Blog

  • Impinduka zitunguranye ku rubanza rwa Prince Kid, hahamagajwe abandi batangabuhamya #rwanda #RwOT

    Icyo cyemezo kivuze ko urubanza rwa Ishimwe Dieudonné uzwi nka Princekid rwongeye gupfundurwa, rukazakomeza kuburanishwa, mu gihe kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022 rwagombaga gusomerwa mu ruhame.

    Ni icyemezo cyafashwe n’umucamanza wavuze ko nyuma yo kumva ababuranyi bombi, Urukiko rwaje gusanga hari abatangabuhamya rukeneye kumva bityo rwongera gupfundurwa.

    Umucamanza yavuze ko abatangabuhamya bakenewe bazahamagazwa ku wa 15 Ugushyingo 2022 saa mbiri za mu gitondo bakumvwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Yongeyeho ko nubwo Prince Kid azahamagazwa ngo avuge ku buhamya buzatangwa, nubundi urubanza ruzaburanwa mu muhezo nk’uko byagenze ubwo aheruka kwitaba Urukiko.

    Iki cyemezo kivuze ko Prince Kid akomeza kuba afunze hagategerezwa ko yongera kuburana noneho Urukiko rukajya rwafata icyemezo ku rubanza rwe.

    Umucamanza akivuga iki cyemezo abari buzuye icyumba cy’iburanisha biganjemo itangazamakuru, inshuti n’abakoranaga na Pronce Kid bahise bikubita barasohoka, ariko bagenda bijujuta kuko batari basanzwe bamenyereye icyemezo nk’iki.

    Yaba Prince Kid cyangwa abamwunganira mu mategeko nta wabashije kugera ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, icyakora Umushinjacyaha we yari yitabiriye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Impinduka-zitunguranye-ku-rubanza-rwa-Prince-Kid-hahamagajwe-abandi-batangabuhamya

  • Kayonza: Hagiye kubakwa uruganda rukora foromaje mu mata y’inyambo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, avuga ko muri Werurwe 2023, imirimo ya mbere y’uruganda ruzakora foromaje mu mata y’inyambo izaba (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/kayonza-hagiye-kubakwa-uruganda-rukora-foromaje-mu-mata-y-inyambo

  • Kutoza mu kanwa bishobora gutera uburwayi bw’umutima na kanseri – Abaganga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubuzima (RBC), hamwe n’abaganga bakorana na cyo bemeza ko kutoga mu kanwa (kutiborosa) biteza indwara nyinshi zirimo uburwayi (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/kutoza-mu-kanwa-bishobora-gutera-uburwayi-bw-umutima-na-kanseri-abaganga

  • Amerika yasabye igisirikare cy'u Rwanda 'kureka gufasha M23' #rwanda #RwOT

    Amerika yasabye igisirikare cy'u Rwanda (RDF) kureka gufasha umutwe w'inyeshyamba wa M23 mu mirwano urimo n'ingabo za leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC).

    Ku wa kane habaye indi mirwano hagati y'ingabo za leta ya DR Congo n'umutwe w'inyeshyamba wa M23 ku muhanda uhuza Goma — umurwa mukuru w'intara ya Kivu ya ruguru — n'indi mijyi yo mu burasirazuba.

    Patrick Muyaya, Minisitiri wa DR Congo ushinzwe itangazamakuru akaba n'umuvugizi wa leta, yavuze ko igihugu cye gishima “ahantu hasobanutse leta y'Amerika ihagaze ho kwamagana ubufasha u Rwanda ruha M23”.

    Mu butumwa bwo kuri Twitter, Minisitiri Muyaya yasabye ibindi bihugu gukurikiza urugero rw'Amerika kugira ngo harangire “ubu bunyamaswa buteza urupfu no kuva mu byabo kw'abaturage bacu benshi”.

    Nta cyo RDF yari yatangaza ku mugaragaro kuri ibi ishinjwa n'Amerika, ariko mu gihe cyashize leta y'u Rwanda yahakanye ivuga ko nta ho ihuriye na M23.

    M23 na yo ihakana gufashwa n'u Rwanda, mu gihe gishize umuvugizi wayo yabwiye BBC Gahuzamiryango ko “nta n'urushinge” ihabwa na leta y'u Rwanda.

    Leta y'u Rwanda ishinja leta ya DR Congo gukorana n'umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw'u Rwanda ukorera mu burasirazuba bw'icyo gihugu.

    Ariko mu nteko rusange ya ONU yo mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka, Perezida wa Congo Félix Tshisekedi yavuze ko ibyo ari “urwitwazo” rwa leta y'u Rwanda rudafitiwe gihamya rwo gutuma ikomeza gushotora Congo.

    Tshisekedi yavuze ko FDLR “yaciwe umutwe ihinduka ubusa” binyuze mu bikorwa FARDC yagiye ikorana na RDF mu myaka ishize.

    Ambasaderi Robert Wood, intumwa y'Amerika muri ONU ku bibazo byihariye bya politiki, yabivuze ku wa gatatu mu nama y'akanama k'umutekano ka ONU i New York yigaga ku karere k'ibiyaga bigari.

    Yavuze ko urugomo rw'imitwe yitwaje intwaro “rutakwihanganirwa”, avuga ko Amerika isaba iyo mitwe “guhagarika ibitero byayo ku baturage b'intege nkeya cyane ba DRC”.

    Ati: “Turanasaba za leta guhagarika ubufasha bwazo kuri iyi mitwe, harimo n'ubufasha bw'igisirikare cy'u Rwanda kuri M23”.

    Amerika ivuga ko ibitero by'imitwe yitwaje intwaro — irimo nk'umutwe wiyita leta ya kisilamu ishami ryawo ryo muri Congo, ISIS-DRC, CODECO na M23 — bimaze kwica abaturage b'abasivile barenga 2,000 muri uyu mwaka.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/a%EF%BB%BFmerika-yasabye-igisirikare-cy-u-rwanda-kureka-gufasha-m23

  • Amafoto- Bayobowe n'umujyanama wa mbere muri Ambasade y'u Rwanda muri Senegal, Guillaume Serge Nzabonimana, Abanyarwanda baba muri Mali basuye Amavubi U23 #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukwakira 2022 , abanyarwanda baba muri Mali hamwe n'umujyanama wa mbere muri Ambasade y'u Rwanda muri Senegal, Guillaume Serge Nzabonimana basuye ikipe y'igihugu y'Amavubi y'abatarengeje imyaka 23, babaha ikaze ndetse babasezeranya kuzabashyigikira mu mukino bazakina kuri uyu wa Gatandatu na Mali.

    Ni umuhango wabaye nyuma y'imyitozo ibanziriza iya nyuma iyi kipe yakoreye kuri Stade Modibo Keita iri i Bamako.

    Abanyarwanda baba muri Mali bari bayobowe na Gasarabwe Alice naho Guillaume Serge Nzabonimana, umujyanama wa mbere muri Ambasade y'u Rwanda muri Senegal ari nayo ireberera abanyarwanda baba muri Mali, yari ahagarariye ambasaderi.

    Visi Perezida wa FERWAFA, Habyarimana Matiku Marcel ari na we uyoboye 'itsinda ryajyanye n'Amavubi yabashimiye cyane uburyo babakiriye ndetse bakaba barakomeje kubitaho kuva bahagurutse mu Rwanda kugeza bageze i Bamako muri Mali.

    Yavuze ko igihugu cyakoze ibishoboka byose ngo iyi kipe ize mbere, ibashe kwitegura hakiri kare. Yabwiye abari aho ko 'morale' ari yose ku basore b'Amavubi U23 , asaba abanyarwanda baba muri Mali kuzaza kubashyigikira, bakabatiza umurindi.

    Gasarabwe Alice ukuriye abanyarwanda baba muri Mali yahaye ikaze ikipe y'Amavubi U23 ndetse n'abayiherekeje bose. Yavuze ko iteka baterwa ishema no kwakira abantu babo abizeza ko ku wa gatandatu bazaba bahari bagashyigikira ikipe y'Amavubi.

    Biteganyijwe ko Amavubi U23 azakina na Mali U23 umukino wo kwishyura kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Ukwakira 2022, ni umukino uzakinwa saa moya z'ijoro.

    Mu mukino ubanza wabereye i Huye, ikipe y'igihugu y'u Rwanda yari yanganyije na Mali igitego 1-1.

    The post Amafoto- Bayobowe n'umujyanama wa mbere muri Ambasade y'u Rwanda muri Senegal, Guillaume Serge Nzabonimana, Abanyarwanda baba muri Mali basuye Amavubi U23 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-bayobowe-numujyanama-wa-mbere-muri-ambasade-yu-rwanda-muri-senegal-guillaume-serge-nzabonimana-abanyarwanda-baba-muri-mali-basuye-amavubi-u23/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-bayobowe-numujyanama-wa-mbere-muri-ambasade-yu-rwanda-muri-senegal-guillaume-serge-nzabonimana-abanyarwanda-baba-muri-mali-basuye-amavubi-u23

  • Umuhungu wa Museveni yashimangiye ko uko byagenda kose azayobora Uganda #rwanda #RwOT

    General Muhoozi Kainerugaba uherutse kwamburwa inshingano zo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, yatangaje ibi kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukwakira 2022.

    Uyu musirikare usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kagura Museveni, mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yabanje gushimira umubyeyi we Janet Museveni.

    Yagize ati 'Iteka mama yambereye malayika. Ni intangarugero ! Kimwe nk’abandi bagabo biyumvamo ba mama babo !!!'

    General Muhoozi Kainerugaba ukunze gukoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter atanga ibitekerezo, muri ubu butumwa yashyizeho kuri uyu wa Kane, yakomeje avuga ko agomba kuzitura umubyeyi we Janet Museveni.

    Ati 'Uburyo bwonyine bwo kwitura mama wanjye w’indashyikirwa ni ukuzaba Perezida wa Uganda ! Kandi uko byagenda kose ngomba kubigeraho.'

    Bamwe mu basesengura ibya Politiki muri Uganda, bakunze kuvuga ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni ari gutegura umuhugu we General Muhoozi kugira ngo azamusimbure ku ntebe y’Umukuru w’Igihugu.

    Gusa abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa NRM ya Museveni, nka Dr Kizza Besigye wakunze guhatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu ariko agatsindwa, bagiye bamagana ibyo kuba Muhoozi yazasimbura se Museveni.

    Dr Kizza Besigye mu butumwa yanyujije kuri Twitter mu cyumweru gishize azubira Muhoozi wari wavuze ko hari ibintu bicye abantu bamwigiraho, yavuze ko ibyo uyu Mujenerali akora bigamije kwikundwakaza kugira ngo abanya-Uganda bamwiyumvemo, ariko ko ubutegetso bwo muri Uganda butagomba kuzahererekanwa nk’umurage.

    General Muhoozi aherutse mu Rwanda mu ruzinduko rwe rwihariye, aho yanakiriwe na Perezida Paul Kagame akunze kwita 'My Uncle [Data wacu]'

    Ni uruzinduko yazanyemo n’umunyamakuru Andrew Mwenda na we utaherukaga mu Rwanda, akaba yaranagabiwe Inka na Perezida Paul Kagame.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Umuhungu-wa-Museveni-yashimangiye-ko-uko-byagenda-kose-azayobora-Uganda

  • Uko Desire wakiniye ikipe y’igihugu akaba yaraciwe amaguru inshuro 5 yigaruriye Allen yashatse bikavugisha benshi (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Serugo Desire wakiniye ikipe y’igihugu ya 'Sitting Volleyball’ yahishuye uko yacitse amaguru bitewe n’uburwayi butamenyekanye bakamubaga inshuro 5, nyuma yaje guhura n’umukobwa wamukunze uko ari baza no gushinga urugo ubu bakaba baranibarutse imfura.

    Serugo yavukiye muri DR Congo mu 1987, avuka ari muzima kimwe n’abandi bana bose, mu 1996 yaje guhura n’uburwayi bwayoberanye aho bwafashe amaguru ye yombi baza kuyaca akaba agendera mu kagare.

    Ubu burwayi bwahereye ku birenge bukagenda buzamuka, bwatumaga rimwe na rimwe abura ubwenge, baramuvuje muri DR Congo birananirana nyuma bamubwira ko yajya mu Rwanda cyangwa mu Burundi ko ari ho hari ubuvuzi bwateye imbere bwamufasha, iwabo bahisemo kumuzana mu Rwanda muri CHUK.

    Bageze muri CHUK babwiye ababyeyi be ko kugira ngo akire bagomba kumuca amaguru kuko uburwayi bwe bwagendaga buzamuka, bwahereye ku birenge bwari bumaze kugera ku mavi ariko ababyeyi be babanza kubyanga kuko aho bari batuye kumva ngo amuntu yacitse amaguru nta ntambara yabaye cyangwa ngo yakoze impanuka bitari bimenyerewe.

    Ariko abaganga barabasobanuriye babawira ko bitewe na Jenoside yakorewe Abatutsi yari irangiye mu Rwanda hari benshi bacitse amaguru ndetse hari n’ikigo cya Gatagara kibitaho, baje kubyemera.

    Desire rero baje kumuca amaguru ndetse ahita agarura ubwenge, yumva ameze neza bitandukanye na mbere yakundaga kubura ubwenge, gusa ngo yakize neza abazwe inshuro 5.

    Ati 'Muri CHUK bambaga mbere baciriye munsi y’amavi, babona ntacyo bitanga bacira ruguru y’amavi. Buriya iyo ukiri umwana uri mu myaka yo gukura hari ukuntu iyo batakubaze neza hari ukuntu igupfa rigenda rikura rishaka gusumba umubiri, ni ukuvuga ngo rero bagenda bakubaga bagusubiramo, njye bambaze inshuro 5.'

    Yavuye CHUK ahita ajya mu kigo cya Gatagara (Nyanza) ahari abandi bana bafite ubumuga, ahigira amashuri abanza, amashuri yisumbuye yayize mu kigo cya Gatagara kiri i Butare aho yize Biomedical Laboratory ari na yo yakomeje ageze muri Kaminuza.

    Kimwe mu bintu byamufashije harimo imikino aho yakinnye Sitting Volleyball, ageze mu mashuri yisumbuye ashyiramo imbaraga atangira guhamagarwa mu ikipe y’igihugu. Yasohokeye igihugu bagiye mu Budage, byamuteye imbaraga cyane yumva ko uretse kugaragaza ko bashoboye banabikuragamo amafaranga.

    Uyu mugabo usigaye utuye muri Kenya n’umuryango we, ntabwo yaretse gukina uyu mukino, ubu akinira ikipe yitwa 'Uwezo’ iri muri Kasarani mu Mujyi wa Nairobi.

    Avuga ko nubwo yari afite ubumuga ariko na none yatekerezaga ko agomba gushaka, rero yaje gufata icyemezo cy’uko agomba gushaka, atangira kubitekerezaho muri 2019.

    Ati 'Nk’umuntu uba ugomba kubitekereza ukumva ko igihe kizagera ugashaka. Nafashe umwanzuro wo gushaka 2019. Uriya turi kumwe navuga ko ari nk’uwa 5, gushaka ntabwo ari ikintu cyoroshye iyo utarasha ubona umukobwa wese ukumva wamushaka, mwahura mwaganira ukumva ni we wari utegereje ariko si byo […] Rero muri benshi twagerageje kuvugana hari abo tutahuje ari bo bivuyeho, hari n’abo nanjye twavuganaga nkumva ndabagaye, ni ibyo ngibyo rero.'

    Agaruka ku mugore we bashakanye muri 2020, Allen, yavuze ko yari asanzwe amuzi ndetse ari muto kuri we yumva batanashakana, gusa igihe cyaje kugera amubwira ko amukunda.

    Ati 'urumva namuherukaga kera, sinzi uko namubonye kuri Facebook, ndamubwira ariko aranga ambwira ko hari undi afite kandi atantendeka, yarambwiye ngo numve ko atanyanze ku zindi mpamvu ahubwo ari uko afite undi ariko ambwira ko nibatandukana tuzakundana.'

    Baje kongera guhura nyuma y’igihe buri umwe nta mukunzi afite bahita bakundana ndetse babibwira imiryango na yo ibiha umugisha.

    Yavuze ko kandi zimwe mu mbogamizi yagiye ahura na zo, yagiye abona abakobwa benshi yakunze na bo bamukunze ariko yabibwira imiryango ya bo ikababwira ko bidashoboka ko babana n’umusore ufite ubumuga.

    Tariki ya 30 Kanama 2020 ni bwo Serugo Desire yakoze ubukwe na Samaza Allen, amafoto ya bo akijya hanze yakuruye amaranamutima y’abatari bake bavuga ko ari rwo rukundo nyarwo kuba Allen, umukobwa w’uburanga burangaza benshi yaremeye gushyingiranwa na Desire wacitse amaguru akaba agendera mu kagare. Batuye muri Kenya ari n’aho ubukwe bwabereye bakaba baranibarutse imfura ya bo.

    Serugo Desire ugendera mu kagare yashakanye na Allen

    Ubukwe bwa bo bwavugishije benshi

    Bwari ubukwe bw’agatangaza

    Serugo Desire kugira ngo akire neza, amaguru ye bari bamaze kuyabaga inshuro 5

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uko-desire-wakiniye-ikipe-y-igihugu-akaba-yaraciwe-amaguru-inshuro-5-yigaruriye-allen-yashatse-bikavugisha-benshi-video

  • Haraca uwambaye: Aba mbere muri 50 barasezere… – #rwanda #RwOT

    Guhera kuri uyu wa 28 Ukwakira 2022 ku isaha ya saa mbiri z'ijoro harakurwa mu irushanwa 4, igikorwa kizakomeza buri munsi kugera kuwa 01 Ugushyingo 2022 ubwo hazamenyekana ku mugaragaro 30 bakomeje.

    Mu kiganiro inyaRwanda.com yagiranye n'umwe mu bategura iri rushanwa yasobanuye uko bizakorwa ati: 'Nibyo koko hashize iminsi abahatanye barabimenyeshejwe ko hazaca uwambaye, uwakoze, ufite amanota macye atazakomeza.'

    Akomeza agira ati: 'Twifuje kutabikora duhutiyeho dutanga umwanya wo kwitegura no kongera amahirwe n'umuhate mu irushanwa, ubu tugiye gutangira gusezera aba mbere haherewe kubazajya baba bari inyuma.'

    Asoza agira ati: 'Twiteguye gukorana n'umuhanzi uwo ari we wese uzakomeza kuko twabatoranije tubizeye, bityo uzatsinda twiteguye gukora iyo bwabaga ngo tumufashe kurotora inzozi ze.'

    Aya marushanwa yatangiye kuwa 05 Nzeri 2022 hatangwa uburyo bwo kwiyandikisha, aho abagera kuri 214 aribo biyandikishije kugera kuwa 10 Ukwakira 2022, nyuma kuwa 14 Ukwakira 2022 habaye igikorwa cy'amajonjora yitabiwe n'abagera kuri 85 baturutse mu turere dutandukanye tw'u Rwanda.

    Muri abo, 50 nibo babashije kwinjira mu cyiciro cy'amatora cyatangiye kuwa 17 Ukwakira 2022, kikazasozwa kuwa 01 Ugushyingo 2022 hamenyekana abakomeje bagera kuri 30.

    Aba bazakurwamo 10 bazagera mu cyiciro cya nyuma, abagera kuri batatu bakaba aribo bazahabwa ibihembo. uwa gatatu azakorerwa indirimbo 3 z'amajwi zirimo imwe ifite amashusho, uwa kabiri azakorerwa indirimbo 5 z'amajwi zirimo ebyiri zifite amashusho mu gihe cy'umwaka.

    Aba uko ari babiri bakaba ariko nta masezerano bazaba bafitanye n'ikompanyi yateguye amarushanwa ya CHUFA, uretse uzaba uwa mbere niwe wenyine uzahabwa amasezerano y'umwaka ashobora kongerwa, arimo gukorerwa indirimbo zigera ku 10 z'amajwi zirimo enye z'amashusho no gufashwa mu bikorwa byo kuzimenyekanisha n'ibindi.

    Ukwezi ku Ugushyingo nibwo hategerejwe kimwe cya kabiri cy'irushanwa, kiza gihatanamo abagera kuri 30 bazava muri 50 bahatanye kugeza ubu. Gutora birakomeje binyuze kuri events.noneho.com hanifashishijwe *559*60#.

    KANDA HANO UHESHE AMAHIRWE UMUHANZI USHYIGIKIYE MU IRUSHANWA RYA ONE NYOTA MUSIC 

    Hari hiyandikishije abagera kuri 214 Hari abasanzwe bafite indirimbo zabo ku mbuga zicururizwaho umuzikiAbahatanye bamaze iminsi bazenguruka ku bitangazamakuru basaba abakunzi b’umuziki nyarwanda kubafasha kugera ku ndotoAbagera kuri 50 nibo bahatanye ariko 30 nibo bazakomeza guhatana muri kimwe cya kabiri 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'UKO BYARI BYIFASHE MU MAJONJORA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122305/haraca-uwambaye-aba-mbere-muri-50-barasezererwa-mu-irushanwa-rya-one-nyota-music-122305.html

  • Minisitiri Aurore Munyangaju yasuye ikipe z’… – #rwanda #RwOT

    Uru ruzinduko yarukoze kuri uyu wa Kane ari kumwe n’umuyobozi w’akarere ka Gisagara, Rutaburingonga Jerome. Muri aka karere hari abakinnyi bagera kuri 24 bari mu mwiherero, aho ikipe y’igihugu mu bagabo igizwe n’abakinnyi 12 ndetse n’ikipe y’abagore ikaba igizwe n’abo bakinnyi.

    Aya makipe agiye kuzuza ibyumweru 2 ari muri aka karere aho yitegura shampiyona y’Isi izabera mu mujyi wa Sarajevo mu gihugu cya Bosnie Herzegovine, kuva tariki 1 kugera tariki 11 Ugushyingo. Iyi mikino umugabane wa Afurika utanga amakipe 2 muri buri cyiciro, bivuze ko kuri iyi nshuro u Rwanda na misiri aribo bazahagararira uyu mugabane.

    Minisitiri Aurore yasuye amakipe y’igihugu ari kumwe na Mayor wa Gisagara, Rutaburingoga Jerome uri hagati

    Minisitiri Munyangaju aganira n’itangazamakuru, yavuze ko yishimiye uko yasanze abakinnyi. Yagize ati” Abakinnyi dusanze bameze neza bafite imbaraga, kandi bamaze igihe bitoza banabishingiyeho batwizeza ko igikombe bazakizana mu Rwanda. Kuva bagera hano mu Karere ka Gisagara twagumye kubakurikirana uko babayeho bya buri munsi, ndetse tuboneraho no kubibutsa inshingano zabo kuko natwe tubari inyuma.” 

    Minisitiri yafashe ifoto y’urwibutso ari kumwe n'abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball y’abagore

    Minisitiri kandi yashimiye urwego akarere ka Gisagara kagezeho muri siporo, dore ko ari n’ubwa mbere yari ahageze. Yagize ati” akarere ka Gisagara gafite ibikorwa bya siporo byiza kandi byujuje ubuziranenge, ndetse ni n'akarere kari kugendera muri politike ya siporo neza. Bafite ibibuga byinshi ndetse bifasha kuba bakira amakipe y’igihugu. Ibi bikorwa remezo ni ibintu byiza byanatuma utundi turere twigiraho.”

    Minisitiri Aurore yafashe ifoto y’urwibutso ari kumwe n’ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball y’abagabo

    Emile Kapiteni w’ikipe y’igihugu mu bagabo, yabwiye itangazamakuru ko igihe bamaze mu myitozo bumva gihagije kuba batanga umusaruro. Yagize ati” navuga ko igihe tumaze mu myitozo gihagije, turiteguye nk’ikipe abakinnyi bose nta kibazo kandi bose bafite imbaraga dore ko uyu munsi twanasuwe na Minisitiri waduteye morale, mpamya ko nayo izadufasha.” 

    Ibi ni nabyo byavuzwe na Liliana Kapiteni w’ikipe y’igihugu mu bagore, aho yavuze ko banezerewe no kuba Minisitiri yavuye i Kigali akaza kubasura, byaberetse ko bashyigikiwe ndetse banitaweho. 

    Aya makipe y’igihugu azahaguruka mu Rwanda mu rucyerera rwa tariki ya mbere Ugushyingo aho bazafata indege saa 02:45 za mugitondo, bakanyura Istanbul bakagera Bosnie Herzegovine saa 20:55 z’ijoro kuri uwo munsi. 

    Ikipe z’igihugu zasezeranyije Minisitiri Aurore ko bashobora kuzatahukana igikombe 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122313/minisitiri-aurore-munyangaju-yasuye-ikipe-zigihugu-za-sitting-volleyball-ziri-i-gisagara-122313.html