
Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/niyo-bosco-yasezeye-muri-mi-empire

Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/niyo-bosco-yasezeye-muri-mi-empire
Umuhanzi Niyo Bosco yasezeye kuri MIE Entertainment yarebereraga inyungu ze mu muziki ihagarariwe na n’umunyamakuru Murindahabi Irene.
Mu butumwa bwe asezera kuri MIE, Niyo Bosco yavuze ko asezeye kubera impamvu ebyiri z’ingenzi harimo kuba umuyobozi w’iyi sosiyete ireberera inyungu ze atarigeze amuha 30% by’amafaranga aturuka ku mbuga ze nkoranyambaga zirimo YouTube no kumukorera ibihangano nk’uko biri mu masezerano.
Mu butumwa kandi yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashimiye Murandahabi Irene wamwinjije mu muziki ariko na none amubwira ko umwana yareze igihe kigeze ngo yigenze.
Yamushimiye ibyiza byose yamukoreye ndetse amusezeranya ko azahora amwubaha kandi ko amukunda.
Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo Niyo Bosco yaciye amarenga ko ibintu bitameze neza hagati ye n’abarerera inyungu ze.
Icyo gihe yagize ati 'Ntabwo nkunze umuntu ndimo ndaba we, ntabwo byumvikana nk’ibisanzwe ariko nkumbuye ahahise hanjye kuruta ahazaza. Ndumva ndimo ncika intege.'
Yakomeje avuga ko nta kindi kimuboshye uretse kwibaza uburyo atunze abandi nyamara we igifu gisya ubusa.
Ati 'Birarambiranye kwishyira mu kuri mu gihe igihe kizagaragaza buri kimwe mu binkikije. Nta kindi kimboshye uretse kwirengagiza kwibaza uburyo ngaburira inda z’abandi mu gihe njye nicwa n’inzara.'
Ngo buri kimwe abantu bazi ko yagezeho yifuza ko cyakwibagirana maze agatangira bushya atari kumwe n’abantu bifuza kumukiriraho we arimo ajya hasi.
Ati 'Nifuza ko buri kimwe abantu bita nagezeho cyakwibagirana maze nkarwana ku ishema ryanjye nta muntu ushaka gutera imbere mu gihe njye ndimo njya hasi nishingikirije, nta muntu ngamije gutunga agatoki ariko wowe bireba nagira ngo nkubwire ko ndimo kubura kwihangana kwanjye.'
Niyo Bosco bivugwa ko nyuma yo gutandukana na MIE ashobora kuba yamaze kumvikana na KIKAC Music isanzwe irimo abahanzi nka Mico The Best na Bwiza Emerance.
Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/niyo-bosco-yasezeye-kuri-m-irene-impamvu-2-yatanze


On 29 October 2022 under the theme “Plant a Tree, Save the Future,” the start of Forest Planting Season and Tree Planting Day will be celebrated at the Kigali Special Economic Zone. Across the country, planting events will take place at the village level. The launch of this year’s season will take place during the monthly Umuganda (community work).
'When we plant trees, we invest in the future. Trees are one of our greatest allies in the fight against the climate crisis, the biodiversity crisis and the air pollution crisis. This Forest Planting Season, I encourage all Rwandans to plant a tree and save the future. Plant at least three trees in your garden, your school or your community,' said Minister of Environment, Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya.
During this year’s season, a total of 26,227,930 agroforestry seedlings, 7,609,374 classic forest seedlings, 1,601,931 fruit trees and 1,014,400 bamboo trees will be planted. In the City of Kigali, 20 hectares of forest will be rehabilitated while 44,660 native tree seedlings and 191,714 fruit trees will be planted.
The 2022/2023 forest planting season is dedicated to maintaining existing forests and increasing community involvement and ownership in forest restoration. It will also be an opportunity to highlight the role of partners and stakeholders to boost productivity, impact and sustainability in the forestry sector.
To promote agroforestry, trees will be planted along contour lines and terraces created on farmland in collaboration with communities. To ensure the sustainability of Rwanda’s forest planting programme, trees will be planted to expand agroforestry or woodlots. Citizens are also being encouraged to plant fruit trees in their gardens and on agricultural land to improve food security.
In 2011, Rwanda committed to bringing two million hectares of land under restoration by 2030 through the Bonn Challenge. Today, 30.4% of Rwanda’s surface area is covered by forests. The Government of Rwanda is working with a range of partners to conduct forest and landscape restoration to meet the country’s commitment under the Bonn Challenge.
Source : https://imirasire.com/?Rwanda-to-plant-36-million-trees-as-part-of-annual-Forest-Planting-Season

Divine Ikubor uzwi nka Rema mu muziki, umwe mu bahanzi bakomeye ku mugabane wa Africa ukomoka muri Nigeria, akomeje gutera imbere ku rwego mpuzamahanga aho kuri ubu agiye kumvikana mu gice cya kabiri cya Black Panther cyahawe izina rya ‘Wakanda Forever’. Rema akaba yamaze kugaragaza ko yishimiye ko ijwi rye rigiye kumvikana muri iyi filime itegerezanywe amashyushyu na benshi.
Abinyujije ku rukuta rwa Instagram ye, Rema yagize ati: “Ijwi ryanjye muri Black Panther, nabuze icyo mvuga! Nshimiye abantu bose bagize uruhare kugira ngo ibi bibe. Wakanda iteka ryose!!”. Ibi yabivuze nyuma y'aho hasohotse amashusho amara umunota umwe n’amasegonda 35 yamamaza iyi filime, yumvikanamo ijwi ry’uyu muhanzi aririmba.
Rema wishimiye ko ijwi rye rizumvikana mu ndirimbo iri muzizakoreshwa muri iyi filime, ntabwo yigeze atangaza izina ry’iyi ndirimbo ahubwo yararikiye abafana be kuzareba iyi filime bagashira amatsiko. Rema akaba agiye guhurira na Rihanna muri iyi filime iteganijwe kuzasohoka ku itariki 11/11/2022.

Icyo cyemezo kivuze ko urubanza rwa Ishimwe Dieudonné uzwi nka Princekid rwongeye gupfundurwa, rukazakomeza kuburanishwa, mu gihe kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022 rwagombaga gusomerwa mu ruhame.
Ni icyemezo cyafashwe n'umucamanza wavuze ko nyuma yo kumva ababuranyi bombi, Urukiko rwaje gusanga hari abatangabuhamya rukeneye kumva bityo rwongera gupfundurwa.
Umucamanza yavuze ko abatangabuhamya bakenewe bazahamagazwa ku wa 15 Ugushyingo 2022 saa mbiri za mu gitondo bakumvwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Yongeyeho ko nubwo Prince Kid azahamagazwa ngo avuge ku buhamya buzatangwa, nubundi urubanza ruzaburanwa mu muhezo nk'uko byagenze ubwo aheruka kwitaba Urukiko.

Iki cyemezo kivuze ko Prince Kid akomeza kuba afunze hagategerezwa ko yongera kuburana noneho Urukiko rukajya rwafata icyemezo ku rubanza rwe.
Umucamanza akivuga iki cyemezo abari buzuye icyumba cy'iburanisha biganjemo itangazamakuru, inshuti n'abakoranaga na Pronce Kid bahise bikubita barasohoka, ariko bagenda bijujuta kuko batari basanzwe bamenyereye icyemezo nk'iki.
Yaba Prince Kid cyangwa abamwunganira mu mategeko nta wabashije kugera ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, icyakora Umushinjacyaha we yari yitabiriye.
Src:Igihe
Kuri uyu wa Gatanu nibwo Perezida Paul Kagame yagiye muri Mozambique mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.
I Maputo, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro bya babiri, tête-à-tête na Perezida Filipe Nyusi, nyuma abahagarariye buri gihugu baganira ku bijyanye n’imikoranire.
Kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame arakirwa ku meza amwe na Perezida Filipe Nyusi, basangire ifunguro ryo ku manywa.
U Rwanda na Mozambique umubano wabyo umeze neza.
Kuva muri Nyakanga, 2021, umutwe w’ingo zidasanzwe z’u Rwanda n’abapolisi bari gufatanya n’ingabo za kiriya gihugu guhashya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado.
Izi ngabo kandi zinafatanya n’izo mu bihugu byo muri Africa y’Amajyepfo, (SADC).
Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Perezida-Kagame-ari-muri-Mozambique