
Blog
-
Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Intara ya Rhénanie Palatinat #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukwakira 2022, Perezida Paul Kagame yakiriye Malu Dreyer, Minisitiri-Perezida w’Intara ya Rhénanie Palatinat na Hendrik Hering, (…) -
Kigali: Imvura ivanze n’umuyaga yasambuye amashuri n’inzu z’abaturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukwakira 2022, yasenye ibikorwa binyuranye mu Mujyi wa Kigali birimo inzu (…)
-
Abahinzi barifuza uruganda rukora ifumbire mu Rwanda #rwanda #RwOT
Ibi babigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Ukwakira 2022, ubwo abahagarariye abahinzi bibumbiye mu ihuriro ry’Abahinzi bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Easter Africa Famers Federation, bo mu bihugu by’u Rwanda, Uganda, Kenya na Tanzania bahuriye mu biganiro bigamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wo gufasha abahinzi, kugeza umusaruro ku masoko yo muri aka karere n’uko bakoroherezwa guhabwa inguzanyo n’ibigo by’imari.
Banareberaga hamwe kandi imbogamizi zirimo n’ibibazo abahinzi bahura na byo n’uko byakemuka.
Barebaga kandi uko abahinzi barushaho kumenya amakuru y’ubuhinzi hifashishijwe ikoranabuhanga rya telefoni.
Agaruka kuri zimwe mu nzitizi zikibangamiye umuhinzi, Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’abahinzi n’aborozi mu Rwanda, Imbaraga, Jean Paul Munyakazi, yavuze ko bimwe mu bikizitiye umuhinzi ari ibijjyanye n’inyongeramusaruro.
Yavuze ko kuri ubu kugira ngo babone ifumbire mva ruganda bikigoye, bityo agasaba Leta ngo irebe uko yakorerwa mu Rwanda, hagamijwe kugabanya igiciro cyayo.
Yagize ati 'Umuhinzi yari agihendwa n’inyongeramusaruro cyane izo mu buhinzi. Iyo urebye igiciro cy’ifumbire mva ruganda, aho cyari kimaze kugera kandi Leta iba yashyizeho nkunganire, urabona ko umuhinzi bikimugoye.'
Yakomeje agira ati 'Aha niho twasabaga ko mu biganiro biri guhuza abahinzi na Leta, bari kuganira ngo ijwi ryabo rizamuke, ibintu byo gutumiza ifumbire hanze, igihe kirageze twakagize uruganda rukora amafumbire mu Rwanda kugira ngo dushobore kuziba cyiriya cyuho.'

Ibikoresho by’ibanze bishobora kuva hanze, ariko ikoranabuhanga ryatuma dukora ifumbire mu Rwanda birashoboka nk’uko uriya muyobozi abivuga.
Mu biganiro byahuje abagize ihuriro ry’Abahinzi bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, hasinywe amasezerano agamije iterambere ry’umuhinzi.
Ni amasezerano yahuje abaguzi b’umusaruro, ibigo by’ubwishinginzi, iby’imari ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere ry’ubuhinzi.
Akomoza kuri ayo masezerano yagize ati 'Ni uko bagomba kugura umusaruro biciye mu miryango y’abahinzi. Mu gihe wasangaga bajya kwishakira umusaruro hasi mu bahinzi, ugasanga barabahenda
Aya masezerano akubiyemo kuba imiryango yacu itanga ubushobozi ku makoperative, akazamura umusaruro, ukagurwa usa nkaho ukusanyirijwe hamwe, azafasha umuhinzi utagiraga uruhare mu kuvugana ibiciro n’umuguzi, bigaca mu miryango y’abahinzi imuvugira.'
Ikindi nu uko abahinzi bibumbiye mu makoperative bazongererwa ubumenyi mu buhinzi bukoranye ikoranabuhanga, hagamijwe ko umuhinzi arushaho kumenya amakuru.
Elizabeth Nsimadara, ayobora ihuriro ry’Abahinzi bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, EAFF, yavuze ko 'e- GRANARY' yagize uruhare runini mu guhindura imibereho y’umuhinzi.
Na we yashimangiye ko kuba hasinywe amasezerano bigiye kurushaho gufasha abahinzi kugeza umusaruro wabo ku isoko.
Yagize ati 'Ni uburyo bumwe bwiza buzafasha abahinzi bacu, mu gutuma bageza ku isoko ibihingwa byabo mu Karere.'
Elizabeth yongeyeho ko uyu mushinga worohereje abahinzi kubona amakuru, guhura n’ibigo by’imari ndetse no gusangizanya ubunararibonye hagati y’abahinzi mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Muri uyu mushinga e -GRANARY, ugamije iterambere ry’umuhinzi, watangiye mu 2019, ukaba wari washowemo agera kuri Miliyoni ebyiri z’amadolari mu bihugu by’u Rwanda, Tanzania, Uganda na Kenya. Yatanzwe na Banki y’Isi biciye muri IFAD.
Wafashije abahinzi 10.000 bo mu Rwanda bo mu turere 12 kubona amakuru ajyanye n’ubuhinzi hifashijwe telefoni, ndetse n’ibikoresho byifashishwa mu buhinzi.
Source : https://imirasire.com/?Abahinzi-barifuza-uruganda-rukora-ifumbire-mu-Rwanda
-
U Rwanda ruri gucungira hafi imikoranire y’ingabo za Congo na FDLR #rwanda #RwOT
Ni imikoranire imaze iminsi igarukwaho, mu gihe impande zombi zunze ubumwe mu rugamba zihanganyemo n’umutwe wa M23.
FDLR ni umutwe washizwe na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mukuralinda yavuze ko kuba ibibazo by’umutekano muke bikomeza gukururana mu burasirazuba bwa Congo, ari ukubera ubushake buke bwa Guverinoma yaho mu gushyira mu bikorwa intambwe zagaragajwe, zageza ku bisubizo.
Harimo nka gahunda ya Nairobi, iya Luanda, ndetse abakuru b’ibihugu bahuye na Perezida Macron i New York.
Icy’ingenzi gikwiye gushyirwamo imbaraga ngo ni ukurwanya imitwe yitwaje intwaro yose, nta kurobanura.
Mukuralinda yakomeje ati “Murabizi neza ko havugwa imitwe irenze 120, ariko kugeza uyu munsi hakomeza kuvugwa umutwe umwe, kandi uwo mutwe umwe ukavugwa hari undi ingabo za Congo zikorana nawo. U Rwanda ruhora ruvuga ruti FDLR iteje ikibazo hariya hantu, bakarengaho, aho kugira ngo nawo bawurwanye, ahubwo bagafatanya nawo mu bikorwa byabo bya gisirikare.”
“Ibyongibyo rero ntabwo ari ibintu byo gukomeza kwihanganirwa, ariko ni n’ibintu u Rwanda rugenzura kugira ngo ejo hatagira ibirenga inkiko z’u Rwanda bikaza mu Rwanda. Ibyo ngibyo ni inshingano z’u Rwanda zo kubikurikirana.”
Yanavuze ko hakomeje kugenzurwa uburyo abantu bamwe bahohoterwa bitwa cyangwa basa n’Abanyarwanda, nubwo hari abategetsi bamwe babyamaganye.
Yakomeje ati “Ni byiza ko abategetsi ba Congo babyamaganye, ariko kubyamagana uyu munsi ntitubone umuntu ubikurikiranwaho, ari ibintu bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga, kubabona bitagoye, nabyo ni ikibazo. Ntekereza ko ari nayo mpamvu ibyo bikorwa bidahagarara.”
Icyakora, Mukuralinda yavuze ko nubwo umubano wazamo agatotsi, abayobozi bakomeza kuvugana, ku buryo nihagaragazwa ubushake bwo gukemura ikibazo ku ruhande rwa Congo, bizabonerwa umuti.
Source : https://imirasire.com/?U-Rwanda-ruri-gucungira-hafi-imikoranire-y-ingabo-za-Congo-na-FDLR
-
U Rwanda na Congo byongeye guterana amagambo imbere y’amahanga FDLR yitwa urwitwazo #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Gatatu nibwo mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, habaye ibiganiro ku guhangana n’ubucuruzi butemewe n’amategeko mu mitungo kamere, bigira uruhare mu guhembera amakimbirane muri RDC.
Ni ikiganiro cyabaye mu gihe Ingabo za FARDC na M23 bakomeje guhangana guhera ku wa 20 Ukwakira, ndetse magingo aya bivugwa ko uyu mutwe wenda kwigarurira teritwari ya Rutshuru.
Ni umutwe ariko RDC ishinja u Rwanda kuwutera inkunga rukabihakana, kuko ushingwa hari impamvu watanze, uza kwemeranya na leta kuzikemura ariko ntiyubahiriza amasezerano bagiranye.
Kayinamura yavuze ko nubwo RDC iri muri ibi bibazo, u Rwanda ruzi neza icyo bisaba kugira ngo hubakwe igihugu kiba cyarasenywe n’ibibazo, ari nayo mpamvu rwo rwemeye gushyira mu bikorwa gahunda yemejwe igamije amahoro n’umutekano.
Yavuze ko RDC ifite ibibazo bikomeye, birimo imyitwarire iteye inkeke ituma bagaragaza igice kimwe nk’abanyamahanga, “bagomba gusubira iyo baturutse.”
Yashimangiye ko iyo myitwarire ari 'imbuto z’amakimbirane atarangira', ndetse bikabangamira imbaraga ziba zikoreshwa mu gushaka amahoro arambye.
Kayinamura yanagarutse kuri FDLR, avuga ko ari umutwe washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ukomeje kwinjiza abarwayi bashya no kubatoza, ari nako wibasira uburengazira bwa muntu, nubwo hakomeje kubaho ubusabe bw’uko wasenywa.
Yasabye ko umuryango mpuzamahanga wubakira ku ntambwe zimaze guterwa n’akarere mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano na FDLR mu birasirazuba bwa RDC.
Ku rundi ruhande, ambasaderi wa RDC, Georges Nzongola-Ntalaja, yagarutse ku bikorwa bya M23, avuga ko nk’umujyi wa Bunagana umaze amezi arenga ane ufashwe na M23, asaba ko ibihugu byasaba “u Rwanda na M23 yarwo gusubira inyuma.”
Ku bwe, ntabwo abona FDLR nk’ikibazo gikwiye guhangayikisha u Rwanda, ahubwo avuga ko ari urwitwazo rwo gushaka kwikubira amabuye y’agaciro y’icyo gihugu.
Yanasabye ko ibihugu 15 bigize akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano gashyigikira urugendo rw’akarere mu gushaka amahoro muri RDC, bikagendana no gufatira ibihano abantu b’imbere mu gihugu no hanze yacyo biba umutungo kamere w’igihugu, kandi buri gihugu mu karere kikabasha gukemura ibibazo gifitanye n’umutwe urwanira muri Congo.
Ambasaderi Zéphyrin Maniratanga w’u Burundi, yavuze ko abanyamuryango b’aka kanama bakwiye gutera intambwe, bakarenga gusomera amaraporo i New York, bagasura akarere bakifatira imyanzuro yabo bahsingiye ku byo babona.
Yavuze ko ubufatanye bw’akarere ari ngombwa cyane mu gukemura ibi bibazo.
Yakomeje ati 'Iyo inzu y’umuturanyi wawe irimo gushya, ugomba kwihutira kuwuzimya mbere y’uko ugera no ku nzu yawe.'
Yavuze ko nubwo u Burundi bwohereje ingabo muri Congo, zidakeneye gushyigikirwa mu buryo bwa politiki gusa, ahubwo hakenewe n’inkunga mu bya tekiniki ndetse n’ijyaye n’amikoro, kugira ngo zibashe gusohoza inshingano zazo.
Yashimangiye ko kubona amahoro arambye muri RDC, byaba bisobanuye n’amahoro arambye mu karere.
-
Ingingo zagarutsweho mu biganiro Perezida Kagame yagiranye na Touadara wa Centrafrique i Kigali #rwanda #RwOT
Ibiganiro by’abo bakuru b’ibihugu byonbi byibanze ku kibazo cy’umutekano muri CentrAfrika, ubufanye mu bijyanye n’umutekano, imiyoborere ndetese n’iterambere ry’ubukungu.
Perezida Faustin Archange Touadéra yavuze ko yaje mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.
Ati 'Ku mugoroba nahuye na Perezida Paul Kagame, na we twarebye amakuru ajyanye n’Akarere. Twembi twiyemeje gushyira imbaraga mu bufatanye mu ngeri zitandukanye zidufitiye inyungu.'
Perezida Touadéra yavuze ko u Rwanda n’igihugu cye bifitanye umubano ubyara inyungu, kuva yaba Umukuru w’Igihugu.
Kuri ubu u Rwanda na Centrafrica bibanye neza. Ingabo n’abapolisi bagiye muri iki gihugu mu butumwa bwo kuhagarura amahoro.
Ku wa 20 Ukuboza, 2020 nibwo abasirikare bo mu mutwe udasanzwe (Special Forces) berekeza i Bangui, haburaga igihe gito ngo muri iki gihugu habe amatora ya Perezida, gusa imitwe myinshi yitwaje intwaro yari yeguye intwaro ndetse intambara yasatiraga umurwa Mukuru, Bangui.
Yari irimo Coalition des Patriotes pour le Changement (CPC), ishyigiwe na François Bozizé, wayoboye Centrafrique kugeza mu 2013.
U Rwanda na Centrafrique byahise byemeranya kohereza izindi ngabo hagendewe ku masezerano bifitanye ubwabyo, zo kunganira Ingabo za Centrafrique (FACA).
Boherejwe mu buryo bwihariye, basangayo abandi basirikare n’abapolisi b’u Rwanda bo bagengwa n’Umuryango w’Abibumbye binyuze mu butumwa bwa MINUSCA.
Ishoramari rirakatajeâ¦
Muri 2019, u Rwanda na Centrafrique byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu ngeri eshatu zirimo umutekano, ubukungu ndetse n’ibijyanye n’amabuye y’agaciro.
N’ubwo Centrafrique idakora ku nyanja, ifite umutungo kamere urimo peteroli, amabuye y’agaciro nka uranium, zahabu ndetse na diyama, amazi magari akurwamo ingufu z’amashanyarazi.
Ibi byatumye muri Gicurasi 2022, Itsinda rigizwe n’Ubuyobozi bw’Urwego rw’Abikorera [PSF], n’abandi banyamuryango barwo barimo abacuruzi bagiriye uruzinduko i Maputo muri Mozambique, bavayo hemeranyijwe itangizwa rya Sosiyete yitwa Zambezia Holding Ltd, gihuriweho n’abashoramari bo mu Rwanda.
Centrafrique ni igihugu kinini giherereye hagati muri Afurika nk’uko izina ryacyo ribivuga. Gikubye u Rwanda inshuro zirenga 23 mu bunini, gifite abaturage bake bangana na miliyoni 4.7, munsi ya kimwe cya kabiri cy’abatuye u Rwanda. Ururimi kavukire rwabo rwitwa 'Sango’. Ni igihugu gikoresha Igifaransa kubera ko cyakolonijwe n’u Bufaransa.
-
Uwimana Nkusi Agnès yahamagajwe na RIB #rwanda #RwOT
Uyu mugore ukomeje gutambutsa ibiganiro kuri shene ya YouTube ya 'Umurabyo’ yahamagajwe na RIB ku wa 26 Ukwakira 2022, kugira ngo agire ibisobanuro atanga nk’uko ibaruwa IGIHE dukesha iyi nkuru ifitiye kopi ibigaragaza.
Urwo rwandiko rumuhamagaza ruvuga ko agomba kwitaba mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Ukwakira 2022, ku cyicaro gikuru cya RIB giherereye ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo.
Ntabwo hatangajwe ibyo Uwimana akurikiranyweho ariko ni umuntu wakunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko urwa YouTube aho atambutsa ibiganiro benshi bagaragaza ko bigamije gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni kenshi kandi hagiye humvikana amajwi y’abantu baba abakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n’abavugira imiryango iharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside, basaba ko yakurikiranwa n’ubutabera, aho bamushinja kwihisha inyuma y’itangazamakuru agakwirakwiza imvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’izibiba urwango ahanini yifashishije imiyoboro ya YouTube.
Mu baherutse kugaragaza ko Uwimana akwiye kugezwa imbere y’ubutabera harimo Umushakashatsi kuri Jenoside, Tom Ndahiro wavuze ko imvugo z’uyu mugore zigamije kubiba urwango no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter yagize ati 'Ibyo uyu mugore Uwimana Nkusi Agnes yakoze kandi agikora ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ntibikeneye iperereza cyangwa isesengura. Brigaragaza bihagije. Akoresha imvugo itaziguye nk’abandi bajenosideri bose. Ni nka Valerie Bemeriki kuri RTLM'.
Uwimana Nkusi Agnès yahoze ari umunyamakuru ubifitiye ibyangombwa bimwemerera gukorera uyu mwuga mu Rwanda gusa muri Nzeri 2021, yashyikirije ikarita ye, Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, RMC [Rwanda Media Commission].
Icyo gihe mu itangazo rya RMC, yatangaje ko nyuma yo gusubiza ikarita yari yarahawe, Uwimana Agnes atakiri umunyamakuru w’umwuga wemerewe gukorera itangazamakuru mu Rwanda.
Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Uwimana-Nkusi-Agnes-yahamagajwe-na-RIB
-
Papa yaburiye ababikira n'abapadiri bareba filimi z'urukozasoni [porono] #rwanda #RwOT
Papa Francis yaburiye abapadiri n'ababikira ku byago byo kureba amashusho y'imibonano mpuzabitsina (azwi nka pornography) ku mbuga za internet, avuga ko “bica intege umutima wa gipadiri”.
Mu kiganiro i Vatican, Papa Francis, w'imyaka 85, yasubizaga ikibazo kijyanye n'ukuntu imbuga za internet n'imbuga nkoranyambaga zikwiye gukoreshwa.
Yavuze ko kureba amashusho y'imibonano mpuzabitsina ari “ingeso abantu benshi cyane bafite… ndetse n'abapadiri n'ababikira”.
Yabwiye abapadiri n'abaseminari (abiga mu mashuri ategura abashobora kuba abapadiri) ati: “Shitani yinjirira aho”.
Ku bijyanye no gukoresha imbuga nkoranyambaga n'imbuga za internet, yavuze ko zikwiye gukoreshwa ariko abasaba kutazitaho igihe cyinshi cyane.
Yagize ati: “Umutima usukuye, uwo Yezu yakira buri munsi, ntushobora kwakira aya makuru y'amashusho y'imibonano mpuzabitsina”.
Yagiriye iryo tsinda inama yo “gusiba ibi kuri telefone yawe, kugira ngo utazagira igishuko mu kiganza”.
Inyigisho za Kiliziya Gatolika zifata amashusho y'imibonano mpuzabitsina nk'icyaha ku bumanzi (kwifata ku mibonano mpuzabitsina itemewe).
BBC
-
Reba abanyarwandakazi bakina firime nyarwanda bakunzwe kurusha abandi [AMAFOTO] #rwanda #RwOT
1. Uwimpundu sandrie (Rufonsina Umuturanyi)
Abenshi mwamunye mu mwaka wa 2020 ariko siwo yatangiriyemo gukina filime, dore ko yatangiye mu mwaka wa 2009.
Iyo asobanura inzira y'urugendo rwe yumvikana nk'inzira igoranye kuva muri uwo mwaka atangiye akaza kumenyekana muri za 2019-2020.
Yamenyekanye muri filime nka Seburikoko, Papa Sava, Nyirankotse ndetse na Umuturanyi yamugize ikirangirire.


2.Usanase Bahavu Jeannete (Kami Impanga)
Bahavu Jeannette Usanase ni umwe mu bamaze kwigaririraimitima ya benshi muri sinema Nyarwanda, yamenyekanye muri filime zitandukanye zirimo City Maid yakinnyemo yitwa Diane yamugize ikirangirire kuri ubu akaba ari kubarizwa muyitwa Impanga Series akinamo yitwa Kami.
Bahavu yashyingiranwe na Ndayikingurukiye Fleury kuri ubu bafitanye umwana umwe ari nawe mfura yabo.


3.Niyomubyeyi Noella (FoFo Papa Sava)
Niyomubyeyi Noella Gentille ukina muri Filime z'uruhererekane zizwi nka Papa Sava na Seburikoko, nawe ari mu bakobwa b akina Filime bakunzwe cyane kubera ikimero cye gitangaje gikurura benshi.
Yatangiye gukina filime mu mwaka wa 2016 ubwo yagaragaraga muyitwa Virunga high school yatambukaga kuri Lemigo tv, icyo gihe abantu benshi bakomeje kumubwira ko ashoboye kandi azagera kure niko gufata iyambere ajya gukora igeragezwa (Casting) muri filime 'Seburikoko' itambuka kuri televiziyo y'igihugu.


4.Mukayizere Djalia (kecapu Bamenya Series)
Kecapu uzwi na benshi kubera kwigarurira umwanya munini muri filime ya bamenya yanamugize icyamamare, yatangiye gukina filime mu mwaka wa 2010 atangiriye muri filime 'Ntaheza h'Isi'.Yaje gukomereza mu zindi filime zitandukanye ariko izina rye rikiri hasi, bimusaba kuza muri filime 'Bamenya' yamugize icyamamare dore ko ari nayo yakuyemo izina Kecapu.


5. Bazongere Rosie (Citymaid)
Azwi muri filime zitandukanye harimo nka Citymaid, Papa Sava, Impanga, Hustle ivuga ku buzima bwe bwite ndetse n'izindi nyinshi.
Ni umukobwa wazamuye amarangamutima ya benshi ku bw'inkuru y'ubuzima bugoye yanyuze yaje no kumubera inzira imwinjiza mu miryango ya sinema nyarwanda.


6. Munezero Aline (BijouxBamenya Series)
Yatangiye umwuga wo gukina filime akiga mu mashuri abanza aho yagendaga ayobora abandi bana mu dukino dukinirwa mu ruhame, ibi byatumye yigirira icyizere aranabikurana aza gutangira gukina nk'umwuga mu mwaka wa 2016.
Amaze gukina muri filime nyinshi harimo nka: Gica, Umugabo wanjye, Nyirabayazana, Sakabaka, Bazirunge,City Maid, Bamenya, Impamvu n'izindi.


7.Ingabire_Pascaline
Ingabire Pascaline n'umwe mubanyarwandakazi bakunzwe muri sinema nyarwanda , aho yakunzwe ku izina rya Samantha na Teta muri filime zitwaga ayo mazina n'ubundi , usibye iyo firime yakinnyemo kandi hari niye bwite yakinnyemo yitwa 'Inzozi Series ' yitwa Mukaneza .


-
Gicumbi:Umusore wari umaze igihe agerageza kwiyahura yasanzwe yapfuye #rwanda #RwOT
Ibi byabaye ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki ya 25 Ukwakira 2022, mu Murenge wa Mukarange, Akagari ka Rugerero mu Mudugudu wa Ruziku mu Karere ka Gicumbi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Ruagerero, RUKIRABARAME Eric yahamirije Umuseke dukesha iyi nkuru ko koko amakuru y'uru rupfu bayamenye bayabwiwe na mushiki we.
Yagize ati 'Mu masaha ya saa munani nibwo twamenye ko yiyahuye. Uwamubonye ni mushiki we ubwo yari avuye kwahira ubwatsi bw'inka.'
Asobanura uko byagenze Gitifu yagize ati 'Kwiyahura ku wo musore, yari afite inzu yararagamo mu gikari, yahengereye abantu bose badahari, arangije ajyamo, arakinga, urugi ateramo imisumari myinshi cyane ku buryo utabasha kurusunika ngo rukinguke, ajyamo ariyahura.'
Uyu muyobozi avuga ko mushiki we wari uvuye kwahira, yaje agasanga nta muntu uhari kandi yari azi neza ko nta hantu yagiye, abonye hakinze, ahamagara ababyeyi be, barebera mu idirishya basanga yamaze kwiyahura.
Inzego zitandukanye z'ubuyobozi bw'ibanze ndetse n'iz'urwego rw'ubugenzacyaha zahise zihagera kugira ngo zimenye amakuru kuri urwo rupfu.
Gitifu Rukirabarame yavuze ko mu muryango nta kibazo kidasanzwe cyarimo yaba amakimbirane cyangwa intonganya ku buryo byatuma yiyambura ubuzima.
Gusa avuga ko atari ubwa mbere yari agerageje kwiyahura ariko agatabarwa atarashiramo umwuka.
Yagize ati 'Twaganiriye n'umuryango batubwira ko yari abigerageje inshuro nk'eshatu. Yigeze kurya amabuye ya radio, arongera ashaka kwiyahuza imiti yica imbeba nabwo ntiyagira ikibazo.'
Uyu muyobozi yasabye urubyiruko gushaka icyo rukora rukiteza imbere aho gutekereza kwiyambura Ubuzima.
Src:Umuseke