Zizajya zikorera cyane mu mijyi ituwe cyane. Zizahera mu Mujyi wa Kigali hanyuma zagurirwe no mu bindi bice by'igihugu.

    Byitezwe ko zizatangira mu 2026, zigafasha abo mu buzima, za restaurant, ibigo by'ubucuruzi n'ibindi bibukorera ku ikoranabuhanga.

    Umuyobozi Mukuru wa Zipline Rwanda, Kayitana Pierre yabwiye IGIHE ati 'Icyo twishimira ni uko twabashije kumurika indege yacu nshya. Ikora nka ya yindi mwari musanzwe muzi ariko ifite ikoranabuhanga ryisumbuye riyifasha gukorera mu mijyi minini.'

    Izi drones nshya zifite umwihariko w'uko zo zihaguruka mu buryo bumwe na kajuguju, kuko bidasaba kwifashishwa ikizisunika kikaziha imbaraga (launcher).

    Drones za Zipline zizifashishwa mu bucuruzi ni uku zimeze

    Ishobora guhagurukira aho ari ho hose, ikaba yanagwa ahantu hato cyane. Bijyanye n'uko ifite sensors zifite ikoranabunga rigezweho rifasha drones kumanura umuzigo neza.

    Kayitana ati 'Byadufashe imyaka 10 kugira ngo tube dufite iyi drone. Irizewe, ndetse iroroshye gukoresha kurusha iza mbere.'

    Bitandukanye na drones zisanzwe zakoreshaga icyo twakwita nk'umutaka kugira ngo zimanure umuzigo zahawe. Izi zo zagenewemo umwanya munini ushyirwamo ibicuruzwa.

    P2 ikoreshwa umugozi ugenda wizingura umuzigo ukagera ku butaka gahoro gahoro, ibituma umuzigo ugera ku bawutumye neza ndetse igakora mu mijyi igizwe n'inyubako ndende n'ibindi.

    Iyi drone ifite amababa abiri maremare ikagira n'andi ane yayo ayifasha guhaguruka. Igenda ku muvuduko w'ibilometero 100 ku isaha.

    Ibasha kugendera ku butumburuke buri hagati ya metero 100 na 400. Ni drones zishobora no gukomeza umurimo w'izabanje wo gutanga amaraso mu Mujyi wa Kigali.

    Iyi drones yatangiye gukorera mu Mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas, aho imaze hafi imyaka 10 igeragerezwa. Ubu Zipline ikorana n'ikigo cya Walmart mu kugeza ibicuruzwa ku baturage.

    Kiri mu binini byo muri Amerika kuko nko mu 2024/2025 iki kigo cyagurishije ibicuruzwa bikoreshwa mu ngo bifite agaciro ka miliyari 276$. Iki kigo cyihariye hafi 21% by'isoko ry'ubuconsho muri Amerika.

    Drone imwe ifite ubushobozi bwo gutwara ibiryo byahaza abantu 12.

    Kayitana yavuze ko bazakomeza guteza imbere izi drones ku buryo zizashobora gutwara ibilo byinshi ari na ko zigenda intera ndende.

    Ati 'Dushaka kuyizana mu Mujyi wa Kigali bikaba ubwa mbere bikorewe muri Afurika. Dushaka kubanza kuyimenyereza neza ikaza nta kibazo cya tekiniki na kimwe ifite. Ni yo mpamvu bizafata igihe. Abantu bihangane gato mu mwaka utaha twifuza ko zizaba yatangiye gutanga serivisi.'

    Umuyobozi Mukuru wa Zipline Rwanda, Kayitana Pierre yatangaje ko drones zizifashishwa mu bucuruzi bw’ikoranabuhanga zakoranywe ikoranabuhanga rihambaye

    Kayitana yavuze ko batangiye no gusaba impushya zo gukoresha izi drones.

    Igerageza nirirangira bazazana ibyemezo by'uko ikoranabuhanga ryazo ryemewe ndetse nta mpungenge z'impanuka ubundi zitangire imirimo.

    Izi drones zifite ikoranabuhanga rizifasha kujya mu byerekezo byinshi, bitandukanye n'izisanzwe. Izisanzwe zoherezwaga ahantu zagerayo zigatanga ubutumwa, zigahita zisubira ku cyicaro cya Zipline.

    Kuri izi nshya zo zizajya zoherezwa nk'i Remera, zitange ubutumwa, zongere zijye gufata ubundi nk'i Kanombe zibujyane mu kindi gice, zitabanje kongera gusubira ku cyicaro.

    Kayitana ati 'Hari 'application' ya Zipline. ijya muri telefone igezweho dufite. Tuzajya dukorana n'ibigo by'ubucuruzi, tugirane amasezerano na byo bigaragare kuri iryo koranabuhanga. Umuntu azajya amanura (download) iyo 'application' ahitemo ibyo ashaka, abigure, indege ihite ipakirwamo ibyaguzwe, ihite ibimugezaho nko mu kanya ko guhumbya.'

    Kugeza ubu hari abahanga mu by'ikoranabuhanga bari gukora kuri uyu mushinga bagera kuri 50 bakorera mu Rwanda, biyongera ku bakozi 150 basanzwe bakoresha izisanzwe.

    Drones zisanzwe imwe ibarirwa agaciro k'arenga miliyoni 20 Frw bijyanye n'ibiyigendaho, icyakora inshya zizaba ziri munsi y'icyo giciro cyane kugira ngo n'igiciro cy'ubwikorezi gicibwa uwatumye kigabanyuke.
    Ati 'Ni ukugira ngo abantu bose bisange muri ubu bucuruzi. Duteganya kuzana drones nyinshi cyane kuko abantu benshi bazazikenera.'

    Zipline yatangiye mu Rwanda imaze kwagura ibikorwa byayo n'imahanga, aho ifite site 30 mu bihugu bitandukanye birimo Nigeria, Ghana, Côte d'Ivoire, Kenya, u Buyapani, u Burayi na Amerika muri leta za Arkansas na Utah.

    Drones zishyira abantu ibicuruzwa zatangiye gukora mu Mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas

    Drones za Zipline zagenewe kugeza ibicuruzwa ku bazitumye zizatangira gukorera mu Rwanda mu 2026


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyihariye-drones-zamuritswe-naa-zipline-zizatangira-kugeza-ibicuruzwa-ku

  • Gisagara: Umuyobozi w'ishuri n'umumotari bafungiye kwiba ibiryo by'abanyeshuri – #rwanda #RwOT

    Bombi bafashwe bikomotse ku bujura bakekwaho bwabaye mu ijoro ryo ku wa 5 Nzeri 2025, ubwo abaturage batangaga amakuru bavuga ko babonye moto yo mu bwoko bwa Lifan, ivuye mu Ishuri Ribanza rya Tamba, riherereye mu Kagari ka Zivu, Umurenge wa Save, ipakiye ibiribwa bigenewe kugaburirwa n'abanyeshuri baryigaho.

    Ibyo biribwa byarimo akawunga ibilo 125, ibishyimbo ibilo 100 n'amavuta yo guteka litiro 40.

    Amakuru avuga ko bagifatwa, uwo muyobozi we yahise acika, ariko nyuma nawe aza gufatwa mu gitondo cyo ku wa 06 Nzeri.

    Umuvugizi wa Polisi mu Nyatara y'Amajyepfo CIP Kamanzi Hassan yabwiye IGIHE ko aba bagabo bombi ari bo shoferi n'umuyobozi w'ishuri bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Save, mu gihe iperereza kuri bo ryatangiye.

    Ati 'Abafashwe bombi bakekwaho kwiba ibiryo by'abanyeshuri bakabipakira moto bikajya kugurishwa. Ubu ibiribwa byari byibwe byasubijwe ku ishuri ngo bigaburirwe abana nk'uko byari byaragenwe.''

    CIP Kamanzi, yaboneyeho gushishikariza abaturage gukomeza umuco mwiza wo gutangira amakuru ku gihe, anavuga ko Polisi igaya bamwe mu bayobozi b'ibigo by'amashuri bumva ko bakwicisha inzara abanyeshuri bagurisha ibiryo byagombaga kubatunga, abibutsa ko Polisi itazabihanganira, ndetse ko uzajya abifatirwamo wese amategeko azajya abimuhanira.

    Hari amakuru IGIHE yamenye ko hari inyandiko ivuga ko mu mwaka w'amashuri ushize, uyu muyobozi yaba yaragujije ibiryo mu rindi shuri ibye byamushiranye, ubu rero ngo akaba yari agiye kubyishyura aho yari yabikuye n'ubwo bigoye kubihuza, kuko hibazwa impamvu byarindiriye gukorwa mu ijoro aho kubikora ku manywa.

    Ibyafashwe byari kuri moto izwi kwi izina rya Lifan


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-umuyobozi-w-ishuri-n-umumotari-bafungiye-kwiba-ibiryo-by-abanyeshuri