Array
Blog
-
Alain Mukurarinda yavuze ko abanyarwanda bajya muri RDC bakwiye gushishoza #rwanda #RwOT
Mukurarinda yavuze ko kugeza ubu umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) utifashe neza, ariko nta gikuba cyacitse gusa Abanyarwanda bakorerayo ingendo cyangwa abanyeshuri bajya kwigayo bagomba kwigengesera.
Umubano w’ibihugu byombi ukomeje kumera nabi dore ko Inama nkuru y’umutekano ya RDC yo ku wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022, yasabye Guverinoma yayo kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda, Vincent Karega, ndetse ikanafunga imipaka ihuza ibyo bihugu.
Ibi niko byaje kugenda ndetse ku cyumweru tariki 30 Ukwakira, u Rwanda rwavuze ko icyemezo cya RDC cyo kwirukana Ambasaderi warwo giteye isoni, ndetse rwongeraho ko Kinshasa ikomeje kurwitwaza mu bibazo by’imiyoborere n’umutekano muke biyugarije.
Mukurarinda avuga ko mu gihe u Rwanda rurajwe inshinga no kugira ngo umubano w’ibihugu byombi wongere usagambe, RDC yo itabikozwa kuko ngo iyo biza kuba byo ntiyari ikwiye kwirukana Ambasaderi Karega.
Mukurarinda yasabye Abanyarwanda kwitwararika Ati: “Baramutse batangaje intambara ku Rwanda, na rwo rufite ibyemezo rwafata, kuba bavuga biriya ntibivuze ko u Rwanda rusinziriye, ariko icyo navuga, Abanyarwanda bakwiye kumva ko umubano urimo igitotsi. Yego nta byacitse bihari ariko niba hari amagambo n’imvugo z’urwango zikomeje gukwirakwira, ufite iby’ingenzi agiye gukorayo abe aribwo ajyayo mu gihe biri ngombwa, ariko mu gihe bitari ngombwa akabireka kandi bagashishoza igihe bagiyeyo.”
Mukurarinda avuga ko iyo abayobozi bavuze amagambo nk’ariya ku Rwanda, bihita bigira ingaruka kuko abaturage bamwe batangira gutyaza imihoro, bakibasira Abanyarwanda bakorerayo ibikorwa by’ubushabitsi n’ibindi ndetse bikagera n’ubwo batangira gutoteza no kwica Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.
Abakurikiranira hafi Politike y’Akarere basanga icyemezo cyafashwe na Leta ya Congo ari ibibazo isanzwe izi ariko yirengagije, akaba ari umusaruro wabyo.
Umusesenguzi Me Mutabingwa Aloys agira ati: “Ibyo mbona nonaho ni nka bimwe by’umurwayi wa Malaria ujya kwa muganga akagura ibinini by’umutwe kandi bitavura Malaria. Kiriya gihugu kirimo Malaria y’imitegekere, imiyoborere n’ubuzima bwaho bakiyongeraho abakijyamo bamera nk’abagiye ahantu hatari ubutegetsi. Bari bakwiye guhera ku gukemura icyo kibazo noneho bakabona gukemura n’ibindi bafite muri rusange.”
Me Gasominari Jean Baptiste we avuga ko RDC aho guhangana n’ibibazo byayo, ahubwo ibigereka ku bandi.
Ati: “Ibyo bakoze ni ya ndwara ikomeje kugaragaza ibimenyetso, aho kugira ngo bakemure ikibazo ahubwo bagashaka uwo bagitwerera ari nayo mpamvu bahaye amasaha 48 Ambasaderi w’u Rwanda muri RDC.”
Mukurarinda yongeye gushimangira ibyo Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza, ko inzego z’umutekano z’u Rwanda ziryamiye amajanja ku mupaka uhuza u Rwanda na RDC, kubera ubushotoranyi bukomeje gufata indi ntera bushingiye ku mikoranire y’Ingabo za RDC n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Source : https://imirasire.com/?Alain-Mukurarinda-yavuze-ko-abanyarwanda-bajya-muri-RDC-bakwiye-gushishoza
-
Somalia: Abagera ku 100 bishwe n’ibisasu, 300 barakomereka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Nibura abagera ku 100 bapfuye mu gihe abagera kuri 300 bakomeretse, nyuma y’ibisasu bibiri byaturikirijwe mu Murwa mukuru wa Somalia, Mogadishu, nk’uko (…)
-
'Ujye wibuka guha agaciro urukundo uhabwa n'Igihugu' â Jeannette Kagame #rwanda #RwOT
Ubu ni bumwe mu butumwa bukubiye mu ibaruwa Madamu Jeannette Kagame, Umufasha wa Perezida wa Repubulika, yandikiye urubyiruko, arusaba kwirinda guheranwa n'ibizazane uko byaba bingana kose.Bimwe mu bibazo byugarije urubyiruko, ni uburwayi bwo mu mutwe. Madamu Jeannette Kagame aratanga impanuro ndetse n'uko abona iki kibazo cyakemuka.
Ni ibaruwa yasohotse mu kinyamakuru Igihe.com', ariko kubera ubutumwa buremereye bukubiyemo, twiyemeje kuyisangiza n'abasomyi ba Rushyashya.
'Ndatsikamiwe ariko simperanwa. Mfite inkovu ariko ntizintera ubusembwa. Ndababaye ariko ndacyafite icyizere. Ndananiwe ariko imbaraga ntizishira. Mfite umujinya ariko si umuranduranzuzi. Ndihebye ariko sindakurayo amaso'.
Bavuga burya ko nta joro ridacya! Umwijima waryo uko ungana kose! Ngo n' 'Uburere bunyuza imfura mu mwijima'. Kandi iteka urumuri rukawuganza!
Aho wenda ntitwigiza nkana?
Bavuga ko tutazi abana bacu,
Bakanenga ibiganiro byo mu miryango yacu.
Binubira ko umuryango mugari utererana abari mu mage.
Nk'Umuryango kandi tukagawa y'uko dutoneka ibikomere by'abo bikekwa ko twatereranye, ngo twirengagije impamvu z'agahinda kabo. Biranashoboka ko aha haba harimo ukuri, kimwe n'uko habamo kwirengagiza ukuri, ibi byo bikaba byanatera impungenge.
Uburyo uburwayi bwo mu mutwe bwakirwa mu muryango, ntibisobanura iteka ko nta rukundo ruhari, ahubwo ni uburemere bwo kutamenya no gusobanukirwa ubwo burwayi no kwanga kwemera ko turembye kuko 'Imfura ishinjagira ishira'! Maze abantu bagahitamo uburyo budahangana n'ubu burwayi, bikabasenya kurushaho.Â
Nyamara twese turabizi, burya Imfura ntiheranwa!
Twahangana dute n'ikibazo cyo kudasobanukirwa uburwayi bwo mu mutwe, by'umwihariko agahinda gakabije? Hari byinshi bidushavuza,bimwe muri byo, tukabinyura hejuru:
Ihungabana rihererekanywa ibisekuru n'ibisekuruza.
- Gutakaza umuco wacu kubera umuvuduko w'iterambere ry'isi.
- Icyuho gikabije mu bukungu n'imibereho y'abantu.
- Kwirukira ibintu no kugira ibyishimo by'akanya gato.
- ⦠N'ibindi ntarondora.
Birakabije. Siko mubibona?
'Nta mubyeyi ubura uko agenza, amaburakindi ku we yo akamushegesha!'
Mbega ukuntu bibabaza ababyeyi,
Kubura uburyo ugenza ngo uramire uwawe,
Umukize agahinda kamugereye,
Agahinda kabo nabo karumvikana!
Mbega ukuntu sosiyete ishobora kwirengagiza ubu burwayi,
Ndetse bigafatwa nkaho ari ibisanzwe!
Mbega ukuntu gukira ibikomere bigoye,
Nyamara kandi bikaba ari ngombwa,
Kuko nta buhungiro bundi twizeye.
Nubwo twakerensa ubu burwayi, ingaruka zabwo zo zihoraho (zirimo ubushomeri, impinduka za hato na hato z'imibereho, ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge n'iyindi myitwarire idahwitse, kwiyangiza byavamo no kwiyahura), zitugeraho twese hatitawe ku mbaraga zose dukoresha ngo abana bacu barusheho kubaho neza.
Ibi bibazo bitwigirizaho nkana, bikatwereka ko hari byinshi tutazi!
Kuganira kuri ibi bibazo, ntibigamije guhangana mu mvugo no kwitana ba mwana. Si ukugira ngo tumenye uri mu kuri cyangwa uri mu makosa, dukeneye kumenya icyadufasha guhangana n'ikibazo cy'uburwayi buzahaza ubuzima bwo mutwe maze tukagira ubuzima bwiza.
Guhangana n'indwara zibasira ubuzima bwo mu mutwe mu rubyiruko rwacu, ntibyagakwiye gufatwa nk'umukino wo guhangana hagati y'abato n'abakuze; aho bashinjanya kugira intege nke cyangwa kutagira icyo bitaho, nyamara bakirengagiza uburyo imiryango n'inshuti baremererwa cyane n'ibyo bibazo.
Ni urugamba turwana duhererekanya ariko tugamije kugerera ku murongo w'intsinzi rimwe nk'umwe w'abasiganwa kandi twese ntawe usigaye.
Mbibarize rero bana bacu,
- Ni iki twakora ngo tubafashe? Twakora iki ngo dufashanye?
- Ese mwe, uruhare rwanyu rwaba uruhe mu gihe mwaba mubonye ubwo bubasha?
- Mu gihe Igihugu gikora ibishoboka byose ngo kibahe amahirwe, mukoreshe ubwenge, ubumenyi n' impano zanyu mu iterambere rigezweho, bijyanye n'ishusho mwifuza guha ubuzima bwanyu, mwabungabunga ubuzima bwanyu mute kugira ngo mukomeze kubaho, gukora neza no kubona andi mahirwe mashya?
Hari abakwibaza ko ababyeyi batumva agahinda kanyu! Burya benshi muri twe nk' ababyeyi, tuzi umubabaro icyo ari cyo! Nubwo uyu munsi ari mwe duhangayikiye, akenshi kubera igishyika tugirira urubyiruko, mu by'ukuri, ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe byibasira abato bitaretse n'abakuru!
Ku bakuru nabo bagifata urubyiruko rwacu ko ntacyo rushoboye, nagira ngo mbamare impungenge ko urubyiruko rwacu, rusanzwe rurangwa n'imbaduko no guhanga ibishya! Ntakabuza ruzatugeza ku iterambere dushaka, twese duharanira, kandi bemye muri iyi si yihuta.
Nk'undi mubyeyi wese ubifuriza icyiza, reka nsoze ngira inama buri wese:
- Ujye wibuka guha agaciro urukundo uhabwa n'Igihugu, ababyeyi bawe, n'umuryango mugari; kandi nawe wiyiteho.
- Iyiteho bihagije, kandi wumve ko nta pfunwe gusaba no guhabwa ubufasha ukeneye.
- Iyiteho bihagije, kandi ntiwirengagize ubushobozi wifitemo bwo kuba uwo wifuza kuba no kuba imbarutso y'impinduka.
- Iyiteho bihagije, ku buryo wibona wageze ku nzozi zawe.
- Iyiteho bihagije, wiha intego, wishakemo n'imbaraga zo kuyigeraho.
Guhangana n'ijoro ry'icuraburindi, ni umukoro kandi ugoye. Nyamara ukaba umukoro wa ngombwa, ugusaba ubudaheranwa.
Reka mbabwire ko iyo umuntu yiyemeje kandi akagerageza, agira icyizere n'imbaraga zidakuka nk'izo nkura muri iri sengesho:
'Nyagasani,
Umpe amahoro y'umutima wakira ibyo ntashoboye guhindura,
Urampe imbaraga n'ubushobozi bwo guhindura ibyo nshoboye,
Umpe ubwenge n'ubushishozi bwo kumenya itandukaniro rya byombi.'
J.K
Â
The post 'Ujye wibuka guha agaciro urukundo uhabwa n'Igihugu' â” Jeannette Kagame appeared first on RUSHYASHYA.
-
Aline Gahongayire yakoze igitaramo cyo kwizihiza imyaka 22 amaze mu muziki kitabirwa n'ibyamamare(AMAFOTO) #rwanda #RwOT
Ni igitaramo cyaraye kibaye ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 30 Ukwakira 2022 muri Kigali Serena Hotel aho kitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye.
Iki gitaramo yahaye izina rya 'Glory Thanksgiving Gala Night' mu rwego rwo kwishimira ibyiza yagezeho mu myaka 22 amaze mu muziki, yafashijwe n'umuhanzi Niyo Bosco ndetse na Nel Ngabo.
Nyuma y'uko itsinda ry'abaririmbyi ryashyuhije abantu bari bitabiriye iki gitaramo ryari risoje, Aline Gahongayire yahise aza ku rubyiniro aririmba indirimbo zirimo 'Ndanyuzwe', 'Nta banga', 'Iyabivuze', 'Warampishe', 'Hari impamvu' n'izindi aho yahise aha umwanya Serge Rugamba ngo na we yerekane impano ye.

Hahise hakurikiraho Niyo Bosco maze ahera ku ndirimbo ye itarajya hanze y'icyongereza maze ahita ahamagara Aline Gahongayire ngo baririmbane indirimbo bakoranye yitwa “Izindi Mbaraga”.
Gahongayire yahise yanzika n'indirimbo ye yise 'Ndanyuzwe'. Yavuze ko iyi ndirimbo yayikorewe na Ishimwe Clement akunze kwita Bishop we. Ati 'Iyi ndirimbo iri kuri album yanjye ya karindwi yakozwe na Bishop Clement. Clement arahari? Uriya niwe producer wanjye!'
Muri iki gitaramo Aline Gahongayire yafashe umwanya azirikana Yvan Buravan uheruka kwitaba Imana, anatanga igihembo cy'ishimwe yamugeneye cyashyikirijwe mushiki we.
Gahongyire yavuze ko Buravan yishyuriye amafaranga y'ishuri umwana umwe mubo arera ndetse akaba yaritabye Imana nta mwenda asigayemo mu gihe umwana we agikomeje amasomo.
Ashimangira ko nubwo yitabye Imana nta mwana afite mu maraso ariko hari uwo yasize kandi uyu munsi akaba abayeho mu buzima bwiza abikesha Yvan Buravan.
Ni igitaramo cyitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye byiganjemo abo mu myidagaduro.

Amwe mu mazina azwi yitabiriye iki gitaramo harimo Rev. Dr Antoine Rutayisire, Ntarindwa Diogène [Atome], Massamba Intore, Ruti Joel, Boubou, Jules Sentore, umuramyi Simon Kabera, Niyo Bosco, Nel Ngabo, Bishop Dr Fidele Masengo, Producer Ishimwe Clement washinze Kina Music, Igor Mabano, Pastor Barbara Umuhoza, Mike Karangwa, Ingabire Marie Immaculée uyobora Transparency International Rwanda, YAGO, Fatakumavuta, Chita Magic, Dj Brianne, n'abandi.









-
Perezida Kagame yakiriye intumwa ya mugenzi we Lourenço wa Angola #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Perezida Paul Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 31 Ukwakira 2022, yakiriye muri Village Urugwiro, António Tete, Minisitiri w’Ububanyi (…)
-
Agahinda tutavuga: Ibaruwa Madamu Jeannette Kagame yageneye urubyiruko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abinyujije mu Ibaruwa yandikiye urubyiruko, Madame Jeannette Kagame, yarusabye kudaheranwa n’agahinda rukikunda ndetse rugakora kugira ngo rudatsikamirwa (…)
-
Abatoza 5 bicariye ishyiga rishyushye muri shampiyona y’u Rwanda (AMAFOTO) #rwanda #RwOT
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda igeze ku munsi wa 7, nta mutoza urirukanwa gusa hari abicariye ishyiga rishyuye ni mu gihe hari n’abamaze guhabwa gasopo.
Shampiyona y’uyu mwaka wa 2022-23, nk’ibisanzwe yitabiriwe n’amakipe 16, gusa ku munsi wa 7 amazi yatangiye gucayuka buri kipe irimo kugenda igana mu cyiciro ibarizwamo.
Amakipe abiri gusa ari yo Rayon Sports na AS Kigali ni yo makipe ataratsindwa umukino n’umwe cyangwa ngo anganye. Rayon Sports mu mikino 5 imaze gukina yayitsinze yose ni mu gihe na AS Kigali imaze gukina 4 kandi yayitsinze. Marines ni yo itaratsinda umukino n’umwe aho yanganyije umwe wa Rutsiro intsindwa indi mikino 4.
Gusa nubwo shampiyona isa n’aho ikiri mu ntangiriro, hari abatoza bisa n’aho bamaze kujya ku gitutu isaha n’isaha batagize icyo bahindura bashobora kwirukanwa. Muri iyi nkuru turagaruka ku mazina 5.
Bisengimana Justin â” Espoir FC
Ni umutoza winjiye mu ikipe ya Espoir FC mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino avuye muri Rutsiro FC, yari agiye gusimbura Gatera Moussa werekeje muri Gorilla FC.
Asa n’aho yatengushye ubuyobozi bw’iyi kipe bwamugiriye icyizere aho iyi kipe mu mikino 6 yatsinzemo umwe wa Marines i Rusizi, banganya na Rutsiro indi 4 barayitsindwa.
Ubuyobozi bw’iyi kipe bwamuhaye imikino 3 aho bazakiramo APR FC na Gasogi United bagasura na Bugesera, yasabwe kubona amanota 5/9. Bivuze ko byibuze yasabwe gutsinda umukino umwe indi ibiri akayinganya, atabikora azafatirwa izindi ngamba zirimo no kwirukanwa.
Ruremesha Emmanuel â” Rwamagana City
Nyuma yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere, Rwamagana City yatandukanye n’abatoza bayizamuye bari bayobowe na Sammy maze ihabwa Ruremesha Emmanuel watoje amakipe arimo Mukura VS na Musanze FC.
Uyu mutoza na we ari mu batoza bicariye ikara ryaka kuko mu mikino 7 yatsinzemo umukino umwe gusa indi 6 arayitsindwa ubu akaba ari ku mwanya ubanziriza uwa nyuma n’amanita 3.
Aherutse kubwira itangazamakuru ko adafite ubwoba bwo gutakaza akazi ke cyane ko yizeye amanota mu yindi mikino kubera imikino yatakaje n’ubundi byari bigoye kuyitsinda kuko yari amakipe akomeye nka APR FC, Police FC na Rayon Sports. Ngo bagiye kwinjira mu makipe basa n’aho bari ku rwego rumwe.
Rwasamanzi Yves â” Yves
Nubwo bigoranye ko yakwirukanwa n’ikipe ya Marines FC, gusa na none umutoza Yves Rwasamanzi ni umwe mu batoza bari ku gitutu gikomeye kubera ko iyi kipe ari yo ya nyuma ku rutonde rwa shampiyona n’inota 1 aho mu mikino 5 yakinnye yatsinzwe ine anganya umwe.
Yves Rwasamanze nubwo bamwe bemeza ko atari mu batoza bashobora kwirukanwa mu buryo bworoshye na Marines FC bitewe n’uko babanye n’ibyo yayifashije, gusa na we afite ihurizo ryo gukura iyi kipe ku mwanya wa nyuma n’aho bitabaye ibyo akazi ke kaba karimo kagenda kajya mu mazi abira.
Afhamia Lofti â”Mukura VS
Umunya-Tunisia, Lofti Afahmia utoza ikipe ya Mukura VS na we ntabwo yorohewe muri shampiyona kuko iri ku mwanya wa 13 n’amanota 6 mu mikino 7 aho yatsinzemo imikino 2 gusa atsindwa 5.
Ni umutoza ushobora kukubwira ko afite abakinnyi bake bitewe n’ibihano byafatiwe iyi kipe byo kutandikisha abakinnyi bashya kubera umwenda itishyuye umutoza wayitsinze. Yemerewe gukinisha ari 13 gusa, gusa na none ntabwo bimukuraho igitutu kuko bitavuze ko agomba gutakaza buri mukino.
Uretse no kwirukanwa na we akomeje gutsindwa mu rwego rwo kurinda izina rye ashobora no kwegura. Mukura VS imenyereweho kutihanganira umutoza utsindwa ibibazo byose yaba ahura nabyo mu kazi ke, uyu na we ashobora kwisanga mu bagenda ikipe ikomeje kubura umusaruro.
Seninga Innocent â” Sunrise FC
Amanota 6 mu mikino 7 ntabwo ari amanota ashimishije kuri iyi kipe yo mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Nyagatare.
Uyu mutoza mu buryo butunguranye na we yatangiye kwisanga ku gitutu nyuma yo gutsindira Golgotha Police FC na Kiyovu Sports i Kigali, benshi bumvaga iyi kipe igiye kuza mu makipe y’imbere ariko ubu iri ku mwanya wa 10 n’amanota 8.
Amakuru avuga ko ubuyobozi butashimishijwe no gutsindwa na Musanze FC ku Bworoherane ndetse bakaza kubambwirwa i Golgotha na Mukura VS yahabatsindiye 2-1, kuri iki kibuga kandi kimenyerewe nk’imbehe ya yo bahanganyirije na Rutsiro na Gorilla.
Seninga arasabwa gukora ibisa n’ibitangaza kuko bitabaye ibyo mu mikino 3 iri imbere iyi kipe yakwisanga mu makipe ya nyuma kuko afitemo imikino 3 kandi ikomeye yose izabera i Kigali, bazahera kuri Rayon Sports bakurikizeho APR FC ndetse na Gasogi United bataratsindaho.
-
Umu-DASSO afunzwe ashinjwa gutuma umuturage avunika akaguru #rwanda #RwOT
Umusore witwa Gasigwa Venuste w’imyaka 29 arwariye mu bitaro bya Gatagara biherereye mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza, ubusanzwe atuye mu mudugudu wa Nyarurama mu kagari ka Ruvuzo mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza.
Yavuze ko yagiye kurangura inzoga yitwa urwarwa rw’ibitoki ari kugaruka abona DASSO zaje gukora umukwabu wo gushaka inzoga z’inkorano kwa sebuja (asanzwe anotsa inyama mu kabari ke), we ahita yiruka yikoreye ijerekani, DASSO na yo imwirukaho.
Ati 'Nabonye ubuyobozi nsubira inyuma, maze bantunga urutoki, DASSO Emmanuel (Ntakiyimana) aranyirukankana nikoreye ijerekani, ngira ubwo nzishyira hasi arakomeza aranyirukankana, tugera ku mukingo turasimbuka ahita angwa hejuru mpita mvunika.'
Gasigwa Venuste akomeza avuga ko bahise bamujyana kwa muganga ku kigo nderabuzima, ariko ubu ari mu bitaro bya Gatagara arwajwe na mukuru we, ntabasha guhina akaguru, afiteho igisima, kugira ngo agira aho ajya bisaba kumuterura bagatereka ku kagare maze bakamusunika, ukuguru kwe kwarabazwe
Ati 'Inzoga nari mfite ntizamenetse, ikosa yakoze ni ugukomeza akanyirukankana.'
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Erasme Ntazinda yabwiye UMUSEKE ko DASSO Emmanuel Ntakiyimana yatawe muri yombi.
Ati 'DASSO yatawe muri yombi, RIB iri gukora iperereza.'
Ikinyamakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru cyabajije Gasigwa magingo aya igihe akirwariye mu bitaro imibereho ye uko yifashe, asubiza ko bamwemereye kumuvuza ngo akire kandi banamutangiye mituweli kuko ntayo yagiraga.
Ati 'Byose nibo babinkoreye, ngeze aha kubera bo kandi ibyabaye byari impanuka n’imbabazi mbonye uko najya kuzimusabira najyayo.'
-
Bari gusahurwa : Mu mujinya mwinshi imyigaragambyo yamagana u Rwanda yubuye i Goma #rwanda #RwOT
Uru rubyiruko rwaturutse mu bice bitandukanye birimo, Gihisi, Camp Butembo, Birere(Mapendo) n’ahandi hatandukanye mu mujyi wa Goma, bahuriye u mihanda yo mu mujyi wa Goma batangira ingendo zamagana u Rwanda bashinja kuba nyirabayazana w’Umutekano muke w’Iki gihugu.
Abigaragambya batangiriye imyigaragambyo mu bice byegereye imipaka y’u Rwanda ahazwi nka Petite Barierre, ku ruhande rwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Uru rubyiruko kandi ruri kuvuga amagambo y’uburakari bafitiye Abanyarwanda n’u Rwanda ndetse n’ibikorwa bimwe by’Abanyarwanda mu Mujyi wa Goma bikaba byatangiye gusahurwa.
Intero y’abigaragambya ivuga ko badashaka u Rwanda mu gihugu cyabo,akaba ari amagambo bavuga ba natwika bimwe mu birango birimo amaby’u Rwanda baba bitwaje.
Kugeza ubu Abaturage b’u Rwanda bambuka bajya i Goma babujijwe kwambuka ku bw’umutekano wabo, abarimo kwemererwa kwambuka umupaka ni Abanyekongo baza mu Rwanda n’Abanyarwanmda bazindukiyeyo bajyanyeyo ibicuruzwa byabo barimo kugaruka.
Umunyamakuru wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo witwa Justin Kabumba, yavuze ko kuri uyu wa Mbere abigaragambya mu Mujyi wa Goma 'Berecyeje ku mupaka uhuza DRC n’u Rwanda (Grande Barrière) bafite umujinya mwinshi.'
Iyi myigaragambyo ibaye mu gihe igitotsi kiri mu mubano w’u Rwanda na Congo Kinshasa, cyafashe indi sura dore ko DRC yamaze gufata icyemezo cyo kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda.
Ni icyemezo cyababaje Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko ingabo zarwo na zo ziryamiye amajanja ku mupaka uruhuza na Congo kugira ngo hatagira abahungabanya umutekano warwo baturutse muri iki Gihugu cy’igituranyi.