Blog

  • Tour du Rwanda ivuguruye n’imikoranire na FFC… – #rwanda #RwOT

    Muri uru ruzinduko, Murenzi ari kumwe n’umuyobozi nshingwabikorwa wa FERWACY, Bwana Nkuranga Alphonse, Kamuzinzi Olivier uyobora Tour du rwanda ndetse na Olivier Grandjean uhuza ibikorwa bya Tour du Rwanda akanayobora byinshi kuri tekiniki.

    Abagize iri tsinda, bahuye na Michel Callot uyobora ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Bufaransa (FFF) baganira ku gushyiraho amasezerano y’imikoranire hagati ya FERWACY na FFC, bateganya ko bizagerwaho mu mpera z’uyu mwaka wa 2022 cyangwa mu ntangiriro za 2023.

    Murenzi Abdallah na Michel Callot

    Abayobozi ku mpande zombi, bateganije ko amasezerano azaba agamije kuzamura umukino w’amagare mu Rwanda nk’aho FFC izajya iha FERWACY abatoza b’inzobere bakaza guhura abanyarwanda biruseho, Gushyiraho gahunda zitandukanye zo kuzamura abanyempano bakiri bato n’ibindi.

    Iyi kipe kandi yahuye n’abayobozi b’ikigo cya ASO gisanzwe gitegura Tour de France, bagirana ibiganiro bigamije ubufatanye mu rwego rwo kurushaho kunoza imitegurire n’imigendekere myiza ya Tour du Rwanda, nka rimwe mu marushanwa y’amagare akomeye muri Africa.

    Baganiriye kandi ku buryo ASO yafasha FERWACY gushaka abandi bafatanyabikorwa mu guteza imbere umukino w’amagare mu Rwanda n’izindi ngingo zitandukanye nko kwerekana Tour du Rwanda mu buryo bw’imbonankubone (live Streaming) n’ibindi.

    Ikipe ya FERWACY n’abayobora ASO

    Murenzi Abdallah n’itsinda ayoboye bagiriye uruzinduko mu Bufaransa, mu gihe habura amezi ayinga ane ngo Tour du Rwanda y’umwaka wa 2023 ikinwe. Biteganijwe ko iri rushanwa ngarukamwaka rizatangira ku ya 19 rigasozwa ku ya 26 Gashyantare 2023.

    Uru ruzinduko kandi rubayeho mu gihe FERWACY n’izindi nzego zireba ibya Siporo mu Rwanda bakomeje imyiteguro yo kuzakira Shampiyona y’isi y’amagare izabera mu Rwanda mu mwaka wa 2025.

    Source: FERWACY

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122299/tour-du-rwanda-ivuguruye-nimikoranire-na-ffc-ibyuruzinduko-rwa-murenzi-abdallah-mu-bufaran-122299.html

  • Yakije umuriro kuri Ye! Sobanukirwa Cancel C… – #rwanda #RwOT

    Cyangwa se ukabyuka ubona ibaruwa iguhagarika ku kazi kubera na none amagambo wavuze cyangwa igikorwa wakoreye umuntu mu bihe byashize wenda utanibuka. Ibi ni byo byiswe 'Cancel Culture'.

    ‘To be cancelled' ni imvugo imaze igihe ica ibintu muri Amerika. Imeze nko gutakarizwa icyizere mu byo wakoraga abantu bakakwiyomoraho kubera ikintu runaka bagushinja nk'ivangura, ubuhezanguni ku baryamana bahuje ibitsina, gufata ku ngufu abagore n'ibindi.

    Urugero rw'abagizweho ingaruka harimo; Ellen DeGeneres washinjwe ivangura no gufata nabi abakozi bo mu kiganiro, bikarangira yamaganwe ndetse ikiganiro kigahagarikwa muri uyu mwaka nyuma y'imyaka 18 gica ibintu kuko cyari cyaratangiye mu 2003;

    DaBaby wibasiye abafite ibyiyumviro by'abaryamana bahuje ibitsina, R. Kelly na Weinstein bashinjwe gusambanya abagore n'abakobwa ku gahato, Chrissy Teigen washinjwe kwibasira umuntu akoresheje internet n'abandi.

    Kanye West ntabwo yishimye muri iyi minsi

    Ukurikira imyidagaduro byanga bikunze waba uzi ibiri gukorerwa umuraperi Kanye West [Ye] kuri ubu uri guhundagazwaho ibitutsi nyuma y'uko agaragaye yambaye imyambaro iriho ibirango bya 'White Lives Matter' nyuma akavuga ko imvugo ya 'Black Lives Matter' yari ubutekamutwe.

    Yavuze kandi ko atemera ko George Floyd yishwe kubera gukandagirwa ku ijosi ahubwo byatewe no kunywa ibiyobyabwenge. Yanavuze amagambo apfobya Jenoside yakorewe Abayahudi n'ibindi bitandukanye bitavuzweho rumwe muri rubanda.

    Kuri ubu Ye, ibigo bitandukanye birimo Inzu z'imideli nka Balenciaga na GAP, CAA Creative Artists Agency, RMC yerekana filime, yashakaga kwerekana filime mbarankuru y'uyu muraperi ndetse na Adidas, byose biheruka gukuramo akabyo karenge bivuga ko bisheshe amasezerano y'imikoranire n'uyu muhanzi. Ibi byose byatumye ava mu baraperi batunze Miliyali y'amadorali.

    Si aho gusa mu 2013, umukozi wari ushinzwe itumanaho muri sosiyete ya IAC ikora ibijyanye n'itangazamakuru na Internet muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Justine Sacco, yafashe indege yerekeza Cape Town muri Afurika y'Epfo gusura umuryango we. 

    Gusa mbere y’uko agenda, yandika ku rukuta rwe Twitter ati 'Ngiye muri Afurika, nizere ko ntari bwandure VIH/SIDA. Nikiniraga da. Ndi umuzungu!'.

    Nyuma y'igihe gito avuze aya magambo abantu ku mbuga nkoranyambaga baramwose rubura gica, bamushinja kugira ivanguraruhu no kwibasira abarwaye agakoko gatera SIDA.

    Nyuma y'iminsi mike Jutsine Sacco yasabye imbabazi ku buryo bukomeye ariko biranga biba iby'ubusa yirukanwa ku kazi azize amagambo 12 yanditse. Ni byo koko ibyo yari avuze ntibyari ibyo gushimwa, ariko igihano yahawe cyari gifite uburemere bukomeye kuruta interuro ebyiri yanditse ku rukuta rwa Twitter.

    Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump we bamwita umwami wa Cancel Culture kuko ari mu bagizweho ingaruka zikomeye n'uyu muco, kuko ubu nta bushobozi na buto afite bwo kuba yagaragaza igitekerezo cye ku mbuga nkoranyambaga yaba Twitter, Facebook, Youtube, n'izindi kuko yaziciweho burundu.

    Ibi byose byatewe n'imyigaragambyo yatewe n'abayoboke be ku Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika 'Capitol' igapfamo abantu batanu, babishishikarijwe na Trump. Abantu baramwaganye ku mbuga nkoranyambaga kugeza ubwo byinshi mu bikorwa bye bihazahariye.

    Icyo gihe Banki ya Deutsche yavuze ko ihagaritse imikoranire n'imishinga ya Trump, Umujyi wa New York nawo uhagarika bimwe mu bikorwa bye, ikibuga cye cya Golf cyangirwa kwakira irushanwa rya PGA Tour, ndetse n'ibindi byinshi.

    Muri uyu mwaka wa 2021 nabwo hari imyigaragambyo yabaye ku rubuga rwa TikTok rwiganjeho urubyiruko rukiri ruto bakunda kwita 'Generation Z' ruri hagati y'imyaka 6 na 24, bashaka guca umuhanzi Eminem wakanyujijeho mu myaka yashize, bamushinja kuba yarakoresheje amagambo mabi mu ndirimbo ye yafatanyije na Rihanna yitwa 'Love the Way You Lie'.

    Umwe mu batangije iyo ntambara kuri Tik Tok, yanditse amwe mu magambo agize iyo ndirimbo agira ati 'If she ever tries to f***ing leave again, I’ma tie her to the bed and set this house on fire' [Niyongera kugerageza kugenda nanone, nzamuzirika ku gitanda ubundi ntwike iyi inzu'], arangije yongeraho ati 'Yesssss let's cancel him' [Yego reka tumuce].

    Ibi ni ibyo byiswe 'Cancel Culture' cyangwa se inkundura yo gucira urubanza umuntu ushingiye ku byo yanditse cyangwa yavuze kugeza aciwe mu bandi cyangwa bimugizeho ingaruka ku buzima bwe bwite cyangwa ubw'akazi.

    Kubera ingaruka Cancel Culture yagiye igira, ibyamamare nka Sunny Hostin na Levar Burton bazwi mu gutanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga, bavuze ko yari ikwiriye kwitwa Consequence Culture kubera ingaruka yagiye igira kuri bamwe.

    Cancel Culture yaje ite?


    Iri jambo ryaturutse ku ijambo 'Ostracism' rikomoka ku ijambo ry'ikigereki rizwi nka 'ostrakismos'. Iri jambo ryamamaye cyane mu kinyejana cya gatanu mbere y'ivuka rya Yesu.

    Ryakoreshwaga mu buryo bwa Demokarasi mu Mujyi wa Athens mu Bugiriki aha umuntu yakumirwaga mu Mujyi mu myaka 10. Byakoreshwaga hagamijwe gucisha amazi umuntu wigometse kuri Leta nyuma ryakomeje gukoreshwa mu buzima busanzwe.

    Cancel Culture cyangwa Call-out culture, yaturutse kuri iri jambo yatangiye gukoreshwa cyane mu myaka ya 2010 rimenyekana cyane mu ntangiriro za 2020 aho umuntu acirwaho iteka yaba mu kazi akora, ku mbuga nkoranyambaga cyangwa se imbonankubone.

    Ibi byaje gukwira hose ku buryo byanditsweho n'abanditsi 100 barimo babiri bazwi cyane banditse ibitabo bakaba n'abakinnyi ba filime, J.K. Rowling na Noam Chomsky aho mu ibaruwa banditse ivuga kuri uyu muco wa 'Cancel Culture' bavuze ko waremye umwuka wo kutababarira 'Climat intolérant' ndetse ukarema ubwoba mu bantu bwo kutavuga ku bintu runaka batinya ko byabagiraho ingaruka.

    Bamwe mu bantu bakomeye batanze impuruza

    Abayobozi, abanyamakuru, abanditsi ndetse n'abandi bazwi ku Isi, batangiye gutanga impuruza, kuko batinya ko Imbuga nkoranyambaga zizageraho zikaba abacamanza bacira imanza abantu bavuze cyangwa bakoze ibitemerwa n'umubare munini w'abantu. Cyane ko bakabya ikosa kandi bagatuma umuntu afatirwa igihano kiremereye ku buryo yakwisanga nta nshuti akigira cyangwa se ntaho yapfa kubona akazi.

    Cancel Culture imaze kuvugwaho n'abantu benshi bagaragaza ingaruka zayo ndetse berekana ko mu gihe nta gikozwe uyu muco ushobora kuzakura, ukamera nk'ingufuri ifunze iminwa y'abavuga ibidashakwa kumvwa, ugapfukirana ubwisanzure bwo kuvuga.

    Barack Obama wahoze ari Perezida wa Amerika ni umwe muri bo. Yabigarutseho kenshi mu biganiro bye bitandukanye ndetse icyo aheruka kugirana na CNN tariki 8 Kamena 2021, yavuze ko zimwe mu ngaruka z'uyu muco ari uko ujya hakurya y'inkombe, ukarenga aho wagakwiye kuba ugarukira.

    Yagize ati 'Hari ingaruka nyinshi za 'Cancel Culture' kuko duhora twibasira abantu igihe cyose. Ntabwo twahora twiteze ko abantu bose baba intungane cyangwa ko bahora bafata ibyemezo bya politike bikwiriye. Yego igihe byagaragaye ko ari abanyabyaha bazahanwa ndetse duhamagarira abantu kurwanya ibyo bakoze ariko ntibasabwa kubarwanya.'

    https://twitter.com/therecount/status/1402248381003599875?lang=en

    Bill Maher umunyarwenya akaba n'umunyamakuru usesengura Politiki kuri Televiziyo ya HBO yo muri Amerika, we yavuze ko abaharanira ubwigenge bakwiriye guhaguruka bagashaka itegeko rirwanya Cancel Culture kugira ngo uwagabweho igitero n'abakoresha imbuga nkoranyambaga bamushinja ibyaha bikomeye ahagarare yemye areke gukomeza gusaba imbabazi.

    Mu Rwanda cyane mu myidagaduro ntabwo umuco wa Cancel Culture urahagera.

    Kanye West yagizweho ingaruka na ‘Cancel Culture’

    UKO CANCEL CULTURE IKORA

    UKO ‘CANCEL CULTURE’ YANGIJE IKI GISEKURU


    UKURI UKWIYE KUMENYA KURI ‘CANCEL CULTURE’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122300/yakije-umuriro-kuri-ye-sobanukirwa-cancel-culture-yakuye-ibyamamare-byinshi-amata-ku-munwa-122300.html

  • Iby’ingenzi kuri Elsa Group – Kompanyi yihari… – #rwanda #RwOT

    Iyi kompanyi ifite icyicaro mu mujyi wa Kigali, ifasha abashaka kwiga mu buryo butandukanye, yaba ku basaba Buruse yuzuye (Partial Scholarship) cyangwa abagenda biyishyuriye byose (Self-Sponsored) berekeza mu bihugu bitandukanye byo hanze y’umugabane w’Africa. 

    Elsa Group Company ifite umwihariko wo kohereza abantu benshi mu mahanga kandi ku buryo busobanutse kuko abayobozi bayo baba mu bihugu bitandukanye, mu rwego rwo korohereza abashaka kubyerekezamo kugira ngo bazahagere bisanga.

    Iki kigo kimaze gufasha abarenga 100 kujya kwiga hanze mu gihe cy'imyaka itatu gusa kimaze gifunguye imiryango yabo hano mu Rwanda, kigamije gufasha abanyarwanda by’umwihariko mu guhaha ubumenyi hanze y’Africa kugira ngo bajye bunguka ibitekerezo biruseho bibafasha gutanga umusanzu munini mu kubaka igihugu.

    Elsa Group ikorera mu bihugu byinshi

    InyaRwanda yaganiriye n’umuyobozi mukuru wa Elsa Group Companyi Ltd, Bwana Tuyizere Eric Olee asobanura imikorere y’iki kigo, umwihariko wacyo ndetse n’intego gifite.

    Yavuze ko umunsi ku wundi abakiliya ba Elsa Group biyongera kubera Serivisi nziza babwirwa na bagenzi babo baba bazihawe, bigatuma ikigo gikomeza kwaguka kikagira abakigana benshi.

    Yagize ati ”Usibye gucuruza Services no mu bucuruzi busanzwe, iyo ufite abantu uba ufite inkunga ikomeye. Mbere twabaga dufite abantu bacye ariko uko uha umuntu Serivisi nziza niko azana n'abandi, ni uko Elsa Group yaje gukura iba umuryango mugari.” 

    Avuga ku mwihariko w’iki kigo, Bwana Tuyizere yagize ati ”Twihutisha Dosiye, uwakoranye natwe gahunda ze zirihuta. Tumaze kohereza abantu benshi kandi amafaranga ya Serivisi asabwa ni macye ugereranije n’ahandi ndetse by’akarusho, abanyarwanda bajya kwiga muri Turikiya no mu majyaruguru ya Cyprus tubafasha ku buntu.”

    Avuga ku ntego zirambye z’iyi kompanyi, Bwana Tuyizere yagize ati ”Intego zacu ni ugufasha abantu kwiga mu mahanga, by'umwihariko abana b’abanyarwanda bagahaha ubumenyi, nyuma bakagaruka guteza imbere igihugu cyacu, imiryango yabo ndetse bagasangiza ubumenyi abataragize amahirwe yo kwiga hanze, twese tugafatanya kubaka u Rwanda twifuza.”

    Tuyishime Eric Olee (Hagati) uyobora Elsa Group Limited ari kumwe n’abo bafatanya mu kwakira neza ababagana

    Umuyobozi wa Elsa Group Limited, avuga ko kuva batangira gukorera mu Rwanda muri Mata 2019, abanyeshuri benshi babagannye ari abifuzaga kwiga muri Poland na Cyprus, bijyanye n’uko hahendutse kandi hakaba hanatangirwa ubumenyi bufite ireme kimwe n’ahandi mu bihugu bikomeye byo muri America n’ i Burayi.

    Uretse ibihugu bya Cyprus, Poland na Turikiya, Elsa Group ifasha abantu kwiga muri America, Canada, U Bushinwa n’ahandi henshi bafite uburezi bwateye imbere.

    Elsa Group Company Limited ifite icyicaro mu mujyi wa Kigali, aho bakorera mu nyubako ya Mic muri Etaje ya mbere (1st Floor) mu muryango wa F1-22. 

    Ushaka kubagana cyangwa gusobanuza byinshi kuri serivisi batanga, wabahamagara cyangwa ukabandikira kuri WhatsApp kuri Nimero bakoresha za +250788572037 na +250791705444 cyangwa ukabandikira kuri Email: [email protected].

    Murakaze neza, Murisanga muri Elsa Group Company Limited

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122291/ibyingenzi-kuri-elsa-group-kompanyi-yihariye-mu-gufasha-abanyarwanda-kwiga-i-burayi-no-mur-122291.html

  • Kamonyi: Ukekwaho gusambanya umwana w'imyaka 14 akamubyaza umwana ari mu maboko ya RIB #rwanda #RwOT

    Umugabo bivugwa ko afite imyaka isaga 60 y'amavuko, utuye mu Mudugudu wa Nyarusange, Akagari ka Karengera, Umurenge wa Musambira ho mu Karere ka Kamonyi, arakekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w'imyaka 14 akamutera inda. Uruhinja rumaze ibyumweru bibiri ruvutse. Bikimenyekana, ukekwa yarahunze, acika ubuyobozi bw'ibanze ariko birangira yijyanye kuri RIB Musambira.

    Umugabo twirinze gutangaza amazina ye, ufite abagore n'abana mu Murenge wa Musambira arakekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w'imyaka 14 y'amavuko(twirinze gutangaza amazina), akamutera inda, uruhinja rukaba rumaze ibyumweru 2 ruvutse.

    Uyu mwana w'umukobwa w'imyaka 14 y'amavuko wabyajwe undi(buhinja), nyuma yo gusambanywa, aganira n'umunyamakuru wa intyoza.com yavuze ko byose byatangiye akorera uyu mugabo avuga ko afite abagore benshi, akamwahirira ubwatsi bw'amatungo ye, nyuma bikaza kugera aho amufata akamusambanya, akamutera inda ariko akabanza kugira ubwoba bwo kubivuga.

    Avuga ko ajya kubyara, yajyanywe ku bitaro bya Remera Rukoma na Mama we wanamushakiye umurwaza, ariko we kubera ubwoba agatinya guhita avuga nyirabayazana w'ibyamubayeho.

    Inkuru ikijya hanze kuko byageze aho abivuga, uyu mugabo yahise acika ava mugace atuyemo ku buryo nta wamenye irengero. Nyuma y'Igihe yaje kugaruka, inkuru iba kimomo, ubuyobozi bw'inzego z'Ibanze bujya kumufata arabucika kuko yari yabimenye, ariko nyuma y'igihe yahise yishyikiriza RIB mu minsi mike I Musambira.

    Amakuru y'aya mahano (mu mvugo ya Kinyarwanda), anemezwa n'ubuyobozi bw'Urwego rw'Ubugenzacyaha-RIB, aho DR Murangira B. Thierry yabwiye intyoza.com ko ukekwaho iki cyaha ari mu maboko y'Ubugenzacyaha-RIB Sitasiyo ya Musambira, ko kandi kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 28 Ukwakira 2022 hazajya gupimwa ibizamini bya DNA( kuri Forensic Laboratory) kugira ngo barebe ko umwana wavutse ari uw'uyu mugabo ukekwaho gusambanya uyu mwana akaba mu ibazwa yamwihakanye.

    Amakuru uyu mwana w'umukobwa wasambanijwe yahaye intyoza.com ni ay'uko yasabwe na RIB Sitasiyo ya Musambira kuzinduka ajya ahazafatirwa ibizamini bya DNA, ariko we akaba ahakana ko mu gihe yaba atajyanye na Mama we ntaho azajya. Asaba ubuyobozi ko bwamufasha kubona Ubutabera nyabwo.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2022/10/27/kamonyi-ukekwaho-gusambanya-umwana-wimyaka-14-akamubyaza-umwana-ari-mu-maboko-ya-rib/

  • Ibihembo byashyushye! VestineDorcas na Nel N… – #rwanda #RwOT

    Iri tsinda rimaze iminsi risimburana ku mwanya wa mbere n'umuhanzikazi Bwiza wo muri Kikac Music Label. Uko bucyeye n'uko bwije, umwe aba ari imbere, bwacya, ugasanga undi ni we umaze kugira amajwi menshi.

    Kuri ubu aba bahanzikazi bari ku ntebe y'ishuri. Amajwi yo kuri internet agaragaza ko ubu bafite 3,775 ni mu gihe Bwiza afite amajwi 3,653. Bivuze ko harimo ikinyuranyo cy'amajwi 122.

    Vestine na Dorcas baritegura kumurika album bise 'Nahawe Ijambo', mu gitaramo bazakorera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ku wa 24 Ukuboza 2022.

    Baherutse gutangaza ko Prosper Nkomezi ari umwe mu baramyi bazifatanya nabo. Biteganyijwe ko abahanzi batatu ari bo bazafatanya nabo.

    Ubwo baheruka mu biruhuko, basubiyemo zimwe mu ndirimbo zabo bitegura iki gitaramo. Ni abahanzikazi bakiri bato mu myaka, ariko inganzo yabo yabakundishije benshi. Bazwi cyane mu ndirimbo nka 'Papa', 'Adonai', 'Ibuye' n'izindi nyinshi.

    Yaba abatuye mu Rwanda, abatuye mu mahanga n'abandi bemerewe gukomeza gutora mu byiciro bitandukanye, bagaragaza ukwiye kwegukana igikombe muri Kiss Summer Awards bigiye gutangwa ku nshuro ya gatanu.

    Ku rundi ruhande ariko, Bwiza aracyayoboye mu cyiciro cy'umuhanzi mushya (Best New Artist) aho afite amajwi 1,070. Akurikiwe n'umuhanzi Afrique ufite amajwi 543.

    Umuhanzi Chriss Eazy wo muri Giti Business Group wari umaze igihe yicaye ku ntebe yayihagarutseho.

    Indirimbo 'Muzadukumbura' ya Nel Ngabo na Fireman yaje ku mwanya wa mbere 'bwa mbere' mu matora mu cyiciro 'Best Song' aho ifite amajwi 256.

    Ni mu gihe Chriss Eazy yari amaze igihe cy'ibyumweru bitatu, ari kuri uyu mwanya. Ubu ari ku mwanya wa kabiri n'amajwi 174, abicyesha indirimbo ye 'Inana'.

    No mu cyiciro 'Best Male Artist' Nel Ngabo ni we uri imbere, aho afite amajwi 221. Yakuye kuri uyu mwanya Chriss Eazy, ubu uri ku mwanya wa kabiri n'amajwi 165.

    Producer Santana wo muri Hi5 we aracyayoboye bagenzi be mu cyiciro cya 'Best Producer', aho afite amajwi 385.

    Uyu musore ni we wagize uruhare mu ndirimbo zakunzwe z'abarimo Bwiza, Niyo Bosco, Vestine na Dorcas, Mr Kagame, Zawadi n'abandi batandukanye.

    Mu cyiciro cya Album nziza (Best Album), iy'umuhanzi Buravan yise 'Twaje' iracyayoboye, kuko igejeje amajwi 766. Ikubye hafi inshuro eshanu 'D.I.D' ya Kivumbi, ifite amajwi 52.

    Gutora ukoresheje telefone (USSD) ni *559*60# ugakurikizaho kode y'uwo utoye. Ushobora gutorera kuri interineri unyuze kuri events.noneho.com kuri inyarwanda.com [Kanda HANO utore uwo ushaka guha amahirwe].

    Vestine na Dorcas bongeye kuza imbere mu cyiciro 'Best Female Artist' 


    Nel Ngabo na Firema baje ku mwanya wa mbere mu cyiciro 'Best Song' nyuma y'igihe kinini Chriss Eazy ari we uyoboye

     










    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'MUZADUKUMBURA' YA NEL NGABO NA FIREMAN



    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘ARAKIZA’ YA VESTINE NA DORCAS



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122292/irushanwa-ryashushye-vestinedorcas-na-nel-ngabo-bigaranzuye-abandi-muri-kiss-summer-awards-122292.html

  • Gaby Kamanzi, Antoinette nabandi bitabiriye… – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukwakira 2022, nibwo aba bahanzi n'abakozi b'Imana bari kumwe na Nzeyimana Fabrice wateguye igiterane 'Overflow Africa Worship Conference' basuye iki cyanya cya Nyandungu, mu rwego rwo kwihera ijisho ibyiza bitatse u Rwanda.

    Bagize umwanya wo kuhaganirira, kuhasengera mu rwego rwo kuragiza Imana iki giterane gihuriza hamwe abahanzi n'abakozi b'Imana bo muri Afurika kugira ngo kizagende neza, kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukwakira kugeza ku wa 27 Ukwakira 2022.

    Ni ku nshuro ya gatanu iki giterane kigiye kubera mu Rwanda, kuva mu 2017 gitegurwa n'umuryango Heavenly Melodies Africa.

    Mu 2020, cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga. Icyo gihe kitabiriwe n'abantu bo mu bihugu birenga 20, baganiriye ku musaruro wo gukorana nk'abantu bahuriye mu muziki w'indirimbo ziha ikuzo Imana.

    Umuyobozi wa Overflow Africa Worship Conference, Nzeyimana Fabrice aherutse kubwira InyaRwanda ko kuri iyi nshuro ya gatanu biteze umubare munini w'abashumba n'abaririmbyi bitabira iki gikorwa gihuriza hamwe abakozi b'Imana.

    Ethiopia ihagarariwe n'Umushumba w'Itorero, Beza International Church, Zerrubel Mengistu. Ni we watangije igikorwa 'Africa Arise' cyaje kuvamo 'Afurika Haguruka' ya Zion Temple.

    Iri torero ashumbye rya Beza International rirazwi cyane muri Afurika, mu guhuza abashumba bo muri Afurika, kugira ngo bakorere hamwe. Umuhanzi Mussle Fisseha ukorera muri iri torero nawe yamaze kugera i Kigali.

    Kuva iki giterane cyatangira cyitabirwa n'ibihugu birimo u Rwanda, Zambia, u Burundi, Uganda, Kenya na Tanzania. Ariko ubwo cyabaga mu buryo bw'ikoranabuhanga, kitabiriwe n'ibihugu 20 birimo nka Madagascar.

    Iki giterane kizaririmbamo abahanzi barimo Pompi n'umugore we Esther bazwi cyane mu bihugu byo muri Afurika y'Amajyepfo [Bo muri Zambia] n'umuhanzikazi akaba n'umwigisha, Antoinette Hansen wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uzahugura abahanzi ku bijyanye n'umuziki.

    Hari kandi Rebeka Dawn wo muri Kenya, Fabrice na Maya bazayobora iki gitaramo, Gisubizo Ministries izwi mu ndirimbo 'Amfitiye byinshi', 'Amaraso', 'Nguhetse ku mugongo' n'izindi, Papi Clever n'umugore we Dorcas bazwi mu ndirimbo 'Impamvu z'ibifatika', 'Amakuru y'umurwa' n'izindi na Gaby Kamanzi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Amahoro', 'Wowe', 'Arankunda' n'izindi.

    Iki giterane 'Overflow Africa Worship Conference' kizabera kuri Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, kuva 28-30 Ukwakira 2022. 

    Ibumoso: Pasiteri Zerubbabel Mengistu wo mu Itorero Beza Church International ryo muri Ethiopia ari kumwe na Antoinette Hansen, umuhanzi akaba n’umwigisha wa muzika wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika


    Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gaby Kamanzi uzwi mu ndirimbo zirimo 'Amahoro'


    Pompi wo muri Zambia wambaye ingofero, Nizeyimana Fabrice na Mussie wo muri Ethiopia uri inyuma 

    Iburyo: Umwe mu bayobozi ba Gisubizo Ministries izaririmba muri iki giterane, Vicent [Wambaye ingofero] ndetse na Pompi wo mu gihugu cya Zambia 

    Icyanya cya Nyandungu kigizwe n'ubusitai, inzira z'abanyamaguru, ibiyiga, aho umuntu ashobora kwicara n'ibindi 

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘MUCUNGUZI’ YA FABRICE NA MAYA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122302/gaby-kamanzi-antoinette-na-mussie-bitabiriye-igiterane-overflow-africa-basuye-icyanya-cya–122302.html

  • Abakinnyi ba AS Kigali banze gukora imyitozo, abatoza bisanze ku kibuga bonyine #rwanda #RwOT

    Abakinnyi ba AS Kigali banze gukora imyitozo mu gihe ubuyobozi bw’iyi kipe butarabishyura ibirarane by’amezi abiri bubafitiye.

    Nyuma yo gutsinda Mukura VS ejo hashize 1-0 mu mukino w’ikirarane, AS Kigali uyu munsi yagombaga gukorera imyitozo muri Stade Regional yitegura umukino wo ku Cyumweru na Gasogi United.

    Iyi myitozo yagombaga kuba nimugoroba nyuma y’umukino wa gicuti APR FC yakinnye na Bugesera FC kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Ukwakira 2022.

    Nyuma y’uyu mukino, abatoza ba AS Kigali bayobowe n’umutoza mukuru Casa Mbungo André baje ku kibuga ndetse batangira no gutunganya ibikoresho bagombaga gukoresha ariko babura umukinnyi n’umwe wa AS Kigali.

    Iminota myinshi umutoza Casa Mbungo André yayimaze ari kuri telefoni ariko nyuma y’iminota irenga 15 yahise abwira abungiriza be kwanura ibikoresho bagataha.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko aba bakinnyi gusiba imyitozo babitewe n’uko iyi kipe itarabishyura umushahara w’ukwezi kwa 9 ndetse n’uku kwa 10 kurimo kurangira.

    Nyuma yo kubona ko batitabiriye imyitozo, ubuyobozi bwa AS Kigali bwihutiye kuvugana n’abakinnyi ndetse amakuru ISIMBI yamenye ni uko mu gitondo imyitozo iri bukomeze nk’ibisanzwe ariko ikaza kubanzirizwa n’inama iri buhuze abakinnyi n’ubuyobozi.

    AS Kigali izagaruka mu kibuga ku Cyumweru tariki ya 30 Ukwakira 2022 ikina na Gasogi United muri shampiyona.

    Abakinnyi ba AS Kigali banze gukora imyitozo kubera amafaranga bafitiwe

    Casa Mbungo yahise yitahira we n’abungiriza be

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-ba-as-kigali-banze-gukora-imyitozo-abatoza-bisanze-ku-kibuga-bonyine

  • Abakozi bacu bahabwa ikiruhuko nk’uko babyemererwa n’itegeko – RITCO #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Rwanda Interlink Transport Company (RITCO) buravuga ko amakuru aherutse kunyuzwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko hari abashoferi b’icyo kigo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abakozi-bacu-bahabwa-ikiruhuko-nk-uko-babyemererwa-n-itegeko-ritco